INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATATU GISANZWE B
Amasomo: Yon 3,1-5.10; Zab 24 ( 25); 1Kor 7,29-31; Mk1,14-20
NIMWISUBIREHO MAZE MWEMERE INKURU NZIZA.
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya 3 Gisanzwe B. Amasomo matagatifu y’iki
cyumweru araturarikira guhinduka, tukisubiraho tukanogera Imana n’abantu. Uko kwisubiraho tubwirwa ni
ukwemera Imana, tukemera ko aho ituganisha ari heza, tukemera ko ijambo ryayo ari ijambo ryiza, tukarikunda
kurusha izindi nkuru dukunda. Icyo gikorwa, ni igikorwa Imana yifuza ko twagira umugambi w’ubuzima
bwacu buri munsi na buri hose.
Mu isomo rya mbere turumvamo, Ihamagarwa Rya Yonasi, Yon3,1-5.10 2º: turabona Yonasi ahabwa
ubutumwa n’Uhoraho bwo kujya kubwira abanyaninivi kwisubiraho,. Akagenda yigononwa ariko amaherezo
akabiba ijambo yahawe, nuko barahinduka bose bagarukira Uhoraho. Muri iri somo, bimwe mu byo
twakuramo: Imana ikunda abantu bose, ikaba ikeneye ko tuyemerera gato ikatubabari ibyaha byose, maze
tugasubirana isura nziza twangiza kubera ibyaha byacu.ni icyo iriya nteruro ya nyuma y’iri somo itubwira: “
Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na yo ihindura imigambi,
icyago yari yabateguje ntiyakibateza.” Burya Imana, ni Imana yanjye ikaba n’Imana y’abo nita abanzi banjye!
ni ibanga Yonasi twumvise atiyumvisha nka benshi muri twe. Ni Imana ya twese nta n’umwe uhejwe kuko
twese twaremwe mu ishusho ya Yo kandi tukaba abana bayo ikunda muri Yezu Kristu.
Ikindi ni uko: “Imana ikorera hose, mu si yose nta na kimwe kiyisoba: ushobora gusengera hirya no hino kandi
ukabona igisubizo cy’ibibazo byawe; wasengera yewe no hakurya y’imbibi za israheri, mu bwato, kugera no
mu nda y’ifi...umurimo w’Imana ntuhagarikwa n’inkuto izo arizo zose; ibihugu, umutwe uyu n’uyu,idini, etc.
Yonasi yashatse guherezamo umugambi w’Imana, ariko nyuma yo kunyura mu ngorane ageza aho aratobora
avugira Uhoraho, maze imbaga y’i ninivi iramugarukira guhera ku kibondo kugera ku kibando, yewe
n’amatungo adasigaye. Ikindi ni uko abo usanga twita abapagani n’abanyabyaha, abo bose twaciriye urubanza,
akenshi ni bo butaka bubereye kubibwamo no kwakira neza Ijambo ry’Imana kurusha abiratana ubutungane
badafite! Biratangaje kubona abandi bose ndetse n’amatungo byisubiraho bikagarukira Uhoraho, hagasigara
Yonasi ari we wavugaga mu izina ry’Uhoraho....Yezu na we abitubwira neza agira ati: “ abasoresha
n’abanyabyaha bazabatanga mu ngoma y’ijuru.
Nimwisubireho; Ese kwisubiraho cyangwa se guhinduka bisobanura iki? Umuhanzi nyakwigendera Sipiriyani
Rugamba yavugaga ko guhinduka atari uguhindukira ahubwo ari ugukebana. Sinzi niba hari uwigeze akebana
ibikanu. Iyo wakebanye ibikanu, ukomeza kureba mu cyerekezo kimwe. Ni ukuvuga ko uhindutse aba
ahindutse.
Ingero z’abahuye na Yezu bagahinduka ni nyinshi. Twavuga nka Zakewusi. Igihe ahuye na Yezu mu nsi y’igiti
cy’umuvumu i Yeriko, yahise atangira urugendo rwo guhinduka. Afata imigambi itoroshye: “kimwe cya kabiri
cy’ibyo ntunze ngihaye abakene. Kandi niba hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye” (Reba Lk, 19,
1-10). Urundi rugero twatanga ni Pawulo wahindutse ahuye na Yezu ku muhanda ugana i Damasi (Reba Intu 9,
1-22). Twavuga na Karoli wa Fuko wahindutse igihe ahuriye na Yezu mu isakramentu rya Penetensiya
yaherewe muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu Agusitini i Parisi mu Bufaransa. Isakramentu rya Panetensiya ari
ryo Sakramentu ry’imbabazi rifite ububasha bukomeye. Mu kutubabarira ibyaha twakoze Imana iduhindura
ibiremwa bishya. (Bitandukanye no guhanagura nk’uhanagura ikibaho abarimu bandikaho, kwibagirwa,
kurenzaho n’ubundi buryo budahwitse twumvamo imbabazi z’Imana). Na Rugamba twavuze haruguru abamuzi
bavuga ko yahuye na Yezu agahinduka.
Yezu aradusaba guhinduka tukemera Inkuru nziza atuzaniye. Uhindutse ntahita aba umutagatifu ako kanya
ahubwo aba atangiye urugendo rugana ku butagatifu. N’iyo agize intege nke akagwa, agwa ari mu inzira. Iyo
abyutse akomeza urugendo. Ntaho bihuriye n’uwayobye. N’iyo yakwihuta ate ntazagera aho yashakaga kujya.
Mu Ivanjili kandi Yezu arakomeza atora intumwa zizabana nawe hanyuma zikazakomeza ubutumwa bwe. Abo
atora ba mbere bari abarobyi. « Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu ». Abarobyi b’amafi Yezu
abahindura abarobyi b’abantu. Yezu afite ububasha bwo guhindura abantu. Umujura w’inka ahinduka umuntu
w’Imana. Guhinduka birashoboka kandi bibaho. Mushobora kuba mwarumvise agakuru k’umuntu wo mu
Kibanda wari umujura w’inka. Abaturage amaze kubarembya abiba inka zabo, baramufashe bamushyira ku
gahanga ikimenyetso kigizwe n’inyuguti ebyiri : U na I. U igasobanura umujura, I igasobanura Inka.
Bamenyesha abaturanyi bati « uwo muzabona ku gahanga ikimenyetso UI, muzamenye ko ari umujura w’inka,
inka zanyu muzazirarire ». Hagati aho nawe abona kwiba ntacyo byamumariye. Ahubwo byaramuteranyije
n’ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’abaturanyi. Icyaha kiradusenya kandi kikadusenyera.
Yaje kwisuzuma yiyemeza kureka kwiba. Bihurirana n’uko yari afite gahunda yo kwimukira ku Mayaga. Ageze
ku Mayaga akajya yifatanya n’abakristu baho gusenga, agakunda guhabwa amasakramentu, ntasibe muri
gahunda z’umuryangoremezo, mu bikorwa by’urukundo… mbese aba umukristu w’intangarugero. Ariko
abantu bamureba mu maso bakibaza icyo kiriya kimenyesto « UI » gisobanura bikabayobera. Rimwe umwe
muri bo aza gusuzuma kiriya kimenyetso areba n’imyifatire y’uriya mukristu. Abwira bagenzi be ati cya
kimenyetso namenye icyo gisobanura. « UI » bivuga « Umuntu w’Imana ». Nguko uko umujura w’inka
yahindutse akaba umuntu w’Imana. Kubwa batisimu natwe twarahindutse tuba abana b’Imana. Bijye
bigaragarira mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Muri Yezu, akabaye icwende karoga kagacya, Abanyarwanda bo hambere, ntibemeraga ko umuntu ashobora
guhinduka. Bakabivuga mu migani ngo yewe « Ntawe ukira aho yarwaye ». Ubundi ngo « Akabaye icwende
ntikoga ». Ngo n’iyo koze ntigacya. N’iyo gakeye ntigatereke amata. N’iyo kayateretse ntanyobwa. Kuri bo
umujura azahora ari umujura, umusambanyi azahora ari umusambanyi, umwicanyi azahora ari umwicanyi,
umugome azahora ari umugome… Kuva aho Yezu, Rumuri rw’amahanga aziye ku isi, ibintu byarahindutse.
Ingoma y’Imana yaratangiye hano ku isi. Kuva Yezu yakwigira umuntu akabana natwe, akabaye icwende
arakoza, kagacya, kagashira umunuko, kagatereka amata kandi akanyobwa. Ndetse akaryoha kurusha ayo
bateretse mu cyansi. Mwibuke uko yahinduye amazi divayi mu bukwe bw’i Kana. (Yh 2,1-11). Icy’ingezi ni
uguhura nawe tukemera ko aduhindura ibiremwa bishya. Ntawe ahindura ku ngufu, yubaha ubwigenge
n’ubushake bwa buri wese. Nifurije buri wese gukomera mu rugendo rwo kwisubiraho no kwemera Inkuru
nziza y’umukiro Yezu atuzaniye. Ijambo ry’Imana rikomeze rituyubore kandi ritubesheho.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare.