INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 25 GISANZWE B
AMASOMO: Buh 2, 12. 17-20; Zab 53(H54); Yak 3, 16-4,3; Mk 9, 30-37
Iryo jambo ntibaryumva, batinya no kumubaza
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,
Tugeze ku cyumweru cya 25 Gisanzwe, Umwaka B. Reka tuzirikane hamwe amagambo y„ubugingo
bw‟iteka twateguriwe na Liturjiya y‟iki cyumweru.
Ku Cyumweru gishize twazirikanye ku magambo ya Petero igihe yasubizaga Yezu ati “Uri Kristu”
ariko mu kandi kanya, akajyana Yezu ahiherereye amubuza kongera kuvuga ko azicwa. Yezu kuri iki
cyumweru arakomeza kubwira abari bamuteze amatwi ko azicwa, bityo akaboneraho kugaragaza ko
ari We Messia wagombaga kuza ariko atari uwo imbaga yari itegereje uzaza kuyikura mu nzara
z‟abaromani bari barakolonije Abahebureyi. Yezu ntaje kurwanira ubutegetsi, umugambi we si uwo
guhangana n‟abategetsi b‟iyi si, umugambi we ni ukugaragaza ukuri maze ubishatse akagukurikira
kandi kukamuha kwigenga. Yezu ntayitwaza imbaraga n‟ubuhangange nk‟uko abayahudi babyifuzaga,
ahubwo yimika inzira y‟amahoro no guca bugufi. Yezu aje ari igitangaza kuko aho gushaka ibyubahiro
n‟ubwo ari umwana w‟Imana, ahisemo kwifatanya n‟abababaye n‟abanyantege nke nk‟abana ngo
yerekane ko Imana dukurikiye ari Imana yifuza ko abantu babaho batabangamiranye. Yezu arifuza
rero ko natwe twamenya intege nke zacu, tukagira umutima uca bugufi, tukemera kuba abagaragu
b‟abandi. Yezu ashyize umwana muto hagati yabo, ikimenyetso gitangaje kuko abana batahabwaga
agaciro muri icyo gihe (nk‟uko ubu bimeze ngo umwana ni umutware), agira ngo ababwire ko uko
umwana aca bugufi, kandi uko agenda akura yunguka ubwenge ari nako n‟ubwami bwa Yezu bukura
cyangwa se bukuza abantu mu kwemera. Ntibushyira imbere imbaraga nk‟iz‟abagenga b‟isi,
z‟amafaranga n‟icyubahiro, icyo bwifuza ni uguca bugufi.
Abantu akenshi twumva Imana nabi ariyo mpamvu usanga ubuzima tubamo butatunogera. Mariko
aratubwira ko mu gihe Yezu yari ari kubwira Abigishwa be iby‟urupfu rwe n‟izuka rye, abangaba ngo
ntibumvise ibyo Yezu yavugaga kuko bo bari bahangayikishijwe no kumenya uzabayobora, bari
bahangayikishijwe na rya kuzo ino si itanga.
Bavandimwe, natwe twisuzumye neza, ntabwo twatinyuka gutera amabuye bariya bigishwa ba Yezu.
Natwe akenshi, usanga amanywa n‟ijoro tuba twirukanka kuri rya kuzo ritangwa n‟iyi si. Akenshi tuba
twiruka inyuma y‟imitungo, amafaranga, ubutegetsi, ibyubahiro, n‟ibindi. Nyamara twese turabizi ko
ikuzo ry‟ino si ritaramba, aka wa mugani ngo “Kuramba ntibirambirana, icyo dupfa ni uko bibamo
imungu”.
Mutagatifu Yakobo intumwa, yaduhishuriye ko ibibazo duhura nabyo, biterwa n‟iyo nyota yo kwikuza
iba muri Muntu. Yagize ati “Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intamabara muri mwe
zikomoka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y‟umubiri
wanyu? Murararikira ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n‟abanyeshyari nyamara ntacyo
muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho kuko mutazi gusaba.
Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo
byanyu”.
Bavandimwe, akenshi amasengesho yacu aba ari ayo gusaba. Akenshi ibyo dusabye ntitubihabwa,
hakaba n‟igihe bituviramo gutuka Imana ko itwumvira ubusa. Mutagatifu Agustini yaravuze ati
“impamvu dusaba ntiduhabwe, hari ubwo biterwa n‟uko dusaba turi babi, tugasaba nabi, cyangwa
tugasaba bibi”.
“Ngo rimwe umuntu yigeze ahura n‟Imana, Imana iramubwira iti „Nsaba icyo wumva ushaka cyose,
ariko icyo unsabye, umuturanyi wawe ndakimuha incuro ebyiri‟. Umuntu akiyumvira „ati ninsaba
imodoka, Imana iramuha ebyiri. Ninsaba inzu, Imana iramuha igorofa‟. Bigezeho wa muntu aravuga
ati „Nungutse ubwenge‟. Ngiye gusaba Imana kumvanamo ijisho rimwe, kugirango mugenzi wanjye
imuvanemo abiri, maze ahiteko aba impumyi burundu, yoye kuzongera kuntesha umutwe antunurira
ibyiso bye!‟. Wa muntu araza abwira Imana ati „Mvanamo ijisho rimwe‟. Imana irimuvanamo, ariko
wa muturanyi we ntiyagira icyo imukoraho. Wa muntu abaza Imana ati „ese ko ntacyo ukoze kuri
uriya muntu?‟ Imana iramusubiza ati „ Ibuka neza. Nakubwiyeko icyo ndamuha ndamukubira kabiri
ibyo ufite. Ubwo wifuje ko ngusigira ijisho rimwe gusa, we ndamusigira nyine abiri, maze yigumire
uko yarari. Si jye wahera”.
Bavandimwe, ese jyewe ibyifuzo byanjye iteka biba bitunganye? Ese jyewe nta gihe njya nsabira
abandi ibyago? Ese nta gihe njya nshimishwa n‟ibyago byabaye ku bandi?
Bavandimwe, Imana ni urukundo. Imana ntishobora kuduha ibintu bibi, cyangwa ngo ibihe bagenzi
bacu kuberako twabibifurije. Burya cya gihe tujya dusaba maze ntiduhabwe, tujye twisuzuma maze
turebe ibyo twari twasabye niba byarimo urukundo rwa bagenzi bacu. Ariko usanga akenshi iyo
dusaba twireba gusa, tukumva ko ari twebwe gusa twatunganirwa, mbese tukumvako rya kuzo iyi si
itanga, ryaba iryacu twenyine. Imana ni nka wa mubyeyi iyo atungutse avuye mu isoko kandi yaguriye
abana umugati, nyamara agasanga bo bari gukinira mu cyondo basa nabi, ntahitako abaha wa mugati
ahubwo arabanza akabasaba gukaraba. Iyo bamaze gusa neza nibwo abaha wa mugati. N‟Imana iba
ishakako tubanza kwisukura kugirango ibone kuduha ibyo dukeneye.
Bavandimwe, ikuzo ry‟iyi si rirayoyoka. Imana nk‟umubyeyi yahisemo kuduteganyiriza ikuzo
rizahoraho iteka. Nyamara iryo kuzo rihabanye cyane n‟imyumvire yacu ya kimuntu. Kuko iryo kuzo
ni rya rindi ryo hakurya y‟imva, ni rya rindi Yezu yahawe amaze gutsinda urupfu akazuka. Niryo
yagenuraga ubwo yagiraga ati “Umwana w‟umuntu agiye gushyirwa mu maboko y‟abantu
bakazamwica, ariko yamara gupfa akazazuka ku munsi wa gatatu”. Ikuzo Imana iduteganyiriza
ntiritana n‟ibitotezo byo muri ino si nk‟uko Umunyabuhanga abivuga. Agira ati “Abagome
barabwirana bati „Twibasire intungane kuko itubangamiye, ikarwanya ibikorwa byacu, ikanadushinja
ko twarenze Amategeko, tugahemukira umuco mwiza badutoje”.
Akenshi ubuzima bw‟intungane bubangamira ab‟isi kuko ibabera ikimenyetso cyibashinja ko bo
bataye umurongo.
Bavandimwe Intumwa zimaze kwikebuka zikibona uko ziri zahisemo korohera Imana, baba ibikoresho
byayo maze babasha kogeza ingoma y'Imana kugera ku mpera z‟isi. Natwe nitworohera Imana,
ugushaka kwayo kuzakorwa, ihabwe ikuzo na muntu akizwe. Kuri iki cyumweru turasabwa kugira
umugenzo wo kwicisha bugufi, maze tukareka Imana yonyine akaba ariyo ikuzwa kuko ari yo nzira
yacu yo guhura n‟Imana.
Burya byose twarabihawe, yewe no kugera ku mwuka duhumeka k‟uburyo tutagombye kwikuza.
Nyamara kwicisha bugufi, koroshya, akenshi biratugora. Yezu niwe wabishoboye, we wageze n‟aho
yemera kumvira kugera ku rupfu rwo ku musaraba kandi ari Imana. Ariko yarazutse, yatsinze urupfu,
ni muzima. Mu kumuhabwa mu Ukaristiya Ye ntagatifu, turusheho kumusaba aduhe kumumenya koko
tutamwitiranyije, aduhe umugenzo mwiza wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi dasabwa kugira ngo
tuzabe abasangiramurage b‟ikuzo atamirije mu ngoma y‟ijuru.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda.