INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 27 GISANZWE B
AMASOMO: 1º.Intg 2, 18-24 2º.Hb 2, 9-11 3º.Mk 10, 2-16 (cg 2-12)
Kirazira rwose ko abashakanye batandukana
Bavandimwe, kuri iki cyumweru, Yezu Kristu mu masomo matagatifu ya none, aduhaye uburyo
bwo kuzirikana ku isakaramentu ry’ugushyingirwa. Ikintu cyose cyitwa isakaramentu ari ukugira
ngo kibe ikimenyetso cy’uko Yezu Kristu akigaragarizamo. Kuba ugushyingirwa k’umugore
n’umugabo byitwa isakaramentu, ni ukuvuga ko igihe bashyingiwe baba babikoze ku buryo buhuje
n’ugushaka kwa Yezu Kristu. Tuzi ko nta kindi adushakaho kitari ukurangwa n’URUKUNDO.
Ivanjili ntagatifu ya none yatwibukije ya nyigisho ya Yezu Kristu yerekeye umubano
w’abashakanye. Kirazira rwose ko abashakanye batandukana. Yezu yabyerekanye ahereye ku
mugambi w’Imana wo mu ntangiriro y’isi. Imana yaremye umugabo n’umugore. Igihe ibahuje mu
mubano w’abashakanye, yabagize umubiri umwe (Intg 2, 24). Yezu ati “Bityo ntibaba bakiri babiri,
ahubwo baba ari umubiri umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana
yafatanyije” (Mk 10, 8-9).
Mu kuzirikana iyi nyigisho ya Nyagasani Yezu Kristu, twibuke ko hirya no hino mu Rwanda no ku
isi abashakanye bugarijwe n’ikibazo cyo gutandukana. Abantu basigaye bahindura abagore
cyangwa abagabo nk’uko umuntu ahinduranya amasogisi. Imanza nyinshi mu Rwanda zisigaye
zijyanye no kwaka gatanya. Abantu bateye umugongo umugambi w’Imana ku bashakanye.
Isakramentu ry’Ugushyingirwa ntirigihabwa icyubahiro kirikwiye.
Akenshi abantu ntabwo dukunda kuzirikana ku masezerano tugirana hagati yacu no hagati yacu
n’Imana. Iyo abasezerana mu gushyingirwa babigira bakoresha amagambo akurikira: Jyewe K…..
Nemeye Ko Wowe N….. Umbera Umugore/ Umugabo, Kandi Ngusezeranije Ko Ntazaguhemukira
Mu Mibereho Yacu, Ari Mu Mahoro No Mu Makuba, Waba Muzima Cyangwa Urwaye, Ku Buryo
Nzagukunda Kandi Nzakubaha Iteka Ryose Kugeza Gupfa.
Mu by’ukuri twavuga ko basezerana ibintu nka bitatu by’ingenzi: ubudahemuka, Gukundana no
kubahana mu bihe byose. Hari abavuga ko akenshi iyo bavuga uburwayi bazabanamo buri wese
agerageza kurwaza mugenzi we batabwumva neza. Burya ngo ubwo burwayi buri mu byiciro nka
bitatu: uburwayi bw’umubiri busanzwe, ubw’umutima n’ubwa roho. Uburwayi bw’umubiri
abenshi bahura na bwo bakihangana: maraliya, ubumuga, n’izindi ndwara. Abadamu barusha
abagabo kubwihanganira. Uburwayi bw’umutima ni ukugabanuka k’urukundo bari bafitanye
batarabana. Usanga umwe yita undi sheri n’utundi tuzina twiza ariko bamara kubana mu rugo
hadaciye kabiri, ukumve umwe arahamagara mugenzi we mu mazina y’ababyeyi be! Ugasanga
inseko n’indoro nziza byabarangaga byahindutse umujinya n’umushiha. Ugasanga umwe ku wundi
atakibona ubwiza yamubonanaga batarabana, agatangira kubona ubwiza mu bandi aribyo bivamo
gucana inyuma. Abahanga mu mibanire yabashakanye, bavuga ko gucana inyuma ari rimwe mu
makosa akomeye ashobora kubaho mu rugo, kuko bitera ipfunwe ku mpande zombie kandi bigatera
umwako urugo rwabo bombi. Ubwo na bwo ni uburwayi abashyingiwe basabwa kwihanganira no
kwakirana kandi bagasabirana ngo Nyagasani baragije isezerano ryabo abavure bakire. Ubundi
burwayi ni ubwa roho. Usanga bamwe bashyingirwa bari basanzwe basenga, ndetse bamwe
barahuriye mu isengesho ariko bamara kubana ntibongera kwikoza isengesho aribyo biviramo
bamwe kwerekeza mu mapfumu n’abandi batekamutwe iyo ibibazo by’urugo byakaze, bakiyibagiza
ko Imana ariyo baragije umubano wabo, nuko ibyabo imbwa zikabidwaniramo. Bibagirwa ko
urugemwe rw’urukundo rwabo baruteye kuri Altari y’Imana bakajya gutambira izindi mana ku
zindi ngirwantambiro.
Hari n’ibindi bibazo by’inzitane byugarije ingo z’abashakanye muri iki gihe. Ngubwo ubuharike,
ubusambo, gutagaguza umutungo! Ngizo inzangano, induru! Ngiyo imyiryane! Ubu bigeze no ku
bwicanyi hagati y’abashakanye. Tujya twumva mu itangazamakuru ko hirya no hino mu Rwanda
ndetse no ku isi abagabo bivugana abagore babo; n’abagore bivugana abagabo babo. Ni
agahomamunwa!
Ibyo bibazo byose tubona bibangamiye isakaramentu ry’uguhyingirwa, bishobora gukira turamutse
tubyeretse Yezu Kristu ku buryo bufatika. Kubimwereka, ni ukumusaba imbaraga zo kumenya
kurushaho URUKUNDO rwe. Ni ukwihatira kuzirikana inyigisho ye., tuzirikana ko urukundo
rutarangwa n’Imbabazi nk’urw’Imana idukunda rudakwiye kwitirirwa iryo zina. Burya abantu
turacumura, kuri twe ubwacu, ku bavandimwe bacu, ku byaremwe bindi no ku Mana. Ni ngombwa
rero kubabarirana kuko ari rwo rutirigongo cyangwa inking ya mwamba y’urukundo. Ni
ugufungura amaso tukamenya amayeri Sekibi ikoresha muri iki gihe igamije kuyobya abantu.
Nk’uko yashutse Adamu na Eva bagakora icyo Imana yababujije bakarohama, ni na ko n’ubu
utarangamiye Kristu wadupfiriye k’umusaraba na we bimugendekera. Dusabire abashakanye
gukomera ku Mana yo soko y’Urukundo nya-rukundo kugira ngo babone gukomera.
Duhore twiyambaza Bikira Mariya cyane muri uku kwezi kwa cumi kwamuhariwe muri Kiliziya.
Twiyambaze uwo Mubyeyi w’Imana, ni Umwamikazi wagumye kuba isugi, azajya adutabara aho
rukomeye. Ahora asabira urubyiruko, abasore n’abakobwa kumenya ko ubusugi bushoboka kugeza
babonye umuhamagaro wabo. Uwo mubyeyi ugira ibambe yifuza ko tumubera indabo nziza
ategurira Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Nta wiyambaza uwo Mubyeyi utabara
abakristu ngo akorwe n’ikimwaro cyangwa ngo acogozwe na shitani. Dutoze abana n’urubyiruko
muri rusange kumureberaho urugero rw’ubudahemuka, bamwisunge mu buzima bwabo bwose.
Duture kandi Nyagasani ingo z’abashakanye, cyane cyane iz’abakristu bahanye isakaramentu
ry’Ugushyingirwa kugira ngo babe koko abahamya b’umugambi w’Imana ku bashakanye
n’ab’urukundo rubahuriza mu bumwe buzira agatotsi. Tubasabire wa mugenzo mwiza ko
kwiyumanganya imbere y’ibibazo n’ibigeragezo bahura na byo; byose babigiriye Nyagasani.
Tubasabire kugira umwete mu guha uburere bwiza abana bibarutse, babahesha amasakaramentu
uko bikwiye kandi babatoza kumenya Imana uko bwije n’uko bukeye; maze bibaviremo kuba muri
bamwe Yezu Kristu avuga neza mu ivanjili.
Duture abashakanye Urugo rutagatifu rw’i Nazareti kugira ngo nka Yezu, Mariya na Yozefu, nabo
barangwe n’urukundo, ubumwe, ubusabaniramana n’ubutungane.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda.