Umugenzi Ministries/Ishuri ry’Abahanuzi
Icyumweru cy’Ububyutse n’Ivugurura, 13-20/04/2024
Insanganyamatsiko: “KWITEGURA KWIMURIRWA MU IJURU”
Icyigisho cya 10
KUVUKA UBWA KABIRI NO GUKURIRA MURI KRISTO
Mbere Yo Gutangira Icyigisho Cy’uyu Munsi, Reka Dutange Irarika Rishingiye Ku Butumwa
Imana Yatwoherereje Mu 1888 Ibunyujije Muri Jones Na Waggoner.
IRARIKA
Yoweli 2:23-25
“Noneho munezerwe bantu b’i Siyoni mwe, mwishimire Uwiteka Imana yanyu kuko ibahaye imvura
y’umuhindo ku rugero rukwiriye, kandi ibavubiye imvura iy’umuhindo n’iy’itumba nk’ubwa
mbere. Imbuga zizadendezwaho ingano, kandi imivure izuzura vino n’amavuta ya elayo, isesekare.
“Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n’iyariwe n’uburima n’ubuzikira na kagungu, za ngabo
zanjye zikomeye nabateje.”
The 1888 Message, p.25,26
“Igihe cyo kugeragezwa kiratwugarije, kuko ijwi rirenga rya marayika wa gatatu ryatangiriye mu
ihishurwa ryo gukiranuka kwa Kristo, Umucunguzi ubabarira ibyaha. Iyi ni intangiriro y’umucyo
wa marayika wari ufite ubwiza buzakwira isi yose. (Ubutumwa Bwatoranyijwe, Vol.1, p.418).
Ibi nta mayobera abirimo, umugisha watangiwe ahantu hazwi mu iteraniro rito ryo gusenga.
Amasezerano meza cyane y’Imana yishimirwaga kandi agakundwa n’abatangije itsinda ry’Abategereje
kugaruka kwa Yesu mu mwaka w’1851, igihe kimwe yarasohojwe – byibura habonetse “intangiriro” yo
gusohora kwayo – mu Nama y’Inteko Nkuru Rusange.
Ni Ryari kandi Ni Ukubera Iki Ellen G. White Yavuze Aya Magambo Yanyeganyeje Isi?
Aho ayo magambo yanditswe bwa mbere ni mu Urwibutso n’Integuza (Review and Herald) ku itariki
22/11/1892. Amagambo “Ihishurwa ryo Gukiranuka kwa Kristo” yerekeza ku butumwa bwo mu
1888, bwari bumaze imyaka ine bugenda urugendo rwabwo rw’amateka mu buryo buruhije hagati muri
twe. Nyuma yo kubitekerezaho neza, uyu mugore w’intwari yari yiteguye kuvuga ashize amanga ko:
ubutumwa bwaje uhereye igihe cy’Inama y’i Mineyapolisi bwari “intangiriro” yo gusukwa
guheruka kw’Umwuka Wera wagombaga kuyobora umurimo wo kumurikishiriza isi ubwiza bwa
marayika wa kane wo mu Byahishuwe 18.
Imyaka ine nyuma y’ibyo yavuze mu 1892 Ellen G. White yavuze yeruye ibyabaye ibyo ari byo.
Habayeho ikintu giteye ubwoba cyatumye ibyari ibyiringiro binejeje bigera ku iherezo:
“Kutifuza kurekura ibitekerezo dusanganywe ngo twemere uku kuri, bituma tuba abafatanyije
n’abarwanyaga ubutumwa bw’umwami i Minneapolis bwari buzanywe n’umuvandimwe [E.J]
Waggoner na [A.T] Jones. Binyuze muri uko guhembera amakimbirane Satani yageze ku ntego ye yo
kuvutsa abantu bacu ku rugero runini imbaraga idasanzwe ya Mwuka Muziranenge Imana yifuzaga
kubaha. Umwanzi yababujije amahirwe yo kugira imbaraga bari kugira mu gihe bari kuba bageza ukuri
Page 1 of 6
Umugenzi Ministries/Ishuri ry’Abahanuzi
Icyumweru cy’Ububyutse n’Ivugurura, 13-20/04/2024
Insanganyamatsiko: “KWITEGURA KWIMURIRWA MU IJURU”
ku batuye isi, nk’uko intumwa zakwamamaje nyuma y’umunsi wa Pentekoti. Umucyo ukwiriye
kumurikira isi yose wararwanyijwe, kandi bitewe n’igikorwa cya benedata, uyu mucyo ntiwagejejwe
ku batuye isi ku rugero rukomeye.” (Ubutumwa Bwatoranyijwe, Vol.1, p.267).
The 1888 Message, p.156
“Ubutumwa [Imana yoherereje Itorero ibunyujije muri Jones na Waggoner] ntabwo bwateje impagarara
kubwo kurarikira abantu kubaho imibereho yejejwe, ahubwo bwatanze ibyangombwa bishoboz a
umuntu kubaho iyo mibereho.”
Ubutumwa Bwatoranyijwe, Vol.2, p.62-64
“Igihe cyose abantu biratana ukuri mu magambo, nyamara bakaba badafite umurimo wa Mwuka
ukorerwa mu mutima buri munsi ndetse ukagaragarira mu guhinduka kw’imico kugaragara
inyuma, baba bikuraho ibyangombwa bibakwiriye kugira ngo babe ingirakamaro mu murimo
w’Umwami. Abantu badafite Mwuka Muziranenge ntibashobora kuba abarinzi b’indahemuka ku
nkike z’i Siyoni; kubera ko ari impumyi badashobora gukora igikwiriye gukorwa kandi ntibavuz a
impanda mu buryo bukwiriye.
Umubatizo wa Mwuka Muziranenge nk’uwabayeho ku munsi wa Pentekote uzatera ububyutse
bw’iyobokamana nyakuri kandi utume hakorwa imirimo itangaje. Intumwa ziturutse mu ijuru
zizatuzamo kandi abantu bazavuga nk’abagenderewe na Mwuka Muziranenge. Nyamara Uwiteka
nakorera mu bantu nk’uko yabigenje ku munsi wa Pentekote na nyuma yaho, abantu benshi muri iki gihe
bavuga ko bizera ukuri ntibazagira icyo bamenya ku mikorere ya Mwuka Muziranenge ku buryo
bazasakuza bati, “Mwitondere ubwaka.” Bazavuga barengereza ku buzuye Mwuka Muziranenge bati,
“Aba bantu basinze ihira.”
Ntibigitinze, ubwo abantu bazifuza kugirana isano ikomeye na Kristo, bakifuza ubumwe
burushijeho gukomera na Mwuka Muziranenge kurusha uko bigeze babyifuza cyangwa ntibazabyifuza
keretse gusa nibareka ubushake bwabo n’inzira yabo maze bakiyegurira mu bushake bw’Imana no mu
nzira yayo. Icyaha gikomeye cy’abavuga ko ari Abakristo ni uko badakingurira imitima yabo
kwakira Mwuka Muziranenge. Iyo abantu bifuza Kristo kandi bakifuza kuba umwe nawe, icyo gihe
abirata ishusho yo kubaha Imana baravuga bati, “Mwitonde, ntimukabye.” Ubwo abamarayika bo mu
ijuru bazatugenderera maze bagakorera mu bantu, hazabaho kwihana gukomeye kw’abantu benshi
kumeze nk’ukwabayeho nyuma y’umunsi wa Pentekote.
Bavandimwe, mwitonde timuzigere muyoboka ugutwarwa cyangwa ngo mutume kubaho. Nyamara
nubwo dukwiriye kwitondera kutajya mu gutwarwa kw’abantu, nta nubwo twari dukwiriye kuba
mu mubare w’abazateza ibibazo kandi bagashyigikira gushidikanya ibyerekeye umurimo wa
Mwuka w’Imana; kubera ko hazabaho abantu bazashidikanya kandi bakanenga ubwo Mwuka
w’Imana azuzura abagabo n’abagore. Bazashidikanya kandi banenge bitewe n’uko imitima yabo
itakozweho ahubwo ikaba ikonje kandi ntinyurwe. -Letter 27, 1894.”
Kristo Gukiranuka Kwacu, p.80
Page 2 of 6
Umugenzi Ministries/Ishuri ry’Abahanuzi
Icyumweru cy’Ububyutse n’Ivugurura, 13-20/04/2024
Insanganyamatsiko: “KWITEGURA KWIMURIRWA MU IJURU”
"Mu bantu ijana nta n'umwe wumva ukuri kwa Bibiliya kuri iyi ngingo [gutsindishirizwa kubwo
kwizera] nubwo ari ingenzi cyane ku mibereho yacu ya none n'iy'iteka ryose . – Review and Herald,
18/02/1904"
KUVUKA UBWA KABIRI NO GUKURIRA MURI KRISTO
Mariko 4:26-29
“Arongera arababwira ati ‘Ubwami bw’Imana bugereranywa n’umuntu ubibye imbuto mu butaka,
akagenda, agasinzira, akabyuka nijoro na ku manywa, n’imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikuze.
Ubutaka bwimeza ubwabwo, ubwa mbere habanza kuba utwatsi maze hanyuma zikaba
imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto. Ariko imyaka iyo yeze, uwo mwanya nyirayo
ayitemesha umuhoro, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye.’”
Yohana 3:3
“Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri,
atabasha kubona ubwami bw’Imana.”
1Petero 1:23
“Kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n’imbuto ibora ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora,
mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho.”
Abefeso 4:13,14,16
“Kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya
Kristo, kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino
n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo
kutuyobya, ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe,
ari wo Kristo. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu
rukundo.”
Uburezi, p.107-109
“Mu nyigisho zitabarika zigishirijwe ku ntambwe zinyuranye z’imikurire, zimwe mu nyigisho
z’ingirakamaro cyane ni izigishirijwe mu mugani Umukiza wacu yaciye werekeye kubiba imbuto. Uyu
mugani ufite inyigisho zireba abakuze n’urubyiruko.
“Ubwami bw’Imana bugereranywa n’umuntu ubibye imbuto mu butaka, akagenda, agasinzira,
akabyuka nijoro na ku manywa, n’imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikuze. Ubutaka bwimez a
ubwabwo, ubwa mbere habanza kuba utwatsi maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka
amahundo afite imbuto.” Mariko 4:26-28.
Urubuto rwifitemo agatimatima kandi ako gatimatima ni ihame Imana ubwayo yashyize mu rubuto;
nyamara urwo rubuto ururekeye aho gusa rwonyine ntirwashobora kumera. Umuntu afite
uruhare rw’icyo agomba gukora kugira ngo urwo rubuto rukure; ariko kandi hari aho ubushobozi
Page 3 of 6
Umugenzi Ministries/Ishuri ry’Abahanuzi
Icyumweru cy’Ububyutse n’Ivugurura, 13-20/04/2024
Insanganyamatsiko: “KWITEGURA KWIMURIRWA MU IJURU”
bwe bugarukira. Umuntu agomba kwishingikiriza ku Mana yahuje ibiba n’isarura ikoresheje imbaraga
zibihuza kandi zitangaje z’ububasha bwayo.
Mu rubuto hari ubuzima, kandi mu butaka hari imbaraga; ariko imbaraga itagerwa idakoreshejwe
ku manywa na nijoro, urubuto ntirushobora kumera. Imvura igomba kubobeza imirima yumagaye ;
izuba naryo rigomba gukwirakwizamo ubushyuhe; kandi ingufu ziva ku bushyuhe nazo zigomba
kwinjizwa muri rwa rubuto ruri mu butaka. Ubuzima Umuremyi ubwe yashyize mu rubuto ni we wenyine
ushobora kubuhamagara bugasohoka muri rwo. Urubuto rwose n’ikimera cyose bikuzwa n’imbaraga
y’Imana.
“Imbuto ni ijambo ry’Imana.” “Nk’uko ubutaka bumera umumero, kandi nk’uko umurima
umeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere
y’amahanga yose.” Luka 8:11; Yesaya 61:11. Nk’uko bigenda ku ibiba risanzwe ni na ko biri mu
by’umwuka; imbaraga yonyine ishobora gutanga ubugingo ni imbaraga ituruka ku Mana.
Umurimo w’umubibyi ni umurimo ukoranwa kwizera. Umubibyi ntashobora gusobanukirwa
n’ubwiru bwerekeye kumera no gukura k’urubuto; ariko aba yiringiye ubushobozi Imana
ikoresha ikameza urubuto kandi igatuma rwera. Umubibyi anyanyagiza imbuto yiteze ko azajya
gusarura byinshi cyane birenze ibyo yabibye. Uko ni ko ababyeyi n’abigisha bagomba gukora,
bagategereza umusaruro uzava mu mbuto babiba. {Ub 108.1}
Bishoboka ko imbuto nziza yaterwa mu mutima ikigumiramo igihe runaka ntawe uyibona, ntiyigere
igaragaza ko yashoye imizi; ariko hanyuma, iyo Mwuka w’Imana ahumekeye uwo muntu, ya mbuto
yihishe iramera maze amaherezo ikera imbuto. Mu murimo dukora mu buzima bwacu, ntabwo tuzi
imburo izera iyo ari yo. Ntabwo dushinzwe gutanga umuti w’iki kibazo. “Mu gitondo ujye ubiba
imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera, ari iki cyangwa kiriya,
cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza.” Umubwiriza 11:6. Isezerano rikomeye Imana yatanze
riravuga riti: “Isi ikiriho, ibiba n’isarura, n’imbeho n’ubushyuhe, n’impeshyi n’urugaryi, n’amanywa
n’ijoro ntibizashira.” Itangiriro 8:22. Kubwo kwiringira iri sezerano, umuhinzi ahinga ubutaka maze
akabiba imbuto. Mu ibiba ry’iby’umwuka, natwe dukwiriye kugira icyizere cyinshi, tugakora
twiringiye isezerano ry’Imana rigira riti: “Ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera.
Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye .”
“Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto, azagaruka yishima, azanye imiba.” Yesaya 55:11;
Zaburi 126:6.
Ukumera kw’akabuto kugereranya itangira ry’ubuzima bw’iby’umwuka, naho gukura kw’igihingwa
kukagereranywa no gukura kw’imico. Nta buzima bwabaho ngo gukura kwe kubaho. Igihingwa
kigomba gukura cyangwa kigapfa. Nk’uko igihingwa gikura bucece, ntube wabibona ariko kigahora
gikura, ni ko n’imico ikura. Kuri buri ntambwe yose yo gukura imibereho yacu ishobora gutunga na ;
nyamara umugambi w’Imana kuri twe nusohora, hazabaho iterambere rihoraho. {Ub 108.3}
Igihingwa gikura bitewe n’uko cyakira ibyo Imana yatanze bigomba gutunga ubuzima bwacyo.
Uko ni ko gukura mu by’umwuka kugerwaho binyuze mu gufatanya n’intumwa z’ijuru. Uko
igihingwa gishinga umuzi mu butaka, ni ko natwe tugomba gushinga imizi muri Kristo. Uko igihingwa
Page 4 of 6
Umugenzi Ministries/Ishuri ry’Abahanuzi
Icyumweru cy’Ububyutse n’Ivugurura, 13-20/04/2024
Insanganyamatsiko: “KWITEGURA KWIMURIRWA MU IJURU”
cyakira umucyo uvuye ku izuba, kikakira ikime n’imvura, ni ko natwe dukwiriye kwakira Mwuka Wera.
Nitwerekeza imitima yacu kuri Kristo, azaza muri twe. “Nk’imvura, nk’imvura y’itumba isomya
ubutaka.” “Izuba ryo gukiranuka rizabarasira, rifite gukiza mu mababa yaryo” “Azarabya nk’uburabyo”
Tuzashibuka “nk’ingano kandi dutohe nk’umuzabibu.” Hoseya 6:3; Malaki 3:20; Hoseya 14:6.
Ingano zirakura “ubwa mbere habanza kuba utwatsi, maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka
amahundo afite imbuto.” Mariko 4:28. Iyo umuhinzi abibye imbuto kandi agatera ikimera, aba agamije
kubona umusaruro w’imbuto - akabona umugati wo kugaburira abashonji ndetse n’imbuto zizamuge za
ku musaruro w’ubutaha. Uko ni nako Umuhinzi Mukuru wo mu ijuru ategereje kubona umusaruro. Ahora
ashaka kwerera mu mitima no mu bugingo by’abayoboke be, kugira ngo binyuze kuri bo, ashobore
kwerera no mu yindi mitima n’ubugingo.”
Kuki Abantu Biga Ijambo ry’Imana Ariko Ntibere Imbuto? Kuki Imbuto Zibibwa Ariko
Ntizimere, Ngo Zikure Kugeza Ku Musaruro Imana Yavuze? Kuki Abantu Bavuka Ariko
Ntibakure?
Matayo 13:3-8,19-23
“Umubibyi yasohoye imbuto. Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura. Izindi
zigwa ku kara kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure, izuba
rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa araruka
araziniga. Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo
itatu, bityo bityo…. Uwumva wese ijambo ry’ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe
mu mutima we. Uwo ni we usa n’izibibwe mu nzira. Kandi usa n’izibibwe ku kara, uwo ni we wumva
ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe, ntagire imizi muri we, maze agakomera umwanya
muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya
biramugusha. Kandi usa n’izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y’iyi si
n’ibihendo by’ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere. Kandi usa n’izibibwe mu butaka bwiza, uwo
ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo
itatu.”
Abaheburayo 5:11-14 (KJV)
“Tumufiteho byinshi byo kuvugwa kandi biruhije gusobanurwa, kuko mutumva vuba. Kandi nubwo
mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye
kongera kwigishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana, kandi mwahindutse
abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye, kuko unywa amata aba ataraca
akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja, ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru
bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.”
Ibyakozwe n’Intumwa, p.338
“Nyamara impinduka yaje buhoro buhoro. Abizera batangiye gushakisha amakosa ku bandi.
Batsimbaraye ku makosa, baha icyicaro kunegurana, bibagirwa Umukiza n’urukundo rwe .
Barushijeho gukabya ku bijyanye n’imihango igaragara, bita cyane ku bumenyi bw’amagambo
Page 5 of 6
Umugenzi Ministries/Ishuri ry’Abahanuzi
Icyumweru cy’Ububyutse n’Ivugurura, 13-20/04/2024
Insanganyamatsiko: “KWITEGURA KWIMURIRWA MU IJURU”
kurusha gushyira ukwizera mu bikorwa. Mu mwete bari bafite wo gucira abandi imanz a,
birengagije amakosa yabo ubwabo. Batakaje urukundo rwa kivandimwe Kristo yari
yarabategetse, kandi ikintu giteye agahinda muri byose ni uko batari bazi igihombo bari bafite.
Ntibigeze babona ko ibyishimo n’umunezero byavaga mu mibereho yabo kandi ko nyuma yo
gukingiranira urukundo rw’Imana hanze y’imitima yabo, bari bagiye kugendera mu mwijima.”
Ibyakozwe n’Intumwa, p.346
“Uwiteka yifuza ko abahungu n’abakobwa be bose, banezerwa bakaba amahoro kandi bakumvira.
Binyuze mu kugaragariza kwizera mu bikorwa, umwizera ahabwa iyi migisha. Binyuze mu
kwizera, buri kintu cyose kibura mu mico gishobora gutangwa, buri nenge yose ikezwa, buri kosa
rigakosorwa kandi buri mikorere myiza igatezwa imbere.”
1Petero 1:18-22
“Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba
sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro
cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo wamenywe
n’Imana kera isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y’ibihe ku bwanyu, abo yahaye kwizera
Imana yamuzuye ikamuha icyubahiro, kugira ngo kwizera kwanyu n’ibyiringiro byanyu bibe ku
Mana. Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene
Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima.”
Page 6 of 6