Iminsi 40 y’Umubatizo wa Mwuka Wera
Iminsi 40 y’Umubatizo wa Mwuka Wera
Ijambo ry’Ibanze
Isi dutuyeho ntabwo ifite umutekano nk’uko tubyibwira. Ntabwo bisaba ko umuntu
aba inzobere mu buhanuzi bwa Bibiliya kugira ngo amenye ko ibintu bihinduka byerekeza
mu ruhande rubi ku muvuduko utarigeze utekerezwa. Umwanzi w’abantu arimo arakoresha
amayeri n'imitego ye mubice byose by'ubuzima bwacu. Mubikorwa bye byose ahora azi ko
afite igihe gito. “Afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” Ibyahihishuwe 12:12b).
Arimo gukusanya ingabo ze ashyiraho gahunda zose zo kwerekana insinzi ye yanyuma.
Mubyukuri ibi bizaba umwihariko w'umuntu ku giti cye w'ububyutse mu bya mwuka.
1. Fata icyemezo nta gahato kandi wiyemeje kuba imbere y’Imana umarane igihe
cyiza mu minsi 40.
2. Hitamo abantu 5 uzaba ubasengera. Menya neza ko abo bantu bari hafi yawe.
(Abavandimwe, abaturanyi, inshuti, abo mukorana, abo mwigana, n’ibindi)
Mugirane umubano uhamye nabo kandi ubamenyeshe ko ubasengera.
3. Aho bishoboka muhane gahunda yo guhura akanya gato kandi buri gihe
kugirango mwige Bibiliya no gusenga.
4. Inama zifashishije ikoranabuhanga (urugero binyuze kuri Zoom) zishobora
gukoreshwa kugirango byoroshye iyi gahunda tutirengagije igihe gito dufite.
5. Muri iyi nyandiko, soma ibyagenewe buri munsi kandi usenga. Tekereza ku
cyigisho n'akamaro kacyo mu buzima bwawe (Bimwe mubibazo byo
gutekerezaho byatanzwe hepfo ya buri somo).
6. Genzura kandi usuzume imibereho yawe mu bya mwuka. Pima ubushyuhe
bw’ubuzima bwawe mu bya mwuka kugirango urebe niba bushyushye cyangwa
bukonje (Reba Ibyah 3: 15-20).
7. Sengera ibintu byavuzwe hepfo y’isomo rya buri munsi. (Menya ko amasengesho
y'ingenzi agomba kuba Umubatizo wa Mwuka Wera na gahunda
y'ivugabutumwa yiswe ECD Impact 2025).
8. Iyi mfashanyigisho igomba gukwirakwizwa mu buryo bwose bushoboka
(bicapwe cyangwa kopi yikoranabuhanga) hanyuma igakwirakwizwa ku mbuga
nkoranyambaga zose kugirango igere kuri bose.
9. Guhindura mu zindi ndimi birashishikarizwa kugira ngo bishoboze abizera benshi
bashoboka kubibona no kubikoresha.
10. Ubuhamya bw’ibyo Uwiteka azakora mubuzima bwawe n'ubuzima bwabo
uzasengera nabo muzasengana birategerejwe cyane (binyuze mubapasitoro
n'abanyamabanga b'icyiciro cy'ubugabura).
11. Inzira zose zishoboka zishobora gukoreshwa kugirango iyi gahunda igere ku
ntego.
Byateguwe na
Pr.Hebert I. Nziku
Ibirimo
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi........................................................................4
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi...........................................................................5
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye................................................................................6
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma.....................................................7
Umunsi wa 5: Bahuje Umutima..................................................................................8
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane........................................................................9
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka..............................................................10
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande..............................................................11
Umunsi wa 9: Gukingura umutima............................................................................12
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi....................................................................13
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri.....................................................................14
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana.............................................................15
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi................................................16
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima.............................................17
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse.......................................................................18
Umunsi wa 16: Iminwa Yera......................................................................................19
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe......................................................................20
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa...........................................................................21
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe....................................................................22
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa......................................................................23
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
‘Unyejeshe ezobu ndera, Unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura’. Zaburi 51:9.
Ivugururwa mu kubaha Imana byukuri muri twe nicyo gikomeye kandi cyihutirwa mubyo
dukeneye byose. Hagomba kubaho imbaraga nyinshi kugirango tubone imigisha y'Uwiteka,
atari ukubera ko Imana idashaka kuduha imigisha yayo, ahubwo ni uko tutiteguye kuyakira.
Data wo mu ijuru afite ubushake bwo guha Umwuka We Wera abamusaba kuruta uko
ababyeyi bo ku isi baha impano nziza abana babo. Ariko ni umurimo wacu, kubwo kwatura,
kwicisha bugufi, kwihana, no gusenga bivuye ku mutima, kugirango twuzuze ibisabwa Imana
yasezeranije ngo iduhe umugisha wayo.
Abakera dufatiraho ingero bari bazi icyo gukirana n'Imana mu masengesho bivuze no
kwishimira gusukirwa Mwuka Wayo. Ariko ibi bibatambutsa urwego rw’ibikorwa; none ninde
uzaza kuzuza umwanya wabo? Bimeze bite ku gisekuru kizamuka? Bahindukiriye Imana?
Twaba turi maso kubikorwa bikorerwa mu buturo bwo mu ijuru, cyangwa dutegereje
imbaraga ikomeye izaza ku Itorero mbere yuko dukanguka? Twaba twizera kubona Itorero
ryose rifite ububyutse? Icyo gihe ntikizigera kibaho. Hariho abantu mw'Itorero
batarahinduka, kandi ntibazifatanya n'abandi mu masengesho avuye ku mutima yiganje ubu.
Tugomba kwinjira mumurimo kugiti cyacu. Tugomba gusenga cyane, kandi tukavuga bicye.
(Urwibutso n’Integuza RH, Werurwe 22, 1887)
Bitekerezeho:
Ibyo gusengera :
Mu gutanga Umwuka Wera, ntibyashobokaga ko Imana itanga ibirenze ibyo. Kuri iyi mpano,
nta kintu na kimwe gishobora kongerwaho. Muri yo, ibikenewe byose byaratanzwe.
Umwuka Wera ni ukubaho kw’ingenzi kw'Imana, kandi niba ishimwa izatera guhimbaza no
gushimira, kandi izahora ikura mu buzima bw’iteka. Gusubizwa Mwuka ni isezerano
ry'ubuntu. Nyamara ni bangahe bashima iyi mpano ihebuje, ihenze cyane, nyamara nubwo
ari iy’ubuntu kuri bose ni bande bazayemera? Iyo kwizera kwakiriye umugisha, hazamo
ibyiza mu bya mwuka. Ariko rimwe na rimwe umugisha ntabwo wishimirwa. Dukeneye
intekerezo zagutse kugirango dusobanukirwe agaciro kawo…
Yoo, mbega urukundo rutangaje rwatumye asuzugurwa! Umwami Yesu ashishikariza abizera
be gusaba Mwuka Wera. Mu kwerekana impuhwe za kibyeyi z'Imana, arashaka
kudushishikariza kwizera kwakira iyo mpano. Umubyeyi wo mu ijuru afite ubushake bwo
guha Umwuka Wera abamusaba kuruta uko ababyeyi bo mu isi bashobora guha abana babo
impano nziza. Ni ikihe kintu gikomeye gishobora gusezeranwa? Ni iki kindi gikenewe kugira
ngo dukangure ubushake muri buri bugingo, kugira ngo bidutera imbaraga zo kwifuza
impano ikomeye? Ese amasengesho yacu y’umutima udashikamye ntakwiriye
guhindurwamo kwingingira cyane kwifuza iyo mpano ikomeye? Ntabwo dusaba bihagije
ibintu byiza Imana yasezeranije. Iyaba twasingiraga hejuru cyane kandi twiringiye byinshi,
ibyifuzo byacu byahishura ingaruka yihuta igera kuri buri muntu usaba afite ibyiringiro
byuzuye byo kumvwa no gusubizwa. Uwiteka ntabwo ahabwa icyubahiro no kwinginga
kurimo gushidikanya kwerekana ko ntakintu kitezwe. Yifuza buri wese wizeye kwegera
intebe yubuntu abikuye ku mutima kandi adashidikanya. (Ibimenyetso by’Ibihe) The Signs of
the Times, August 7, 1901.
Bitekerezeho:
Ibyo gusengera :
Igihe kirageze ngo habe ivugurura ryuzuye. Igihe iri vugurura rizatangira, umwuka wo
gusenga uzayobora abizera bose kandi uzirukana mu itorero umwuka wubwumvikane buke
n’amakimbirane. Abatari basanganwe umubano wa Gikristo bazasabana. Umwizera umwe
ukora muburyo bukwiye azayobora abandi bizera kwifatanya na we mugusabira guhishurwa
kwa Mwuka Wera. Nta rujijo ruzabaho kuko byose bizaba bihuje n'imitekerereze ya Mwuka.
Inzitizi zitandukanya abizera zizasenywa, kandi abagaragu b'Imana bazavuga ibintu bimwe.
Uwiteka azafatanya n'abagaragu be. Bose bazasenga basobanukiwe neza isengesho Kristo
yigishije abagaragu be: “Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu
ijuru.” (Matayo 6:10).
Iyo numva ibyago biteye ubwoba biba icyumweru ku kindi, ndibaza nti: Ibyo bintu
bisobanura iki? Ibiza biteye ubwoba bikurikirana byiyungikanya. Ni kangahe twumva
imutingito na za tornado, kurimburwa n'umuriro n'umwuzure, hamwe no gutakaza ubuzima
n'umutungo byinshi! Ikigaragara ni uko ibyo byago ari ibyorezo biza bitunguranye bisa
nkibidafite gahunda, bidafite rutangira, ariko muri byo, ushobora gusomamo umugambi
w’Imana. Nibumwe muburyo Imana ishaka gukangurira abagabo n'abagore kumva akaga
kabugarije.
Ukuza kwa Kristo kuregereye kuruta igihe twizeraga bwa mbere. Intambara ikomeye iri hafi
kurangira. Imanza z'Imana ziri mu gihugu. Zivuga mu muburo ukomeye, zivuga ziti: “Namwe
mube mwiteguye: kuko mu gihe mudatekereza nibwo umwana w'umuntu azaza ” (8T252,
252).
Bitekerezeho:
Ibyo gusengera :
Nyuma yuko Kristo azamuwe mu ijuru, abigishwa bateraniye ahantu hamwe kugira ngo
basabe Imana bicishije bugufi. Kandi nyuma y’iminsi icumi yo kwigenzura imitima no
kwisuzuma, inzira yarateguwe kugirango Umwuka Wera yinjire mu nsengero zubugingo
bwejejwe, kandi bwitanze. Umutima wose wujujwe Umwuka, nkaho Imana yashakaga
kwereka ubwoko bwayo ko ari uburenganzira bwayo kubaha imigisha iruta iyindi ikomoka
mu ijuru.
Bitekerezeho:
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugira ngo Imana irondore imitima yacu kandi itwemeze ibyaha byacu, ituyobora
kwihana
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Umunsi wa 5: Bahuje Umutima
Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje
umutima. Ibyakozwe n’Intumwa 2:1
Kuri twe uyu munsi, mubyukuri nkuko byari bimeze kubigishwa ba mbere, isezerano rya
Mwuka n'iryacu. Uyu munsi Imana izaha abagabo n'abagore imbaraga mvajuru, nkuko
yahaye abari ku munsi wa pentekote bumvise ijambo ry'agakiza. Muri ikigihe, Mwuka we
n'Ubuntu bwe n'ibyababikeneye bose kandi bazizera ijambo rye.
Menya ko byari nyuma yuko abigishwa bamaze kunga ubumwe bwuzuye, mugihe
batagiharanira umwanya wo hejuru, nibwo Mwuka yasutswe. Bose bari bahuje umutima.
Ibyabatandukanyaga byose byari byashyizwe kuruhande. Kandi ubuhamya batanze bamaze
guhabwa Mwuka ni bumwe. Zirikana iri jambo: “Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama.
(Ibyakozwe n’Intumwa 4:32). Umwuka w'uwapfuye kugirango abanyabyaha babeho wuzuye
iteraniro ryose ryabizera.
Rero, n'ubu bishobora kuba. Reka abakristo biyambure amacakubiri yose kandi bitange ku
Mana kugirango bakize abazimiye. Nibasabe mu kwizera imigisha yasezeranijwe, kandi izaza.
Isukwa rya Mwuka mu gihe cy'intumwa byari “imvura y’umuhindo,” kandi umusaruro wari
uhesheje icyubahiro. Ariko imvura y'itumba izaba nyinshi. Ni irihe sezerano kubatuye mur'iyi
minsi yanyuma? “Nimuhindukirire igihome gikomeye, mwambohe zifite ibyiringiro mwe. Uyu
munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri. (Zakariya 9:12). “Musabe Uwiteka imvura
mu gihe cy'imvura y'itumba; bityo rero, Uwiteka azacyesha ibicu, ahe imvura nyinshi, ibyatsi
byose byo mu gasozi.” Ibihamya (8T20, 21)
Bitekerezeho:
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugira ngo Imana iduhe umwuka w'ubumwe nk'umuryango witorero
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe
bugufi mu mutma, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Abafilipi 2:3.
Amaraso ya Kristo yamenewe umuryango wabantu bose. Nta numwe ukwiriye kuzimira.
Abazazimira bazarimbuka kuko bahisemo gutakaza ibyishimo by'iteka kugirango banyurwe
n’inzira zabo bwite. Uku niko guhitamo kwa Satani, kandi uyu munsi umurimo we n’ubwami
bwe bihamya imiterere y'icyo yahisemo. Icyaha n'ububabare byuzuye isi yacu, ubwicanyi
buteye ubwoba bubaho buri munsi, n'imbuto z'uko umuntu yagandukiye amahame ya
Satani. Bavandimwe, musome igitabo cy'Ibyahishuwe kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo
maze mwibaze niba mutari mukwiriye kumara igihe gito mu makimbirane n'intonganya,
ahubwo mugatangira gutekereza uburyo twihuta kwegera akaga gakomeye gaheruka.
Abashaka kugaragaza ko ntacyo bibabwiye kubijyanye n’imanza Umwami ubu yohereje ku isi
vuba aha bazahatirwa kumva ibyo ubu badahitamo kumva. (RH, August 20, 1903)
Bitekerezeho:
Ibyo gusengera:
Naho uwo mukoresha w’ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kubura amaso ngo arebe
mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’ Luka
18:13.
Tugomba guhora dusenga. Isukwa rya Mwuka w'Imana ryaje risubiza amasengesho avuye ku
mutima. Ariko itondere uku kuri kwerekeye abigishwa. Ibyanditswe biravuga ngo, “Bose bari
bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru
umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zigabanije
zisa n’umuriro, ururimi rujya kumuntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa Umwuka Wera,
batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga. (Ibyakozwe n’Intumwa
2:1-4).
Ntabwo bari bateraniye hamwe ngo babare inkuru zisebanya. Ntabwo bari bagamije
gushyira ahagaragara ikizinga cyose bashoboraga kuboneka ku mico y'umuvandimwe.
Bumvaga bafite ubukene mu bya mwuka maze batakambira Uwiteka ngo basukweho
amavuta yera kugira ngo abafashe gutsinda intege nke zabo, no kubashoboza umurimo wo
gukiza abandi. Basenze bashishikaye kugira ngo urukundo rwa Kristo rusukwe mu mitima
yabo.
Iki nicyo cyifuzo cyacu gikomeye uyu munsi muri buri torero ryo mugihugu cyacu. Kuko "iyo
umuntu ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya (2Abakorinto 5:17). Ibyari bikojeje isoni mu
mico bihanagurwa m'ubugingo kubw'urukundo rwa Yesu. Kwikunda kose kurirukanwa,
ishyari ryose, amagambo mabi yose, ararandurwa, kandi impinduka zikomeye zikaza
mumutima. “Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no
kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza nogukiranuka, no kugwa neza no kwirinda,
Ibimeze bityo nta mategeko abihana.” (Abagalatiya 5:22-23). “Kandi imbuto zo gukiranuka
zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro. (Yakobo 3:18). Pawulo avuga ko "ku
birebana n’amategeko" - kubigaragara inyuma - "yari umwere," ariko igihe imico y'umwuka
w'amategeko yamuhishurirwaga igihe yirebaga mu ndorerwamo yera, yisanze ari
umunyabyaha. Urebeye nk’umuntu, yirindaga icyaha, ariko amaze kureba mu mategeko
y'Imana kandi akabona ko Imana yamubonye, yunamye yicishije bugufi kandi yemera icyaha.
— (RH, July 22, 1890)
Bitekerezeho:
Ibyo gusengera:
Nyamara Ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo. Abafilipi 3:7
Binyuze mu itorero niho urukundo rwo kwigomwa rwa Yesu rugomba kugaragarizwa isi,
ariko uko itorero rigaragara ubu, imico ya Kristo igaragazwa uko itari, maze isi ikamubona
uko atari. Kwikunda-bikura urukundo rwa Yesu mu bugingo, niyo mpamvu hatakiri ishyaka
ryinshi n'urukundo rwinshi mu itorero kubw'Uwabanje kudukunda. Inarijye iriganje cyane
mumitima ya benshi. Ibitekerezo byabo, umwanya wabo, n'amafaranga yabo byeguriwe
guhaza irari ryabo, mugihe imitima y'abo Kristo yapfiriye irimo kurimbuka.
Niyo mpamvu Umwami adashobora guha itorero rye imigisha yuzuye. Kububaha muburyo
bwihariye imbere y'isi kwaba ari ugushyira ikimenyetso cye ku mirimo yabo, bishyigikira
ibinyoma byabo byo kutagaragaza imico ya Kristo uko bikwiye. Igihe itorero rizava mu isi,
kandi rikitandukanya n’imiterere yayo, mu ngeso, n'imikorere, Umwami Yesu azakorana
n'ubwoko bwe; Azabasukaho Mwuka We kurugero ruhanitse, kandi isi izamenya ko Data
abakunda. Ubwoko bw'Imana buzakomeza kumera gutya, bwuzuye inarijye? Umugisha we
ubari hafi, ariko ntushobora kubasukirwa mu buryo bwuzuye kuko bangijwe cyane
n'umwuka n'imikorere by'isi. Muri bo harimo kwishyira hejuru mu bya mwuka; kandi
Umwami aramutse akoze nk'uko umutima we wifuza gukora, byabashyigikira mu bikorwa
byabo byo kwihimbaza no kwishyira hejuru.
Ese birakwiye ko Kristo akomeza kugaragazwa nabi n'abantu bacu? Ese ubuntu bw'Imana,
ubwenge mva juru, bizahagarikwa mu itorero ryayo, kubera akazuyazi kabo? Niko bizaba
keretse habaye gushakisha Imana by'ukuri, kuzinukwa isi, no kwicisha bugufi imbere
y'Imana. Imbaraga ihindura y'Imana igomba kunyura mu matorero yacu. — (The Home
Missionary, November 1, 1890.)
Bitekerezeho:
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugira ngo Imana iduhe gutsinda inarijye.
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo
ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.”Yohana 15:5
Uwiteka yifuza guhindura umuntu ububiko bwimbaraga mvajuru, kandi ikintu cyonyine
kibuza kutuzuza imigambi y'Imana nuko abantu bafunga imitima yabo ntiyakire Umucyo
wubuzima. Ubuhakanyi bwatumye Umwuka Wera akurwa mu muntu, ariko binyuze muri
gahunda yo gucungurwa, uyu mugisha mvajuru uzasubizwa abawushaka babikuye ku
mutima. Uwiteka yasezeranije guha ibintu byiza byose abamusaba, kandi ibyiza byose
bisobanurwa ko byatanganwa n'impano ya Mwuka Wera.
Uko tumenya ibyo dukeneye byukuri, ubukene nyabwo, niko tuzifuza cyane impano ya
Mwuka Wera; imitima yacu izahindurwa, idahinduriwe kuba imiyoboro wo kwifuza
n'ubwibone, ahubwo tuzahindurwa umuyoboro wo kwinginga cyane kugirango tumurikirwe
n'ijuru. Kubera ko tudasobanukiwe n'ibyo dukeneye, ntitumenye ubukene bwacu,
ntidutitiriza twinginga cyane, dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kwacu
kandi ari we ugusohoza, kugirango dusukirwe umugisha...
Iyo abantu batumva ko bakeneye inama z'abavandimwe babo, hari ibiba bitagenda neza;
biringira ubwenge bwabo. Ni ngombwa ko abavandimwe bagomba kujya inama. Ibi
nahatiwe kubisaba mumyaka mirongo ine n'itanu ishize. Inshuro nyinshi, amabwiriza yagiye
asubirwamo avuga ko abafite inshingano z’ingenzi mu murimo w'Imana badakwiye
kugendera kubitekerezo byabo, ahubwo bakwiye kugisha inama. — (MR, 2:333)
Bitekerezeho:
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugira ngo Imana ikingurire imitima yacu kwakira Mwuka Wera
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge
hagati y’ab’igihe kigiramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi.
Abafilipi 2:15.
Guhinduka kw'imico bigomba kubera igihamya kubatuye isi ko urukundo rwa Kristo rukuri
mo. Uwiteka yiteze ko ubwoko bwe bwerekana ko imbaraga z'ubuntu zo gucungura
zishobora gukora kumico yangiritse kandi bigatuma itera imbere muburyo bwiza butanga
umusaruro.
Ariko kugirango dusohoze umugambi w'Imana, hariho imirimo y'ibanze igomba gukorwa.
Uwiteka adusaba gusuka inarijye iri mu mitima yacu ari yo ntandaro yo kwitandukanya.
Arashaka kudusukaho Mwuka we Wera kurugero ruhanitse, kandi adusaba gutegura inzira
binyuze mu kwizinukwa. Igihe inarijye yeguriwe Imana, amaso yacu azakingurirwa kubona
amabuye y'inzitizi ayo kudasa na Kristo kwacu kwashyize mu nzira z'abandi. Ayo yose Imana
iradusaba kuyakuraho. Iravuga iti: “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira
ngo mukizwe. “ Yakobo 5:16. Ni bwo tuzagira icyizere Dawidi yagize, amaze kwatura icyaha
cye, yarasenze ati: “Unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe, Unkomereshe umutima
wemera. Ni bwo nzigisha inzira yawe abacumura, Abanyabyaha baguhindukirire.” (Zaburi 51:
12,13).
Mugihe ubuntu bw'Imana buri imbere, ubuzima bw'umuntu buzaba bukikijwe n'imibereho
yo kwizera n'ubutwari, n'urukundo nk'urwa Kristo, umwuka utera imbaraga mubuzima bwa
mwuka mubawuhumeka bose ... Umuntu wese wakira urukundo rw'imbabazi rwa Kristo,
umuntu wese wamurikiwe na Mwuka w'Imana kandi agahindukirira ukuri, azumva ko
kubwiyi migisha y'agaciro, abereyemo umwenda umuntu wese ahura nawe. Abicisha bugufi
mumutima Uwiteka azabakoresha ngo bagere ku mitima abakozi babyerejwe badashobora
kugeraho. Bazahagurutswa ngo bavuge amagambo yerekana ubuntu bwa Kristo bukiza. —
(6T43)
Bitekerezeho:
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugira ngo Imana ikingurire imitima yacu kwakira Mwuka Wera
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri,
atabasha kubona ubwami bw’Imana.” (Yohana 3:3).
Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru. (Matayo 6:10).
Imibereho ya Kristo hano kwisi yabayeho agamije kwerekana ubushake bw'Imana kw'isi
nkuko buri mu ijuru. Kristo yaravuze ati: “umuntu utabyawe ubwa kabiri, ntabasha kubona
ubwami bw’Imana…Umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka ntabasha kwijira mu bwami
bw’Imana. Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka.
(Yohana 3:3-6).
Kristo ntareba ubwoko ubwo aribwo bwose, ibara, cyangwa urwego nk'ikiguhesha kuragwa
ubwami Bwe. Kwinjira mu bwami Bwe ntibiterwa n'ubutunzi cyangwa umurage wo hejuru.
Ariko ababyawe na Mwuka ni bo baragwa b'ubwami Bwe. Imico ya Mwuka niyo Kristo
azitaho. Ubwami bwe ntabwo ari ubw'iy’isi. Abayoboke be ni abakiriye kamere mvajuru,
bamaze kwitandukanya n'ibyaha biri mu isi biterwa n’irari. Kandi ubu buntu babuhabwa
n'Imana.
Bitekerezeho:
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugira ngo Imana iduhe kwiyumvamo kuvuka bundi bushya mubuzima bwacu bwa
buri munsi.
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira
ngo bibatere gufayanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara
kwazanywe mu isi no kwifuza. (2 Petero 1:4)
Umukristo muzima ni uwo Kristo yashyize mu mutima ibyiringiro byo guhabwa ubwiza.
Akunda ukuri, ubuziranenge, no kwera, kandi azagaragaza imbaraga z'umwuka, akunda
Ijambo ry'Imana, kandi ashaka gusabana n’abamenyereye Ijambo, kugirango abashe gufata
imirasire y'umucyo Imana yabahaye, ariyo ihishura Kristo ikamugira uwigiciro mu bugingo.
Ufite kwizera gukomeye asanga Kristo ari ubuzima bw’ubugingo, ko ari muri we nkiriba
ryamazi atemba agana mu buzima bwiteka, kandi yishimira guhuza imbaraga zose
z’ubugingo no kumvira Umwami we. Umwuka Wera hamwe n'imbaraga zawo zingirakamaro
burigihe birindira ubwo ubugingo mu rukundo rw'Imana.
Bitekerezeho
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugira ngo Imana itugeze ku gusobanukirwa ko dusangiye kamere yayo
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Nshyize ikaramu yanjye hasi nzamura ubugingo bwanjye mu masengesho, kugira ngo
Uwiteka ahumekere ku bantu be basigaye inyuma, bameze nk'amagufwa yumye, kugira ngo
babeho. Iherezo riregereje, turarigannywa mu buryo bwihishe, ku buryo, tudatekereza, nta
rusaku, nko komboka k'umujura nijoro kugira ngo utungure abasinziriye kandi batiteguye.
Ndasaba Uwiteka yemere kuzana Mwuka Wera ku mitima ubu ihunikiriye, kugira ngo
begusinzira kimwe n'abandi, ahubwo bakanguke babe maso.
Ninde uzemera muri iki gihe, nyuma yo gutakaza igihe kinini cy'ubuzima bwe, gutanga
ubushake bwe nk'ibumba mu maboko y'Umubumbyi, kandi agafatanya n'Imana mu kuba mu
biganza byayo yabumbabumbwe nk'igikoresho cy'icyubahiro? Yoo, ni gute ibumba rigomba
kuba mu biganza by'Umubumbyi, mbega ukuntu bishoboka kwakira inama z'Imana uhagaze
mu mirasire imurika yo gukiranuka. Nta iby'isi, nta migambi yo kwikunda igomba kubaho
kugahato, kuko n'ubiha umwanya, ntabwo uzashobora kugaragaza ishusho y'Imana.
Umwuka w'ukuri yeza ubugingo.
Igihe gukomera k'uyu murimo kuzaba kumaze gusobanuka, bizafata mpiri ibitekerezo kubwa
Kristo. Ibi birenze intekerezo zacu, ariko niko bizaba. Nonese birakwiriye ku ruhande rwacu
gushyira ibyiringiro ku mirimo yacu? Tugomba kureka Imana igakora mu mwanya wacu.
Haba hari igiteye ishema kigaragara mu mico cyangwa imyitwarire yacu? Mbese byakomoka
kubantu babaho igihe gito? Oya; byose biva ku Mana, we zingiro rikomeye cyangwa
ryerekana imbaraga z'umubumbyi afite ku ibumba. Icyampa ngo, abo Uwiteka yahaye
umugisha w'ubutunzi bwukuri bakanguke bavuge ibivuye kumutima, “Mwami urifuza ko
nakora iki? (Ibyakozwe n’ntumwa 9:6). Umucyo uriyongera kugirango umurikire buri muntu
wese witeguye gukwirakwiza urumuri kubandi. — (The General Conference Daily
Bulletin, February 4, 1893.)
Bitekerezeho
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugira ngo Imana itubumbe ikurikije uko ishaka ko tuba.
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Ntabwo ari imbaraga y'umuntu igomba gutanga ubuzima. Umwami Imana ya Isirayeli azagira
urwo ruhare, ikangurire imibereho itarifite ubuzima mu byamwuka gukora. Umwuka
w'Uwiteka nyir'ingabo ugomba kwinjira mu mibiri idafite ubuzima. Mu rubanza, igihe
amabanga yose azashyirwa ahagaragara, bizamenyekana ko ijwi ry’Imana ryavuze binyuze
mu bagaragu bayo, kandi rigakangura umutimanama wari uhunikiriye, rigakangura
intekerezo zitari zifite ubuzima, rigatera abanyabyaha kwihana no kugira agahinda, no
kureka ibyaha. Icyo gihe bizagaragara neza ko binyuze mubantu kwizera Yesu Kristo
byagejejwe mubugingo bw'umuntu, kandi ubuzima bwumwuka buva mwijuru
bwahumekewe kuwari warapfiriye mubicumuro nibyaha, kandi ubuzima bwumwuka buhita
bukanguka.
Ariko ntabwo iyi shusho yamagufa yumye ireba isi gusa, ahubwo ireba nabagize umugisha
wo guhabwa umucyo mwinshi; kuko nabo bameze nk'amagufwa ari mukibaya. Bafite
ishusho yabantu, imiterere y'umubiri; ariko ntibafite ubuzima mu bya mwuka. Ariko umugani
ntusiga amagufwa yumye gusa aboheye hamwe mw'ishusho y'abantu; kuberako bidahagije
ko habaho isano y'ingingo n'ibimenyetso. Umwuka wubugingo ugomba guhindura imibiri,
kugirango ihagarare yemye, kandi bigaragarire mubikorwa. Aya magufa agereranya inzu ya
Isirayeli, itorero ry'Imana, kandi ibyiringiro by’itorero ni ugusubizwamo ubuzima na Mwuka
Wera. Uwiteka agomba guhumekera amagufwa yumye, kugirango abeho.
Umwuka w'Imana, n'imbaraga zayo zizana ubungingo, bigomba kuba muri buri muntu wese,
kugirango buri mutsi wose n'imikaya mu bya mwuka bibashe gukora. Hatariho Umwuka
Wera, hatari mwuka w'Imana, habaho guhunikira mubitekerezo no gutakaza ubuzima mu
bya mwuka. Benshi badafite ubuzima mu bya mwuka bafite amazina yabo mubitabo
byitorero, ariko ntabwo yanditswe mubitabo by'ubugingi bya Ntama w'Imana. Bashobora
kwifatanya n'itorero, ariko ntibafitanye ubumwe n'Uwiteka. Bashobora kuba abanyamwete
mu gusohoza inshingano runaka kandi bashobora gufatwa nkabantu bazima, ariko benshi
bari mubabwirwa ngo “ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.” (Ibyahishuwe
3:1). — (The SDA BC, Vol. 4, pp.1165, 1166.)
Bitekerezeho
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
4. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umutima w'umuntu ushobora kuba ubuturo bw'Umwuka Wera. Amahoro ya Kristo arenze
intekerezo abasha gutura mu bugingo bwawe, kandi n'imbaraga Ye ihindura ishobora
gukorera mubugingo bwawe, maze bikagutunganiriza kuba mu ngoro z'icyubahiro. Ariko
niba ubwonko, imitsi n'imikaya byose bikoreshwa mugukorera inarijye, ntabwo uba ugize
Imana n'ijuru nyambere mubuzima bwawe. Ntibishoboka kubaka ubuntu bwa Kristo mu
mico yawe mugihe ushyira imbaraga zawe zose kuruhande rw'isi.
Ushobora guhirwa muburyo bwo kurundanya ubutunzi kwisi, kubwicyubahiro cyawe; ariko
“aho ubutunzi bwawe buri ni ho umutima wawe uzaba.” (Matayo 6:21). Gutekereza
kuby'iteka ryose bizahabwa umwanya wa kabiri. Ushobora kugira uruhare mubigaraga
muburyo bwo gusenga, ariko umurimo wawe uzaba ikizira ku Imana yo mw'ijuru.
Ntushobora gukorera Imana na mamoni. Uzegurira umutima wawe kandi ushyire ubushake
bwawe kuruhande rw'Imana, cyangwa uzarundurira imbaraga zawe mu gukorera isi. Imana
ntizemera umurimo uturutse ku mutima witanze igice.
“Itabaza ry’umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, n’umubiri wawe wose
ugira umucyo.” (Luka 11:34). Niba ijisho riri ryonyine, niba ryerekejwe mu ijuru, umucyo
w'ijuru uzuzura ubugingo, kandi ibintu byo ku isi bizagaragara ko bidafite agaciro kandi
bidahawe umwanya. Intego yumutima izahinduka, kandi imiburo ya Yesu izumvirwa.
Uzashyira ubutunzi bwawe mu ijuru. Ibitekerezo byawe bizerekezwa kubihembo bikomeye
by'iteka. Gahunda zawe zose zizakorwa zerekeza ku hazaza, ubuzima budapfa.
Uzerekeza ku butunzi bwawe. Ntabwo uzibanda ku nyungu zawe zisi, ahubwo mubyo
ugambirira byose ikibazo cya bucece kizaba iki ngo “Mwami n’iki wifuza ko nakora?”
(Ibyakozwe n’Intumwa 9:6). — (RH, January 24, 1888)
Bitekerezeho
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugira imitima yahindutse
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Umunsi wa 16: Iminwa Yera
Arinkoza ku munwa arambwira ati “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe
kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.” Yesaya 6:7.
Kubw’impano ze mvajuru, Uwiteka yatanze uburyo buhagije kubantu be. Umubyeyi wo ku isi
ntashobora guha umwana we imico yera. Ntashobora kwimurira imico ye ku umwana. Imana
yonyine niyo ishobora kuduhindura. Kristo yahumekeye abigishwa be, agira ati: “Nimwakire
Umwuka Wera.”(Yohana 20:22).
Iyi niyo mpano ikomeye itangwa n'ijuru. Kristo yayibahaye abinyujije mu Mwuka wo kwera
kwe. Yabujuje imbaraga, kugira ngo batsindishe ubugingo ubutumwa bwiza. Uhereye icyo
gihe Kristo yagombaga kuba mu ntekerezo zabo, akavuga binyuze mu magambo yabo.
Bagize amahirwe yo kumenya ko uhereye ubwo na bo bagomba kuba umwe. Bagomba
kubahiriza amahame Ye kandi bakayoborwa na Mwuka We. Ntibari bagikurikira inzira zabo,
mu kuvuga amagambo yabo. Amagambo bavugaga yagombaga kuva ku mutima wera no
guturuka kuminwa yera. Ntibari bagikwiye kubaho ubuzima bwabo bwite; Kristo yagombaga
kuba muri bo kandi akavuga binyuze muri bo. Yagombaga kubaha icyubahiro yari afitanye na
Se, kugira ngo We na bo babe umwe mu Mana.
Imana ishimwe ko dufite Umutambyi mukuru ukomeye, uri mwijuru, Yesu Umwana
w'Imana. Kristo ntabwo yinjiye ahantu hera hakozwe n'amaboko y'abantu, ahubwo yinjiye
mu ijuru ubwaryo, none ubu ari imbere y'Imana kubwacu. Kubw’amaraso ye, yinjiye rimwe
by'iteka ahantu hera ho mw'ijuru, amaze kutubonera gucungurwa by'iteka. —General
Conference Bulletin, October 1, 1899, fourth quarter 1899.
Bitekerezeho
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugira ngo Imana yeze iminwa yacu
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya,
kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye
rwose. Abaroma 12:2.
Abakora ibihuje n'amagambo ya Kristo bazatunganya imico ya Gikristo kuko ubushake bwa
Kristo, ari bwo bushake bwabo. Bityo, Kristo azarema muri bo, ibyiringiro by'icyubahiro.
Bareba, nk'urebera mu ndorerwamu, icyubahiro cy'Imana. Muguhindura Kristo ingingo yo
kuzirikana, Azahinduka ishingiro ry'ibiganiro; kandi mu kumuhanga amaso, byukuri
tuzahindurwa duse na we, tuva mubwiza tujya mubwiza, tubishobojwe na Mwuka
w'Uwiteka. Umuntu, umuntu waguye, ashobora guhindurwa no kuvugurura imitekerereze
kugira ngo "ashobore kwerekana icyo cyiza, cyemewe, kandi cyuzuye, Imana ishaka."
Yabigaragaza ate? Umwuka Wera yigarurira ubwenge bwe, umwuka, umutima, na kamere.
Ibihamya bizava he? “Kuko twahindutse ibishungero by’abisi n’ibyabamalayika n’abantu.” (1
Abakorinto 4:9).
Igikorwa nyacyo gikorwa na Mwuka Wera ku mico y'umuntu, kandi imbuto zacyo
ziragaragara; nk’uko igiti cyiza cyera imbuto nziza, niko igiti cyatewe mu murima w'Uwiteka
cyera imbuto nziza zerekeza ku bugingo bw'iteka. Kuganzwa n'ibyaha biratsindwa;
ibitekerezo bibi ntibihabwa umwanya mu ntekerezo; ingeso mbi zihanagurwa mu rusengero
rw'umutima. Intekerezo, zabogamiye muruhande rubi, zihindurirwa mucyerekezo
gitunganye. Imyitwarire mibi n'amarangamutima birarandurwa. Ingeso zera
n'amarangamutima atunganye nizo mbuto zera ku giti cya Gikristo. Habaho impinduka
zuzuye. Uyu niwo murimo ugomba gukorwa. — (Elder E. P. Daniels and the Fresno
Church, 8, 9.)
Bitekerezeho
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero ryawe
3. Kugira ngo Imana ivugurure imitima yacu
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri
jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana
wankunze akanyitangira. Abagalatiya 2:20.
Nta buryarya kandi dushyizeho umwete, tugomba gusuzuma iki kibazo; twicishije bugufi
imbere y'Imana, kugirango Umwuka Wera akorere muri twe mumbaraga ihindura? Nk'abana
b'Imana, ni amahirwe yacu gufashwa na Mwuka Wayo. Iyo kamere ibambwe ku musaraba,
Mwuka Wera afata imitima imenetse maze akayigira ibikoresho byo kubahwa. Iba mu
biganza bye nk'ibumba riri mu ntoki z'umubumbyi. Yesu Kristo azahindura abagabo
n'abagore nk'abo indashyikirwa mu bwenge, ku mubiri, no mu mico mbonera. Ubuntu bwa
Mwuka buzabatera gukomera mu mico. Bizagira ingaruka nziza kuberako Kristo utuye
mubugingo bwabo.
Keretse gusa iyo mbaraga ihindura izanywe mu matorero yacu, keretse ububyutse bwa
Mwuka w'Imana buje, naho ubundi ibyo bakora byose ntibizigera bihindura abizera b'itorero
Abakristo. Hariho abanyabyaha muri Siyoni bakeneye kwihana ibyaha byafashwe nkubutunzi
bwagaciro. Kugeza igihe ibyo byaha bizagaragara, kandi bigakurwa mu bugingo, kugeza igihe
imico yose idakwiriye, ingeso zitanezeza zihinduwe n'imbaraga ya Mwuka, Imana ntishobora
kwigaragaza mububasha bwayo. Hariho ibyiringiro byinshi kubanyabyaha bigaragaza kuruta
abiyita abakiranutsi nyamara badatunganye, biyita ko ari abera, n’abaziranenge....
Ninde witeguye kwirengera imibereho ye? Ninde witeguye gutunga urutoki ibigirwamana
bye by'ibyaha yakundaga, maze akemerera Kristo kweza urusengero yirukana abaguzi
n'abagurisha? Ninde witeguye kwemerera Yesu kwinjira mubugingo bwe no kubwezaho
ibintu byose byanduza cyangwa byonona? Igipimo ni iki: “Namwe mube mukiranutse nk’uko
So wo mu ijuru akiranuka.” (Matayo 5:48). Imana irahamagarira abagabo n'abagore
gukuramo ibiri mu mitima yabo. Nibwo Mwuka We azashobora kubona aho yinjirira
adakumiriwe. Reka kugerageza gukora umurimo wenyine. Saba Imana igukoreremo kandi
ikore binyuze muri wowe, kugeza ubwo amagambo y'intumwa azahinduka ayawe, “Sijye
uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jewe.” —Manuscript Releases 1:366, 367.
Bitekerezeho
Ibyo gusengera:
1. Kubatizwa na Mwuka Wera.
2. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero ryawe.
3. Kugira ngo Imana idufashe kumenya uko twabamba inarijye yacu.
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera.
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025.
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose,
ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi
hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira. Abafipi 4:8.
Buri wese muri twe afite umurimo agomba gukora ku giti cye, gukenyera mu mitima yacu,
kwirinda ibisindisha, kuba maso dusenga. Intekerezo zigomba kugenzurwa cyane kugirango
zibande ku ngingo zizatera imbaraga imico mbonera. Urubyiruko rugomba gutangira hakiri
kare kwimakaza ibitekerezo by'ingeso nziza. Tugomba gutoza ibitekerezo gutekereza mu
cyekerekezo cyiza, kandi ntitubyemere kwibanda kubintu bibi. Umunyezaburi aravuga ati:
“Amagambo yo mu kanwa kanjye, N’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso
yawe, Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye.” (Zaburi 19:14 cg 15).
Nkuko Imana ikora ku mutima binyuze muri Mwuka Wera, umuntu agomba gufatanya na Yo.
Ibitekerezo bigomba gukumirwa, bikabuzwa kwerekeza ku gutekereza ibintu bizaca intege
gusa kandi bigahumanya ubugingo. Ibitekerezo bigomba kuba bitunganye, kandi gutekereza
k'umutima kugomba kuba kwera niba amagambo ava mu kanwa agomba kuba amagambo
yemewe n'ijuru, kandi afasha abo mufatanije umurimo. Kristo yabwiye Abafarisayo ati,
“Mwa bana b’incira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza muri babi? Ibyuzuye mu
mutima ni byo akanwa kavuga. Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza,
n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi. Kandi ndababwira yuko ijambo
ry’imfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa kumunsi w’amateka. Amagambo yawe ni yo
azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” (Matayo 12:34-37).
Bitekerezeho
Ibyo gusengera:
4. Kubatizwa na Mwuka Wera.
5. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero ryawe.
6. Kugira ngo Imana ihindure ibitekerezo byacu.
7. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera.
8. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025.
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Intumwa ivuga kuri ibi nk'ibyiza kandi bifite agaciro kuruta zahabu, imaragarita, cyangwa
imitako ihenze.Ubugwaneza ni umurimbo wimbere, uwo Imana igereranya n'igiciro
gikomeye. Mugihe imitako yo hanze irimbisha umubiri gusa, imitako yubugwaneza irimbisha
ubugingo kandi igahuza umuntu ugira iherezo n'Imana itagira iherezo. Uyu ni umutako
Imana yihitiyemo. Uwatunganije ijuru akoresheje urumuri rw'umucyo, abikesheje uwo
Mwuka na none yasezeranye ko azabikora “Azarimbisha abanyamubabaro agakiza.” (Zaburi
149 :4). Abamarayika bo mwijuru bazagaragaza abarimbishijwe neza, ko ari abambara
Umwami Yesu Kristo, kandi bagendana na We mu kwicisha bugufi no kwiyoroshya
mubitekerezo. —The Review and Herald, January 18, 1881.
Bitekerezeho
Ibyo gusengera:
4. Kubatizwa na Mwuka Wera.
5. Kugira ngo Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero ryawe.
6. Kugira ngo Imana idufashe guhosha uburakari bwacu.
7. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera.
8. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025.