IGISHUKO CYA MBERE GIKOMEYE
Kuva mu mateka ya cyera y’umuntu, Satani yatangije imbaraga zo kutuyobya.
Uwatangiriye ubwigomeke mw’ ijuru yifuje ko n’abatuye isi bafatanya nawe
kurwanya ubutegetsi bw’Imana. Adamu na Eva bari banejejwe no kubaho bumvira
amategeko y’Imana, kandi iki cyari igihamya ntakuka kibeshyuza ibyo Satani
yavugiye mw’ Ijuru, ko amategeko y’Imana akandamiza kandi akabangamira
umutekano w’ibyo Imana yaremye. Na none kandi, ishyari rya Satani ryahagurutse
ubwo yabonaga urugo rwiza rwari rwateguriwe abo bantu bazira icyaha.
Yagambiriye kubacumuza kugira ngo abatandukanye n’Imana, maze abashyire
munsi y’ububasha bwe, abe yigaruriye isi, ayimikemo ingoma ye ihangane n’
iy’Isumbabyose.
Iyo Satani aza kwiyerekana ubwe n’ingeso nyakuri ze, yajyaga kwamaganwa
rugikubita, kuko Adamu na Eva bari baraburiwe akaga kazaterwa n’uwo mwanzi gica;
ariko yakoreye mu mwijima, ahisha umugambi we kugira ngo abone uburyo bwo
kuwusohoza .yifashije inzoka ngo imubere igikoresho nk’ikiremwa giteye ubwuzu, yo
ubwayo yivuganira na Eva iti:”Ni ukuri koko Imana yaravuze iti:”Ntimuzarye kugiti cyose
cyo muri ubu busitani?.”(Itangiriro 3:1) iyo Eva areka kugirana ikiganiro n’umshukanyi,
yajyaga kuba amahoro; ariko ahangara gukomeza kuganira nayo, atsindwa
n’uburiganya bwa Satani. Uko niko benshi bajya batsindwa. Barashidikanya
bagatangira kujya impaka kubyo Imana ibashakaho; maze aho kumvira
amategeko y’Ijuru, bakemera ibyahimbwe n’abantu bitwikirijwe uburiganya bwa
Satani.
Asubiza iyo nzoka ati:”twemerewe kurya ku mbuto z’ibiti byo muri uyu murima; keretse
imbuto z’igiti kimwe kiri hagati muri ubu busitani, nizo Imana yatubwiye
Iti:”Ntimuzazirye, ntimukazikoreho mutazapfa”maze inzoka ibwira uwo mugore iti: “Ni
ukuri gupfa ntimuzapfa, kuko Imana yari izi ko umunsi mwaziriyeho amaso yanyu
azahweza, mukaba nk’Imana mukamenya ibyiza n’ ibibi.”(Itangiriro 3:2-5)
Yabahamirije ko bazahinduka nk’Imana bakagira ubwenge buhanitse kuruta mbere
hose kandi bakarushaho kugira imibereho yo mu rwego rwo hejuru. Eva yiroshye mu
bishuko kubushake bwe maze atuma n’Adamu agwa mu cyaha. Bemeye amagambo
y’inzoka ko icyo Imana yavuze itazagikora ntibiringira umuremyi wabo maze
bibwira ko yababuzaga umudendezo ngo batazagira ubwenge bwinshi
bagashyirwa hejuru no kugomera amategeko yayo.
Ariko se Adamu yakoze iki amaze gukora icyaha, ashaka kumenya ubusobanuro bw’ aya
magambo ngo umunsi mwakiriye ho no gupfa muzapfa? Mbese yaba yarabisanze nkuko
Satani yamwijeje ko azagira imibereho yo mu rwego rwo hejuru? Nyamara ikigeretse
kuri ibyo, hari ibyiza byinshi yagombaga kugezwaho no kwica amateko y’Imana maze
Satani akagaragara nk’ubagirira neza ariko Adamu yaje gusanga ko ubwo atari bwo
busobanuro bw’iteka ry’Imana. Imana yavuze ko igihano cy’icyaha cye ari uko umuntu
azasubira mugitaka yakuwemo .Uri umukungugu mu mukungugu ni mwo uzasubira
(Itangiriro 3:19). Amagambo ya satani ngo amaso yanyu azahweza yagaragaye nk’
ukuri muri ubu buryo bumwe gusa: Adamu na Eva bamaze gusuzugura Imana, amaso
yabo yarahweje babona ubupfu bwabo bamenye ikibi kandi batangira kurya ku mbuto
zisharira zo kutumvira.
Hagati mu murima wa Edeni hari igiti cy’ubugingo, imbuto za cyo zari zifite imbaraga
itanga ubugingo buhoraho. Iyo Adamu akomeza kumvira Imana yajyaga gukomeza
kujya arya ku mbuto zacyo akabaho ubuzira-herezo. Ariko amaze gukora icyaha,
yabujijwe kongera gusoroma ku giti gihesha ubugingo maze ahinduka uwo gupfa. Iteka
ry’Imana ngo uri umukungugu mu mukungugu ni mwo uzasubira ntabwo ryerekezaga ku
kuvuga ko ubingo bwe buzimye.
Ukudapfa kwasezeranyijwe umuntu biturutse ku kumvira, kwakomwe mu nkokora no
gucumura. Adamu ntiyajyaga kuraga urubyaro rwe icyo adafite, kandi ntabyiringiro
ubwoko bwacumuye bwashoboraga kugira, iyo Imana, kubwo igitambo cy’umwana
wayo, itabazanira ukudapfa hafi yabo. “Igihe urupfu rwageraga ku bantu bose kuko bose
bakoze icyaha” (Abaroma5:12) “kristo yazanye ubugingo no kudapfa binyuze mu mucyo
w’ubutumwa bwiza” (2Timoteyo1:1o) Kandi muri kristo gusa ni ho habonerwa
ukudapfa. Yesu yaravuze ati:”uwizera uwo mwana aba abonye ubugingo buhoraho: ariko
utumvira uwo mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we”
(Yohana 3:36). Umuntu wese akwiriye kwakira iyo migisha adahenzwe niba agendera
mubyo asabwa. “Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa, babishakisha gukora ibyiza
badacogora, baziturwa ubugingo buhoraho” (Abaroma 2:7)
Uwasezeraniye Adamu ubugingo bitewe gusa no kutumvira ntawundi utari
Umushukanyi ukomeye. Kandi amagambo inzoka yabwiye Eva mu murima wa Edeni
ngo n’ukuri ntimuzapfa yari ikibwirizwa cyambere kigishijwe cyo kudapfa ku
ubugingo. Nyamara ayo magambo, yakomotse gusa ku bubasha bwa Satani. Niyo ajya
yumvikanira ku ruhimbi rw’amatorero yagikrito kandi akemerwa n’abantu batagira
ingano nkuko yahise yakirwa n’ababyeyi bacu bambere .Iteka ry’Imana ngo
ubugingo bukora icyaha nibwo buzapfa, ryahinduwe ngo ubugingo bukora ibyaha
ntabwo buzapfa, ahubwo buzahoraho iteka. Ntidushobora uretse gutangazwa n’ikintu
kidasanzwe gituma abantu bizera ibyerekeye amagambo ya Satani kuruta ay’Imana.
Iyo umuntu aza kwemererwa kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo nyuma yo gukora
icyaha, yajyaga gukomeza kubaho iteka maze icyaha kikazahoraho iteka. Ariko
Abakerubi bafite inkota zakaga umuriro bugariye inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo
kandi nta numwe wo mu muryango wa Adamu wemererwaga kurenga urwo rubibi ngo
abe yasoroma ku mbuto zitanga ubugingo. Ni uko rero nta munyabyaha ufite
kudapfa.
Ariko umuntu amaze gukora icyaha, Satani yategetse abamarayika be kwihatira
cyane cyane gutera mu muntu imyizerere y’uko kamere y’abantu ari ukudapfa,
maze abantu nibamara kwemera ubwo buyobe, kwiherezo ba bamarayika babi,
bazemeza abantu ko umunyabyaha azahora mu buhanya iteka ryose. Noneho
umutware w’umwijima abinyujije mu bamarayika be avuge ko Imana ari
inyabukana, ihori inzigo abatayumvira bose, ikabaroha mu muriro utazima, maze
bagahora bababazwa n’umujinya wayo bumva kandi igihe bumva uburibwe
butangaje bagaragurika mu birimi by’umuriro ugurumana, umuremyi wabo
yabitegereza akanezerwa.
Uko niko Satani yiyambura umwambaro we w’ubugizi bwa nabi akawambika
umugiraneza w’ikiremwamuntu. Ubugizi bwa nabi buturuka kuri Satani. Imana ni
urukundo; kandi ibyo yaremye byose byari bitunganye, biboneye kandi ari
iby’igikundiro, kugeza igihe ikigomeke ruharwa cya mbere cyinjije icyaha .Satani
ubwe ni umwanzi woshya umuntu gukora icyaha, kandi ngo nabishobora amurimbure
maze igihe azaba atagishidikanya ko yamaze kumuhindura uwe nibwo azamujugunya
mu rwobo yamucukuriye. Iyo abishobora yajyaga kurundanyiriza ikiremwamuntu
uko cyakabaye mu rushundura rwe. Iyo imbaraga z’ijuru zitahagoboka nta
muhungu cyangwa umukobwa wa Adamu wajyaga kurokoka.
Muri icyi gihe, Satani arashakisha uko yatsinda abantu nkuko yatsinze ababyeyi bacu
bambere, ubwo yajegezaga ikizere bari bafitiye umuremyi wabo, maze akabatera
gushidikanya ubwenge bw’ubuyobozi bw’Imana n’ubutabera bw’amategeko yayo.
Satani n’intumwa ze bakwiza hose ko Imana igira nabi kubarusha, kugirango
bahishe uburyarya n’ubugume byabo. Umushukanyi ukomeye yihatira kugereka
ubugome bwe buteye ubwoba, n’imico ye kuri data wo mw’ijuru, kugira ngo
yerekane ko yamusagariye amwirukana mu ijuru bitewe n’uko yanze gupfukamira
uwo mutegetsi utonesha. Agaragariza isi ko bashobora kugira umudendezo bayobotse
ubutegetsi bwe kandi uwo mudendezo utandukanye n’ububata bashyizwemo
n’amategeko shingiro ya Yehova. Uko niko yatekerezaga kuzaba yegukanye abantu
abatandukanyije n’Imana.
Mbega uburyo bihabanye n’urukundo n’imbabazi, ndetse n’uko dutekereza
ubutabera, gukwiza ihame ry’uko abanyabyaha bapfuye bari kubabarizwa mu muriro
n’amazuku bihora bigurumana iteka ryose; kandi kubw’ibyaha byo muri ubu buzima
bw’isi y’igihe gito, bagomba kubabazwa igihe cyose Imana izaba ikiriho.Nanone izi
nyigisho zabwirijwe henshi kandi na n’ubu zirakigishwa mu matorero menshi ya
gikrisito. Umunyabwenge umwe mu iby’iyobokamana yaravuze ati:”kureba abantu
bababarizwa mu muriro w’iteka, bizagwiza umunezero w’abera iteka ryose. Iyo babona
abameze nkabo bavutse nkuko bavutse, bijanditse mu buhanya, maze bakitarura, ibyo
bizagaragaza uburyo banezerewe.”Undi mwanditsi yakoresheje aya magambo”ubwo
iteka ryo kurimbuka rizaba risutswe kubanze kumvira, umwotsi wo kubabazwa kwabo
uzacumba iteka ryose, uzamuke imbere y’abagiriwe imbabazi, mu cyimbo cyo kugirira
impuhwe abo banyamubabaro, bazavuga bati “Amen, Haleluya! Muhimbaze uwiteka!”.
Mbese inyigisho nkizo zanditswe kuzihe mpapuro mw’ijambo ry’imana?
Mbese abacunguwe nibagera mu ijuru ntibazaba bakigira impuhwe n’imbabazi,
cyangwa ngo bagaragarize abantu baremanywe amarangamutima? Mbese ibi
ntibihuje n’intekerezo z’abavuga ko umuntu w’umunyabwenge, atagomba kugira
amarangamutima cyangwa kikaba ubugome bwa kinyamanswa? Oya, izo si inyigisho
zikomoka mu gitabo k’Imana. Abanditse ayo magambo yavuzwe mbere, hari ubwo
baba ari abantu bize, abantu babanyakuri, ariko bakaba baratwawe n’ingamira
n’ubucakura bw’Satani. Akabatera kugoreka amagambo yo mu byanditswe bakayasiga
ibara bayasobanuza imvugo ikarishye n’uburyarya bya satani ariko bitari iby’ umuremyi
wacu. Umwami uwiteka aravuga ati”Ndihariye sinezezwa no gupfa ku umunyabyaha,
ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye maze, akabaho
nimuhindukire mugaruke muve munzira zanyu mbi. kuki mwarinda gupfa?” (Ezekiyeli
33:11).
Mbese Imana byayungura iki turamutse twemeje ko ishimishwa no kubona abicwa
urubozo ubudatuza; ikanezezwa no kumva kuniha n’imiborogo n’ibitutsi bitewe
n’umubabaro w’ibiremwa byayo yajugunye mu birimi by’umuriro utazima? Mbese ayo
majwi y’umuborogo yahinduka indirimbo zinejeje mu matwi y’inyarukundo
rutarondoreka? Ibyo bivuze ko igihano cy’umubabaro udashira ku banyabyaha
cyajyaga kwerekana uko Imana yanga icyaha cyo mwanzi watsembye amahoro na
gahunda mu isi. Yoo! Mbega igitutsi giteye ubwoba! Nk’aho urwango Imana yanga
icyaha, rwayitera kugihozaho iteka. kuko, ukurikije inyigisho zaba bahanga mu
iby’iyobokamana, iyica rubozo rihoraho hatarimo ibyiringiro byo kubabarirwa
wihebesha abababazwa, kandi igihe bagize umujinya bagatukana kandi bagasebanya,
bazaba bongera imitwaro y’ibyaha iteka ryose. Icyubahiro cy’Imana nticyongerwa
n’uko gukomeza kubaho no kwiyongera kw’ibyaha muri iyo mibabaro uko ibihe
bihaye ibindi.
Birenze ubushobozi bw’intekerezo za kimuntu, kumenya neza ibibi bituruka ku
buhakanyi buvuga ibyo kubabazwa by’iteka ryose. Idini ya Bibiliya yuzuye urukundo
n’ineza, n’imbabazi ziyisendereye, yijimishijwe n’imigenzo, kandi itwikirizwa
iterabwoba. Iyo twitegereje amabara y’ikinyoma Satani yambitse imico y’Imana,
twatangazwa se n’uko umuremyi waca ugira imbabazi nyinshi atinywa,
akanegurwa ndetse akanangwa n’abantu? Intekerezo zishishana z’uburyo abantu
batekereza Imana zamaze kwamamara mu isi binyuze mu nyigisho zivugirwa ku
ruhimbi zahinduye ibihumbi n’ibihumbi, amamiliyoni menshi y’abantu ahorana
ibibazo by’ubuhakanyi.
Inyigisho yo kubabazwa by’iteka ryose ni imwe mu nyigisho zipfuye zigize ya nzoga
y’ibizira Babuloni yanywesheje amahanga yose (ibyahishuwe 18:2,3). Kuba
intumwa za Kristo zikwiriye kwemera kandi zikamamaza ubwo buhakanyi ku ruhimbi
ruziranenge, nabyo ni iyobera rikomeye. Barihawe na Roma nkuko bakiriye isabato
y’ikinyoma. Ukuri n’uko icyo kinyoma cyabwirijwe n’abantu bakomeye kandi beza;
ariko umucyo werekeye iyo nyigisho ntiwabarasiye nk’uko waturasiye. Bazabazwa
gusa umucyo wabarasiye mu gihe cyabo; natwe tuzabazwa uwaturasiye mu gihe
cyacu. Nidutera umugongo ibihamya by’ijambory’Imana, maze tukemera inyigisho
zipfuye ngo n’uko basogokuruza bacu bazigishije, tuzaba duciriweho iteka ryaciriwe
kuri Babuloni tuzanywa ku nzoga y’ibizira byayo.
Abagize umubare munini w’abo inyigisho zerekeye kubabazwa by’iteka ryose
ryayobeje, berekejwe mu rindi futi ritandukanye n’iryo. Babona ko ibyanditswe byera
bigaragaza ko Imana ari urukundo n’imbabazi, maze ntibizera ko yagenera ibiremwa
byayo umuriro w’ikuzimu uzahora ugurumana iteka ryose. Ariko gukomeza kwemeza
ko ubusanzwe roho idapfa, babona ntabundi busobanuro, ariko ku iherezo bakemera ko
abantu bose bazakizwa. Benshi babona imiburo yo muri Bibiliya nk’ibereyeho gutera
ubwoba abantu ngo bumvire, maze ntibabone ko bishobora gusohozwa. Nuko rero
umunyabyaha ashobora kwiberaho yinezeza atitaye ku mabwiriza y’Imana maze
ku iherezo akiringira kuzakirwa n’Imana. Inyigisho nkiyo yiratana imbabazi
z’Imana, nyamara ikirengagiza ubutabera bwayo, icyayo ni ukunezeza irari
ry’umutima kandi igashishikariza abagome kugundira ibibi byabo.
Kugira ngo herekanwe uburyo abizera ko isi yose izakizwa, bagoretse
ibyanditswe byera bashaka gushyigikira inyigisho zabo ziyobya, igikenewe gusa ni
ugusubira mubyo ubwabo bivugiye. Mu ishyingurwa ry’umusore utari ufite idini
abarizwamo, wari waguye mu mpanuka, umubwiriza mpuzamahanga yatoranyije
isomo ryo muri Bibiliya ku byerekeye Dawidi “amaze gushira umubabaro n’agahinda
kubera urupfu rw’Amunoni, akumbura abusalomo cyane” (2Samweli 13:39)
“Nuko umubwiriza aravuga ati:”abantu bahora bambaza bati: mbese iherezo
ry’abava muri uyu mubiri ari abanyabyaha, bapfa ahari se bari mu businzi, bagapfana
amakanzu yabo ariho ibizinga bitukura by’ubwicanyi bakoze bitameshwe, cyangwa
bapfuye nk’uyu musore, batigeze kugira ukwemera cyangwa ngo banezezwe no kuba mu
idini ni irihe? Dushimishwa n’ibyanditswe kuko bisubiza icyo kibazo giteye inkeke.
Amunoni yari umunyabyaha ruharwa, yari yaranze kwihana, yari umusinzi kandi mu
businzi niho bamutsinze. Dawidi yari umuhanuzi w’Imana; yagombaga kumenya ko
Amunoni azamererwa nabi cyangwa ko azamererwa neza mu yindi si izaza. Umutima we
washakaga kwerekana iki? Umutima w’umwami Dawidi wifuzaga cyane Abusalomo: kuko
yari amaze gushira umubabarow’urupfu rw’Amunoni.
“None se ubu duhereye kuri iyi mvugo twafata cyemezo ki? Ntabwo ari ukuvuga ko
kubabara ubuziraherezo bidafite umwanya mu byo idini yizera? Niko biri; kandi dusanga
ko hano hari insinzi y’izo mpaka iherekejwe n’umunezero mwinshi, no kumurikirwa
kwinshi, n’ubugiraneza bwinshi bikomoka k’ubutungane n’amahoro atagira impinduka
kuri bose. Yashize agahinda, abonye umuhungu we yapfuye. Mbese n’ ukubera iki? Ni
ukubera ko yarebesheje amaso yagihanuzi, yashoboye kubona ikuzo ry’ahazaza kandi
abonera kure cyane uwo muhungu we atandukanyijwe n’ibigeragezo, akize ingoyi
y’uburetwa, yejejweho imyanda yosey’icyaha, kandi amaze gutunganywa rwose, no
kumurikwa yemererwa kuba mu ikoraniro ry’abazamutse mu ijuru n’imyuka inezerewe.
Ibyishimo bya Dawidi, byari ibyo uko gukurwa mu mubiri w’icyaha n’imibabaro,
umuhungu we yakundaga, agiye mu cyumba cyo hejuru cyane, aho azamurikirwa
n’umwuka muziranenge kuri roho ye icuze umwijima, aho intekerezo ze zizamurikirwa
n’ubwenge buva mu ijuru n’urukundo ruzira iherezo kandi rudapfa, maze noneho
agategurirwa kamere nshya yejejwe yo kwishimira ikiruhuko n’abaraganwa ijuru.”
“Dukurikije ibi bitekerezo, twasa nk’abajya kwizera ko agakiza mva juru ntacyo
kadusaba gukora muri ubu buzima; haba guhinduka k’umutima, cyangwa kwizera
cyangwa imyemerere y’idini muri iki gihe.”uko niko uwiyita umukozi wa kristo ahora
atondagura ikinyoma cya ya nzoka yo muri Edeni ati:”Ni ukuri ntimuzapfa”Umunsi
mwakiriyeho, amaso yanyu azahumuka maze muhinduke nk’Imana” (Itangiriro 3:4, 5)
Avuga ko abanyabyaha ruharwa: Abicanyi, abajura n’abasambanyi, nyuma y’urupfu
bategurirwa kwinjira mu munezero utazashira.
None se umubwiriza nk’uwo, ugoreka ibyanditswe byera, bene iyo myanzuro ayikura
he? Mu ngingo imwe gusa uko Dawidi yishingikirije ku mpuhwe.Umutima we yari
awerekeje kuri Abusalomo,” kuko yari amaze gushira agahinda abonye ko umuhungu
yakundaga, Amunoni amaze gupfa” (2Samweli 13:39). Uko intimba se yari afite
yakomezaga kugabanuka, uko iminsi yahitaga, ibitekerezo bye biva k’upfuye bigana
k’ukiri muzima, wari watorongejwe no gutinya igihano cy’icyaha yakoze. Iki n’igihamya
cy’uko inkoramahano, umusinzi nk’Amunoni, wahise ajyanwa aho yerezwa akimara
gupfa kandi agategurirwa kubana n’abamarayika batacumuye! Amagambo anejeje
y’amahimbano koko, agenewe gushimisha umutima wa kamere. Iyo ni inyigisho ya
Satani ubwe, kandi yageze ku ntego yayo. Mbese tugomba gutangazwa n’uko izi
nyigisho z’ubugome zigwira?
Uburyo uwo mwigisha w’ibinyoma yakoreshaga, bugaragarira no mu mikorere y’abandi
benshi. Batandukanya ijambo rimwe n’ayajyaga kuryumvikanisha kugira ngo
ubusobanuro barihaye bube buhabanye cyane n’icyo ryavugaga; maze iyo mirongo
iciwemo uduce ikagorekwa kandi igakoreshwa mu gushyigikira izindi nyigisho,
zidashingiye ku ijambo ry’Imana. Ubuhamya bwatanzwe haruguru bw’uko Amunoni
w’umusinzi ari mu ijuru, buhita bubeshyuzwa n’amagambo asobanutse kandi atarimo
urujijo yo mu byanditswe byera ko “nta musinzi uzaragwa ubwami bw’Imana”
(1Abakorinto 6:10). Uko niko abashidikanya n’abatizera, hamwe n’abahakanyi
bahindura ukuri ibinyoma. Kandi abantu batabarika bayobejwe n’ubwo bucakura,
none ubu bihishe mu rutare rwo kwishuka.
Iyaba byari ukuri koko, ko roho z’abantu bose ziherako zijya mu ijuru mu gihe umwuka
ubavuyemo, noneho twajya twifuza gupfa kuruta kubaho. Benshi bagiye bizera izo
nyigisho, maze bagahita bashyira iherezo k’ubuzima bwabo. Igihe bagoswe
n’amakuba, impagarara no gucika intege, byakorohera benshi guca akagozi
kangiritse k’ubuzima maze bakigira mu munezero w’isi izahoraho iteka.
Imana yatanze ibihamya by’ukuri mu ijambo ryayo, ko izahana abica amategeko yayo.
Abishuka ko Imana ari inyambabazi nyinshi, byatuma idasohoza ubutabera bwayo
k’umunyabyaha, bakwiye guhanga amaso k’umusaraba w’ikaruvari gusa. Urupfu
rw’umwana w’imana w’umuziranenge ruhamya ko”ibihembo by’ibyaha ari urupfu”,
kandi ko kwica amategeko y’Imana kose gukwiriye guhabwa igihembo cyako. Kristo
utigeze gukora icyaha, yahindutse icyaha k’ubwo umuntu. Yikoreye umutwaro
w’ibicumuro, ahishwa mu maso ha se, kugeza ubwo umutima we waciye maze
ubugingo bwe burasandara. Uko kwitanga kose yabikoreye kugira ngo
abanyabyaha bacungurwe. Nta hantu na hamwe umunyabyaha ashobora guhungira
igihano cy’icyaha. Kandi umutima wose wanga kwakira icyo gitambo cy’agaciro
kangana gatyo, aziyikorerera ku giti cye umutwaro n’igihano cy’ibyaha bye.
Mureke turebe icyo Bibiliya yigisha cyerekeye abatubaha Imana n’abanga kwihana, abo
ababwiriza mpuzamahanga bagenera ijuru nk’abaziranenge, n’ abamarayika
banejeje.
“Ufito inyota nzamuha kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo nta kiguzi atanze”
(Ibyahishuwe 21:6). Iri sezerano ryahawe abifite inyota bonyine. Nta n’umwe, keretse
abumva ko bakeneye amazi y’ubugingo, maze bakayashaka bahombye ibintu byose,
bazayahabwa.”Unesha azaragwa byose; nanjye nzaba Imana ye nawe abe umwana
wanjye” (Ibyahishuwe21:7).Aha na none ibisabwa byarasobanuwe. Kugira ngo
turagwe byose, dukwiye guhangana n’icyaha kandi tukagitsinda.
Uwiteka yavugiye mu muhanuzi Yesaya ati:”Nimubivuge: intungane zizagubwa neza”,
inkozi z’ibibi ziragowe, kubera akaga zirimo zizahanwa hakurikijwe ibikorwa byazo”
(Yesaya 3:10).”Nubwo umunyabyaha ashobora gukora ibikorwa bibi ijana akarenga
akaramba, nzi neza ko abubaha Imana bazagubwa neza. Nyamara abagome bo
ntibazagubwa neza, ntibazaramba, ahubwo bazayoyoka nk’igicucu, kuko batubaha
Imana” (Umubwiriza 8:12, 13) kandi Pawulo ahamya ko umunyabyaha aba yizigamiye
umujinya uzaba k’umunsi w’uburakari, ubwo amateka y’ukuri y’Imana azahishurwa,
izitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze;”amakuba n’ibyago nibyo izateza umuntu
wese ukora ibyaha” (Abaroma 2:5, 6, 9)
“Mumenye ibi: Umusambanyi wese n’ukora ibiteye isoni n’umunyamururmba
(nicyo kimwe no gusenga ibigirwamana), abo bose nta mugabane bazagira mu
bwami bwa Kristo n’Imana (Abefeso 5:5)”. ” Mugire umwete wo kubana n’abantu
bose amahoro, n’uwo kwezwa kuko utejejwe atazareba umwami Imana
(Abaheburayo 12:14)”.”Hahirwa abamesra amakanzu yabo, kugira ngo bemererwe
kunyura mu marembo bakinjira mu murwa w’Imana, bakarya ku mbuto z’igiti
cy’ubugingo. Inyuma y’uwo murwa hazasigara abiyandarika n’abarozi,
abasambanyi n’abicanyi, abasenga ibigrwamana n’abakunda kubeshya
bakanariganya (Ibyahishuwe 22:14, 15)”.
Imana yasobanuriye abantu imico mbonera yayo, n’uburyo ifata icyaha.”Uwiteka anyura
imbere ye, aravuga ati: Uwiteka. Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi nyinshi, itinda
kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, igumanira abantu imbabazi
kugeza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibabarira gukiranirwa n’ibicumuro
n’ibyaha””Azarimbura abagome bose (Kuva 34:6, 7)””Abacumura bo bazarimburirwa
hamwe: iherezo ry’urubyaro rw’umunyabyaha ni ugukurwaho (Zaburi 145:20;37:38)”.
Imbaraga n’ubutware by’ingoma y’Imana, bizakoreshwa kugira ngo hatsembwe
ubwigomeke; kandi ibizakoreshwa byose hatangwa ingororano mu butabera,
bizakurikiza rwose imico mbonera y’Imana nk’inyambabazi, itinda kurakara, ifite kugira
neza kwinshi.
Imana ntihata ubushake cyangwa guhitamo k’uwo ari we wese. Ntabwo yishimira
uyumvira abihatiwe. Ishaka ko ibiremwa yaremesheje intoki zayo biyikunda, kuko
ikwiriye gukundwa. Ishaka ko biyumvira kuko bifite ibitekerezo byo gushima
ubuhanga bwayo, ubutabera bwayo, n’ubugiraneza byayo. Kandi abumva bose
bafite iyi mico y’Imana bazayikunda, kuko bazakomeza kuyegera bishimira
imirimo yayo itangaza.
Amahame y’ubgwaneza, imbabazi, n’urukundo byabwirijwe kandi bikagaragarizwa mu
mibereho y’umukiza wacu, ni ishusho nyakuri y’ubushake n’imico mbonera y’Imana.
Kristo yahamije ko ntacyo yigisha kubwe uretse ibyo yatumwe na se. Amahame
y’ingoma y’ijuru ntiyanyuranyaga n’ibyo umukiza yigishaga ngo:”Mukunde abanzi
banyu”. Imana izakoresha ubutabera bwayo ku babi, ubutabera bubereye isi yose,
ndetse bunabereye n’abacirwaho iteka. yajyaga kubashimisha iyo ishobora kubikora
itishe amategeko agenga ubutegetsi bwayo kandi yubahirije ubutabera bw’imico yayo.
Ibagotesha impano z’urukundo rwayo, ibamenyesha amategeko yayo,
ibaherekeresha impano z’imbabazi zayo; nyamara basuzugura urukundo rwayo
bigahindura ubusa amategeko yayo, kandi bakirengagiza imbabazi zayo. Nubwo
bakomeza kwakira impano zayo, bakubahuka uzitanga; banga Imana kuko bazi
neza ko yanga urunuka ibyaha byabo. Imana tiyihanganira ubugoryi bwabo igihe
kirekire; ariko ku iherezo, igihe cyagenwe kirageze, ubwo bazahabwa ibikwiranye
n’ibyo bakoze. Mbese Imana izakomeza gutsitsurana n’abagome? Mbese
izabahatira gukora ibyo ishaka?
Abahisemo ko Satani ababera umuyobozi, kandi bakayoborwa n’ububasha bwe, ntabwo
biteguye guhagarara imbere y’Imana. Ubwibone, uburyarya, ubuhehesi, ubugizi bwa nabi,
byashoye imizi mu mico yabo. Mbese bashobora kujya mu ijuru bakahabana n’abo
bangaga babasuzugurira mu isi? Ukuri ntikuzigera kumvikana n’umunyabinyoma,
ubugwaneza ntibuzanyura kwishyira hejuru n’ubwibone; ubutungane
ntibuzumvikana no kwangirika; urukundo rutikanyiza ntirwanezeza uwikanyiza.
Ni munezero ki ijuru ryaha ababaswe n’inyungu z’iby’isi?
Mbese abagize imibereho igomera Imana mu isi, bateruwe uwo mwanya
bakajyanwa mu ijuru, bakibonera ukwera kuharangwa, ukuntu uriyo wese aba
yuzuye urukundo, mu maso ha buri wese huzuye umunezero, bakumva hahanikiwe
icyarimwe indirimbo zo gushima no gusingiza Imana n’umwana w’intama,
bakabona umucyo uhora urabagirana mu maso y’abacunguwe, uturuka ku yicaye
kuri ya ntebe, mbese abafite imitima y’urwango banga Imana, banga ukuri
n’ubutungane, bashobora kwifatanya n’umutwe w’abamayika b’abaririmbyi bo mu
ijuru bakaririmbana indirimbo zo gusingiza? Mbese aho bashobora kwihanganira
ikuzo ry’Imana n’iry’umwana w’intama? Oya, oya; bahawe igihe cy’imbabazi
kugira ngo birememo imico mbonera y’abijuru; ariko ntibigeze bamenyereza
intekerezo zabo gukunda ubutungane; ntibigeze kwimenyereza imvugo y’ijuru,
none baracyererewe.
Imibereho yabo yo kugomera Imana, ntiyatuma bajya mu ijuru. Ubutungane
bwaho, ubuziranenge bwaho n’amahoro yaho byababera iyica rubozo; ikuzo
ry’Imana rikababera umuriro ukongora. Bakwifuza guhunga bakava aho hantu
haziranenge. Bahamagarirwa urupfu kubarimbura kugira ngo bihishe amaso
y’uwabapfiriye akabacungura. Iherezo ry’ababi rizakurikiza amahitamo yabo
ubwabo, naho ku ruhande rw’ Imana ni ugukiranuka n’imbabazi.
Nka ya mazi y’umwuzure, umuriro wo kuri uwo munsi ukomeye, ugaragaza ukuri
kw’Imana ko ababi batazarokoka. Ntabwo biteguye kuyoborwa n’ububasha bw’ijuru.
Ubushake bwabo bagiye babukoresha mu kugomera Imana; none aho ubugingo bwabo
bugeze kw’iherezo, barakererewe kugarura ibitekerezo byabo mu ruhande
bitamenyerejwe, bakererewe kuva mu byaha ngo bumvire Imana, bakererewe kuva
mu nzangano ngo bajye mu rukundo.
Kuba Imana yarazigamye ubugingo bwa Kayini wari umwicanyi, yahaye abantu bose
icyitegererezo cy’amaherezo yo kwemererera amunyabyaha gukomeza kubaho iteka
akiranirwa. Binyuze mu nyigisho za Kayini n’icyitegererezo cye benshi mu
bamukomotseho bakiriye inzira yo gukiranirwa kugeza igihe ububi bw’abantu
bukabya cyane ku isi,”kandi ibyo abantu bibwiraga mu mitima yabo byakomezaga kuba
bibi.”Mu maso y’Imana, isi nayo yari yarononekaye kandi yuzuye urugomo (Itangiriro
6:5, 11).”
Kubwo imbabazi Imana igirira isi, yayitsembyeho ababi bose mu gihe cya Nowa.
kubwo imbabazi, Imana yatsembye abari batuye i Sodoma barangiritse. Binyuze mu
bishuko bya Satani, abigisha b’ibyo gukiranirwa baratwa, bahora bayobora abandi
kugomera Imana. Uko niko byari bimeze mu gihe cya Kayini, mu gihe cya Nowa, no mu
gihe cya Aburahamu na Loti; kandi ni nako bimeze mu gihe cyacu. Kubwo imbabazi ku
batuye isi, Imana izarimbura abanze kwakira Ubuntu bwayo.”ibihembo by’ibyaha ni
urupfu; ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu
(Abaroma 6:23)”. Niba ubugingo buhoraho ari umurage ku bakiranutsi, noneho
n’urupfu ni umugabane w’inkozi z’ibibi”.”Imana yategetse Mose kubwira Abisirayeli
ngo:”Dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, ibyiza n’ibibi (Gutegeka kwa
kabiri 30:15)”.Urupfu rwavuzwe muri iyi mirongo si rwa rundi Imana yabwiye Adamu,
kuko abantu bose bajyerwaho n’igihano cyo gucumura. Ni”urupfu rwa kabiri”rwo
kinyuranyo cy’ubugingo buhoraho.
Kubera Ingaruka z’icyaha cy’Adamu, urupfu rwageze ku kiremwamuntu cyose. Bose
bajya mu gituro. Ariko nk’uko byateganyijwe mu nama y’agakiza, bose bazasohozwa
muri ibyo bituro.”Abapfuye bazazuka, abakiranatsi n’abakiranirwa,”.”Nk’uko Adamu
yokoje abantu bose urupfu, ni ko no muri Kristo bazahindurwa bazima (Ibyakozwe
n’intumwa 24:15; 1Abakorinto 15:22)”ariko hari itandukaniro hagati yayo matsinda
yombi y’abantu bazazuka.”Abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, maze bazuke, abazaba
barakoze ibyiza bazazukira ubugingo, naho abazaba barakoze ibibi bazazukira
gucirwaho iteka (Yohana5:28, 29).””Abafite umugabane wo kuzuka kwa mbere
barahirwa kandi ni abera”.”Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze
batyo (Ibyahishuwe 20:6).”
Ariko abatihannye ngo babarirwe ibyaha byabo kubwo kwizera, bazahanirwa
gukiranirwa-“ibihembo by’ibyaha”. Hakurikijwe ibyo bakoze, ibihano byabo
bizatandukanira ku igihe bizamara n’uko bizaba bingana; ariko iherezo ryabo
rizarangizwa n’urupfu rwa kabiri. Kuko ku Mana, kubera ubutabera bwayo
n’imbabazi zayo nyinshi, ntibishoboka gukiriza umunyabyaha mu byaha bye, imubuza
kubaho imibereho yahindanyijwe n’ibyaha, aho nawe ubwe yihamiriza ko adakwiriye
kubaho. Umwanditsi umwe ayobowe n’umwuka w’Imana yaranditse ati:”Hasigaye igihe
gito gusa .umunyabyaha ntiyongere kubaho, ni koko uzitegereza ahe
uhabure”.”Bazatwikirwa n’isoni bibagirane by’iteka ryose (Zaburi37:10; Obadiya16).”
Iryo niryo herezo ry’icyaha n’amahano yose, n’ umusaka byatejwe n’icyaha.
Umunyazaburi yaranditse ati: Warimbuye abanyabyaha, wasibanganyije amazina yabo
iteka ryose, abanzi banjye bashizeho barimbutse iteka.”Ukurimbuka kw’iteka ryose kuje
ku banzi bawe (Zaburi146:6)”.Mu byahishuwe, umuhanuzi Yohana yitegereje
iby’ahazaza mu ijuru, yumva indirimbo isingiza Imana, nta murya n’umwe unyuranya
watuma itakaza uburyohe bwayo. Ibyaremwe byose byo mu ijuru n’ibyo mu isi,
byererezaga ikuzo ry’Imana (Ibyahishuwe14:3). Nta na hamwe noneho hazumvikana
imiborogo y’abantu batuka Imana kubera uburibwe, nta biremwa bigaragurikira mu
irimbukiro, ngo humvikane urudubi rw’imiborogo yabo n’indirimbo z’abacunguwe
Ku rufatiro rw’ikinyoma rw’uko kamere idapfa, hongerwaho inyigisho ivuga ko mu
bihe abantu bapfuye hari ibyo bakomeza kumeya, iyo nyigisho, hamwe n’iyo
kubabazwa by’iteka ryose, binyuranyije n’inyigisho zo mu byanditswe byera,
bikanyuranya n’ukuri n’uko tubyumva nk’ikiremwamuntu. Hagendewe ku myizerere
rusange y’abantu, abacunguwe bari mu ijuru bamenya ikintu cyose gikorerwa hano ku
isi, cyane cyane bakamenya uko incuti zabo basize hano ku isi zimerewe. Ariko se
byatera munezero ki abapfuye, kumenya no kubona akaga n’uburibwe by’abariho,
kubona abo bakunduga barimo gukora ibyaha no kubabona bari mu gahinda, mu
bahagaritse imitima, no mu mibabaro yo kubaho kwabo? Abacunguwe se bo bashobora
bate kugira umunezero bareba kandi bumva incuti zabo ziborogera ku isi? Mbega
ubugira nabi kwizera ko uwo mwanya umwuka ukiva mu mubiri, ubugingo bukomeza
kugurumanira mu birimi by’umuriro w’iteka ryose! Mbega umubabaro utavugwa
kubona abantu b’incuti zabo, bapfa batihannye bamanuka bajya mu bituro, bumva ko
aho babashyize ari mu muriro waka iteka ryose! Benshi bagiye banduzwa n’iyo
nyigisho iteye ubwoba!
Ibyanditswe byera bivuga iki kuri ibyo bintu? Dawidi ahamya ko abari mu bituro ntacyo
bamenya.”Umwuka we umuvamo agasubira mubutaka uwo munsi imigambi ye ikaba
ishize (Zaburi 146:6)”Salomo nawe atanga ubuhamya nk’ubwo agira ati,”abazima bazi
ko bazapfa: ariko abapfuye ntacyo bakizi. Urukundo rwabo n’urwangano rwabo n’ishyari
ryabo, byose biba bishize, kandi nta mugabane bacyizeye mu bikorerwa munsi y’ijuru
byose, kugeza ibihe byose. kuko mu gituro aho uzajya, nta mirimo, nta migambi
uzahabona, haba no kumenya, cyangwa ubwenge (Umubwiriza9:5, 6, 10)”.
Ku gisubizo cy’amasengesho ya Hezekiya, yongerewe indi myaka cumi n’itanu yo
kubaho, maze uwo mwami atura Imana ituro ry’ishimwe kubera imbabazi zayo
zitarondoreka. Muri iyo ndirimbo ye yo gushima, yavuzemo impamvu imuteye
kwishima muri aya magambo:”Kuko ikuzimu hatabasha kukogeza, n’urupfu rutabasha
kuguhimbaza, abamanuka bajya muri urwo rwobo, ntibabasha kwiringira ukuri
kwawe.Umuzima, umuzima niwe uzakogeza nk’uko nkogeza uyu munsi (Yesaya38:18,
19).”Iyobokamana ryamamaye rigaragaza ko intungane zapfuye zimwe ziri mu ijuru,
zinjiye mu munezero zikaba zishima Imana mu mvugo izahoraho iteka ryose; ariko
Hezekiya we yavuze ko ntakuzo ritegerejwe kubari mu bituro. Mu magambo ye, yemera
ubuhamya bw’umunyazaburi aho yavuze ati:”kuko upfuye atakibukwa. Ninde
uzagushimira ikuzimu? Abapfuye ntibashima uwiteka, cyangwa abamanuka bajya
ahacecekerwa (Zaburi6:5, 115:17)”.
Petero ku munsi wa Pentekote, yatangaje ko na sogokuruza wacu Dawidi”yapfuye
agahambwa, ndetse ko n’ubu igituro cye kiracyari iwacu.””Kuko Dawidi atazamutse mu
ijuru (Ibyakozwe n’Intumwa2:29, 34)”.kuba Dawidi ari mu gituro kugeza k’umunsi wo
kuzuka kw’abakiranutsi, byerekana neza ko abakiranutsi batajya mu ijuru iyo
bapfuye. Ni kubw’umuzuko w’abapfuye, no kubwo kuzuka kwa Kristo, umunsi
umwe Dawidi azicara iburyo bw’Imana.
Kandi Pawulo nawe yaravuze ati:”niba abapfuye batazuka ubwo na Kristo ntarakazuka:
kandi niba Kristo atazutse, kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu
byaha byanyu. kandi niba bimeze bityo n’abasinziriye muri Kristo Yesu bararimbutse
1Abakorinto (15:16-18)”. Niba mu myaka ibuhumbi bine abakiranutsi bose bapfuye
baragiye bajya mu ijuru, Pawulo yajyaga kuvugira iki ko niba kuzuka
kutariho,”abasinziriye muri Kristo barimbutse?”Umuzuko nta cyo waba ukimaze.
Tindale wahowe kwizera kwe, avuga yunganira inyigisho zerkeye abapfuye muri aya
magambo:”Ndahamya neruye ko nta gihamya na kimwe kigaragaza ko abapfuye bahawe
ikuzo risesuye nk’irya Kristo cyangwa iry’Abamarayika b’Imana barimo”. Iyo nyandiko
sinyizera; kuko iyo biza kumera bityo, ndabona kwirirwa tubwiriza ibyo kuzuka
kw’abapfuye ari impfabusa (British Reformers-Tindal, Frith, Barnes p349).”
Ni ikintu kidashidikanywaho, ko kwiringira ko umugisha udashira uhabwa abapfuye,
byateye abantu benshi guhinyura ihame rya Bibiliya ryerekeye umuzuko. Ibyo
Adam Clarke we yabibonye atya:”inyigisho y’umuzuko igaragara nk’iyahawe agaciro
cyane mu bakristo ba mbere kurusha abo muri iki gihe! Mbese bimeze bite? Intumwa
zakomezaga kwibanda k’umuzuko, kandi zigakangurira abakurikira Kristo kugira
umwete, kumvira n’umunezero k’ubwawo. Muri iki gihe ababasimbuye ntibashishakazwa
cyane n’iryo hame. Nuko rero, intumwa zarabwirizaga maze abakristo bambere bakizera;
n’ubu turabwiriza, na none abo tubwirije bakizera. Ntanyigisho iri mu butumwa bwiza
yibanzweho cyane; kandi nta nyigisho yo muri iki gihe tubwirizamo ihabwa agaciro gake!
(Bible Commentary, Remarks on 1 Corinthians 15, paragraph 3)”
Ibyo byarakomeje kugeza igihe ihame ritangaje ry’umuzuko ryijimishwa n’abakristo bo
muri iki gihe, maze rita agaciro karyo. Nicyo cyatumye umuyobozi umwe w’umunyedini
yanditse atanga ubusobanuro ku magambo ya Pawulo yo mu 1 Abatesaloniki 4:13-18.
Ati:”Bitewe n’impamvu z’ibiduhumuriza, inyigisho y’uko abakiranutsi bafite amahirwe
yo kudapfa, kuri twe ifashe umwanya w’inyigisho benshi bashidikanyaho, ariyo kuguruka
kwa Nyagasani. Iyo dupfuye nibwo Nyagasani aba agarutse. Icyo nicyo dukwiriye
gutekereza, kandi nicyo dukwiriye kwitegura. Abapfuye bamaze kwigerera mu ikuzo
rihebuje. Ntibagitegereje impanda yo gucirwa urubanza no guhabwa umugisha”.
Ariko se igihe Yesu yari agiye gutandukana n’ abigishwa be, ntiyababwiye ko bazaza aho
ari ati “Ngiye kubategurira ahanyu, kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka
mbajyane iwanjye (Yohana 14:2,3)”.Na Pawulo aratubwira ati:”kuko umwami ubwe
azaza amanutse ava mu ijuru, arangurura ijwi rirenga ,hamwe n’ijwi rya Marayika
ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo nibo bazabanza kuzuka, maze
natwe abazaba bakiriho basigaye,duhereko tujyananwe nabo, tuzamuwe mu bicu
gusanganira umwami mu kirere. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo
magambo (1 Abatesaloniki 4:16-18)”. Mbega uko aya magambo y’ihumure yavuzwe
n’intumwa za Kristo atandukanye cyane n’aya magambo yavuzwe na wa mwigisha wa
rubanda, twigeze kuvuga! Uwo mubwiriza wa rubanda, ahumuriza incuti zimuteze
amatwi, azizeza ko n’ubwo umuntu yaba ari umunyabyaha ruharwa ku isi, igihe
umwuka w’ubugingo bwe hano ku isi umushizemo, aherako yakirwa mu
bamarayika bera. Ibiri amambu, Pawulo we aburira abizera ku byo kugaruka
k’umukiza, ubwo iminyururu y’ibituro izacika, abapfiriye muri Kristo bazazukira
ubugingo buhoraho.
Mbere y’uko hagira umuntu wemererwa kwinjira muri ya mazu meza yateguriwe
abahiriwe, hazabanza kuba igenzura rya buri wese, kandi imico n’ibikorwa
by’umuntu wese, bigomba kunyuzwa imbere y’Imana. Bose bazacirwa imanza
hakurikijwe ibyanditswe mu bitabo, maze bahabwe ingororano zikwiranye n’icyo
umuntu wese azaba yakoze. Urwo rubanza ntirucibwa mu gihe cyo gupfa.
Mwitondere aya magambo ya Pawulo.”Yashyizho umunsi wo gucira abari mu isi bose
urubanza, kandi izarucisha umuntu yatoranyije, ibyo yabihamirije abantu bose ubwo
yamuzuraga (Ibyakozwe n’Intumwa 17:31)”. Aha intumwa iragaragaza neza ko mugihe
kizaza hari umunsi washyizweho wo gucira isi urubanza.
Icyo gihe Yuda we akivuga muri aya magambo:”N’abamarayika batarinze ubutware
bwabo bahawe mbere, ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu
idashira no mu mwijima w’icuraburundi, kugira ngo bacirweho iteka ku munsi ukomeye
(Yuda 1:6)”. Na none kandi yakoresheje amagambo ya Henoki wa karindwi agira
ati”Dore uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi za abera be, kugira ngo agirire bose ibihura
n’amateka baciriweho (Yuda 1:14, 15)”. Yohana ahamya ko yabonye abapfuye,
aboroheje n’abakomeye, bahagaze imbere y’Imana; maze ibitabo birabumburwa. Nuko
abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo (Ibyahishuwe 20:12)”.
Ariko niba abapfuye bibereye mu munezero wo mu ijuru, cyangwa bakaba bariho
baborogera mu birimi by’umuriro ukongora w’ikuzimu, urubanza rwazaba ari
urw’iki? Inyigisho z’ijambo ry’Imana kuri iri hame rikomeye ntabwo ari urujijo, nta
n’ubwo zivuguruza; zishobora gusobanukira umuntu wese. Ariko se ni ntekerezo ki
z’umuntu washyira mu gaciro akareba ubwenge cyangwa gukiranuka mu nyigisho
z’iki gihe? Mbese aho abakiranutsi, nyuma y’isuzuma ry’ibyo bakoze mu gihe cy’uru
rubanza bazabwirwa aya magambo y’ishimwe:”Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka.
Injira mu munezero wa shobuja,” igihe bazaba bamaranye na we imyaka myinshi? Ese
inkozi z’ibibi zizavanwa aho zimaze igihe zibabarizwa, zize kumva iteka zaciriweho mu
magambo azasohoka mu kanwa k’ umucamanza mukuru ngo:”Nimuve aho ndi mwa
bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka”? (Matayo 25:21, 41) Yewe, mbega ikinegu!
Bakojejwe isoni n’ubuhanga no gukiranuka by’Imana!
Inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa, n’imwe mu nyigisho z’ibinyoma Roma yatiye
mu idini ya gipagani, maze izinjiza mu idini rya gikristo. Martini Luther yashyize iyi
nyigisho yo kudapfa k’ubugingo mu mubare w’ibihimbano bya kinyamanswa aremye
ikirundo k’imyanda y’amategeko ya Roma (E.Petaval, The problem of Immorallity,
p.255)”.Atanga ubusobanuro bw’amagambo ya Salomo yo mu Mubwiriza 9:5 y’uko
abapfuye nta cyo bamenya, Umugorozi yaravuze ati:”hari nahandi havuga ko uwapfuye
adatekereza, ati aho nta mirimo, ntabuhanga, nta bumenyi, nta bwenge bihaba. Salomo
we yabonye ko upfuye asinziriye, ntabara iminsi cyangwa imyaka, ariko ubwo
bazakangurwa, bizamera nk’aho bamaze umwanya muto mu bitotsi (M.L, Exposition of
Salomon’s Book, p152)”.
Nta na hamwe mu byanditswe byera dusoma ko abakiranutsi bahabwa ingororano
zabo, abakiranirwa bahabwa ibihano byabo, igihe bapfuye. Abakurambere
n’Abahanuzi bagiye badafite ibyo byiringiro. Yesu n’abigshwa be nta cyo
babivuzeho. Bibiliya yigisha yeruye ko abapfuye badahera ko bajya mu ijuru.
Igaragaza ko basinziriye kugeza ku munsi w’umuzuko.”Akagozi k’ifeza kataracika
n’urwabya rw izahabu rutarameneka, n’ikibindi kitaramenekera ku isoko, n’uruziga
rutaravunikira ku iriba, ibitekerezo by’umuntu birayoyoka n’umukungugu ugasubira mu
butaka uko wahoze, n’umwuka ugasubira ku Mana yawutanze. (Umubwiriza 12:6,7)”.
Abajya ikuzimu bararuhutse. Ntacyo bamenya mu bikorerwa munsi y’izuba. Noneho
rero hahirwa abakiranutsi barushye bakaruhuka. Igihe cyaba kigufi cyangwa kirekire,
kuri bo, ni nk’akanya gato.
Barasinziriye; bazakangurwa n’impanda y’Imana ibahamagarira kubaho mu ikuzo
ritagira iherezo.”Kuko impanda izavuga, abapfuye bazuke ubutazongera kubora. Ariko
uyu mubiri ubora Numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa Numara kwambikwa
kudapfa, nibwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo “Urupfu rumizwe no kunesha
(1Abakorinto15:52-54)”. Ubwo bazakangurwa mu bitotsi bikomeye, batangire
gutekereza aho basize. Uburibwe bwaho buheruka bwari ubw’urupfu; na ho ibitekerezo
byabo biheruka bibe iby’uko bari baremerewe n’imbaraga z’igituro. Ubwo bazaba
basohotse mu bituro, umunezero wabo wa mbere uzumvikanira mu ndirimbo y’insinzi
igira iti: Wa rupfu we kunesha kwawe kuri he?”
Icyi cyigisho cyakuwe mu gitabo Intambara ikomeye cya Ellen G White, p.377.
IMANA IDAHEMUKA NI UMUREMYI N’UMUCUNGUZI
W’IKIREMWAMUNTU!!!!