0% found this document useful (0 votes)
220 views77 pages

CHW ReproductiveHealth PH Rwanda Kinyarwanda 3

rights to sexual and reproductive rights for young children
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
0% found this document useful (0 votes)
220 views77 pages

CHW ReproductiveHealth PH Rwanda Kinyarwanda 3

rights to sexual and reproductive rights for young children
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
You are on page 1/ 77

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.

kinyarwanda Ubuzima bw’imyororokere


IGITABO CY’UHUGURWA
Isomo rimwe ku rutonde rw’amahugurwa
agenewe Umujyanama w’Ubuzima w’Inshuti
Mu Buzima/IMB

INSHUTI MU BUZIMA
Copyright policy

Published by Partners in Health. Subject to the rights of Partners in Health,


this publication may be freely reviewed, abstracted, reproduced, or translated
provided that all copyright, trademark, and other proprietary notices are
included in such use. No portion of this publication may be sold or otherwise
used or distributed in conjunction with any commercial purpose. w

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.

partners in health C o pyrig h t in fo rm a tio n 2013


Partners In Health (PIH)/Inshuti Mu Buzima (IMB) ni umuryango udaharanira inyungu
wigenga washingiwe mu gihugu cya Hayiti mu myaka 20 ishize, ukaba ufite intego yo
kugeza ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru mu duce turimo abantu batagira uko bivuza,
guherekeza abarwayi igihe bafata imiti no gukuraho impamvu zitera ibibazo by’uburwayi
bwabo. Muri iki gihe PIH/IMB ikorera mu bihugu 15 ku isi, ikaba ikoresha uburyo
bukomatanyije bwo kuvura kugira ngo irwanye uruhererekane rw’ubukene n’indwara-
ibyo bikorwa mu kuvura abantu no mu bindi bikorwa bikorerwa mu giturage birimo
ubuhinzi, gufasha abantu kubona indyo yuzuye, amacumbi, amazi meza n’ibikorwa
bibyara inyungu.

Umurimo wa IMB utangirira ku kuvura abarwayi ugakomereza ku bikorwa byo


guhindura imibereho y’abaturage, guteza imbere uburyo bwo kuvura abantu n’ingamba
z’ubuzima rusange. PIH/IMB yubatse inashimangira ubwo buvuzi bukomatanyije mu
bihe by’amakuba akomeye nk’umutingito wayogoje ibintu muri Hayiti, mu bihugu
byaranzwemo intambara nk’u Rwanda, Gwatemala n’u Burundi, tutibagiwe n’uduce
dukennye cyane tw’Umujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


bufatanye PIH/IMB ifitanye n’ibigo n’amashuri bikomeye ku isi nk’Ishuri ry’Ubuvuzi rya
Harvard n’Ibitaro by’Abagore bya Brigham, ikora ibishoboka byose ngo ikwirakwize ubwo
buvuzi bukomatanyije mu bandi bantu. PIH/IMB ikora ibishoboka byose ngo iteze imbere
ibijyanye no kuvura abantu batuye mu bice bikennye cyane kurusha ibindi ku isi, ibyo
ikabikora ibinyujije mu buvugizi ikora mu batera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi hamwe
n’abagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo.

PIH/IMB ikorera muri Hayiti, mu Burusiya, muri Peru, mu Rwanda, muri Lesoto, muri
Malawi, muri Kazakistani no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. PIH/IMB ifasha kandi
imishinga iyishamikiyeho ikorera muri Mexiko, muri Gwatemala, mu Burundi, muri
Mali, muri Nepal no muri Liberiya. Niba mukeneye andi makuru yerekeye PIH/IMB,
mushobora gusura urubuga rwa interineti rwayo ari rwo: www.pih.org

Abakozi benshi ba PIH/IMB hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bo hanze bagize uruhare


mu kwandika ibi bitabo by’amahugurwa. Ntibyadushobokera gushimira buri wese ku giti
cye, ariko turazirikana cyane ubushake, umurava n’urukundo bagaragaje.

© Ibishushanyo: Jesse Hamm, 2007–2011: Petra Rohr-Rouendaal 2006, 2007; na Rebecca


Ruhlmann, 2007

© Amagambo: Partners In Health/Inshuti Mu Buzima, 2011

Amafoto yo ku rupapuro rw’inyuma: Partners In Health

Amagambo y’impuguke yo hanze: Barbara Garner

Uwatunganyije ibitabo: Mechanica na Annie Smidt bafatanyije n’Umuryango Inshuti Mu


Buzima

Uwasohoye inyandiko: ACME Books, Inc.

Inyandiko ya mbere yo mu cyongereza yasohotse muri Werurwe 2011.


Iki gitabo tugituye ibihumbi n’ibihumbi by’Abajyanama b’ubuzima bitanga
batizigamye kugira ngo intego yacu ishyirwe mu bikorwa kandi bakaba ari
ishingiro rya za gahunda zacu zigamije kurengera ubuzima bw’abantu no
guteza imbere ibitunga abantu mu miryango ikennye cyane. Buri munsi
basura abaturage bakabagezaho serivisi, uburezi n’inkunga binyuranye,
kandi bakatwigisha twese ko ubufatanye ari yo ntwaro ikomeye cyane mu
kurwanya indwara z’ibyorezo, ubukene no kwiheba.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.

Ibirimo
Intangiriro . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 1

Intego z’amahugurwa . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 2

Ingingo z’ingenzi . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 3

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira
bwa muntu . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 4

Gutwita no Kubyara . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 6

Umugore agomba kugira ubuzima buzira umuze


igihe atwite . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 14

Kwisuuzumisha mbere yo kubyara . . . . . . . . . . . . . . . . 20

Kwipimisha Ubwandu bw’ agakoko gatera


SIDA ku bushake (VCT) . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 24

Kurinda umubyeyi ubana n’ubwandu bw’agakoko


gatera SIDA kwanduza umwana we igihe
amutwite (PMTCT) . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 26

Ibibazo bikomeye abagore batwite bahura na byo. . . . . 30

Kwitegura kujya ku nda no kubyara . . . . . . . . . . . . . . . 35


Reproductive Health

Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana ukivuka . . . . . . . . . 39

Konsa . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 47

Kurinda Umubyeyi Ubana n’Ubwandu Bw’agakoko


gatera SIDA Kwanduza Umwana We Igihe amubyara
Na nyuma yaho . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 50

Kwigisha Abagore Batwite n’Ababyeyi Bashya


ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere . . . . . . . . . . . . . . 56

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Urutonde rw’inshingano z’ingenzi z’Umujyanama
w’ubuzima . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 58

Ibindi bisobanuro . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 59

Isuzumabumenyi rya mbere y’amahugurwa . . . . . . . . . 61

Isuzumabumenyi risoza. . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . 65

Ifishi y’Isuzuma ry’uko amahugurwa yagenze. . . . . . . . 69

vi Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima



Ubuzima bw’ Imyororokere
I n ta n g i r i r o
Abagore benshi iyo batwite bagubwa neza bakanabyara neza. Ariko na
none, rimwe na rimwe abagore bashobora guhura n’ingorane zikomeye igihe
batwite cyangwa babyara. Ino iwacu, rimwe na rimwe abagore ntibigishwa,

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


ntibafashwa cyangwa se ngo bitabweho mu buvuzi bakeneye, ibyo bigatuma
rimwe na rimwe hari abagore bapfa igihe batwite cyangwa igihe babyara.

Abagore bagira amahirwe menshi yo kubaho neza, bakagira ubuzima buzira


umuze mu gihe batwite ndetse bakabyara neza iyo bigishijwe uburyo bwo
kwirinda no kurinda abana baba batwite, bajya kwisuzumisha mbere yo
kubyara uko bitegetswe, kandi bakajya kubyarira ku kigo nderabuzima
cyangwa ku bitaro. Ikindi, niba umugore utwite abana n’ubwandu
bw’agakoko gatera SIDA, agomba kwigishwa uburyo bwo kwirinda kwanduza
umwana we igihe cyose amutwite ndetse n’igihe amubyara.

Muri aya mahugurwa, abajyanama b’ubuzima bazigiramo uburyo bashobora


gufasha ababyeyi n’abana babo kugira ubuzima bwiza, bigisha abagore
uburyo bashobora kubaho neza igihe batwite, bakabakangurira kujya
kwisuzumisha mbere yo kubyara ndetse no kwipisha Agakoko gatera SIDA
ku bushake (VCT mu rurimi rw’icyongereza), bakabafasha gushyiraho
gahunda yo kujya kubyarira kwa muganga ndetse no kubasura nyuma yo
kubyara kugira ngo bamenye niba umubyeyi n’umwana bafite ubuzima
buzira umuze.

Buri wese afite uburenganzira ku buvuzi buboneye. Buri wese afite


uburenganzira bwo kuvurwa no kubaho neza, ndetse agahabwa agaciro mu
muryango. Abagore batwite, ababyaye ndetse n’abana babo nabo bafite ubu
burenganzira. Abajyanama b’ubuzima bafite inshingano zo gufasha aba
bagore n’imiryango yabo kubona ubwo burenganzira bw’ibanze bwa muntu.
Ubuzima bw’imyororokere

I n t e g o z ’ a m a h u g u r wa

Amahugurwa arangiye, abahugurwa baraba babasha:

a. Gusobanura uburyo ubuzima bw’imyororokere ari uburenganzira bwa


muntu.
b. Gusobanura ibice by’ibanze byo kuva ku gutwita kugeza ku kubyara.
c. Gusobanura uburyo abagore batwite bakomeza kugira ubuzima
buzira umuze.
d. Gushishikariza abagore batwite kujya ku kigo nderabuzima kwipisha
agakoko gatera SIDA ku bushake (VCT)
e. Gusobanura akamaro ko kwisuzumisha mbere yo kubyara, ibyo
bakorera umugore wagiye kwisuzumisha mbere yo kubyara, n’inshuro

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


umugore utwite agomba kujya ku kigo nderabuzima kwisuzumisha
mbere yo kubyara.
f. Gusobanura ukuntu abagore batwite ndetse n’ababyeyi babana
n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bakwirida kwanduza abana babo
(PMTCT mu rurimi rw’icyongereza).
g. Gutahura ibimenyetso mpuruza ku mugore utwite bisobanura ko
agomba kwihutira kujya ku kigo nderabuzima ako kanya.
h. Gusobanura igihe ndetse n’uburyo abagore batwite n’imiryango yabo
bakwitegura kujya ku nda ndetse n’uburyo umujyanama w’ubuzima
yabibafashamo.
i. Gusobanura akamaro ko kubyarira kwa muganga.
j. Gusobanura ukuntu ababyeyi n’abana babo bakwirinda maze
bakabaho mu buzima buzira umuze.

2 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

I n g i n g o z ’ I n g e n z i

• Abagore batwite bagomba kwirinda bakabaho mu buzima buzira


umuze bipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku bushake
(VCT), barya indyo yuzuye kandi bakaruhuka bihagije, bagira
isuku, bafata inyongera y’umunyu wa “Fer”, bakoresha umunyu
urimo “Iyodi”, baryama mu nzitiramibu ziteye umuti, kandi bajya
kwisuzumisha mbere yo kubyara.
• Niba umugore utwite agaragaje bimwe mu bimenyetso mpuruza
bikurikira, agomba guhera ko ajya ku kigo nderabuzima: kuva
cyane mu gitsina (bidahagarara), kuribwa mu nda ku buryo
bukabije, umuriro, kubyimba ibiganza no mu maso, kutabona neza,
kuribwa umutwe cyane, cyangwa kugira umunaniro ukabije.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


• Abagore batwite babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA
bagomba guhera ko batangira gufata imiti igabanya ubukana
[ARVs] hakiri kare (mu byumweru 12 bya mbere akimara
gusama) kugira ngo birinde kwanduza abana babo.
• Abagore bose batwite bagomba guteganya kujya kubyarira kwa
muganga kandi bakitegura hakiri kare. Abajyanama b’ubuzima
bagomba gufasha abagore batwite n’imiryango yabo kwitegura
kubyara.
• Ababyeyi bagomba kwita ku buzima bwabo nyuma yo kubyara
baryama mu nzitiramibu, barya indyo yuzuye bakanaruhuka
bihagije, bakirinda no gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe
cy’ibyumweru 6 nyuma yo kubyara.
• Ababyeyi bagomba kwita ku buzima bw’abana babo babonsa,
bagenzura ko urureri rw’umwana rutanduye, bahindurira
umwana imyambaro buri munsi, baryama mu nzitiramibu,
bacunga ko umwana yifubitse bihagije, ndetse bajyana abana ku
kigo nderabuzima kubakingiza no kubasuzumisha.
• Amashereka ni ifunguro n’ikinyobwa cy’ingenzi ku bana. Atunga
abana akabarinda kurwaragurika.
• Iyo umugore utwite ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA
atangiye gufata imiti igabanya ubukana mu gihe atwite (mu
mezi 3 ya mbere akimara gusama, cyangwa mu mezi 3 mbere yo
kubyara), bituma abasha konsa neza kandi bikagirira umwana
we akamaro. Abagore babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA
batafashe imiti igabanya ubukana nibura mu mezi 3 mbere yo
kubyara bagomba kugaburira abana babo bakoresheje amata y’ifu.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 3
Ubuzima bw’imyororokere

Ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzi


bwa muntu

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Uburenganzira bwa muntu bivuga iki?
Uburenganzira bwa muntu ni uburenganzira abantu bose bahuriyeho,
utitaye ku ibara ry’uruhu, ku bwoko, ku myaka, ku myizerere, ku
gitsina, ku bitekerezo bya politiki, cyangwa se ku bushobozi umuntu
afite. Uburenganzira bwa muntu buvugako abantu bose bagomba kubaho
bubahana. Abantu bose bararehya imbere y’amategeko.

Ni izihe ngero z’uburenganzira bwa muntu mwaba muzi? Mu yandi


magambo, ni ibihe bintu abantu bose bakeneye kugirango babeho mu
mudendezo kandi bubashywe?

• Kutagirwa umucakara
• Uburenganzira bwo gutekereza no gutanga igitekerezo

4 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

• Kudatotezwa
• Kugira uruhare mu bikorwa rusange bya Leta (gutora, n’ibindi)
• Kugira umutungo
• Uburenganzira bwo kubaho neza n’iterambere rye ku giti cye
ndetse n’iry’umuryango we, no kugira uburenganzira ku
buvuzi.
• Uburezi
• Kubaho mu mudendezo udahungabanywa.

Ubuvuzi buboneye ari uburenganzira bwa muntu. Buri muntu wese afite
uburenganzira ku buvuzi bwiza kugira ngo abashe kugera ku buzima
buzira umuze, ndetse no guhabwa icyubahiro cyimukwiriye. Muri abo bantu

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


bavugwa harimo abagore batwite, ababyeyi ndetse n’abana babo.

Nk’abajyanama b’ubuzima mufite inshingano zo gufasha aba bagore n’abana


babo kubaho mu buzima bwiza buzira umuze, nk’uburenganzira bwabo.

Ni gute wafasha abagore batwite n’ababyeyi n’abana babo kubaho


mu buzima bwiza buzira umuze?
• Kwigisha abagore uburyo bashobora kubaho mu buzima buzira
umuze.
• Gufasha abagore guhabwa ubuvuzi bakeneye, harimo
kwisuzumisha mbere yo kubyara ndetse no kubyarira kwa
muganga.
• Gusura abagore batwite buri kwezi kugira ngo urebe ko bafite
ubuzima buzira umuze
• Gusura ababyeyi n’abana babo kugira ngo urebe ko babayeho mu
buzima buzira umuze.
• Kwigisha abagore batwite babana n’ubwandu bw’agakoko gatera
SIDA kwirinda kwanduza abana babo.

Iyo mwiga uburyo bwo gufasha abagore batwite ndetse n’ababyeyi n’abana
babo uburyo bwo kubaho neza mu buzima buzira umuze, muba mubafasha
guteza ubuzima bwabo, ubw’imiryango yabo ndetse n’ubw’abaturage muri
rusange.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 5
Ubuzima bw’imyororokere

Gutwita no Kubyara
Nubwo bigaragara ko buri wese afite icyo azi ku byerekeye gutwita no
kubyara, rimwe na rimwe abantu ntibumva bishimiye kubiganiraho.
Bashobora kwiyumvamo ko bari gukwiza ibihuha cyangwa se bari kuvuga
ibizira.

Nyamara ariko kuganira ku byerekeye gutwita no kubyara ntabwo ari


ugukwirakwiza ibihuha cyangwa kuvuga ibizira, ahubwo ni uburyo bwiza
bwo gufasha abagore batwite, ababyeyi n’abana babo kugira ubuzima buzira
umuze. Kuvuga ibyerekeye gutwita no kubyara ni inshingano z’abajyanama
b’ubuzima.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Ni iby’igiciro ko mwimenyereza ibijyanye no gutwita no kubyara kugira ngo
muzabashe kwigisha no gufasha abagore batwite kugira ubuzima bwiza
ndetse bakanabyara abana bameze neza.

6 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


IMIYOBORANTANGA
IGI (INTANGA NGORE)
NYABABYEYI
IGITUBA

Uko Umugore asama


Iyi foto igaragaza imyanya myibarukiro y’umugore – ni ukuvuga ibice by’umubiri
we bigira uruhare mu gusama kwe, mu kurera umwana no mu kubyara.

Buri kwezi igi (intanga ngore) rirarekurwa rikajya gutegerereza muri


nyababyeyi (ishobora no kwitwa “Umura”). Iyo umugabo n’umugore bakoze
imibonano mpuzabitsina, intanga ngabo zisohoka zinyuze mu gitsina gabo
(imboro) hanyuma zikisuka muri nyababyeyi. Iyo intanga ngabo ihuye
n’intanga ngore (igi), rihera ko ryiyomeka kuri nyababyeyi hanyuma
rigatangira gukura rivamo umwana. Ibi ni byo bivuga ko umugore atwite.

Iyo umugore adasamye muri uko kwezi, rya gi rirashwanyagurika rigasohoka


hanze rimeze nk’amaraso (mu gihe cy’imihango y’umugore).

Nyababyeyi ni umutsi ukoze nk’igikapu. Nyababyeyi itangira ari akantu gato,


ariko uko umwana agenda akura ni ko nayo igenda yiyongera. Mu mezi ya mbere
yo gusama, inda iba itagaragara ku buryo umuntu atabona ko umugore atwite.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 7
Ubuzima bw’imyororokere

Ibimenyetso by’umugore utwite

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Kubura Imihango Kuryaryata kw’amabere

Iyo umugore yasamye, abura imihango. Impamvu ni uko intanga ngabo


iba yarahuye n’igi (intanga ngore) maze rya gi rigafata kuri nyababyeyi,
hanyuma rigatangira gukura rivamo umwana. Icyo gihe rya gi ntabwo
rishwanyagurika ngo risohoke hanze nk’uko bisanzwe bigenda ku mihango
y’umugore ya buri kwezi.

Mu miryango iwacu, imihango y’umugore bayita ayahe mazina? Abagore bo


bayita gute?

Iyo umugore atwite, amabere ye araryaryata hanyuma akagenda anarushaho


kuba manini.

8 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Kuruka no Kugira Iseseme Inda Irakura Ikaba Nini

Umugore ashobora kumva agize iseseme hanyuma akanaruka rimwe na


rimwe.

Ashobora kumva ananiwe cyane kurusha uko bisanzwe.

Uko umwana agenda akura ni nako inda y’umugore nayo irushaho kuba nini.
Mu mezi ya mbere yo gusama umwana aba akiri muto cyane kuburyo n’inda
y’umugore nayo iba itaraba nini. Umugore agomba gutangira kwiyitaho ku
buryo budasanzwe ndetse no kwita ku mwana we kuva agisama, nubwo inda
ye yaba itaratangira kugaragara.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 9
Ubuzima bw’imyororokere

Umwana akurira muri nyababyeyi

IYA NYUMA

URURERI

ISUHA

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Ibise (ububabare bwo Kumeneka kw’Isuha
Kujya ku nda)
Umwana agenda akura buri kwezi. Mu mezi ya nyuma yo gutwita nyababyeyi
y’umugore iba yaragutse cyane ku buryo ibasha gukwirwamo umwana neza.
Isuha ni agasaho gato kaba mu nda (nyababyeyi), kabamo amazi meza. Aya
mazi arinda umwana kwandura indwara, ndetse akagenda amutangira uko
nyina yinyeganyeza.

Ingobyi ni agasaho k’amaraso na ko gakurira muri nyababyeyi iruhande


rw’umwana. Amaraso amwe y’umugore anyura muri iyi ngobyi no mu
mukondo, agakomeza akagera ku mwana anyuze mu rureri.

Urureri ruha umwana amaraso ndetse n’intungamubiri biva mu mubiri wa


nyina.

10 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Umugore atwita Amezi 9

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Umugore amara igihe cy’amezi 9 atwite (ibyumweru 40). Mu mezi 3 cyangwa
4 ya mbere inda y’umugore iba itaragaragara. Kuva ku kwezi kwa 4 kujyana
hejuru, inda itangira kugenda ikura iba nini.

Ni iby’igiciro ko umugore amenya igihe amaze atwite kugira ngo amenye


igihe agomba kujya kwisuzumisha inda mbere yo kubyara ndetse n’igihe
agomba gutangira kwitegura ibise no kubyara.

Ni gute abagore bo mu duce mutuyemo bamenya amakuru y’igihe bamaze


batwite?

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 11
Ubuzima bw’imyororokere

Kujya ku nda

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Kumeneka kw’isuha Ibise
(ububabare bwo kujya ku nda)

Iyo umugore agejeje igihe cyo kubyara, ajya ku nda. Iyo ibise bitangiye,
imitsi y’umura (nyababyeyi) iregerana hanyuma igasunika umwana ngo
asohoke. Ibi ni byo bita ibise cyangwa ububabare bwo Kujya ku nda.

Mbere cyangwa nyuma y’uko ibise bitangira, isuha irameneka. Ibi biba
igihe ka gasaho k’amazi kaba gakikije umwana mu nda gafungutse hanyuma
ururenda rukameneka rugasohokera mu gitsina cy’umugore.

Rimwe na rimwe iyo umugore atangiye kujya ku bise, ururenda rusa n’amaraso
kandi rufatira rusohoka mu gitsina cy’umugore.

Nyababyeyi (umura) ni umutsi ukomeye cyane ku buryo n’ibise na byo biba


bifite ingufu. Kuri buri gise, ni ko umwana agenda asohoka hanze buhoro
buhoro. Uko ibise bigenda byiyongera ni ko birushaho kubabaza.

Mu gihe cy’ibise, umwana ava muri nyababyeyi akajya mu nzira


asohokeramo avuka.

12 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Kubyara

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Kubyara Kubyara iya nyuma (ingobyi)

Iyo umwana yarangije kuva muri nyababyeyi yageze mu nzira


asohokeramo, umugore na we arasunika buri uko yumvise igise kugira ngo
umwana agere hanze. Inzira umwana asohokeramo na yo iraguka kugira ngo
atambukemo neza, hanyuma akavuka.

Iyo umwana amaze kuvuka, umuganga akata urureri akoresheje icyuma


gisukuye kugira ngo umwana atandura indwara. Nyuma y’uko umwana
ageze hanze, umugore agomba gusunika cyane kugira ngo inda ya nyuma
(ingobyi) na yo isohoke. Icyo gihe hari amaraso avirirana mu gitsina cye.

Igihe bishobora gutwara kugira ngo umwana avuke kiratandukanye kuri buri
mugore. Bishobora kumara amasaha make cyangwa se bikaba byanarenza
umunsi wose.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 13
Ubuzima bw’imyororokere

Umugore agomba Kugira ubuzima buzira umuze


igihe atwite
Nk’abajyanama b’ubuzima, mugomba kwigisha abagore batwite hamwe
n’imiryango yabo ibyo bagomba gukora kugira ngo umugore abashe kugira
ubuzima bwiza igihe atwite.

Kurya indyo ifite intungamubiri zihagije

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Abagore batwite baba bigaburira ubwabo bakanagaburira abana batwite.
Kurya indyo yuzuye bibaha imbaraga, bigatuma umwana akura neza kandi
bikabarinda kurwaragurika. Abagore batwite bagomba kurya kurusha uko
bari basanzwe kandi bakarya ibiryo byiza bashobora kubona byose.

Gukoresha umunyu urimo Iyodi

UMUNYU
URIMO
IYODI

14 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Iyodi ituma ubwonko bw’umwana bukura neza. Iyo umugore utwite adafite
iyode ihagije, ubwonko bw’umwana bushobora kwangirika. Umugore agomba
gukoresha umunyu urimo iyode uringaniye – umunyu mwinshi ni mubi ku
buzima bw’umuntu.

Gufata inyongera y’ikinini cya “FER”

IKININI CYA
FERI

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Akenshi abagore batwite bashobora kubura amaraso. Ikinini cya fer kibafasha
kutabura amaraso mu mubiri.

Kuryama no kuruhuka bihagije

Umubiri w’umugore ukoresha imbaraga nyinshi mu gukuza umwana ndetse


no kongera ingobyi. Umugore aba kandi yikoreye ibiro byinshi uko umwana
agenda akura. Ni yo mpamvu abagore batwite bagomba kuruhuka bihagije
kugira ngo babone imbaraga bakeneye.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 15
Ubuzima bw’imyororokere

Kuryama mu nzitiramibu

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Iyo umugore utwite afashwe na malariya, aba ashobora kuyanduza
n’umwana uri mu nda. Abagore bagomba kwirinda imibu bagahora bifubitse
igihe cyose cya nijoro, hanyuma bakanaryama mu nzitiramibu. Abagore
batwite bajya ku kigo nderabuzima bagahabwa inzitiramibu ku buntu.

Kugira Isuku ku Mubiri no Koza Amenyo

Kugira isuku birinda umugore utwite kwandura indwara zamuteza ibibazo


hanyuma bikagira ingaruka mbi ku mwana uri munda.

16 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Kwisuzumisha mbere yo kubyara

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Abagore bose batwite bagomba kujya ku kigo nderabuzima
kwisuzumisha nibura inshuro 3 mbere yo kubyara (zishobora kurenga
iyo hari ibibazo byagaragaye). Mu gihe umugore agiye kwisuzumisha mbere
yo kubyara umuganga asuzuma ko umugore n’umwana atwite bafite ubuzima
buzira umuze, akanasuzuma niba umugore afite amaraso ahagije ndetse
n’umuvuduko w’amaraso. Iyo umugore agiye kwisuzumisha mbere yo kubyara
bamuha ifishi (ifishi y’umubyeyi) yuzuzwa buri gihe uko aje kwisuzumisha.

Kwirinda kwegera abantu barwaye

Ibi bituma umugore utwite na we atandura indwara. Iyo umugore utwite


afashwe n’indwara, bituma arwaragurika ku buryo budasanzwe. Umubiri
we uba ukora cyane ku buryo atabona imbaraga zo kurwanya indwara. Iseru
ishobora kuba imbogamizi ikomeye ku mikirire y’umwana. Abana bafite
ibiheri ku mubiri wose bashobora kuba barwaye iseru, bityo rero abagore
batwite bagomba kwirinda kubegera cyane.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 17
Ubuzima bw’imyororokere

Kutanywa ibisindisha cyangwa itabi

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Iyo umugore anyweye ibisindisha mu gihe atwite bigira ingaruka mbi ku
mwana uri mu nda. Kimwe no ku itabi ryatunganyirijwe mu ruganda cyangwa
se rimwe bahinga mu rugo ry’ibibabi byose iyo umugore abinyoye mu gihe
atwite bimugiraho ingaruka mbi ndetse zikagera no ku mwana atwite.

Kudafata imiti atandikiwe na muganga

Imiti imwe isanzwe ikoreshwa ishobora kutaba myiza ku bagore batwite


n’abana babo. Ibi ni kimwe no gufata imiti y’ibyatsi n’iy’abavuzi ba gakondo.
Igihe cyose umugore ahawe umuti agomba kubanza kubwira abaganga
cyangwa umujyanama w’ubuzima ko atwite.

18 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Kudahohoterwa

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Iyo umugore akubiswe cyangwa agakoreshwa indi mirimo ivunanye, bigira
ingaruka ku mubiri we bitaretse umwana atwite, bikaba byatuma inda
ivamo.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 19
Ubuzima bw’imyororokere

Kwisuzumisha mbere yo Kubyara


Abagore bose batwite bagomba kujya ku kigo nderabuzima kwisuzumisha
mbere yo kubyara no kumenya uburyo bwo kwirinda ubwabo n’abana babo
kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze. Muri iki gihe cyo kwisuzumisha,
muganga asuzuma uko ubuzima bw’umugore n’umwana buhagaze.

Ni ryari umugore utwite agomba kujya kwisuzumisha mbere yo kubyara ku nshuro


ya mbere?
Akimara kumenya ko atwite, cg nibura mu mezi 3 ya mbere yo gutwita.

Umugore utwite agomba kwisuzumisha inshuro zingahe mbere yo kubyara?

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Inshuro 3, zishobora kurenga bitewe n’ibibazo umugore afite.

20 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

1 2

3 4

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


5 6 Inzitiramibu?

7 Kwipimisha ubwandu
bwa SIDA? Indwara
zandurira mu mibonano
mpuzabitsina?
Kwipimisha ubwandu
bwa SIDA ku bushake?
8

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 21
Ubuzima bw’imyororokere

Gushishikariza abagore batwite kujya kwisuzumisha mbere yo


kubyara
Rimwe na rimwe abagore banga kujya kwisuzumisha mbere yo kubyara.
Imwe mu nshingano zanyu nk’abajyanama b’ubuzima, ni iyo gushishikariza
abagore batwite kujya ku kigo nderabuzima kwisuzumisha mbere yo
kubyara; byaba na ngombwa mukabaherekeza.

Kubera iki abagore bamwe banga kujya ku kigo nderabuzima kwisuzumisha mbere
yo kubyara?
• Batekereza ko bagomba kwishyura
• Bagira ubwoba
• Ikigo nderabuzima kiba cyubatse kure y’aho batuye

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


• Bafite imyumvire ishaje
• Ntibabona taransiporo [inyoroshyarugendo],
• Abagabo babo, abo mu miryango yabo cyangwa inshuti zabo
zibabuza kujyayo
• Bashobora kugira izindi mpamvu.

Ni gute washishikariza abagore batwite kujya ku kigo nderabuzima kwisuzumisha


mbere yo kubyara?
• Kubwira abagore akamaro ka byo n’ibintu bikorwa iyo umugore
agiye kwisuzumisha mubamare ubwoba.
• Kubasobanurira ko abaganga bazabigisha uburyo bwo kwirinda
bakabaho mu buzima buzira umuze igihe cyose batwite,
bakabafasha igihe basanze bafite ubwandu bw’agakoko gatera
SIDA, bakennye cyane, badafite abagabo, cyangwa igihe basanze
bafite akababaro n’agahinda kenshi.
• Gusobanurira ibi byose abagabo baba bagore batwite cyangwa
abandi bantu bakuru bo mu miryango yabo.
• Gufasha abagore kubona uburyo [taransiporo] bagera ku kigo
nderabuzima
• Mushobora kuba mufite ibindi bitekerezo.

22 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Ni gute wasuzuma ko abagore batwite bajya ku kigo nderabuzima kwisuzumisha


mbere yo kubyara?
• Ku nshuro ye ya mbere agiye ku kigo nderabuzima kwisuzumisha
mbere yo kubyara, bamuha ifishi y’umubyeyi, ari yo muganga
yandikaho igihe umugore azajya agarukira kwisuzumisha mbere
yo kubyara.
• Buri kwezi igihe wabasuye, ugomba kubibutsa ko bagomba kujya
ku kigo nderabuzima kwisuzumisha mbere yo kubyara kandi
ukagenzura amafishi yabo ureba ko bubahiriza gahunda yo kujya
kwisuzumisha bahawe na muganga.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 23
Ubuzima bw’imyororokere

Kwipisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku


bushake (VCT)
Igihe cyose umugore akimara kumenya ko atwite, agomba kujya ku kigo
nderabuzima kwipisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Agomba kujyayo
ku bushake bwe kandi agapimwa ku buntu ndetse akagirwa n’inama.
Ibi ni byo byitwa “kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku
bushake”cyangwa (“VCT” mu rurimi rw’icyongereza). Nyuma y’uko umugore
yipimishije ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bushake, bamuha ifishi.

Kwipimisha unwandu bw’agakoko gatera SIDA ku bushake


bikorwa bite?

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Ikizamini cy’agakoko gatera SIDA gifasha gupima amaraso ku buryo
bwihuse. Ibisubizo biboneka mu munsi umwe. Umujyanama akuganiriza
mbere yo gufata ikizamini agusobanurira uko bikorwa, na nyuma y’ikizamini
ugiye gufata ibisubizo kandi akanagufasha kubyakira uko biri.

Kubera iki abagore batwite banga kwipisha ubwandu bw’agakoko


gatera SIDA?
• Bagira ubwoba bw’agakoko gatera SIDA
• Bagira ubwoba ko basanze baranduye byatuma abandi bantu
babaha akato
• Ntibaba bifuza ko abagabo babo bamenya ko bagiye kwipimisha,
bagira ubwoba ko abagabo babo bazabagirira nabi cyangwa se
bazabata niba basanze bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
• Mushobora kuba mufite ibindi bitekerezo.

Ni akahe kamaro ko kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA


ku bagore batwite?
• Ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bushobora kuvurwa, ni
ngombwa ko umugore amenya ko abufite kugira ngo avurwe.
Iyo umugore atwite abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA
yigishwa uburyo bwo kwirinda kugira ngo atanduza umwana
we atwite (PMTCT). Iyo ibisubizo bigaragaje ko umugore nta
bwandu bw’agakoko gatera SIDA afite, bamugira inama y’uburyo
yakwirinda kuzayandura.

24 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

• Abagore batwite babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ikigo


nderabuzima kibaha imfashanyo irimo n’ibiribwa.

Ni iki wabwira abagore batwite ubashishikariza kujya ku kigo


nderabuzima kwipisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA?
• Abagore batwite babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA
bigishwa uburyo bwo kwirinda kugira ngo batanduza abana babo,
bakababyara ari bazima kandi ndetse bagakomeza kubaho mu
buzima buzira umuze. Kugira ngo babigereho ni uko bagomba
kubanza kwipimisha hanyuma bagahabwa imiti igabanya ubukana
ndetse n’ubufasha biturutse ku kigo nderabuzima.
• Ibisubizo b’ibizamini by’agakoko gatera SIDA ni ibanga

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


rikomeye. Abakozi b’ikigo nderabuzima nta muntu n’umwe
bagomba kubwira ibisubizo by’ibizamini byawe.
• Niba umugore afite ubwoba bw’uko umugabo we azamuta cyangwa
akazamutoteza kubera ko afite ubwandu bw’agakoko gatera
SIDA, uwo mugore ashobora gusaba umujyanama we w’ubuzima
cyangwa undi muntu ushinzwe ubuzima rusange bw’abaturage
bakamufasha.
• Mushobora gutanga ibindi bitekerezo.

Ni gute wamenya ko umugore utwite yipimishije ubwandu


bw’agakoko gatera SIDA?
• Musabe kukwereka ifishi yipishirijeho ku bushake [ifishi ye ya
VCT]

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 25
Ubuzima bw’imyororokere

Kurinda umubyeyi ubana n’ubwandu bw’agakoko


gatera SIDA kwanduza umwana we igihe
amutwite (PMTCT)

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Iyo ba nyina
babonkeje
batarafashe imiti
Babatwite Igihe bari ku nda no igabanya ubukana
mu Kubyara bw’agakoko gatera
SIDA

Uko abana bashobora kwandura agakoko gatera SIDA

Ni gute umugore yakwanduza umwana we agakoko gatera SIDA?


• Igihe amutwite
• Mu gihe cy’ibise no kubyara
• Amwonsa (niba umugore atarigeze afata imiti 3 igabanya ubukana
buri munsi nibura amezi 3 mbere yo kubyara, ndetse no mu gihe
cyose ari konsa).
• Gushyira amashereka mu maso y’umwana.

26 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Kurinda umubyeyi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA
kwanduza umwana
Iyo umugore ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yitaye cyane ku
bintu bimwe na bimwe igihe atwite, iyo ari ku bise n’igihe cyo kubyara
ndetse no mu gihe cyo kwita ku mwana we, ashobora kwirinda kumwanduza
agakoko gatera SIDA kandi na we ubwe n’umwana bakagira ubuzima bwiza
buzira umuze. Ubwo buryo bwitwa “Kurinda umubyeyi ubana n’ubwandu
bw’agakoko gatera SIDA kwanduza umwana we “(PMTCT)”.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 27
Ubuzima bw’imyororokere

Kwipimisha ubwandu Kwisuzumisha mbere yo


bw’agakoko gatera SIDA kubyara

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Gufata imiti 3 igabanya Ingaruka mbi ziterwa
ubukana bw’agakoko n’imiti igabanya ubukana
gatera SIDA bw’agakoko gatera SIDA

Kurinda umubyeyi kwanduza umwana igihe atwite


Ni gute umugore ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yakwirinda
kwanduza umwana we igihe amutwite?

• Kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA iyo atarabikora


• Kujya ku kigo nderabuzima muri gahunda yo kwisuzumisha mbere
yo kubyara
• Gufata imiti 3 igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA
agisama, mu mezi 3 asamye iyo bishoboka cyangwa se mu mezi
3 abanziriza kubyara. Iyo umubyeyi ahawe ibisubizo nyuma yo
kwipimisha agakoko gatera SIDA, muganga amwandikira Imiti 3
igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ako kanya iyo asanze
yaranduye agakoko gatera SIDA.

28 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Abagore BOSE batwite babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bagomba


gufata imiti 3 igabanya ubukana kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza
kandi banirinde kwanduza abana babo. Iyo umugore utwite agize ingaruka
mbi ziterwa no gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA,
urugero nko kugira umwera ku mubiri, kumva azungurira cyangwa kumva
ananiwe cyane, agomba kwihutira kujya ku kigo nderabuzima.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 29
Ubuzima bw’imyororokere

Ingorane zikomeye abagore batwite bahura nazo


Abagore benshi bagira ubuzima bwiza iyo batwite kandi bakanabyara neza.
Ariko rimwe na rimwe hari abahura n’ingorane. Mugomba kumenya kwigisha
abagore kumenya igihe baba bafite ibimenyetso mpuruza n’igihe bagomba
guhera ko bajya ku kigo nderabuzima.

Mugomba kuganira n’abagore batwite hamwe n’imiryango yabo


ibyerekeranye n’uburyo bashobora kugera ku kigo nderabuzima igihe baba
bahuye n’ikibazo gikomeye ndetse mukabafasha kwitegura.

Niba hari umugore utwite ubonye afite kimwe mu bimenyetso mpuruza


bikurikira, ugomba kumuherekeza ku kigo nderabuzima ako kanya.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Umunaniro ukabije

Birasanzwe ko iyo umugore atwite ashobora kugira umunaniro udasanzwe.


Ariko niba umugore yumva ananiwe cyane ku buryo atabasha gukora akazi
ke nk’ibisanzwe, ni ikibazo gikomeye.

Kubera iki umunaniro ukabije ari ikibazo gikomeye?


Umugore ashobora kuba afite ikibazo cy’amaraso adahagije, kandi ayo
maraso akaba atabasha gukwirakwiza umwuka mwiza n’intungamubiri mu
mubiri wose uko bigomba. Iyo umugore agiye ku kigo nderabuzima bamuha
ikinini cya “Fer” bakamugira n’inama y’ibiribwa agomba gufata kugira ngo
akemure ikibazo cy’amaraso adahagije.

30 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Umuriro

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Iyo umugore afite umuriro igihe atwite bishobora kuba ari ikibazo gikomeye.

Kubera iki umuriro ushobora kuba ikibazo gikomeye?


Iyo umugore utwite afite umuriro, ibi bivuze ko ashobora kuba arwaye
Malariya. Malariya ni ikibazo gikomeye ku bagore batwite kuko ishobora
gutuma babura amaraso mu mubiri. Bishobora no gutuma umwana avuka
adashyitse, cyangwa akavukana ibiro bike cyane, cyangwa se agapfira mu
nda ya nyina. Umuriro uwo ari wo wose ugomba guhita uvurwa.

Kubyimba mu maso n’ibiganza

Birasanzwe ko umugore utwite abyimba ibirenge mu mezi ya nyuma y’inda.


Ariko iyo umugore yabyimbye ibiganza ndetse no mu maso, bivuze ko afite
ikibazo gikomeye.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 31
Ubuzima bw’imyororokere

Kuki kubyimba ibiganza ndetse no mu maso ari ikibazo gikomeye


ku mugore utwite?
Kubyimbagana bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko umugore afite
umuvuduko w’amaraso ukabije. Ubu burwayi (Preeclampsia) bushobora
gutera kwitura, bikaba byatuma umugore n’umwana bapfa. Ibindi
bimenyetso by’ubu burwayi ni ukurwara umutwe ku buryo bukabije
no kutabona neza.

Abagore bose batwite bagomba kujya ku kigo nderabuzima kwisuzumisha


mbere yo kubyara. Icyo gihe muganga abapima umuvuduko w’amaraso.

Kuva amaraso bikabije

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Birasanzwe ko mu mezi 3 ya mbere yo gutwita, umugore ashobora kuva ariko
bidakabije. Ariko iyo umugore utwite atangiye kuvirirana cyane cyangwa
akava nyuma y’amezi 3 yo gutwita, bivuze ko afite ingorane cyangwa ikibazo
gikomeye.

Kuki kuva cyane ari ikibazo gikomeye?


Iyo umugore aribwa ari kuva, cyangwa se iyo ava cyane bidasanzwe, cyangwa
se akava nyuma y’amezi 3 yo gutwita, bivuze ko afite ikibazo mu nda.

32 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Kuribwa cyane mu nda

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Iyo umugore ababara cyane mu nda kandi atarageza igihe cyo kujya ku bise
(urugero: kubabara uruhande rumwe rw’inda ntibishire kandi bikamurya
nk’ibise ariko atari byo, iki ni ikibazo gikomeye cyane.

Kuki kuribwa bikabije mu nda ari ikibazo gikomeye?


Ibi bivuze ko umwana ari gukurira mu mwanya utari wo cyangwa ko afite
ubuzima butameze neza. Uyu mugore akeneye kubagwa.

Mwibuke ko n’iyo umugore utwite yaba nta kimenyetso mpuruza na kimwe


afite muri ibyo byavuzwe, agomba gukomeza kwisuzumisha mbere yo
kubyara no kwiyitaho kugira ngo agire ubuzima bwiza. Igihe cyose umusuye
buri kwezi, ugomba kubaza umugore kugira ngo umenye niba abikora.

Ibimenyetso mpuruza
Niba umugore utwite afite kimwe mu bimenyetso bikurikira, agomba guhera
ko ajya ku kigo nderabuzima:

• Umunaniro ukabije
• Umuriro
• Kubyimba ibiganza no mu maso
• Kuva bikabije
• Kuribwa cyane mu nda.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 33
Ubuzima bw’imyororokere

G u s u r a a b a g o r e b at w i t e

Genzura niba umugore utwite


Ajya kwisuzumisha mbere yo kubyara (reba ku ifishi)
Ajya kwipisha agakoko gatera SIDA ku busahake “VCT” (reba ku
ifishi)
Aryama mu nzitiramibu
Akoresha umunyu urimo Iyodi
Afata inyongera y’ikinini cya “Fer”
Arya indyo yuzuye (genzura ibimenyetso by’imirire mibi)

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Aruhuka bihagije
Agira isuku ku mubiri kandi ko yoza amenyo
Atanywa ibisindisha cyangwa itabi
Adafata imiti atandikiwe na muganga
Adahohoterwa (adakubitwa)
Ateganya kubyarira kwa muganga (mufashe we hamwe
n’umuryango we kwitegura).

34 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Kwitegura kujya ku nda no kubyara


Buri mugore wese utwite akenshi aba azi itariki akeka ko azabyariraho –
itariki ashobora kugiraho ku bise ndetse no kubyara. Ku nshuro ya mbere
umugore agiye kwisuzumisha mbere yo kubyara, umuganga amufasha
kumenya itariki ashobora kuzabyariraho hanyuma akayandika ku ifishi
y’umubyeyi.

Iyi tariki umugore azabyariraho ni agateganyo, ntabwo iba ariyo neza. Ibise
bishobora gutangira mbere cyangwa nyuma y’itariki bateganyije. Abagore
batwite bagomba kwigishwa uburyo bwo kwitegura kujya ku nda nyuma
y’ukwezi kwa 7 ko gutwita, kuko umwana ashobora kuvuka mbere y’igihe.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Nk’abajyanama b’ubuzima, mufite inshingano zo gufasha abagore batwite
kwitegura kujya ku nda ndetse no kubyara.

Ni gute wafasha abagore batwite kwitegura kujya ku nda (ibise)?


• Kubigisha kumenya ibimenyetso byo kujya ku nda bitangirira:
kumeneka kw’isuha, gutangira kugira ibise, kugira ububobere,
ururenda ruvanze n’amaraso rushobora gutangira gusohoka mu
gitsina cy’umugore
• Kubashisikariza kubyarira kwa muganga
• Kubafasha hamwe n’imiryango yabo gutegura uburyo umugore
azagera kwa muganga mbere y’igihe.
• Kubibutsa ibyo bagomba kwitwaza: ifunguro, amazi, imyenda yo
guhinduranya yabo bwite ndetse n’uy’umwana uzavuka.
• Ugomba kumenya ko umugore utwite afite umuntu
uzamuherekeza kwa muganga –umugabo we, undi muntu wo mu
muryango we, inshuti cyangwa umuturanyi
• Ugomba kumenya ko hari umuntu uzasigara ku rugo yita ku bandi
bana igihe umugore azaba yagiye kwa muganga kubyara.
• Bwira umugore utwite hamwe n’umuryamgo we ko bagomba
guhera ko bajya kwa mu ganga igihe umugore atangiye kujya ku
nda (ari ku bise)
• Mushobora gutanga ibindi bitekerezo.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 35
Ubuzima bw’imyororokere

Ni akahe kamaro ko kubyarira kwa muganga?


• Iyo hari ingorane zivutse, abaganga n’abaforomo bashobora guhera
ko bafasha umubyeyi n’umwana. Urugero; niba umwana aryamye
nabi mu nda, bashobora guhindukiza umwana bakamugarura mu
cyerekezo nyacyo cyangwa bakabaga umugore kugira ngo umwana
abashe kuvuka ari muzima.
• Baha umugore imiti yo kumurinda indwara zandura, kugabanya
ububabare cyangwa kugabanya kuva amaraso mu gitsina
• Ku ivuriro ni ahantu hahorana isuku, bityo bikaba byarinda
umugore kwandura indwara.
• Niba umugore utwite abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA,
kwa muganga bamufasha kwirinda kwanduza umwana we

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


• Nyuma y’uko umwana avutse, abaganga bagira umubyeyi inama
y’uburyo bwo konsa, kwirinda kumwanduza agakoko gatera SIDA
(PMTCT) n’ibindi.
• Abaganga baha umwana urukingo rwa mbere, maze bakabwira
umubyeyi igihe azagarukira gukingiza umwana we.
• Umubyeyi n’umwana babona umwanya wo kuruhuka neza no
kwitabwaho.

Mutekerezako ari izihe mpamvu zituma abagore bamwe batwite


badakunda kujya kubyarira kwa muganga?
• Bagira ubwoba
• Batekereza ko kubyarira kwa muganga bihenze cyane
• Baba barigeze kubyarira mu rugo kandi bakabyara neza
• Baba bashaka kubyazwa n’ababyaza ba gakondo
• Batuye kure y’ivuriro
• Bashobora kugira izindi mpamvu.

36 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Ni iki wabwira abagore batwite hamwe n’imiryango yabo


ubashishikariza kujya kubyarira ku kigo nderabuuzima?
• Musobanurira ibyiza byo kubyarira kwa muganga – abaganga
barabafasha iyo hari ibibazo bivutse, kwa muganga ni ahantu
hahorana isuku ku buryo umugore atapfa kwandura indwara,
babagira inama kuri PMTCT, gufasha no kugira inama umubyeyi
n’ibindi.
• Mara umugore ubwoba umubwira ko kubyarira kwa muganga ari
byiza kandi bigirira umubyeyi n’umwana akamaro.
• Fasha umugore gutegura uburyo bazagera ku kigo nderabuzima no
gutegura umuntu uzamuherekeza.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 37
Ubuzima bw’imyororokere

Abagore bakunze guhura n’ingorane mu gihe cyo gutwita


ndetse no kubyara

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Abagore bamwe baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ingorane nyinshi
igihe batwite n’igihe babyara. Mugomba kuganiriza aba bagore hamwe
n’imiryango yabo mubabwira ko bashobora guhura n’izo ngorane, hanyuma
mukabashishikariza kujya kubyarira kwa muganga.

Abo bagore ni abari muri ibi byiciro:


• Abagore bamaze kubyara abana benshi (barenze 5)
• Abagore babyaye indahekana (abana batarushanya nibura imyaka 2)
• Abagore bakiri bato n’abakobwa (munsi y’imyaka 18 y’amavuko)
• Abagore bakuze (barengeje imyaka 35 y’amavuko)
• Abagore bigeze bahura n’ingorane batwite cyangwa igihe
babyaraga mu gihe cyashize.
• Abagore babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA
• Abagore bagufi cyane cyangwa bananutse cyane.

38 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana ukivuka

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Isura ry’umujyanama w’ubuzima
Indi nshingano ikomeye mufite ni iyo gusura ababyeyi BOSE bidatinze
nyuma yo kubyara kugira ngo mumenye niba uwo mubyeyi n’umwana we
ukivuka bafite ubuzima bwiza.

Iyo umugore yabyariye kwa muganga, ni ryari umujyanama w’ubuzima agomba


kujya kumusura?
Amusura ageze mu rugo akiva kwa muganga, hanyuma akazasubirayo
nyuma y’icyumweru 1, nyuma yaho akajya amusura buri kwezi nk’uko
bisanzwe.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 39
Ubuzima bw’imyororokere

Iyo umugore yabyariye mu rugo, umujyanama w’ubuzima agomba kumusura


hashize igihe kingana iki?
Ako kanya akimara kubyara, cyangwa igihe icyo ari cyo cyose akimenya ko
uwo mugore yabyaye.

Niba umugore abyariye mu rugo, nk’umujyanama w’ubuzima wamugira iyihe


nama?
Kumushishikariza kwihutira kujya ku kigo nderabuzima iyo abibasha,
kongera kumusura nyuma y’iminsi mike kugira ngo arebe ko amerewe neza,
kumukurikirana buri kwezi nk’uko bisanzwe.

Igihe usuye umubyeyi, ugomba kumenya niba uwo mubyeyi ameze neza,

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


kandi niba uwo mubyeyi azi kwiyitaho neza hamwe n’umwana we amaze
kubyara.

Konsa (kugeza nibura umwana afite amezi 6 y’amavuko, no kugeza ku mezi 18


cyangwa se arenga)
Amashereka ni ingirakamaro ku bana b’impinja. N’ubwo umubyeyi yaba
abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ashobora konsa neza niba
yaratangiye imiti igabanya ubukana nibura amezi 3 mbere yo kubyara.

40 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Ababyeyi bamwe babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA NTIBEMEREWE konsa

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Iyo umubyeyi abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA atatangiye gufata
imiti igabanya ubukana nibura amezi 3 mbere yo kubyara, ashobora kwanduza
umwana we binyuze mu mashereka. Aba babyeyi bagomba gukoresha amata
y’ifu bagaburira abana babo ndetse bagakurikiza n’andi mabwiriza bahabwa
n’ikigo nderabuzima ku byerekeranye n’indwara y’agakoko gatera SIDA.

Kuryama mu nzitiramibu
Umubyeyi n’umwana we bagomba kuryama mu nzitiramibu kugira ngo
umwana adafatwa na marariya, umubiri w’uruhinja uba utaragira ubwirinzi,
ku buryo marariya imufashe yamuzahaza. Malaririya ishobora kwica abana
bakiri bato.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 41
Ubuzima bw’imyororokere

Kuruhuka

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Umubiri w’umubyeyi uba ukeneye gusubirana nyuma yo kubyara. Ikindi
kandi ni uko umubiri w’umugore ukoresha imbaraga nyinshi iyo ukora
amashereka yo kugaburira umwana.

Gufungura no kunywa neza


Iyo umubyeyi akimara kubyara aba akeneye kurya cyane ndetse no kunywa
kurusha uko byari bisanzwe kugira ngo abashe kubona amashereka yo
kugaburira umwana we. Mushishikarize kurya no kunywa bihagije.

42 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Kudakora imibonano mpuzabitsina kugeza ibyumweru 6 bishize

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Nyuma yo kubyara umugore amara ibyumweru byinshi akiva mu gitsina.
Muri icyo gihe ashobora kugira kwandura indwara yandura igihe yaba akoze
imibonano mpuzabitsina. Ni ngombwa rero gutegereza kugeza kuva amaraso
bihagaze. Mu duce tumwe na tumwe bagira imico y’uko umugabo
agomba kuryamana n’umugore we nyuma y’iminsi 8 abyaye. Ariko
nyamara ibi bishobora gukomeretsa umugore akaba ari yo mpamvu
mugomba kugira abashakanye inama yo kudakora imibonano
mpuzabitsina muri icyo gihe kandi mukabasobanurira impamvu.

Kuboneza urubyaro
Umubyeyi ukimara kubyara, umwana we, ndetse n’umuryango we wose
bagira ubuzima bwiza igihe umugore yifashe kongera kubyara kugeza nibura
imyaka 2 ishize. Abagore bakeneye kwigishwa ko kuboneza urubyaro bifasha
imiryango yabo kugira ubuzima bwiza, ndetse bakanabwirwa uburyo bwo
kuboneza urubyaro buboneka hafi yabo.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 43
Ubuzima bw’imyororokere

Kwirinda kuva cyane

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Kuva nyuma yo kubyara ni ibisanzwe. Ariko niba umugore akomeje kuva
nyuma yo kubyara na nyuma y’uko iya nyuma (ingobyi) isohotse, cyangwa se
iyo ava amaraso y’umutuku werurutse mu minsi ya nyuma yo kubyara, biba
ari ikibazo gikomeye. Agomba kwihutira kujya ku kigo nderabuzima. Nuhura
n’ikibazo nk’iki uzahite uhamagara umugenzuzi wawe.

Umwana agomba guhora ashyushye


Gufubika no gukikira umwana w’uruhinja kugira ngo ashyuhe bimufasha
kugira ubuzima bwiza.

44 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Urureri rugomba guhorana isuku kandi rufubitse ndetse rugahindurirwa


imyenda buri munsi
Bituma urureri rutandura indwara zandura. Niba urureri ruhindutse
umutuku cyangwa rukabyimba, cyangwa se rukazamo amashyira, umubyeyi
agomba guhera ko ajyana umwana ku kigo nderabuzima. Iyo igihe kigeze
rurihungura ubwarwo.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Inkingo no kwisuzumisha
Umwana akeneye gukingizwa kugira ngo agire ubuzima buzira
umuze, akivuka, ku byumweru 6, ku byumweru 9, ku byumweru 14,
no ku mezi 9. Iyo umwana atavukiye kwa muganga, umubyeyi n’umwana
bagomba guhera ko bajyayo igihe umubyeyi abashije kugenda.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 45
Ubuzima bw’imyororokere

G u s u r a u m u b y e y i n ’ u m wa n a w ’ u r u h i n j a

Ugomba kumenya niba umubyeyi


Yonsa
Aryama mu nzitiramibu hamwe n’uruhinja rwe
Atava cyane nyuma yo kubyara (Niba umubyeyi avirirana cyane
ugomba guhita ubimenyesha umugenzuzi wawe. Umubyeyi
agomba guhera ko ajya ku kigo nderabuzima).
Aruhuka bihagije
Afungura kandi akananywa neza
Adakora imibonano mpuzabitsina mbere y’ibyumweru 6

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Azi ibyerekeranye no kuboneza urubyaro.

Agomba kumenya niba umwana w’uruhinja


Yonka buri kanya
Afite ubuzima bwiza (nta muriro, anyara neza kandi ko yituma
nibura inshuro 1 ku munsi)
Aryama mu nzitiramibu.
Ahorana ubushyuhe
Urureri rwe ruhorana isuku kandi ko rutanduye indwara
zandura
Yakingiwe
Ajyanwa ku kigo nderabuzima buri kwezi kugira ngo
bamusuzume.

46 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Konsa

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Ni irihe funguro n’ikinyobwa cy’ingirakamaro ku bana b’impinja
(bafite munsi y’amezi 6 )?
Amashereka ni yo funguro n’ikinyobwa cyonyine cy’ingirakamaro ku bana
bari munsi y’amezi 6 y’amavuko. Mu mezi 6 ya mbere yabo, abana nta rindi
funguro cyangwa ikinyobwa baba bakeneye, habe n’amazi. Amashereka afite
intungamubiri zose umwana aba akeneye.

Kuki amashereka ari ingirakamaro ku bana b’impinja?


Amashereka aha umwana intungamubiri zose aba akeneye. Amashereka
arinda abana bato kurwaragurika kuko aba arimo abasirikari bahagije
bavuye ku mubyeyi bamufasha kurwanya indwara. Nta yandi mata abaho
agira abasirikari barinda umubiri.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 47
Ubuzima bw’imyororokere

Umwana ufite munsi y’amezi 6 y’amavuko yonka inshuro z’ingahe


ku munsi?
Umwana agomba konka inshuro 8 nibura buri munsi, mu ijoro n’amanywa
n’igihe cyose umwana abishatse. Konsa umwana kenshi bituma amabere
y’umubyeyi akora amashereka menshi.

Umubyeyi agomba kumara igihe kingana iki yonsa?


Kugeza umwana agize imyaka 2 cyangwa se akanayirenza, kubera ko
amashereka aha umwana intungamubiri, imbaraga n’ibirinda umubiri
w’umwana kugira ngo atarwaragurika; ikindi ni uko nyuma y’amezi 6,
umwana ashobora gutangira kurya n’ibindi biryo bikomeye.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Andi mata aturuka ku nyamaswa cyangwa se amata y’ifu
muyatekerezaho iki? Ese mubona atari meza ku bana b’impinja?
Oya, kuko amata aturuka ku nyamaswa agora umwana mu igogora kimwe
n’amata y’ifu. Amata y’ifu ategurishijwe amazi yanduye ashobora gutuma
umwana arwara impiswi, kandi impiswi ni mbi cyane ku mwana.

Kubera iki ababyeyi bamwe batonsa abana babo?


• Bashobora kuba batarigijijwe neza uko bonsa
• Bashobora kuba basiga abana babo mu rugo bagasubira ku kazi.
• Bibwira ko amata y’ifu ari meza ku bana babo b’impinja
• Bashobora kuvuga ko nta mashereka ahagije bafite. Iyo umugore
atonsa kenshi amabere ye ntakora amashereka menshi.
• Bashobora gutanga izindi mpamvu.

48 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Ni iki wabwira ababyeyi ubashishikariza konsa abana babo?


• Uko umugore yonsa kenshi ni ko n’amabere ye arushaho gukora
amashereka menshi. Iyo umwana yonka, amabere ya nyina
arushaho gukora amashereka menshi.
• Niba umugore yagize ingorane zo kunanirwa konsa, ajya ku kigo
nderabuzima bakamufasha cyangwa se akegera abandi babyeyi
baturanye babimenyereye bakamusobanurira uko yabigenza
• Gusobanura impamvu amashereka ari ifunguro n’ikinyobwa
cy’ingirakamaro ku bana b’impinja
• Gufasha ababyeyi gutekereza uburyo bashobora kubana n’abana
babo n’igihe bari ku kazi.
• Bashobora gutanga izindi mpamvu.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 49
Ubuzima bw’imyororokere

Kurinda Umubyeyi Ubana n’Ubwandu Bwa SIDA


Kwanduza Umwana We (PMTCT) Igihe Amubyara
Na Nyuma Yaho

Ni ukuvuga ko
Namennye igihe cyo kujya kwa
isuha! muganga kigeze.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Kumeneka kw’isuha Ibise Kubyarira kwa
muganga

Kurinda umubyeyi ubana n’ubwandu bwa SIDA kwanduza umwana


we mu gihe cy’ibise no mu kubyara
Kugira ngo umubyeyi atanduza umwana agakoko gatera SIDA ari ku bise
cyangwa amubyara, agomba kubyarira kwa muganga. Abagore BOSE
batwite, atari ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA gusa, bagomba
kubyarira kwa muganga iyo babishoboye. Iyo umugore abyariye kwa
muganga, muganga cg umuforomo agenzura ko atatinze ku bise cyane,
akamufasha iyo nta bise afite, agaha umubyeyi imiti y’inyongera igabanya
ubukana, agatangiza umwana umuti wa Nevirapine, akanagira inama
uwo mubyeyi mushya ku buryo bwo kugaburira umwana we no kwirinda
kumwanduza agakoko gatera SIDA.

50 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Imiti igabanya Kujya kwisuzumisha Inkingo
ubukana n’umuti wa nyuma yo kubyara no
Nevirapine kwipimisha ubwandu
bw’agakoko gatera
SIDA

Kurinda umubyeyi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA


kwanduza umwana we nyuma y’uko umwana avutse
Kugira ngo umubyeyi yirinde kwanduza umwana we, agomba:
• Gukomeza gufata Imiti 3 igabanya ubukana bw’agakoko gatera
SIDA no kujya ku kigo nderabuzima iyo agaragaje ingaruka
mbi zirimo kugira umwera ku mubiri, kuzungurira, cyangwa
umunaniro ukabije. Agomba gufata Imiti 3 igabanya ubukana
bw’agakoko gatera SIDA igihe cyose yonsa (kugeza ku mezi 18
nyuma yo kuvuka k’umwana) cyangwa se akayifata ubuzima bwe
bwose iyo umubare w’abasirikari b’umubiri we wigeze kujya munsi
ya 500.
• Guha umwana umuti wa Nevirapine. Agomba kujyana umwana
ku kigo nderabuzima mu minsi 3 nyuma yo kuvuka kugira ngo
ahabwe umuti wa nevirapine iyo atabyariye kwa muganga. Biba
byiza cyane iyo umwana atangiye gufata nevirapine uhereye ku
munsi yavukiyeho. Agomba guha umwana Nevirapine mu gihe
cy’ibyumweru 6. Guha umwana imiti ya antibiyotiki (Bactrim).

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 51
Ubuzima bw’imyororokere

• Gupimisha umwana ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku


byumweru 6 nyuma yo kuvuka
• Gukingiza umwana (akivuka, ku byumweru 6, ku byumweru 9, ku
byumweru 14 no ku mezi 9).
• Gukomeza kujyana umwana ku kigo nderabuzima incuro 1 mu
kwezi kumusuzumisha
• Gupimisha umwana ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku ncuro
ya 2 agize amezi 18.
• Konsa umwana we iyo umubyeyi yafashe Imiti 3 igabanya
ubukana bw’agakoko gatera SIDA nibura mu gihe cy’amezi 3
mbere yo kubyara.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.

52 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Kurinda Umubyeyi Ubana n’Ubwandu bw’agakoko gatera SIDA
Kwanduza Umwana no konsa
Abagore babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bashobora konsa
abana babo nta kibazo iyo batangiye gufata imiti 3 igabanya ubukana
bw’agakoko gatera SIDA buri munsi bakimara kumenya ko batwite, cyangwa
se bishobotse mu mezi 3 nyuma yo gusama cyangwa se mu mezi 3 mbere
yo kubyara. Bagomba guha abana babo nabo umuti ugabanya ubukana
bw’agakoko gatera SIDA, kujyana abana babo ku kigo nderabuzima
kubapimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nyuma y’amezi 6 bavutse na
nyuma y’amezi 18 ku nshuro ya 2 ndetse no kubakingiza.

Amashereka ni funguro n’ikinyobwa cy’ingenzi ku bana. Amashereka atunga


abana akanabarinda kurwaragurika. Iyo umugore atangiye gufata imiti
igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA mu gihe atwite (mu mezi 3 ya
mbere yo gutwita cyangwa se nibura mu mezi atatu mbere yo kubyara), nta
kibazo bitera iyo yonkeje kandi bigirira umwana we akamaro kanini.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 53
Ubuzima bw’imyororokere

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Amata y’ifu
Iyo umugore utwite abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA atafashe
imiti 3 igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA nibura mu gihe cy’amezi
3 mbere yo kubyara, virusi itera ubwandu bw’agakoko gatera SIDA iba
itaraganzwa burundu bityo rero ntagomba konsa ahubwo agaburira
umwana we akoresheje amata y’ifu. Ni ngombwa cyane ko abagore bose
batwite bipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bakimenya ko batwite.
Hanyuma basanga bafite ubwandu bwa SIDA bagatangira gufata Imiti 3
igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA bakagumana ubuzima bwiza
igihe batwite kandi bakonsa abana babo nta mpungenge.

54 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

P MT C T

Kumenya niba abagore batwite n’ababyeyi baherutse kubyara babana


n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA:
Bafata imiti igabanya ubukana buri munsi kuva bakimara
gusama cyangwa se nibura amezi 3 mbere yo kubyara.
Babyarira kwa muganga
Baha abana umuti wa Nevirapine
Bapimisha abana ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nyuma
y’amezi 6
Bongera gupisha umwana ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


agize amezi 18.
Bonsa igihe abo babyeyi batangiye gufata imiti 3 igabanya
ubukana bw’agakoko gatera SIDA nibura amezi 3 mbere yo
kubyara.
Bagaburira abana amata y’ifu igihe batatangiye gufata imiti
igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA nibura amezi 3
mbere yo kubyara.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 55
Ubuzima bw’imyororokere

Kwigisha Abagore Batwite n’Ababyeyi Babyaye


ubwa mbere

Amabwiriza y’agakino:

1. Hitamo umuntu umwe muri buri tsinda ukina mu mwanya


w’umujyanama w’ubuzima n’undi muntu 1 ukina mu mwanya
w’umugore.

2. Niba ubishaka ushobora guha abandi bagize itsinda gukina


nk’abagize umuryango w’umugore.

3. Abagize itsinda bose bagomba gufatikanya gushakira buri wese

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


icyo agomba kuvuga cyangwa gukora.

4. Hanyuma abakinnyi bagomba gutangira gusubiramo


agakino. Abandi bagize itsinda bagomba kuba bakurikiye
kandi bagatanga ibyifuzo ku migendekere y’agakino niba ari
ngombwa.

5. Mufite iminota 20 yo gutegura agakino.

6. Agakino kanyu ntikagomba kurenza iminota 5.

7. Nimurangiza kwitegura, ndahitamo itsinda riza kutwereka


agakino ryateguye.

56 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Agakino

Agakino ka 1

Ku isura rya buri kwezi, umujyanama w’ubuzima amenye ko Adeline


atwite. Uyu ni we mwana wa mbere azaba abyaye. Adeline arakennye
kandi abana n’umugabo we mu cyaro kiri kure y’ikigo nderabuzima.
Adeline abwiye umujyanama w’ubuzima ko mama umubyara atigeze
akandagiza ikirenge cye ku kigo nderabuzima na rimwe ahubwo ko
yabyariraga mu rugo. Adeline atekereza ko na we azabyarira mu rugo.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Agakino ka 2

Ku isura rya buri kwezi, umujyanama w’ubuzima amenye ko Caroline


ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yamenye ko atwite. Abajije
umujyanama w’ubuzima icyo yakora. Arakennye cyane kandi we
n’umugabo we bahangayikishijwe n’uko umwana wabo azavukana
ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Agakino ka 3

Francoise yabyariye kwa muganga hanyuma agaruka mu rugo ejo


hashize. Umujyanama w’ubuzima aramusuye kugira ngo amenye niba
umubyeyi n’umwana we bamerewe neza. Francoise n’umuryango we
barakennye. Abwiye umujyanama w’ubuzima ko umwana aheruka
kwibaruka yafashwe n’uburwayi bukomeye hanyuma agahera ko
yitaba Imana agifite amezi 2 yonyine. Ahangayikishijwe n’uwo mwana
wundi amaze kubyara.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 57
Ubuzima bw’imyororokere

Ur u t o n d e r w ’ i n s h i n g a n o z ’ i n g e n z i
z ’ U m u j ya n a m a w ’ u b u z i m a

Kwigisha abagore batwite n’imiryango yabo ibice z’ibanze by’uko


umugore asama, agatwita kugeza abyaye.
Kwigisha abagore batwite hamwe n’imiryango yabo uburyo
umugore yagira ubuzima buzira umuze mu gihe atwite.
Gushishikariza abagore batwite kujya ku kigo nderabuzima
kwipisha agakoko gatera SIDA ku bushake (VCT).
Gusobanura akamaro ko kwisuzumisha mbere yo kubyara, ibyo
bakorera umugore wagiye kwisuzumisha mbere yo kubyara
n’inshuro umugore utwite agomba kujya ku kigo nderabuzima

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


kwisuzumisha mbere yo kubyara.
Kwigisha abagore batwite hamwe n’imiryango yabo
ibyerekeranye no kurinda umugore utwite ubana n’ubwandu
bw’agakoko gatera SIDA kwanduza umwana we (PMTCT).
Kwigisha abagore batwite hamwe n’imiryango yabo ibyerekeye
ibimenyetso mpuruza ku mugore utwite bituma aherako agomba
kwihutira kujya ku kigo nderabuzima, muri byo hari: kuvirirana
cyane mu gitsina, kuribwa cyane mu nda, umuriro, kubyimba
ibiganza no mu maso, kutabona neza, kurwara umutwe bikabije
no kugira umunaniro ukabije.
Gushishikariza abagore batwite hamwe n’imiryango yabo
kwitegura kujya ku nda no kwitegura kubyarira kwa muganga.
No kubafasha kwitegura.
Gusura ababyeyi n’abana babo b’impinja vuba cyane uko
bishoboka nyuma yo kubyara kugira ngo amenye niba bafite
ubuzima buzira umuze. Kwigisha ababyeyi bafite abana b’impinja
uburyo bakwirinda ubwabo hamwe n’abana babo bakabaho
mu buzima buzira umuze, hari kubigisha konsa abana babo ku
buryo buhoraho, kuryama mu nzitiramibu hamwe n’abana babo
no kujyana abana ku kigo nderabuzima kubakingiza ndetse no
kubasuzumisha.

58 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

I b i n d i b i s o b a n u r o

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 59
Ubuzima bw’imyororokere

I b i n d i b i s o b a n u r o

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.

60 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Ibibazo by’Isuzumabumenyi rya mbere


y’amahugurwa

Amazina yawe:_______________________________ Itariki:_____________________

Ikigo nderabuzima: ______________ Nomera Iranga Umujyanama w’Ubuzima:_______

Umaze igihe kingana iki ukora akazi k’umujyanama w’ubuzima?__________________

Ca akaziga ku gisubizo kiboneye kuri buri kibazo.

1. Kugira ngo umugore utwite arinde ubuzima bwe bwite


n’ubw’umwana we ugikura, buri munsi agomba:

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


a. Kuryama mu nzitiramibu

b. Gufata inyongera y’ikinini cya “Fer”

c. Kuryama akaruhuka bihagije

d. Byose ni byo

2. Kugira ngo umugore arinde ubuzima bwe bwite n’ubw’umwana


we ugikura, ntagomba:

a. Kurya umunyu

b. Kunywa ibisindisha cyangwa itabi

c. Kurya inyama

d. Kunywa ibinyobwa bishyushye.

3. Abagore bose batwite bagomba kujya ku kigo nderabuzima:

a. Igihe bagiye kubyara gusa

b. Igihe barwaye gusa

c. Kwisuzumisha mbere yo kubyara uko bitegetswe.

d. Igihe bagiye gufata imiti bayikeneye gusa.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 61
Ubuzima bw’imyororokere

4. Umugore utwite agomba kujya kwisuzumisha ku nshuro ya


mbere:

a. Mu mezi 3 abanza yo gutwita

b. Igihe inda imaze kuba nkuru

c. Igihe yumva arwaye

d. Igihe agiye kubyara

5. Niba umugore atwite kandi akaba abana n’ubwandu bw’agakoko


gatera SIDA, agomba:

a. Guhisha aya makuru ntihagire uwo ayabwira.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


b. Gutangira gufata imiti igabanya ubukana vuba bishoboka

c. Kutarya cyane

d. Kwakira ko umwana we azandura agakoko gatera SIDA.

6. Umugore utwite agomba kujya ku kigo nderabuzima ako kanya


igihe:

a. Ava amaraso menshi mu gitsina (adahagarara)

b. Ibiganza bye no mu maso he byabyimbaganye

c. Arwaye umutwe bikabije no kutabona neza

d. Byose ni byo

62 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Ca akaziga kuri “ni byo” cyangwa “si byo” ku bibazo bikurikira:

7. Ni byiza ko abagore hafi ya bose


babyarira mu rugo.
Ni byo Si byo

8. Indyo n’ikinyobwa bibereye


impinja ni amashereka.
Ni byo Si byo

9. Nyuma yo konsa umwana, abana


bato (impinja) bagomba guhabwa
n’amata y’ifu ndetse n’umutobe. Ni byo Si byo

10. Umujyanama w’ubuzima agomba

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


gusura ababyeyi n’abana babo
akimara kubyara. Ni byo Si byo

11. Nyuma yo kubyara, umugore


abujijwe gukora imibonano
mpuzabitsina mu gihe
Ni byo Si byo
cy’ibyumweru 6.

12. Ababyeyi bose bamaze igihe


gito babyaye bagomba kujyana
abana babo ku kigo nderabuzima
Ni byo Si byo
kubakingiza.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 63
Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.
Ubuzima bw’imyororokere

Ibibazo by’Isuzumabumenyi risoza

Amazina yawe:_______________________________ Itariki:_____________________

Ikigo nderabuzima: ______________ Nomera Iranga Umujyanama w’Ubuzima:_______

Umaze igihe kingana iki ukora akazi k’umujyanama w’ubuzima?__________________

Ca akaziga ku gisubizo kiboneye kuri buri kibazo.

1. Kugira ngo umugore utwite arinde ubuzima bwe bwite


n’ubw’umwana we ugikura, buri munsi agomba:

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


a. Kuryama mu nzitiramibu

b. Gufata inyongera y’ikinini cya “Fer”

c. Kuryama akaruhuka bihagije

d. Byose ni byo

2. Kugira ngo umugore arinde ubuzima bwe bwite n’ubw’umwana


we ugikura, ntagomba:

a. Kurya umunyu

b. Kunywa ibisindisha cyangwa itabi

c. Kurya inyama

d. Kunywa ibinyobwa bishyushye.

3. Abagore bose batwite bagomba kujya ku kigo nderabuzima:

a. Igihe bagiye kubyara gusa

b. Igihe barwaye gusa

c. Kwisuzumisha mbere yo kubyara uko bitegetswe.

d. Igihe bagiye gufata imiti bayikeneye gusa.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 65
Ubuzima bw’imyororokere

4. Umugore utwite agomba kujya kwisuzumisha ku nshuro ya


mbere:

a. Mu mezi 3 abanza yo gutwita

b. Igihe inda imaze kuba nkuru

c. Igihe yumva arwaye

d. Igihe agiye kubyara

5. Niba umugore atwite kandi akaba abana n’ubwandu bw’agakoko


gatera SIDA, agomba:

a. Guhisha aya makuru ntihagire uwo ayabwira.

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


b. Gutangira gufata imiti igabanya ubukana vuba bishoboka

c. Kutarya cyane

d. Kwakira ko umwana we azandura agakoko gatera SIDA.

6. Umugore utwite agomba kujya ku kigo nderabuzima ako kanya


igihe:

a. Ava amaraso menshi mu gitsina (adahagarara)

b. Ibiganza bye no mu maso he byabyimbaganye

c. Arwaye umutwe bikabije no kutabona neza

d. Byose ni byo

66 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima


Ubuzima bw’imyororokere

Ca akaziga kuri “ni byo” cyangwa “si byo” ku bibazo bikurikira:

7. Ni byiza ko abagore hafi ya bose


babyarira mu rugo.
Ni byo Si byo

8. Indyo n’ikinyobwa bibereye


impinja ni amashereka.
Ni byo Si byo

9. Nyuma yo konsa umwana, abana


bato (impinja) bagomba guhabwa
n’amata y’ifu ndetse n’umutobe. Ni byo Si byo

10. Umujyanama w’ubuzima agomba

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


gusura ababyeyi n’abana babo
akimara kubyara. Ni byo Si byo

11. Nyuma yo kubyara, umugore


abujijwe gukora imibonano
mpuzabitsina mu gihe
Ni byo Si byo
cy’ibyumweru 6.

12. Ababyeyi bose bamaze igihe


gito babyaye bagomba kujyana
abana babo ku kigo nderabuzima
Ni byo Si byo
kubakingiza.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 67
Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.
Ubuzima bw’imyororokere

Ur u pa p u r o r w ’ I s u z u m a r y ’ u k o
a m a h u g u r wa ya g e n z e

Ni irihe somo wakunze kurusha ayandi muri aya mahugurwa? Kuki?

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Ni irihe somo ritagushimishije muri aya mahugurwa? Kuki?

Ni iki wize cyakugiriye akamaro kikaba kizanagufasha mu kazi kawe?

Ese haba hari ikintu utasobanukiwe neza? Tanga ingero zifatika.

inshuti mu buzima Am a hugurwa y ’ Aba j yan a m a b ’ U buz ima : Igita bo c y’ Uhugu rwa 69
Ubuzima bw’imyororokere

Ni ibiki wifuza ko binozwa muri aya mahugurwa? Ni iki wumva wahindura?


(Urugero ni ayahe masomo, ibishushanyo n’ibindi wumva byahinduka?)

Hari icyo wumva wakongeraho?

Version1_9_19_11. Copyright Partners in Health.


Ndabashimiye kuba mwemeye gusubiza ibi bibazo.

70 Am a hugu rwa y’ Ab ajyana ma b ’U bu zi m a: Ig i tabo c y ’ U hugurwa inshuti mu buzima

You might also like