Ubutumwa Bwatoranyijwe Umuzingo Wa 3
Ubutumwa Bwatoranyijwe Umuzingo Wa 3
ITORERO
IJAMBO RY'IBANZE
Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ryahoze ari isanga n'ingoyi n'umutima wa Ellen
White. Inshuro nyinshi cyane mu mibereho ye, ijuru ryamuhaye ubutumwa bwo gusubizamo
intege, kugira inama, kumenyesha, guhamya ndetse no gukosora. Aya mayerekwa yose yayahawe
kugira ngo ayobore kandi arinde abasigaye bubahiriza Isabato y'Imana nk'umuntu ku giti cye
cyangwa nk'itorero. [3UB15]
Igihe itorero ryari ryibasiwe, Ellen G. White yaravuze ati: "Nzi ko Uwiteka akunda itorero rye
(Ubutumwa Bwatoranyijwe 2, p. 76; [2016]). Ellen White yongeye kwandika agira ati: "Nubwo
Itorero rya Kristo ryaba irinyantege nke rite kandi rikabasha kugira inenge, niryo kintu cyonyine
ku isi Kristo yitaho bihebuje." Testimonies to Ministers, p. 15. [3UB15]
Ellen White yakundaga itorero cyane. Imibereho ye yose yayeguriye kwitangira imikorere,
ubusugire n'intsinzi by'itorero. [3UB15]
Mbega ukuntu ari ingenzi kuba iki gitabo cy'Ubutumwa Bwatoranyijwe gitangizwa n'ubusobanuro
bw'itorero nk'uko byakuwe mu rwandiko rw'inama yandikiye umuyobozi wakoreraga hanze ya
Amerika y'Amajyaruguru. Uru rwandiko rukurikirwa n'izindi nama zihamagarira itorero kugira
ubumwe kuko ubwo bumwe butera imbaraga ndetse yihanangiririza abagize itorero kwirinda
kwirema ibice kuko bica intege ibikorwa byo gukiza abazimiye muri iyi si yangiritse. [3UB15]
ITORERO NI IKI?
Imbaraga ihindura ya Kristo igomba kumvikanira mu isi binyuze mu bana be bamwizera. Umuntu
wese wemeye Kristo na we agomba kugaragaza iyo mbaraga yatanze umusaruro ikamugeza ku
guhinduka binyuze mu bo Imana yakoresheje. Umurimo wacu wose muri iyi si ugomba gukorwa
mu bwuzuzanye, urukundo n'ubumwe. Urugero Kristo yatanze nirwo rugomba guhora imbere
yacu tukarukurikiza bityo tukagera ikirenge mu cye. [3UB17]
Ubumwe ni zo mbaraga kandi Imana ishaka ko uku kuri guhishurirwa abagize umubiri wa Kristo
bose. Bose bagomba kuba umwe mu rukundo, ubugwaneza no kwiyoroshya. Abakristo bari mu
muryango w'abizera ku bw'umugambi wo guhuriza hamwe no kwamamaza inkuru nziza nk'uko
Kristo yabikoraga. Bakwiriye kugaragarizanya ubwuzu no kubahana. Buri mpano ifite aho
ikwiriye gukoreshwa kandi ikwiriye kugengwa n'Umwuka Wera.
-
Itorero ni Umuryango wa Gikristo Washyiriweho Abawugize. umuryango wa Gikristo uriho ku
bw'abawugize kugira ngo buri munyamuryango yishimire ubufasha bw'ubuntu n'impano by'abandi
ndetse n'uburyo Imana ibakoresha uko impano n'ubushobozi byabo bitandukanye. Itorero
rihurijwe hamwe mu isano yera yo gushyira hamwe kugira ngo ku bwo gufashwa na mugenzi we
buri mukristo yunguke. Abakristo bose bakwiriye guhurizwa hamwe ku isezerano ry'urukundo
n'ubugwaneza. Amahame n'ubuntu bya Gikristo by'umuryango mugari w'abizera bihurizwa
hamwe kugira ngo haboneke imbaraga zo gukora umurimo w'ubugwaneza. Buri mukristo akwiriye
kuronka kandi agasubizwamo intege n'ibikorwa bya bagenzi be kugira ngo impano itagaragara
kuri umwe iboneke ku buryo busaze kuri mugenzi we. Bose bakwiriye kuba umwe kugira ngo
ibyo bibere igihamya isi, abamarayika ndetse n'abantu. [3UB17]
Isezerano ryo kuba umwe mu bagize itorero ni uko buri mukristo agera ikirenge mu cya Kristo
ngo bemere kuba abagaragu be kandi bamwigireho kuko ari umugwaneza kandi yoroheje mu
mutima. Mu gukora ibi, Kristo yaravuze ati: "Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko
ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro [3UB17] mu mitima
yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye." (Matayo 11:29, 30).
[3UB18]
Abemera kwikorera umutwaro wa Kristo bazagira ubumwe. Bazagira impuhwe n'ubugwaneza
kandi kubwo gukuzwa na Mwuka Wera bazaharanira kugaragariza abandi impuhwe n'urukundo
kuko bazumva ko ari byo bibakwiriye. Umunyantegenke kandi udafite ubunararibonye nubwo
afite intege nke ashobora gukomezwa n'abamurusha ibyiringiro kandi bafite ubunararibonye
bukomeye. Nubwo yaba ari uworoheje muri bo ni ibuye rikwiriye kurabagirana ku nyubako. Ni
urugingo rw'ingirakamaro ku mubiri wa Kristo, we mutwe kandi muri we haboneka ubwiza
buhebuje bwo mu mico ye ku buryo Umukiza atagira isoni zo kumwita mwene se. [3UB18]
Kuba Ingirakamaro Byongerwa n'Ubumwe mu Itorero. - Kuki abakristo bahurizwa mu
itorero? Kuko muri ubu buryo Kristo yifuza kongera umumaro wabo mu isi kandi agakomeza
imibereho yabo ngo bakore ibyiza. Mu itorero hakwiriye gukomezwa ihame ririnda uburenganzira
bwa buri wese kandi rigateza imbere ubufatanye. Ntabwo Imana yagennye ko ibitekerezo
by'umuntu umwe n'ubushishozi bwe ari byo biyobora. Ntabwo yagennye kandi ko umuntu umwe
ayobora, agakora iteganyabikorwa ndetse agatekerereza abandi hatabayeho gusengana ubwitonzi
bikozwe n'umubiri wose kugira ngo byose bikorwe mu buryo bwiza kandi butarangwa no
kubusanya. [3UB18]
Abakristo bakwiriye kurabagirana nk'umucyo ku isi. Umurwa uri ku mpinga y'umusozi ntubasha
kwihisha. Itorero ryitandukanyije n'iby'ab'isi kandi rishikamye ijuru riribona nk'igikoresho
gikomeye ku isi yose. Abagize itorero bararikirwa kwitandukanya n'isi maze bakiyegurira
gukorera Shebuja umwe, ari we Yesu Kristo. Bagomba kwereka isi ko bahisemo Kristo
nk'umuyobozi wabo. Itorero rigomba kuba nk'uko Imana yabiteganyije rigahagararira umuryango
w'Imana mu yindi si. -Letter 26,1900. [3UB18]
UBUMWE MU ITORERO
GUKORERA MU BWIGENGE
KUVA KU KWIZERA
Imana iri kwigisha, kuyobora no gufasha ubwoko bwayo, kugira ngo nabwo bubashe kwigisha,
kuyobora no gufasha abandi. Nk'uko byabayeho mu ishyanga rya Isirayeli ya kera, mu basigaye
bo muri iyi minsi iheruka hazabaho abashaka kugenda bitandukanyije n'abandi, badashaka
kumvira inyigisho za Mwuka w'Imana, kandi batazigera batega amatwi inama n'impuguro
bahabwa. Mureke abo bantu bamenye ko Imana ifite itorero ku isi, itorero yahaye ububasha.
Abantu bazashaka gukurikiza imyumvire yabo bwite, basuzugure inama no gucyahwa; ariko ubwo
bazaba bakora batyo, bazava ku kwizera maze hakurikireho amakuba no kurimbuka K'ubugingo.
Ubu abishyira hamwe kugira ngo bashyigikire kandi bubake ukuri kw'Imana baragenda bajya mu
ruhande rumwe kandi bahagaze bahuje umutima, intekerezo n'ijwi ngo barwanirire ukuri. -Letter
104, 1894. [3UB23]
AMAHAME YO GUHUMEKWA
IJAMBO RY'IBANZE
Ibyiringiro dufitiye ibitugeraho ari ubutumwa bwahumetswe n'Imana, bishingiye ku kwizera
Imana n'ljambo ryayo kwacu. Binashingiye ku murimo wemeza Umwuka Wera akorera mu
mitima yacu. Ibyiringiro byacu binashingiye ku kwitegereza ubuhanuzi bwasohoye n'uburi
gusohora ndetse n'imbuto y'ubwo butumwa mu mibereho yacu n'iy'abandi. Umumaro inama zagize
mu iterambere n'umurimo by'itorero uduha ikindi gihamya ko izo nama zikomoka ku mbaraga
idasanzwe. [3UB27]
Kumenya bimwe mu bigize guhumekerwa ndetse n'ihishurwa bifasha mu gusigasira ibyo
byiringiro dufite. Ibyo bishobora kuboneka mu mvugo zakoreshejwe n'abanditsi bahumekewe
n'Imana ubwabo. Ayo magambo asigasira ibyiringiro byacu aboneka muri Bibiliya no mu
nyandiko za Ellen G. White. Ijambo ry'ibanze umwanditsi yahaye igitabo cye cyitwa Intambara
Ikomeye ryagize uruhare rukomeye cyane ku kuntu dusobanukirwa uburyo yahumekewe n'Imana.
[3UB27]
Uko ibihe byagiye bisimburana Abashinzwe Kurinda Inyandiko za Ellen White bashyize
ahagaragara ubutumwa buvuye mu nyandiko ze zacapwe n'izitaracapwa zivuga kungingo yo
guhishurirwa no guhumekerwa. Ubwo butumwa bwagiye bukoreshwa kenshi, hamwe n'inyandiko
zitigeze zicapwa ubu biri muri uyu mugabane ufite umutwe uvuga ngo: "Amahame yo
Guhumekerwa." [3UB27]
Nk'uko byagenze ku banditsi ba Bibiliya, Ellen White avuga ku mayerekwa yahawe mu buryo
butagenderewe. Asobanura gusa mu magambo make uko umucyo wamugezeho, ndetse n'uko
yahawe ubutumwa. Aho yagiye avuga ku mayerekwa ye bisa n'ibitunguranye bigaragara mu
nyandiko zitandukanye kandi bikaboneka mu mirongo mike, ubu noneho noneho ku nshuro ya
mbere ubwo butumwa bwasonzoranyirijwe muri iki gitabo. [3UB27]
Abashinzwe Kurinda Inyandiko za Ellen White. 27
IGICE CYA 4
Isano iri Hagati ya Bibiliya n'Inyandiko za Ellen G. White nk'uko Igaragara mu Gitabo cye
cya Mbere. - Ncuti musomyi, nkuragije Ijambo ry'Imana ngo abe ari ryo rigenga ukwizera kwawe
n'ibyo ukora. Tuzacirwa urubanza n'iryo Jambo. Muri iri Jambo ni ho Imana yasezeraniye ko "mu
minsi ya nyuma" izatanga amayerekwa, atari ayo kuba umugenga mushya wo kwizera, ahubwo
ari ukugira ngo ubwoko bw'Imana bukomezwe kandi abatandukira ukuri kwa Bibiliya bakosorwe.
Uko ni ko Imana yagenjereje Petero igihe yari igiye kumwohereza kubwiriza Abanyamahanga. -
A Sketch of the Christian Experience and Views of Ellen G. White, p. 64 (1851). (Inyandiko
z'Ibanze; 2018, p. 81). [3UB28]
Inyandiko za Ellen White Ntizisimbura Ijambo ry'Imana. - Uwiteka ashaka ko mwiga Bibiliya
zanyu. Nta wundi mucyo w'inyongera yatanze wo gusimbura Ijambo rye. Uyu mucyo ni uwo
kugarura abaguye mu rujijo ku Ijambo rye, kuko iyo iri jambo ririwe kandi rikagogorwa, rimera
nk'amaraso y'ubugingo mu mitima. Nibiba bityo, imirimo myiza izagaragara imeze nk'umucyo
urabagiranira mu mwijima. - Letter 130, 1901. [3UB28]
Mushakire Ibihamya muri Bibiliya. -Mu murimo mukorera mu ruhame ntimukagire ishingiro
ibyo umuvandimwe wanyu Ellen White yanditse kandi ngo mubisubiremo nk'ijambo rifite
ubutware ryo gushyigikiza uruhande muhagazemo. Gukora ibi ntibizongera icyizere abantu
bafitiye ibihamya. Mutange ibihamya byanyu byumvikana kandi bishimikiriye mubikuye mu
Ijambo ry'Imana. Ijambo ngo, "Ni ko Uwiteka avuga" ni cyo gihamya gikomeye kurusha ibindi
mushobora guha abantu. Mureke ntihazagire uwigishwa guhanga amaso mushiki wanyu Ellen
White, nibigishwe kureba ku Mana y'inyembaraga iha impuguro mushiki wanyu Ellen White. -
Letter 11, 1894.
Mubanze Amahame ya Bibiliya, Ibihamya Bibone Gukurikiraho. -Inshingano yanjye ya
mbere ni ukuvuga amahame ya Bibiliya. Hanyuma uretse ko haba hari ubugorozi budakebakeba
kandi buvuye ku mutima [3UB28] bwakozwe n'abantu nigeze kwerekwa ibyabo, ubwo nibwo mba
ngomba kubyifashisha ubwanjye. - Letter 69, 1896. [3UB29]
Umurimo wa Ellen White Ntuhabanye n'uw'Abahanuzi bo muri Bibiliya. -Mu bihe bya kera
Imana yavuganiraga n'abantu bayo mu kanwa kabahanuzi n'intumwa. Muri iyi minsi, ivuganira
nabo mu bihamya bya Mwuka wayo. Ntabwo higeze kubaho igihe Imana yigishije ubwoko bwayo
ibishimikiriye kuruta uko muri iki gihe ibwigisha ibyerekeye ubushake bwayo n'inzira yifuza ko
bugenderamo. - Testimonies, Vol.5, p. 661. [3UB29]
Ibyanditswe Byera n'Umwuka w'Ubuhanuzi Bifite Isoko Imwe. - Mwuka Wera ni we sōko
ry'Ibyanditswe Byera n'Umwuka w'Ubuhanuzi. Ibyanditswe Byera n'Umwuka w'Ubuhanuzi
ntibigomba gusobekwa no guhindurwa kugira ngo bisobanure icyo umuntu ashaka ko bisobanura,
cyangwa ngo bisohoze ibitekerezo by'umuntu n'amarangamutima ye, no guteza imbere imigambi
y'umuntu. - Letter 92, 1900. [3UB29]
Isano Inyandiko za Ellen White zifitanye na Bibiliya. Umucyo muto. Bibiliya yumvirwa gake
cyane, bityo rero Uwiteka yatanze umucyo muto kugira ngo ayobore abagabo n'abagore ku mucyo
munini. - The Review and Herald, Jan. 20, 1903. (Colporteur Ministry, p.125). [3UB29]
-
Ibihamya Byageragereshejwe Bibiliya. Ntabwo Mwuka yatangiwe (kandi nta nubwo ashobora
gutangirwa) kugira ngo asimbure Bibiliya; kubera ko Ibyanditswe bisobanura byeruye ko Ijambo
ry'Imana ari ryo rugero ngenderwaho inyigisho zose n'ibibaho byose bigomba gupimirwaho
Yesaya aravuga ati: "Nimusange amategeko y'Imana n'ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n'iryo
Jambo nta museke uzabatambikira" (Yesaya 8:20). -Intambara Ikomeye, p. 11. [3UB29]
Umugambi w'Ibihamya si Ugutanga Umucyo Mushya. - Mwene data J. ashobora guteza urujijo
ashaka kugaragaza ko umucyo Imana yatanze mu Ibihamya ari inyongera ku Ijambo ry Imana,
ariko muri ubwo buryo agaragaza ibintu mu mucyo utari ukuri. Muri ubu buryo, Imana yabonye
ko bikwiriye kugeza ubwenge bw'ubwoko bwayo ku Ijambo ryayo, kandi ngo ibahe
gusobanukirwa birushijeho. [3UB29]
Ijambo ry'Imana ririhagije kugira ngo rimurikire intekerezo zijijwe kurusha izindi, kandi rishobora
gusobanukira abifuza kurisobanukírwa. Nubwo ibyo byose bimeze bityo, abantu bamwe bavuga
ko biga ljambo ry'Imana usanga barangwa n'imibereho ihabanye rwose n'inyigisho zaryo
zumvikana neza. Ni yo mpamvu, kugira ngo abagabo n'abagore be kugira urwitwazo, Imana itanga
ibihamya byumvikana neza kandi byahuranyije, bibagarura ku Ijambo ryayo birengagije
gukurikiza. [3UB29]
Ijambo ry'Imana rikungahaye ku mahame rusange agamije kurema imyitwarire itunganye mu
mibereho, ndetse ryuzuyemo n'ibihamya byaba ibya rusange cyangwa iby'umuntu ku giti cye,
byashyiriweho gukangurira[3UB29] intekerezo zabo kwita kuri ayo mahame mu buryo bwihariye.
- Testimonies, Vol. 5, pp. 663, 664. [3UB30]
Ibihamya Byashyiriweho Gutanga Amasomo Yeruye Ava mu Ijambo ry'Imana. Imana
yagaragarije mu Byanditswe Byera amasomo y'ibifatika agomba kuyobora imibereho
n'imyitwarire by'abantu bose. Nyamara nubwo yatanze ingingo nto zose zisobanutse neza ku
byerekeye imico yacu, ibiganiro byacu ndetse n'imyitwarire, nyamara amasomo yigishije
yarasuzuguwe kandi arirengagizwa ku rwego rwo hejuru. Nubwo Imana yatanze impuguro mu
Ijambo ryayo, yahaye ubwoko bwayo n'ibihamya byihariye, ntiyabibahera kuba ihishurirwa
rishya, ahubwo ari ukugira ngo ishyire imbere yacu amasomo yumvikana neza y'ljambo ryayo
kugira ngo amakosa akosorwe, kugira ngo inzira y'ukuri igaragazwe bityo he kugira umuntu
n'umwe ugira urwitwazo. - Letter 63,1893. (Reba Testimonies, Vol. 5, p.665.) [3UB30]
Ellen White Yatumye Ukuri n'Ikinyoma Bisobanuka Neza. - Muri cya gihe [nyuma yo
kutabona ibyari byitezwe mu mwaka wa 1844], ibinyoma byagiye bitwibasira bikurikiranye;
abagabura n'abaganga bagiye bazana imyizerere mishya. Twarondoraga mu Byanditswe Byera
kandi dusenga cyane, nuko Mwuka Wera akatumenyesha ukuri. Rimwe na rimwe amajoro yose
yegurirwaga gushakashaka mu Byanditswe Byera no gusaba Imana twinginga ngo ituyobore.
Amatsinda y'abagabo n'abagore bamaramaje yarateranaga ku bw'uyu mugambi. Imbaraga y'Imana
yanzagaho, maze nkabashishwa gusobanura neza ukuri kandi nkerekana n'ikinyoma. [3UB30]
Ubwo ingingo zigize kwizera kwacu zashimangirwaga muri ubwo buryo, ibirenge bwacu
byashyirwaga ku rufatiro rukomeye. Igihe twagaragarizwaga ukuri na Mwuka w'Imana,
twemeraga ukuri ingingo ku ngingo. Najyanwaga mu iyerekwa maze ngahabwa ubusobanuro.
Nahawe ibyitegererezo by'ibyo mu ijuru n'iby'ubuturo bwera ku buryo twagejejwe aho umucyo
warabagiranaga kuri twe mu mirasire imurika cyane kandi yihariye. - Gospel Workers, p.302.
[3UB30]
Gukosora Amakosa no Kwerekana Ukuri Neza. Nanditse ibintu byinshi muri ajenda'
nagendanaga mu ngendo zanjye zose, kandi ibyo bintu byagombaga gushyirwa imbere y'abantu
igihe byari kuba ari ngombwa, nubwo nta wundi murongo nanditse. Nshaka ko ibikwiriye
gushyirwa ahagaragara bihajya, kuko Uwiteka yampaye umucyo mwinshi nifuza ko abantu
bamenya, kubera ko hari impuguro Uwiteka yampaye zigenewe ubwoko bwe. Ni umucyo
bagomba kugira umurongo ku murongo, [3UB30]
1 Nubwo Ellen White yari afite ajenda ya buri munsi yandikagamo ibyerekeye ubuhamya bwe, ntabwo iyi ari yo yakomojeho muri iki gice. Inyinshi
mu nyandiko ze zigaragara mu bitabo bye yanditse mbere zanditswe mu bitabo by'imirongo. Bimwe muri byo bifite umutwe uvuga ngo "Ajenda"
nk'uko byakoreshejwe ahangaha. Iyi mvugo yakoreshejwe mu Ibihamya ashaka kuvuga inyandiko ze zandikishijwe intoki ze. (Reba mu lbihamya
(Testimonies, vol.8, p.206), aho avuga ati. "Ibi nabibonye muri ajenda yanjye hashize umwaka umwe." Birumvikana ko dukurikije ibikurikiraho
yavugaga ibihamya ubwabyo).
itegeko ku itegeko, aha bike n'ibindi bike hariya. Ibi noneho bigomba kumenyeshwa abantu,
kubera ko byatangiwe gukosora ibinyoma bikurura abantu ndetse no kugaragaza neza ukuri uko
ari ko. Uwiteka yahishuye ibintu byinshi byerekana ukuri agira iti: "Iyi ni yo nzira abe ari yo
munyuramo." - Letter 117, 1910. [3UB31]
Ibihamya Ntibivuguruza Bibiliya na Gato. - Bibiliya igomba kubabera umujyanama. Muyigane
kandi mwige n'ibihamya Imana yatanze kubera ko bitavuguza Ijambo ryayo na gato. - Letter
106,1907. [3UB31]
Niba Ibihamya bivuga ibitandukanye n'iri jambo ry'Imana, mubireke. Kristo na Beliyali
ntibashobora kunga ubumwe. - Testimonies, Vol.5, p.691. [3UB31]
Kubyo Kwifashisha Amagambo yo mu Nyandiko za Ellen White. - Ni gute Uwiteka ashobora
guha umugisha abagaragaza umwuka wa "ntacyo bimbwiye," umwuka ubayobora mu kugenda
banyuranyije n'umucyo Imana yabahaye? Nyamara ntabwo mbasaba gufata amagambo yanjye.
Nimushyire Ellen White ku ruhande rumwe. Ntimukongere gukoresha amagambo yanjye igihe
cyose mukiriho kugeza ubwo muzaba mushobora kumvira Bibiliya. Nimugira Bibiliya ibyokurya
byanyu, umutsima wanyu n'ibyokunywa byanyu, kandi nimugira amahame yayo ishingiro ry'imico
yanyu, nibwo muzamenya neza uko mwakwakira inama iva ku Mana. Nderereza ljambo ry'Imana
imbere yanyu uyu munsi. Ntimugasubiremo ibyo navuze ngo muvuge muti: "Mushiki wacu White
yavuze ibi" cyangwa ngo "Mushiki wacu Ellen White yavuze biriya." Mushake ibyo Úwiteka
Imana ya Isirayeli avuga, maze mukore ibyo ategeka. - Manuscript 43,1901. (Mu mbwirwaruhame
yabwiye abayobozi b'itorero ijoro ryabanjirije ifungurwa ry'inama y'Inteko Nkuru Rusange mu
1901.) [3UB31]
2 Ellen White yari yahuye n'abayobozi b'itorero nk'itsinda bwa mbere mu myaka icumi yari ishize. Ibintu byari byarasubiye inyuma cyane haba
mu Nteko Nkuru Rusange ndetse no mu kigo cyacu cya Battle Creek. Ibihamya bikangurira abantu gusubira ku mahame ya Bibiliya byari
byarigishijwe mu magambo gusa ariko nta mpinduka nziza zifatika zari zarabayeho.
Abenshi mu ntumwa zari zije mu nama y'Inteko Nkuru Rusange yari gutangira mu gitondo cy'umunsi wari gukurikiraho, batekerezaga ko hari
hakwiriye kubaho impinduka. Ellen White yacyashye abayobozi bibigo nuko ahamagarira abari bitabiriye iyo nama kongera gutunganya
imiyoborere y'Inteko Nkuru Rusange. Wari umutwaro we kubamenyesha ko impinduka zari gushingira ku mahame ya Bibiliya aho kuba amagambo
ya Ellen White. Muri iyi mbwir waruhame yaravuze ati:
"Imana yambwiye ko ubuhamya bwanjye bukwiriye gutangirwa muri iyi nama kandi ko ntakwiriye gutuma abantu babwizera. Umurimo wanjye ni
ukwereka abantu ukuri. Kandi abishimira umucyo mvajuru bazakira ukuri." Manuscript 43,1901.
Inama yari kumuzaho nk'intumwa y'Imana kandi yagombaga kwitonderwa. Nyamara, umurimo ushimikiriye wagombaga gukorwa ugashingira ku
mahame yatanzwe mu jambo ry'Imana. - Abakusanyije Inyandiko.
IGICE CYA 5
Iyerekwa rya Mbere. - Igihe nasengeraga ku gicaniro cy'umuryango, Umwuka Wera yanjeho.
Inyandiko z'Ibanze; 2018, p.35. [3UB32]
Uko twari abagore batanu twari dupfukamye bucece ku gicaniro cy'umuryango. Ubwo
twasengaga, imbaraga y'Imana yanjeho kuruta uko byari byarigeze bimbaho. Nari meze
nk'ukikijwe n'umucyo kandi numvise nzamurwa hejuru kandi hejuru cyane y'iyi si. Icyo gihe,
neretswe imibereho y'abizera bategereje kugaruka kwa Yesu, nerekwa kugaruka kwa Kristo
n'ingororano zizahabwa abakiranutsi. - Testimonies, vol.5, pp. 654, 655. [3UB32]
Kuvuga Uko Byagenze. Ubwo umucyo wo kurabagirana k'ubwiza bw'Imana wazaga kuri jye bwa
mbere, batekereje ko napfuye, baranyitegereza kandi bamara umwanya munini batakamba ndetse
basenga. Ariko kuri jye ryari ijuru, bwari ubugingo hanyuma isi iramburwa imbere yanjye maze
mbona umwijima wari umeze nk'igicucu cy'urupfu. [3UB32]
Mbese ibyo byari bishatse kuvuga iki? Sinashoboraga kubona umucyo. Hanyuma nabonye
urumuri rw'umucyo muto cyane nuko nongera kubona urundi ruto cyane, maze uwo mucyo ugenda
wiyongera, uba mwinshi ndetse urakura cyane urakomera kugeza ubwo uhindutse umucyo w'isi.
Uwo mucyo wari abizera Yesu Kristo... [3UB32]
Sinigeze ntekereza ko nari kugaruka ku isi ukundi. Ubwo umwuka wongeraga kugaruka mu mubiri
wanjye, sinashoboraga kugira icyo numva. Ibintu byose byari umwijima. Umucyo n'ubwiza amaso
yanjye yari yabonye byari byaganje umucyo usanzwe kandi ibyo byamaze amasaha menshi.
Nyuma yaho, buhoro buhoro natangiye kubona umucyo maze mbaza aho nari ndi. Nyir'inzu
yarasubije ati: "Uri hano mu nzu yanjye." [3UB32]
"Ngo iki, ahangaha? Njyewe ndi ahangaha? Mbese ntabyo muzi?" Hanyuma byose bikangarukira.
Ese uru ni urugo rwanjye? Mbese nagarutse ahangaha? Yooo, kuremererwa n'umutwaro byaje mu
bugingo bwanjye. - Manuscript 16,1894. [3UB33]
Kwibagirwa iby'Isi Burundu. Igihe Uwiteka abonye ko bikwiriye gutanga iyerekwa, njyanwa
imbere ya Yesu n'abamarayika maze nkibagirwa ibyo ku isi byose burundu. Nta handi harenze aho
nshobora kubona uretse aho marayika anyoboye. Rimwe na rimwe intekerezo zanjye zerekezwa
ku bibera ku isi. [3UB33]
Inshuro nyinshi njyanwa kure mu gihe cy'ahazaza nkerekwa ibizaba. Hanyuma nanone nkerekwa
ibintu nk'uko byabayeho mu gihe cyashize. - Spiritual Gifts, Vol.2, p. 292 (1860). [3UB33]
Rimwe na Rimwe Yahawe Amayerekwa Yumva. Ku wa Gatandatu w'Isabato, taliki ya 20
Werurwe, nabyutse mu rukerera hafi saa cyenda n'igice. Ubwo nari ndi kwandika ku gice cya cumi
na gatanu cy'ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana, mu buryo butunguranye amahoro ahebuje
yaje muri jye. Icyumba cyose nari ndimo cyari kimeze nk'icyuzuwe n'ikirere cy'ijuru. Icyumba
cyanjye cyasaga n'icyuzuyemo ukwera n'ubutungane. Narambitse ikaramu yanjye hasi maze
nditegura ntegereza icyo Mwuka yari agiye kumbwira. Nta muntu nabonye. Nta jwi numvise,
umurinzi uvuye mu ijuru yasaga n'undi iruhande; numvise ko nari ndi imbere ya Yesu. [3UB33]
Akanwa kanjye ntigashobora gusobanura amahoro ahebuje n'umucyo byari mu cyumba cyanjye.
Nari nzengurutswe n'ikirere cyera kandi kizira inenge, maze intekerezo zanjye n'ubwenge
byerekwa ibintu bitangaje kandi by'agaciro gakomeye. Umurongo w'ibikorwa wanshyizwe imbere
nk'aho uwari kumwe nanjye utaraboneshwaga amaso ari kuvugana nanjye. Ibyo nari ndi kwandika
nabaye nk'ubyibagiwe maze imbere yanjye haza indi ngingo. Imbaraga nyinshi no gutangara
byasaga n'ibinyuzuye ubwo ibyo nerekwaga byinjiraga mu ntekerezo zanjye. - Manuscript
12c,1896. [3UB33]
Irindi Yerekwa Nagize Ndi Kwandika. Nabyutse kare ku wa Gatanu saa munani za mugitondo,
kandi nari mpugiye cyane mu kwandika ku Muzabibu w'Ukuri, ubwo numvaga mu cyumba
cyanjye hari nk'undi ukijemo, nk'uko byari byarambayeho inshuro nyinshi mbere y'icyo gihe, maze
nibagirwa ibyo nari ndimo byose. Nasaga n'uri imbere ya Yesu. Yari ari kumbwira ibyo
nagombaga guhugurirwa. Ibintu byose byarumvikanaga neza ku buryo nta kujijwa kwari
kumbaho. [3UB33]
3 lyi ni yo mpamvu Ellen White adakunda kuvuga uko yumvaga amerewe mu gihe na nyuma yiyerekwa rye. Yibandaga ku mayerekwa yaboneshaga
amaso ye nk'ibihamya by'uko kwigaragaza nk'uko yabikoze mu 1906 ubwo yavugaga ku buhamya bw'umuhamagaro n'umurimo bye. Reba
amagambo asoza iki gice.
Nari ngiye gufasha uwo natekerezaga ko ntakwiriye guhamagarirwa kuba nakumva ntatekanye
kubwo kongera kumufasha. Sinashoboraga gusobanukirwa icyo byari bisobanuye, ariko nahise
mfata icyemezo cyo kutagerageza kubitekerezaho, ahubwo ngakurikiza amabwiriza mpawe. Nta
jambo ryumvikana mu matwi yanjye nigeze numva, ahubwo numvaga ijwi rimbwirira mu
ntekerezo zanjye. Naravuze nti: "Mwami, ndakora ibyo untegetse." - Letter 36, 1896. [3UB34]
Kwerekwa Ibitangaje Ari Kwandika cyangwa ari Kuvuga. - Ntabwo mpabwa ubufasha
budasanzwe igihe mpagaze imbere y'iteraniro rinini gusa; ahubwo n'igihe ndi kwandika n'ikaramu
yanjye, nerekwa ibintu bitangaje byo mu gihe cyashize, iby'iki gihe n'iby'ahazaza. - Letter 86,
1906. [3UB34]
Ellen White Ntiyashoboraga Kugenga Amayerekwa. -Biramutse bivuzwe ko nigeze nifuza ko
nahabwa iyerekwa igihe ndishakiye byaba ari ikinyoma gikomeye. Muri ibi nta n'igicucu cy'ukuri
kirimo. Sinigeze mvuga ko nashoboraga kujya mu iyerekwa ku bushake bwanjye, kubera ko ibi
bidashoboka. Namaze imyaka myinshi nibwira ko ndamutse nshoboye kugira amahitamo kandi
bigashimisha n'Imana, ibyiza ni uko nakwipfira aho kugira ngo njye mu iyerekwa, kubera ko
iyerekwa ryose rimpa inshingano ikomeye yo gutanga ibihamya byo gucyaha n'imiburo, kandi
ibyo iteka numvaga bitamereye neza, kuko bintera umubabaro wo mu mutima udashobora
gusobanurwa. Sinigeze nifuza umwanya mfite, nyamara kandi sinahangara kurwanya Umwuka
w'Imana kandi ngo nshake umwanya woroheje. [3UB34]
Umwuka w'Imana yanjeho mu bihe bitandukanye, ndi ahantu hatandukanye ndetse no ku mu bihe
bitandukanye. Umugabo wanjye ntiyigeze agira ububasha kuri uko kwigaragaza kwa Mwuka
w'Imana. Inshuro nyinshi ubwo nagiraga amayerekwa yabaga yagiye ahantu ha kure. - Letter 2,
1874. [3UB34]
Sinatinyutse Gushidikanya. - Ibyo bintu byose byaremereye umutima wanjye cyane, maze muri
urwo rujijo rimwe na rimwe nkageragereshwa gushidikanya kubyo nanyuzemo. Igitondo kimwe
ubwo nari mu masengesho y'umuryango, imbaraga y'Imana yatangiye kunzaho, maze muri njye
haza igitekerezo cy'uko byaba ari uguhangwaho birimo guta ubwenge bituma nyirwanya. Ako
kanya nahise mpinduka ikiragi... Nyuma y'ibyo, sinongeye guhangara gushidikanya imbaraga
z'Imana cyangwa ngo ngire n'akanya gato ndwanya imbaraga y'Imana kabone n'ubwo abandi
bagira uko bantekereza. Inyandiko z'Ibanze, p. 42. [2018]. [3UB34]
4 Umukuru J. N. Loughborough yavuze ko iyerekwa rya nyuma ryaherekejwe no guhinduka kw'ibigaragara ryabereye ku kibuga cy'ingando cy'i
Portland muri Oregon mu 1884. Yari ahibereye kandi ibi yabivuzeho mu kiganiro yatanze ku wa 20, Mutarama, 1893 ubwo yavugaga ku "Kwiga
Ibihamya" mu nama y'Inteko Nkuru Rusange yabereye i Battle Creek. Reba muri General Conference Bulletin, 1893, pp. 19, 20. Abakusanyije
Inyandiko.
Ellen White Avuga Ibihamya by'Umuhamagaro n'Umurimo we. -Muri iyi si yacu hari
umwuka wo kwizera n'umwuka wo kutizera. Mu minsi ya nyuma, abantu bamwe bazareka
ukwizera, bumvire imyuka iyobya n'inyigisho zabadayimoni. Twiteze ko abanga gukurikiza ibyo
Kristo ashaka bazahinduka imbaraga imurwanya; ariko ntidukwiriye gutekereza ko ibi hari icyo
bizadutwara. Tugomba kwibuka ko abari ku ruhande rwacu baruta kure abaturwanya. Ibi ni byo
byiringiro byanjye, imbaraga n'ubushobozi byanjye. Nizera Imana. Nzi uwo nizeye. Nizera
ubutumwa Imana yahaye itorero ryayo ryasigaye. Kuva nkiri umwana nahuye na byinshi, nongere
ngo nahuye na byinshi byakomereje ukwizera mfite mu murimo Imana yampamagariye gukora.
[3UB35]
Kubashishwa Kwandika. - Mu minsi ibanza y'umurimo nkorera mu ruhame, Uwiteka
yarambwiye ati: "Andika, andika ibyo uhishurirwa." Igihe ubu butumwa bwangeragaho,
sinashoboraga gukomeza ikiganza cyanjye. Uburyo impagarike yanjye yari imerewe bwatumye
ntashobora kwandika. Ariko jambo ryagarutse rivuga riti: "Andika ibintu uhishurirwa."
Narumviye, maze bidatinze mbasha kwandika impapuro zagiye zikurikirana mu buryo
bunyoroheye. Ni nde wambwiye ibyo nandika? Ni nde wakomeje ikiganza cyanjye cy'iburyo
agatuma mbasha kwandikisha ikaramu? Ni Uwiteka wabikoze. [3UB35]
Nitugirana n'Umwami wacu umubano utunganye, kandi tukamwiyegurira burundu, tuzabona
imbaraga y'Imana ikora ibitangaza mu magambo no mu bikorwa. [3UB35]
Amayerekwa Yashimangiye Imyanzuro Yavuye mu Kwiga Bibiliya. - Mu minsi ya mbere yo
guhabwa ubutumwa, igihe twari tukiri bake, twigaga dushimikiriye kugira ngo twumve
ubusobanuro bw'Ibyanditswe byinshi. Rimwe na rimwe byasaga n'aho nta busobanuro bushoboye
gutangwa. Intekerezo zanjye zasaga n'izidashoboye rwose gusobanukirwa n'ljambo ry'Imana;
ariko igihe bene Data babaga bateraniye hamwe kwiga Ijambo ry'Imana bageraga ku ngingo
batashoboraga kurengaho ngo babe batera indi ntambwe, maze noneho bakitabaza gusenga
bashimikiriye, Mwuka w'Imana yazaga kuri jye nuko nkajya mu iyerekwa maze ngasobanurirwa
isano ibyo Byanditswe bifitanye n'ibindi Byanditswe. Ibi byambayeho inshuro nyinshi cyane. Uko
ni ko ingingo nyinshi z'ukuri k'ubutumwa bwa marayika wa gatatu zashimangiwe ingingo ku yindi.
[3UB35]
Mbese mutekereza ko uko nizera ubu butumwa bizigera bidohoka? Mbese mutekereza ko
naceceka igihe mbona imbaraga zikoreshwa mu gusenya inkingi z'urufatiro rwo kwizera kwacu?
Nshikamye muri uku kuri uko nshoboye kose mu mbaraga zanjye nk'umuntu. Sinshobora
kwibagirwa ibyo nanyuzemo. Imana yashimangirishije ukwizera kwanjye ibihamya byinshi
bigaragaza imbaraga zayo. [3UB35]
Umucyo nakiriye narawanditse, kandi umwinshi muri wo ubu urabagirana uturuka mu nyandiko
zacapwe. Mu bitabo byanjye bicapwe harimo ubutumwa butabusanya n'inyigisho nigisha muri iki
gihe. [3UB36]
Ntiyahumekaga Ubwo Yabaga Ari mu Iyerekwa. - Zimwe mu mpuguro ziboneka muri izi
mpapuro zatanzwe mu bihe bidasanzwe kugira ngo zihamye imbaraga y'Imana ikora ibitangaza
ngo ishimangire ukuri kwayo. Rimwe na rimwe ubwo nabaga ndi mu iyerekwa, inshuti zanjye
zaranyegeraga zikavuga ziti: "Kuki? Ntabwo ahumeka!" Ubwo bashyiraga indorerwamo ku
munwa wanjye, babonaga ko nta byuya na bike byagaragaraga ku kirahuri. Igihe nta kimenyetso
cyo guhumeka nagaragazaga nibwo nakomeje kuvuga ku bintu biri kunyuzwa imbere yanjye
mbyerekwa. Ubwo butumwa nabuherewe gukomeza ukwizera kw'abantu bose, kugira ngo muri
iyi minsi iheruka tubashe kwiringira Umwuka w'Ubuhanuzi. [3UB36]
Ijwi Ryakomeje Kurindwa mu Buryo bw'Igitangaza. - Ndashimira Imana ko yandindiye ijwi
kuko mu buto bwanjye abaganga n'inshuti bavuze ko ryari kuzaceceka mu mezi atatu. Imana
nyir'ijuru yabonye ko nari nkeneye kunyura mu bihe by'ibigeragezo kugira ngo ntegurirwe
umurimo yashakaga ko nkora. [3UB36]
Mu myaka mirongo itanu ishize ukwizera mfitiye intsinzi ikomeye y'ubutumwa bwa marayika wa
gatatu n'ibindi byose bibwerekeye, kwakomejwe n'ibyo nanyuzemo bitangaje. Iyi ni yo mpamvu
mfite ubwuzu bwo kubona ibitabo byanjye bicapwa kandi bigakwirakwizwa mu ndimi nyinshi.
Nzi ko umucyo uri muri ibi bitabo ari umucyo w'ijuru. [3UB36]
Mwige Impuguro. - Ndabasaba ngo mwige impuguro ziboneka muri ibi bitabo. Intumwa Yohana
yari igeze mu zabukuru yarabwiwe ngo: "Nuko wandike ibyo ubonye n'ibiriho, n'ibiri bukurikireho
hanyuma" (Ibyahishuwe 1:19). Uwiteka yantegetse kwandika ibyo nahishuriwe. Ibi narabíkoze
none ubu biri mu bitabo bicapwe.... [3UB36]
Mu buyobe buri kugenda bukwira isi yose, mureke duharanire guhagarara dushikamye ku rufatiro
rw'ukuri kw'iteka ryose. Mureke twambare intwaro zose z'Imana; kubera ko tubwirwa ko muri iki
gihe Satani ubwe azakorera ibitangaza imbere y'abantu. Ubwo tubona ibi bintu, tugomba kuba
twiteguye gutsinda imbaraga yabyo y'ubushukanyi. Ikintu cyose umwanzi agaragaza nk'ukuri
ntigikwiriye kudukurura; kubera ko dukwiriye kugendera munsi y'amabwiriza y'Umuhanzi
ukomeye w'ukuri kose. The Review and Herald, June 14,1906. [3UB36]
IGICE CYA 6
Mu Iyerekwa rya Mbere Nasaga n'uri Kugira Uruhare mu Biri Kuba. -Igihe nasengeraga ku
gicaniro cy'umuryango, Umwuka Wera yanjeho, maze mera nk'uzamuwe hejuru, nkuwe ku isi
y'umwijima. Mpindukirira kureba abategereje kugaruka kwa Yesu bari ku isi; ariko sinababona
maze ijwi rirambwira riti: "Ongera urebe, kandi urebe hejuru biruseho hato." Numvise ibyo nubura
amaso, mbona inzira igororotse kandi ifunganye iturutse ku isi. Ako kayira ni ko abategereje
banyuragamo berekeza mu murwa wari ku iherezo ry'iyo nzira. Inyandiko z'Ibanze, p.35. [2018]
[3UB37]
Kwiterereza Uruhererekane rw'Ibintu Rwagutswe. -Amurikiwe na Mwuka Muziranenge,
umwanditsi w'iki gitabo yahishuriwe urugamba rw'intambara iri hagati y'icyiza n'ikibi imaze igihe
kandi igikomeje. Mu bihe binyuranye nagiye nemererwa kwitegereza imigendekere y'iyo
ntambara ikomeye ishyamiranyije Kristo, Umwami w'ubugingo kandi akaba Inkomoko y'agakiza
kacu na Satani, umugenga w'ikibi, isoko y'icyaha kandi akaba uwa mbere wagomeye amategeko
y'Imana azira inenge. -Intambara Ikomeye, p.13. [3UB37]
Marayika Asobanura Iyerekwa. -Taliki ya 16 Mata, 1906, ubwo nari i Loma Linda muri
California, imbere yanjye hanyujije iyerekwa ritangaje. Mu iyerekwa rya nijoro, ubwo nari
mpagaze ahirengeye aho nashoboraga kwitegereza amazu anyeganyezwa nk'urubungo igihe
ruhungabanywa n'umuyaga. Inyubako nini n'intoya zagwaga ku butaka. Ahantu hagenewe
kwishimisha, inzu ziberamo ibitaramo, amahoteri n'inzu zabakire [3U B37] zaranyeganyejwe
kandi zararindimutse zihinduka ibirundo by'amatongo. Abantu benshi batakaje ubuzima bwabo,
kandi ikirere cyari cyuzuye imiborogo y'abakomeretse n'abatashwe n'ubwoba bwinshi...
Sinshobora kubona amagambo yo gusobanura ububi bw'ibyanyujijwe imbere. Byasaga naho
ukwihangana kw'Imana kwari kwashize, kandi umunsi w'urubanza ukaba wari usohoye. [3UB38]
Ibyanyujijwe imbere byari biteye ubwoba, kandi ibyakoze ku ntekerezo zanjye bikomeye ni
amabwiriza nahawe afitanye isano nabyo. Marayika wari umpagaze iruhande yavuze ko ubutware
bw'ikirenge bw'Imana ndetse no kwera kw'amategeko yayo bigomba guhishurirwa abinangira
bakanga kubaha Umwami w'abami. Abahitamo gukomeza kutaba indahemuka, kubw'ubuntu
bagomba kugerwaho n'amateka [y'Imana], kugira ngo niba bishoboka bakangukire gusobanukirwa
n'ubunyacyaha bwo mu migirire yabo. - Testimonies, Vol. 9, pp.92, 93. [3UB38]
Ishusho Ikora ku Mutima Yerekeye Umuryango. - Marayika w'Imana yarambwiye ati:
"Nkurikira." Nasaga n'uri mu cyumba mu nyubako isa nabi, kandi muri yo harimo abasore benshi
bakinaga amakarita. Basaga n'abatwawe cyane n'ibinezeza bari bahugiyemo kandi bari bahuze
cyane ku buryo basaga n'abatabona ko hari umuntu wari winjiye mu cyumba. Hari abakobwa
b'inkumi bitegerezaga ba bakinnyi, kandi amagambo y'ikinyabupfura gike niyo yari yiganje aho
hantu. Muri icyo cyumba hari umwuka no gutwarwa byari byabigaruriye kandi imiterere yabyo
ntiyari iyo kweza no kuzahura intekerezo cyangwa ngo biheshe imico agaciro... [3UB38]
Narabajije nti: "Aba ni bande kandi iri yerekwa risobanura iki?" [3UB38]
Narabwiwe ngo, "Tegereza."... [3UB38]
Nuko ngira ibindi nerekwa. Hariho abantu bari kunywa uburozi, kandi amagambo n'ibikorwa
baterwaga n'ubwo burozi byari byiza ku buryo byarimo ibitekerezo bidakebakeba, imyumvire
iboneye mu bijyana n'ubucuruzi, imico iboneye ndetse no kuzahura abari aho... [3UB38]
Nongeye kubaza nti: "Aba ni bande?" [3UB38]
Igisubizo cyaraje ngo: "Aba ni bamwe mu bagize umuryango uri gusura. Umwanzi w'imitima,
kandi akaba umwanzi ukomeye w'Imana n'abantu, umutware w'ibinyabubasha n'ibinyabushobozi,
akaba n'umutware utegeka iyi si y'umwijima ni we uraba ayoboye muri uyu muryango iri joro.
Satani n'abadayimoni be bateje ibishuko aba bantu b'impezamajyo kugira ngo babarimbure. Letter
1, 1893. [3UB38]
Kwerekwa Ibintu nk'Ibiri Kuba Muri uwo Mwanya. - Noneho nabonye umucyo, cyane cyane
mu gihe cy'ijoro, maze biba nk'aho ibintu byose biri kuba, maze ndabyitegereza, mera nk'aho ndi
kumva ikiganiro. Nahatiwe guhaguruka ngo nsanganire uwo mucyo. - Manuscript 105, 1907.
[3UB38]
Amayerekwa y'Uburyo bw'Imvugoshusho. Nakweretswe umeze nk'umugaba mukuru w'ingabo,
wicaye ku ifarashi kandi wari ufite ibendera. Umuntu yaje akwaka iryo bendera ryari ryanditseho
ngo: "Amategeko y'Imana no kwizera kwa Yesu," maze iryo bendera riribatirwa mu mukungugu.
Nabonye ukikijwe n'abantu bari bari kuguhuza n'isi. - Letter 239, 1903. [3UB39]
Imwe mu mirimo yakorewe [abantu b'ibicibwa] igaragazwa imeze nk'abantu bari gusunika
amabuye manini bayerekeza mu mpinga y'umusozi bakoresheje imbaraga nyinshi. Ubwo bendaga
kuyageza mu mpinga y'umusozi, ya mabuye yarongeraga akabatembana agasubira mu manga. Abo
bagabo bashoboye kugeza amabuye make cyane mu mpinga y'umusozi. Mbega imbaraga cyangwa
ikiguzi byasabye mu murimo wakorewe abantu b'insuzugurwa kugira ngo bayoborwe ku
guhagarara bagatsinda irari ry'inda n'ibyifuzo bibi! - Letter 232, 1899. [3UB39]
Yabashishijwe Gusobanukirwa Amayerekwa y'Uburyo bw'Imvugoshusho. -Ubwenge
n'inyurabwenge byanjye biracyakora neza. Ibyo Uwiteka anyereka mu mvugoshusho, ambashisha
kubisobanukirwa. - Letter 28, 1907. [3UB39]
Yaburiwe Akaga Kari Kibasiye Umuganga. Mu iyerekwa nagize mu ijoro ryakeye nakubonye
uri kwandika. Haje umuntu maze arebera inyuma y'ibitugu bwawe aravuga ati: "Wowe, nshuti
yanjye, uri mu kaga."..." [3UB39]
Reka nkubwire ibyo nabonye ubwo nari ndi muri Okilandi (Oakland). Abamarayika bambaye
ibishura byiza bameze nk'abamarayika b'umucyo bari bashagaye Dogiteri A. aho yajyaga hose,
kandi bakamutera kuvuga amagambo y'ubwibone no kwishyira hejuru kandi yari igitutsi ku Mana.
[3UB39]
Nyuma gato y'inama yabereye Oakland, mu ijoro Uwiteka yanyujije imbere ibyabaga, muri byo
Satani yari yambaye mu buryo bureshya amaso bwiyoberanyije, kandi yagendaga yakajije
umurego yegereye Dogiteri A. Nabonye kandi numva byinshi. Buri joro nacaga bugufi mfite
intimba mu mutima ubwo nabonaga Satani ari kuvugana n'umuvandimwe wacu. -Letter 220, 1903.
[3UB39]
Byahishuwe mu Murabyo w'Umucyo. - Hari ikibazo kibazwa ngo: Ni gute mushiki wacu Ellen
White ajya amenya ibyerekeye ibibazo ajya avugaho ashize amanga, akabivuga nk'ufite ububasha
bwo kuvuga ibyo bintu? Mvuga ntyo kubera ko ibyo mvuga biba birasa mu ntekerezo zanjye igihe
mpagaritse umutima bikaza birneze nk'umurabyo uvuye mu gicu cyijimye mu gihe cy'umugaru
ukaze. Ibintu bimwe neretswe mu myaka yashize ntibyagumye mu ntekerezo zanjye, ariko igihe
impuguro zatanzwe icyo gihe zikenewe, ndetse rimwe na rimwe iyo mpagaze imbere y'iteraniro
ry'abantu, bya bintu mbyibuka vuba vuba kandi byumvikana neza, bimeze [3UB39] nk'umucyo
w'umurabyo, bikagarura mu ntekerezo za mpuguro n'umuburo byihariye. Icyo gihe sinshobora
guceceka ibyo nibutse, atari uko nagize iyerekwa rishya, ahubwo ari uko ibyo neretswe mu myaka
myinshi yashize byagarutse mu ntekerezo zanjye bimpata. - Manuscript 33, 1911. [3UB40]
Ibyabereye mu Cyumba Cyakirirwamo Abaje mu Ivuriro. - Mu nzozi zanjye nari
ahitwa,……… nuko mbwirwa n'Umuyobozi wanjye kwita ku kintu cyose numvise no kwitegereza
ibyo nabonaga byose. Nari ahantu hiherereye aho nta muntu washoboraga kumbona, ariko jye
nashoboraga kwitegereza ibintu byose byaberaga mu cyumba. Abantu bari bari kuvugana nawe
iby'ibyo bagomba kwishyura, nuko numva mucyocyorana ku bijyanye n'amafaranga menshi
bishyuzwaga ku icumbi, icyumba no kwivuza. Nakumvise uvuga mu ijwi rikomeye wanga
kugabanya amafaranga basabwaga kwishyura. Natangajwe n'uko igiciro cyari hejuru cyane.
[3UB40]
Wari umeze nk'umutware ugenga iby'aho byose. Nabonye ko isura imikorere yawe yasigaga mu
ntekerezo z'abari bari kwishyura itari isura nziza ku kigo. Numvise bamwe muri bene so mukorana
bakwinginga, bakubwira ko ibyo ukora atari iby'ubwenge kandi birimo akarengane, ariko wari
winangiye nk'ibuye wanga kuvirira imikorere yawe. Wavugaga ko mu byo ukora ari kubw'inyungu
z'ikigo. Ariko nabonye abantu bava kuri iryo vuriro batanyuzwe. - Letter 30, 1887. [3UB40]
-
Yerekwa Ibikorwa by'Ubuhchesi n'Ubusambanyi. Ubwo nari ku mugabane w'Uburayi
ibyabereye i ....... byaje mu maso yanjye. Ijwi ryarambwiye riti: "Nkurikira, ndakwereka ibyaha
bikorwa n'abari mu myanya y'ubuyobozi." Nanyuze mu byumba bitandukanye, nuko ndakubona,
wowe murinzi ku nkike z'i Siyoni, wari wahuje urugwiro n'umugore w'undi mugabo, ugambanira
inshingano zera wahawe, kandi wongera kubamba Umwami wawe. Mbese wazirikanaga ko hari
Uwakwitegerezaga, Uwera warebaga umurimo mubi wakoraga, akareba ibikorwa byawe kandi
yumvaga amagambo yawe, kandi ibyo byose bikaba byanditswe mu bitabo byo mu ijuru? [3UB40]
Uwo mugore yari akwicaye ku bibero; uri kumusoma kandi na we ari kugusoma. Ibindí bikorwa
byabayeho byo gutwarwa, indoro n'imyitwarire bikangura irari, byashyizwe imbere yanjye, nuko
bituma umutima wanjye utengurwa. Amaboko yawe wari warazengurukije mu rukenyerero rwe,
kandi gutwarwa kwagaragaraga kwari gufite imbaraga igusha ubwenge ikinya. Nuko igitambaro
gikurwaho, maze nkwerekwa uryamanye na.. mugitanda. Umuyobozi wanjye yarambwiye ati:
"Igicumuro, ubusambanyi."- Letter 16,1888. [3UB40]
5 Avuga ku buryo umucyo wazaga kuri Ellen White, umuhungu we W.C. White yavuze amagambo akurikira yaje kwemezwa na Ellen White ubwe.
Yaravuze ati: "Ibyo yanditse ni ubusobanuro by'amashusho yeretswe n'umucyo ndetse n'andi mayerekwa yahawe yerekeye ibikorwa by'abantu
n'ingaruka ibyo bikorwa bigira ku murimo w'Imana wo gukiza abantu. Harimo ibitekerezo by'igihe cyashije, iby'iki gihe n'ibyahazaza bifite aho
bihuriye n'uyu murimo." (W. C. W. Oct.30.1911). Abakusanyije Inyandiko.
6 Icyitonderwa: lyi ni imigambi yo kugena ahagombaga kubakwa uruganda ruto rw'imigati muri metero nkeya uva ku nyubako y'ivuriro.
Noneho, nabonye abarwayi bahagaze ku mbuga nziza z'ivuriro. Bari bumvise impaka zari zabaye
hagati y'abakozi. Abarwayi ntibabashije kumbona, ariko jye nashoboraga kubabona no kubumva,
kandi amagambo yabo yangeraga mu matwi. Bavugaga amagambo y'akababaro kubw'uko
uruganda ruto rw'ibyokurya rwajyaga kubakwa kuri izo mbuga nziza, ahantu hegereye cyane ikigo
gikorerwamo imirimo yo kwita ku barwayi. Bamwe bari bazinutswe rwose... [3UB43]
Hanyuma, hari Uwagaragaye muri ibyo byabaga, nuko aravuga ati: "Ibi byose byanyujijwe imbere
y'amaso yawe nk'icyigisho kugira ngo urebe umusaruro uva mu gushyira imigambi imwe mu
bikorwa... [3UB43]
Noneho ibintu byose byarahindutse. Inyubako y'uruganda rw'imigati ntiyari aho twari
twarateganyije, ahubwo yari iri hafi y'inyubako z'ivuriro, ku muhanda ugana ku nzira y'igare
ry'umwotsi. Yari inyubako yoroheje, kandi hakorerwaga umurimo muto. Igitekerezo cy'ubucuruzi
cyari cyaribagiranye, kandi mu mwanya wacyo imbaraga ihindura y'iby'umwuka ni yo yari iganje
aho hantu. -Letter 140, 1906. [3UB43]
IGICE CYA 7
Amabwiriza Ellen White Yahawe. Ubwo Mwuka w'Imana yampishuriraga ukuri gukomeye
kw'ljambo ryayo ndetse n'ibyabaye mu bihe byahise n'ibizaba mu bihe bizaza, nararikiwe
kumenyesha abandi ibyo neretswe mbwirwa kwerekana amateka yaranze intambara ikomeye mu
bihe byahise ariko by'umwihariko nkayagaragaza nerekana intambara yihutira kutwegera yo mu
bihe bizaza. -Intambara Ikomeye, p. 14. [3UB44]
-
Kuva mu itangira ry'umurimo wanjye... Nahamagariwe gutanga ubuhamya bwumvikana kandi
bwahuranyije, bwo gucyaha ibibi, no kutagira uwo mbererekera. - Testimonies, vol. 5, p. 678.
[3UB44]
Gutanga Ubuhamya -Afashijwe na Mwuka w'Imana. Nyuma yo kuva mu iyerekwa ntabwo
mpita nibuka ibyo nabonye byose, kandi ibyo neretswe simbisobanukirwa neza kugeza igihe
mbyandikiye. Iyo nanditse ni bwo bingaruka imbere nk'uko nabibonye mu iyerekwa, maze noneho
nkandika mu mudendezo. Rimwe na rimwe ibyo neretswe biranyihisha kugeza igihe ngerejwe
imbere y'itsinda rirebwa na rya yerekwa, ubwo nibwo ibyo nabonye bigaruka mu ntekerezo zanjye
bifite imbaraga nyinshi. [3UB44]
Nishingikiriza ku Mwuka w'Uwiteka haba mu gutekerereza abantu ibyo neretswe cyangwa
kubyandika kimwe no guhabwa iyerekwa ubwaryo. Ntibyanshobokera kwiyibutsa ibyo neretswe
keretse Uwiteka abigaruye imbere yanjye mu gihe abona ko bikwiriye ko mbivuga cyangwa
mbyandika. - Spiritual Gifts, vol.2, pp. 292,293. [3UB44]
Ellen White Yagombaga Guhatwa na Mwuka Wera. Mu mbaraga zanjye sinshobora gukora
umurimo cyangwa ngo nywutangire. Ngomba gukoreshwa na Mwuka w'Imana. Sinshobora
kwandika keretse Mwuka Wera amfashije. Rimwe na rimwe simba nshobora kugira icyo nandika
rwose. Hanyuma, nanone njya nkangurwa nka saa tanu, saa sita cyangwa [3UB44] saa saba; maze
nkabasha kwandika vuba vuba nk'uko ikiganza cyanjye gishobora kwandika. - Letter 11, 1903.
[3UB45]
Iyo Ikaramu Iri mu Kiganza. - Iyo ngifata ikaramu mu kiganza cyanjye, ntabwo mba nkiri mu
mwijima wo kutamenya ibyo nandika. Biba byumvikana cyane nk'aho ari ijwi riri kuvugana
nanjye. "Nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama." "Uhore umwemera mu
migendere yawe yose, nawe azajya akuyobora inzira unyuramo." (Zaburi 32:8; Imigani 3:6). -
Manuscript 89, 1900. [3UB45]
Mpugiye cyane mu kwandika. Mu gitondo kare na nijoro mba nandika ibyo Uwiteka aba
yampishuriye. Umutwaro mfite mu murimo wanjye ni ugutegurira ishyanga kuzahagarara ku
munsi w'Uwiteka. - Letter 371, 1907. (Byacapwe mu gitabo ibyo kwandika no kohereza ibihamya
by 'Itorero [Writing and Sending Out of the Testimonies to the Church, p. 15]) [3UB45]
Ukuri k'Ubutumwa bwe. - Mvuga ibyo nabonye kandi nzi ko ari ukuri. - Letter 4,1896. [3UB45]
Ku byerekeye umurimo wanjye, mvuga ibyo Uwiteka ampa. Kandi mu magambo mbabwira
sinshobora gutinyuka kuvuga ko Uwiteka atari we wanteye kuvuga ibyo nababwiye muri cya
kiganiro cyose twagiranye. - Letter 18d,1890. [3UB45]
Nandika ibyo Uwiteka kwandika byose. - Letter 52,1906. [3UB45]
Ubuhamya Butangwa mu Magambo ye. - Nubwo nishingikiriza kuri Mwuka w'Uwiteka mu
kwandika ibitekerezo byanjye nk'uko mbihabwa, ariko na none amagambo nkoresha mu
gusobanura ibyo neretswe ni ayanjye bwite, keretse gusa iyo ari amagambo nabwiwe na marayika,
kandi iteka bene ayo magambo nyashyira mu dukubo. - Review and Herald, Oct. 8, 1867. [3UB45]
Ngomba Kwandika Ibyo Bintu Inshuro Nyinshi. - Nagiye nandikana ubudahemuka imiburo
Imana yampaye. Yagiye icapwa mu bitabo, ariko sinshobora gutuza. Ngomba kwandika ubwo
butumwa inshuro nyinshi. Ntabwo nsaba kuruhurwa. Igihe cyose Uwiteka akimpaye kubaho,
ngomba gukomeza gutanga ubu butumwa bw'ingenzi. - Manuscript 21, 1910. [3UB45]
7 Inama y'Inteko Nkuru Rusange yize ku guhishurirwa: "Twizera ko umucyo Imana yahaye abagaragu bayo ari iyerekwa ry'ibitekerezo bityo
bikwiriye kumenyeshwa abandi kandi (nubwo atari buri gihe) iryo yerekwa riruta amagambo ubwayo ashobora gukoreshwa mu kurisobanura.
Imyanzuro y'Inteko Nkuru Rusange, Review and Herald, Nov.27,1883.
b. Ibitabo bivuga ku Ntambara Hagati ya Kristo na Satani: Ellen White si we nkomoko y'ibi bitabo.
Ibi bitabo bikubiyemo impuguro n'imiburo Imana yagiye imuha mu gihe cy'umurimo yakoze mu
buzima bwe. Birimo umucyo w'igiciro cyinshi kandi w'ihumure Imana yahaye umuja wayo ku
bw'ubuntu bwayo ngo ugezwe ku batuye isi. - Colporteur Ministry, p. 125. [3UB46]
c. Ingingo Zisohoka mu Zindi Nyandiko: Ntabwo nandika ingingo imwe runaka ngo ibe ari iyo
kugaragaza ibitekerezo byanjye bwite. Ni ibyo Imana iba yampaye mu iyerekwa - bikaba ari
imirasire y'agaciro kenshi y'umucyo umurika uturuka ku ntebe ya cyami. -Testimonies, vol.5, p.67.
[3UB46]
d. Inzandiko (ibihamya): Nabyutse saa cyenda za mu gitondo kugira ngo mbandikire nshitse intege
kandi mpinda umushyitsi. Imana yari iri kuvugira mu kibumbano cyayo. Mushobora kuvuga ko
ubu butumwa bwari urwandiko rusanzwe. Yego rwari urwandiko, ariko rwanditswe biturutse kuri
Mwuka w'Imana kugira ngo mbamenyeshe ibyo nari neretswe. Muri izi nzandiko nandika, no mu
bihamya ntanga, mbandikira ibyo Uwiteka yanyeretse. -Testimonies, vol.5, p. 67. [3UB46]
e. Ibiganiro: Umukuru G. A. Irwin yari afite agatabo gato yari yanditsemo ibibazo bikomeye
yazanye ngo abimbaze, kandi niba hari umucyo mfite kuri izo ngingo, nywandika kubw'inyungu
z'abantu bacu, atari muri Amerika gusa ahubwo n'abo muri iki gihugu [Ositaraliya]. - Letter 96,
1899. [3UB46]
f. Igihe nta Mucyo Yabaga Afite. Nta mucyo mfite kuri iyi ngingo [y'abazaba bagize abantu
ibihumbi ijana na mirongo ine na bine].. Nyamuneka nimumbwirire bene data ko nta kintu
neretswe cyerekeye ibyo bandikaho, kandi ko ibyo nshobora kubashyira imbere ari ibyo neretswe
gusa. - Byakuwe mu rwandiko uwitwa C.C. Crisler yandikiye E. E. Andross, ku wa 8, Ukuboza,
1914. (Rwakuwe mu bubiko rw'Inyandiko za Ellen White, nimero 164). [3UB46]
Nta burenganzira mfite bwo kwandikira bene data mbamenyesha ibyerekeye umurimo uzakora mu
gihe kiri imbere ... Nta mabwiriza nahawe yerekeye aho ukwiriye kujya... Uwiteka nampa
amabwiriza yumvikana neza akwerekeye, nzayakugezaho; ariko sinatinyuka kwiha inshingano
Uwiteka atampaye gukora. - Letter 96, 1909. [3UB46]
Ibyo Imana Yabaga Yerekanye Byasubirirwagamo Abantu nk'Uko Biri. Nshaka ko inyuguti
yose n'umutwe w'amagambo wose biva mu mbaraga nkoresha nandika bisubiramo neza ibyo
Uwiteka yanyeretse, kandi nkabigaragaza neza uko nshoboye kose. -Letter 325, 1905. [3UB46]
Mwuka Wera Atanga Amagambo Akwiriye. - Ineza y'Imana kuri jye irakomeye cyane.
Ndahimbaza izina ry'Uwiteka kuko intekerezo zanjye zisobanukirwa neza ingingo zivugwa na
Bibiliya. Mwuka w'Imana akorera mu ntekerezo zanjye maze akampa amagambo akwiriye
ngomba gukoresha [3UB46] mvuga ukuri. Ikindi kandi, mpabwa imbaraga zikomeye iyo mpagaze
imbere y'iteraniro rinini. - Letter 90, 1907. [3UB47]
Ubufasha bwa Mwuka Wera mu Guhitamo Amagambo Akwiriye. - Ndi kugerageza gushaka
amagambo n'imvugo yakoreshejwe mu kuvuga kuri iyi ngingo, kandi iyo nshidikanyije akanya
gato mbuze ibyo nandika, amagambo akwiriye aza mu ntekerezo zanjye. - Letter 123, 1904.
[3UB47]
Iyo nabaga nandika ibi bitabo by'agaciro kenshi, iyo nagiraga gushidikanya, ijambo nyakuri
nabaga nkeneye ngo mvuge igitekerezo nshaka nararihabwaga. - Letter 265, 1907. [3UB47]
Guhitamo Amagambo mu Bwitonzi. -Mpangayikishwa cyane no gukoresha amagambo
adashobora guha umuntu uwo ari we wese icyuho cyo gushyigikira ibitekerezo by'ubuyobe.
Ngomba gukoresha amagambo atazumvikana nabi cyangwa ngo akoreshwe asobanura ibihabanye
n'ibyo yandikiwe gusobanura. - Manuscript 126, 1905. [3UB47]
Nta Nteruro n'Imwe y'Ubuyobe. - Ubu ndi kugenzura ibyo nanditse muri ajenda zanjye ndetse
na za kopi z'inzandiko nanditse mu myaka myinshi ishize... Mfite ibyo nkwiriye kongera kwandika
by'agaciro kenshi kugira ngo mbishyikirize abantu biri mu gitabo cy'ibihamya. Nubwo nshoboye
gukora uyu murimo, nzirikana ko abantu bashobora kuba bafite ibintu bibibutsa amateka yahise,
kugira ngo babashe kubona ko mu byo nanditse harimo umurunga umwe ugororotse w'ukuri,
utarimo umurongo n'umwe w'ubuyobe. Nahawe amabwiriza avuga ko ku bantu bose ibi bigomba
kuba urwandiko ruzima ku bijyanye no kwizera kwanjye. - Letter 329a, 1905. [3UB47]
Bwa Mbere Nandika Ingingo Rusange, Hanyuma Ngatanga Ingero Zifatika. Mu iyerekwa,
nakuwe mu cyumba cy'abarwayi kimwe njyanwa mu kindi aho Dogiteri B. yari umuganga. Rimwe
na rimwe nagiye mbabazwa no kutagira ubushobozi gukomeye. Nta bumenyi buhagije yari afite
bwo gusobanukirwa icyasabwaga kuri ubwo burwayi n'icyari ingenzi cyane mu guhangana
n'indwara. [3UB47]
Nuko ufite ubutware wari waragiye ambwiriza icyo nkora kenshi yaravuze ati: "Musore, ntabwo
uri umunyeshuri witondera ibyo akora. Uca ibintu hejuru. Ugomba kwiga ubyitayeho cyane, kandi
ugakoresha amahirwe ufite, ukiga biruseho; kandi amasomo wiga ugomba kuyiga ubihugukiye.
Ugenda umeze nk'utazi ibyo akora. Ni ikintu gikomeye cyane kugira ubuzima bw'abantu mu
biganza byawe, aho ikosa ryose wakora cyangwa ukwirengagiza gusesengura byimbitse kose
wagira bishobora kuvutsa ubuzima abagombaga kubaho. Aka kaga gashobora kugabanywa ari uko
umuganga afite ubumenyi bwimbitse ku buryo bwo kuvura abarwayi." [3UB47]
Sinigeze nkwandikira ibi, ariko nabivuze byose muri rusange ntabiguhererejeho. Ntekereza ko
ukwiriye kumenya ibi bintu, ukamenya ko umucyo wahawe abakora mu ivuriro nawe ukureba ku
bintu bimwe. Nkubwira mu mwuka w'urukundo nkunda ubugingo bwawe, kandi nifuza ko wagera
ku ntego zawe nk'umuganga. Ugomba kunywera ku isoko y'ubumenyi ukimbika mbere y'uko
witegura kuba nyambere cyangwa ugakora wenyine mu kigo cyita ku barwayi. - Letter 7, 1887.
[3UB48]
Nta Gusigiriza Ikibazo. - Mu iyerekwa mperutse kugira ibyawe byaje imbere yanjye... Nkurikije
ibyo neretswe wica itegeko rya karindwi. None se ni gute umutima wawe wakumva ugendana
rwose n'ljambo ry'Imana rigizwe n'ukuri kugutsinda kuri buri ngingo? Niba warashutswe ukagwa
muri ubu bupfapfa utabishaka, ibyo byakwihanganirwa, ariko si ko byagenze. Waraburiwe.
Waracyashywe kandi wagiriwe inama... [3UB48]
Umutima wanjye urahagaze... Ntabwo nzasigiriza ikibazo cyawe. Uri ahantu hateye ubwoba kandi
ukeneye guhinduka rwose. - Letter 52, 1876. [3UB48]
Ntabwo Iyerekwa Rihora Ari Umwihariko. - Nandika ibi kubera ko ntahangara kubiceceka. Uri
kure yo gukora iby'ubushake bw'Imana, uri kure ya Yesu, ndetse kure y'ijuru. Ntabwo bintangaza
kubona Imana itarahiriye imirimo yawe. Ushobora kwibaza uti: "Imana ntiyahaye Ellen White
iyerekwa ryerekeye ikibazo cyanjye, none se kuki yandika ibyo yandika?" [3UB48]
Nabonye iby'abandi bantu bameze nkawe basuzugura inshingano zabo. Nabonye byinshi mu byo
wakoze mu gihe cyashize. Kandi iyo ninjiye mu muryango nkabona bakora ibyo Imana yatanzeho
umuburo ndetse ikabiciraho iteka, ngira agahinda kenshi n'umubabaro, naba nareretswe ibyaha
byihariye cyangwa nkerekwa ibyaha by'undi muntu wirengagije inshingano nk'izo. Nzi neza ibyo
mvuga. Nshishikajwe cyane n'iki kibazo. Kubw'ibyo rero, kubwa Kristo ndakubwira nti: 'Gira
bwangu ugaruke ku rufatiro nyakuri, kandi witegure kurwana urwo rugamba. - Letter 52, 1886.
[3UB48]
Inama zo mu Bihamya Zishingiye ku Mayerekwa Menshi. -Imana yampaye ubuhamya bwo
gucyaha ababyeyi bafata abana babo nk'uko mufata umwana wanyu muto. - Letter 1, 1877. [3UB48]
Ariko iki kibazo cyangejejwe imbere kiri hamwe n'ibindi aho abantu bavugaga ko bafitiye
Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ubutumwa bwinshi bumeze butyo. Kubw'ibyo rero, ijambo
nababwiye ryari iri ngo: "Ntimukabizere." Letter 16, 1893. (Byavuzwe no mu Butumwa
Bwatoranyijwe, Igitabo cya 2, p.70). [3UB48]
Gutanga Ubuhamya Butitezwe. - Ku Isabato mu gitondo kare, nagiye mu materaniro maze
Uwiteka ampa ubuhamya bwari bugenewe abari mu materaniro, kandi bwose sinari mbwiteze.
Narabubabwiye bwose, mbereka ko Uwiteka yohereje abagabura yatoranyije akabaha n'ubutumwa
kandi [3UB48] ubwo butumwa bazanye nibwo bwari uburyo Imana yari yahisemo gukoresha kugira
ngo ibagereho. Ariko bumvise bafite umudendezo wo kutabufata bwose uko buri no guhindura
ubusa Ijambo ry'Imana... Nababwira ko kuba narahangaye kubibabwira ntyo habayeho gutangara
gukomeye. - Letter 19, 1884. [3UB49]
Gucyaha Abantu Yagaba ari Inshingano Idashimishije Ellen White. Iyo nagombaga kujya mu
nama y'Inteko Nkuru Rusange byabaga ngombwa ko mpatirwa gufata ibyemezo byabaga
bitoroheye abantu bamwe. Gukora uyu murimo birambabaza cyane, kandi bintwara igihe kirekire
kugira ngo nkire igikomere nterwa no gukora bene uwo murimo. - Letter 17, 1903. [3UB49]
Umurimo Wahamijwe n'Ubutumwa Bwavuzwe mu Magambo ndetse n'Ubwanditswe. -
Ubutumwa Imana yampaye bwagejejwe ku bwoko bwayo binyuze mu magambo yasohokaga mu
kanwa kanjye no mu nyandiko. ĺbi byombi byatumye umurimo wanjye urushako kwemerwa.
[3UB49]
Nabwirijwe ko kubw'imbaraga ze zitagira akagero, Uwiteka yarinze ukuboko kw'iburyo
kw'intumwa Ye mu gihe gisaga imyaka mirongo itanu kugira ngo ukuri kwandikwe nk'uko
ambwiriza kukwandika ngo gusohoke mu nyandiko zisohoka buri gihe no mu bitabo. - Letter 136,
1906. [3UB49]
Rimwe na Rimwe Ntiyashoboraga Kuvuga Niba Iyerekwa ari iry'Igihe Cyashize cyangwa
iry'Ahazaza. - Nagiye mpatwa na Mwuka w'Uwiteka ngo mburire abantu bacu ku byerekeye
ubucuti budakwiriye bwari hagati y'abagabo n'abagore bashatse. Aya marangamutima y'urukundo
rw'agahararo yagaragaye muri misiyoni yo mu mujyi wa mbere y'uko uhagera. Nakubonye uri
kumwe n'abandi nawe witwara utyo. Sinshobora kuvuga niba ari mu gihe cyashize cyangwa niba
ari mu gihe kizaza, kubera ko akenshi nerekwa ibintu mbere cyane y'uko bibaho. Letter 17, 1891.
[3UB49]
Kwerekwa Umurimo nk'Uwamaze Gukorwa. - Namaze igihe ntekereza uburyo, nyuma y'aho
dutangiriye umurimo w'ivuriro i Battle Creek, mu iyerekwa nabonye inyubako z'iryo vuriro zuzuye
zose kandi ziteguye gukorerwamo. Uwiteka yanyigishije uko umurimo wagombaga gukorwa muri
izi nyubako kugira ngo uwo murimo utere abarwayi impinduka iganisha ku gakiza. [3UB49]
Ibi byose nabyeretswe nk'ibiriho, ariko ubwo nakangukaga, nasanze umurimo utarakorwa, nsanga
nta nyubako zazamuwe. [3UB49]
Ikindi gihe neretswe inyubako nini iri kuzamurwa ku kibanza ivuriro rya Battle Creek ryaje
kubakwaho nyuma yaho. Bene data bari bahagaritse umutima cyane bibaza uwari gufata izo
nshingano zo gukurikirana uwo murimo. Nararize cyane. Nuko hagati yacu hahagarara Ufite
ububasha maze aravuga ati: "Ntabwo igihe kiragera. Ntabwo mwiteguye gushora [3UB49]
umutungo mu kuzamura iriya nyubako, cyangwa kwitegura uko izacungwa mu gihe kizaza."
[3UB50]
Muri icyo gihe [nerekwaga ibyo], umusingi w'ivuriro wari warubatswe. Ariko twari dukeneye
kwiga isomo ryo gutegereza. - Letter 135, 1903. [3UB50]
Pawulo Yeretswe Akaga Kajyaga Kuzabaho. Pawulo yari intumwa yahishuriwe, nyamara igihe
cyose Imana ntiyamuhishuriraga uko ubwoko bwayo bumerewe. Ababaga bashishikajwe no
kugubwa neza kw'itorero, kandi bakabona ibibi bigenda biryinjiramo, bamubwiye icyo kibazo,
kandi ahereye ku mucyo yari yarahawe mbere y'icyo gihe yari yiteguye kumenya imiterere nyakuri
y'ibyo byadukaga. Kubera ko Uwiteka atari yaramuhaye ihishurirwa rishya kubw'icyo gihe
cyihariye, abifuzaga umucyo bakomeje ntibirengagije ubutumwa bwe ngo babufate nk'urwandiko
rusanzwe. Ashwi da. Uwiteka yari yaramweretse ibibazo n'ingorane byajyaga kuvuka mu
matorero, kugira ngo igihe byari kuvuka azabashe kumenya uko abyitwaramo. -Testimonies, Vol.
5, p. 65. [3UB50]
Ubu Noneho Ellen White Yashoboraga Kuvuga. - Iki gitondo nagiye mu nama yari
yatumiwemo abantu bake batoranyijwe kugira ngo baganire ku bibazo bimwe bari bandikiwe
basabwa gutekereza no gutanga inama kuri izo ngingo. Nashoboraga kuvuga kuri zimwe muri izo
ngingo kubera ko inshuro nyinshi ndetse n'ahantu hatandukanye nagiye nerekwa ibintu byinshi...
Ubwo abavandimwe banjye basomaga ingingo z'ingenzi zabaga ziri mu nzandiko, namenyaga icyo
nabivugaho; kubera ko inshuro nyinshi neretswe ibyerekeye iki kibazo ndetse n'ibijyanye na filidi
y'amajyepfo. Ntabwo nigeze numva mfite umudendezo wo kwandika kuri iyi ngingo kugeza ubu...
Umucyo Imana yampaye ibihe bitandukanye wari uw'uko filidi y'amajyepfo (ahari umubare
munini w'abantu b'amoko atandukanye) itashoboraga gukorwamo umurimo hifashishijwe uburyo
bumwe n'ubukoreshwa mu zindi filidi. - Letter 73, 1895. (Byacapwe muri Southern Work, p.72)
[3UB50]
Iyo Igihe Gisohoye Rwose. - Ubu sinshobora kwandika byinshi, nubwo hari ibintu byinshi cyane
nzandika ubwo nzamenya ko igihe gikwiriye gisohoye rwose ngo mbyandike. - Letter 124, 1902.
[3UB50]
Ubutumwa Bwasubitswe Umwaka Wose. Ubwo nari mu nama yabereye i Melbourne, Uwiteka
yaramfashije kandi ampa umugisha mu buryo bukomeye cyane. Mbere yo kwinjira mu nama,
narakoze cyane. Natangaga ibihamya bwanjye byihariye nari naranditse mu mwaka wa mbere
yaho, ariko nkaba ntariyumvishaga neza ko nabyohereza. Natekereje ku magambo Kristo yari
yaravuze agira ati: "Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira."
(Yohana 16:12). Ubwo nari maze gufunga ubwo butumwa ngo mbwohereze numvise ijwi
rimbwira riti, "Igihe ntikiragera, igihe ntikiragera, ntabwo bazakira ubuhamya bwawe." - Letter
39, 1893. [3UB50]
Iteka Amayerekwa Ntahita Yumvikana Neza. Igihe kimwe ubwo twaganiraga ku byo unyuramo
mu murimo wawe, warambajije uti: "Mbese wambwiye ibintu byose?" Nta kindi nashoboraga
kuvuga muri urya mwanya. Akenshi hari ibyo nerekwa maze simbashe guhita mbisobanukirwa
ryose, ariko nyuma y'igihe runaka nkabisobanukirwa binyuze mu kongera kwerekwa bya bintu
ntari narahise nsobanukirwa, kandi noneho nkabibona mu buryo butuma ubusobanuro bwabyo
bwumvikana kandi nta kwibeshya kurimo. - Letter 329, 1904. [3UB51]
Ibyo Nanditse Byasaga n'aho Ari Bishya. Nijoro nakanguwe mu bitotsi, maze nandika muri
ajenda yanjye ibintu byinshi byasaga n'aho ari bishya kuri njye igihe nasomaga, kimwe no ku
muntu uwo ari wese ubyumva. Iyo ntabona iyo nyandiko yanditswe mu mukono wanjye sinari
gutekereza ko ari njye wayandikishije ikaramu yanjye. - Letter 118,1898. [3UB51]
Inyandiko za Kera Zibonekera Igihe. Mfite inyandiko nyinshi z'ingirakamaro nandikiye i
Koranibonge muri Ositaraliya [Cooranbong; Australia] ku italiki ya 20, Ukuboza 1896, kandi muri
iki gihe ni zo zikenewe. Ndazandukura uyu munsi, kandi nibishoboka ndazohereza mu butumwa
bwa nimugoroba. Nari naribagiwe aho izo nyandiko zandikishijwe intoki ziri, ariko muri iki
gitondo hari ikirundo cy'inyandiko cyakuruye ibitekerezo byanjye, ku buryo ubwo
nagicukumburaga natangajwe no gusanga ari zo nyandiko nifuzaga. - Letter 262, 1907.
[3UB51]
Intekerezo Zigomba Gutegurwa mu Buryo bw'Umwuka. - Sinigeze ngerageza kwanga
kumenyesha abantu bacu inama yose Imana yampaga [ngo mbagezeho], ariko rimwe na rimwe
byabaye ngombwa ko nzisubika kubera amabwiriza nabaga nahawe ngo: "Ubungubu
ntibakwihanganira kuzumva." Ndetse n'ukuri ubwako mu mwuzuro wako ntigushobora kubwirwa
abantu badafite umwiteguro mu by'umwuka ngo babe babwakira. Mfite byinshi ngomba kuvuga,
ariko ukurikije kutitanga kugaragara muri iki gihe ku bantu ubu butumwa bureba, ntibashobora
kubwihanganira. -Letter 55, 1894.
Impamvu Pawulo Atavugaga Byose. Intumwa ikomeye (Pawulo) yagize amayerekwa menshi.
Uwiteka yamweretse ibintu byinshi umuntu adafitiye uburenganzira bwo kuvuga. Kuki
atashoboraga kubwira abizera Kristo ibyo yabaga yeretswe? Ni ukubera ko bari kugoreka ukuri
gukomeye bari kubwirwa. Ntabwo bari gusobanukirwa uku kuri. Nyamara kandi ibintu byose
Pawulo yeretswe byahaga umurongo ubutumwa Imana yamuhaye ngo abugeze ku matorero. -
Letter 161, 1903. [3UB51]
Ellen White Ntavuga ko Yahawe Umucyo Udasanzwe Urebana n'Inyandiko z'iby' Imibereho ye
Bwite. - Mu gutegura igitabo gikurikiraho cyitwa Impano z'Umwuka, umuzingo wa kabiri
uvugwamo iby'imibereho yanjye bwite [Spiritual Gifts, vol. 2], nakoze umurimo ukomeye wahuye
n'imbogamizi zitoroshye, kuko akenshi nagiye nshingira kubyo nibuka [3UB51] byambayeho,
kandi nta nyandiko nari narabitse kugeza mu myaka mike yari ishize. Inshuro nyinshi nagiye
noherereza inyandiko zandikijwe íkaramu inshuti zanjye zari zihari ubwo bimwe mu byo mvuga
byabayeho byabaga kugira ngo bazigenzure mbere y'uko zicapwa. Narabyitondeye cyane, kandi
nabihaga umwanya munini, mparanira kwandika ingingo zoroheje zivuga ibyabayeho nk'uko
byabaye neza mu buryo bushoboka bwose. [3UB52]
Nyamara iyo nandikaga nkagera ku matariki, nafashwaga cyane n'inzandiko nyinshi nagiye
nandika. (Ijambo ry'ibanze mu gitabo cy'Impano z'Umwuka [Preface to Spiritual Gifts, vol.2]).
[3UB52]
Ndasaba abantu mu buryo budasanzwe ko nibabona amagambo arimo ikosa muri iki gitabo
bazajya bamenyesha bakiribona. Ikosora ryacyo rizaba rirangiye ahagana itariki ya 1, Ukwakira.
Bityo rero, muzanyoherereze aho mwabonye ikosa mbere y'icyo gihe. (Spiritual Gifts, Appendix).
[3UB52]
Itandukaniro Hagati y'Ingingo Zisanzwe n'Izerekeye Iyobokamana. - Ariko hari ibihe bimwe
ibintu bisanzwe bigomba kuvugwa, ibitekerezo bisanzwe bikaba mu bwenge, amabaruwa asanzwe
akandikwa n'amakuru yahererekanyijwe ava ku mukozi umwe ajya ku wundi agatangwa. Ntabwo
amagambo nkayo n'amakuru nk'ayo atangwa kubwo guhumeka kwihariye kwa Mwuka w'Imana.
Rimwe na rimwe hari ibibazo bibazwa bidafitanye isano na hato n'iby'iyobokamana, kandi ibyo
bibazo bigomba gusubizwa. Tuganira ku byerekeranye n'inzu n'ibibanza, ubucuruzi bugomba
gukorwa, ahantu hagomba kubakwa ibigo byacu, ibyiza n'ibibi byabyo. Manuscript 107, 1909.
(Byacapwe no mu Butumwa Bwatoranyijwe, Igitabo cya 1, p.44 [2016]). [3UB52]
Ingingo Yagaragajwe. - Nta butumwa nabonye bumbwira ko mwene data Caza muri Ositaraliya.
Oya. Kubw'ibyo rero, ntabwo mvuga ko nzi ko aha ari abantu ukwiriye kuza. Ariko ni amahirwe
mfite yo kugaragaza ibyifuzo byanjye nubwo ntabivuga nk'utegeka. [3UB52]
Nyamara, sinshaka ko uza ahangaha kubera ko mbiguhatiye. Nifuza ko usenga Uwiteka ushyizeho
umwete, hanyuma ugakurikira aho azakuyobora. Nshaka ko uzaza ari uko Imana ivuze iti, Ngwino,
ntuzigere uza mbere y'uko ibyemera. [3UB52]
Nyamara kandi, ni amahirwe yanjye ko mvuga ubukene bw'umurimo w'Imana hano muri
Ositaraliya. Ositaraliya si igihugu cyanjye ariko ni intara y'Uwiteka. Igihugu ni icy'Imana; ndetse
n'abantu bagituye ni abayo. Hari umurimo ukwiriye gukorwa ahangaha kandi niba atari wowe
uzawukora nzumva ko wagiye gukorera mu kandi karere. - Letter 129, 1897. (Byakuwe mu
rwandiko rwavugaga ku gukenera kubaka ivuriro muri Ositaraliya n'uburyo uyu mugabo
yashoboraga kujya gutangiza uwo mushinga.) [3UB52]
Amakuru Yamenye Aturutse ku Bari Bayazi. - Amakuru natanze ku byerekeranye n'umubare
w'ibyumba by'ivuriro rya Paradise Valley ntabwo ari uguhishurirwa kwavuye ku Uwiteka ahubwo
ni igitekerezo cy'umuntu. Ntabwo nigeze mpishurirwa umubare nyawo w'ibyumba biri mu
mavuriro yacu ayo ari yo yose; kandi ibyo nagiye menya kuri ayo mavuriro nabimenye binyuze
mu kubaza abantu bashoboraga kuba babizi. Mu magambo yanjye, igihe mvuga ku ngingo
zisanzwe nk'izi, nta kintu na kimwe gikwiye gutera abantu kwizera ko ibyo namenye byavuye mu
iyerekwa rikomotse ku Uwiteka kandi ko mbivuga nk'uko biri.- Manuscript 107,1909.
(Byavuzweho mu Butumwa Bwatoranyijwe, Igitabo cya 1, pp. 42,43.) [3UB53]
Ubwoko Bubiri bw'Inzandiko. Bana banjye nkunda [Edson na Emma]: Nari mfite ibintu byinshi
ngomba kwandika, kandi nagize akazi katanyoroheye. Umutima wanjye urashikamye, kandi
niringiye Uwiteka. Nta na rimwe tugomba gushidikanya, ahubwo tugomba kugira ibyiringiro.
[3UB53]
Muri iki gitondo nabonye urwandiko rwanyu munsi y'urugi rwanjye. Nashimishijwe no kumenya
amakuru yanyu. Ejo hashize nabandikiye urwandiko ruvuga ku ngingo zisanzwe, cyangwa ku
buzima bwa buri munsi. Uru rwandiko ndaruboherereza uyu munsi. Nanditse urwandiko rurerure
rwerekeye ingingo mwavuzeho mu rwandiko mwanyoherereje, kandi narutanze ngo
rwandukurwe. Urwo rwandiko ndaruboherereza vuba bidatinze... [3UB53]
Nshingiye kumpuguro Uwiteka yampaye uko ibihe byagiye bisimburana, nzi ko hakwiriye kubaho
abakozi bakora umurimo w'ivugabutumwa rishingiye ku buvuzi bagendagenda hose mu mijyi no
mu midugudu mito. Abakora uyu murimo bazabona umusaruro w'imitima mu bakomeye ndetse
no mu boroheje. - Letter 202, 1903. [3UB53]
Urwandiko Ruvuga ku Ngingo Zisanzwe. Bana nkunda Edson na Emma. -Hashize igihe kirekire
ntabandikira. Nashimishwa cyane no kubasura mu rugo rwanyu. Willie yambwiye ko anejejwe
cyane n'uko mumerewe. Maze igihe kirekire nta makuru yanyu numva. Nashimishwa cyane no
kubona urwandiko rubaturutseho nubwo yaba imirongo mike. Kandi mwibuke ko igihe cyose
mwakwifuza kudusura ngo tubagire inama ku murimo wanyu no ku bitabo turi kugerageza
kwandika, nzanezezwa cyane no kubabona. [3UB53]
Bisa n'aho hashize igihe kirekire cyane Willie adusize. Yagiye tariki yanyuma ya Kamena none
ubu turi tariki 10 Nzeri. Ntazaba ahari mu gihe kingana n'icyumweru. - Letter 201, 1903.
Uko Ellen White Yatekerezaga Ibintu. Washimangiye igitekerezo cyawe kivuye ku myumvire
yawe -uvuga ko ari icyo kwizerwa kurusha icya Ellen White? Mbese wigeze uzirikana ko Ellen
White yagiye ahura b'ibibazo nk'ibyo mu murimo yakoreye Imana mu mibereho ye, kandi ko
ibibazo nk'icyo cyawe ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye byanyuze imbere ye [3UB53] bigomba
kuba byaratumye agira ubushobozi bwo kumenya icyiza n'ikibi muri ibyo bintu? Mbese
imyumvire yatojwe n'Imana mu gihe kirenze imyaka mirongo itanu ishobora guhinyurwa
uyigereranyije n'iy'abantu batigeze batozwa cyangwa bahabwe uburere muri ubwo buryo?
Ndakwinginze zirikana ibi bintu. - Letter 115, 1895. [3UB54]
Ntiyatinyukaga Kuvuga nta Mucyo Udasanzwe Yahawe. - Akenshi njya nisanga ahantu
ntashobora guhangara kuvuga nemeza cyangwa mpakana ibyifuzonama ngezwaho; kubera ko hari
akaga k'uko amagambo yose navuga yatangazwa nk'aho ari ikintu nahawe n'Uwiteka. Ntabwo biba
binkwiriye ko buri gihe ngaragaza uko mbona ibintu; kubera ko rimwe na rimwe iyo umuntu
ushaka gushyira umugambi we mu bikorwa, afata ijambo ryose ryamushyigikira nshobora kuvuga
akaryita umucyo wihariye uvuye ku Uwiteka. Nzajya nigengesera mu byo nkora byose. - Letter
162, 1907, p. 2. [3UB54]
Icyitonderwa: Uretse ingingo zo mu buzima busanzwe cyangwa aho avuga ku mibereho
ye bwite, ubundi ibyo Ellen White yashyiraga imbere y'abantu byabaga bishingiye ku
mayerekwa yahawe, yaba yarakoresheje ijambo ngo, "Nabonye" cyangwa atararikoresheje.
Mu gihe cye kimwe no mu gihe cyacu, Ellen White ntiyacaga umurongo utandukanya
ibitabo n'inzandiko ndetse n'ibindi, ahubwo yatandukanyaga ibyera n'ibintu bisanzwe. Nta
muntu ukwiriye kuba mu rujijo. [3UB54]
Mu bitabo byabaga byandikiwe kuzasomwa n'abantu bose muri rusange, Ellen White
yirinze gukoresha imvugo nka "Nabonye" cyangwa "Neretswe" kugira ngo intekerezo
z'abasomyi batamenyereye iby'imibereho ye n'umurimo we badateshuka ku butumwa
atanga ubwabwo. Mu bitabo bye bitanu bivuga ku ntambara iri hagati y'icyiza n'ikibi,
umuntu ashobora gushaka ariya magambo ngo "neretswe" cyangwa "nabonye" ntayabone.
Ariko mu ijambo ry'ibanze ry'Intambara Ikomeye, ari cyo gitabo cye cya mbere muri ibyo
bitanu cyasohotse mbere mu mwaka wa 1888, ndetse n'ahandi, agaragaza ko yabonye
ibintu biba kandi ko "yategetswe kumenyesha abandi ibyo yahishuriwe." Soma ibitabo
Kugana Yesu, Abahirwa ni Ba Nde, Imigani ya Kristo, Uburezi na Rengera Ubuzima. Ellen
White yaranditse ati: "Umuvandimwe wanyu Ellen White si we nkomoko y'ibi bitabo."
[3UB54]
IGICE CYA 8
"Ni Nde Wabibwiye Ellen White?" - Abasuzuguye ubutumwa bw'imbuzi batakaje imbaraga
zabo. Mu kwiyiringira kwabo bamwe batinyutse gutera umugongo ibyo bari bazi ko ari ukuri,
maze bakabaza bati: "Ni nde wabibwiye Ellen White?" Aya magambo agaragaza igipimo cyo
kwizera n'ibyiringiro bafitiye umurimo Imana yampaye gukora. Imbere yabo bahafite umusaruro
w'umurimo Imana yanshinze gukora, kandi niba uyu musaruro utagira icyo ubemeza, nta
magambo abibumvisha cyangwa guhishurirwa kuzabaho bizabahindura. Ingaruka zizakurikiraho
ni uko Imana izongera kuvuga ibacira urubanza nk'uko yavuze mbere hose. - Review and Herald,
May 19, 1903, p. 8. [3UB55]
Mbese hari umuntu wamubwiye ibi bintu? - Abantu benshi biteguye kubaza bati: "Ni nde
wabwiye Ellen White ibi bintu?" Nanjye barabimbajije bati: "Mbese hari uwakubwiye ibi bintu?"
Narabasubije nti: "Yego, yego, marayika w'Imana ni we wavuganye nanjye." Nyamara icyo baba
bashaka kubaza ni iki ngo: "Mbese bene data na bashaki bacu baba barashyize ahagaragara
amakosa yabo?" Mu gihe kizaza, sinzatesha agaciro ibihamya Imana yampaye kugira ngo ntange
ibisobanuro ngerageza gutuma abafite intekerezo zo hasi banyurwa. Ahubwo nzafata ibibazo
nk'ibyo byose nk'igitutsi batuka Mwuka w'Imana. Imana yabonye ko bikwiriye maze inshyira mu
mwanya itashyizemo undi uwo ariwe wese mu bo dufatanyije urugamba. Yampaye imitwaro yo
gucyaha abantu itigeze yikoreza undi uwo ariwe wese. - Testimonies, Vol.3, pp. 314, 315. [3UB55]
Hari Uwabibwiye Ellen White. Na n'ubu kutizera kugaragarira mu magambo nk'aya ngo: "Ni
nde wandikiye Ellen White ibi bintu?" Nyamara, nta muntu nzi ubizi nk'uko biri kandi nta muntu
washoboraga kwandika ibyo atazi ko bibaho. Hari uwavuganye nanjye. Uwo ntahimba ibitariho,
ntaca urwa kibera cyangwa ngo akabye ikibazo icyo aricyo cyose. -Special Instruction Relating to
the Review and Herald Office and the Work in Battle Creek, p.16. [3UB56]
Si uwo Kwiringirwa Niba Yaragenderaga ku Bitekerezo by'abandi. - Mutekereza ko hari
abantu bakorera mu ntekerezo zanjye. Ndamutse meze ntyo sinaba nkwiriye kuragizwa umurimo
w'Imana. - Letter 16,1893. [3UB56]
Ellen White Ntiyasomye Inzandiko cyangwa Izindi Ngingo Zanditswe n'Abandi. -Ushobora
kunenga kubera ko ntasomye inyandiko zawe nyinshi. Ntazo nasomye, ndetse sinigeze nsoma
inzandiko Dogiteri Kellogg yohereje. Nari mfite ubutumwa bwo gucyaha gukomeye bwari
bugenewe inzu y'icapiro, kandi nari nzi ko ninsoma ubutumwa nohererejwe, nyuma yaho ubwo
ibihamya byajyaga gusohoka, wowe na Dogiteri Kellogg mwari kugwa mu gishuko cyo kuvuga
ngo: "Nitwe twamuteye kugira biriya bitekerezo." - Letter 301, 1905. [3UB56]
Sinigeze ngira umuco wo gusoma inyandiko yose ivuga ku by'imyizerere nk'uko zasohokaga mu
kinyamakuru cy' Urwibutso n'Integuza kugira ngo intekerezo zanjye zitakira ibitekerezo by'undi
muntu wese, kandi ngo hatagira umugabane muto w'inyigisho z'undi muntu ugirana isano iyo ari
yo yose n'ibyo nandika. -Letter 37, 1887. [3UB56]
Ikibazo Cyibajijwe mu Itangira ry'Umurimo. - Mbese utekereza ko byari kugenda bite iyo ibyo
wagiye uvuga kenshi biza kugira icyo bihindura ku mayerekwa Imana impa? Bigenze bityo,
amayerekwa yaba ari ubusa... Ibyo wowe n'undi uwo ari wese yavuze ni ubusa rwose. Imana ni yo
yafashe ikibazo mu biganza byayo... Íbyo wavuze, mugenzi wanjye D, ntiyigeze aba inyuma y'ibyo
navuze na gato. Igitekerezo cyanjye ntaho gihuriye n'ibyo Imana yanyeretse mu iyerekwa. - Letter
6, 1851. [3UB56]
Gucyaha Ntikwaturutse ku Mabwire. Nakiriye urwandiko rwawe kandi ndakora uko nshoboye
ngo ndusubize. Uvuga ko wakiriye ibihamya, ariko uvuga ko utakiriye umugabane wabyo uvuga
ibyerekeye ubushukanyi. Nyamara, muvandimwe ni ukuri, kandi nta hantu amabwire ahuriye
n'uku gucyaha. Letter 28,1888. [3UB56]
Kugerageza Kuyobora Ellen White. Mwene data E avuga ko byashimisha abantu ndamutse
mvuze bike ku byerekeye inshingano maze nkavuga byinshi ku rukundo rwa Yesu. Nyamara,
nifuza kuvuga uko Umwuka w'Uwiteka azantera kuvuga. Uwiteka azi neza ibyo aba bantu be
bakeneye. Ku gicamunsi cyo ku Isabato ku wa 17, Ukwakira, nigishije igice cya Yesaya 58.
Sinigeze nkikira ukuri. -Manuscript 26, 1885. [3UB56]
Nkoreshwa n'Umujyanama Ukomeye. - Hari abantu bavuga bati: "Hari ujya agenga inyandiko
ze." Icyo kirego ndacyemera. Ni Umujyanama ukomeye, wa wundi ujya unyereka uko ibintu
bimeze. - Letter 52, 1906. [3UB57]
Impamvu Rimwe na Rimwe Ibibazo Byabajijwe. - Nabwiwe n'umuntu umwe waje kunyaturira
yihana ko bari baratwawe no gushidikanya no kutizera ibihamya babitewe n'amagambo babwiwe
na mushiki wacu F Ikintu kimwe yavuze ni uko ngo ibihamya mbwira abantu bihariye mba
nabibwiwe n'abandi maze nkabibagezaho, nkavuga ko ari ubutumwa buvuye ku Mana. Mbese
mushiki wacu uwo azi ko mu kuvuga ibyo aba ampinduye indyarya n'umubeshyi? ... [3UB57]
Urugero rumwe rwatanzwe na mushiki wacu F. Yavuze ko ari we wambwiye ibyerekeye
umuryango wa mwene data G. maze ngo icyaje gukurikiraho yumvise, ni uko yaje kumva mvuga
ibyo we ubwe yambwiye ngo nkabivuga nk'ibyo Uwiteka yanyeretse. [3UB57]
Mureke mbisobanure. Akenshi nerekwa imiryango n'abantu ku giti cyabo, kandi iyo ngize
amahirwe yo guhura n'abagera muri iyo miryango, mbabaza uko umuryango uhagaze ngamije
kumenya neza niba abagabura cyangwa abantu muri rusange bazi ibibi biwuberamo. [3UB57]
Uku ni ko byagenze ku birebana n'umuryango wa mwene data G. Nashakaga kumenya niba hari
ukuri gushyigikira ibihamya. Ariko amakuru nahawe si yo mvano y'ibihamya, nubwo abantu
bareba hafi kandi bashukitse bashobora kubisobanura batyo. - Letter 17, 1887. [3UB57]
Ni Nde Wabwiye Pawulo na Ellen White? - Iyo hatanzwe ubuhamya buturutse ku Uwiteka
bugenewe abayobagurika akenshi ikibazo kiravuka kibaza ngo: Ni nde wabibwiye Ellen White?
Ibi bigomba kuba ari nabyo byabayeho mu gihe cya Pawulo, kubera ko hashoboraga kuba hari
abantu bari bashishikajwe n'itorero bityo bakageza ku ntumwa Pawulo (umugabura wari
warashyizweho n'Imana) ingorane abagize itorero bari barimo kandi izo ngorane zari zibasiye
kugubwa neza kw'itorero. Hari igihe cyo kuvuga n'igihe cyo kuceceka. Birumvikana, hari
igikwiriye gukorwa kandi umugabura washyizweho n'Imana ntagomba kunanirwa mu murimo we
wo gukosora ibyo bibi. Icyo gihe ibyo bibi byari bihari kandi Pawulo yagombaga kubirwanya...
[3UB57]
Tuzi ko Imana yari yareretse Pawulo uko amatorero yari ahagaze. Imana yari yaramuhaye umucyo
n'ubwenge ku byerekeye gahunda yagombaga gukurikizwa mu matorero. Yari yaramubwiye ibibi
byajyaga kwaduka mu matorero kandi byajyaga gukosorwa ndetse bikarwanywa hakurikijwe
uburemere bwayo. Imana yari yarahishuriye Pawulo ukwera, ubwitange no gukiranuka byari
bikwiriye kurindirwa mu itorero, kandi yari azi ko ibyajyaga kwaduka bihabanye n'ibyo
byagombaga kurwanywa hashingiwe ku mucyo Imana yari yaramuhaye. [3UB57]
Kuki Ibibazo Bibazwa. Iyo hari ibibazo byerekeye itorero bije mu ntekerezo zanjye, rimwe na
rimwe umucyo uturutse mu ijuru urarasa maze ukampishurira ingingo zihariye Imana
yampishuriye kuri ibyo bibazo, kandi iyo hari umutwaro uremereye umutima wanjye ku byerekeye
amatorero yihariye, imiryango cyangwa abantu ku giti cyabo, akenshi nibaza uko ibintu bimeze
mu itorero, maze ikibazo cyose nkacyandika uko cyakabaye mbere y'uko ngera kuri iryo torero.
[3UB58]
Ariko mba nshaka ukuri ko gushyigikira ibihamya, kandi numva mfite umutwaro wo kumenya
uburyo nakwerekana umucyo Imana iba yampaye. Iyo hari ubuyobe bwagiye bumunga itorero mu
buryo bugaragara, hakaba hari ingero ziteye ku buryo zayobya itorero cyangwa zikaricogoza mu
kwizera kandi zigashimangira kutizera, ubwo nibwo umurimo uba ukwiriye gukorwa utagomba
kugarukira ku miryango mu ibanga cyangwa ku bantu ku giti cyabo gusa, ahubwo ugomba kugera
imbere y'itorero ryose kugira ngo uhagarike icyo kibi kandi ngo uwo murimo urase umucyo mu
ntekerezo z'abantu bariganyijwe n'imirimo y'ubushukanyi no kugoreka. [3UB58]
Byongeye kandi, ubwo nari imbere y'abantu, kuri njye harashe umucyo Imana yampaye mu gihe
cyashize ku byerekeye abantu bari bari imbere yanjye, maze Umwuka w'Uwiteka ampatira kugira
icyo mvuga. Ubu nibwo buryo nakoreshejwemo, nabonaga ibintu byinshi, kandi mbere y'uko ibyo
nabonye mbishyira ahagaragara, mba nshaka kumenya niba ibyo nabonye hari abandi bantu babizi;
kandi niba ijambo bafite mu bantu rigamije gukomeretsa itorero muri rusange. Rimwe na rimwe
hari ibibazo bibazwa kandi rimwe na rimwe uko bibazwa ni ko kugena uburyo umuntu abikemura,
kwaba kubikemurira imbere y'abantu benshi cyangwa se bake, cyangwa se imbere y'abantu
ubwabo. [3UB58]
Iyo ikibazo giteye ku buryo gishobora gukemurirwa mu muhezo, kandi abandi bakaba badakeneye
kukimenya, mba nifuza cyane gukora ibyo nshoboye byose kugira ngo nkosore abantu kandi icyo
kibazo ne kugitangariza abantu bose. - Letter 17, 1887. [3UB58]
Mpagarara Jyenyine, Jyenyine Rwose. Hari icyo nshaka kuvuga. Uwiteka nagira ingingo iyo
ariyo yose cyangwa impuguro ampa, kandi nkaba mfite ubutumwa ngomba gutanga bwerekeye
iyo ngingo, ubwo ni bwo iyo ngingo nzayimenyesha abantu nshingiye ku bushobozi Imana
yampaye, maze mvuge ibivuye ku Mana n'ibyo ishaka mu buryo bwumvikana neza mu bushobozi
bwanjye bwose nk'umuntu. Kandi nyobowe ndetse ngengwa na Mwuka Wera nzavuga ibintu
byose byanyujijwe imbere ngo mbimenyeshe abandi. Ku byerekeye ingingo zikomeye cyane
nahawe, nta muntu nigeze mpa uburenganzira bwo kugenzura na gato umurimo Uwiteka yampaye
ngo nkore, yaba umugabo cyangwa umugore. [3UB58]
Kuva mu myaka makumyabiri n'umwe ishize, ubwo urupfu rwantwaraga umugabo wanjye;
sinigeze ngira igitekerezo na gito cyo kongera [3UB58] gushyingirwa. Ni ukubera iki? Si uko Imana
yabimbujije. Oya rwose. Ahubwo ni uko guhagarara jyenyine byari byiza cyane kuri jye, kugira
ngo hatagira umuntu ubabarana na jye mu gusohoza umurimo Imana yampamagariye gukora.
Nanone kandi, nta muntu ufite uburenganzira bwo kumpata mu buryo ubwo ari bwo bwose ku
birebana n'inshingano yanjye n'umurimo wanjye mu gutanga ubuhamya bwanjye bwo gukomeza
abantu no kubacyaha. [3UB59]
Umugabo wanjye ntiyigeze anyitambika imbere ngo ambuze gukora uyu murimo nubwo
yamfashaga kandi akankomeza ndetse akangaragariza impuhwe. Kunzirikana kwe, amasengesho
yansabiraga n'amarira yariraga kubwanjye narabikumbuye cyane, nongere ngo cyane rwose. Nta
muntu ushobora kumva ibi nk'uko mbyumva. Ariko ngomba gukora umurimo wanjye. Nta
mbaraga z'umwana w'umuntu zikwiriye kugenekereza na gato ko nari gukoreshwa n'ibitekerezo
by'abandi mu gukora umurimo Imana yampaye wo kugeza ibihamya byanjye ku bantu Imana yari
yampaye ubutumwa bwo gucyaha cyangwa gukomeza ngo mbubagezeho. [3UB59]
Muri iki kibazo nabaye njyenyine rwose, mba mu ngorane zose n'ibigeragezo byose bifitanye isano
n'uyu murimo. Imana yonyine ni yo yashoboraga kumfasha. Umurimo wa nyuma ngomba
gukorera muri iyi si uzarangira vuba bidatinze. Niba bishoboka, ngomba kuvuga neruye mu buryo
butagira uwo butera urujijo ngo anyumve nabi. [3UB59]
Nta muntu n'umwe mfite ku isi uzashyira mu ntekerezo zanjye ubutumwa ubwo aribwo bwose
cyangwa ngo agire inshingano ampa. Reka ubu nkubwire mwene data F, niba Imana impaye
umutwaro [w'ubutumwa] bukureba cyangwa undi muntu uwo ari we wese, uzabubona mu nzira
no mu buryo Imana yabumpayemo. -Manuscript 227, 1902. [3UB59]
IGICE CYA 9
gutekereza bwose mu nzira zitandukanye kugira ngo basenye kwizera ubutumwa bwiza
bwagenewe ab'iki gisekuru giheruka, kandi ntibizere umurimo udasanzwe Imana yampaye ngo
nkore. Nzi neza ko Imana ari yo yampaye uyu murimo, kandi sinicuza ibyo nakoze. [3UB64]
Mu byo myuramo, mpora mpabwa igihamya cy'imbaraga y'Imana ikora ibitangaza kandi inkomeza
haba ku mubiri no mu bugingo bwanjye, kuko uyu mubiri n'ubugingo bwanjye nabyeguriye
Uwiteka. Ntabwo ndí uwanjye ngo nigenge. Naguzwe igiciro cyinshi kandi mfite ibyo byiringiro
by'ibyo Uwiteka ankorera kugira ngo nsobanukirwe ubuntu bwe buheranije... [3UB64]
Kuki nakwiganyira? Inshuro nyinshi cyane Uwiteka yankijije uburwayi, yarankomeje mu buryo
butangaje kugira ngo ntagira gushidikanya na hato. Mfite ibihamya byinshi bidashidikanywaho
by'imigisha yayo yihariye yampaye kugira ngo ntashobora guhangara gushidikanya na gato. Imana
impa umudendezo wo kuvugira ukuri kwayo imbere y'iteraniro ry'abantu benshi. Ntabwo mpabwa
ubufasha budasanzwe iyo ndi imbere y'iteraniro rinini gusa ahubwo n'igihe nkoresha ikaramu
yanjye, mbona amayerekwa ahebuje y'ibihe bya kera, ibihe turimo n'ibihe by'ahazaza. - Letter 86,
1906. [3UB64]
Nahawe Ururimi n'Amagambo yo Kuvuga. Mu magambo y'agaciro kenshi atera ibyiringiro
Imana yampaye ku byerekeye umurimo wanjye, nta yambereye ay'igiciro kuruta aya avuga ko aho
nzajya hose azajya ampa ururimi n'amagambo yo kuvuga. Ahantu hari uguhangana gukomeye
cyane, ururimi rwose rwaracecekeshejwe. Nabwiye ubutumwa bweruye abantu bacu ndetse
n'imbaga y'abantu, kandi amagambo yanjye yakiriwe nk'avuye ku Uwiteka. - Letter 84, 1909.
[3UB64]
Ubutumwa bwa Ellen White Ntibwahindagurikaga Uko Imyaka Yashiraga Indi Igataha. -
Iteraniro ryo ku wa mbere w'Isabato ryitabiriwe n'abantu benshi bi Battle Creek. Bateze amatwi
ku rwego ruhanitse. Muri iri teraniro nagize amahirwe yo guhamya nshize amanga ko ibitekerezo
byanjye bitari byarahindutse. Umugisha w'Uwiteka wageze kuri benshi mu bumvise amagambo
yahavugiwe. Naravuze nti: "Mushobora kumva mufite ubwuzu bwo kumenya ibyo Ellen White
yizera. Mwamwumvise avuga inshuro nyinshi... Aracyafite umurimo wo gukorera Shebuja nk'uwo
yari afite ubwo yavuganaga n'abantu b'i Battle Creek mu myaka yashize. Amasomo ahabwa
aracyayakomora kuri wa Mwigisha. Amabwiriza yahawe ni aya ngo, 'Andika ubutumwa nguhaye,
kugira ngo abantu babumenye? Ubwo butumwa bwagiye bwandikwa nk'uko Imana yabumpaye."
-Letter 39, 1905. [3UB64]
Icyizere Ellen White Yari Afitiye Inkomoko Mvajuru y'Amahishurirwa Ye. -Mbega intambara
ngomba kurwana! Bene data basa n'abamfata nk'aho hari ibirindiro mpagararamo bitari ngombwa.
Ntibabona ko Imana mu bwenge bwayo hari ibyo yampishuriye umuntu adashobora kuvuguruza
cyangwa ngo abijyeho impaka abe yagera ku ntego ye. Nta kintu na kimwe [3UB64] gishobora
guhanagura ibyo neretswe kandi bikandikwa ku mutima wanjye. Ukurwanya kose no gupfobya
bikorwa kugira ngo bihindure ubusa ibihamya byanjye nta kindi bikora uretse ko kubw'imbaraga
z'Umwuka w'Imana bimpatira gusubiramo nkomeje ibyo navuze, kandi ngahagarara ku mucyo
nahishuriwe mu mbaraga zose z'ubushobozi Imana yampaye. -Manuscript 25, 1890. [3UB65]
Guhangana n'Akaga mu Buryo Bwiza. - Satani azakomeza kuzana inyigisho ze z'ibinyoma no
kuvuga ko ibyo yibwira ari ukuri. Imyuka iyobya iri ku murimo. Nkwiriye guhangana nakaga mu
buryo bwiza, nkanga uburenganzira umuntu uwo ari we wese yakwiha bwo gukoresha inyandiko
zanjye ngo asohoze umugambi wa Satani wo kwikururiraho no kuriganya ubwoko bw'Imana.
Imana yarinze ubugingo bwanjye kugira ngo nzabashe gutanga ibihamya nahawe, ngo mpamye
ibyo Imana ihamya kandi mvuguruze ukwigaragaza kose kw'inyigisho z'uburiganya bwa Satani.
Mu nyigisho z'ubuyobe mu by'umwuka ikintu kimwe kizajya gikurikira ikindi kugira ngo Satani
ayobye n'intore niba bishoboka. - Manuscript 126, 1905. [3UB65]
Nta Guhungabanywa n'Abamurwanya. Nshobora kurwanywa bikomeye, ariko ibyo
ntibizahindura na gato umugambi wanjye cyangwa umurimo wanjye. Twagiye duhura na bene ibi
bibazo inshuro nyinshi. Uwiteka yampaye ubutumwa ubwo nari mfite imyaka cumi n'irindwi gusa
... Ubutumwa Uwiteka yampaye ngo mvuge bwari mu murongo ugororotse uva ku mucyo ujya ku
wundi, bwerekeza mu ijuru kandi bukomeza buva ku kuri bugana ku kundi kuri kwisumbuyeho. -
Manuscript 29, 1897. [3UB65]
Nta Gusaba Kwitwa "Umuhanuzikazi." - Mu iteraniro ryabereye i Battle Creek ku wa 2,
Ukwakira, 1904 navuze ko ntiyita umuhanuzikazi. Abantu bamwe batangajwe n'iyi mvugo. Nifuza
gutanga ubusobanuro ku byo muyibazaho byinshi. Abandi banyise umuhanuzikazi ariko sinigeze
nemera kwitwa iryo zina. Nabonye ko atari inshingano yanjye kuvuga uwo ndi we. Akenshi abantu
bavuga ko ari abahanuzi muri iyi minsi bagwabiza umurimo wa Kristo. [3UB65]
Umurimo wanjye uruta icyo iryo zina risobanura. Mbona ko ndi intumwa yahawe ubutumwa
bw'Imana bugenewe abantu bayo. -Letter 55,1905. (Byavuzweho no mu Butumwa Bwatoranyijwe,
Igitabo cya 1, pp.38, 39). [3UB65]
Umurimo w'Umuhanuzi n'Ibindi. -Nahawe ubutumwa ko ntakwiriye guterwa ubwoba n'abantu
barwanya umurimo wanjye banenga imiterere yawo. Bashishikazwa no kwibaza ibibazo
by'uburyarya bibaza niba nkora umurimo w'umuhanuzi. Inshingano yanjye ni umurimo
w'umuhanuzi ariko nturangirira aho. Umurimo wanjye urenze cyane ibyo ibitekerezo by'ababiba
imbuto zo kutizera bashobora gusobanukirwa. Letter 244,1906. [3UB65]
9 Abari bashyigikiye inyigisho zavugaga ko Imana ari imbaraga n'amategeko bikorera mu isanzure bakoreshaga inyandiko za Ellen White kugira
ngo bashyigikire ibitekerezo byabo by'ibinyoma.
(Amagambo yabwiwe abakuru b'itorero bo ku rusengero rwa Battle Creek, reba Ubutumwa
Bwatoranyijwe, Igitabo cya 1, pp.38, 39). [3UB66]
Nta Kwiyogeza. Umutima wanjye ubabazwa cyane n'uko bene data J na K bafashe icyemezo
bafite... Mushobora ku baza muti: "Mbese ibyo byagutwara iki?" Kaba agahinda gusa, ndetse ni
agahinda k'umutima nagira aho kugira amahoro, ikiruhuko gitunganye no kwiringira Yesu.
Sinshobora kuvuga n'amagambo icumi yo kwishyigikira, gushyigikira inshingano mfite ndetse
n'umurimo wanjye. Sinshobora gushaka uko ntanga igihamya cyo gushyigikira umurimo wanjye.
"Muzabamenyera ku mbuto zabo." (Matayo 7:20).- Letter 14, 1897. [3UB66]
Kurekera Ingaruka mu Biganza by'Imana. -Rimwe na rimwe ngira umutwaro nijoro. Mbyuka
mu buriri bwanjye maze nkagendagenda mu cyumba, nsenga Imana ngo imfashe kwihanganira
uwo mutwaro, kandi ntacyo mvuga ngo ntere abantu kwizera ko ubutumwa Imana yampaye ari
ukuri. Iyo nshoboye gushyira uyu mutwaro ku Uwiteka, mba mfite umudendezo rwose. Numva
mfite amahoro ntabasha gusobanura. Numva nzamuwe nk'aho nteruwe mu maboko y'iteka maze
amahoro n'ibyishimo bikuzura umutima wanjye. [3UB66]
Inshuro nyinshi cyane nibutswa ko ntakwiri ye kugerageza gukuraho urujijo, kuvuguruza
ukwizera, amarangamutima no kutizera bigaragara. Ntabwo ngomba gucogora, ahubwo ngomba
kuvuga amagambo y’ Uwiteka mfite ubutware, hanyuma ingaruka zizakurikiraho nkazimuharira.
[3UB66]
Mbwirizwa n'Umuganga Ukomeye kuvuga jambo Uwiteka ampa nubwo abantu baryumva
cyangwa ntibaryumve. Mbwirwa ko nta cyo nkwiriye gukora ku ngaruka zikurikiraho, nkabwirwa
ko Imana, Uwiteka Yehova ubwe azandindira mu mahoro asesuye ninguma mu rukundo rwe kandi
ngakora umurimo yampaye. - Letter 146, 1902. [3UB66]
Sinzatura Ibyaha Bizwi na ba Nyirubwite Gusa. - Bene so cyangwa se benshi muri bo ntibazi
ibyo wowe ubwawe uzi kandi Uwiteka nawe akaba abizi... Niyemeje ko ntazatura ibyaha
by'abavuga ko bizera ukuri, ahubwo ibyo nzabibaharira abe aribo babyatura ubwabo. -Letter 113,
1893. [3UB66]
Ellen White Yungukiraga mu Butumwa Butangwa. - Nkumbura kubwira amateraniro y'abantu
benshi kuko nzi ko ubutumwa mbabwira atari ubwanjye ahubwo ari ubwo Uwiteka ashyira mu
bwenge bwanjye kugira ngo mbuvuge. Iyo mpagaze imbere y'abantu mbabwira ubutumwa,
ntabwo mba ndi njyenyine. Iyo ndi imbere y'abantu bisa n'aho imbere yanjye haza ibintu by'igiciro
cyinshi byo mu butu mwa bwiza maze nkitabira ubwo butumwa bwiza kandi nkarya kuri iryo
Jambo nk'undi muntu wese uteze amatwi. Ibibwirizwa bimbera byiza kuko igihe cyose mbumbuye
akanwa kanjye ngo mbwire abantu, mpabwa ubusobanuro bushya. [3UB67]
Sinshobora na gato gushidikanya umurimo wanjye kuko nanjye nitabira guhabwa ku mahirwe
atangwa kandi ngaburirwa ndetse nkongerwamo imbaraga, kuko nzi ko nahamagariwe guhabwa
ku buntu bwa Kristo. Igihe cyose mbwiye abantu ukuri, kandi nkabararikira kwita ku bugingo
buhoraho Kristo yatumye bishoboka ko twakira, nunguka cyane kimwe n'abo mba mbwira,
nkavumbura ibintu bitangaje ku buntu bw'Imana, urukundo rwayo n'imbaraga zayo igaragariza
ubwoko bwayo, binyuze mu gutsindishirizwa no kwiyunga n'Imana. - Manuscript 174, 1903.
[3UB67]
Amahirwe yo Kuba Intumwa y'Imana. -Ndashima cyane kuko Uwiteka yampaye amahirwe yo
kuba intumwa ye yo kumenyesha abandi ukuri kw'igiciro cyinshi. - Letter 80, 1911. [3UB67]
KWAKIRA UBUTUMWA
Ubutumwa bwo Gukomezwa, Umuburo no Gucyaha. -Maze imyaka mirongo itanu ndi
intumwa y'Uwiteka, kandi igihe cyose nzaba nkiriho nzakomeza gutwara ubutumwa Imana impa
ngo mbugeze ku bwoko bwayo. Siniyogeza. Mu buto bwanjye Uwiteka yangize intumwa ye ngo
menyeshe ubwoko bwe ibihamya byo kubukomeza, umuburo no gucyaha. Maze imyaka mirongo
itandatu mvugana n'intumwa mvajuru, kandi nahoraga niga ibyerekeye ijuru, n'ibijyana n'uburyo
Imana ihora ikora ubudacogora kugira ngo ikure imitima y'abantu mu buyobe bw'inzira zabo maze
ibageze mu mucyo wayo w'itangaza. - Letter 86, 1906. [3UB68]
Bamwe Bakira Ubutumwa Abandi Bakabwanga. Mfite umurimo ngomba gukorera
abazafashwa nubwo umucyo bahabwa waba udahuza n'ibitekerezo byabo. Bazamenya umucyo
uva ku Mana kubera ko bafite imbuto z'umurimo Uwiteka yashimye gukorera mu gikoresho cye
gicishije bugufi mu myaka mirongo ine n'itanu ishize. Bazirikana ko uyu ari umurimo w'Imana,
bityo rero bafite ubushake bwo gukosorwa mu bitekerezo byabo no guhindura imigenzereze yabo.
[3UB68]
Nyamara, abazatsimbarara kandi bagakomera ku bitekerezo byabo bwite, ndetse bitewe n'uko
bakosowe bagafata umwanzuro ko Ellen White yoshywa [n'abandi] kugira imikorere runaka
ihabanye n'ibitekerezo byabo ... bene abo ntibashobora kugira icyo bunguka. Izo nshuti sinazifata
nk'ingirakamaro aho rukomeye, ariko cyane cyane mu gihe cy'amakuba. Ubu noneho mumenye
ibiri mu bitekerezo byanjye. Sinshaka gukorana umurimo w'Imana ngwaguza. Nshaka kumenya
uko inshingano iteye maze ngakora ntabusanya n'Umwuka w'Imana. -Letter 3, 1889. [3UB68]
Urwandiko rwa Ellen White, Ubutumwa Buva ku Mana. - Umbaza niba Uwiteka yarampaye
rwa rwandiko ngo ndugushyikirize. Ndakubwira ko yarumpaye rwose. Imana Uwera wa Isirayeli
ntazakorana n'ibyaha byawe. Ubwo butumwa bwatanzwe n'Imana. Niba guhera igihe bwa
butumwa bwatangiwe waragize imyumvire mishya ku cyo icyaha ari cyo, [3UB68] kandi niba
warahindutse by'ukuri, ukaba umwana w'Imana aho kuba uwica amategeko yayo; nta muntu
n'umwe bizanezeza kundusha. -Letter 95, 1893. [3UB69]
Ukuri kw'Ibihamya Byemewe ku Mugaragaro. -Nigishije abantu [i Bloomfield muri Leta ya
California] ku gicamunsi, mbabwira ko ari ngombwa ko inenge zo mu mico yabo zikurwaho kugira
ngo bazabashe guhagarara imbere y'Umwana w'Imana ubwo azaza nta nenge ibarangwaho. Muri
ayo materaniro abantu bakozweho cyane. Nabwiye abantu benshi ku giti cyabo, mbereka ibibi nari
nareretswe byabarangwagaho. Bose bafashe icyemezo kandi abenshi batuye ibyaha byabo barira
kandi bahamya ko ibyo ibihamya byavuze ari ukuri. -Letter 7, 1873. [3UB69]
Gusobanura mu Mucyo w'Ibyo Basanzwe Bibwira. - Hari abantu benshi basobanura ibyo
nandika bakurikije umucyo w'ibitekerezo basanzwe bibwira. Muzi icyo ibi bisobanuye. Ingaruka
ntakuka ni amacakubiri mu myumvire ndetse no kugira ibitekerezo bihabanye. [3UB69]
Uburyo bwo kwandika ngo numvwe n'abo menyesha ubutumwa bw'ingenzi ni ikibazo ntashobora
gukemura. Ariko nzihatira kwandika bike bikwiriye. Dushingiye ku buryo abantu banduza
imitekerereze y'abandi, abantu badasobanukirwa neza bashobora gutera abandi kumva ibintu nabi
bitewe n'ubusobanuro baha ingingo ziva mu byo mba nanditse. Umuntu umwe asobanukirwa ibyo
nanditse nk'uko atekereza ko ari ko byagombye kumera akurikije ibitekerezo bye. Undi nawe
ashyira ibye ku byo nanditse maze umusaruro ukaba urujijo. - Letter 96, 1899." [3UB69]
Kwemera Igice. -Uretse amajoro make, mu mezi menshi ashize sinabashije gusinzira nyuma ya
saa saba z'ijoro. Nagiye nisanga ndi kuganira nawe ndetse n'abandi, nguhendahenda nk'uko
umubyeyi yabigirira umwana we... [3UB69]
Nk'uko nari niteze ko ari ko bizakugendekera, nta gushidikanya watunguwe cyane no kubona
nkwandikiye mu buryo bweruye kandi budakebakeba. Ariko, ibi ngomba kubikora, kuko nagizwe
igisonga cy'ubuntu bwa Kristo, kandi uyu murimo ngomba kuwukorera Imana. Ushobora kumva
unyuzwe n'uko uri. Ushobora no guhakana ibyo neretswe birebana n'imibereho yawe. Bamwe bari
gukora batyo muri iyi minsi... [3UB69]
Iyi ni yo mpamvu iteka abagabo n'abagore batabona amakosa no kwibeshya byabo n'igihe baba
babyeretswe. Bavuga ko bizera ibihamya bagezwaho kugeza ubwo babonye ubutumwa bubabwira
ko bagomba guhindura imigambi yabo n'uburyo bakora, kandi ko inyubako y'imico yabo nayo
igomba guhinduka, nibitaba ibyo ishuheri n'umugaru bizayitembana bihereye mu rufatiro rwayo.
Nyuma y'ibyo, umwanzi abashukisha kwitsindishiriza. [3UB69]
Sinshidikanya ko nyuma yo gusoma ubu butumwa uragwa mu mutego wo kuvuga utí: "Ibi si ko
bimeze. Ntabwo meze nk'uko nagaragajwe [3UB69] ahangaha. Hari umuntu wujuje ibitekerezo bya
Ellen White imyanda myinshi yerekeye imibereho yanjye." Nyamara ndagira ngo nkubwire mu
izína ry'Úwiteka ko amagambo y'iyi nyandiko yavuye ku Mana. Bityo rero, nuhitamo kureka ibyo
bintu, uraba werekanye urugero rwo kwizera ufitiye umurimo Uwiteka yahaye umugaragu we ngo
akore. -Letter 13, 1902. [3UB70]
Bimwe mu Bihamya Biciraho Iteka Ibyo Abantu Bararikira. -Hari abiyita abizera bamwe
bemera ibice bimwe by'ibihamya ko ari bwo butumwa bw'Imana ari nako banga ibice bimwe
byabyo biciraho iteka ibyo bararikira. Bene aba bantu bari gukora ibihabanye n'ibyabaha kugubwa
neza ndetse no kugubwa neza kw'Itorero. Birakwiye ko tugendera mu mucyo tugifite umucyo. -
Manuscript 71, 1908. [3UB70]
Gukinisha Ubutumwa. - Akenshi na kenshi ntabwo mba niteze kuvuga ibyo njya mvuga iyo
mvugira imbere y'iteraniro ry'abantu. Igihe ibonye ko ari ngombwa kubw'inyungu z'imitima
y'abantu, Imana ishobora kumpa amagambo yo gucyaha, ay'umuburo cyangwa ayo gukomeza.
Nzavuga bene ayo magambo, kandi ashobora kunyuranya n'inzira za bene data nkunda kandi
nubaha mu kuri. [3UB70]
Niteze ko abatizera bazagoreka kandi bakakira nabi ayo magambo, kandi ibyo ntibintungura.
Ariko kubona bene data bazi iby'inshingano n'umurimo byanjye bakinisha ubutumwa Imana impa
ngo ngeze ku bantu, bitera agahinda Umwuka wayo. [3UB70]
Binca intege kubona abantu bitoranyiriza ibice bimwe by'ibihamya bibanezeza maze
bakabyubakiraho kugira ngo bashyigikire imigenzereze yabo kandi bagaragaze ko uwo mugabane
bawemera ko ari ijwi ry'Imana. Ariko igihe ibindi bihamya bicyaha imigirire yabo, igihe havuzwe
amagambo adahuje n'ibitekerezo n'imyumvire yabo, basuzugura umurimo w'Imana bakavuga ngo,
"Yooo, ibi ntitubyemera. Ibi ni igitekerezo bwite cya Ellen White gusa, kandi ntikiruta igitekerezo
cyanjye cyangwa icy'undi muntu uwo ari we wese." -Letter 3, 1889. [3UB70]
Gushakashaka Amagambo yo Kubakiraho Ubusobanuro bwa Muntu. -Nzirikana cyane rwose
ko ndi umuntu upfa, kandi ko ngomba kurinda imbaraga z'impagarike yanjye y'umubiri,
iz'ubwenge n'iz'imico mbonera. Guhora mpindagura aho nabaga bitewe n'ingendo nakoraga,
ndetse no gufata inshingano yo kwigisha mu ruhame aho najyaga hose, byarampagije cyane,
hakiyongeraho inyandiko nagiye ntegura amanywa n'ijoro nk'uko Uwiteka yakoreye mu ntekerezo
zanjye kubw'Umwuka we Wera. [3UB70]
Kandi iyo mbonye ibimenyetso byerekana ko ubwo butumwa buzatwarwa mu myumvire ya
kimuntu n'abantu bamwe bazabwakira, iyo mbonye ko bari gushakishanya ubwuzu amagambo
amwe nanditse bashobora gushyiraho ubusobanuro bwabo bwa kimuntu kugira ngo bashyigikire
ibyo bemera kandi babonere ubusobanuro imigenzereze yabo iyo ntekereje ibyo bintu, ntabwo
bintera umwete cyane wo gukomeza kwandika. [3UB70]
Bamwe muri abo bantu bacyahwa, baharanira ko ijambo ryashyigikira amagambo yabo bwite.
Kugoreka, kuryarya, gusobanura no gukoresha nabi Ijambo [ry'Imana] biratangaje cyane! Abantu
bihuriza hamwe muri uyu murimo. Ibyo umuntu umwe adatekereza, undi arabimubwira. - Letter
172, 1906. [3UB71]
Kugoreka Ibyanditswe Byera n'Ibihamya. - Akenshi abantu bumvaga nabi ibyigisho Kristo
yigishaga bidatewe n'uko atabisobanuraga mu buryo bwumvikana neza, ahubwo byaterwaga n'uko
intekerezo z'Abayuda zabaga zuzuye urwikekwe kimwe n'intekerezo z'abantu benshi muri iki gihe
bavuga ko bizera. Bitewe n'uko Kristo atifatanyije n'Abanditsi n'Abafarisayo, baramwanze,
baramurwanya kandi bashaka uko bahinyura umuhati yakoreshaga no guhindura ubusa amagambo
ye. [3UB71]
Kuki abantu batazabona ukuri kandi ngo bakugenderemo? Abantu benshi biga Ibyanditswe Byera
kugira ngo bashimangire ko ibitekerezo byabo ari ukuri. Bahindura ubusobanuro bw'Ijambo
ry'Imana kugira ngo risanishwe n'imyumvire yabo. Ibyo banabikora ku bihamya Imana
iboherereza. Bavuga igice cy'interuro, maze ikindi gice bakagisiga kandi iyo bakivuga ari cyo
cyajyaga kugaragaza ko imitekerereze yabo ikocamye. Imana ihanganye ku rugamba n'abagoreka
Ibyanditswe, bagatuma bihuza n'ibitekerezo byabo byababayemo karande. - Manuscript 22, 1890.
[3UB71]
Amagambo Agoretswe kandi Yumvikana Uko Atari. - Bisa n'ibidashoboka ko abantu babonye
umucyo bakanga kuwugenderamo basobanukirwa ubutumwa bwanjye. Ibyo nshobora kuvugira
mu biganiro nihereranye n'abantu bishobora gusubirwamo ku buryo babitera gusobanura
ibihabanye rwose n'ibyo byajyaga kuba bisobanura iyo abateze amatwi baza kuba bejejwe mu
mitima no mu mwuka. Ntinya no kuvugana n'inshuti zanjye, kubera ko nyuma numva bavuga ngo,
'Ellen White yavuze ibi cyangwa yavuze biriya. [3UB71]
Amagambo yanjye aragorekwa kandi agasobanurwa uko atari ku buryo maze kugera ku mwanzuro
w'uko Uwiteka yifuza ko ndeka kujya mu materaniro manini kandi nkanga kugira uwo tuganira
twiherereye. Ibyo mvuga bisubirwamo mu mucyo ugoretswe ku buryo usanga kuri njye bimbereye
bishya kandi bidasanzwe. Biba bivanzwe n'amagambo yavuzwe n'abantu kugira ngo bashyigikire
inyigisho zabo bwite. - Letter 139, 1900. [3UB71]
Kuva Kera Hari Ijwi Ryumvikaniraga Muri Twe. -Turaguhamagarira guhagarara mu ruhande
rw'Uwiteka, kandi ugakora uruhare rwawe nk'umugaragu w'indahemuka w'ubwami. Zirikana
impano yashyizwe mu itorero kugira ngo iyobore ubwoko bw'Imana mu minsi iheruka amateka
y'isi. Kuva mu itangiriro, itorero ry'Imana ryagiye rigira impano y'ubuhanuzi hagati muri ryo
nk'ijwi rizima ribereyeho gutanga inama, gucyaha no guhugura. [3UB71]
Ubu tugeze mu minsi iheruka y'umurimo w'ubutumwa bwa marayika wa gatatu, aho Satani
azakorana imbaraga nyinshi bitewe n'uko azi ko afite igihe gito. Muri icyo gihe kandi, binyuze mu
mpano z'Umwuka Wera, tuzabona ibikorwa by'uburyo bwinshi bizagaragara mu isukwa rya
Mwuka Wera. Iki ni igihe cy'imvura y'itumba. -Letter 230, 1908. [3UB72]
Uruzitiro rw'Uburinzi Rwasenywe. - Umwanzi yakoresheje imbaraga ze mu buryo yitondeye
kugira ngo akure abantu bacu ku kwizera Ibihamya, kandi iyo aya makosa akozwe bavuga ko ibyo
bavuga babihamisha Bibiliya, ariko basobanura nabi Ibyanditswe Byera. Bavuga amagambo yo
kwiyemera nk'uko umukuru Canright yabikoze, bityo bakoresha nabi ubuhanuzi n'Ibyanditse
Byera kugira ngo bahamye ibinyoma. Kandi iyo abantu bamaze gukora umurimo wabo wo
kugwabiza icyizere amatorero yacu yari afitiye Ibihamya, basenya uruzitiro rw'uburinzi ku buryo
kutizera ukuri biba gikwira, maze ntihabe hakiriho ijwi ryarangurura ngo rihagarike imbaraga
z'ikinyoma. [3UB72]
Ibi bimeze uko Satani yabiteguye, kandi abamaze igihe bategurira abantu inzira yo kutumvira
imiburo no gucyaha by'ibihamya by Umwuka w'Imana bazabona ko urwunge rw'ibinyoma byinshi
by'ubwoko bwose rututumba. Bazavuga ko Ibyanditswe ari byo gihamya cyabo, ariko ibinyoma
bya Satani by'ubwoko bwose ni byo bizaganza. - Letter 109, 1890. [3UB72]
Mwirinde Uburiganya Bushukana bwa Satani. Abantu bashobora gucura imigambi igenda
ikurikirana, kandi umwanzi azashaka uko yayobya imitima ngo ive mu kuri, ariko abantu bose
bizera ko Uwiteka yavugiye muri Ellen White, kandi ko yamuhaye ubutumwa, bazakingirwa
uburiganya bwinshi buzaduka muri iyi minsi y'imperuka. -Letter 50, 1906. [3UB72]
Si Jye Mugambanira Ahubwo ni Uwiteka. Nagerageje gukora inshingano yanjye kuri mwe
ndetse no ku Mwami Yesu uwo nkorera kandi nkaba nkunda umurimo we. Ibihamya nabagejejeho
mu by'ukuri nabihawe n'Uwiteka. Mbabajwe no kuba mwaranze umucyo mwahawe... [3UB72]
Mbese muri kugambanira Umwami wanyu kubera ko mu mbabazi ze zikomeye yaberetse aho
muhagaze mu by'umwuka? Azi imigambi yose y'umutima. Nta na kimwe ahishwa. Ntabwo ari
njye mugambanira. Si jye murakarira mutyo. Ahubwo ni Uwiteka wampaye ubutumwa ngomba
kubagezaho. - Letter 66, 1897. [3UB72]
Kureka Kwizera Ibihamya. Hari ikintu kimwe cy'ukuri: Abo Badiventisiti b'Umunsi wa
Karindwi bahagarara munsi y'ibendera rya Satani bazabanza kureka kwizera imiburo n'ubutumwa
bwo gucyaha biri mu Bihamya by Umwuka w'Imana. [3UB72]
Guhamagarirwa kwitanga bikomeye n'umurimo wera cyane biri gukorwa, kandi bizakomeza
gukorwa. -Letter 156, 1903. [3UB72]
10 Reba Ubutumwa Bwatoranyijwe, Igitabo cya 2, pp. 142-158 ku butumwa bwahawe N. D. Faulkhead. 73
Iki cyari igihamya kidasanzwe kuri we ko Uwiteka yari ari gukorera muri jye kugira ngo akize
ubugingo bwe. -Letter 46,1892. [3UB74]
2. Mwene Data Umwe n'Umushyitsi ku Kibuga cy'Ingando. - Nafashe bamwe muri bene data
mbajyana ku ruhande mu ihema ryacu [mu materaniro makuru yaberaga ahitwa i Milton muri
Washington] nuko mbasomera ubutumwa nari naranditse mu myaka itatu yari ishize bwari
bwerekeye imigirire yabo. Bari barahigiye Inteko Nkuru Rusange imihigo yo gutanga umutungo
wo gushyigikira umurimo ariko bari barisubiyeho. Nabasomeye ibihamya byahuranyije,
byumvikana neza kandi birasa ku ntego, ariko aha niho hari akaga (bari barumvise ko bitari
ngombwa ko bizera Ibihamya]. Mwene data I yari yarabaye umwe mu bagize Ishyaka rya Marion
(Marion Party)" ubwo yabaga ahitwa i Laport muri Leta ya Iowa, kandi kugira uko ukorera aba
bantu byari iyobera. Nta mugabura cyangwa ubutumwa bwe bubahaga ngo babirutishe imyumvire
yabo bwite. Uburyo bwo kugira icyo ubabwira ngo bakumve ni bwo bwari ikibazo. Icyo
twashoboraga ni ugusenga gusa, kandi tukabagenzereza nk'aho bizera ijambo ryose ry'ibihamya,
ariko kandi tukigengesera cyane nk'aho turi gukorera abatizera... [3UB74]
Mu gitondo cya kare ku Isabato yo ku wa 7 Kamena, 1884; nagiye mu materaniro maze Uwiteka
ampa amagambo y'ibihamya abareba mu buryo butaziguye, kandi yose sinari nyiteze.
Narayababwiye yose, mbereka ko Uwiteka yohereje abagabura yatoranyije akabaha ubutumwa
kandi ko ubutumwa bazanye bwari uburyo Imana yari yaratoranyije kugira ngo ibagereho,
nyamara bakaba barumvise bafite umudendezo wo kubufata uduce uduce no guhindura ubusa
Ijambo ry'Imana... [3UB74]
Ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, nasomye ubutumwa bw'ingenzi nari naranditse mu myaka
itatu yari ishize. Úbu butumwa bwakiriwe nk'ubuturutse ku Mana. Abantu bemeye ibihamya
babikuye ku mutima kandi kwatura kwabaye ukw'agaciro gakomeye ku bari barakoze ibibi. -
Letter 19, 1884. [3UB74]
11 Umuryango wadutse muri Marion, muri Leta ya Iowa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahagana mu myaka ya 1860.
UMUGABANE WA III
IJAMBO RY'IBANZE
Igihe kinini cy'ubuzima bwa Ellen White yakimaze ategura ibitabo byarimo ubutumwa Imana
yamuhaye ngo abugeze ku bwoko bwayo kandi rimwe na rimwe bwari bugenewe abantu muri
rusange. Übubiko bw'inyandiko bw'Ikigo Gishinzwe Kwita ku Nyandiko za Ellen G. White kirimo
inyandiko nke z'amagambo yavuze atanga amakuru arambuye kuri uyu murimo. Nyamara, abandi
bakoranye na we bagize byinshi bawandikaho. Ariko kandi, inyandiko ze nkeya zitwinjiza mu
mutima w'umurimo we. Ahangaha tugiye kwerekana zimwe mu nyandiko ze zerekeye gutegura
no gusohora Ibihamya by Itorero ndetse na bimwe mu bitabo bye bigaragaza inkuru y'urugamba
ruri hagati y'icyiza n'ikibi, by'umwihariko, Intambara Ikomeye n'Uwifuzwa Ibihe Byose. [3UB75]
Kubera ko inyandiko za mbere zerekeye ingingo zitandukanye zigize inkuru y'intambara hagati
y'icyiza n'ikibi zagiye zandikwa ku buryo burambuye inshuro ebyiri cyangwa eshatu, ntibishoboka
ko twerekana mu buryo bwahuranyije uko ibikorwa byagiye bikurikirana mu murimo wa Ellen
White wo kwerekana ibyagiye biba mu muri iyi ntambara imaze imyaka myinshi cyane.
Birakwiriye kuzirikana kandi ko Ellen White yafataga imigabane yose y'iyi nkuru nk'umugabane
umwe mu nkuru ivuga intambara ikomeye, haba mu mateka avugwa mu Isezerano rya Kera, mu
Isezerano Rishya, cyangwa amateka ya nyuma yo kwandika Bibiliya. [3UB75]
Inyandiko zivuga ku bafasha be mu gutegura inyandiko ze na zo ziragaragara, kandi nizo zigize
igice gitangira uyu mugabane tugezemo. Ikindi gice kigaragaza umurimo we wo kwandika ku
mibereho ya Kristo aho yafashijwe n'umukobwa w'umuvandimwe we mu mwaka wa 1876 ndetse
n'uwitwa Marian Davis mu myaka ya 1890. [3UB75]
William, umuhungu wa Ellen White yakoranaga nawe bya hafi cyane mu gutegura no gusohora
ibitabo bye nyuma y'umwaka wa 1881, ari nawo [3UB75] mwaka umugabo we James White
yapfuyemo. Inshuro nyinshi William yanditse ahereye ku bumenyi bwimbitse yari afite ku murimo
nyina yakoraga mu gutegura ibitabo. -Abashinzwe kurinda Inyandiko za Ellen White. [3UB75]
IGICE CYA 12
James White n'Abandi Baramufashije. Igihe umugabo wanjye yari akiriho, yakoraga ari
umufasha n'umujyanama mu kohereza ubutumwa nahabwaga. Twakoraga ingendo nyinshi cyane.
Rimwe na rimwe nahabwaga umucyo ari nijoro, ubundi bikaba ari ku manywa ndi imbere
y'iteraniro rinini. Ubwo nabaga mfite igihe n'imbaraga byo gukora umurimo, ni jye ubwanjye
wiyandikiraga amabwiriza nahererwaga mu iyerekwa ntacyo mpinduye. Nyuma yaho
twasuzumiraga hamwe ibyo nanditse, umugabo wanjye agakosora amakosa y'ikibonezamvugo
kandi agakuramo amagambo adakeneye gusubirwamo. Iyo ibyo byabaga birangiye, ubwo
butumwa bwandukurwaga mu bwitonzi bukohererezwa abo bugenewe cyangwa ku icapiro.
[3UB77]
Uko umurimo wakuraga, hari abandi bamfashaga mu gutegura inyandiko zagombaga gushyirwa
ahagaragara. Nyuma y'urupfu rw'umugabo wanjye, hari abafasha b'abizerwa bansanze, bakoraga
ubudacogora umurimo wo kwandukura ibihamya no gutegura ingingo. zagombaga gushyikirizwa
abasomyi. [3UB77]
Ariko inkuru zagendaga zikwirakwizwa ko uwo ari we wese mu bamfashaga yari afite
uburenganzira bwo kugira icyo yongeraho cyangwa agahindura ubusobanuro bw'ubutumwa
nandikaga. Izo nkuru ntabwo ari ukuri. - Letter 225, 1906, byasohowe mu icapiro mu gice kivuga
Kwandika no Kohereza Ibihamya by Itorero, mu gitabo Ubutumwa Bwatoranyijwe, Igitabo cya 1,
p. 57. [3UB77]
Ellen White Yiyumvamo ko Adashoboye mu Mwaka wa 1873. - Muri iki gitondo nasuzumye
inyandiko zanjye ntakebakeba. Umugabo wanjye afite intege nke cyane ku buryo atabasha
kumfasha kuzitegura ngo zijye mu icapiro, bityo rero nta kindí nazikoraho muri iki gihe. Ntabwo
ndi intiti yajambuye mu mashuri. Sinshobora kwitegurira inyandiko zanjye ngo zijye mu icapiro.
Sinzongera kwandika kugeza igihe nzaba nshoboye kuzitegurira. Si inshingano yanjye kunaniza
abandi kubw'inyandiko z'intoki nandika. - Manuscript 3, 1873. (Diary Jan. 10,1873.) [3UB78]
Ellen White Yiyemeje Guteza Imbere Ubushobozi bwe bwo Kwandika. - Mu ijoro ryakeye
twaruhutse neza. Igitondo cy'iyi Sabato kiramutse ari ikibunda. Ibitekerezo byanjye byiyunguye
ibyemezo bidasanzwe. Ndi gutekereza ko ngomba kureka inyandiko yanjye nagiye nishimira
cyane, maze nkareba ko ntashobora guhinduka intiti yajambuye. Sindi impuguke mu
kibonezamvugo. Nyamara, Uwiteka namfasha, ku myaka yanjye mirongo ine n'itanu nzagerageza
kuba intiti yajambuye mu buhanga bw'ikibonezamvugo. Imana izamfasha. Nizeye ko izabikora. -
Manuscript 3, 1873. (Diary Jan.11,1873). [3UB78]
Kwiyumvamo ko Adashoboye mu Mwaka wa 1894. -Ubu noneho nkwiriye kureka iyi ngingo
yanditswe mu buryo budatunganye rwose ku buryo ntinya ko muzasobanura nabi ibyo nyumva
mpangayikishijwe no kuvuga mu buryo bweruye. Yooo, iyaba Imana yatyazaga imyumvire yanjye
kuko jye nta wundi ndi we keretse umwanditsi woroheje, kandi sinshobora gukoresha ikaramu
cyangwa ijwi ngo nsobanure amayobera y'Imana akomeye kandi yimbitse. Mwisengere kandi na
jye munsabire. -Letter 67, 1894. [3UB78]
Guhakana Ibyavugwaga ko Hari Impinduka Ziba mu Nyandiko. -Nk'uko mwabibonye
abandukura inyandiko zanjye ntibahindura imvugo yanjye. Ikomeza kuba nk'uko mba nayanditse...
[3UB78]
Umurimo wanjye wagiye ahagaragara guhera mu 1845. Kuva icyo gihe nagiye nkoresha ikaramu
n'ijwi. Uko najyaga mbwira abandi iby'umucyo nahawe, umucyo usumbyeho wanzagaho. Mfite
umucyo mwinshi usumbyeho werekeye Ibyanditswe byo mu Isezerano rya Kera n'Isezerano
Rishya nkwiriye kumenyesha abantu bacu. - Letter 61a, 1900. [3UB78]
Gusoma bwa Nyuma Inyandiko Zose Zicapwe n'Izitaracapwa. Ndacyafite umurava nk'uko
byahoze. Nta gutentebuka na guke kungaragaraho. Nshoboye gukora cyane, nandika kandi
nkavuga nk'uko nabikoraga mu myaka yashize. [3UB78]
Nsoma ibyandukurwa byose kugira ngo ndebe ko ikintu cyose kiri uko cyagombye kumera. Nsoma
igitabo cyose mbere y'uko kijyanwa mu icapiro. Bityo rero, murabona ko igihe cyanjye cyose mba
mpuze. Uretse kwandika, njya mpamagarirwa kujya kwigisha amatorero atandukanye no kwitabira
[3UB78] amateraniro [cyangwa inama] y'ingirakamaro. Sinari gushobora gukora uyu murimo iyo
Uwiteka atamfasha. - Letter 133, 1902. [3UB79]
12 Fanny Bolton yari umwanditsi w'ikinyamakuru. Ubwo yari amaze guhinduka Umudiventisiti w'umunsi wa Karindwi yinjijwe mu murimó wo
kunoza inyandiko za Ellen White maze nyuma y'aho gato aramuherekeza bajyana muri Australia.
n'umwana muto ashobora gusobanukirwa ijambo ryose rivuzwe. Amagambo y'undi muntu
ntiyatanga ubutumwa bwanjye nk'uko bikwiriye. [3UB80]
Ibyo nabyanditse ntyo uko byakabaye kugira ngo mubisobanukirwe. Fanny ashobora kuvuga ko
yakoze ibitabo byanjye, ariko nta byo yakoze. Uyu wari umurimo wa Marian kandi ibyo yakoze
birenze cyane umurimo uwo ariwo wose Fanny yankoreye. - Letter 61a, 1900. [3UB80]
Kwigengesera kwa Marian Ubwo Hategurwaga Igitabo cy'Abakurambere n'Abahanuzi mu
1889. Willie [W. C. White]13 ahora mu nama mu gitondo cya kare na nimugoroba, ategura kandi
ashyiraho ingamba z'uburyo umurimo warushaho gukorwa neza kandi ukagera ku ntego mu
murimo w'Imana. Tumubona ku meza gusa. [3UB80]
Marian amushakira utubazo duto bigaragara ko ashobora gukemura ubwe. Marian abura
kwihangana nuko akihutira kumushaka, kandi Willie uba unaniwe atyo aba agomba kwikomeza
maze akiyumanganya uko ashoboye kose. Naganiriye na Marian maze mubwira ko we ubwe
akwiriye kujya akemura ibibazo byinshi yagiye ashyira Willie. [3UB80]
Ibitekerezo bya Marian biba ku ngingo yose ndetse n'aho ihuriye n'izindi, naho ibitekerezo bya
Willie byagiye bihura n'ingingo zikomeye zitandukanye kugeza ubwo ubwonko bwe bunanirwa
ntibukore neza bityo intekerezo ze ntizibe ziteguye rwose kwita kuri utwo tuntu duto. Marian
agomba kwikorera umutwaro w'ibyo bibazo nk'umugabane w'umurimo we, kandi ntabishyire
Willie cyangwa ngo atume bimuhangayikisha. Rimwe na rimwe, njya ntekereza ko Marian
azatwica twembi mu buryo budakwiriye bitewe n'utuntu duto nawe aba ashobora gukemura aho
kutuzana imbere yacu. Marian aba ashaka ko tureba impinduka yose nto yakorwa ku ijambo. -
Letter 64a, 1889. [3UB80]
Imirimo ya Marian y'Ubudahemuka Yahawe Agaciro Gakomeye. -Ndashimira cyane
ubufasha bw'umuvandimwe wacu Marian Davis mu gutegura ibitabo byanjye. Akusanya
inyandiko azikuye muri ajenda zanjye, mu nzandiko nanditse ndetse no mu ngingo zirambuye
nanditse zasohowe mu binyamakuru. Ndashimira byimazeyo umurimo we w'ubudahemuka.
Twabanye mu myaka makumyabiri n'itanu, kandi yahoraga agwiza ubushobozi bwo gukora
umurimo wo gutondeka no kwegeranya inyandiko zanjye. -Letter 9, 1903. [3UB80]
Twarakoranye, Nongere ngo Twarakoranye. Marian, umufasha wanjye wari indahemuka
n'umunyakuri mu murimo we nk'uko urushinge rwa dira ruhora rwerekana amajyaruguru, agiye
gupfa... [3UB80]
13 William C. White, umuhungu wa Ellen White yari umuyobozi w'Inteko Nkuru Rusange muri icyo gihe.
14 Aya magambo yanditswe ku wa 24, Nzeri, 1904. Marian Davis yapfuye ku wa 25, Ukwakira, 1904 kandi ashyingurwa í St. Helena muri
California. Abakusanyije Inyandiko
Ejo nzajya i Battle Creek. Nyamara umutima wanjye urazirikana cyane umukobwa ugiye gupfa
wankoreye mu myaka makumyabiri n'itanu ishize. Twarahoranaga mu murimo, kandi muri wo
ntitwabusanyaga rwose. Ndetse ubwo yabaga ari kwegeranya inyandiko nto n'imitwe y'inyandiko
zirambuye by'agaciro kenshi byabaga byasohotse mu binyamakuru no mu bitabo maze
akabinyereka, yarambwiraga ati: "Ubu rero, aha hari ikintu kihabura [gikenewej. Ntabwo nabasha
kucyongeraho." Narabyitegerezaga neza maze mu kanya gato nkabasha koko kubona akarongo
kaburaho. [3UB81]
Twarakoranye, nongere ngo twakoranye neza ibihe byose nta kubusanya rwose. Dore agiye gupfa.
Kandi biturutse ku kwitangira umurimo. Yafataga uburemere bw'umurimo nk'ukuri kandi jye na
we twawinjiranyemo umuhati kugira ngo haboneke igika cyose kijya mu mwanya wacyo ukwiriye,
kandi cyerekane umumaro wacyo. -Manuscript 95, 1904. [3UB81]
IGICE CYA 13
IBIHAMYA BY'ITORERO
15 Gucapa iyerekwa ryo ku wa 20, Ukuboza, 1855 n'iryo ku wa 27, Gicurasi, 1856 mu nyandiko ya paji cumi nesheshatu maze ayo mapaji akitwa
"Ibihamya by Itorero" byakozwe hagendewe ku buhamya by'abari bahibereye ubwo aya mayerekwa yaberaga mu rusengero rwa Battle Creek
nk'uko bigaragazwa kuri buri nyandiko: "Twebwe ababishyizeho umukono, nkabahamya babyiboneye n'amaso yacu ubwo iri yerekwa ryabaga,
tubonye ko bikwiriye cyane ko ubu butumwa bwacapwa ku bw'inyungu zabagize itorero kubera ukuri kw'ingenzi n'imiburo birigize. Byashyizweho
umukono na Joseph Bates, J. H. Waggoner, G. W. Amadon, M. E. Cornell, J. Hart, Uriah Smith." Testimonies for the Church (No. 1,1855], p.8.
"Ku bera bari hirya no hino ku isi, iri yerekwa mubonye ryatanzwe hari abantu bagera mu ijana. Bene data na bashiki bacu bari bari mu nzu yo
gusengeramo ku buryo iri yerekwa ryahaye intekerezo zabo ubuhamya bukomeye. Kuva icyo gihe iri yerekwa ryagiye risomwa mu rusengero rwa
Battle Creek bityo abarigize bakaba barahamije bidasubir waho ko ricapwa ku bw'inyungu y'abera bo hirya no hino ku isi. Byashyizweho umukono
na Cyrenius Smith na J. P. Kellogg." Testimonies for the Church [No. 2, 1856 ed.]
wa kabiri w'igitabo kivuga iby'Impano za Mwuka (Spiritual Gifts), ni yo mpamvu bitari muri iki
gitabo. -Spiritual Gifts, Vol. 4a, p. 2.16 [3UB83]
Ibihamya Byerekeye Abantu ku Giti Cyabo Byaracapwe. - Kubera ko umuburo n'impuguro
bitangwa mu bihamya bireba abantu mu buryo bw'umwihariko bifite uburemere bumwe no ku
bandi bantu benshi batigeze bavugwa by'umwihariko muri ubu buryo, kubw'inyungu z'itorero
nabaye nk'ugira inshingano yo gucapa ibihamya by'abantu ku giti cyabo... [3UB83]
Nta bundi buryo bwiza nzi bwakoreshwa mu kugaragaza ibitekerezo byanjye byerekeye akaga
namakosa by'abantu muri rusange, ndetse n'inshingano y'abantu bose bakunda Imana kandi
bagakomeza amategeko yayo keretse gutanga ibi bihamya. Birashoboka ko nta bundi buryo
bwahuranyije kandi bufite imbaraga bwakoreshwa mu kuvuga ibyo Uwiteka yanyeretse. [3UB83]
Mu iyerekwa nagize ku wa 12, Kamena 1868, neretswe ibyashyigikiye mu buryo bwuzuye
imikorere yanjye yo gucapa ibihamya byahawe abantu ku giti cyabo: "Iyo Uwiteka agaragaje
ibikorwa by'abantu runaka, kandi akerekana ibibi byabo, abandi batagaragajwe mu iyerekwa
bakunze kubisuzugura bakibwira ko bo bari mu kuri, cyangwa se bakenda kubifata batyo. Igihe
umuntu runaka acyashwe kubera ikibi cyihariye yakoze, abavandimwe be baba bakwiriye
kwisuzumana ubwitonzi ngo barebe aho batsinzwe, n'aho nabo bakoze icyaha nk'icye." -
Testimonies, Vol. 5, pp. 658, 659. [3UB83]
Kunoza Ibihamya Byacapwe mu 1884. -Muvandimwe Smith: uyu munsi nakwandikiye
urwandiko ariko amakuru yangezeho avuye i Battle Creek ko umurimo uri gukorwa ku Bihamya
utemewe.17[3UB83]
16 Kubera ubusabe bw'abantu benshi, inyandiko za mbere icumi z'Ibihamya zongeye gucapwa mu 1874 mu gitabo cyuzuye ndetse hanacapwa
icyigisho cya 11 kugeza ku cya 20. Abakusanyije Inyandiko. 17 Aha haravugwa ku murimo wakorwaga kugira ngo hashyirwe mu bikorwa
imyanzuro y'Inama y'Inteko Nkuru Rusange yo ku wa 16, Ugushyingo, 1883 ku ngingo zikurikira:
32. Ubwo rero; Imwe mu mizingo y'ibitabo by Ibihamya by Itorero yacapwe iri hanze ku buryo nta bitabo biri mu biro, Kubera ko hakenewe
byihutirwa irindi capwa ry'iyi mizingo, twemeje ko hongera gucapwa iyi mizingo hagacapwa imizingo ine nuko buri muzingo ukaba ugizwe na paji
magana arindwi cyangwa magana inani.
33. Hemejwe ko: Byinshi muri ibi bihamya byanditswe mu bihe bigoye aho umwanditsi yari ahangayikishijwe cyane n'umurimo wo gusesengura
imyandikire y'ururimi yemewe nuko bicapwa muri iyo hutihuti bituma hagira amakosa y'imyandikire amwe n'amwe adakosorwa. Kandi kuko twese
twizera ko umucyo Imana yahaye abagaragu bayo ari uwo kumurikira ibitekerezo byabo nuko bakamamaza ibyo bitekerezo ko atari amagambo
ubwayo (keretse igihe bibaye ngombwa) akoreshwa mu gusobanura ibyo bitekerezo, twemeje ko: iyi mizingo yongera gucapwa, ayo makosa
y'imyandikire agakosorwa ngo ibitaragenze neza nk'uko byavuzwe hejuru bikosorwe uko bishoboka kose ariko hatagize uhindura igitekerezo.
34. Twemeje ko abari muri iyi nama batoranya abantu batanu nk'itsinda rishinzwe kongera gucapa iyi mizingo hashingiwe ku mabwiriza
n'imyanzuro twavuze hejuru. Review and Herald, Nov, 27, 1883. Itsinda ry'abantu ryari rishinzwe kongera gucapa imizingo y'ibihamya nk'uko
byavuzwe mu ngingo ya 34 ryatangajwe mu buryo bukurikira. Abagize inama bahaye umuyobozi w'Inteko Nkuru Rusange ububasha bwo guhitamo
abantu bane bari kumufasha gukora uyu murimo. Abo ni W. C. White, Uriah Smith, J. H. Waggoner, S. N. Haskell, George 1. Butler. Review and
Herald, Nov, 27, 1883. Ibid. Umurimo washyikirijwe Ellen White nuko arawemeza. Urwandiko Ellen White yandikiye umukuru Smith ruhamya ko
yari yiteguye cyane kwemera imikosorere yakozwe kuruta iyo muri Battle Creek. Umusaruro wabaye Ibihamya dufite ubu, umuzingo wa mbere
kugeza ku wa kane nk'uko byacapwe mu mwaka wa 1885. Abakusanyije Inyandiko.
Nshaka kugira ibibazo bimwe mvuga ngo ubikoreho ibyo ubona bikunogeye. Ya magambo
wumvise mvuga mbere ko mu myaka yashize neretswe ko tudakwiriye gutinza icapwa ry'umucyo
w'ingenzi nahawe bitewe n'uko ntashoboraga gutegura neza izi nyandiko. Rimwe na rimwe
umugabo wanjye yabaga arwaye cyane, bityo ntashobore kumpa ubufasha nari mukeneyeho kandi
nawe aba yarabumpaye iyo aza kuba afite amagara mazima. Ku bw'iyi mpamvu, natindije
umurimo wo kugaragariza abantu ibyo naherewe mu iyerekwa. [3UB84]
Nyamara neretswe ko nkwiriye gukoresha uburyo bwiza cyane bushoboka ngashyira imbere
y'abantu umucyo nakiriye; hanyuma igihe mbonye umucyo urushijeho gukomera, kandi
ngakoresha impano Imana yampaye, nari kugira ubushobozi bwiyongereye bwo gukoresha
nandika kandi mvuga. Nagombaga kunoza ikintu cyose uko nshoboye kugira ngo kibe gitunganye
kugira ngo cyemerwe n'abahanga. [3UB84]
Uko bishoboka kose, inenge yose ikwiriye gukurwa mu nyandiko zacu zose. Kubera ko ukuri
gukwiriye gutangazwa ndetse kukamamazwa hose, dukwiriye kwitonda uko dushoboye kose
tukanoza ibitabo bicapwa. [3UB84]
Ku byerekeye igitabo cyitwa "Amateka y'Isabatos cya mwene data Andrews, nabonye ko yakereje
cyane igitabo cye. Ibindi bitabo birimo ubuyobe byasakaraga hose maze bigafunga inzira ku buryo
igihe abantu bazabonera ibibivuguruza bazagira urwikekwe. Nabonye ko kubw'ibyo twari
guhomba byinshi. Nyuma y'uko icapisha rya mbere rya kiriya gitabo ryari rishize, yagombaga
guhita agira ibyo anoza; ariko yashatse kwivuna cyane ngo akigeze ku rwego rutunganye
bihambaye. Uku gutinda ntikwari mu mugambi w'Imana. [3UB84]
19 Ellen White n'umugabo we babaga i Battle Creek muri Michigan. Bari bafite amateraniro hamwe n'abizera mu gashyamba k'uwitwa Lovett
muri Leta ya Ohio. Iri yerekwa ryakomojweho yarihawe ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura wari wayobowe n'umugabo we ku wa
mbere w'Isabato nyuma ya saa sita tariki ya 14, Werurwe, 1858. Abakusanyije Inyandiko.
mwene data Palmer ururimi ruragobwa nanirwa kuvuga ibyo nifuzaga kuvuga. Nuko rusa
n'urubaye runini kandi rugwa ikinya. Ubukonje budasanzwe bwafashe umutima wanjye,
bwahuranya mu mutwe maze buramanuka buca mu ruhande rwanjye rw'iburyo bw'impagarike
y'umubiri wanjye. Namaze akanya nagagaye nta cyo numva; ariko nakanguwe n'ijwi ry'isengesho
rivuye ku mutima. Nagerageje gukoresha amaboko n'amaguru byo mu ruhande rw'ibumoso ariko
ntacyo byashoboraga gukora rwose. Namaze igihe gito numva nta cyizere cyo kubaho mfite. -
Spiritual Gifts, Vol. 2, p. 271. [3UB87]
Kwandika Inkuru y'Intambara Ikomeye. Namaze ibyumweru byinshi ntashobora kumva ikintu
gitsikamiye ukuboko kwanjye, ndetse n'amazi y'ubutita asutswe ku mutwe wanjye. Ubwo
nageragezaga guhaguruka ngo ntambuke, akenshi naragwaguzaga, ndetse rimwe na rimwe nkagwa
hasi. Muri ibyo bihe ni bwo natangiye kwandika Intambara Ikomeye. Bigitangira nashoboraga
kwandika urupapuro rumwe ku munsi, nuko nkaruhuka iminsi itatu, ariko uko nakomezaga kujya
mbere nandika, imbaraga zariyongereye. Kugwa ikinya k'umutwe wanjye ntacyo bwatwaye
ubwenge bwanjye, kandi mbere y'uko nsoza icyo gitabo, [cy'Impano z'Umwuka, igitabo cya 1120,
ingaruka z'icyo kibazo nari nagize zarashize burundu. -Spiritual Gifts, Vol. 2, p. 272. [3UB87]
Neretswe Amayeri ya Satani yo Kuburizamo Igitabo. - Ubwo nari mu nama i Battle Creek muri
Kamena, 1858, nagize iyerekwa. Muri iryo yerekwa, nabonye ko mu gitero gitunguranye Satani
yangabyeho ubwo nari Jackson, yari agambiriye kunyica kugira ngo aburizemo igitabo nari ngiye
kwandika. Nyamara, abamarayika b'Imana boherejwe kuntabara ngo banyarure mu ngaruka
z'igitero cya Satani. Mu bindi bintu nabonye, neretswe ko nzagira umugisha w'amagara mazima
biruse uko nari nsanzwe merewe Satani atarangabaho igitero cy'i Jackson. - Spiritual Gifts, Vol.
2, p. 272. [3UB87]
IMPANO ZA MWUKA, UMUZINGO WA GATATU N'UWA KANE
Kwandika Amateka y'Isezerano rya Kera (1863-1864). - Nyuma y'uko tuvuye mu burasirazuba
[ku wa 21, Ukuboza, 1863], natangiye kwandika Impano za Mwuka umuzingo wa gatatu nizeye
ko nzabona igitabo gifite ingano nashoboraga gufatanya n'ibihamya byari gufasha mu kurema
[Impano za Mwuka] umuzingo wa kane. Ubwo nandikaga, igitekerezo [3UB87]
20 Ibwiriza ryerekeye icapwa ry'igitabo cy'Impano za Mwuka- Intambara Ikomeye hagati ya Kristo Abamarayika be na Satani n'Abadayimoni be
ndetse n'urutonde rw'ibice byacyo byatanzwe na James White mu kinyamakuru cy'Urwibutso n'Integuza (Review and Herald, September 9, 1858)
ku mpapuro ebyiri zisoza.
"Impano za Mwaka
Iki ni igitabo cya paji 224 cyanditswe na Ellen White gifite ijambo ry'ibanze ku byerekeye guhoraho kw'impano za Mwuka ryanditswe na Mwene
data R. F. Cornell.
"Igitabo cy'Impano za Mwuka cyangwa Intambara Ikomeye cyamaze koherezwa ku bantu bose bagitumije. Nihagira utakibonera ku gihe
abitumenyeshe."
Igitabo cyateguranwe umurava kandi gikorwamo ingeri ebyiri cyangwa zirenzeho.
cyaje imbere yanjye ubwo nabonaga ko bidashoboka gushyira ibyo nashakaga kwandika byose
[ku mateka y'Isezerano rya Kera] mu mpapuro nke nk'uko nari narabiteganyije mbere.
Narabisobanukiwe maze umuzingo wa gatatu urangira ufite paji 304. [3UB88]
Hanyuma, natangiye kwandika umuzingo wa kane, ariko mbere y'uko ndangiza umurimo wanjye,
ubwo nari ndi gutegura ingingo ivuga ku buzima ngo nyohereze abacapyi, naje guhamagarirwa
kujya i Monterey. Twagiyeyo bityo sinabasha kurangirizayo uwo murimo nk'uko twari tubyiteze.
Byabaye ngombwa ko ngaruka kurangiza ya ngingo yo koherereza abacapyi... [3UB88]
Nanditse mu gihe kirenga umwaka ntatezuka. Muri rusange natangiraga kwandika saa moya
z'igitondo ngakomeza kugeza saa moya z'ijoro, hanyuma nkareka kwandika ngo nsome nkosora
impapuro zigiye gucapwa.21 - Manuscript 7, 1867. [3UB88]
Iriburiro ry'Umwanditsi Ryagaragaje Inkomoko y'Iyerekwa. - Mu kwandika umuzingo muto
wa gatatu ngo nywushyikirize abantu, nahumurizwaga n'uko nemeraga ko Uwiteka yari yarangize
igikoresho cye cyoroheje ngo ncane imirasire y'umucyo uhebuje ku byabaye mu gihe cyashize.
Amateka yera yerekeye abantu bera babayeho mu gihe cya kera avugwa mu nshamake.... [3UB88]
Kuva naragaragarijwe mu iyerekwa ibihamya bikomeye byo kwizera bifitanye isano n'amateka
y'abakurambere bera; ni nako kandi nabonye igihamya cy'ingenzi ko Imana itigeze ikerensa icyaha
cy'ubuhakanyi. Narushijeho kwemera kurusha mbere hose ko kwirengagiza cyangwa
kugusuzugura uku kuri ku bushake bikozwe n'abantu bamwe bakuzi neza ari inkingi zikomeye zo
kutiringirwa. Niba ibyo nanditse kuri izi ngingo hari uwo bizafasha, mureke Imana ibihimbarizwe.
[3UB88]
Ubwo natangiraga kwandika, nari niringiye ko byose bishyirwa muri uyu muzingo, ariko nsabwa
guhagarika iby'amateka y'Abaheburayo, ngatangira inkuru za Sawuli, Dawidi, Salomo n'abandi,
maze mu wundi muzingo nkandika ku ngingo y'ubuzima." -Spiritual Gifts, Vol. 3, pp. 5, 6 (E. G.
W. Preface) [3UB88]
21 Gucapa ibitabo muri iki gihe byakorwaga buhoro buhoro icyigisho ku cyigisho. Ubwo umurimo wo kwandikisha intoki wari ugikomeje,
kwandikisha imashini byari byaratangiye nuko gucapa bigatangira. mbere y'uko kwandikisha intoki birangira. Bityo rero, kwandika no gusoma
inyandiko zigiye gucapwa byakorwaga mu gihe kimwe. Abakusanyije Inyandiko.
22 Igitabo cy'impano za Mwuka, umuzingo wa 4 cyacapwe mu mwaka wa 1864. Kurushaho gusobanura ijambo ry'ibanze byagaragaye mu Umwuka
w'Ubuhanuzi, umuzingo wa 1, 1870 no mu Abakurambere n'Abahanuzi (1890). Abakusanyije Inyandiko.
IGICE CYA 15
Ku wa 25, Werurwe, 1876. Jye na Mary Clough24 tuzakora uko dushoboye kose ngo umurimo
w'inyandiko zanjye ujye mbere. Ku bwanjye nta mucyo na mba mbona umurika kuri Michigan.25
Muri uyu mwaka ndiyumvamo ko umurimo wanjye ari ukwandika. Ngomba kwiheza, nkaguma
ahangaha kandi sinkwiriye kwemerera ibyo nibwira cyangwa ibyo nemezwa n'abandi ko
bihungabanya umwanzuro nafashe wo guhugira ku murimo wanjye kugeza urangiye. Imana
izamfasha niba nyizeye. - Letter 63, 1876. (Urwandiko rwandikiwe James White ku wa 25,
Werurwe, 1876.) [3UB89]
Ku wa 4. - Mata. Mu minsi ishize twagiye twakira abashyitsi hafi ya buri munsi, ariko ngerageza
kwibanda ku murimo wanjye wo kwandika, kandi[3UB89]
23 Byacapwe mu gitabo cy'Umwuka w'Ubuhanuzi (The Spirit of Prophesy, vol. 2), yandika ku mibereyo ya Kristo kuva ku ivuka rye kugeza ku
kwinjirana intsinzi muri Yerusalemu. 14 Mary Clough ni umukobwa Ellen G. White yari abereye nyina wabo. Yari uw'umuvandimwe we witwaga
Caroline. Yari umukristo w'indahemuka nubwo atari Umudivendisiti w'Umunsi wa Karindwi. Yabaye umufasha wa Ellen White mu gutegura
inyandiko ze igihe kirekire. Mu gihe cy'ingendo za Ellen White n'umugabo we, yakoraga nk'ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa byabo kandi
akandika byigisho byasohokaga mu binyamakuru by'umwihariko ibyerekeye ibibwirizwa bya Ellen White wimbwirwaruhame zerekeye kwirinda
(kwitungira amagara mazima). Abakusanyije inyandiko. 15 Ku wa 22, Werurwe, James White yavuye i Oakland aho bari barubatse urugo nuko
yitabira inama Inteko Nkuru Rusange i Battle Creek muri Michigan. We n'umugore we batandukanye igihe kingana Kiminsi mirongo itandatu
n'itandatu kugeza ubwo bongeye guhurira mu materaniro makuru yabereye Kansas ku wa 27, Gicurasi. Muri iyi minsi yandikiraga umugabo we
hafi ya buri munsi ndetse rimwe na rimwe akandikira n'abandi. Abakusanyije inyandiko.
buri munsi ngakora uko nshoboye. Buri munsi nshobora kwandika kimwe cya kabiri cy'umunsi...
[3UB90]
Mary ari mu biro naho jyewe ndi mu cyumba cyo hejuru ndi kwandika... [3UB90]
Nagize umudendezo uhagije wo gusenga no gushyikirana n'Imana bihebuje mu masaha ya nijoro
na mu gitondo cya kare nkangutse. Ndi kurushaho kugwiza imbaraga, ariko nkabona ko
kwivunisha uko ari ko kose kungiraho ingaruka zikomeye ku buryo bitwara igihe ngo nongere
gusubizwamo intege. Niringiye Imana. Mfite icyizere ko Imana izamfasha mu muhati nkoresha
ngo mbashe kumenyekanisha ukuri n'umucyo yampaye ngo mbigeze ku bwoko bwayo. - Letter 3,
1876. [3UB90]
Ku wa 7, Mata. -Ingingo z'ibyigisho by'agahebuzo zaje mu ntekerezo zanjye. Nizera Imana kandi
imfasha kubyandika. Maze gusiga Mary ho impapuro makumyabiri n'enye. Akora neza umurimo
wo kwandukura ibyo nandika. Bizaba bisaba ko hari inshingano yumvikana neza isaba ko
mpamagarirwa kuva muri uyu murimo nkajya mu materaniro makuru. Nshaka kuvuga ko nshaka
gukora uko nshoboye ngo ndangize ibyo ndi kwandika ku gitabo kimwe mbere y'uko njya ahandi
hantu. [3UB90]
... Abo mu Burasirazuba ntibazambona mu gihe cy'umwaka wose keretse ninumva Imana
impamagariye kujyayo. Imana yampaye umurimo wanjye kandi nzawukora niba nshobora
guhabwa umudendezo. -Letter 4, 1876. [3UB90]
Ku wa 8, Mata. -Mfite umudendezo wo kwandika kandi ninginga Imana buri munsi ngo ingire
inama kandi ngo nuzuzwe Mwuka wayo. Iyo ibyo birangiye, nizera ko nzabona ubufasha,
imbaraga n'ubuntu bimbashisha gukora iby'ubushake bw'Imana... [3UB90]
Sinigeze mbona amahirwe yo kwandika nkaya mu mibereho yanjye ni yo mpamvu ngiye
kuyakoresha neza uko nshoboye... [3UB90]
Mbese bizagenda bite abakuru [J. H.] Waggoner na [J. N.] Loughborough nibasomerwa inyandiko
yanjye nandikisha inkoti? Niba hari ijambo ryerekeye ingingo z'amahameshingiro ritumvikana
nk'uko bikwiriye, Waggoner azarigaragaza (Waggoner). - Letter 4a, 1876. [3UB90]
Ku wa 8, Mata. -Umugabo wanjye yanyandikiye ko nshobora kubona ubutumire bwo kwitabira
inama y'Inteko Nkuru Rusange, ariko sinshobora guhaguruka ngo mve mu byo nizera ko ariyo
nshingano yanjye muri ibi bihe. Muri iki gihe mfite umurimo udasanzwe wo kwandika ibyo
Uwiteka yanyeretse... [3UB90]
26 Ubwo umukuru J. H. Waggoner yahindukaga Umudiventisiti w'Umunsi wa Karindwi yari umwanditsi ukosora ikinyamakuru kandí agakora mu
icapiro. -Abakusanyije Inyandiko.
Mfite umurimo nkwiriye gukora wambereye umutwaro uremereye umutima wanjye. Uburyo uyu
murimo ukomeye nta wundi ubizi uretse Imana yonyine. [3UB91]
Byongeye kandi, mu gihe mpugiye muri uyu murimo, nkeneye umwanya wo guturisha intekerezo
zanjye zigatekana. Sinshaka ibintera guhagarika umutima cyangwa ngo negerane n'abantu bacu
bazarangaza intekerezo zanjye. Uyu ni umurimo ukomeye, kandi mpora ntakira Imana buri munsi
ngo impe Mwuka wayo amfashe gukora uyu murimo neza. -Letter 40, 1876. (Urwandiko
yandikiwe uwitwa Lucinda Hall, kuwa 8, Mata, 1876). [3UB91]
Ku wa 14, Mata.- Bingaragarira ko inyandiko zanjye ari ingirakamaro, ariko jye ndi
umunyantegenke rwose, kandi sinshoboye gukorana uyu murimo gukiranuka. Nagiye ninginga
Imana ngo inyuzuze Mwuka wayo Wera, ngo nomatanywe n'ijuru bityo uyu murimo ukorwe neza.
Sinshobora gukora uyu murimo ntafite umugisha udasanzwe w'Imana. -Letter 7, 1876, P. 2.
[3UB91]
Ku wa 16, Mata. - Uyu munsi nanditse impapuro nyinshi. Mary na we ari gukora cyane ankurikiye.
Ashimishwa cyane n'ingingo zimwe. Iyo amaze kwandukura ibyo mba nandikishe intoki
arabinzanira, akabinsomera. Uyu munsi yanyeretse ikirundo cy'impapuro zandikishijwe intoki yari
yateguye.27[3UB91]
Ndumva mfite umudendezo n'amahoro cyane. Ndumva urukundo ruhebuje rwa Kristo rusabye mu
mutima wanjye. Iyo mbibonye binshisha bugufi maze Yesu agashyirwa hejuru imbere yanjye.
Yooo, mbega uburyo nkumbuye wa mushyikirano no kubana na Yesu bituzamura tukajya hejuru
y'ibintu byo mu mibereho yacu bishira. Mba mfite ubwuzu bwo kumva nkiranukiye Imana no
kugira Mwuka wayo uhora ampamiriza ko ndi umwana w'Imana rwose. -Letter 8, 1876. [3UB91]
Ku wa 18, Mata. -Twagiye mu mujyi wa San Francisco mu ijoro ryo ku wa mbere w'Isabato.
Nigishije iteraniro rinini ry'abantu bo hanze babikunze. Nigishije icyigisho cy'imigati n'amafi Yesu
yagaburiye abantu bagera ku bihumbi icumi kuby'imbaraga ze zikora ibitangaza, ... bakomezaga
guteranya ibyo byokurya nyuma y'uko Umukiza ahaye umugisha ibyo byokurya byari bike.
Nigishije kandi ku nkuru ya Kristo agendesha amaguru hejuru y'inyanja, n'Abayuda bamusaba
ikimenyetso ko ari Umwana w'Imana. Umuturanyi wari uturiye urusengero hafi y'ubusitani
rusange nawe yari ahari. Nizeye ko izina rye ari Cragg. Abantu bose bari bateze amatwi bahugutse
bampanze amaso kandi bamwe banabihamisha amajwi yabo... [3UB91]
27 Kugeza iki gihe inyandiko zose zari ku mpapuro zandikishije intoki. Abandika n'imashini ntibigeze bakora umurimo wa Ellen White kugeza mu
mwaka wa 1883 ubwo hari hashize imyaka ibiri umugabo we apfuye. Abakusanyije inyandiko.
28 Paji ntizari kwandikwa mu buryo butambitse ahubwo zanditswe mu buryo buhagaze ku buryo byari gufasha abantu kugira impinduka bazikoraho
aho byari kuba ngombwa.
Ku wa 26, Ukwakira. -Tugeze aho umurimo utatworoheye kandi usaba kwihuta kugira ngo
dusohore umuzingo wa kabiri w' Umwuka w'Ubuhanuzi. Hari inyandiko eshatu nshya zamaze
gucapwa. Nituguma hano [i Battle Creek] mu byumweru bine, tuzarangiza gutunganya iki gitabo
bityo umutwaro uremereye wo guhagarikwa umutima nacyo uve mu ntekerezo zanjye.29 - Letter
46, 1876. (Yandikiwe W. C. White n'umugore we, ku wa 26, Ukwakira, 1876). [3UB94]
29 Igitabo Cyamamajwe. - Umuzingo wa kabiri w'Unwuka w'Ubuhanuzi, wanditswe na madame Ellen G. White, mu minsi mike uzaba urangiye.
Iki gitabo ni inyandiko ikora ku mutima isesengura ibyo kuza kwa Kristo kuri iyi si, ubuzima bwe, inyigisho ze n'ibitangaza bye, kandi inshuti za
madame Ellen G. White zizagifata nk'igitabo cy'agaciro katagerwa. Gishobora kugezwa ku bantu binyuze gusa mu kucyohereza mu iposita kugeza
ku bunane bw'uyu mwaka, kandi hejuru y'ibyo abazakigura bazajya bagabanyirizwaho kimwe cya kane (25%) cy'igiciro cyacyo gisanzwe. Review
and Herald, Nov. 9,
1876.
Icyo Gitabo Cyashimwe na Uriah Smith, wakosoraga ikinyamakuru cy'Urwibutso n'Integuza. -Twiteguye kuvuga iby'iki gitabo ubu cyamaze
gushyirwa ahagaragara, ko ari umuzingo uhebuje indi yigeze isohoka muri ibi biro. Ni umuzingo uvuga ku mugabane w'intambara ikomeye hagati
ya Kristo na Satani iboneka mu buzima n'umurimo, mu nyigisho n'ibitangaza bya Kristo kuri iyi si. Abantu benshi bagiye bashishikarira kwandika
iby'ubuzima bwa Kristo; ariko inyandiko zabo iyo uzigereranyije n'iki gitabo, zisa nk'aho ari imyambaro y'inyuma ku mubiri. Tubivuze neza, ubu
dufite isura y'imbere y'umurimo utangaje w'Imana muri iki gihe. Kandi niba umusomyi afite umutima ushobora gukorwaho, akagira
amarangamutima akorwaho ndetse n'imitekerereze ishobora kwakira ukugaragazwa neza kw'ibintu byabayeho bikora ku mutima, ndetse akagira
umutima wo kunywa ku masomo y'ubutungane, kwizera n'urukundo barebeye ku rugero rw'ijuru Kristo yatanze, uwo muntu muri iki gitabo
azasangamo amakuru azakoresha ubwo bushobozi bwose afite. Ariko igihebuje byose ni isura nziza idahanagurika iki gitabo gisiga mu ntekerezo
z'abagisoma. Iki gitabo cyagombye gúkwirakwizwa hose hakoreshejwe inzira zose. Review and Herald, Nov. 30, 1876.
IGICE CYA 16
30 Kubera ko mu ntekerezo za Ellen White inyandiko zose zivuga ku ntambara imaze gihe kirekire zari umugabane w'inkuru y'intambara ikomeye,
iki gice cyibanda ku mugabane w'inkuru y'ibyabaye nyuma y'uko Bibiliya yandikwa nk'uko biboneka mu Umwuka w'Ubuhanuzi, umuzingo wa 4
wasohotse mu mwaka wa 1884 no mu gitabo cy'Intambara Ikomeye cyasohotse mu mwaka wa 1888. Inyandiko irambuye y'imibereho ya Kristo
yagombaga kujya mu Uwijuzwa Ibihe Byose ni yo iravugwa mu gice gikurikiraho. -Abakusanyije Inyandiko.
Ibintu bikomeye biri imbere yacu, kandi dushaka guhamagara abantu ngo bave mu kayubi barimo
bityo bitegure uriya munsi. Ibintu by'iteka ryose bihora biza mu iyerekwa ryanjye amanywa na
nijoro. Ibintu by'isi by'igihe gito bihanagurika mu maso yanjye. Ubungubu ntidukwiriye kurekura
icyizere cyacu, ahubwo tugire ibyiringiro birajegajega, ndetse birenze ibyo twigeze tugira. Kugeza
ubu Uwiteka yaradufashije, kandi azakomeza kudufasha kugeza ku iherezo. Tuzajya tureba ku
nkingi z'urwibutso, ari zo bimenyetso bitwibutsa ibyo Uwiteka yadukoreye kugira ngo
biduhumurize kandi bidukize ukuboko k'umurimbuzi. -Letter Ĭla, 1884. [3UB96]
Amateka Yahishuwe mu Mayerekwa mu Bihe Bitandukanye. Amurikiwe na Mwuka
Muziranenge, umwanditsi w'iki gitabo yahishuriwe urugamba rw'intambara iri hagati y'icyiza
n'ikibi imaze igihe kandi igikomeje. Mu bihe binyuranye nagiye nemererwa kwitegereza
imigendekere yiyo ntambara ikomeye ishyamiranyije Kristo, Umwami w'ubugingo kandi akaba
Inkomoko y'agakiza kacu na Satani, umugenga w'ikibi, isoko y'icyaha kandi akaba uwa mbere
wagomeye amategeko y'Imana azira inenge. - Intambara Ikomeye, p. 13. [3UB96]
Amayerekwa y'Igihe Cyahize n'Ikizaza mu Gihe Nandika. - Igihe ndi kwandikisha ikaramu
yanjye, mpishurirwa ibintu bitangaje byo mu gihe cyashize, iby'iki gihe ndetse n'iby'ahazaza. -
Letter 86,1906. [3UB96]
Amateka y'Ubugorozi Yahishuriwe mu Iyerekwa. - Ibendera ry'umutware w'isinagogi ya Satani
ryashyizwe hejuru, maze ikinyoma gisa nk'igikora umwiyereko kubw'intsinzi gifite, maze binyuze
mu buntu bagiriwe n'Imana, abagorozi barwana urugamba n'ingabo z'umwijima kandi
bararutsinda. Nagiye nerekwa ibyagiye biba mu mateka y'abagorozi. Nzi neza ko Umwami Yesu
n'abamarayika be bagiye bitegerezanya ubwuzu bwinshi urugamba rwo kurwanya imbaraga za
Satani wahurije hamwe ingabo ze nabantu b'abagome afite umugambi wo kuzimya umucyo
mvajuru, umuriro w'ubwami bw'Imana. Ku bwa Kristo bababajwe no gukwenwa, barasuzugurwa,
ndetse bangwa n'abantu batari bazi Imana. Bahinduwe urw'amenyo kandi baratotezwa kugeza
n'ubwo bicwa, bitewe n'uko batashoboraga gutatira ukwizera kwabo. -Letter 48, 1894. [3UB96]
Ibyeretswe Ellen White mu Myaka Myinshi Mbere y'uko Asura Uburayi mu Myaka ya 1885-
1887. Mu myaka myinshi ishize, neretswe umurimo w'ubutumwa bwa mbere muri ibi bihugu:
Suwede n'ibindi bihugu byo mu majyaruguru. Kandi neretswe ibyajyaga kubaho bisa rwose
n'ibyavuzwe haruguru [kubwiriza abana mu gihugu cya Suwede]. -Ellen G. White, Historical
Sketches of the Foreign Missions of the Seventh-day Adventists (Basel, 1886), p.108. [3UB96]
Igice Kivuga ku Gihe cy'Amakuba. -Twasomye icyigisho cyerekeye igihe cy'amakuba. Mwene
data Smith atekereza ko iki gice kidakwiriye [3UB96] gusigara kidashyizwe muri uyu muzingo wa
kane. Avuga ko nta nteruro n'imwe ikirimo idakenewe. Ibi bigaragaza ko cyamukoze ku mutima
cyane bityo natekereje ko ari ngombwa kukwandikira mvuga kuri iyi ngingo. Nasomye icyo gice
kandi mbona cyifitemo imbaraga zitangaje. Mbona ko nta mpamvu n'imwe yatuma tukivana mu
gitabo kizagurishwa muri rusange no ku batizera.1 - Letter 59, 1884. [3UB97]
31 Iki gitabo cyacapwe n'icapiro ryitwa Pacific Press muri Nzeri, 1884 kandi cyitwa Intambara Ikomeye, umuzingo wa 4. Uyu muzingo mwifuje
cyane noncho urahari kandi twizeye ko uzasubiza ibirenze ibyifuzo byanyu mwari muwutegerezanyije. Twarawusomye kandi turawusesengura
dusanga ufite ibyigisho biteye ubwuzu kuruta uko twabitekerezaga. Signs of Times, Oct. 2, 1884. Abakusanyije inyandiko.
butaka. Maze ubwo Imana yavugaga umunsi n'isaha byo kugaruka kwa Yesu, kandi igaha ubwoko
bwayo isezerano rihoraho iteka, Imana yavuze interuro imwe maze iraceceka mu gihe amagambo
yasesekaraga ku isi... [3UB98]
Nta kintu nzi na gito cyerekeye igihe cyavuzwe n'ijwi ry'Imana. Numvise isaha itangazwa, ariko
ubwo nari mvuye mu iyerekwa sinibukaga iyo saha. Ibintu nk'ibyo bitangaje byanciye imbere ku
buryo nta mvugo ikwiriye yo kubirondora. Byose byari ibintu by'ukuri kandi bifatika kuri jye kuko
ubwo ibyo byarangiraga hagaragaye igicu kinini cy'umweru, kuri cyo hari hicaye Umwana
w'umuntu. Letter 38, 1888. (Byacapwe mu Butumwa Bwatoranyijwe, Igitabo cya 1, p. 87). [3UB98]
Gusoma no Gukosora Ibyanditswe ku Mpapuro Umurimo wa Nyuma ku Gitabo. - Nasomye
inyandiko y'ikaramu y'ibice bitatu biheruka. Nabonye gusa ko byose bitunganye rwose kandi
biteye ubwuzu mu buryo bukomeye. Nshimishijwe n'uko wohereje izi paji kandi ndifuza kubona
igitabo, ndetse nkabona igitabo cya mbere munyoherereje kivuye mu icapiro. [3UB98]
Isabato ishize yabaye igihe kinejeje rwose kandi gihebuje. Nigishije kuri bimwe mu bivugwa
byasesenguwe muri ibi bice biheruka kandi mu materaniro habayeho gukorwa ku mutima cyane.
- Letter 57, 1884. [3UB98]
Intambwe Zatewe ngo Kibe Igitabo Gihebuje. Mu gutegura iki gitabo, hakoreshejwe abakozi
bashoboye kandi hashowemo amafaranga menshi kugira ngo uyu muzingo ushyirwe imbere
y'abatuye isi wanditswe mu buryo bwiza buhebuje uko byashoboka kose... [3UB98]
Uwiteka ni we wankanguriye kwandika iki gitabo kugira ngo gikwirakwizwe mu bice byose by'isi
mu buryo bwihuse kubera ko imiburo ikirimo ari ingirakamaro mu gutegura ishyanga rizahagarara
mu munsi w'Uwiteka. -Manuscript 24, 1891. [3UB98]
Ibyo Ellen White Yanyuzemo Ubwo Yandikaga Intambara Ikomeye. - Nahatiwe na Mwuka
w'Uwiteka kwandika kiriya gitabo, kandi ubwo nacyandikaga numvise umutima wanjye
uremerewe n'umutwaro ukomeye. Nari nzi ko igihe cyari gito kandi ko ibyari bigiye kutugeraho
vuba bidatinze amaherezo byajyaga kuza bitunguranye cyane kandi byihuta, nk'uko byagaragajwe
mu magambo y'Ibyanditswe Byera ngo: "Kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w'Umwami
wacu uzaza nk'uko umujura aza nijoro" (1Abatesalonike 5: 2). [3UB98]
Uwiteka yanshyize imbere ibintu byihutirwa cyane muri iki gihe kandi bigenda bikagera mu gihe
kizaza. Nabwiwe aya magambo ntegekwa ngo: "Andika mu gitabo ibintu wabonye n'ibyo
wumvise, kandi ucyoherereze abantu bose; kuko igihe kiri bugufi ubwo amateka azisubiramo."
Nagiye nkangurwa saa saba, saa munani cyangwa saa cyenda z'ijoro mfite ingingo runaka yakoze
cyane ku ntekerezo zanjye nk'ivuzwe n'ijwi ry'Imana. [3UB98] Neretswe ko benshi mu bantu bacu
bari basinziriye mu byaha byabo, kandi nubwo bavugaga ko ari Abakristo, bajyaga kurimbuka
keretse gusa baramutse bahindutse. [3UB99]
Ubwo ukuri kwanyuzwaga imbere yanjye mu mirongo yumvikana neza, nagerageje kugeza imbere
y'abandi ubutumwa bukomeye bwakoze ku mutima wanjye, kugira ngo buri wese abashe kumva
ko akwiriye kwigirira ubunararibonye bwe ku giti mu byerekeye iyobokamana, akimenyera
Umukiza ubwe, agaharanira ubwe kugera ku kwihana, kwizera, urukundo, ibyiringiro no kwera.
[3UB99]
Nahamirijwe ko nta gihe cyo gutakaza kikiriho. Gucyaha n'imiburo bigomba gutangwa; amatorero
yacu agomba gukangurwa, kandi akigishwa kugira ngo aburire abantu bose ashobora kugeraho
maze atangaze ko inkota ije kandi ko umujinya w'Imana uzasukwa ku isi yasayishije mu bibi
utagitinze. Neretswe ko abantu benshi bazumva umuburo. Intekerezo zabo zari kuzategurirwa
gusobanukirwa neza n'ibintu uwo muburo ubereka. [3UB99]
Neretswe ko igihe cyanjye kirekire nagihariye kuvugana n'abantu kandi byari ingenzi cyane ko
nirundurira mu kwandika ingingo z'ingenzi zo gushyira mu muzingo wa kane. Neretswe ko
umuburo ugomba kugenda ukagera aho intumwa nzima itashoboraga kujya, kandi wari
gukangurira abantu benshi kwita ku bintu bikomeye bigomba kubaho mu bikorwa bisoza
by'amateka y'iyi si. [3UB99]
Ubwo nahishurirwaga imibereho y'itorero n'isi muri rusange, kandi nkitegereza ibiteye ubwoba
byari imbere yacu, naratangaye cyane; kandi ijoro ku rindi ubwo abandi bantu bose babaga
basinziriye, nandikaga ibyo Imana yanyeretse. Neretswe inyigisho z'ubuyobe zajyaga kwaduka,
nerekwa ibinyoma byari guhabwa intebe, kandi nerekwa imbaraga ya Satani ikora ibitangaza
(abiyita Kristo bajyaga kwaduka) yari kuzayobya umugabane munini w'abavuga ko bizera Imana,
ndetse byaba bishoboka ikayobya n'intore. [3UB99]
Mbese uyu ni umurimo w'Imana? Nzi ko ari wo, kandi abantu bacu bahamya ko bawizera.
Umuburo n'inyigisho byo muri iki gitabo bikenewe n'abantu bose bavuga ko bizera ukuri
kugenewe iki gihe. -Letter 1, 1890. [3UB99]
32 Kubwa Ellen White, ingeri y'Intambara Ikomeye yo mu mwaka wa 1888 yari icyitwa Umuzingo wa 4 mu kugaragaza inkuru y'intambara ikomeye
kandi akenshi ni ko yayitaga. Abakusanyije Inyandiko.
IGICE CYA 17
Ku wa 15, Nyakanga, 1892. - Muri iki cyumweru nabashishijwe gutangira kwandika ku buzima
bwa Kristo. Mbega uburyo numva ntashyitse kandi ntashoboye kuvuga ibintu bigurumana mu
mutima wanjye byerekeye umurimo wa Kristo! Natinyutse kwinjira muri uyu murimo bingoye
cyane. Urimo ibintu byinshi cyane. Mbese nzavuga iki, kandi ni iki nzareka? Ndara amajoro
ninginga Uwiteka ngo Mwuka Wera angenderere kandi ambeho... [3UB100]
Ngendera imbere y'Imana mpinda umushyitsi. Sinzi uko navuga cyangwa ngo nandikishe ikaramu
ingingo yagutse ivuga iby'igitambo gihongerera ibyaha. Ntabwo nzi uburyo nakwandika ibyigisho
birambuye mu mbaraga nzima nk'uko bica imbere yanjye. Mpindishwa umushyitsi n'ubwoba
ntinya ko kubw'amagambo yanjye yoroheje nshobora gupfobya inama ikomeye y'agakiza. Nicisha
bugufi mu mutima ntangaye no mu cyubahiro gikomeye imbere y'Imana maze nkavuga nti:
"Mbese ni nde ukwiriye gukora ibi bintu?" -Letter 40, 1892. [3UB100]
33 Ajenda
Ku wa 23, Gicurasi, 1893. Muri iki gitondo hari ikibunda n'imvura. Nanditse ku buzima bwa Kristo
kuva saa kumi z'igitondo. Iyaba Mwuka Wera yabaga kuri jye kugira ngo ikaramu yanjye yandike
amagambo azamenyesha abandi umucyo Uwiteka yashimye kumpa mu mbabazi n'urukundo bye
bikomeye. - Manuscript 80, 1893. [3UB101]
Ku wa 2, Nyakanga, 1893. - Buri munsi nandika ku buzima bwa Kristo. Igice kimwe gikangurira
intekerezo zanjye kwandika ku zindi ngingo ku buryo mfite ibitabo bitandukanye ndi kwandikaho.
Mpa Linden ukiri muto inyandiko mba nandikishije ikaramu ngo azinjyanire bitewe n'uko ntinya
ko zishobora gutakara, kandi nifuza gukoresha umwanya uruseho nandika ku ngingo zimwe. -
Letter 132, 1893. (Byandikiwe i New Zealand). [3UB101]
Ku wa 15, Kamena, 1893. Mpangayikishijwe no gusohora igitabo kivuga ku buzima bwa Kristo.
Marian Davis anyereka ibice n'ibyigisho nkwiriye kwandikaho njye mbona mu by'ukuri
bidakeneye kwandikwaho. Nkeneye undi mucyo kuri byo. Ibi sinzigera mbyinjiramo keretse
Mwuka w'Uwiteka nanyobora. Inyubako y'umunara n'intambara z'abami ntibiremerera intekerezo
zanjye, ahubwo ingingo zivuga ku buzima Kristo, imico ye igaragaza Data wa twese ndetse
n'imigani y'ingenzi dukwiriye gusobanukirwa twese kandi tugashyira mu bikorwa ibiyirimo, ibyo
ni byo nzatindaho. Letter 131, 1893. [3UB101]
Ku wa 7, Nyakanga, 1893. Nagiye nkwandikira ubutumwa bwose twumvise ku byagiye muri...
[Amerika], kandi ubwo mwene data Linden yagendaga, nakoherereje urwandiko n'inyandiko
y'intoki... harimo ibintu bimwe bivuga ku buzima bwa Kristo... Ibivuga ku buzima bwa Kristo
bishobora gukoreshwa nk'ingingo zirambuye zandikwa ku kinyamakuru. -Letter 133, 1893.
[3UB101]
Mu mpera zumwaka wa 1894. -Byemerejwe mu nama ko nandika ku buzima bwa Kristo; ariko se
ni gute nabikora kurusha uko nabikoze mu gihe cyashize? Ndemerewe n'ibibazo ndetse n'uko mu
by'ukuri ibintu bimeze hirya no hino... [3UB101]
Nanditse bike cyane ku buzima bwa Kristo, kandi byagiye biba ngombwa kenshi ko nzana Marian
ngo amfashe ntitaye ku murimo wo k wandika ku buzima bwa Kristo yagombaga gukora mu bihe
bigoye, agakusanya ibyo akura mu nyandiko zanjye zose agira ibyo akura aha n'ibindi hariya,
murongo neza uko ashoboye kose. Ariko ubungubu ari gukora neza, iyaba gusa nashoboraga
kumva nisanzuye kugira ngo intekerezo zanjye zose nzerekeze ku murimo. Marian yigishijwe
kandi atozwa gukora uyu murimo; kandi nk'uko nagiye ntekereza inshuro nyinshi mbere hose, ubu
ntekereza ko Imana nibishaka, nyuma yo gusoza uru rwandiko nzabasha kwandika ku buzima bwa
Kristo. -Letter 55, 1894. [3UB101]
Ku wa 25, Ukwakira 1894. Marian ari gukora umurimo umugoye cyane bikabije. Mbona umwanya
muto cyane wo kwandika ku buzima bwa [3UB101] Kristo. Ndi kwakira inzandiko ubudatuza
zisaba gusubizwa, kandi sinatinyuka gusuzugura ibibazo by'ingenzi mba namenyeshejwe.
Byongeye kandi, hari namatorero ngomba gusura. Hari ibihamya byihariye ngomba kwandika
n'ibindi bintu byinshi binkenera bikandushya ndetse bikantwara igihe cyanjye. Marian yakirana
ubwuzu urwandiko rwose nandikira abandi kugira ngo ashakemo interuro ashobora gukoresha mu
kwandika ku buzima bwa Kristo. Yagiye akusanya inyandiko yose yerekeye ibyigisho Kristo
yigishije abigishwa be abikuye aho yashoboraga kubona hose. Amateraniro makuru nasoza, kuko
ari amateraniro y'ingenzi cyane, nzashaka ahantu njya kugira ngo mbone uko mpugira ku murimo
wo kwandika ku buzima bwa Kristo... [3UB102]
Mu matorero hari byinshi bigomba gukorwa, kandi sinashobora gukora uruhare rwanjye mu
kongera abagira ubwuzu bwo gusanga Umukiza kandi ngo nkore n'undi murimo mbona ko ari
ngombwa bitananije cyane ku buryo ntashobora kwegurira imbaraga zanjye mu kwandika
iby'ubuzima bwa Kristo. Mpagarikishwa umutima cyane no kwibaza inshingano yanjye iyo ari
yo... [3UB102]
Nafashe icyemezo cyo guharira igihe cyanjye cyose umurimo wo kwandika ibigomba kujya mu
bitabo bikwiriye gutegurwa vuba bidatinze. Nifuza kwandika ku buzima bwa Kristo, ku kwirinda
kwa Gikristo [Rengera Ubuzima], no gutegura Ibihamya nimero ya 34 [umuzingo wa 6] kubera
ko bikenewe cyane. Bizansaba kutongera kwandika cyane ingingo zijya mu binyamakuru, maze
muri uyu mwaka ndeke he kugira inyandiko y'ikiganza cyanjye isohoka mu Urwibutso n'Integuza,
Ibimenyetso by'ibihe, ndetse n'ibindi binyamakuru. [3UB102]
Ibyigisho byose bisohoka biriho umukono w'ikaramu yanjye ni bishyashya. Birambabaje kuba nta
bundi bufasha bwo kunoza imyandikire mfite. Úbu bufasha ndabukeneye cyane. Fanny [Bolton]
yagombye kumfasha cyane mu murimo wo kwandika iki gitabo iyaba atari afite ingingo nyinshi
agomba gutegurira gucapwa mu binyamakuru, ndetse n'inzandiko n'ibihamya byinshi agomba
kunoza ngo bihuze n'ibyo nshaka ndetse n'ubukene bw'abantu. [3UB102]
Ntacyo bimaze kwiringira ko hari ubufasha Marian Davis azatanga kugeza igihe igitabo kivuga ku
buzima bwa Kristo kizarangirira. Byambera byiza mbonye undi mukozi w'umuhanga ushobora
kwizerwa agashingwa umurimo wo gutegura ibigomba kujyanwa mu icapiro. Bene uwo mukozi
yaba ari uw'igiciro kuri jye. Ariko ikibazo ni iki, "Mbese umukozi nk'uwo namukura he?" Inshuro
nyinshi ubwonko bwanjye buba bunaniwe. Nandika paji nyinshi mbere y'uko mfata amafunguro
ya mugitondo. Mbyuka saa munani z'ijoro, saa cyenda cyangwa saa kumi... [3UB102]
Muzi ko insanganyamatsiko yanjye ari ubuzima bwa Kristo naba mvugira ku ruhimbi cyangwa
ahiherereye, naba nkoresha ijwi cyangwa [3UB102] nandika. Kugeza ubu, hafi y'ibintu byose
nanditse kuri iyi nsanganyamatsiko nabyanditswe mu masaha abandi baba basinziriye. -Letter 41,
1895. [3UB103]
Ku wa 6, Kamena, 1896. Ni inshuro nke cyane ntinyuka kwerekana ibyera kandi byo ku rwego
ruhanitse mu byerekeye ijuru. Akenshi nshyira ikaramu yanjye hasi maze nkavuga nti:
"Ntibishoboka, ntibishobokera abantu bapfa kwakira ukuri kw'iteka ryose n'amahame yera kandi
yimbitse, ndetse no kuvuga umumaro wabyo uhoraho." Mpagarara nk'utagira icyo azi kandi
w'impezamajyo. Imbaraga ikomeye y'ibitekerezo yigarurira impagarike yanjye yose maze
ngashyira ikaramu hasi nkavuga nti: "Ooo, Mwami, ndi umuntu upfa, ndi umunyantegenke,
ndoroheje kandi ndi umuswa; sinshobora kubona imvugo yo gusobanura ibyo umpishurira byera
kandi bikomeye. [3UB103]
Amagambo yanjye asa nadakwiriye. Mbura ibyiringiro byo kwambara ukuri Imana
yamenyekanishije kwerekeye agakiza kayo gakomeye, ukuri gukubiyemo uburyo butagabanije
Imana yitaga ku Mwana w'ikinege w'Imana Ihoraho. Ukuri kuzahoraho ibihe byose kugeza iteka
ryose, umugambi ukomeye wo gucungura umuntu wasabye byinshi kubw'agakiza Kinyokomuntu,
gushyira imbere y'abantu ubugingo buhwanye n'ubugingo bw'Imana ubwayo bene uku kuri
kuruzuye, kurimbitse kandi kurera cyane ku buryo amagambo y'umuntu cyangwa ikaramu ye
bidashobora kugusobanura uko bikwiriye. - Manuscript 23, 1896. [3UB103]
Ku wa 29, Nyakanga, 1897. - Nabyutse saa munani n'igice z'ijoro maze nsenga Imana mu izina
rya Yesu. Mfite imbaraga nke z'umubiri; ndababara umutwe kandi ijisho ryanjye ry'ibumoso
rirambabaza. Igihe nandika ku buzima bwa Kristo numva hari imbaraga impata. Nibagirwa
guhumeka nk'uko bikwiriye. Sinshobora kwihanganira ugukomera kw'imbaraga zinzaho igihe
ntekereza ku mibabaro Kristo yagiriye muri iyi si yacu. -Manuscript 70, 1897. [3UB103]
Ku wa 16, Nyakanga, 1896. -Inyandiko y'ikaramu ivuga iby" "Ubuzima bwa Kristo" iri hafi
koherezwa muri Amerika.34 Iyi nyandiko izitabwaho n'icapiro rya Pacific Press. Nakoresheje
abakozi benshi mu gutegura iki gitabo, cyane cyane Davis kandi ibi byantwaye ibihumbi bitatu
by'amadolari. Andi madolari ibihumbi bitatu azakenerwa mu kugiteguramo ibitabo bibiri
bizakwirakwizwa hirya no hino ku isi. Twizera ko bizagurishwa cyane. Nakoresheje igihe gito
kuri ibyo bitabo kubera ko kuvuga nigisha, kwandika ingingo zisohoka mu binyamakuru ndetse
no kwandika ibihamya byihariye byo guhangana no gutsimbura ibibi bigenda byaduka bituma
mpuga cyane. Letter 114, 1896. [3UB103]
34 Ibitandukanye n'ibyo yari yiteze, byasabye gutegereza kugeza mu itangira ry'umwaka wa 1898 ngo inyandiko irangire yoherezwe mu icapiro
rya Pacific Press. Iyo nyandiko yagiye yoherezwa icyigisho ku cyigisho kuko amayerekwa mashya yatumaga haboneka ibindi byo kongera muri
iyo nyandiko nubwo yabaga isa nk'iyarangiye. Abakusanyije inyandiko.
35 James Edson White yandikiye nyina ku wa 11, Gicurasi, 1900 amubwira ibinengwa ku ngan ishusho, igiciro n'ibishushanyo byari mu gitabo
cy'Uwifuzwa Ibihe Byose. Yanavuze ku byanditswe mu mu ka wo mu ngeri ya mbere. Yarabajije ati: "Ni uwuhe mumaro wo kwinjira mu myizerre
y'abandi nk'uko byakozwe mu mugereka w'iki gitabo?" Yagaragaje ko ibyanditswe muri uwo mugeeks byatumye ababwiririshabutumwa ibitabo
bahura n'ingorane mu kukigurisha.
IGICE CYA 18
36 Mu gutunganya igitabo cy'Uwifuzwa Ibihe Byose, izo nyandiko zakoreshejwe mu kugena uruhererekane rw'ibikorwa. Ubwo Marian Davis
yandikiraga umuyobozi w'icapiro rya Pacific Press ku wa 23, Ugushyingo, 1896 yaravuze ati, "Mu kwandika uruhererekane rw'ibice twakurikije
igitabo cya Andrews cyitwa Harmony nk'uko yanabikoze no mu cyitwa Life of Christ. Afatwa nk'umuyobozi mwiza cyane kandi inyandiko ze
zikoreshwa n'abanditsi bakomeye. Nta wundi tuzi watondetse inyandiko ze kumurusha. Igitabo cya Samuel J. Andrews cyitwa The Life of Our Lord
Upon the Earth cyacapwe bwa mbere mu mwaka wa 1861. Ingeri yo mu mwaka wa 1891 yari mu isomero rya Ellen White. Abakusanyije Inyandiko,
ubushishozi, kandi ndazemeza. Ndashima cyane kuko ubuzima bwanjye bwarinzwe kandi nkaba
mfite imbaraga no gusobanukirwa mu ntekerezo kuri iki gitabo ndetse no ku bindi. [3UB108]
Ubwo nateguraga igitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa, Imana yujuje umutima wanjye amahoro
ahebuje. Iki gitabo kizajya ahagaragara vuba bidatinze. Ubwo iki gitabo kizaba gitunganye ku
buryo cyacapwa, Uwiteka nashima ko nduhuka, nzavuga nti, "Amena kandi amena." Uwiteka
nanyongerera iminsi yo kubaho, nzakomeza nandike kandi ntange ubuhamya bwanjye mu
materaniro y'abantu benshi uko Uwiteka azampa imbaraga kandi akanyobora... [3UB108]
(Byashyizweho umukono) na Ellen G. White,
- Letter 56,1911.
UMUGABANE WA IV
IJAMBO RY'IBANZE
Inama y'agakiza, ari nayo mu ipfundo ryayo dusangamo Kwigira umuntu kwa Kristo, ni
insanganyamatsiko tutabasha kureba ubu ngo tuyisesengure irangire, kandi ni yo izaba icyigwa
cy'ibanze mu myaka izakurikirana y'ibihe bidashira. Inshuro nyinshi mu myaka Ellen G. White
yamaze, mu bibwiriza yabwirije, mu nzandiko yanditse, mu ngingo zajyaga zisohola kenshi yagiye
yandika ndetse no mu bitabo bye, yagiye avuga kuri iyi ngingo ifite umwihariko ukomeye ivuga
uko Imana n'umuntu bahurijwe hamwe bakaba umwe. Ibi bigaragara by'umwihariko mu gitabo
Uwifuzwa Ibihe Byose. [3UB109]
Amagambo atari make atanga umucyo kuri iyi ngingo aboneka mu kinyamakuru yanditse cyitwa
Umwigisha w'Abasore (The Youth's Instructor). Ibice bimwe by'ayo magambo ndetse n'ibyakuwe
mu nyandiko zindi byamaze gusohorwa mu gitabo "Ubutumwa Bwatoranyijwe", igitabo cya 1,
Igice cya 33 kugeza icya 41, mu gitabo cya gahunda y'amasengesho ya buri gitondo cyasohotse
mu mwaka wa 1965 cyavugaga ngo "Kugira ngo Menye Kristo"; ndetse n'izindi nyandiko za Ellen
G. White ziboneka mu bitabo by'ubusobanuro bwa Bibiliya bw'Itorero ry'Abadiventisiti b'umunsi
wa Karindwi, umuzingo wa gatanu n'uwa karindwi." [3UB109]
Nyamara, uko ibihe byagiye bisimburana hari izindi ngingo zatoranyijwe zagiye ziza ziturutse mu
byavuzwe byanditswe bidapfa kuboneka ahantu hose. Inyinshi muri izo zashyizwe hamwe muri
uyu mugabane w'iki gitabo uvuga "Kwigira umuntu kwa Kristo." [3UB109]
Mu gihe twiga uku kuri kw'agahozo kandi kutagerwa, tuributswa aya magambo yavuzwe na Ellen
G. White agira ati: "Kwigira umuntu kwa Kristo kwahoze ari ubwiru kandi kuzakomeza kuba
ubwiru." -Letter 8, [3UB109]
1895 (Biri mu Busobanuro bwa Bibiliya bw'itorero ry'Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi [The
SDA Bible Commentary, vol. 5, p.1129]). [3UB110]
Ariko uku kuri gukomeye ni ukwacu mu gihe dushobora kukwakira kubwo kwizera. - Abashinzwe
Kurinda Inyandiko za Ellen G. White. [3UB110]
IGICE CYA 19
IJAMBO RY'IBANZE
Amahame y'ibanze ku byerekeranye n'agakiza agaragazwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi hafi
muri buri gitabo cyose cya Ellen White ndetse no mu binyamakuru byinshi yagiye yandika.
Inyigisho za Bibiliya n'ibiganiro byabereye i Meneyapolisi (Minneapolis) mu mwaka wa 1888 mu
Nteko Nkuru Rusange y'itorero byari byibanze cyane ku mahame y'agakiza ku bwo kwizera
tubonera muri Kristo gusa, kwari ukuri kutitaweho na benshi mu bagabura n'abakorerabushake.
Igitabo Ubutumwa Bwatoranyijwe, umuzingo wa 1, mu mugabane wacyo uvuga "Kristo
Gukiranuka kwacu" (guhera ku gice cya 54 kugeza icya 63), gishimangira cyane ibyabereye i
Minneapolis. Mbega uko Ellen White yanejejwe no kumva uko kuri kw'ibanze kwerekeye
gutsindishirizwa ku bwo kwizera gushyirwa ahagaragara muri iyo nama, n'uko yafatanyije
n'abandi mu kugeza ubwo butumwa bunejeje ku matorero atandukanye! Nyamara, nubwo uko kuri
kwagaragariraga mu bibwirizwa bye no munyandiko ze yagiye atanga mu myaka myinshi,
yabikoraga mu buryo bwitondewe. Ibi bigaragazwa neza mu nyandiko ze nyinshi zigize igitabo
cya Ellen G. White cyitwa Kwizera n'imirimo (Faith and Works), kigizwe n'ibiganiro n'inkuru
yatanze kuva mu mwaka wa 1881 kugeza mu 1902. [3UB124]
Iki gice kigizwe n'ingingo eshatu zigaragaza ukuri kw'ingenzi ku byerekeye kwizera n'imirimo.
Ingingo ya mbere itinda ku magambo yavuzwe na Ellen White kuva mu mwaka wa 1850 kugeza
mu 1888 yerekana mu buryo busobanutse uko yagaragazaga mu buryo bwitondewe ibyerekeye
gutsindishirizwa ku bwo kwizera. Ingingo ya gatatu yerekana uko ibyo yagiye avuga bigiye
umujyo umwe, bikagaragaza ubumwe bwagaragaraga munyigisho ze igihe cyose yamaze akora
umurimo. Hongewemo amagambo make gusa kugirango atwibutse iby'umurimo we mu
kugaragaza uko kuri kw'ingenzi, ari ko mutima w'ubutumwa bwiza. Ingingo ya kabiri, igizwe
n'amateka, itwereka ibyabereye mu Nteko Nkuru Rusange yabereye i [3UB124] Minneapolis
n'uruhare Ellen White yagize kuri ibyo byabaye, mu myaka yakurikiye iyo nama yaberere i
Minneapolis. Iyi ngingo itangirana n'amagambo atubwira amateka ye mu buryo bwagutse.
Abashinzwe Kurinda Inyandiko za Ellen G. White [3UB125]
IGICE CYA 20
Tera Umugongo Inarijye Uhange Yesu Amaso -1850. Malayika yaravuze ati: "Mwizere Imana."
Nabonye ko benshi bananirwa kugira kwizera. Kwizera biroroheje cyane, reba ikirenze uko
kwizera. Satani yagerageje kuriganya bamwe mu bana b'Imana, maze abatera kwihangaho amaso
ngo bagire ikintu cy'agaciro bibonamo. Nabonye ko bagomba bagomba gukura amaso yabo ku
narijye, bagahanga amaso yabo ku gaciro ka Yesu, ndetse bakiyegurira imbabazi ze
nk'impezamajyo zitagize icyo zimariye, kandi kubwo kwizera akaba ari we bakuraho imbaraga
n'ibibatunga. Letter 8, 1850. [3UB126]
Ishingikirize kubyo Yesu Yakoze Gusa-1862. -Buri wese mu bagize umuryango akwiye
kuzirikana ko afite icyo akwiriye gukora ngo ahangane n'umwanzi wacu ukomeye, kandi
kubw'amasengesho avuye ku mutima no kwizera kudacogora buri wese akwiriye kwishingirikiriza
ku byakozwe n'amaraso ya Yesu Kristo, kandi agasaba imbaraga ze zikiza. Hari igihe imbaraga
z'umwijima zigota ubugingo bwacu zikatubuza kureba Yesu, rimwe na rimwe bikadusaba
gutegerereza mu bwihebe no gutangara kugeza igihe igihu gitamuruwe. Ibyo bihe akenshi
birababaza. Ibyirigiro bisa n'ibiyoyoka, maze kwiheba kukadusaba. Mu bihe nk'ibi bibabaje
dukwiriye kwiga kwiringira no kwishingikiriza gusa ku mpongano yacu, maze muri uko
kwiyumvamo ko turi impezamajyo zidafite gifasha, tukishingikiriza [3UB126] gusa ku Mukiza
wacu wabambwe akazuka. Ntituzigera tuzimira igihe tuzaba dukora dutyo- Ntibishoboka na mba.-
Testimonies for the Church 1:309, 310 (1862). [3UB127]
Ukuri Kugomba Kweza Ubugingo-1869.-Musaza wacu na mushiki wacu P. bafite umurimo
bagomba gukora ngo batunganye umuryango wabo n'imitima yabo... Ntabwo musaza wacu P.
yigeze abona cyangwa ngo yumve ko Mwuka w'Imana ari ngombwa mu mutima kugira ngo azane
impinduka mu bugingo, mu magambo ndetse no mu bikorwa. Imibereho y'iby'idini ya musaza
wacu P. yahindutse iy'umuhango cyane. [3UB127]
Yabonye kandi yemeye amahame yerekeranye n'ukuri, ariko ntiyigeze yimenyera umurimo
wihariye wo kwereshwa ukuri. Inarijye yakomeje kumugiraho imbaraga. Iyo hagiraga amagambo
avugirwa mu materaniro kandi akaba adahuje n'uko abibona, yarayacyahaga, atabikoranye
urukundo no kwicisha bugufi, ahubwo mu buhubutsi, kandi akabikorana amagambo akakaye. Iyi
mvugo ntikwiriye gukoreshwa n'Umukristo wese, by'umwiriko wa wundi ugikeneye kugira
ubunararibonye bwisumbuyeho, kandi akaba agifite byinshi byo gukosora mu mibereho ye. -
Manuscript 2, 1869. [3UB127]
Imbuto Zikomoka ku Kwezwa Nyakuri-1874. Mwakomeje kugundira ibitekerezo byo kwezwa
n'ubutungane bidaturutse kuri ya mpamvu nyakuri ibyara urubuto nyarwo. Kwezwa si umirimo
w'inyuma. Ntabwo bishingiye ku gusenga no kwingingwa bibera mu materaniro, ahubwo
kwigarurira ubugingo bwose, kugaha isura nshya amagambo n'ibikorwa, ndetse kugahindura
n'imico.... [3UB127]
Hasa naho hariho imyanya y'ingenzi igomba gukorwamo n'abantu bejejwe by'ukuri, bafite
umwuka warangaga Umwami wacu. Bakeneye kandi kunesha inarijye kugirango umurimo
n'imbaraga byabo bitangizwa n'inenge zo mu mico ya bo. -Manuscript 6, 1874. [3UB127]
Imico Yatunganyijwe Yagaragajwe na Enoki na Eliya-1874. - Abantu bake muri buri gisekuru
kuva kuri Adamu bagiye bahangana n'ubucakura bwose bwa Satani, maze bahagarara nk'intwari
zigaragaza icyo umuntu ashobora gukora ndetse n'icyo ashobora kuba cyo-Kristo akorana
n'imbaraga z'umuntu, maze akamufasha gutsinda imbaraga za Satani. Enoki na Eliya ni
ibyitegererezo butunganye by'icyo abantu bashoboraga kuba cyo binyuze mu kwizera Yesu Kristo
baramutse babishatse. Satani yarahungabanye cyane bitewe n'uko abo bagabo b'intwari kandi bera
batandujwe no kononekara mu mico mbonera kwari kubazengurutse, ahubwo baranzwe n'imico
yo gukiranuka iboneye, kandi bakagaragara ko bakwiriye kwimurirwa mu ijuru. Kubera ko bari
barahagaze mu mbaraga z'imicombonera bakabaho batunganye kandi bakiranutse, bakanesha
ibigeragezo bya Satani, byatumye Satani adashobora kubashyira munsi y'ubutware bw'urupfu.
Satani yari yarashimishijwe n'uko yabashije gutsindisha Mose ibigeragezo bye, kandi ko yabashije
kwanduza imico ye [3UB127] yari icyitegererezo kandi amutera gukora icyaha cyo guhagarara
imbere y'Abisirayeli akiha icyubahiro cyari gikwiriye guhabwa Imana. The Review and Herald,
March 3, 1874. [3UB128]
Kwizera n'Imirimo mu Gakiza-1878. Imirimo yanyu yose myiza ntishobora kubahesha agakiza;
ariko nubwo bimeze bityo ntimushobora gukizwa mudafite imirimo myiza. Kwitanga kose
gukozwe ku bwa Kristo kuzabahesha ingororano y'iteka. -The Review and Herald, March 21,
1878. [3UB128]
Kwiringira Kristo ni Ingenzi-1879. -Wakundaga Kristo, nubwo kwizera kwawe kwagiye kugira
intege nke kandi n'ibitekerezo byawe bikagwa mu rujijo. Ariko Yesu Kristo ni Umukiza wawe.
Agukiza bidatewe nuko utunganye, ahubwo kuko umukeneye, kandi nubwo udatunganye ukaba
warakomeje kumwiringira. Mwana wanjye nkunda, Yesu aragukunda. Ushobora kuririmba uti:
"Mu gicucu cy'intebe yawe y'ubwami ni ho twibera tukaba amahoro; Ukuboko kwawe konyine
kurahagije, Kandi uburinzi bwacu burashinganye."-Letter 46, 1879. [3UB128]
Imirimo yo Gukiranuka Ipimirwa mu Rubanza-1881. -Rimwe na rimwe abapasitoro cyangwa
ababwiriza babwira abantu ko nta cyo bagomba gukora uretse kwizea gusa; bakavuga ko Yesu
yabirangije byose, kandi ko imirimo yabo ari ubusa. Nyamara Ijambo ry'Imana rivuga ryeruye ko
mu rubanza umunzani uzaraturwa neza nta 'kwibeshya, kandi imyanzuro izashingira ku bizaba
bigaragajwe. [3UB128]
Umuntu umwe ahinduka umuyobozi w'imidugudu icumi, undi itanu, undi ibiri, buri wese
ahembwa hakurikijwe uko yakoresheje neza impano yaragijwe. Imihati tugira mu mirimo yo
gukiranuka, haba kubwacu no kubwagakiza kabandi, izagira icyo ikora gikomeye ku ngororano
tuzahabwa.-The Review and Herald, Oct. 25, 1881. [3UB128]
Ibyiringiro bya Ellen White byari muri Kristo Gusa-1881. -Mu byago mperutse kugira byo
gupfusha inshuti magara, neretswe ubuturo bw'iteka ryose mbwegereye cyane. Uko
byangaragariraga, najyanywe imbere y'intebe yera ya cyami, kandi nitegereje imibereho yanjye
nk'uko izahagaragara. Ntacyo nabonye nakwirata, ntacyo mfite gikwiye nazana imbere y'iyo ntebe.
[3UB128]
Naratatse nti: "Mana yanjye, sinkwiriye, sinkwiriye kugirirwa imbabazi na nke." Ibyiringiro
byanjye rukumbi biri mu Mukiza wabambwe kandi akazuka. Nishingikirije ku byakozwe
n'amaraso ya Kristo. Yesu azakiza rwose abamwiringira. - The Review and Herald Nov. 1, 1881.
[3UB128]
Haranira Gutungana kw'Imico-1882. -Ntituzasanganira Umwami wacu mu mahoro, keretse
gusa nituba tudafite ikizinga mu bugingo bwacu. Tugomba kugira ishusho itunganye ya Kristo.
Igitekerezo cyose kigomba kugandukira ubushake bwa Kristo. Nk'uko intumwa ikomeye yabivuze
tugomba kuba abantu "bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo [3UB128] cya Kristo."
Ntituzigera tugera kuri iki gisabwa tudakoresheje umwete udacogora. Niba dushaka kugera ku
kubonera kw'imico ya Gikristo, tugomba kumaramaza buri munsi tukarwanya ikibi kigaragara
inyuma n'icyaha kiri imbere muri twe. -The Review and Herald, May 30, 1882. [3UB129]
IRIBURIRO: Mu nama y'Inteko Nkuru Rusange yabereye i Battle Creek, muri Leta ya Michigan
mu mwaka wa 1883, Ellen White yahaye ibiganiro abagabura mu bitondo cumi na bitatu
bikurikirana, kandi ku Isabato isoza aha ikiganiro abari bitabiriye inama bose. Mu mwaka
wakurikiycho, ikinyamakuru Urwibutso n'Integuza rwasohoye ibyo biganiro byose. Muri bine
muri ibyo biganiro yagaragaje amahame yo gukiranuka kubwo kwizera nk'uko agaragazwa mu
bice bigiye gukurikiraho [muri iki gitabo]. Ikiganiro kirambuye cyavugaga ngo: "Kristo
Gukiranuka kwacu", nicyo cyabaye urufunguzo rw'ayo materaniro, cyasohotse bwa mbere mu
gitabo kivuga Abakozi Babwiriza Ubutumwa bwiza", cyongera gusohoka mu gitabo Ubutumwa
Bwatoranyijwe, Umugabane wa 1, Igice cya 54, nanone gisohoka no mu gitabo Kwizera
n'Imirimo- Abakusanyije inyandiko... [3UB129]
Ku wa Gatandatu, Ugushyingo 9, 1883-Reba kuri Yesu. - Muri iki gitongo habaye umwuka wo
gusengana umwete ngo Uwiteka yihishurire muri twe mu mbaraga. Umutima wanjye
by'umwihariko wazamuwe igihe twasengaga, maze Imana irumva iduha umugisha. Twumvise
ubuhamya bwa benshi bari bacitse intege, biyumvagamo ko badakwiriye rwose ku buryo Imana
yabakoresha mu murimo wayo. Iyo yari imvugo yo kutizera. [3UB129]
Nagerageje kwerekeza iyo mitima kuri Yesu, We buhungiro bwacu, Umufasha utabura kuboneka
igihe cyose tumukeneye. Ntajya aduhana kubera ibyaha byacu. Dushobora gukora amakosa kandi
tugatera Umwuka We agahinda, ariko iyo twihannye, tukamugarukira n'umutima umenetse,
ntazatwirukana na hato... [3UB129]
Ku Isabato, Ugushyingo 10, 1883-Ngwino Uko Uri. -Numvise ubuhamya nk'ubu ngo: "Simfite
umucyo nifuza; Nta byiringiro mfite ko Imana yanyemera." Ubuhamya nk'ubu nta kindi
bugaragaza uretse kutizera n'umwijima. [3UB129]
Mbese witeze ko Imana izakwemera kubera ibyiza byawe, kandi ko ugomba kubanza
kwitandukanya n'icyaha mbere y'uko wiringira imbaraga zayo zikiza? Niba uru ari rwo rugamba
ruri mu mutima wawe, ndatinya ko wazabura imbaraga, maze amaherezo ugacika intege. Nk'uko
inzoka y'umuringa yamanitswe mu butayu, ni ko na Kristo yamanitswe ngo yireherezeho abantu
bose. Abarebye ku nzoka bose, kuko ari bwo buryo[3UB129]
41 Ellen White, yavuganaga n'abizera b'Itorero ry'Abadiventisti b'Umunsi wa Karindwi i Santa Rosa, California, taliki ya 7 Werurwe, 1885,
abaganirira ku byabaye mu bwato yarimo mu mwaka wari ushize, ubwo yari mu rugendo ava Portland, Oregon, yerekeza San Francisco,
California.-Abakusanyije inyandiko.
Ibyo narabyumvise, maze ntera intambwe ndamwegera ndamubwira nti: "Umukuru Brown, ba
wihanganye gato. Sinshobora kwemera ko ayo magambo agenda gutyo gusa. Madamu White
ntiyigeze avuga ikintu nk'icyo mu nyandiko ze izo ari zo zose, kandi ntiyigeze avuga ikintu nk'icyo,
kubera ko tutizera ko amategeko hari umuntu yeza. [3UB133]
"Twizera ko tugomba kubahiriza amategeko, nibitaba ibyo ntituzakirizwa mu bwami bwo mu
ijuru. Nta wica amategeko ushobora gukirizwa mu bwami bw'ubwiza. Ntabwo amategeko ari yo
agira uwo yeza, kandi nta n'ubwo adukiza. Ahubwo ayo mategeko arahagarara akarangurura cyane
ati: 'Mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe. Iyo bibaye bityo, umunyabyaha asanga
Yesu, maze igihe asezeranye ko azumvira ibyo amategeko asaba, Yesu amuhanaguraho ibizinga
by'icyaha maze akamuha umudendezo, ndetse akamuha imbaraga zikomotse ku Mana."-
Manuscript 5, 1885. [3UB133]
Umudendezo Utera Kwica Amategeko ni Ikinyoma-1886. Muzumva abantu basakuza bati:
"Izere gusa." Satani yarizeraga kandi agahinda umushyitsi. Tugomba kugira kwizera gukoreshwa
n'urukundo kandi kukeza umutima. Hari igitekerezo cyabaye gikwira ko Kristo yaturangirije
byose, kandi ko dushobora gukomeza gucumura amategeko y'Imana ntituzabibazwe. Iki ni
ikinyoma gikomeye umwanzi yahimbye. Tugomba kwiyemeza ko tutazica amategeko y'Imana uko
byagenda kose, kandi tugakomeza kumera dutyo mu buryo bw'umwuka kugira ngo tubashe
kwigisha abandi iby'umwuka. -Manuscript 44, 1886. [3UB133]
Kugira Imbaraga zo Gukora Ibyiza Binyuze muri Yesu-1886. - Kristo yari azi ko umuntu
adashobora kunesha atamufashije. Kubw'ibyo rero, Yesu yemeye kwiyambura ikanzu ye ya cyami,
maze ubumana bwe abwambika ubumuntu kugira ngo tube abatunzi. Yaje kuri iyi si, arababara,
kandi azi kubabarana natwe no kudufasha ngo tuneshe. Yaje kuzanira umuntu imbaraga
zimubashisha gukora icyiza, kandi ntiyifuza ko umuntu yiyumvamo ko ntacyo yakora, kuko buri
wese afite umurimo agomba gukora ubwe, kandi binyuze mu byo Yesu yakoze dushobora kunesha
icyaha n'umubi. -Manuscript 46, 1886. [3UB133]
Iyobokamana ryo Gushimisha Abantu Rikerensa Icyaha-1887. - "Nzabaha n'umutima mushya,
mbashyiremo umwuka mushya." Nizera n'umutima wanjye wose ko Mwuka w'Imana ari kugenda
akurwa mu isi, kandi ko abahawe umucyo mwinshi n'amahirwe menshi ntibabikoreshe ari bo
bazabanza kurekwa. Bateye Mwuka w'Imana agahinda arigendera. Ibikorwa bya Satani muri gihe
ari gukorera mu mitima, mu matorero no mu mahanga byagombye gutangaza umuntu wese wiga
ubuhanuzi. Imperuka iri hafi. Amatorero yacu akwiye guhaguruka. Mureke imbaraga ihindura
y'Imana yumvikane mu mitima y'abizera buri wese ku giti cye, bityo tuzabona gukora gukomeye
kwa Mwuka w'Imana. Kubabarirwa ibyaha gusa si byo byonyine twazaniwe n'urupfu rwa Yesu.
Yatanze igitambo [3UB133] kitagira akagero atari ukugirango icyaha gikurweho gusa, ari no
kugirango kamere muntu yongere kuzahurwa, yongere kugirwa nziza, yongere kubakwa ikuwe
mu musaka, igirwe ikwiriye kuzaba imbere y'Imana... [3UB134]
Kristo ni We rwego Yakobo yeretswe rushinze ku isi rukagera hejuru mu ijuru. Ibi byerekana
uburyo bwo gukiza umuntu bwaringanyijwe. Tugomba kuruzamuka ingazi ku ngazi. Niba hari
uzakizwa muri twe, bizaterwa nuko yakomeje kwizirika kuri Kristo nk'uko tubigenza ku ngazi
z'urwego. Ku mwizera, Kristo amuhindukira ubwenge no gukiranuka, kwezwa no gucungurwa...
[3UB134]
Hazaba kugwa kumwe gukomeye ku bantu batekereza ko bahagaze bashikamye kubera ko bafite
ukuri; nyamara bakaba batagufite nk'uko kuri muri Yesu. Kurangara kw'akanya gato gushobora
kugusha ubugingo mu kurimbuka gukomeye. Icyaha kimwe kiyobora ku kindi, maze icya kabiri
kigategurira inzira icya gatatu bityo bityo. Nk'intumwa z'Imana ziringirwa, tugomba kuyisaba
ubudahwema kugira ngo turindwe n'imbaraga zayo. Niduteshuka gato ku nshingano yacu, tuzaba
turi mu kaga ko gukurikira inzira y'icyaha igana mu irimbukiro. Hari ibyiringiro kuri buri wese
muri twe, ariko biboneka mu nzira imwe gusa: ni kubwo kwizirika kuri Kristo, no gukoresha
imbaraga zose ngo tugere ku kubonera kw'imico Ye. [3UB134]
Iri yobokamana ryo gushimisha abantu rikerensa icyaha kandi buri gihe rigatinda ku rukundo
Imana ikunda umunyabyaha, rishishikariza umunyabyaha kwizera ko Imana izamukiza nubwo
akomeza kwivuruguta mu cyaha kandi azi neza ko ari icyaha. Uku ni ko benshi mu bavuga ko
bizera ukuri kw'iki gihe bakora. Ukuri gutandukanywa n'uko babayeho, ni yo mpamvu kutakigira
imbaraga yemeza kandi igahindura ubugingo. Hagomba kubaho gukoresha buri mutsi wose
n'umwuka ndetse n'imikaya yose ngo twitandukanye n'isi, imigenzo yayo, imigenzereze yayo
ndetse n'ibigezweho byayo..." [3UB134]
Nimuzibukira icyaha kandi mukarangwa no kwizera kuzima, ubutunzi bw'imigisha yo mu ijuru
buzaba ubwanyu. -Letter 53, 1887. [3UB134]
Kugaruka kwa Yesu Gushyira Iherezo ku kwitegura K'Umutima-1888. Ikanzu y'imico yawe
igomba kumeswa mu isoko yafunguriwe kweza imyanda yose kugeza ubwo itagifite ikizinga.
Agaciro kawe k'imico kazapimirwa mu minzani yo mu buturo bwera, kandi nugaragara ko
udashyitse, uzazimira by'iteka ryose. Gusharira kose n'ububi bwose bigomba gukurwa mu mico
yawe mbere yuko Yesu agaruka; kuko nagaruka, imyiteguro y'umutima wose izashyirwaho
iherezo. [3UB134]
Niba mutarazibukiriye igomwa ryanyu, ishyari n'urwango mugirirana, ntimushobora kwinjira mu
bwami bw'Imana. Kuko ibyo ni byo gusa mwajyanayo; nyamara nta kintu giteye gitya kizarangwa
mu isi izaza. Nta kindi kizabayo uretse urukundo, ibyishimo no guhuriza hamwe. Abantu bamwe
bazaba bafite amakamba arabagirana kurusha ay'abandi, ariko nta [3UB134] bitekerezo by'ishyari
bizarangwa mu mitima y'abacunguwe. Buri wese azaba anyuzwe rwose, kuko buri wese
azagororerwa ibikwiriye ibyo yakoze. -The Signs of the Times, Feb. 10, 1888. [3UB135]
IGICE CYA 21
kintu na kimwe cy'ahazaza tugomba gutinya, keretse turamutse twibagiwe uburyo Uwiteka
yatuyoboye, n'ibyo yatwigishirije mu mateka y'ibyatubayeho mu gihe cyashize. Úbu noneho turi
ubwoko bukomeye, niba tuzashyira ibyiringiro byacu mu Mwami; kubera ko dufite ukuri
gukomeye kw'ijambo ry'Imana. Dufite ikintu cyose gikwiriye kudutera gushima."-The General
Conference Bulletin, 1893, 24 (Life Sketches, 196; Testimonies to Ministers and Gospel Workers,
31). [3UB142]
Nanone kandi, mu 1907 yaranditse ati: "Itorero rigomba kwiyongera mu mikorer kandi rikagura
imbibe zaryo... Nubwo habaho gutsindwa gukomeye mu muhati wo kugumana ikituranga
kidutandukanya n'abandi, nk'Abakristo bemera Bibiliya twakomeje kujya tunesha."-Letter 170,
1907 (Ubutumwa Bwatoranyijwe 2016, Vol. 2, p. 450). [3UB142]
Dutangiye igice kivuga amateka cy'uyu mugabane twifashishije aya makuru y'ibyabayeho. -
Abakusanyije inyandiko. [3UB142]
46 Umuyobozi w'Inteko Nkuru Rusange yari yaragumye i Battle Creek kubera uburwayi.
bake muri bo tujyana mu cyumba cyo hejuru maze mbasomera iyo baruwa. Nta n'umwe muri bo
wagaragaraje ko atangajwe n'ibyari biri muri iyo baruwa, ndetse benshi bavuze ko bari bazi ko
ibyo ari byo bitekerezo by'umukuru Butler, kubera ko bari baramwumvise avuga ibintu nk'ibyo.
[3UB144]
Ubwo nahise nsobanura ibintu byinshi. Navuze ko ibyo nari nzi ari inzira itunganye kandi
ikiranuka ikwiriye gukurikizwa, umuntu umwe ku wundi, mu murimo wo gucukumbura
Ibyanditswe. Nari nzi ko itsinda riri imbere yanjye ritabonaga ibintu byose mu mucyo nyakuri,
bityo ibyo byatumve mvuga ibintu byinshi. Ibyo navuze byose byashyize ahagaragara amahame
atunganye agomba gukurikizwa, ariko natunyaga ko amagambo yanjye ntacyo yakoze ku mitima
yabo. Bumvaga ibintu mu buryo bwabo, maze umucyo nababwiye ko nahawe wababereye
nk'imigani itagira agaciro. [3UB144]
Irarika Ryatangiwe mu Materaniro ya Mugitondo. --Numvaga mbabaye cyane mu mutima
bitewe n'uko ibintu byari bimeze. Byatumye ndarika benedata n'abavandimwe banjye mbinginga
igihe bari bateranye mu materaniro ya mugitondo, maze mbahendahendera dukwiriye gufata icyo
gihe tukakigira umwanya ukwiriye kutwungura, tugafatanyiriza hamwe kurondora mu Byanditswe
dufite imitima icishijwe bugufi. Nabasabye ko nta mudendezo uri buhabe wo kuvuga ku bintu
bumva badasobanukiwe neza. [3UB144]
Bose bari bakeneye kwigira amasomo mu ishuri rya Kristo. Yesu yarararitse ati: "Mwese
abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye,
munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro
mu mitima yanyu: kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye" (Matayo 11:28-
30). Niba buri munsi twiga amasomo yo kwicisha bugufino kwiyoroshya mu mutima, ntihazabaho
amarangamutima nk'ayagaragaye muri aya materaniro. [3UB144]
Hari ibitekerezo bitandukanye ku ngingo zimwe na zimwe, ariko se ibyo byaba impamvu
z'amarangamutima akakaye? Mbese igomwa no kunegurana no gutekereza ibibi, gukekeranya
kubi, urwango n'ishyari bikwiye kwimikwa mu mitima? Ibi byose ni ibibi gusa gusa. Ubufasha
bwacu buri mu Mana yonyine. Nimutyo dufate igihe gihagije dusenga kandi turondora mu
Byanditswe n'umutima utunganye (umutima uhangayikishijwe no kwiga ndetse wifuza gukosorwa
no kuvanwa mu kwishuka ku ngingo yose twaba twibeshyaho. Niba Yesu ari muri twe kandi
imitima yacu ikoroshywa n'urukundo rwe, tuzagira inama ihebuje kuruta izo twigeze kwitabira."
[3UB144]
Inama Yakozwemo byinshi kandi y'Ingirakamaro. -Hari byinshi byagombaga gukorwa.
Umurimo wari waragutse. Misiyoni nshya zari zarafunguwe kandi amatorero mashya arahangwa.
Abantu bose bari bakwiriye guhiriza hamwe bakagishanya inama nta wishisha [3UB144]
nk'abavandimwe bari ku murimo mu murima munini ugomba gusarurwa, bose bagakora
bashishikaye mu mashami atandukanye y'umurimo, kandi nta bwikanyize bagashaka uburyo
umurimo w'Imana wakorwa mu buryo bunoze kurushaho. Nk'abitabiriye inama, niba harigeze
kubaho igihe twigeze gukenera ubuntu bwihariye no kumurikirwa na Mwuka w'Imana, ni muri iyi
nama. Hari imbaraga ituruka ikuzimu igakoresha ingaga runaka kugira ngo zizane impinduka mu
itegekonshinga n'amategeko by'igihugu cyacu, kandi izo mpinduka zizashyire mu bubata
umutimanama w'abantu bose bakomeza Isabato ivugwa na Bibiliya, kandi isobanurwa mu buryo
bwumvikana neza mu itegeko rya kane ko ari umunsi wa karindwi. [3UB145]
Igihe cyarageze aho buri wese yagombye kuba ari gukora inshingano ye uko ashoboye kose kugira
ngo ashyire hejuru kandi ashyigikire amategeko y'Imana imbere y'ab'ishyanga ryacu ubwabo
ndetse n'imbere y'ab'isi, agakoresha ubushobozi bwe bwose n'impano zose yahawe. Abantu benshi
bagizwe impumyi, kandi bayobejwe n'abavuga ko ari abagabura b'ubutumwa bwiza, kandi batera
benshi kubatekereza ko bari gukorera Imana umurimo mwiza nyamara bari gukora umurimo wa
Satani. [3UB145]]
Ingamba Karundura za Satani. -Ubu, Satani yakoresheje inama ashaka uko yacecekesha
ikaramu n'ijwi by'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi. Aramutse ashoboye kubarangaza no
guteshura imbaraga zabo mu cyerekezo kugira ngo abace intege kandi abacemo ibice, ibyo yifuza
byaba bigezweho. [3UB145]
Satani yakoze umurimo we agera ku ntego ku rwego runaka. Habayeho gutandukana mu
bitekerezo, kandi habaho kwirema ibice. Habayeho ishyari no gukekeranya ibibi bikabije.
Habayeho amagambo menshi atejejwe, amagambo yo kuninura, n'imvugo zitandukanye.
Intekerezo zabantu bakagombye kuba ku murimo bawirunduriyemo n'umutima n'ubugingo bwabo
bwose, biteguriwe gukorera Imana ibikomeye cyane mu gihe nk'iki, zihugiranye mu bintu
by'agaciro gake. Kubera ko ibitekerezo bya bamwe bidahamanya neza n'ibyabo bwite kuri buri
ngingo ijyanye n'imyizerere ikubiyemo ibitekerezo byoroheje n'inyigisho zidatera ibibazo
bikomeye, ikibazo gikomeye cy'umudendezo w'iby'idini ku gihugu, ubu kikaba kirebana n'ibintu
byinshi cyane, usanga kuri benshi gihabwa agaciro gake. [3UB145]
Satani yagiye akora ibintu mu buryo bwe; ariko Imana yahagurukije abantu kandi ibaha ubutumwa
bukomeye bagomba gushyira ubwoko bwayo, ngo bukangurire abantu b'abanyambaraga
kwitegura urugamba, ngo bitegure umunsi w'Imana. Ubu butumwa Satani yashatse kubuhindura
ubusa, maze igihe ijwi ryose n'ikaramu byakagombye kuba byarashyizwe ku murimo mu buryo
bukomeye ngo bihagarike ibikorwa n'imbaraga bya Satani, habonekaga kwitandukanya; habagaho
guhabana mu bitekerezo. Ubu ntibwari uburyo bwo gukora kw'Imana rwose. [3UB145]
Amategeko mu Rwandiko rw'Abagalatiya ni Ingingo Imwe Yatandukanyije Abantu. -Muri
iyi nama ingingo ivuga ku mategeko mu Bagalatiya yazanywe imbere y'abagabura. Iyi ngingo
kandi yari yarazanywe mu nama mu myaka itatu yari ishize.... [3UB146]
Tuzi ko iyo abantu bose baza mu Byanditswe bafite imitima yigaruriwe kandi igengwa n'imbaraga
ya Mwuka w'Imana, hari kubaho gusuzumana Ibyanditswe umutima utuje, utarimo urwikekwe no
kwishyira hejuru mu bitekerezo. Umucyo uturutse ku Uwiteka wari kumurika ku Ijambo rye kandi
ukuri kuba kwarahishuwe. Ariko hagombaga kubaho umwete mu gusenga n'ubwitange ndetse no
kwihangana cyane, kugirango isengesho Yesu yasengeye abigishwa be ngo babe umwe nk'uko na
we ari umwe na Se ribone gusubizwa. Isengesho rivuye ku mutima nta buryarya rizumvikana kandi
Imana izarisubiza. Mwuka Wera azakangura imbaraga z'ibitekerezo kandi hazabaho kurebana
imbona nkubone. "Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge"
(Zaburi 119:130). [3UB146]
Icyigisho ku Gutsindishirizwa no Gukiranuka kwa Kristo. Umukuru E. J. Waggoner yahawe
amahirwe yo kuvuga yisanzuye no kugaragaza ibitekerezo bye gutsindishirizwa no kwizera ndetse
no gukiranuka kwa Kristo n'isano bifitanye n'amategeko. Uyu ntabwo wari umucyo mushya,
ahubwo wari umucyo usanzwe washyizwe mu mwanya ugomba kubamo mu butumwa bwa
malayika wa gatatu.... Mbese ubwo butumwa buhatse iki? Yohana yabonye abantu. Aravuga ati:
"Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri, bitondera amategeko y'Imana, bakagira kwizera nk'ukwa
Yesu" (Ibyahishuwe 14:12). Aba bantu Yohana yababonye mbere yuko abona Umwana w'umuntu
"afite umuhoro utyaye mu ntoki ze" (Umurongo wa 14). [3UB146]
Kwizera kwa Yesu kwarirengagijwe, ntikwitabwaho kandi kwafashwe mu buryo budafashije.
Ntikwahawe umwanya ukomeye kwahishuriwemo Yohana. Kwizera Kristo ko ari we byiringiro
rukumbi by'umunyabyaha kwarirengagijwe bikomeye, bitari mu bibwirizwa bitangwa gusa
ahubwo no mu mibereho y'iby'idini ya benshi mu bavuga ko bizera ubutumwa bwa malayika wa
gatatu. [3UB146]
Ukuri Ellen White Yigishije Guhera mu 1844. Muri iyi nama natanze ubuhamya yuko umucyo
w'agaciro kenshi cyane wagiye umurika uturuka mu Byanditswe igihe hatangwaga icyigisho ku
ngingo ikomeye ku isano gukiranuka kwa Kristo gufitanye n'amategeko, kukaba gukwiriye
guhozwa imbere y'umunyabyaha nk'ibyiringiro bye rukumbi by'agakiza. Uyu ntiwari umucyo
mushya kuri jye, kuko wangezeho uturutse ku butware bwo hejuru mu myaka mirongo ine n'ine
ishize, kandi nawugejeje ku bantu bacu nkoresheje ikaramu n'ijwi mu bihamya by'Umwuka
w'Imana. Nyamara bake gusa ni bo babyitayeho bemera ibihamya byatanzwe kuri iyi ngingo.
Hagiye habaho kandi ibintu bike cyane bivugwa ndetse byandikwa [3UB146] kuri iki kibazo
gikomeye. Ibibwirizwa bya bamwe byavugwa mu buryo bw'ukuri ko ari nk'ituro rya Kayini-Ituro
ritagira Kristo. [3UB147]
Ubwiru bw'Ubumana. Urugero rugereshwa imico ni itegeko rya cyami. Amategeko ni yo
gikoresho gitahura icyaha. Amategeko ni yo amenyekanisha icyaha. Ariko umunyabyaha ahora
yegerezwa Yesu kubwo kwigaragaza gutangaje k'urukundo rwa Yesu rwatumye yicisha bugufi
agapfa urupfu rukojeje isoni rwo ku musaraba. Mbega icyigisho gitangaje! Abamalayika bihatiye
kandi bifuje cyane gusesengura ngo basobanukirwe ubwo bwiru butangaje. Iki ni icyigisho
gishobora kugora ubwenge bwa muntu buhanitse cyane, kubona uburyo umuntu, wacumuye,
washutswe na Satani, uhora ari mu ruhande rwa Satani ku birebana n'iki kibazo ashobora
guhinduka agasa n'Umwana w'Imana itarondorwa. Kubwo gukiranuka kwa Kristo umuntu
ahabwa, umuntu azasa na Kristo, kandi Imana izakunda umuntu (wacumuye ariko
akanacungurwa)-nk'uko yakunze Umwana wayo. Bisome mu magambo ahoraho y'inyandiko zera.
[3UB147]
Ubu ni ubwiru bw'ubumana. Iyi pica ifite agaciro gahanitse cyane ku buryo ikwiriye gushyirwa
mu kibwirizwa cyose, igashyirwa mu bwenge bwacu, igahora ivugwa n'iminwa y'abantu,
ikamenywa n'abantu bamaze gusogongera kandi bamenye ko Uwiteka ari mwiza, igahora
itekerezwaho, kandi ikaba ishingiro ry'ikibwirizwa cyose. Hagiye habaho inyigisho zumagaye
zigishijwe nyamara kandi imitima isonzeye umutsima w'ubugingo. Uko si ko kubwiriza gukenewe
cyangwa kubwiriza Imana yo mu ijuru izemera, kuko kutarangwamo Kristo. Ishusho y'ubumana
ya Kristo igomba guhozwa imbere y'abantu. Ni we Malayika uhagaze mu izuba ryo mu ijuru. Nta
gicucu kimugaragaraho. Kristo agomba kwererezwa imbere y'abantu, yifubitse imico y'Imana,
yitwikiriye icyubahiro cy'ubumana kandi asa n'Imana itarondoreka. Iyo iyo shusho ishyizwe
imbere y'abantu, ibyo umuntu yirata yagezeho bita agaciro. Uko umuntu arushaho kumwitegereza,
uko arushaho kwiga imibereho ya Kristo, inyigisho ze n'imico ye itunganye, ni ko azarushaho
kubona ko icyaha ari kibi cyane kandi ko ari icyo kwangwa urunuka. [3UB147]
Kubwo kumwitegereza, nta kindi umuntu akora uretse kunyurwa no kurushaho kureherezwa kuri
Yesu, akarushaho kumukunda kandi akarushaho kwifuza gusa nawe kugeza ubwo agira ishusho
n'umutima wari muri Kristo. Uwo muntu agendana n'Imana nk'uko Henoki yagenze. Umutima we
wuzuramo gutekereza ibya Yesu. Amuhindukira Inshuti magara. [3UB147]
Iga ibya Yesu we Cyitegererezo cyacu. "Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije
guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n'umutambyi mukuru
w'ibyo twizera fukabyatura" (Abaheburayo 3:1). Iga ibya Yesu. Iga imico ye, umuco ku wundi. Ni
we Cyitegererezo cyacu dusabwa kwigana mu mibereho yacu no mu mico yacu, bitabaye ibyo
ntituzashobora guhagararira Yesu, ahubwo [3UB147] tuzereka isi isura Ye itari ukuri. Ntukagire
umuntu uwo ariwe wese wigana, kuberako abantu bafite inenge mu byo bamenyereye, mu mvugo,
mu migirire no mu mico. Nshyize imbere yanyu Umuntu witwa Yesu Kristo. Mugomba
kumwimenyera buri muntú kú giti cye nk'Umukiza wanyu mbere yuko mwiga ibye
nk'icyitegererezo cyanyu n'urugero rwanyu. [3UB148]
Pawulo yaravuze ati: "Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y'Imana ihesha
uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, kuko muri bwo ari namo
gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk'uko
byanditswe ngo "Ukiranuka azabeshwaho no kwizera.... kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana
ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge" (Abaroma 1:16-19). [3UB148]
Kwishimira ko Imitima Yakanguwe na Mwuka w'Imana. Twiyumvisemo mu buryo bwimbitse
kandi butangaje ko dushimiye Imana cyane kubera ko abantu bakangurwaga na Mwuka w'Imana
kugira ngo barebe Kristo mu nyandiko zera nzima kandi ngo bamugaragaze mu isi, kandi atari mu
magambo gusa. Babona ibyo Ibyanditswe bisaba ko abantu bose bavuga ko ari abayoboke ba
Kristo bagomba kugera ikirenge mu cye, bakuzura Mwuka we, kandi bakereka ab'isi Yesu Kristo,
waje kuri iyi si ngo ahagararire Data wa twese. [3UB148]
Iyo duhagarariye Kristo tuba duhagarariye Imana kuri iyi si yacu. "Ariko umuntu wese utagira
Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe" (Abaroma 8:9). Nimutyo twibaze tuti: Mbese mu itorero
n'imbere y'ab'isi tugaragaza imico ya Yesu Kristo? Dusabwa kwiga twimbitse kurushaho
tukarondora mu Byanditswe. Gushyira gukiranuka kwa Kristo mu mategeko mu buryo
busobanutse neza bihishura Imana mu mico yayo nyakuri kandi bigahishura ko amategeko ko yera,
akiranuka, kandi ari meza, ari ayo kubahwa rwose iyo yitegerejwe nk'uko ari by'ukuri.
Iyaba benedata b'abagabura bose baragiye bahurira hamwe bakiga Bibiliya zabo, bafite umwuka
wa Kristo, bakubahana, kandi bafite urugwiro nyakuri rwa Gikristo, Umwami Uwiteka aba
yarababereye umwigisha. Ariko Uwiteka ntiyabonye amahirwe yo gukora ku mitimą Satani yari
afiteho ubutware bukomeye. Ikintu cyose kidahuje n'imitekerereze yabo n'imyumvire ya kimuntu
kizagaragara mu gicucu n'umwijima.... [3UB148]
Umwuka wa Benshi Waremereye Ellen White. -Umutwaro nari mfite mu nama wari uwo
kwerekana Yesu n'urukundo rwe imbere ya benedata kubera ko nabonye ibihamya bigaragara ko
benshi batari bafite umwuka wa Kristo. Nakomeje kugira amahoro mu mutima wanjye, nkomeza
kuwuhanga ku Mana, kandi nababajwe no kubona ko umwuka utandukanye wari warabonye akito
muri benedata b'abagabura, kandi uwo mwuka mubi wari uri gusembura ingando. Nari nzi ko hari
ubuhumyi bugaragara buri mu mitima ya benshi, ku buryo batashoboraga kumenya aho Mwuka
w'Imana [3UB148] ari ndetse n'ibigize imibereho nyakuri ya Gikristo. Kandi kuzirikana ko abo
bantu bari abashinzwe kurinda umukumbi w'Imana byarababazaga cyane. Nta kwizera nyakuri
bari bafite, bari bamanuye amaboko kubera ko batari bayazamuranye amasengesho avuye ku
mutima! [3UB149]
Bamwe bumvaga badakeneye gusenga. Bumvaga ko imitekerereze yabo bwite ihagije, kandi
ntibiyumvishaga ko umwanzi w'ibyiza byose ayoboye imyumvire yabo. Bari bameze
nk'abasirikare bagiye ku rugamba nta ntwaro zo kuranisha bafite. Mbese byadutangaza kubona
ibibwirizwa bitararangwagamo umwuka, kuba amazi abeshaho y'ubugingo yaranze gutemba aca
mu miyoboro yazibye, kandi umucyo wo mu ijuru ukaba utarashoboye kwinjira mu gihu kibuditse
cy'akazuyazi no gukiranirwa? [3UB149]
Nashoboye gusinzira ariko amasaha make. Amasaha ya mugitondo yose nabaga nandika, kenshi
ngahaguruka saa munani na saa cyenda z'igitondo, kandi nkaruhura intekerezo zanjye nandika ku
ngingo zanyujijwe imbere yanjye. Umutima wanjye wababazwaga no kubona umwuka
wayoboraga bamwe muri benedata b'abagabura, kandi uwo mwuka wasaga n'ugenda wanduza
abandi. Havuzwe byinshi. [3UB149]
Kugaragaza Ukuri Ellen White Yashoboraga Gushyigikira. -Igihe navugira imbere ya
benedata ko bwari ubwa mbere nari numvise ibitekerezo by'umukuru E. J. Waggoner, bamwe
ntibizeye ibyo mbabwiye. Navuze ko numvise ukuri kw'agahano kwavugwaga ku buryo
nakwakiranye umutima wanjye wose. None se iyo hataba uko kuri gukomeye kandi kw'icyubahiro,
gukiranuka kwa Kristo n'igitambo gihagije yatanze ku bw'umuntu, biba byaracengejwe mu mutima
wanjye na Mwuka w'Imana mu buryo butangaje? Mbese iyi ngingo ntiba yaravuzwe kenshi mu
bihamy? Igihe Imana yahaga benedata umutwaro wo kwamamaza ubu butumwa numvise nshimye
Imana mu buryo butavugwa, kubera ko nari nzi ko ari bwo butumwa bukwiranye n'iki gihe.
[3UB149]
Ubutumwa bwa malayika wa gatatu ni ugutangazwa kw'amategeko y'Imana no kwizera kwa Yesu
Kristo. Amategeko y'Imana yaratangajwe, ariko kwizera kwa Yesu Kristo ntikwatangajwe
n'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ku rwego rumwe n'urw'amategeko, ngo amategeko
n'ubutumwa bwiza bigendane. Sinshobora kubona ururimi nakoresha mvuga iby'iyi ngingo mu
buryo bwuzuye. [3UB149]
"Kwizera kwa Yesu." Kuvugwaho, ariko ntikwasobanutse. Ni iki kigize kwizera kwa Yesu
kigaragara mu butumwa bwa malayika wa gatatu? Yesu yahindutse uwikorera ibyaha byacu kugira
ngo ahinduke Umukiza wacu ubabarira ibyaha. Yagiriwe ibyo twagombaga kugirirwa. Yaje kuri
iyi si yacu maze afata ibyaha byacu kugira ngo twakire gukiranuka kwe. Kandi kwizera
ubushobozi bwa Kristo bwo kudukiza mu buryo bwagutse kandi bwuzuye ndetse buheranije ni ko
kwizera kwa Yesu. [3UB149]
Umutekano rukumbi w'Abisirayeli wari amaraso yari ku nkomanizo z'imiryango. Imana yaravuze
iti: "Nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure"
(Kuva 12:13). Ubundi buryo bwose bwo kubahesha umutekano ntacyo bwashoboraga kugeraho.
Nta kindi uretse amaraso yari asize ku nkomanizo z'umuryango yashoboraga gufunga inzira ngo
malayika murimbuzi atinjira. Agakiza k'umunyabyaha kari mu maraso ya Yesu Kristo honyine,
yo atwezaho ibyaha byacu byose. Umuntu wize cyane ashobora kugira ubumenyi bwinshi,
ashobora kujya impaka zijyanye n'ingingo z'iyobokamana, ashobora kuba igitangaza kandi
akubahwa n'abantu, ndetse agafatwa ko atunze ubwenge rwose, nyamara, keretse gusa afite
ubwenge bukiza bwo kumenya Kristo wamubambiwe, kandi kubwo kwizera agasingira
gukiranuka kwa Kristo, nibitaba ibyo yarazimiye. Kristo “ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe,
yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba
ye ni yo adukirisha" (Yesaya 53:5). Ibyiringiro byacu rukumbi bya none n'indirimbo tuzaririmba
iteka ryose ni ibi ngo: "Twakijijwe n'amaraso ya Yesu Kristo." [3UB150]
Guhangana n'Urwikekwe n'Ibirego by'Ibinyoma. -Igihe navugaga ukwizera kwanjye neruye
hari benshi batanyumvise maze bakwiza inkuru ko Ellen White yahindutse; ko yahinduwe
n'umuhungu we W. C. White ndetse n'umukuru A. T. Jones. Kuba ayo magambo yari aturutse mu
kanwa k'abari bamaze imyaka myinshi banzi, abantu bari barakuranye no kwamamazwa
kubutumwa bwa malayika wa gatatu kandi bakaba barubahwaga kubwo kwiringirwa ndetse no
kwizerwa by'abantu bacu, nta gushidikanya ibyo byagombaga gutera impinduka. [3UB150]
Nahindutse uwo kuganirwaho no kunengwa, nyamara nta n'umwe muri benedata wigeze ansanga
ngo agire icyo ambaza cyangwa ngo agire ubusobanuro ansaba. Twagerageje uko dushoboye kose
ngo dusaba benedata b'abagabura ngo duhurire mu nzu yaberagamo inama tujye mu cyumba
cyumba kitarimo ibintu maze dufatanyirize hamwe gusenga, ariko ntitwabashije kubigeraho
keretse kabiri cyangwa se gatatu gusa. Bahisemo kwigira mu byumba byabo no kugira ibyabo
biganiro n'amasengesho yabo ukwabo. Byagaragaraga ko nta yandi mahirwe ahari yo gukuraho
urwikekwe rwari rwarashinze imizi kandi rukomeye, nta mahirwe yo kuvanaho imyumvire mibi
bari bafite kuri njye, umuhungu wanjye, na J. Waggoner ndetse na A. T. Jones. [3UB150]
Nagerageje gushyiramo izindi mbaraga. Mugitondo nanditse kare ibyo nagombaga kugeza imbere
ya benedata, kugirango amagambo yaniye atazavugwa uko atari. Umubare uringaniye w'abayobozi
bari bahari, kandi nababajwe n'uko umubare munini batari bazanywe muri iyo nama, kuko bamwe
mu bari bahari, nk'uko nabibonye, batangiye kubonana ibintu undi mucyo utandukanye, kandi
n'abandi benshi baba barungutse iyo bahambwa amahirwe yo gutega amatwi ibyo bavugaga. Ariko
ntacyo bamenye kandi [3UB150] ntibungukiye mu bisobanuro nabahaye bijyanye n'iri jambo
risobanutse ngo: "Ni ko Uwiteka avuga." [3UB151]
Icyo gihe nabajijwe ibibazo. Barabajije bati: "Mushiki wacu White, mbese utekereza ko
nk'ubwoko bwayo Imana yaba idufitiye undi mucyo mushya kandi urushijeho?" Narasubije nti:
"Mwinshi kandi bidashidikanywaho. Ntabwo mbitekereza gusa, ahubwo nshobora kubivuga
nshize amanga. Nzi ko hari ukuri kw'agahano tuzahishurirwa niba turi ubwoko bugomba
guhagarara mu minsi yo kwitegura Imana." [3UB151]
Ellen White Ashishikariza Abantu Kwigana Ibitekerezo Byagutse. - Nabajijwe niba ntekereza
ko ibyavuzwe byageze ku ntego, nyuma y'uko Mwenedata Waggoner yari amaze gutangaza
ibitekerezo bye ku mategeko avugwa mu Bagalatiya. Narasubije nti: "Reka da. Dukeneye ko twese
twita ku mbande zombi z'ikibazo". Ariko navuze ko umwuka nabonye wigaragaza mu nama utari
usobanutse. Nakomeje gutsindagira ko hakenewe umwuka mwiza, umwuka nk'uwa Kristo,
nk'uwagaragajwe n'Umukuru E. J. Waggoner mugihe cyose yatangaga ibitekerezo bye: kandi ibi
ntibyagombaga kuvugwaho mu buryo bwo kujya impaka. Ímpamvu nshimangira ko byagombaga
kuganirwaho mu mwuka nk'uwa Kristo ni uko nta guhangana kwagombaga kugirirwa benedata
tutumva ibintu kimwe. Nk'uko Umukuru E. J. Waggoner yitwaye nk'Umukristo wicisha bugufi ni
ko n'abandi bakagombye kwitwara, bagatanga ibitekerezo byabo ku ruhande baherereyemo kuri
icyo kibazo mu buryo busobanutse neza... [3UB151]
Ikibazo cy'Amategeko yo mu Bagalatiya si Ngombwa-Havuzwe amagomba akurikira ngo:
"Niba uko dusobanukiwe n'amategeko avugwa mu Bagalatiya atari ukuri, ubwo ntabwo dufite
ubutumwa bwa marayika wa gatatu. Úbwo rero dukwiye kureka igitekerezo cyacu. Ntacyo twaba
dusigaranye mu kwizera kwacu." [3UB151]
Naravuze nti: "Benedata, iki ni cyo nakomeje kubabwira. Iyi mvugo ntabwo ari ukuri. Ni imvugo
idasobanutse rwose kandi ikabya. Íyaba yari ivugiwe mu biganiro mpaka kuri iki kibazo nari
kwiyumvamo ko ari inshingano yanjye kubivugira imbere y'abahateraniye, kandi babyumva
cyangwa bakabyihanganira nari kubabwira ko iyo mvugo atari ukuri. [3UB151]
Ikibazo kuri iyi ngingo si ikibazo cy'ingenzi cyane kandi si uko cyari gikwiye gufatwa. Akamaro
n'uburemere byahawe iyi ngingo byarakabirijwe, kandi kubw'iyi mpamvu- mu kumva nabi
n'ibitekerezo bipfuye-tubona umwuka wiganje muri iyi nama atari nk'uwa Kristo. Bene uyu
mwuka ntitwakagombye kuwubona wigaragaza muri benedata. Hari umwuka wa Gifarisayo wari
ugiye kuza muri twe kandi ngomba kuzamura ijwi ryanjye nkawurwanya igihe cyose waba
ugaragaye. [3UB151]
Nashoboraga kubona ko hari ubukene bukomeye mu kumenya kuvangura no gutekereza neza.
Neretswe kenshi akaga gaturuka kuri ibyo. Guhabana mu bitekerezo kwagaragariraga abizera
n'abatizera. Ibyo [3UB151] byatumye mu mutima wanjye niyumvisha ko bahuye n'impinduka
zikomeye cyane. Ibyo byagaragaye imbere yanjye ubwo nari ku mugabane w'i Burayi, mu buryo
bw'amashusho n'ibimenyetso, ariko ubusobanuro nabuhawe hanyuma ku buryo ntaheze mu
mwijima ku byerekeye uko amatorero yacu na benedata mu murimo bahagaze.... [3UB152]
Nasubiye mu cyumba cyanjye nibaza icyo nagombaga gukora cyiza kurushaho. Amasaha menshi
muri iryo joro nayamaze mu masengesho nsengera ibyerekeranye n'amategeko avugwa mu
Bagalatiya. Ibyo byari ikintu cyoroshye cyane. Ku ngingo yose ijyanye na "Ni ko Uwiteka avuga",
umutima wanjye washoboraga kuvuga, Amena, nanone Amena. Ariko umwuka wayoboraga
benedata wari utandukanye n'umwuka wa Kristo, utandukanye n'umwuka wagombaga
kugaragarira hagati yabo, ibyo byateye umutima wanjye agahinda. [3UB152]
Mu materaniro yo mugitondo cyakurikiyeho twakoranye n'abayobozi. Nari mfite ibintu
bisobanutse nagombaga kubwira benedata, kandi ibyo sinashoboraga guhangara kubiceceka.
Umunyu warakayutse, izahabu nziza ihinduka inkamba. Umwijima w'iby'umwuka wari utwikiriye
abantu kandi benshi bagaragaje ko bayobowe n'imbaraga iturutse hasi, kuko ibyavuyemo byari
ibikwiriye kugaragara igihe batayobowe no kumurikirwa n'Umwuka w'Imana. [3UB152]
Mbega inyandiko z'amateka zarimo zandikwa na marayika! Umusemburo wari waramaze
kugaragaza umurimo wawo ukomeye, kandi irobe ryari rimaze kubyimba. Nari nzi ko mfitiye
benedata ubutumwa bwo gucyaha no kubaburira. Umutima wanjye wari uremerewe n'agahinda.
Kubwira benedata ibyo byaranshavuzaga cyane kuruta uko byababazaga abo byabwirwaga.
Kubw'ubuntu bw'Imana niyumvishemo imbaraga z'Imana zimpatira guhagarara imbere ya
benedata mu murimo, ngahagarara mu izina ry'Imana, nizeye kandi nsengera ko yahumura amaso
ahumye. Narakomejwe maze mvuga amagambo umunyamabanga wanjye yari yanditse mu
ncamake. -Manuscript 24, 1888. [3UB152]
Minneapolis Urubuga rwo Kugeragerezwaho. Imana yari iri kugerageza no kureba ubwoko
bwayo bwari bwarahawe umucyo mwinshi, ngo irebe niba nibuhura n'ikigeragezo bushobora
kuzawugenderamo cyangwa bukawutera umugongo, kuko bake gusa ari bo bari basobanukiwe
n'umwuka ubakoresha kugeza igihe ibintu bizahinduka ibyo kugerageza umwuka ubatera
kwihutira gukora. Muri benshi umutima wa kamere ni wo mbaraga ibayobora, nyamara kandi
ntibatekereza ko ubwibone n'urwikekwe byahawe icyicaro nk'abashyitsi bakunzwe cyane, kandi
bigakorera mu magambo no mu bikorwa birwanya umucyo n'ukuri. Benedata bari bafite imyanya
ikomeye mu murimo no mu gukorera Imana bagombaga kuba bomatanye cyane na Soko y'umucyo
wose kugira ngo batazita umucyo umwijima kandi umwijima bakawita umucyo... [3UB152]
Gukiranuka kubwo Kwizera Ntibitesha Agaciro Amategeko- Gukomera kuri Kristo nk'isoko
yacu yonyine y'imbaraga zacu, kugaragaza urukundo rwe rutagira akagero rwo kuba yarikoreye
ibyaha by'abantu bikamubarwaho no gukiranuka kwe umuntu abarwaho, nta na rimwe bikuraho
amategeko cyangwa ngo biyateshe agaciro. Ahubwo, biyashyira aho umucyo nyakuri
uyamurikaho ukayahesha ikuzo. Ibi bikorwa binyuze mu mucyo wagaragariye ku musaraba w'i
Kaluvari. Amategeko arashyitse kandi yuzuye mu nama ikomeye y'agakiza, nk'uko
byagaragarijwe gusa mu mucyo urabagiranira mu Mukiza wabambwe akazuka. Ibi kandi
bishobora kumvikana gusa mu buryo bw'umwuka. Bibyutsa mu mutima w'uwitegereza ukwizera
gushyushye, ibyiringiro, n'umunezero w'uko Kristo ari we gukiranuka kwe. Ibi byishimo
iby'ababandi gusa bakunda kandi bakitondera amagambo ya Yesu, ari na yo magambo y'Imana.
[3UB153]
Iyo benedata baba bari mu mucyo amagambo Uwiteka yampaye ngo mbashyikirize yari kubona
igisubizo mu mitima y'abo Imana yadushinze. Ubwo nabonaga ko imitima y'abo nifuzaga
kutanyuranya na bo yari ifungiranywe n'urwikekwe no kutizera, natekereje ko byambera byiza
mbaretse. Umugambi wanjye wari uwo kuza i Minneapolis kuwa mbere w'icyumweru.... [3UB153]
Nifuzaga gutekereza nitonze, ngasenga, [kugirango mbashe kumenya] uburyo tugomba gukoramo
tugaragariza abantu ingingo yerekeranye n'icyaha no guhongerera mu mucyo wa Bibiliya. Bari
bakeneye cyane impuguro nk'iyi kugirango babashe kugeza umucyo ku bandi kandi bagire
amahirwe anejeje yo kuba abakozi bakorana n'Imana mu kwegeranya no kuzana mu rugo
umukumbi wo mu bushyo bwayo. Mbega imbaraga tugomba kugira ziturutse ku Mana kugira ngo
imitima yabaye ubutita, ifite gusa iyobokama rishingiye ku mategeko, ibashe kubona ibintu
bihebuje yahawe ari byo: Kristo no gukiranuka kwe! Ubutumwa butanga ubugingo bwari
bukenewe kugira ngo buhe ubugingo amagufwa yumye. -Manuscript 24, 1888. [3UB153]
47 Igihe George I. Butler atari ahari, ari we muyobozi w'Inteko Nkuru Rusange, umukuru Haskell ni we wayoboraga imirimo y'Inteko Nkuru
Rusange. Nyuma gato y'uko inama yari isoje, W. C. White yasabwe gukora nk'uyoboye inzibacyuho y'Inteko Nkuru Rusange, ibyo yabikoze hafi
amezi atandatu.
Ubu rero icyo dushaka kwerekana ni ukumenya uko twatera imbere mu bugingo bukomoka ku
Mana. Twumva inzitwazo nyinshi: Sinashobora kubaho gutya cyangwa gutyo. [3UB155]
Uba ushatse gusobanura iki iyo uvuze uti gutya cyangwa gutyo? Uba ushaka kuvuga ko igitambo
cyatangiwe i Kaluvari kubw'inyokomuntu yaguye ari igitambo kidatunganye, yuko nta buntu
buhagije cyangwa imbaraga twahawe idukura mu kwangirika kwa kamere yacu' n'ibyo irarikira,
yuko tutahawe Umukiza uko yakabaye? [3UB155]
Cyangwa urashaka kushyira umugayo ku Mana? Ni byo, uravuga uti: 'cyari icyaha cya Adamu.
Uravuga uti: 'ibyo sinkwiye kubiryozwa, sinabigizemo uruhare kandi sinjye ubazwa ibyo kugwa.
Dore ibyo kamere yanjye irarikira muri jye, kandi sinkwiye kubigayirwa niba nkoze ibyo kamere
yanjye ibogamiyemo? None ni nde ukwiye kubigayirwa? Mbese ni Imana? [3UB155]
Kuki Imana yemereye Satani kugira ububasha kuri kamere muntu? Ibi ni ibirego biregwa Imana
yo mu ijuru, kandi izaguha akanya, niba ubishaka, ngo ugaragaze ibirego byawe uyirega. Nayo
kandi izahita izana ibirego uregwa ugeze mu rukiko rw'imanza rwayo. -Manuscript 8, 1888, Oct.
20, 1888. [3UB155]
Iyo Imana ibasha kuba yahindura amategeko yayo kugira ngo isange umuntu mu buzima bwe bwo
kugwa, ntibyari kuba ngombwa ko Kristo aza kuri iyi si. Kubera ko amategeko adahinduka kandi
atashoboraga guhinduka, Imana yohereje umwana wayo w'ikinege kugira ngo apfire ubwoko
bwacumuye. Áriko se Umukiza yaba yarishyizeho igicumuro cy'abantu maze akababaraho
gukiranuka kwe kugira ngo bakomeze kwica amategeko ya Yehova? Oya, oya! Kristo yaje kubera
ko bitashobokaga ko umuntu yakomeza amategeko mu mbaraga ze. Yaje kumuzanira imbaraga zo
kubaha amabwiriza y'amategeko. Bityo umunyabyaha, wihana ibicumuro bye, ashobora gusanga
Imana akavuga ati: "Data, ndagusaba ngo umbabarire binyuze mu gaciro k'ibyakozwe n'Umukiza
wabambwe akazuka." Imana izakira abantu bose bayisanga mu izina rya Yesu. -Manuscript 17,
1888, Sunday, October 21, 1888. [3UB155]
48 Ellen White yavuze inshuro makumyabiri i Minneapolis, ariko ntabwo yahinjiye igihe hatangwaga ibyigisho ku gutsindishirizwa n'ubuntu kubwo
kwizera. Ahubwo, yakoranye umwete ngo ayobore abagabo n'abagore bafungurire imitima yabo ukuri gushingiye kuri Bibiliya.
kuzuye kuduhongerera ku tutashoboye kugeraho. Iyo dukoze uko dushoboye kose, ahinduka
gukiranuka kwacu. Uko gukiranuka kwakira buri murasire wose w'umucyo Imana itwoherereza
kugira ngo duhinduke umucyo w'abari mu isi. Letter 22, 1889. (Byasohotse mu Butumwa
Bwatoranyijwe, 2016, Vol.1, pp. 423,424) [3UB156]
49 Iri ryari irya mbere mu materaniro Ellen White yabonetsemo atanga ubutumwa bwo gutsindishirizwa kubwo kwizera ahakorerwaga umurimo
mu gihe cyakurikiye Inama yabereye i Minneapolis. Mu mwaka wa 1889 Ellen White yagiye ayobora mu gikorwa cyo kugeza ubutumwa ku
matorero. Bimwe mu bibwirizwa bye byaratangajwe, nka kimwe cyatangiwe ahitwa Ottawa, Kansas, taliki ya 11 Gicurasi. Iki kibwirizwa
cyasohotse mu gitabo kivuga kwizera n'imirimo, (Faith and Works, pp. 63-79).
Benshi Bafite Imyumvire Igoretswe. -Hari abantu benshi bagaragara nk'abumva ko bafite
umurimo ukomeye bagomba kwikorera mbere y'uko basanga Yesu ngo abahe agakiza. Bagaragara
ko batekereza ko Yesu agomba kuza bageze ku musozo w'urugamba barwana, akabaha ubufasha
ashyira akadomo ku murimo bakože mu buzima bwabo. Biragaragara ko bibakomereye
gusobanukirwa ko Kristo ari Umukiza uhagije, ushobora gukiza rwose abagerezwa Imana na We.
Batakobwa kubona ko Yesu We ubwe ari "inzira, n'ukuri, n'ubugingo." Igihe twishingikirije kuri
Yesu buri wese ku giti cye, twizera tudashidikanya, twizera ko amaraso ye ashobora rwose
kutwezaho ibyaha byose, tuzagira amahoro mu kwizera ko Imana ibasha gusohoza rwose ibyo
yasezeranye.... [3UB157]
Ubutumwa Nyabwo Bwatanzwe. Uko benedata ba bashiki bacu bakinguriraga imitima yabo
kwakira umucyo, bakiriye ubwenge burushijeho ku byerekeranye n'icyo kwizera ari cyo. Imana
yari iyagaciro; kandi yari yiteguye gukomeza ubwoko bwayo. Amateraniro yarakomeje arenga
icyumweru nk'uko byari byemejwe mbere. Ishuri riba rihagaritswe, maze abantu bose bihatira
gushaka Imana. Umukuru Jones yaturutse i Boston, kandi yari yakoranye umwete kubw'abantu
b'Imana, yigisha kabiri cyangwa gatatu ku munsi. Umukumbi wagaburiwe ifunguro ritunga
ubugingo. Ubutumwa nyakuri Imana yoherereje ubwoko bwayo muri iki gihe bwatangiwe mu
byigisho. Amateraniro yarakomeje kuva mugitondo kare kugeza mu gicuku, kandi umusaruro
wavuyemo wari ushimishije. [3UB157]
Abanyeshuri n'abarimu bose bagabanye bihagije umugisha w'Imana. Ubuhamya rusange
bwatanzwe n'abari mu materaniro ni uko bagize ubunararibonye batari baragize mbere hose.
Banyuzwe n'umunezero wabo ko Kristo yababariye ibyaha byabo. Imitima yabo yari yuzuye
gushima no gusingiza Imana. Amahoro yari yatashye mu mitima yabo. Bakundaga umuntu wese,
kandi bumvaga ko bashobora kuruhukira mu Rukundo rw'Imana. [3UB157]
Sinigeze mbona umurimo w'ububyutse ujya imbere nko muri ubu buryo bunoze butyo kandi
ntugaragaremo gutwarwa kudakwiriye. [3UB157]
Hari benshi bemeje ko uko gucukumbura ukuri byashyirwaga ahagaragara, bemejwe mu mucyo
w'amategeko ko ari abanyabyaha. Bari barakomeje kwishingikiriza ku gukiranuka kwabo.
Nyamara ubu bakubonye kumeze nk'ubushwambagara bufite ibizinga ukugereranyije no
gukiranuka kwa Kristo ko konyine kwemerwa n'Imana.
Nubwo batari abanyabyaha bihandagaje, bibonye nk'impezamajyo kandi bangiritse mu mitima.
Bari barimitse ibigirwamana mu mwanya wa Data wo mu ijuru. Bari barakomeje gukirana no
kureka ibyaha, ariko bakomeza kwiringira imbaraga zabo. Tugomba gusanga Yesu uko turi,
tukatura ibyaha byacu, kandi tugatura imitima yacu y'akahebwe ku Mukiza wacu wuje impuhwe.
-The Review and Herald, March 5, 1889. [3UB157]
HAKENEWE IMVUGO IKWIRIYE ISOBANURA GUKIRANUKA KUBWO KWIZERA
Naratumiwe kugira ngo ngire amagambo mbwira abagabura turi mu ihema ryari rigenewe
abagabura.50 Twavuganye na bamwe kuri gahunda nziza yakorwa ngo abantu bigishwe kuri iyi
ngingo bahereye kuby'idini mu muryango. [3UB158]
Abantu benshi bagaragara ko ntacyo basobanukiwe ku bigize kwizera. Benshi bavuga
iby'umwijima no gucika intege. Narababajije nti: "Mbese amaso yanyu muyahanze kuri Yesu?
Mbese muramwitegereza, we Zuba ryo Gukiranuka? Mukeneye gusobanurira amatorero
ibyerekeranye no kwizera no kwishingikiriza rwose ku gukiranuka kwa Kristo. Mu biganiro
mugira no mu masengesho yanyu mutinda gake cyane kuri Kristo, ku Rukundo rwe rutagira
akagero, ku gitambo cye gikomeye yatanze ku bwacu, ku buryo Satani yijimishije ibitekerezo
mwakagombye kuba mufite kandi mugomba kugira kuri Kristo. Mu kurushaho kwegera Yesu
Kristo nk'Umucunguzi wacu, tugomba kwiringira gake ibya muntu ku byerekeranye n'ubufasha
bw'iby'umwuka. Tugomba gutinda kandi tumaramaje ku mico yo mu ijuru ya Yesu Kristo;
tugomba kuvuga iby'urukundo rwe, tugomba kuvuga no kuririmba imbabazi ze, kandi tukamugira
Umukiza wacu bwite. Übwo tuba tubaye umwe na Kristo. Dukunda ibyo Kristo akunda, twanga
icyaha, icyo Kristo yanga. Ibi bintu ni byo tugomba kaganiraho, tukanabitindaho." [3UB158]
Naganirije abagabura. Muyobore abantu intambwe ku ntambwe, mutinde cyane ku kuba Kristo
ahagije kugeza ubwo, kubwo kwizera kuzima, babona Yesu nk'uko ari-bamubona wese wese, ko
ari Umukiza ubabarira ibyaha, wa wundi ushobora kubabarira ibicumuro byacu byose. Ni kubwo
kumwitegereza duhindurirwa gusa na we. Uku ni ukuri kugenewe iki gihe. Twavuze
iby'amategeko. Ibyo ni ukuri. Ariko ni gake twerereje Kristo nk'umukiza ubabarira ibyaha.
[3UB158]
Tugomba guhoza imbere y'ubwenge bwacu Umukiza ubabarira ibyaha. Ariko tugomba
kumugaragaza mu mwanya we nyakuri-nk'uwaje gupfa kugira ngo yogeze kandi yubahishe
amategeko y'Imana, kandi atsindishirize umunyabyaha wishingikiriza ku byakozwe n'amaraso
y'Umukiza wabambwe akazuka. Ibi ntibyagaragajwe neza. [3UB158]
Ubutumwa bukiza ubugingo, ari bwo butumwa bwa marayika wa gatatu, ni bwo butumwa
bugomba kubwirwa abari mu isi. Amategeko y'Imana no kwizera Yesu byombi ni ingenzi, ni
ingenzi cyane, kandi bigomba guhabwa imbaraga n'ububasha bingana. Umugabane wa mbere
w'ubu butumwa ni wo wibanzweho cyane, naho umugabane wa nyuma uvugwaho gake. Kwizera
kwa Yesu [kwizera Yesu) ntabwo kwasobanutse. Tugomba kukuganiraho, tugomba kubaho uko
kuvuga, tugomba gusenga tugusaba, [3UB158]
50 Inama yahawe abagabura mu materaniro makuru yabereye i Colorado, Nzeri 13, 1889, hatangwa ibyigisho ku gukiranuka kubwo kwizera.
tukigisha abantu gushyira uyu mugabane w'ubutumwa mu buzima bwo mu miryango yabo.
"Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu" (Abafilipi 2:5). [3UB159]
Ibiganiro Byuzuye Kristo Birakenewe. Hari ibiganiro byose, bikakaye kandi bitagira Kristo,
kandi muri ibyo biganiro Yesu yavugwaga gake. Umutima w'umubwiriza ntiwigaruriwe kandi ngo
woroshywe n'urukundo rwa Yesu. Yibanda ku nyigisho zumagaye. Nta bikomeye zikora ku
bazumva. Umubwiriza ntiyejejwe n'amavuta ava mu ijuru, none yabasha ate kunyeganyeza
imitima y'abantu? Dukeneye kwihana no guhinduka: ni byo rwose, umubwiriza agomba
guhinduka. Yesu agomba kwererezwa imbere y'abantu, kandi na bo bakararikirwa "Kureba
bakabaho." [3UB159]
Kuki iminwa yacu yicecekeye ku ngingo yerekeranye no gukiranuka kwa Kristo n'urukundo rwe
akunda abari mu isi? Kuki tudaha abantu ibyo kubabyutsa no kubakangurira ubugingo bushya?
Intumwa Pawulo yari yuzuye gutwarwa no kuramya ubwo yavugaga ati: "Si ugushidikanya,
ubwiru bw'ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari
umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n'abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu
isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza" (1Timoteyo 3:16). [3UB159]
"Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana,
ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana
akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho
y'umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.....Ngo
amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay'ibyo mu ijuru, cyangwa ay'ibyo mu isi, cyangwa
ay'ibyo munsi y'isi, kandi índimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa
twese ihimbazwe." (Abafilipi 2:5-11). [3UB159]
"Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu. Ni na we shusho y'Imana
itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, kuko muri we arimo byose byaremewe, ari ibyo mu
ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose, n'ubutware
bwose n'ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. Yabanjirije
byose kandi byose bibeshwaho na we" (Abakolosayi 1:14-17). [3UB159]
Iyi ni insanganyamatsiko ikomeye kandi ikomoka mu ijuru yirengagijwe ku rwego rukomeye mu
biganiro kubera ko Kristo atigeze aremerwa mu mitima y'abantu. Kandi Satani yakoresheje uburyo
bwe ngo bigende gutyo, kugira ngo Kristo ataba ingingo yo gutekerezwaho no guhimbaza. Iri zina,
rikomeye cyane, kandi ry'ingenzi, rikwiriye kuba ku rurimi rwose. [3UB159]
"Iryo nahindukiye umubwiriza nkurikije ubusonga Imana yampaye ku bwanyu, kugira ngo
mbwirize abantu ijambo ry'Imana ryose, ari ryo bwa bwiru bwahishwe uhereye kera kose n'ibihe
byose, ariko none bukaba [3UB159] bwarahishuriwe abera bayo, abo Imana yishimiye kumenyesha
ubutunzi bw'ubwiza bw'ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, ari bwo Kristo uri muri mwe,
ari byo byiringiro by'ubwiza. Ni we twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge
bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo. Icyo
ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete nk'uko imbaraga ze ziri zinkoreramo cyane
(Ábakolosayi 1:25-29). [3UB160]
Aha ni ho hari umurimo w'abagabura bavuga ibya Kristo. Kuko uyu murimo utakozwe, kuko
Kristo n'imico ye, amagambo ye, ndetse n'umurimo we bitashyizwe imbere y'abantu, uko
amatorero ameze mu by'iyobokamana birarega ababwiriza bayo. Amatorero agiye gupfa kuko
abantu batagaragarijwe Kristo uko bikwiye. Nta buzima bw'ibya mwuka buyarangwamo kandi nta
bushishozi mu bya mwuka buharangwa. [3UB160]
Ubwoba Butewe n'Ubutumwa bwo Gukiranuka kubwo Kwizera. Abigisha abantu
ntibimenyereje kugira ubunararibonye buzima bagirana n'Isoko yabo bishingikirizaho ndetse
n'Isoko y'imbaraga zabo. Maze igihe Uwiteka ahagurukije abantu akabohereza batwaye ubutumwa
bugenewe iki gihe bashyiriye abantu (ubutumwa butari ukuri gushya, ahubwo ari nabwo butumwa
Pawulo yigishaga, ubutumwa Yesu nawe ubwe yigishije) bwa butumwa bubagaragarira
nk'inyigisho z'inzaduka. Batangira kubwira abantu kubyitondamo-abantu bagiye gupfa kuko
batakomejwe no kuba Yesu yarererejwe imbere yabo. [Barabwirwa ngo]: "Mwe kwihuta cyane.
Ibyiza ni uko mwategereza, kandi mwe kwemera ibi bintu kugeza ubwo muzabimenyaho byinshi."
Kandi abagabura babwiriza izo nkuru zumagaye zidafite ubuzima mu gihe abantu bakeneye manu
nshya. [3UB160]
Imico ya Kristo ni imico itunganye bitagerwa, kandi agomba kwererezwa cyane, kuko ni imbaraga,
ni ubushobozi, ni ukwezwa no gukiranuka ku bamwizera bose. Abantu bigeze kugira umwuka wa
Gifarisayo, batekereza ko niba bashikamye ku nyigisho nziza za kera, nyamara ntibagire uruhare
mu butumwa Imana yoherereje ubwoko bwayo, ubwo bumva ko bazaba bari mu mwanya mwiza
kandi utekanye. Uko ni ko Abafarisayo ba kera batekerezaga, kandi urugero rwabo rwagombye
kubera umuburo abagabura bakava kuri urwo rubuga rwo kumva bihagije. [3UB160]
Igisha Insanganyamatsiko z'Ubutumwa Bwiza Zizamura Abantu mu by'Umwuka. Dukeneye
imbaraga zo kwisubiraho no kudukomeza mu mwete no kwizera gukomeye. Bityo rero,
nitubatizwa na Mwuka Wera, Kristo azaremwa muri twe, we byiringiro by'ubwiza. Ubwo nibwo
tuzagaragaza Kristo nk'uwo mu ijuru ukwiye kwizera kwacu n'urukundo rwacu. Tuzaganira ibya
Krito, tuzasenga Kristo kandi tuzasaba ibimwerekeye. Tuzasingiza izina rye ryera. Tuzereka
abantu ibitangaza bye, kwiyanga kwe, kwitanga kwe, imibabaro ye, no kubambwa kwe, kuzuka
kwe no kuzamukana intsinzi kwe. Izi ni zo ngingo z'ubutumwa bwiza zizamura abantu mu
by'umwuka, zikabyutsa urukundo n'ishyaka [3UB160] rigurumana mu mutima wa buri wese. Aha
ni ho hari ubutunzi bw'ubwenge no kumenya, hakaba isoko idakama. Uko ushishikarira kugera
kuri ubu bunararibonye, ni ko ubuzima bwawe buzarushaho kugira agaciro. [3UB161]
Amazi y'ubugingo ashobora kuvomwa muri iryo riba ariko ntiryigera rikama. Abagabura
b'ubutumwa bwiza bari kuba abanyambaraga iyo bakomeza gushyira Umwami Yesu Kristo imbere
yabo kandi igihe cyabo bakagikoresha biga imico ye myiza. Iyo bakora batyo, nta buhakanyi bwari
kubaho, nta n'umwe wari gutandukana n'itorero kuko, kubw'ibikorwa byabo byo kwiyandarika,
basuzuguje umurimo w'Imana bakoza Yesu isoni ku mugaragaro. Imbaraga za buri mugabura wese
w'ubutumwa bwiza zakagombye kuba zarakoreshejwe mu kwigisha amatorero y'abizera kwakira
Kristo kubwo kwizera nk'Umukiza wabo ku giti cyabo, bakamugira mu bugingo bwabo kandi
bakamugira Icyitegererezo, ngo bigire kuri Yesu, bizere Yesu, kandi berereze Yesu. Umugabura
na we ubwe yagombye kwibanda ku mico ya Kristo. Yagombye gutekereza ukuri, kandi
agatekereza byimbitse ku bwiru bwo gucungurwa, by'umwihariko ku murimo wa Kristo wo
kuduhongerera muri iki gihe. [3UB161]
Ibande Cyane ku Kwigira Umuntu kwa Kristo no Guhongerera kwe. -Niba Kristo ari byose
kandi akaba muri buri wese muri twe, kuki mu matorero hatariho kwibanda cyane kwigira umuntu
kwe ndetse n'igitambo cye cyo kuduhongerera bidatindwaho? Kuki imitima n'indimi
bidakoreshwa mu gusingiza Umucunguzi? Ibi ni byo imbaraga z'abacunguwe zizakora mu bihe
bizira iherezo. [3UB161]
Twe ubwacu dukeneye kugirana n'Imana umubano uhoraho kugira ngo tubone uko twigisha ibya
Yesu. Nibwo tuzashobora gutanga ubunararibonye buzima bwacu bwite bw'uwo Kristo ari we kuri
twe haba mu ngiro no mu kwizera. Twakiriye Kristo kandi kubw'umuhati mvajuru dushobora
kuvuga iby'imbaraga iturimo. Abantu bagomba kureherezwa kuri Kristo. Gukiza kwe ni ko
kugomba gushyirwa hejuru. [3UB161]
Abigishwa nyakuri, nibaba bicaye ku birenge bya Yesu, bazavumbura amabuye y'agaciro y'ukuri
kwavuzwe n'Umukiza wacu, kandi bazasobanukirwa n'icyo avuze ndetse n'agaciro kayo. Kandi
icy'ingenzi kurushaho, uko bazaca bugufi bakigishwa, gusobanukirwa kwabo kuzaguka maze
bavumbure ibintu bitangaje byo mu mategeko ye, kuko Kristo yabigaragaje mu mirongo
isobanutse kandi igaragara neza. [3UB161]
Inyigisho y'ubuntu n'agakiza muri Yesu Kristo ni ubwiru ku mugabane munini w'abafite amazina
yabo mu bitabo by'itorero. Iyaba Kristo yari ku isi yigisha abantu be, yabagayira ko batinda
gusobanukirwa. Yabwira abo batinda kumva n'abo badasobanukirwa ati: "Nabahaye ukuri
kurebana n'agakiza kanyu, ariko ntimutekereza agaciro gufite." [3UB161]
Yooo, iyaba abagabura bacu babwiriza abantu n'amatorero bavugwagaho ngo, "Maze abungura
ubwenge ngo basobanukirwe n'ibyanditswe!" (Luka [3UB161] 24:45). Ndababwira mfite kubaha
Imana yuko kugeza ubu, ukuri kwa Bibiliya kwerekeranye n'inama ikomeye y'agakiza
kwasobanutse gake. Ukuri kuzakomeza guhishurwe, kwaguke, kandi gutere imbere, kuko
gukomoka mu ijuru, kimwe n'Uwo gukomokaho. [3UB162]
Uko Yesu Yigishaga Abantu-Yesu ntiyatangaga ubusobanuro bwose cyangwa ibiganiro
birambuye ku nyigisho runaka, ahubwo kenshi yavugaga mu nteruro ngufi, nk'uwabaga abiba
imbuto zo mu ijuru z'inyigisho nk'amasaro agomba gutoragurwa n'umukozi usobanukiwe.
Inyigisho zo kwizera n'ubuntu yazigaragazaga aho yabaga yigishiriza hose. Oh, kuki abagabura
batagaburira amatorero igaburo rizabaha ubuzima bwiza n'imbaraga mu by'umwuka? Umusaruro
uzavamo uzaba ubunararibonye bukungahaye mu kumvira Ijambo ry'Imana gushyizwe mu
bikorwa. Kuki abagabura bacu badakomeza ibisigaye bigiye gupfa? [3UB162]
Igiheyari hafi gutandukana n'abigishwabe, Yesu yashakagaicyashoboraga kubakomeza cyane
kurushaho yashoboraga kubasigira. Yabasezeraniye Umwuka Wera-Umufasha-ngo afatanye
n'imbaraga z'umuntu. Ni irihe sezerano ryumvikana gake, risohorezwa itorero gake, nk'isezerano
ry'Umwuka Wera? Igihe uyu mugisha (umugisha uzana n'indi migisha yose iwukurikiye) watawe
hasi, ingaruka zidasubirwaho ziba amapfa mu by'umwuka. Uyu mugayo ushyirwa ku mubwiriza.
Itorero rigomba guhaguruka kandi ntiryongere kunyurwa n'ikime gike cyane kidahagije. [3UB162]
Ubukene Bwacu bwa Mwuka Wera. -Oh, kuki abizera b'amatorero yacu bahagarariye aho
kongera kubona ayo mahirwe yabo? Ntabwo bo ubwabo biyumvamo ko bakeneye gukoreshwa na
Mwuka w'Imana. Nka Mariya, itorero rishobora kuvuga riti: "Bakuyemo Umwami wanjye, nanjye
sinzi aho bamushyize" (Yohana 20:13). [3UB162]
Abagabura babwiriza ukuri kw'iki gihe bazemera ko ari ngombwa gukoreshwa na Mwuka w'Imana
mu kwemeza icyaha no guhindura imitima, kandi uko gukora kwa Mwuka w'Imana kugomba kuba
no mu kubwiriza Ijambo, nyamara ntibiyumvamo akamaro ka Mwuka bihagije ngo babashe kugira
ubumenyi bwimbitse kandi bw'ibikorwa bya Mwuka. Ubukene bw'ubuntu n'imbaraga mvajuru
y'ukuri ikorera mu mitima yabo bubabuza gusobanukirwa n'iby'umwuka no kugaragaza impamvu
ari ngombwa ku itorero. Nuko bakagenda inzira yose bacumbagira, bakaba ingwingiri mu gukuza
amajyambere y'iby'umwuka, kuko mu murimo bakora iyobokama ryabo rishingiye ku matekego.
Imbaraga y'ubuntu bw'Imana ntiyumvikana nk'ihame rizima kandi rya ngombwa. [3UB162]
Oh, iyaba bose bashoboraga kubona ibi maze bakakira ubutumwa Imana yabahaye! Imana
yahagurukije abagaragu bayo ngo bigishe ukuri kwirengagijwe, kandi kukaba kwaratabwe munsi
y'ibishingwe by'imihango, kubera ko gusaba kwerereza umusaraba. Kugomba kuvanwa aho
kwatabwe kugasubizwa mu mwanya w'ukuri kugenewe iki gihe. Ibyo gusaba bigomba [3UB162]
gushimangirwa, kandi kugahabwa umwanya wako mu butumwa bwa marayika wa gatatu.
[3UB163]
Mureke abagabura bakorera Kristo bategeke kwiyiriza ubusa, bahamagaze iteraniro ryera, bashake
Uwiteka bigishoboka ko abonwa. Nimwumwambaze igihe mukirambaraye munsi y'umusaraba w'i
Kaluvari. Nimwiyambure ubwibone bwanyu bwose kandi nk'abarinzi bahagarariye amatorero,
muririre hagati y'umuryango w'urusengero n'igicaniro, maze muboroge muti: "Uwiteka we, kiza
ubwoko bwawe, [3UB163]
Ntureke ab'umwandu wawe bashinyagurirwa. Dukuremo ibyo ushaka, ariko ntudukureho
Umwuka wawe Wera, turi ubwoko bwawe." Musenge, ni ukuri, musengere gusukirwa Umwuka
w'Imana! -Manuscript 27, 1889. [3UB163]
IGICE CYA 22
Guteganyirizwa Agakiza. -Kwicuza, kubabaza umubiri, kwatura ibyaha guhoraho nyamara nta
kwihana kuvuye ku mutima kubayeho; kwiyiriza ubusa, iminsi mikuru n'amateraniro, n'ibyo
twubahiriza bigaragara inyuma bidaherekejwe no kwitanga nyakuri-ibi byose nta gaciro byaba
bifite. Igitambo cya Kristo kirahagije; yatanze ituro rishyitse kandi rihagije ku Mana; kandi imihati
y'umuntu utishingikirije ku byakozwe na Kristo, nta gaciro ifite. Ntidusuzuguza Imana gusa iyo
tugendeye muri iyo nzira ahubwo tunangiza kuba ingirakamaro kwacu kwa none n'uko mu gihe
kizaza. Kutanyurwa n'agaciro K'igitambo cya Kristo, bigira ingaruka mbi; byijimisha ibyo
twirigiraga, maze bigatuma tudashyikira amahirwe yacu; bituyobora ku kwakira inyigisho zipfuye
kandi ziteza akaga zerekeranye n'agakiza twahawe kaguzwe igiciro kitagira akagero. Inama
y'agakiza ntiyumvikana nk'aho ari uburyo imbaraga mvajuru zigera ku muntu kugira ngo imihati
ya muntu ibashe kugera ku ntsinzi rwose. [3UB164]
Kubabarirwa mu buryo Kristo ababariramo, ntabwo ari ukubabarirwa gusa, ahubwo ni
uguhindurwa mushya mu mwuka w'umutima wacu. Uwiteka aravuga ati: "Nzabaha n'umutima
mushya." Ishusho ya Kristo igomba kwandikwa mu bwenge bwose, mu mutima wose, ndetse
n'ubugingo bwose. Intumwa Pawulo iravuga iti: "Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo"
(1Abakorinto 2:16). Hatabayeho igikorwa cyo guhinduka gushobora kubaho gusa binyuze mu
mbaraga z'Imana, kubogamira mu cyaha twavukanye bigumana mu mutima imbaraga zabyo,
bigakora iminyururu mishya, bigatera ububata budashobora gucibwa n'imbaraga z'umuntu. Ariko
abantu ntibashobora kwinjirana mu ijuru n'ibyo bakunda [3UB164] bya kera, ibyo barangamira,
ibigirwamana byabo n'inyigisho zabo. Ijuru ntiryababera ahantu h'umunezero; kuko ikintu cyaho
cyose cyabusanya n'ibyo bakunda, n'ibyo barangamira, kandi mu buryo bubabaje kigahangana
n'imico bavukanye ndetse n'iyo banduye ya kamere yabo. [3UB165]
Umunezero ni umusaruro uturuka mu kwera no guhuza n'ubushake bw'Imana. Abazaba abera mu
ijuru bagomba kubanza kuba abera hano ku isi; kuko igihe tuzava kuri iyi si, tuzagendana n'imico
yacu, kandi ibi bizaba ari ukugendana na bimwe mu biranga ijuru tuzaba twarahawe binyuze mu
gukiranuka kwa Kristo. - Review and Herald, Aug. 19, 1890. [3UB165]
Gutsindishirizwa no Kwezwa Bigerwaho Binyuze mu Kwizera-1890. -Iyo binyuze mu
kwihana no kwizera twemeye Kristo nk'Umukiza wacu, Uwiteka atubabarira ibyaha byacu, maze
agakuraho igihano cyari kigenewe uwacumuye ku mategeko. Ubwo umunyabyaha agahagarara
imbere y'Imana nk'umuntu ukiranuka; akemerwa n'ijuru, kandi binyuze muri Mwuka agasabana
na Data wa twese n'Umwana. [3UB165]
Icyo gihe kandi haba hasigaye undi murimo ugomba gukorwa, kandi uwo ni umurimo ukomeza.
Ubugingo bugomba kwereshwa ukuri. Kandi ibyo nabyo bikorwa binyuze mu kwizera. Kubera ko
ari kubw'ubuntu bwa Kristo gusa twakira kubwo kwizera, imico ishobora guhinduka. [3UB165]
Ni ingenzi ko dusobanukirwa neza n'imiterere yo kwizera. Hari benshi bizera ko Kristo ari
Umukiza w'abari mu isi, bakizera ko ubutumwa bwiza ari ukuri kandi ko buhishura inama
y'agakiza, ariko bakaba badafite kwizera gukiza. Bemejwe ukuri mu bwenge bwabo, ariko ibyo
ntibihagije. Kugira ngo atsindishirizwe, umunyabyaha agomba kugira kwa kwizera gufata ibyo
Kristo yakoze kukabigira ibye mu bugingo bwe. Dusoma ko abadayimoni na bo "bizera, ndetse
bagahinda umushyitsi," ariko uko kwizera kwabo ntikubazanira gutsindishirizwa, kimwe n'uko
kwizera kw'abemera ukuri kwa Bibiliya gusa mu bwenge bwabo bitabazanira inyungu z'agakiza.
Bene uko kwizera ntigushyikira ingingo y'ingenzi cyane, kuko uko kuri kudakora ku mutima
cyangwa ngo guhindure imico. [3UB165]
Mu kwizera nyakuri, kandi gukiza, harimo kwiringira Imana, binyuze mu kwizera igitambo
gikomeye cy'impongano cyatanzwe n'Umwana w'Imana i Kaluvari. Muri Kristo niho gusa uwizera
watsindishirijwe abonera ibyiringiro bye n'umurengezi. Kwizera gushobora kubaho nta byiringiro,
ariko gushikama gukomotse mu kwiringira ntigushobora kubaho kudafite kwizera. Umunyabyaha
wese wamaze kumenya imbaraga za Kristo zikiza, azagaragaza uku kwiringira ku rwego ruhanitse
uko azajya atera imbere mu bunararibonye. -Signs of the Times, Nov. 3, 1890. [3UB165]
Guhangana n'Ikigeragezo-1891.-Abantu benshi basa n'abatekereza ko kutagwa mu kigeragezo
ari ibidashoboka, ko nta mbaraga bafite zababashisha kunesha, maze bagacumura ku Mana
bakoresheje iminwa yabo, bavuga iby'urucantege no gushidikanya, aho kuvuga kwizera [3UB165]
n'ubutwari. Kristo yageragejwe uburyo bwose nka twe, ariko ntiyakora icyaha. Yaravuze ati:
"Umutware w'ab'iyi si araza, ariko ntacyo amfiteho." Ibi bisobanuye iki? Bisobanuye ko umutware
w'ikibi atashoboraga kubona muri Kristo urubuga yamushukiraho; kandi natwe byadushobokera.
- The Review and Herald, May 10, 1891. [3UB166]
Gutungana Ntikugerwaho kubwo Gusimbuka Rimwe-1891. Turitegereza hirya y'igihe;
turitegereza ahazaza h'iteka ryose. Tugerageza kubaho mu buryo Kristo ashobora kuvuga ati:
"Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka." Reka buri wese muri twe, abeho muri ubwo buryo.
Dushobora gukora amakosa; dushobora kuyoba; ariko Imana ntizaturekera muri ayo makosa.
"Icyakora, nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu
Kristo ukiranuka." Hari ibyiringiro kuri twe; turi imbata z'ibyiringiro. [3UB166]
Reka dusingire amasezerano akungahaye Imana yatanze. Umurima w'Imana wuzuye amasezerano
akungahaye. Oh, nimutyo tuyakusanye; nimutyo tuyagire ayacu; nimutyo twerekane ko twizera
Ímana. Nimutyo dufatire Imana ku ijambo ryayo; kandi he kugira umuntu n'umwe muri twe
ugaragara ko atiringira Imana cyangwa ngo ayishidikanyeho. [3UB166]
Reka tube Abakristo bakura. Ntidukwiye guhagararira aho. Tugomba kuba turi imbere uyu munsi
kuruta uko twari tumeze ejo hashize. Buri munsi twige kurushaho kwiringira, kurushaho
kumaramaza mu kwishingikiriza kuri Yesu. Ubwo nibwo tuzakuza amajyambere. Ntiwasimbuka
rimwe ngo ushyikire gutungana; kwezwa ni umurimo w'ubuzima bwose.... [3UB166]
Ndibuka mu mwaka wa 1843 umugabo n'umugore we...bari biteguye ko Umukiza agaruka mu
1844, bari bategereje kandi bari maso. Buri munsi bagombaga gusenga Imana; mbere y'uko
bifurizanya ijoro ryiza, barabwiranaga bati: "Birashoboka ko Umukiza yagaruka dusinziriye,
dushaka kuba twiteguye." Umugabo yagombaga kubaza umugore we niba uwo munsi atavuze
ijambo ridahuje n'ukuri ndetse n'ukwizera kwabo, n'umugore na we yagombaga kumubaza atyo.
Maze bagaca bugufi imbere y'Imana bakayisaba bavuga ko niba bacumuye mu ntekerezo cyangwa
mu magambo cyangwa mu bikorwa yabababarira icyo gicumuro. Ubu dukeneye kwiyoroshya
nk'uku. [3UB166]
Murifuza kuba nkabana bato, bizirika ku byakozwe n'Umukiza wabambwe akazuka, maze
mukabona gukomezwa. Byagenda bite? Abamarayika b'Imana bazakugota babe nk'inkike
y'umuriro. Gukiranuka kwa Kristo, uko usaba, kuzakujya imbere, icyubahiro cy'Imana
kizagushorera. Mana eza indimi zacu; Mana eza intekerezo zacu; Mana eza imitima yacu
kugirango twibande ku ngingo z'iby'ijuru, kandi ngo tubashe kugeza ubwo bwenge n'umucyo ku
bandi. Hari iterambere rikomeye kuri [3UB166] twe, ariko ntiduhagararire aho. Imana ibafashe
gusohoza neza inshingano mufite. -Manuscript 9, 1891. [3UB167]
Gutsindishirizwa Gusobanurwa-1891. -Kuri benshi gutsindishirizwa kubwo kwizera ni ubwiru.
Umunyabyaha atsindishirizwa n'Imana igihe yihannye ibyaha bye. Areba Yesu ari ku musaraba
w'i Kaluvari. Aribaza ati: "Kuki habayeho uyu mubabaro wose?" Ni uko amategeko ya Yehova
yishwe. Amategeko y'ingoma y'Imana mu ijuru no ku isi yarishwe, kandi igihano cy'icyaha
gitangazwa ko ari urupfu. Ariko "Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana
wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho."
Oh, mbega urukundo, mbega urukundo rutagira akagero! Kristo, Umwana w'Imana, apfira
umunyabyaha ruharwa! [3UB167]
Umunyabyaha abona umwuka w'amategeko y'Imana n'ibyo asaba bihoraho iteka ryose. Abona
urukundo rw'Imana mu guteganya inshungu n'ubwishingizi ku munyabyaha ruharwa, kandi iyo
nshungu ni Umwe ungana n'Imana. Uko kugaragaza ubuntu bw'Imana mu mpano y'agakiza ku
bari mu isi byuzuza umunyabyaha gutangara. Uru rukundo Imana yakunze umuntu rusenya inkuta
zose. Umunyabyaha aza ku musaraba washyizwe hagati y'ubumana n'ubumuntu, maze akihana
ibyaha byo gucumura kwe, kuko Kristo yakomeje kumwireherezaho. Ntatekereza ko amategeko
yamwezaho icyaha, kuko amategeko atifitemo gukiza umunyabyaha wayishe. Areba igitambo
cy'impongano nk'ibyiringiro bye rukumbi, binyuze mu kwihana imbere y'Imana-kuko amategeko
agenga ubutegetsi bwayo yishwe-no kugira kwizera mu Mwami wacu Yesu Kristo nk'Ushobora
kudukiza kandi akezaho umunyabyaha igicumuro cyose. [3UB167]
Umurimo wo guhongerera wa Kristo watangiranye n'uko umuntu yiyumvisemo ikidodo
n'umubabaro n'ubutindi, igihe yari amaze gucumura. Amategeko ntiyakuweho ngo umuntu bashe
gukizwa maze yongere kunga ubumwe n'Imana. Ahubwo Kristo yiyemeje kumuhindukira
umwishingizi n'umucunguzi igihe yahindukaga icyaha kubw'umuntu, kugirango uwo muntu na we
ahinduke gukiranuka kw'Imana muri Uwo wabanye na Data wa twese kandi binyuze muri Uwo
nyine wabanye na Data wa twese. Abanyabyaha bashobora gutsindishirizwa n'Imana gusa igihe
ibababariye ibyaha byabo, igakuraho igihano cyari kibakwiye, maze ikabafata nk'aho ari
abakiranutsi koko kandi batigeze bacumura, ikabakira mu mbabazi z'Imana kandi ikabafata
nk'abakiranutsi. Batsindishirizwa gusa binyuze mu gukiranuka kwa Kristo babarwaho. Data wa
twese yemera Umwana we, maze binyuze mu gitambo cy'impongano cy'Umwana we akemera
umunyabyaha. [3UB167]
Ukwizera Rusange Ntiguhagije. Ukwizera rusange kwishimirwa na benshi, kandi bakemera ko
Ubukristo ari bwo byiringiro rukumbi ku mitima irimbuka. Ariko kwemera ibi mu bwenge
ntibihagije ngo bikize ubugingo.... [3UB167]
Ntihakenewe kwizera gusa ahubwo hakenewe no kwiringira Imana. Uku ni ko kwizera nyakuri
kwa Aburahamu, kwizera kwera imbuto. "Aburahamu yizeye Imana, bimuhwanirizwa no
gukiranuka" (Yakobo 2:23). Igihe Imana yamusabaga gutamba umwana we nk'igitambo ryari
rimwe na rya jwi ryavuze rimusaba gusiga igihugu cye akajya mu gihugu Imana izamwereka.
Aburahamu yakijijwe no kwizera Kristo rwose nk'uko umunyabyaha akizwa no kwizera Kristo
uyu munsi. [3UB168]
Kwizera gutsindishiriza buri gihe kubanza kubyara kwihana nyakuri, maze kukabyara imirimo
myiza, ari byo mbuzo z'uko kwizera. Nta kwizera gukiza kudatera kwera imbuto nziza. Ímana
yahaye Kristo abari mu isi ngo ahinduke inshungu y'umunyabyaha. Igihe kwizera nyakuri
ibyakozwe n'igitambo cy'impongano cy'agaciro kenshi gushyizwe mu bikorwa, kukatura Kristo
nk Umukiza bwite w'umunyabyaha, icyo gihe umunyabyaha aba atsindishirijwe imbere y'Imana,
kuko aba ababariwe. [3UB168]
Uko Twanesha-1891.-Yohana yerekaga abantu Umwana w'Intama w'Imana ukuraho ibyaha
by'abari mu isi. Yaravuze ati: "Dore Umwana w'intama w'Imana, ukuraho ibyaha by'abari mu isi."
Muri uko "gukuraho" harimo ibintu bikomye. Ikibazo ni iki: "Mbese tuzakomeza gukora icyaha
nk'aho ari ikidashoboka kuri twe ngo tuneshe?" Ni gute twabasha kunesha, nk'uko Kristo
yanesheje? Kandi ubwo ni bwo buryo rukumbi. Kristo yasenze Se wo mu ijuru. Natwe tubasha
gukora dutyo Igihe ushutswe ngo uvuge nabi cyangwa ukore nabi, rwanya Satani maze umubwire
uti, 'sinakwegurira ubushake bwanjye ngo bugengwe nawe. Nzisunga imbaraga z'Imana kandi
kubw'ubuntu nzanesha. -Manuscript 83, 1891. [3UB168]
Kristo Atunganya iby'Intege nke Zacu Tutakwibuza Kugira-1891. -Yesu akunda abana be,
ndetse n'igihe bakosheje. Ni aba Yesu kandi tugomba kubafata nk'abaguzwe amaraso ya Yesu
Kristo. Icyo bakorewe cyose kidakwiriye cyandikwa mu bitabo nk'aho ari Yesu Kristo gikorewe.
Abahozaho ijisho rye, kandi iyo bakoze uko bashoboye kose, bagatabaza Imana ngo ibafashe,
bizezwa ko uwo murimo uzemerwa, nubwo udatunganye. [3UB168]
Yesu aratunganye. Gukiranuka kwa Kristo kubabarwaho, kandi azavuga ati: "Nimumwambure iyo
myenda y'ibizinga kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane." Kristo atunganya iby'intege nke
zacu tutakwibuza kugira. Aho Abakristo babaye abiringirwa kuri bagenzi babo, bakaba abanyakuri
kandi badahemukira Umuyobozi w'ingabo z'Uwiteka, ntibagambanire icyizere bagiriwe ngo
bagitange mu maboko y'umwanzi, bazahindurwa bagire imico ya Kristo. Yesu azatura mu mitima
yabo kubwo kwizera. Letter 17a, 1891. (Wabona amagambo asa n'aya mu gitabo kivuga ibyo
Kwizera n'Imirimo ("Faith and Works, p. 50). [3UB168]
Ukimara Gukora Icyaha Hita Uhungira Kuri Kristo-1892. -Benshi ntibasenga. Bumva
baciriweho iteka kubw'icyaha cyabo, maze bagatekereza [3UB168] ko batagomba gusanga Imana
mbere yuko bagira icyo bakora ngo bemerwe imbere yayo cyangwa kugeza igihe Imana yibagiriwe
ibicumuro byabo. Baravuga bati: "Sinshobora kuzamura amaboko yera imbere y'Imana nta
mujinya cyangwa gushidikanya, bityo rero sinshobora kuza." Nuko bagakomeza kuba kure Kristo,
kandi bagakomeza gukora icyaha igihe bakora batyo, kuko nta kindi babasha gukora batamufite
uretse ikibi. [3UB169]
Ukimara gukora icyaha, ukwiriye guhungira imbere y'intebe y'ubuntu, maze ukabwira Yesu
ibikubayeho. Ugomba kumva ufite agahinda kubera icyaha, kuko binyuze mu gucumura waciye
intege iby'umwuka muri wowe, wateye agahinda abamarayika bo mu ijuru, maze ukomeretsa
kandi ushenjagura umutima wuje impuhwe w'Umucunguzi wawe. Igihe usabye Yesu imbabazi
n'umutima umenetse, izere ko yakubabariye. Ntushidikanye imbabazi ze cyangwa ngo wange
gukomezwa n'urukundo rwe rutagira akagero. The Bible Echo, Feb. 1, 1892. (Icyigisho
cyatangiwe ahitwa Melbourne, muri Australia, Ukuboza 19, 1891.) [3UB169]
Bigenda Bite Iyo Dukoze Icyaha Nyuma Yuko Twababariwe? - 1892. Mwuka Wera ni we
uduha kwihana. Yesu atwireherezaho binyuze mu gukora kwa Mwuka w'Imana; maze kubwo
kwizera amaraso ye, tukezwaho ibyaha: "kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha
byose" (1Yohana 1:7). "Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira
kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose" Umurongo wa 9. [3UB169]
Ariko dutekereze ko dukoze icyaha nyuma yuko twari twababariwe, mbese dukwiriye kwiheba? -
Oya: kuko Yohana yanditse ati: "Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora
icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we
Yesu Kristo ukiranuka" (1 Yohana 2:1). Yesu ari mu bikari byo mu ijuru, adusabira kuri Data.
Agaragaza amasengesho yacu, akayavanga n'umubavu w'agaciro w'ibyo yakoze, maze
amasengesho yacu akemerwa na Data wa twese. Ashyira impumuro nziza mu masengesho yacu,
maze Data wa twese akatwumva kuko twasabye ibyo dukeneye koko, maze tugahinduka
impumuro y'ubugingo itanga ubugingo ku bandi. [3UB169]
Kristo yaje kubabazwa mu cyimbo cyacu, kugirango aduhe gukiranuka kwe. Hari uburyo bumwe
gusa tubasha kuboneramo icyanzu, kandi buboneka gusa mu guhinduka abasangiye na kamere
y'Imana. [3UB169]
Nyamara benshi bavuga ko Yesu atari ameze nka twe, ko atari ameze nk'uko tumeze mu isi, ko
yari Imana, ko tutabasha kunesha nk'uko yanesheje. Nyamara Pawulo yaranditse ati: "Kandi rero
tuzi yuko atari abamarayika yatabaye, keretse urubyaro rwa Aburahamu. Ni cyo cyatumye yari
akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w'imbabazi kandi
ukiranuka mu by'Imana, abe n'impongano y'ibyaha by'abantu. Kuko ubwo yababajwe no
kugeragezwa ubwe, abasha [3UB169] no gutabara abageragezwa bose" (Abaheburayo 2:16-18).
"Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo
yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. Nuko rero, twegere intebe
y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye"
(Abaheburayo 4:15,16). Yesu aravuga ati: "Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye
y'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye" (Ibyahishuwe 3:21). [3UB170]
Yesu yagotesheje abantu ubumuntu bwe; maze imbaraga mu by'umwuka ikagera ku muntu
binyuze mu bikorwa bitunganye bya Yesu. Abavuga izina rye binyuze mu buntu bwe bagomba
kwiyeza kugirango bageze imbaraga yeza ku bafatanyije na bo bose. -The Review and Herald,
March 1, 1892. [3UB170]
Nta Gihe cyo Kwipfumbata-1892. -None ubwo tumaze kumva ko ku gakiza twishingikirije
burundu kuri Kristo, mbese twipfumbate, maze tuvuge tuti: "Nta cyo mfite nakora; ndakijijwe,
Yesu yarangije byose"? Oya, ahubwo tugomba gukora uko dushoboye kose ngo duhinduke
abafatanyije na kamere y'Imana. Tugomba guhóra turi maso, dutegereje, dusenga, kandi dukora.
[3UB170]
Nyamara dukore ibyo dushoboye byose, ariko ntidushobora kwishyura inshungu y'ubugingo
bwacu. Nta cyo tubasha gukora ngo kituzanire kwizera, kuko kwizera ni impano y'Imana; kandi
ntidushobora no kugusohoza, kuko Kristo ari we banze ryo kwizera kandi ni nawe ugusohoza
rwose. Byose tubikesha Kristo. Kwifuza ubugingo bwiza kurutaho kose tugira bituruka kuri Kristo,
kandi ibyo ni igihamya cy'uko Kristo ari kukwireherezaho, kandi ko uri kwitaba imbaraga ze
zikureshya. --The Bible Echo, May 15, 1892. [3UB170]
Kamere ya Kristo Itewe muri Twe-1894.-Ukuri, ukuri kw'agahano, ni ukuri gufite imbaraga
zeza. Kwezwa k'ubugingo bikozwe na Mwuka Wera ni igikorwa cyo gutera kamere ya Kristo mu
bumuntu. Ni Ubuntu bwa Yesu Kristo Umwami wacu bugaragarijwe mu mico, kandi ni Ubuntu
bwa Kristo buri gukora bugaragazwa mu mirimo myiza. Uko ni ko imico irushaho guhindurwa
ikabonera isanishwa n'ishusho ya Kristo mu gukiranuka no kwera. Hari ibisabwa byagutse biri mu
kuri mvajuru biva mu murongo umwe bigasingira undi murongo w'imirimo myiza. Ukuri kuvugwa
n'ubutumwa bwiza ntabwo gucagaguritse; kurafatanye kukarema umugozi umwe w'amasaro
mvajuru, nko mu murimo bwite wa Kristo, kandi nk'umugozi wa zahabu gukomereza mu murimo
w'umukristo wose no mu bunararibonye bwe. [3UB170]
Kristo ni we rusobe rwuzuye rw'ukuri. Aravuga ati: "Ni jye nzira, n'ukuri, n'ubugingo." Abizera
nyakuri bose bahurijwe muri Kristo, imico yabo irabagiranishwa na Kristo; bose bahurira muri
Kristo, kandi ni we bizengurukaho. Ukuri guturuka mu Ijuru bityo kugatunganya kandi kukeza
[3UB170] umuntu ubusembwa bwose bwo mu mico mbonera. Kuyobora mu bikorwa
by'ubugwaneza, kwitonda, kugwa neza, urukundo rwita ku batishoboye, abihebye, n'abababaye.
Uku ni ni ko kubaha amagambo ya Kristo gushyizwe mu bikorwa. -Manuscript 34, 1894. [3UB171]
Satani Yavugaga ko Yejejwe-1894. -Satani yavugaga ko yejejwe, kandi yishyize hejuru y'Imana
n'igihe yari mu bikari byo mu ijuru. Imbaraga ze zishukana zari zikomeye cyane ku buryo
yononnye n'umubare munini w'abamarayika, maze abikururiraho mu nyungu ze zishingiye ku
narijye. Igihe yageragezaga Yesu mu butayu yavugaga ko yejejwe, ko yari marayika utunganye
uvuye mu bikari byo mu ijuru. Ariko Kristo ntiyashutswe n'uko kwishushanya kwa Satani kandi
ni ko n'ababeshejweho n'ijambo ryose riva mu kanwa K'Imana batazashukwa. [3UB171]
Ntabwo Imana izemera ukumvira kudashyitse bigambiriwe. Abavuga ko bera, maze bakiziba
amatwi ngo batumva amategeko baba bigaragaje ko ari abana bo kutumvira, bafite umutima wa
kamere utumvira amategeko y'Imana, ndetse udashobora kuyumvira. -Manuscript 40, 1894.
[3UB171]
Kwizera n'Imirimo Myiza-1895. -Kwemerwa n'Imana kwacu gushingiye gusa mu Mwana wayo
ikunda, kandi imirimo myiza iza gusa ari imbuto iva ku gukora k'urukundo rwa Kristo rubabarira
ibyaha. Ntabwo imirimo myiza itwitirirwa, kandi nta na kimwe duhabwa kubw'imirimo yacu
myiza ngo tube twavuga ko ifite uruhare mu gakiza kubugingo bwacu. Agakiza ni impano y'ubuntu
Imana iha uwizeye, akayihabwa kubwa Kristo wenyine. Umutima uhangayitse ushobora kubona
amahoro binyuze mu kwizera Kristo, kandi amahoro umuntu azagira azaba agendanye n'uko
kwizera no kwiringira kwe bingana. Ntashobora kwerekana imirimo ye myiza nk'icyo
yashingiraho asaba agakiza k'ubugingo bwe. [3UB171]
Ariko se imirimo myiza nta gaciro kagaragara ifite? Mbese umunyabyaha wigaragura mu byaha
buri munsi ntahanwe, arebwa imbere y'Imana kimwe n'undi binyuze mu kwizera Kristo ugerageza
gukorera mu bunyangamugayo bwe? Ibyanditswe birasubiza biti: "Turi abo yaremye ituremeye
imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo." [3UB171]
Muri gahunda yagenwe n'Imana, binyuze mu buntu bwayo tudakwiriye, Uwiteka yagennye ko
imirimo myiza izagororerwa. Twemerwa binyuze mu byo Kristo yakoze gusa; kandi ibikorwa
by'imbabazi, ibikorwa by'urukundo dukora, ni imbuto zo kwizera; kandi biduhindukira umugisha,
kuko abantu bazagororerwa hakurikije ibyo bakoze. [3UB171]
Umubabwe uhumura neza w'ibyo Kristo yakoze ni wo utuma imirimo yacu myiza yemerwa
n'Imana, kandi ubuntu ni bwo budushoboza gukora imirimo azaheraho atugororera. Imirimo yacu
ubwayo ntacyo yifitemo kizima. Igihe tumaze gukora ibyo dushobora gukora byose, tugomba
kwibara nk'abagaragu b'imburamumaro. Nta shimwe ridukwiriye riturutse [3UB171] ku Mana.
Twakoze gusa ibyo twagombaga gukora, kandi imirimo yacu ntiba yabashije gukorwa mu mbaraga
za kamere zacu z'icyaha. [3UB172]
Uwiteka yadusabye kumwegera bityo na we azatwegera; kandi nitumwegera, tuzabona ubuntu
budufasha gukora iyo mirimo izagororerwa nagaruka. -The Review and Herald, Jan. 29, 1895.
[3UB172]
Tuzengurutswe n'Ikirere cy'Ijuru-1898. "Turayikunda, kuko ari yo yabanje kudukunda"
(1Yohana 4:19). Guhinduka nyakuri no kwezwa nyakuri bizaba intandaro y'impinduka z'uko
tubona n'uko twumva abandi ndetse n'Imana. "Natwe twamenye kandi twizeye urukundo Imana
idukunda. Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri
we" (Umurongo wa 16). Tugomba gukura mu kwizera. Tugomba kumenya kwezwa na Mwuka
Wera. Tugomba gushaka Imana binyuze mu isengesho rivuye ku mutima kugira ngo Mwuka
w'Imana akorere muri twe. Bityo rero Imana izahererwa icyubahiro mu rugero rutanzwe
n'igikoresho muntu. Tuzaba abakozi bakorana n'Imana. [3UB172]
Kwezwa k'ubugingo, umubiri, ndetse n'umwuka bizatugotesha ikirere cy'ijuru. Niba Imana
yaradutoranyije kuva kera kose, ni ukugira ngo tube abera, imitima yacu yejejwemo imirimo
ipfuye kugira ngo tubone uko dukorera Imana ihoraho. Ntitugomba na gato guhindura inarijye
imana yacu. Imana yaritanze ngo idupfire, kugirango itwezeho gukiranirwa kose. Uwiteka
azakomeza gukora uyu murimo wo kudutunganya nitwemera kugengwa nawe. Uyumurimo
awukora kubw'ineza yacu no kubw'icyubahiro cy'izina rye. [3UB172]
Akamaro ko Kwizera Koroheje kandi Kumaramaje. -Tugomba guha abantu ubuhamya
buzima, tukabereka kwiyoroshya ko kwizera. Tugomba gufatira Imana ku ijambo ryayo, kandi
tukizera ko izakora nk'uko yavuze. Iyo Imana iduhannye, iduhanira kugirango tube abafatanya na
kamere yayo. Biri muri gahunda zayo n'ibyo yagennye byose ko ikomeza kutwezwa buri munsi.
Mbese ntituzabona umurimo wacu? Mbese ntituzereka abandi inshingano yabo, ngo tubereke
amahirwe bafite yo gukurira mu buntu no mu kumenya Yesu Kristo? [3UB172]
"Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu" (1Abatesalonike 4:3). Ntitwamaraniye kugera aho
dutanguranwa, ngo duhabwe ingororano zo guhamagara kwacu kwavuye mu ijuru. Inarijye
yahawe umwanya munini cyane. Oh, reka umurimo ukorwe uyobowe mu buryo budasanzwe na
Mwuka Wera. Imana isaba ko dukoresha imbaraga zose z'ubwenge n'impagarike. Ni ubushake
bwe ko dushushanywa na Yo mu byo dushaka, mu myifatire, mu mwuka, no mu mitekerereze
yacu. Umurimo wo gukiranuka ntushobora kujya mbere tudakoresheje ukwizera kumaramaje.
[3UB172]
Buri munsi gendera munsi y'imbaraga ikomeye y'Imana. Imbuzo zo gukiranuka ni ugutuza
n'ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose. Iyo tuba twaragaragaje kwizera Imana gusumbyeho
kandi tukaba twariringiye gake [3UB172] ibitekerezo n'ubwenge byacu, Imana iba yarerekaniye
imbaraga zayo mu mitima y'abantu mu buryo budasanzwe. Kubwo komatana na Yo, binyuze mu
kwizera kuzima, duhabwa amahirwe yo kunezezwa n'ibyiza no kugera ku ntego k'umurimo wayo
w'ubuhuza. Bityo rero tubambanwa na Kristo, tugapfana na Kristo, tukazukana na Kristo kugira
ngo tugendere mu bugingo bushya turi kumwe na We. -Letter 105, 1898. [3UB173]
Kwezwa Nyakuri Kurakenewe-1902. Mu majoro abiri ashize, nabyutse saa yine zuzuye, nari
ndemerewe cyane nuko nta mikorere ya Mwuka Wera yarangwaga mu bantu bacu. Narahagurutse
ntembera mu cyumba, nsaba Imana ngo yegere ndetse yegere cyane ubwoko bwayo, ibwambike
imbaraga kugira ngo bubashe gukorana umurimo wayo imbaraga ngo ubuntu busendereye bwa
Kristo buhishurirwe muri bwo .... [3UB173]
Mu kibwirizwa cyo ku Musozi, Kristo yatanze ubusobanuro byo kwezwa nyakuri. Yabayeho
ubuzima bwera. Yari isomo rifatika ry'icyo abayoboke be bagomba kuba cyo. Tugomba
kubambanwa na Kristo, tugahambanwa na We, hanyuma tugakangurwa n'Umwuka we. Ubwo ni
bwo tuba twujujwe ubugingo bwe. [3UB173]
Umurimo w'Ubuzima Bwose. -Kwezwa kwacu ni cyo Imana iba yitayeho mu byo idukorera
byose. Yadutoranyije uhereye kera kose ngo tube abera. Kristo yitangiye kugira ngo aducungure,
ngo binyuze mu kwizera imbaraga ye ikiza ibyaha, tube twuzuriye muri We. Ubwo yaduhaga
Ijambo rye, yari aduhaye umutsima uturutse mu ijuru. Avugako niba turiye umubiri we kandi
tukanywa n'amaraso ye, tuzabona ubugingo buhoraho. [3UB173]
Kuki ibi atari byo dutindaho cyane? Kuki tutagira umwete wo kubyumvikanisha mu buryo
bworoshye, kandi bifite icyo bisobanuye gikomeye? Kuki Abakristo badafungura amaso yabo ngo
barebe umurimo Imana ibasaba gukora? Kwezwa ni umurimo ukomeza w'ubuzima bwose.
Uwiteka aravuga ati: "Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu" (1Abatesalonike 4:3). Mbese
ni ubushake bwawe ko ibyifuzo byawe n'ibyo ubogamiramo byahuzwa n'ubushake bw'Imana?
[3UB173]
NK'Abakristo, twasezeranye kumenya no gusohoza inshingano zacu ndetse no kwereka ab'isi ko
dufitanye isano ya bugufi n'Imana. Muri ubwo buryo, binyuze mu magambo n'imirimo itunganye
by'abigishwa be, Kristo agomba kugaragazwa. [3UB173]
Imana idusaba kumvira amategeko yayo gutunganye, kuko ayo mategeko agaragaza imico yayo.
"Mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza"
(Abaroma 3:31). Aya mategeko ni ukwirangira kw'ijwi ry'Imana, ritubwira riti, 'komeza were,
yego, komeza were. Mwifuze kuzura k'ubuntu bwa Kristo. Yego rwose, mwifuze cyane
(musonzere kandi mugirire inyota) gukiranuka. Isezerano ni iri ngo: "Muzahazwa." Reka imitima
yanyu icyifuzo gikomeye cyo guhabwa uko [3UB173] gukiranuka, uko Ijambo ry'Imana rivuga ko
umurimo wako ari amahoro, kandi ibiva kuri uko gukiranuka ni ihumure n'ibyiringiro by'iteka
ryose. [3UB174]
Abafatanyije na Kamere y'Imana. Ni amahirwe yacu kuba abafatanyije na kamere y'Imana,
tumaze guhunga kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza. Imana yavuze yeruye neza ko idusaba
kuba abera; kandi kubera ko ibidusaba, yakoze ibikenewe byose ngo tube abafatanyije na kamere
y'Imana. Ubwo nibwo tubasha kugera ku ntsinzi igihe tumaranira gusingira ubugingo buhoraho.
Imbaraga zitangwa na Kristo. "Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye
ubushobozi bwo kuba abana b'Imana" (Yohana 1:12). [3UB174]
Imana idusaba ko dushushanywa n'ishusho yayo. Kwera ni ukwigaragaza guturutse ku bwoko
bwayo kw'imirasire irabagirana y'ubwiza bwayo. Nyamara kugirango ubwo bwiza bugaragazwe,
umuntu agomba gukorana n'Imana. Umutima n'ubwenge bigomba gukurwamo ibintu byose
biyobora ku kibi. Ijambo ry'Imana rigomba gusomwa kandi rikiganwa umwete kugirango
turikuremo imbaraga z'umwuka. Umutsima wo mu ijuru ugomba kuribwa no kugogorwa,
kugirango uhinduke umugabane w'ubugingo. Uko ni ko twakira ubugingo buhoraho. Iyo bigenze
bityo, habaho gusubizwa kw'isengesho Umukiza yasenze agira ati: "Ubureshe ukuri: ijambo ryawe
ni ukuri."-Letter 153, 1902. [3UB174]
Ibitekerezo n'Imigirire Bigomba Gukurikiza Ijambo ry'Imana. Hari abantu benshi bavuga ko
berejwe Imana, ariko igihe urugero ngenderwaho rwo gukiranuka rubashyizwe imbere bajya mu
bicu maze bakagaragaza umwuka werekana ko batagize icyo bazi ku cyo kwezwa bisobanuye.
Ntibafite umutima wari muri Kristo; kubera ko abejejwe by'ukuri bazubaha kandi bumvire Ijambo
ry'Imana igihe cyose rizaba ribabumburiwe, kandi bazagaragaza icyifuzo gikomeye cyo kumenya
ukuri kuri buri ngingo yose y'inyigisho. Amarangamutima yo gutwarwa si igihamya cyo kwezwa.
Imvugo ihamya ngo: "Ndakijijwe, ndakijijwe," ntigaragaza ko ubugingo bwakijijwe cyangwa
bwejejwe. [3UB174]
Abantu benshi baba batwawe bikomeye babwirwa ko bejejwe, nyamara nta gitekerezo cy'ubwenge
bafite cy'icyo iryo jambo risobanuye, kuko batazi Ibyanditswe Byera cyangwa imbaraga y'Imana.
Bihimbaza ko bagendana n'ubushake bw'Imana kuko bumva bishimye; ariko iyo bageragejwe, iyo
Ijambo ry'Imana rije kugira icyo rikora ku mibereho yabo, bahagarikira aho gutega amatwi ukuri,
bakavuga bati: "Ndejejwe," maze ibyo bigashyira iherezo ku makimbirane. Ntibazigera barondora
Ibyanditswe ngo bamenye ukuri icyo ari cyo, bityo bakagaragaza ko bishuka bikomeye. Kwezwa
bisobanuye ikirenze gutwarwa kw'amarangamutima. [3UB174]
Gutwarwa si ko kwezwa. Gukurikiza rwose ubushake bwa Data wa twese uri mu ijuru ni byo
kwezwa konyine, kandi ubushake bw'Imana bugaragarizwa mu mategeko yayo yera. Kwitondera
amategeko yose [3UB174] y'Imana ni ukwezwa. Kuba abana bumvira Ijambo ry'Imana ni ukwezwa.
Íjambo ry'Imana rigomba kuba umuyobozi wacu, si amagambo cyangwa ibitekerezo by'abantu. -
The Review and Herald, March 25, 1902. [3UB175]
Kwezwa, Ni Imibereho yo Gukura Gukomeza-1908. -Nidukomeza guhanga intekerezo zacu
kuri Kristo, azadusanga ameze nk'imvura, ameze nk'imvura y'umuhindo n'imvura y'itumba isomya
ubutaka. Nka Zuba ryo Gukiranuka, azaturasira afite gukiza mu mababa ye. Tuzarabya
nk'uburabyo, tuzahembuka nk'umurima w'ibigori, kandi dutohe nk'umuzabibu. [3UB175]
Kubwo guhora tumuhanze amaso kandi tukigana Kristo nk'Umukiza wacu bwite, tuzakurira muri
We muri byose. Kwizera kwacu kuzakura, umutimanama wacu uzezwa. Tuzarushaho guhinduka
nka Kristo mu bikorwa byacu byose no mu magambo. Imana ishimwe, kuko tuzizera Ijambo ryayo.
"Imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso
nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana."-Letter
106, 1908. [3UB175]
UMUGABANE WA VI
IJAMBO RY'IBANZE
Mu mwaka wa 1902, abantu bari batuye ahakikije ivuriro rya St. Helena aho Ellen White yari
atuye kuva mu mwaka wa 1901 kugeza ku rupfu rwe bakoreshaga ishuri ryitwaga Crystal Springs
ryari rigizwe n'icyumba kimwe. Umwarimu muri iryo shuri yari Umudiventisiti w'Umunsi wa
Karindwi wari warabyitangiye witwaga Mr. Anthony. [3UB176]
Mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi mu bice bimwe byo muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika batewe umurava cyane n'inama za Ellen White, batangiye
gushyiraho ibigo by'amashuri bishingiye ku itorero by'abana bari mu kigero cyo gutangira ishuri.
Saa kumi nebyiri z'igitondo cyo ku wa mbere, tariki 14, Nyakanga, 1902, Ellen White yagejeje
imbwirwaruhame ku bakozi b'ivuriro ry'itorero abashishikariza gushyiraho ishuri rishingiye ku
itorero ndetse abemerera kubaha ku butaka bwe bwari ahitwa Elmshaven ngo bushyigikire uwo
mushinga. Amwe mu magambo yavuze ari mu ntangiriro y'uyu mugabane. [3UB176]
Abari bagize itorero ryari kumwe n'ivuriro bemeye igitekerezo cya Ellen White ariko ubwo ishuri
ryafunguraga mu ntangiriro z'umuhindo nta cyari cyarateganyirijwe abana bato kuko byari
byaratekerejwe ko abari mu kigero kiri munsi y'imyaka umunani cyangwa icumi bagombaga
kwigishirizwa mu rugo nk'uko inama Ellen White yari yaratanze mbere zabivuze. [3UB176]
Ababyeyi bose ntibari biteguye gukurikiza inama Ellen White yari yaratanze mu nyandiko ze za
mbere maze ibi bituma abana benshi babura uko bigishwa ngo bahabwe uburezi bukwiriye mu
myaka y'ubuto bwabo Imwe mu mbogamizi itorero ryahuye na zo ngo riteganyirize abana bato ni
imvugo yagarutsweho cyane Ellen White yanditse mu mwaka wa 1872 avuga ko, "Ababyeyi
bakwiriye kuba abarimu b'abana babo ubwabo kugeza [3UB176] bagize imyaka umunani cyangwa
icumi y'ubukure." -Testimonies, Vol. 3, p. 137. [3UB177]
Habayeho ukutumvikana gukomeye mu ntekerezo hagati y'abayobozi b'itorero ndetse n'abizera
kuri iki kibazo cy'ingenzi. [3UB177]
Uko ibihe byagiye biha ibindi, abayobozi b'ishuri ry'itorero bashatse uko bavugana na Ellen White
mu rugo rwe mu gitondo cyo kuwa gatanu w'Isabato, tariki ya 14, Mutarama, 1904 ngo bungurane
ibitekerezo ku ngingo yerekeye imyaka umwana ajya ku ishuri afite ndetse n'inshingano y'itorero
ku byerekeye uburezi bw'abana bato. W. C. White yabonye ko iyi yari igiye kuba inama ikomeye
yari gushyiraho ingamba zo kugira andi mashuri y'itorero muri ako karere. [3UB177]
Ellen White yabwiwe mbere y'igihe iby'ikibazo bari kunguranaho ibitekerezo ku buryo yari
yiteguye kuvuga kuri buri ngingo y'icyo kibazo. Imyanzuro yarafashwe maze irandikwa ndetse
ishyirwa mu nyandiko rusange zo mu nzu y'ububiko bw'inyandiko y'i Elmshaven. Nyamara,
byagaragaye ko nta nyandiko nk'iyo yanditswe mu nzandiko cyangwa ibindi byigisho Ellen White
yasohoraga mu buryo buhoraho. Kuba yari imyanzuro y'inama y'abayobozi b'ishuri byatumye isa
n'itakaye mu gihe cy'imyaka myinshi. Mu bushakashatsi bwitondewe bwakozwe mu mwaka wa
1975 ku byigisho byerekeye uburezi bw'abana bato, iyi nyandiko y'iki kiganiro cyamurikiwe
n'umucyo yagaragaye ku wa 24, Mata, 1975 bityo yose icapwa mu kinyamakuru Urwibutso
n'Integuza [Review and Herald] cyo ku wa 24, Mata, 1975 (Review and Herald ubu ni Adventist
Review). [3UB177]
Inyandiko z'inshamake zo mu mwaka wa 1902 zerekeye ishuri ry'itorero ndetse n'iyo nyandiko
y'inama y'abayobozi b'ishuri yo ku wa 24, Mutarama, 1904 bigaragaza mu buryo bwihuse imyaka
ikwiriye yo gutangira ishuri ku bana b'ababyeyi b'Abadiventisiti, ziri mu gice cya 23 n'icya 24.
[3UB177]
Igice cya 25 gihuriza hamwe inama zitandukanye zifite umutwe ugira uti, Amahame Rusange
Ngenderwaho." [3UB177]
Mu mwaka wa 1887, Ellen White yanditse mu Bihamya by❜Itorero (Testimonies, Vol. 5, pp.583-
584) agira ati: "Baramutse bahawe inama na bene data b'abayobozi, abasore bakomeye bakiri bato
bashinze imizi kandi bashikamye mu kwizera bashobora kwinjira muri koleji zikomeye zo mu
gihugu cyacu aho bahererwa ubumenyi bwagutse mu byo biga n'ibyo bitegereza, kandi
nk'Abavoduwa bakora umurimo mwiza ndetse no mu gihe baba bakurikirana amasomo yabo." Aya
magambo yuje imbamutima yasubiwemo inshuro nyinshi mu myaka icumi yakurikiyeho
ashimangira amahirwe ibi byari kubyara kugira ngo habeho ubuhamya bwiza mu mashuri y'abatari
Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi kandi na none yumvikanagamo inama zari zikenewe icyo
gihe. Igice cya 26 gisoza cyerekana izi nama. -Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen White.
[3UB177]
IGICE CYA 23
51 Umuburo werekeye ishuri ry'itorero ryari gukora ku bw'inyungu z'ivuriro [Deer Park), ku itorero rya California, mu gitondo cyo ku wa kabiri
w'Isabato tariki 14, Nyakanga, 1902.
n’umwuka w’ab’isi. Bakwiriye kubatoza kuba abafasha bakorana n'Imana. Abo babyeyi ni
ikiganza cy'Imana. Bakwiriye kuba baboneye ndetse n'abana babo kugira ngo bose babe bakwiriye
kuba abaragwa b'ubugingo buhoraho mu rugo rwo mu ijuru. Uburezi bw'abana bacu butangirira
mu rugo. Umubyeyi w'umugore ni we mwigisha wabo wa mbere. Igihe bamaze kuba bakuru nibwo
dukwiriye kubemerera kujya mu mashuri rusange. [3UB179]
Ishuri Rusange cyangwa Ishuri ry'Itorero? - Mu myaka myinshi ishize ubwo nari kumwe
n'umugabo wanjye ahitwa Oakland (Okilandi) twagiranye ikiganiro n'umwarimu wigishaga mu
ishuri rusange atubwira ibyerekeye amashuri rusange yo mu mujyi. Yaravuze ati: "Iyo ababyeyi
baba bazi ibyo tuzi ku bibi bikorerwa muri ariya mashuri hari gukongezwa uburakari burwanya
ariya mashuri ku buryo mwebwe cyangwa jye tutabasha gutekereza. Urubyiruko rwarangiritse
kandi imiryango yabo iri ku rwego ruruta uko abarimu bacu babivuga." Aya magambo yavuzwe
mu myaka isaga makumyabiri ishize. Mbese kugeza uyu munsi imibereho yo mu mashuri yacu
rusange yagize impinduka nziza? [3UB179]
Ababyeyi b'abagabo n'abagore benshi ntacyo bibabwiye ndetse ntibagira icyo bitaho ku buryo
batekereza ko nta tandukaniro riri hagati yo kujyana abana babo mu ishuri ry'itorero cyangwa
ishuri rusange. Baravuga bati: "Turi mu isi kandi ntaho twayihungira." Nyamara babyeyi,
turamutse tubihisemo dushobora kubona inzira nziza itandukanye n'isi. Dushobora kwirinda
kubona ibibi byinshi byiyongera vuba cyane muri iyi minsi iheruka. Twakwirinda kumva byinshi
mu ngeso mbi n'ibyaha biriho uyu munsi. [3UB179]
Icyakorwa cyose gikwiriye gukorwa kugira ngo twebwe n'abana bacu twishyire aho tutazabona
ibyaha bikorerwa muri iyi si. Dukwiriye kurindana ubushishozi indoro y'amaso yacu ndetse n'ibyo
dutega amatwi kugira ngo izi ngeso mbi zitagera mu ntekerezo zacu. Iyo ikinyamakuru gisohoka
buri munsi kigeze mu rugo iwanjye, numva nshaka kugihisha ngo ayo mateshwa n'ubuhendanyi
bitagaragara. Bigaragara ko umwanzi ari we musingi w'icapwa ry'ibintu byinshi biboneka mu
binyamakuru. Igikorwa cyose cy'icyaha cyerekanwa nk'icyambaye ubusa imbere y'isi. [3UB179]
Umurongo utandukanya abakorera Imana n'abatayikorera ukwiriye guhora uhamye. Itandukaniro
hagati y'abizera Imana n'abatayizera rikwiriye gukomera nk'uko umucyo uhabanye n'umwijima.
Iyo abantu b'Imana bahamije ko ari urusengero rw'Umwuka Wera, Kristo ubwe akaba muri bo,
bamugaragaza mu mwuka, mu magambo ndetse n'ibikorwa kandi bagaragaza badakebakeba ko
hari itandukaniro hagati yabo n'abayoboke ba Satani... [3UB179]
Kurerera Abana mu Mahame ya Bibiliya. -Bamwe mu bantu b'Imana bemerera abana babo
kujya mu mashuri rusange aho bivanga n'abafite imico yabaye akahebwe. Muri aya mashuri, abana
babo ntibiga Bibiliya [3UB179] cyangwa amahame yayo. Babyeyi b'Abakristo, mukwiriye gukora
ibishoboka byose ngo abana banyu barererwe mu mahame ya Bibiliya kandi ntimukanyurwe no
kuba biga Ijambo ry'Imana mu ishuri ry'itorero gusa. Mujye mwigisha abana banyu Ibyanditswe
Byera igihe mwicaye, igihe mugiye hanze, igihe mugarutse ndetse n'igihe mutemberana na bo.
Mujye mutemberana nabana banyu inshuro nyinshi kuruta uko bisanzwe. Mujye mubaganiriza.
Murarikire intekerezo zabo kugendera mu nzira y'ukuri. Uko muzakora ibi, muzabona ko umucyo
n'ikuzo by'Imana bizataha ingo zanyu. Ese ni gute mwakwitega kubona imigisha yayo kandi
mutigisha abana banyu iby'ukuri? [3UB180]
Nkomoje ku ngingo nke nubwo hari byinshi byerekeye gutoza no kurera abana. Nizeye ko umunsi
umwe nsazisobanura mu buryo bwuzuye kuko nakanguriwe ko izi ngingo zigomba kumenyeshwa
abantu bacu. Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi bose bakwiriye kugenda mu buryo
butandukanye n'ubwo bari bafite niba biringiye ko bemerwa n'Imana mu ngo zabo. [3UB180]
Buri mubyeyi w'indahemuka azumva Shebuja amubwira ati, "Nuko nuko mugaragu mwiza... injira
mu munezero wa Shobuja." Imana idufashe kuba abagaragu beza mu bikorwa dukorera bagenzi
bacu. Imana iratubwira ngo "tujye tuzirikanana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo
gukundana n'iry'imirimo myiza," (Abaheburayo 10:24) tugafashanya ndetse tugakomezanya.
[3UB180]
Ishuri ry'Itorero Rikenewe i Crystal Springs. Turi hafi kugera mu rugo. Duhagaze ku nkengero
z'isi ihoraho. Abahamya ko ari ingirakamaro bagiye kwinjira mu bwami bw'Imana. Nta gihe dufite
cyo gupfusha ubusa. Dukwiriye gutangiza umurimo mu buryo nyakuri ahangaha i Crystal Springs.
Aha hari abana bacu. Ese turabemerera kwanduzwa n'isi, ibicumuro byayo no kugomera
amategeko y'Imana? Ndabaza abafite umugambi wo kohereza abana babo mu mashuri rusange
aho bashobora kwandurira. Mbese ni gute mwakwigerezaho mutyo? [3UB180]
Twifuza kubaka ishuri ry'itorero ry'abana bacu. Kubera ibyo duhamagarirwa gukora byinshi,
bigaragara ko bitoroshye kubona amafaranga ahagije cyangwa ngo tubone inyungu nyinshi yo
kubaka icyumba cy'ishuri gito. Nabwiye abagize komite nyobozi y'ishuri ko nzabaha ubutaka bwo
gukoresha mu gihe baba bagiye kubukoresha mu mpamvu z'ishuri. Nizeye ko tuzabona
ubushobozi buhagije bwo kubakira abana bacu inyubako aho bakwigishirizwa ijambo ry'Imana,
ryo maraso y'ubugingo n'umubiri w'Umwana w'Imana... [3UB180]
Ese nta bushake mufite bwo kubaka ishuri ry'itorero ahantu ijambo ry'Imana rizigishirizwa?...
Twizeye ko tuzagira inyubako y'ishuri aho Bibiliya izigishwa, Imana igasengwa kandi abana
bakigishwa amahame ya Bibiliya. Twizeye ko umuntu wese uzafatanya natwe aragira ubushake
bwo [3UB180] gutanga umugabane we mu kubaka iri shuri. Twizeye ko tuzatoza itsinda rito ry
abakozi kuri iki kibaya... [3UB181]
Nta mpamvu n'imwe yagwabiza uyu murimo. Mureke buri muntu akore uruhare rwe rwo gufasha
maze dushikame mu mbaraga zitagamburuzwa kugeza iyi nyubako irangiye. Mureke buri muntu
agire icyo akora. Bamwe bashobora kubyuka kare nka saa kumi z'igitondo kugira ngo batange
ubufasha... [3UB181]
Bavandimwe banjye, ni iki muzakora kugira ngo mufashe mu kubaka ishuri ry'itorero? Twizeye
ko kubona inyubako y'ishuri buri wese azabifata nk'iby'agaciro kandi bikaba umugisha. Mureke
twese twivumvemo ko tugiye gukora maze tuvuge tuti, "Tuzahaguruka twubake." Buri wese
nabigiramo uruhare tugakorera hamwe, bidatinze tuzabona inyubako y'ishuri aho abana bacu
bazigishwa inzira y'Imana umunsi ku wundi. Uko duzakora uko dushoboye kose, umugisha
w'Imana uzatubaho. Mbese ntituzahaguruka ngo twubake? - Manuscript 100, 1902. [3UB181]
IGICE CYA 24
RAPORO Y'IKIGANIRO
Raporo y'inama yakozwe na komite nyobozi y'ishuri ryo ku rusengero rw'ivuriro yabereye i
Elmshaven muri California mu gitondo cyo ku wa gatanu w'Isabato, tariki ya 14, Mutarama, 1904.
[3UB182]
Ellen White yavuze atya:
Mu myaka myinshi ishize nahawe umuburo werekeye akamaro ko kwimakaza ubupfura nyakuri
mu rugo. Narawanditse kandi nawugejeje ku bandi. Umwe mu mizingo y'inyandiko zanjye
zikurikira [Uburezi] uzacapwamo ibyigisho by'inyongera ku byerekeye kurera abana. [3UB182]
Abafata inshingano yo kurera bakwiriye bwa mbere kumenya niba bazashobora gukikiza abana
babo impanuro nyakuri. Urugo ni itorero ry'umuryango kandi rukaba ishuri ry'umuryango.
Imibereho yo mu rugo ikwiriye kugengwa n'iby'umwuka cyane ku buryo abarugize bose, ababyeyi
n'abana bahabwa umugisha kandi bagakomezwa no kubana. Imico mvajuru iratozwa. Abakikijwe
n'abafite iyo mico bategurirwa kwinjira mu ishuri ryo mu ijuru. [3UB182]
Abagore bakwiriye kugira ubushobozi bwo kwigisha bana babo bato mu bwenge bigakorwa bakiri
mu myaka yabo y'ibanze. Iyaba buri mugore yabashaga gukora ibingibi kandi agashaka umwanya
wo kwigisha abana be ibyigisho bakwiriye kwiga mu myaka y'ubuto bwabo, abana bose baguma
mu ishuri ry'umuryango kugeza bafite imyaka umunani, icyenda cyangwa icumi. [3UB182]
Nyamara abenshi mu binjira mu nshingano yo gushyingiranwa ntibasobanukirwa n'inshingano
zera zizanwa no kuba ababyeyi. Birababaje kuba abenshi nta mbaraga bagira zo gutoza abana
ubupfura. Mu ngo nyinshi harangwa ikinyabupfura gike kandi abana bemererwa gukora ibyo
bishakiye. Abana nk'abo bayoba inzira kuko nta muntu mu muryango ubasha kubayobora mu kuri.
Nta muntu ushobora gukoresha ubuhanga bwose ngo abigishe gufasha ababyeyi babo. Nta muntu
ushobora gushyiraho umusingi wo kubakiraho uburere bwabo bw'ahazaza. Mu by'ukuri, abana
bakikijwe n'ibikorwa nk'ibyo bigayitse bakwiriye kugirirwa impuhwe. Iyo batabonye uburyo bwo
kubona uburere bukwiriye hanze y'umuryango babuzwa amahírwe menshi buri mwana afitiye
uburenganzira bwo kwishimira. Uyu ni umucyo nahawe. [3UB183]
Abantu badashoboye kurera abana babo neza ntibakwiriye kuba barafashe inshingano yo kuba
ababyeyi. Ese twashingira ku makosa yabo ntitugire umuhati wo gufasha abo bana kugira imico
mbonera? Imana ishaka ko duhangana n'ibi bibazo mu bwitonzi. [3UB183]
Amashuri y'Itorero Agomba Kubangikana n'Amavuriro. - Mu mavuriro yacu yose hakwiriye
kurangwa imikorere yo ku rwego rwo hejuru. Abakwiriye gukorera muri ibi bigo ni abaganga,
abayobozi n'abafasha bonyiné bagira gahunda mu ngo zabo. Imico yabana ifite byinshi ibwira
abantu batugana muri aya mavuriro. Imana ishaka ko ibyo byigisho biba iby'ivugurura. Ibi
birashoboka ariko bisaba kwitonda. Umugabo n'umugore bakwiriye kwita cyane ku burere bwa
buri mwana. Ariko muzi uko imiryango y'aha hantu imeze. Abarwayi bazi uko bimeze. Uko
nabyeretswe ni uko biteye isoni kuba nta rugero rwiza abana bato bahabwa kandi bibakwiriye.
Buri wese muri bo akwiriye gutozwa gukora umurimo w'ingirakamaro. Ababyeyi babwiwe ibyo
bakora. Niba se w'abo bana adashobora kubana na bo, umugore akwiriye kugirwa inama y'uko
yabigisha. [3UB183]
Kuva igihe nabereye hano, nahawe umucyo umbwira ko ikintu cy'ingenzi gikwiriye gukorwa ari
ukugira ishuri. Nta gitekerezo mfite ko abana bato bazakirwa - abana bato cyane. Nyamara, bizaba
byiza cyane kugira iri shuri ry'abana bashobora kwigishwa kandi bakihanganira igitsure
umwarimu w'ishuri yabashyiraho. Dukwiriye kugira ishuri hano kuko Ijambo ry'Imana
ritakwigishirizwa mu kindi kigo rusange. Mwene data Anthony ucyigishamo ashoboye kuyobora
ishuri kandi akigisha abaririmo ijambo ry'Imana mu buryo bwuzuye. Ashoboye kubikora neza.
Afite iyo nshingano, bamuhaye akazi kandi nibatamubangamira ibyaba byiza ni uko yagumayo.
[3UB183]
Ibyiza by'Ishuri ku Bana Bato. - Nyamara ahangaha hari umurimo wo gukorerwa imiryango
n'abana bafite imyaka irindwi, umunani n'icumi. Dukwiriye kugira urwego rwo hasi rumeze
nk'urwego rwa kabiri aho abana bashobora kwigishirizwa. Bazigira mu ishuri ibyo badakunze
kwigira ahandi hatari mu ishuri keretse bahuye n'abandi... [3UB183]
Ubungubu biragaragara ko hari ikibazo cyerekeye aba bana bajya ku ishuri. Nshaka kumenya ibyo
buri mubyeyi atekereza, umubyeyi wumva anyuzwe rwose n'abana be nk'uko bari, atabohereje ku
ishuri rifite ibyigisho bya Bibiliya mu nyigisho ritanga, rikagira gahunda, ikinyabupfura kandi
rikagerageza gushakira abana icyo bakora ngo be gupfusha ubusa igihe cyabo. Nibabisobanukirwa,
ntekereza ko nta n'umwe uzagira ibitekerezo birwanya iyi gahunda. [3UB184]
Uko Nabonye Umuburo w'Ibanze. Nyamara ubwo numvaga ibitekerezo bihabanye n'icyanjye
ibyo ari byo, aho byavugwaga ko abana badakwiriye kujya ku ishuri kugeza bagize imyaka icumi,
nashakaga kubabwira ko ubwo nahabwaga uyu mucyo nta shuri ryubahiriza Isabato ryariho mu
gihe nabwirwaga ko abana batagombaga kujya ku ishuri batarageza imyaka yabashoboza
kwigishwa. Bagomba kwigishirizwa mu rugo kugira ngo bamenye inzira nziza bityo
batazayobywa ubwo bazaba bagiye ku ishuri. Ingeso mbi zikorerwa mu mashuri rusange zirenze
ukwemera. [3UB184]
Ibyo ni ko biri kandi intekerezo zanjye zakangukiye cyane ibyerekeye iby'igitekerezo kivuga kiti:
"Kuki Mushiki wacu White yavuze ibi n'ibi?" Abandi bati: "White yarabivuze none tugiye
kubikurikiza." [3UB184]
Imana ishaka ko dukoresha ubwenge yaduhaye kandi ishaka ko dushyira mu gaciro. Ibihe
bihindura ibintu kandi bibasha no guhindura isano ibintu bigirana. [3UB184]
Ishuri ry'Itorero no Gucunga Imiryango Nabi. Ahangaha hari ivuriro kandi iri vuriro rigomba
kugirira umumaro ukomeye abarigana ndetse n'abarikikije. Bityo rero, nibabona abana
b'abanyamafuti, bazerera, batagira icyo bakora, bishora mu bibi n'ibindi nk'ibyo bizaba bibabaje
ku bantu bifuza kurinda icyubahiro cy'ishuri. Ndavuga mu mucyo Imana yampaye ko niba hari
umuryango udafite ubushobozi bwo kurera, gutoza no kuyobora abana bawurimo ngo bagire
ikinyabupfura, icyiza ni uko babashyira ahantu hazabasaba kumvira. Mubashyire ahantu
bazasabwa kumvira kuko kumvira kuruta ibitambo. Imyitwarire myiza igomba kuranga buri
muryango. [3UB184]
Turi kwigishiriza Imana abana bato. None ni ubuhe burezi turi kubaha? Mbese amagambo yacu ni
ay'ubupfapfa no kutagira icyo twitaho? Mbese twamenyereye guhinyura? Mbese hariho
intonganya n'ubushyamirane kubera ko ababyeyi badafite ububasha bwo kuyobora imiryango?
Imana ishaka ko twita ku bintu byose. Buri mubyeyi afite inshingano: Mbese abana banjye
bamerewe bate? Mbese bari he? Mbese bakurikira Imana cyangwa ni Satani? Ibi bintu byose
bikwiriye kwitabwaho. [3UB184]
Igitabo kigiye gucapwa kizavuga byinshi byerekeye amahame akomeye agomba gukurikizwa mu
kurera abana kuva bakiri impinja zo mu biganza. Umwanzi azakoresha abo bana niba badatojwe
kumvira. Niba umubyeyi [3UB184] w'umugore cyangwa uw'umugabo batabikora, umwanzi we
arabikora. Ibyo ni ko biri. Umwanzi arabagenza... [3UB185]
Ubu nta byinshi mfite byo kuvuga kuko nifuza gusobanukirwa neza ibyo nkwiriye kuvuga. Nshaka
ko ubirwanya avuga ukuntu abana badakwiriye kugira uburezi n'uburere. [3UB185]
52 Umwe mu bafasha bunganiraga Ellen White mu gutunganya inyandiko wabaye umwarimu mu ishuri ry'itorero.
53 Imyaka: Henry na Herbert bari impanga bafite imyaka 7. Grace afite imyaka 3. Muri icyo gihe bose bize muri iryo shuri.
n'ivuriro n'ibindi bikorwa bikorerwa ahangaha kugira ngo babone uko biga. Dukwiriye guharanira
ko iryo shuri rigera ku rugero rusumbyeho. [3UB186]
Umukuru C. L. Taylor: Mushiki wacu White, hari ikibazo kimwe nshaka kukubaza ku byerekeye
inshingano z'ababyeyi n'isano iri shuri rifitanye n'itorero. Ubungubu, tuvuge ko mfite umuhungu
muto. Mfite umwe w'imyaka irindwi. Dushoboye ku rwego ruhagije kumwigisha kuko
twahuguriwe uwo murimo. Reka tuvuge ko turetse iyo nshingano, tukamusuzugura nuko akigira
aho ashaka. Ese ibyo bihinduka inshingano y'itorero gukora ibyo nari nshoboye gukora iyo
mbyemera? Iki ni cyo kibazo. Ese niba ntitaye ku muhungu wanjye mbishoboye kandi mfite
uburyo, nzasaba itorero kubinkorera? [3UB186]
Ellen White: Wabitaho. Mbese ubitaho? [3UB186]
Umukuru W. C. White: Ellen White yanze gufata ubuhamya bwawe bw'umwihariko. [3UB186]
Ellen White: Abizera bo ku rusengero ruri aha kuri uyu musozi bakora inshingano zabo. Iri torero
rifite aho rihuriye n'abo hanzé yaryo kandi ibyo biriho kugira ngo tubahe ubuhamya. Ikibazo ni iki
ngo: Mbese iri torero rishobora kugira aho rihurira n'ishuri? Yego. Niba biri ngombwa mutegure
icyumba kitazabahenda cyane, icyumba aba bana bashobora kuzamo bagatozwa kumvira kandi
bakagira umwarimu ndetse bagakurira aho bategurirwa kuba mu ishuri ryisumbuye. Ubu iki ni cyo
kibazo. [3UB186]
GUSHYIRAHO IGENAMIKORERE
W. C. White: Kuko abana banjye bakomojweho, nifuza kugira icyo mbivugaho. Kuba
nashishikajwe n'iki kiganiro ntabwo ari uko abana banjye barebwa n'iyi gahunda. Impamvu yanjye
igambiriye umusaruro wava muri iki kiganiro n'uburyo byagira impinduka nziza bizana ku murimo
wacu hirya no hino ku isi. Kuva kera kose kugeza magingo aya, impamvu yanjye ku byerekeye iri
shuri ntiyigeze iba umwihariko ku bana banjye... [3UB188]
Birazwi cyane ko mushiki wacu Peck afite ubunararibonye bwinshi mu kwigisha kandi ko
yakoranye na mama mu gihe kingana n'imyaka ine amufasha gutunganya inyandiko ze bategura
igitabo cy'Uburezi. Úbushake bukomeye mfite bwo gushyigikira ishuri si ubw'umuryango wanjye
nta n'ubwo ari ubw'itorero rya St. Helena gusa. [3UB188]
Ubushake bwanjye mu gushyigikira iri shuri bushingiye ku mpamvu y'uko bidukwiriye gushyiraho
igenamikorere. Intsinzi, ugutsindwa n'imiyoborere by'iri shuri bizagira ingaruka ku murimo
w'ishuri ry'itorero muri California ndetse na kure kubera ubunararibonye bw'igihe kirekire bwa
mushiki wacu Peck nk'umwarimu n'umurimo wakoranye na we (mama) mu gutegura igitabo
cy'Uburezi. Ibi bintu byose ni byo byatumye iri shuri riba nk'umurwa uri ku musozi. [3UB188]
Ubungubu, agahinda kanjye ku byerekeye imiyoborere y'uko dufata abana bato ntikigeze
gashingira ku kuba mfite abana batiga ahubwo gashingiye ku kubaka ubuyobozi mbona ko
budahwitse. Mbona bikorwa mu buryo bushyira abana bacu mu kaga. [3UB188]
C. L. Taylor: Ibi twabivuzeho. Ishuri ntirizaba umugisha niriramuka rifashe inshingano ababyeyi
ubwabo bakwikorera. Kandi nidukomeza tugashora amafaranga yacu muri iyi nyubako, nta
tandukaniro byagaragaza yaba inyubako cyangwa icyumba. Nyamara nidufata inshingano
ishobora [3UB189] gukorwa n'ababyeyi ubwo ni nibwo ishuri ry'itorero rizahinduka umuvumo
cyangwa ribe imbogamizi aho kuba umugisha. Ibyo ni byo numvise kuva twavuga kuri iyo
ngingo... [3UB190]
Mushiki wacu Peck: Mushiki wacu White, iki ni ikibazo nahoze nibaza kuri iyi ngingo ku
byerekeye inshingano yacu nkabarimu. Niba ari ukugerageza gufasha ababyeyi kubona inshingano
yabo no kuyisohoza cyangwa niba ari ukuyibakuraho tukajyana abana babo mu ishuri. [3UB190]
Ellen White: Niba batarumvise ko ari inshingano yabo babikuye mu bitabo byose, inyandiko
n'ubuhamya ushobora kubibabwira kuva uyu munsi kugeza Umwami agarutse kandi ntibigere
bumva ko uwo ari umutwaro wabo. Ntacyo bimaze kuvuga ku nshingano kandi tuzi ko batayumva.
[3UB190]
ISHURI RY'INTANGARUGERO
Dushaka kugira ishuri rifite aho rihuriye n'ivuriro. Neretswe ko ahantu hose dufite ivuriro
hakwiriye kuba ishuri kandi iryo shuri rikabaho ku buryo riba intangarugero ku bantu bose baza
bagana iryo vuriro. Abantu bazaza muri iryo shuri bazareba uko iryo shuri riyoborwa. Ntirikwiriye
kuba kure y'ivuriro kugira ngo basobanukirwe ibyaryo. [3UB190]
Mu miyoborere y'ishuri hakwiriye kuba ikinyabupfura ntagereranywa. Mu myigire abanyeshuri
ntibagomba kwifata uko bashaka. Bakwiriye kureka imyitwarire yabo bwite bakumvira. Iri ni
isomo ritarigwa n'imiryango myinshi. Áriko twumva abavuga ngo, "Yooo, mubareke bakore ibi.
Baracyari abana. Baziga nibakura." [3UB190]
Nshaka kubabwira ko igihe umwana nabaga ndera yatangiraga kugaragaza uburakari maze
akijugunya hasi, ibi ntiyashoboraga kubikora inshuro irenze imwe. Ntabwo nashoboraga kureka
ngo umwanzi akorere muri uwo mwana cyangwa ngo amwigarurire. [3UB190]
Uwiteka ashaka ko dusobanukirwa ibintu. Yavuze ko Aburahamu yayoboye abana be
n'umuryango we kandi dukwiriye gusobanukirwa icyo kuyobora bisobanuye ndetse tunakeneye
gusobanukirwa uko twakwitangíra umurimo niba turwanya umwanzi. [3UB190]
Yego, sinzi niba hari icyo tumaze kugeraho ugereranyije n'aho twatangiriye. [3UB190]
C. L. Taylor: Ni byo. Ntekereza ko hari aho tumaze kugera. [3UB190]
Ellen White: Nyamara hari ibyavuzwe. [3UB190]
L. M. Brown: Nizeye ko tuzi ibyo dukwiriye gukora. [3UB190]
Mushiki wacu Gotzian: Ibyavuzwe birahagije kugira ngo dutekereze kandi tugire icyo dukora.
[3UB190]
Ellen White: Imana iri kumwe natwe. Yego, birakwiye kuba urugero. Ubu murabona ko hari
amavuriro menshi kandi hagomba kubaho ibigo by'amashuri byinshi bibangikanye na yo.
Dukwiriye kuzirikana kandi tukamenye ko hari icyo tugomba gukora kandi icyo ni icyo gukorera
abana... [3UB191]
Ishuri ryanyu ni ryo tugiye gufataho urugero. Ntirikwiriye kuba urugero turisanishije n'amashuri
y'iki gihe. Ntirigomba kubaho muri ubwo buryo. Ishuri ryanyu rikwiriye kubaho rishingiye ku
ntego irenze cyane iz'aya mashuri yandi. Rikwiriye gukora umurimo ufatika. Amasomo agomba
gushyirwa mu bikorwa aho kuba amagambo asanzwe. [3UB191]
C. L. Taylor: Nyuzwe cyane n'uko nidutangira kugendera muri icyo cyerekezo tuzabona umucyo
nyakuri wigaragaza. - Manuscript 7, 1904. [3UB191]
IGICE CYA 25
54 Kaminuza ya Michigan yari iri muri Ann Arbor, mu ntera igera kuri kilometero 104 mu burasirazuba bwa Battle Creek. Mu mwaka wa 1891
abasore b'Abadiventisiti bashakaga kwiga iby'ubuvuzi bayizemo. Abakusanyije inyandiko.
bumvise basengera mu byumba byabo badasenga Bikira Mariya ahubwo basenga Umukiza
babwiraga nk'umuhuza rukumbi hagati y'Imana n'umuntu. Abanyeshuri basanzwe bashishikajwe
no gucukumbura nuko inkuru yoroheje y'ukuri nk'uko iri muri Yesu iravugwa maze intekerezo
zabo zirayakira. [3UB197]
Iyi nkuru yayivuze mu nama y'uburezi yabaye mu mwaka wa 1891 ibera ahitwa i Harbor Heights
[Haba Hayitsi]. Abafite umwuka w'Imana kandi ukuri kukaba kwarashinze imizi mu mitima yabo
bakwiriye gushishikarizwa kwinjira muri koleji nuko bakabaho bagendera mu kuri bamenye
nk'uko Daniyeli na Pawulo babigenje. Buri wese akwiriye kwiga akareba uburyo bwiza
bwakoreshwa ngo ukuri kugezwe mu kigo cy'ishuri, bityo umucyo urabagirane. Nimureke
bagaragaze ko bumvira amategeko n'amabwiriza byose by'ikigo. Umusemburo uzatangira gukora,
kubera ko dushobora kwishingikiriza cyane ku mbaraga y'Imana yigaragariza mu mibereho
y'abana bayo kurusha uko twakwishingikiriza ku magambo yose yavugwa. Nyamara kandi,
bashobora gukoresha imvugo yoroheje uko bashoboye kose, bakabwira abababaza iby'amahame
yoroheje ya Bibiliya. [3UB197]
AMAHAME NGENDERWAHO
IJAMBO RY'IBANZE
Umukristo akwiriye guhora arinda amahame shingiro agenderaho. Ubwo tugenda duhura
n'impinduka zo kuba muri iyi si aho indangagaciro ziteshwa agaciro kandi tukabana n'abagize
itorero bigereranya na bagenzi babo, amahame yacu twari twarasigasiye ashobora gukurwaho mu
buryo busa n'ubutagaragara. [3UB198]
Iyo twitegereje ubutumwa Imana yagiye yoherereza abantu bayo mu gihe cya kera no muri iki gihe
cyacu tubona uburyo yabonye ko byari ngombwa gusubiramo inshuro nyinshi ubutumwa bwo
gukomeza abantu bayo ngo bagendere mu bushake bwayo. Muri iki gihe cyacu ibi ni ukuri
k'umwihariko ku byerekeye gukomeza Ísabato, imyambarire no kwirimbisha ndetse n'ivugurura
mu byo kwitungira amagara mazima. Zimwe mu nyigisho z'ingenzi ziri muri uyu murongo
ziboneka mu nyandiko no mu nzandiko Ellen White yandikishije ikiganza cye agira abantu inama.
Kugeza igihe hacapiwe imizingo ibiri yabanjirije uyu nguyu, izo nyigisho zasohokaga mu
kinyamakuru cyitwaga Urwibitso rw'Abadiventisiti (Adventist Review) none ubu ziri muri iki
gitabo. Zimwe mu nyigisho zari zaracapwe zongeye gucapwa mu bice bine by'uyu mugabane.
[3UB198]
Igice cyerekana itsinda ry'inyigisho zivuga ko "Guhinduranya Inyifato mu Gusenga Bikwiriye"
cyabaye ingirakamaro kubera ko abantu bamwe bari kuyobywa ubwo bari gushyira mu bikorwa
inama ziboneka mu gitabo kivuga iby'abakozi bagabura ubutumwa bwiza (Gospel Workers, pp.
178, 179) no mu Butumwa Bwatoranyijwe, igitabo cya 2, Igice cya 32, ["Inyifato Ikwiriye mu
Gihe cyo Gusenga"], ahari ubutumwa buhamagarira Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi
gupfukama mu isengesho nk'ikimenyetso cyo kubaha no kwicisha bugufi. Nubwo inama
ihamagarira abizera gupfukama mu gihe cy'isengesho ryo mu ruhame n'igihe umuntu asenga mu
rwiherero, inama yumvikana n'urugero bya Ellen White bigaragaza ko gupfukama bitari ngombwa
mu bihe byose iyo umutima n'ijwi bizamuwe mu isengesho. Inyigisho ziri muri uyu mugabane
zakuwe mu murimo mugari wa Ellen White. - Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen White.
[3UB198]
IGICE CYA 27
Abakorera Kristo bagomba kuba baboneye, batunganye kandi ari abiringirwa, ndetse bagomba no
kuba boroheje mu mutima, ari abanyampuhwe kandi bagira urugwiro. Mu mibanire y'abantu
b'abanyarugwiro by'ukuri habamo imbaraga ikurura. Amagambo y'ineza, indoro inejeje
n'imyitwarire irangwa n'urugwiro ni iby'agaciro katagereranywa. Kubwo kwirengagiza abandi,
Abakristo batagira urugwiro berekana ko batunze ubumwe na Kristo. Ntabwo bishoboka ko
umuntu yakunga ubumwe na Kristo ngo ye kurangwa n'urugwiro. [3UB199]
Uko Kristo yari mu buzima bwe kuri iyi si, ni ko Umukristo wese akwiriye kuba. Ni icyitegererezo
cyacu atari mu butungane bwe buzira ikizinga gusa ahubwo no mu kwihangana kwe, ubugwaneza
bwe no mu myitwarire ye yireherezagaho abantu. Ku byabaga birebana n'ukuri no gusohoza
inshingano ye, yabaga ashikamye nk'urutare, ariko kandi akaba umugwaneza ndetse akagira
urugwiro. Ubuzima bwe bwari icyitegererezo kizira amakemwa cyerekana urugwiro nyakuri.
Yahoranaga indoro yuje ineza akavuga n'ijambo rihumuriza abakene n'abakandamizwaga bose.
[3UB199]
Kugera mu muryango runaka kwe kwahazanaga umwuka urushijeho kuba mwiza, kandi ubuzima
bwe bwari nk'umusemburo ukorera hagati mu bagize umuryango mugari. Ntawe yagiriraga nabi
kandi nta kizinga cyamurangwagaho, yagenderaga hagati y'abantu batagira icyo bitaho, ibihubutsi
n'abatagira urugwiro. Yari hagati y'abakoresha b'ikoro b'abariganya, Abasamariya bakiranirwa,
abasirikare b'abapagani, rubanda rutagira ikinyabupfura ndetse n'imbaga y'abantu b'uruvange. Aho
yageraga hose yahavugiraga ijambo ryuje impuhwe ubwo yabonaga abantu bananiwe kandi
basabwa kwikorera imitwaro iremereye. Yafatanyaga nabo kwikorera imitwaro yabo, maze
akabasubiriramo ibyo yari yarigiye mu byaremwe byerekeye urukundo, ubugwaneza no kugira
neza by'Imana. [3UB199]
Yashakaga kuzuza ibyiringiro ababaga bafite amatwara mabi kurusha abandi kandi batatangaga
icyizere cyo guhinduka, akabizeza ko bashobora[3UB199] guhinduka ntibarangweho inenge ndetse
ntibabe bagira uwo bagirira nabi, bityo bakagera ku mico ibagaragaza ko ari abana b'Imana.
[3UB200]
Igihe Yakoreraga Abatizera. - Nubwo yari Umuyuda, Kristo yifatanyaga n'Abasamariya,
akarenga ku migenzo ya Gifarisayo y'ishyanga yavukagamo. Imbere y'urwikekwe rwabo, Kristo
yemeraga kwakirwa nk'umushyitsi muri abo bantu b'insuzugurwa. Yararaga mu mazu yabo,
agasangirira nabo ku meza amwe, akarya ku byokurya byateguwe kandi byagabuwe n'amaboko
yabo ndetse yigishirizaga mu nzira zabo, akabagirira neza n'urugwiro bihebuje. [3UB200]
Yesu yicaye ku meza y'abakoresha b'ikoro, yababereye umushyitsi w'icyubahiro, maze
kubw'impuhwe n'urugwiro yabagiriraga akerekana ko azirikana agaciro k'ikiremwamuntu; kandi
abantu bifuzaga cyane ko yabagirira icyizere akabana nabo. Amagambo ye yageraga ku mitima
yabo yabaga ifite inyota yuzuye umugisha kandi afite imbaraga itanga ubugingo. Ímbaraga nshya
zakangurwaga muri bo, kandi abo babaga ari ibicibwa mu muryango mugari w'abantu
bagakingurirwa amahirwe yo kwakira ubugingo bushya. [3UB200]
Igihamya Gikomeye Gishyigikira Ubutumwa Bwiza. - Urukundo rwa Kristo rworoshya
umutima kandi rugakura inkamba zose mu matwara y'umuntu. Nimutyo twigire kuri Kristo uko
twahuza kwera no kubonera byo ku rwego ruhanitse n'umucyo nk'uw'izuba wo mu miterere
n'imyitwarire. Umukristo w'umugwaneza kandi ugira urugwiro aba igihamya gikomeye kurusha
ibindi gishyigikira ubutumwa bwiza. [3UB200]
Imyitwarire ya bamwe bavuga ko ari Abakristo cyane ikunze kutarangwa n'ineza n'urugwiro ku
buryo ibyiza byabo bivugwaho nabi. Kuvugisha ukuri kwabo gushobora kudashidikanywaho,
kandi kudakebakeba kwabo nako ntigukemangwe. Ariko kuvugisha ukuri no kudakebakeba
ntibizahongerera kuba umuntu atarangwa n'ubugwaneza n'urugwiro. Bene abo bantu bakeneye
kumenya ko inama y'agakiza ari umugambi wuje imbabazi, wabereyeho kugira ngo woroshye
ikintu cyose gikomeye kandi kidatunganye kiri muri kamere muntu. Bakeneye gukuza muri bo
rwa rugwiro rwa Gikristo rudakunze kuboneka rutera abantu kugirira neza abandi bose no
kubazirikana. Umukristo agomba kurangwa n'imbabazi kandi akaba umunyakuri, akaba
umunyampuhwe n'umunyarugwiro, ndetse akagenda atunganye kandi yiringirwa. [3UB200]
Ab'isi biga kuba abanyarugwiro kugira ngo bihindure abantu bashimisha abandi uko bashoboye
kose. Biga icyatuma amagambo bavuga n'imyitwarire byabo biba imbaraga ikomeye igira icyo
ihindura mu bo bahura nabo. Bakoresha ubumenyi bwabo n'ubushobozi bwabo mu buhanga
bwinshi uko bashoboye kose kugira ngo bagere kuri iyo ntego. "Abana b'iyi si ni abanyabwenge
mu byo ku ngoma yabo kuruta abana b'umucyo" (Luka 16:8). [3UB200]
Uko muzajya munyura mu buzima, muzahura n'abantu ubuzima butoroheye na gato. Umuruho
n'ubukene, kutagira ibyiringiro by'ibyiza mu gihe kizaza, bituma umutwaro wabo urushaho
kubaremerera. Kandi iyo hiyongeyeho uburibwe n'uburwayi, umutwaro uraremera birenze ku
buryo baba batakibasha kuwikorera. Ábantu baruhijwe kandi bakandamizwa ntibazi aho babonera
ihumure. Igihe uhuye na bene abo bantu, shyira umutima wawe wose mu murimo wo kubafasha.
Ntabwo ari umugambi w'Imana ko abana bayo baba ba nyamwigendaho ntibite ku bandi. Ibuka ko
Kristo yapfiriye abo bantu nk'uko nawe yagupfiriye. Mu byo ubagirira, ba umunyampuhwe kandi
ugire n'urugwiro. Ibi bizagukingurira inzira kugira ngo ubafashe, utume bakugirira icyizere,
ubatere ibyiringiro n'ubutwari. [3UB201]
Ubuntu bwa Kristo Buhindura Umuntu uko Yakabaye. - Intumwa Petero aratwinginga ati:
"Ahubwo nk'uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.
Kuko byanditswe ngo "Muzabe abera kuko ndi uwera." (1Petero 1:15,16). Ubuntu bwa Kristo
buhindura umuntu wese uko yakabaye, uwari umunyamahane bukamutunganya, umunyarugomo
agacisha make, uwikanyizaga akagira ubuntu. Ubwo buntu butegeka amarangamutima ye n'ijwi
rye. Imikorere yabwo igaragarira mu kinyabupfura n'ineza umuvandimwe agirira mugenzi we, mu
magambo y'ineza kandi akomeza ndetse n'ibikorwa bitarangwa no kwikanyiza. Marayika w'Imana
aba mu rugo. Ubugingo buhumeka umwuka uhumura neza, ukazamuka ujya ku Mana ari umubavu
uhumura neza. [3UB201]
Urukundo rugaragarizwa mu bugwaneza, ubwitonzi no kwihangana. Indoro nayo irahinduka.
Amahoro yo mu ijuru arigaragaza. Hagaragara ubugwaneza bwabaye akamenyero, burenze
urukundo rwa kimuntu. Ubumuntu buhabwa kuri kamere y'Imana. Kristo yubahishwa no kubonera
kw'imico. Iyo izo mpinduka zitunganijwe, abamarayika bahanika indirimbo, maze Imana na Kristo
bakishimira abantu batunganyijwe ngo base n'Imana. [3UB201]
Imivugire Inejeje n'Imvugo Itunganye. Dukwiriye kwimenyereza kuvuga dukoresheje ijwi
rinejeje; tugakoresha imvugo izira amakemwa kandi itunganye, n'amagambo y'ineza n'urugwiro.
Amagambo yuje ineza ameze nk'ikime n'ibitonyanga bituje bigwa mu bugingo. Ibyanditswe
bivuga kuri Kristo ko ubuntu bwashyirwaga mu kanwa ke kugira ngo "amenye gukomeresha
urushye amagambo." (Yesaya 50:4). Kandi Uwiteka aradutegeka ati: "Ijambo ryanyu rifatanye
iteka n'ubuntu bw'Imana risize umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu
wese." Abakolosayi 4:6. [3UB201]
Abantu bamwe muzahura bazaba batagira ikinyabupfura ndetse nta n'urugwiro, ariko kubera ibyo,
wowe ntukabure kugira urugwiro. Umuntu ushaka gusigasira kwiyubaha kwe agomba
kwigengesera kugira ngo adakomeretsa kwiyubaha kw'abandi bitari ngombwa. Iri tegeko rikwiriy
[3UB201] kubahirizwa bikomeye imbere y'umuntu w'intumva bikomeye kandi w'igihubutsi.
[3UB202]
Ntabwo uzi icyo Imana igamije kuzakorera abo bantu bagaragara ko nta cyizere batanga. Mu gihe
cyashize Imana yagiye yemera abantu bagaragaraga ko nta cyizere batanga cyangwa se badateye
ubwuzu bwo kuba bayikorera umurimo ukomeye. Umwuka w'Imana, ugenderera umutima, yagiye
akangura ubushobozi bwose bw'umuntu ngo bukorane imbaraga. Uwiteka yabonaga ko muri ayo
mabuye ahanda kandi adaconzwe harimo igikoresho cy'agaciro kizabasha kwihanganira
ikigeragezo cy'umugaru n'ubushyuhe bwinshi no gutsikamirwa. Imana ntireba nk'uko umuntu
areba. Ńtica urubanza ishingiye ku bigaragara inyuma gusa, ahubwo igenzura umutima, kandi
igaca urubanza rutabera. [3UB202]
Nimutyo tube abantu batirebaho, tujye duhora turi maso kugira ngo dukomeze abandi,
tuborohereze imitwaro kubw'ibikorwa by'ubugwaneza n'ibiva ku rukundo rutikanyiza tubakorera.
Iyo mico yo kuzirikanana iyo itangiriye mu rugo maze ikagera ku bari hirya y'urugo rwanyu, igera
kure ikazabyara uruhurirane rw'umunezero mu buzima, kandi kwirengagiza iyo mico bigira
uruhare runini mu kumererwa nabi mu buzima. - Manuscript 69, 1902. (Published in Review and
Herald, Aug. 20, 1959.) [3UB202]
IGICE CYA 28
IMYAMBARO N'IMIRIMBO
KWIYOROSHYA MU MYAMBARIRE
Ubwo nabonaga benshi mu Badiventisite bakomeza Isabato bagenda bisanisha n'ab'isi mu
mitekerereze, mu biganiro, no mu myambarire, umutima wanjye wagize agahinda kenshi. Abantu
bavuga ko bizera ko bafite ubutumwa buheruka bw'imbabazi bagomba kugeza ku batuye isi nabo
bakururwa n'imideri y'isi, kandi bakoresha imbaraga nyinshi mu kuyigana ku rwego rw'uko
batekereza ko kwizera kwabo kubemerera gutera iyo ntambwe! Imyambarire y'ab'isi iragaragara
cyane mu bantu bacu ku buryo akenshi n'abatizera bavuga bati, "Mu myambarire yabo ntushobora
kubatandukanya n'ab'isi." Tuzi ko ibi ari ukuri, nubwo hari benshi batagenza batyo. [3UB205]
Abakurikiza urugero rw'ab'isi ntabwo ari bake. Tubabazwa no kubona uko hari impinduka bari
guteza, bagatera abandi gukurikiza urugero rwabo. Iyo mbonye abitirirwa izina rya Kristo bigana
imideri y'ab'isi, ntekereza ibintu bikambabaza cyane. Kuba badasa na Kristo bigaragarira abantu
bose. Mu murimbo ugaragara inyuma habamo guhishurira ab'isi ndetse n'Abakristo ko umuntu nta
murimbo w'imbere mu mutima afite, ari wo murimbo w'ubugwaneza n'ubwitonzi kandi ari
by'igiciro cyinshi mu maso y'Imana.... [3UB205]
Kugaragaza Uko Umutima Uteye. Turaburira bashiki bacu b'Abakristo turwanya uburyo
bashaka kwambara bakurikije imideri y'isi, bityo bagatera abantu kubarangarira. Inzu y'Imana
ihumanywa n'imyambarire y'abagore n'abakobwa muri iki gihe bavuga ko ari Abakristo.
Umwambaro w'akataraboneka, kwambara imikufi ya zahabu n'amaherena, ni ikintu kigaragaza
intege nke mu ntekerezo n'ubwibone bwo mu mutima. [3UB205]
Kubwo gushaka kujyana n'ibigezweho, abenshi mu rubyiruko rwacu bakoresha umutungo
imibereho bafite idashobora gusobanura. Abana bakomoka ku babyeyi bakennye bashaka
kwambara nk'abana bavuka ku babyeyi bakize. Ababyeyi bakoresha cyane umutungo wabo, igihe
n'imbaraga Imana yabahaye mu kudodesha imyenda cyangwa gusubirishamo imideri y'imyambaro
kugira ngo bahaze ubwibone bw'abana babo. Iyaba bashiki bacu bafite umutungo mwinshi
bashyiraga ku murongo ibyo batangaho umutungo, ntibawukoreshe bashingiye ku bukungu bafite
[3UB205] ahubwo bagashingira ku nshingano bafite ku Mana, nk'ibisonga by'ubwenge
by'umutungo baragijwe, urugero rwabo rwakora byinshi mu guhagarika iki kibi kiri muri twe.
[3UB206]
Amayere ya Satani. - Satani niwe ubyihishe inyuma, ahimba imideri iganisha mu gutagaguza
umutungo. Mu gukora imideri yo muri iki gihe, Satani aba afite umugambi azi neza yihaye. Azi
ko igihe n'amafaranga bikoreshwa kugira ngo abantu buzuze ibyo imideri igezweho isaba
bitazakoreshwa kubw'imigambi ihanitse kandi yera. Igihe cy'agaciro kenshi gitakazwa mu gushaka
kujyana n'imideri igezweho ihora ihindagurika kandi itigera inyura abantu. Iyo umuderi umwe
ukimara kwaduka, indi mishya ihita ihimbwa, maze kugira ngo abantu badasigara inyuma, ya
myambaro ikaba igomba gusubirwaho. Uko ni ko abavuga ko ari Abakristo, bafite imitima yitanze
igice bapfusa ubusa igihe cyabo, maze hafi y'imbaraga zabo zose bakazegurira gukorera isi.
[3UB206]
Bashiki bacu bahitamo ku bushake bwabo kwikorera uwo mutwaro utari ngombwa. Kimwe cya
kabiri cy'imitwaro yabo gituruka mu kugerageza gukurikira ibigezweho; nyamara uwo mutwaro
bawemerana ibyishimo bitewe n'uko imideri igezweho ari ikigirwamana baramya. Mu by'ukuri
babohewe mu minyururu y'ububata nk'inkoreragahato; nyamara bakavuga ko bafite umudendezo!
Ntabwo bazi amahame y'ibanze y'umudendezo. Ntabwo bitekerereza cyangwa ngo bakunde ku
bwabo ndetse ntibanafite gushyira mu gaciro kabo bwite. [3UB206]
Satani agera ku ntego ze mu buryo butangaje atwara intekerezo z'abantu zigahora zihugiye mu
mideri igezweho y'imyambaro ihora ihindagurika. Azi neza ko igihe intekerezo z'abagore
[n'abakobwa] zihora zuzuye ibyifuzo bigurumana byo kujyana n'ibigezweho, bacika intege mu
micombonera maze ntibabe bagishobora gukangurirwa kumenya uko mu by'ukuri bahagaze mu
by'umwuka. Baba bahindutse ab'isi, badafite Imana ndetse nta n'ibyiringiro. [3UB206]
Imyenda Myiza, Ikwiye Uyambaye kandi Iramba. - Ntabwo tubuzanya ubwiza no kubonera
mu myambarire. Gukunda ibintu bitunganye mu bijyana n'imyambarire ntibikwiriye gusuzugurwa
cyangwa gucirwaho iteka. Nubwo imideri, imirimbo n'imitako bishyirwa mu myambaro bitari
ngombwa bikwiriye kurekwa, turashishikariza bashiki bacu kugura imyenda myiza kandi iramba.
Nta kintu umuntu yunguka mu kugerageza kuzigama amafaranga binyuze mu kugura imyambaro
yo mu mwenda utaramba. Nimutyo imyambaro ibe ikwiye nyirayo kandi iboneye, ariko itarangwa
no gukabya kwiyerekana. [3UB206]
Abakobwa bacika ububata bwo gutwarwa n'imideri igezweho mu myambarire bazabera
umuryango mugari imitako myiza. Umuntu wiyoroshywa mu myambarire no mu myifatire
yerekana ko umukobwa nyakuri arangwa n'agaciro mu micombonera. Manusript 106,1901.
[3UB206] (Byanditswe no mu kinyamakuru cy'Urwibutso n'Integuza "The Review and Herald",
March 20, 1958) [3UB207]
Kwizinukwa mu myambarire ni umugabane umwe w'inshingano dufite nk'Abakristo. Kwambara
wikwije, kwirinda kwambara ibikomo n'imitako y'amoko yose bihuje rwose no gukurikiza
imyizerere yacu. Mbese twaba turi mu mubare w'ababona ubupfapfa bw'ab'isi bugaragarira mu
kwirundurira mu gushayisha mu myambarire no gukunda ibinezeza? Niba ari ko biri, dukwiriye
kuba muri rya tsinda ry'abantu bazibukira ikintu cyose gishyigikira uwo mwuka mubi wigarurira
intekerezo n'imitima by'abantu babaho bitaye ku buzima bw'iyi si gusa kandi batigera batekereza
cyangwa ngo bite ku buzima buzaza. -Testimonies, Vol.3, p. 366. [3UB207]
TURAGANA HE?
Umukobwa umwe wamaze ibyumweru runaka mu bigo byacu ahitwa Battle Creek (Batolo Kiriki)
yavuze ko yababajwe cyane n'ibyo yahabonye ndetse n'ibyo yahumvise. Yari yaratekereje ko
azahasanga abantu bateye imbere cyane mu kumenya ukuri no mu mibereho y'iby'umwuka
kurusha abantu bo mu matorero yari ahanzwe vuba. Yari yiringiye ko azahungukira inyigisho
nyinshi yari kuzashyira bagenzi be mu byo kwizera babaga muri Leta ya kure y'aho. Ariko
yatunguwe kandi ababazwa no kudaha ibintu agaciro, umwuka w'ab'isi ndetse no kutiyegurira
Imana rwose yabonye impande zose. [3UB207]
Mbere y'uko uyu mukobwa yemera ukuri, yari yaragiye yikurikirira imideri igezweho y'ab'isi mu
myambarire, kandi yajyaga yambara ibikomo n'indi mitako bihenze cyane. Ariko ubwo yari amaze
gufata icyemezo cyo kumvira ijambo ry'Imana, yumvise ko inyigisho zaryo zamusabaga kureka
kwambara iyo mitako n'imirimbo by'ikirenga. Yari yarigishijwe ko Abadiventisiti b'umunsi wa
Karindwi batambaraga amaherena, ibikomo, imikufi, izahabu, ifeza cyangwa andi mabuye
y'agaciro, kandi ko mu myambarire yabo badakurikiza imideri igezweho y'ab'isi. [3UB207]
Igihe yabonaga bene uko gutandukira ukwiyoroshya Bibiliya yigisha mu bavuga ko bizera,
yarumiwe. Mbese ntibari bafite Bibiliya imeze nk'iyo yari amaze igihe yiga kandi akaba yaragiye
aharanira kubaho nk'uko yigisha? Mbese ibyari byaramubayeho byari ubwaka? Mbese yari
yarasobanuye nabi amagambo yavuzwe n'intumwa Pawulo ngo "ntimuzi yuko ubucuti bw'iby'isi
butera kwangwa n'Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y'iby'isi, aba yihinduye
umwanzi w'Imana?" (Yakobo 4:4). [3UB207]
Umunsi umwe Madame D., wakoraga mu kigo cyacu yari yasuye Mushiki wacu ……mu cyumba
cye, maze uwari wasuwe akura imikufi ya zahabu mu gikapu cye, bityo avuga ko ashaka
kwikuraho iyo mirimbo maze amafaranga avuyemo akayashyira mu bubiko bw'Uwiteka. Uwo
mugore mugenzi we yaravuze ati: "Kuki ushaka kuyigurisha? Njye, ari ibyanjye, nabyambara."
Undi yaramusubije ati ngo: "Kuki? Igihe nakiraga [3UB207] ukuri, nigishijwe ko ibi bintu byose
bigomba kuzibukirwa. Mu by'ukuri binyuranyije n'inyigisho z'ljambo ry'Imana." Uwo mukobwa
yamusubiriyemo amagambo yavuzwe n'intumwa Pawulo na Petero ati: "Kandi n'abagore ni uko
ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha
umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y'igiciro cyinshi, ahubwo
birimbishishe imirimo y'ingeso nziza nk'uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana."
"Umurimbo wanyu we kuba uw'inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu
cyangwa uwo gukānisha imyenda, ahubwo ube w'imbere uhishwe mu mutima, umurimbo
utangirika w'umwuka ufite ubugwaneza n'amahoro ari wo w'igiciro cyinshi mu maso y'Imana."
(1Timoteyo 2:9,10; 1 Petero 3:3,4). [3UB208]
Mu kumusubiza, uwo mukobwa yamweretse impeta ya zahabu yari yambaye ku rutoki rwe yari
yarahawe n'umuntu utizera, maze avuga ko yatekerezaga ko kwambara iyo mitako ntacyo bitwaye.
Yaravuze ati: "Ntabwo turi abantu b'umwihariko cyane nk'uko byari bisanzwe. Abantu bacu
bagiye bakabya ku bijyanye n'ibitekerezo byabo ku ngingo y'imyambarire. Abakobwa bakora muri
iki kigo bambara amasaha ya zahabu n'imikufi ya zahabu, kandi bambara nk'abandi bantu. Ntabwo
ari byiza ko tuba abantu bihariye tukitandukanya n'abandi mu myambarire kuko tutabona uko
duhindura abandi cyane."" [3UB208]
Kwisanisha na Kristo cyangwa n'Isi. -Turabaza tuti: "Mbese ibi bihuje n'inyigisho za Kristo?
Mbese tugomba gukurikiza ijambo ry'Imana cyangwa ni imigenzo y'ab'isi? Mushiki wacu yafashe
icyemezo ko kwemera gukurikiza urugero ngenderwaho rwa Bibiliya ari byo bitekanye kurushaho.
Mbese muri wa munsi ubwo buri wese azagororerwa ibihwanye n'ibyo yakoze aho madame D.
n'abandi bakora nkawe bazashimishwa no kubona umusaruro w'impinduka bateje? [3UB208]
Ijambo ry'Imana rirasobanutse neza. Inyigisho zaryo ntizishobora gufatwa uko zitari. Mbese
tuzaryumvira nk'uko twarihawe cyangwa tuzashaka uko twabona uburyo dushobora kuriteshukaho
nyamara kandi tukaba dukijijwe? Mbese abantu bose bafite aho bahuriye n'ibigo byacu bashobora
kwakira no gukurikiza umucyo ijuru ryatanze, bityo bikabashoboza kugeza uwo mucyo ku
bakigendera mu mwijima? [3UB208]
Kwisanisha n'ab'isi ni icyaha kigwabiza ibya mwuka mu bantu bacu, kandi kikabangamira mu
buryo bukomeye kuba ingirakamaro kwabo. Kwaba ari ukurushwa n'ubusa kubwira abatuye isi
ubutumwa bw'imbuzi nyamara tubuhakanira mu migirire yacu mu buzima bwa buri munsi. - The
Review and Herald, March, 28, 1882. [3UB208]
55 "Ubugorozi mu myambarire" bwashyigikiwe kandi bwakozwe mu myaka ya 1860 bwari bwateguwe n'itsinda ry'abagore b'Abadiventisiti
b'Umunsi wa Karindwi bari kugerageza gutanga imyambarire isigasira amagara mazima, yoroheje idasamaje, itera umuntu kumva amerewe neza
ndetse ikeye ihuje n'umucyo Ellen White yari yahawe, kandi uwo mucyo wari ukenewe cyane muri icyo gihe. Ubwo bugorozi bwasabaga kwambara
ímyenda idahambiriye umuntu ifashe ku ntugu kandi umusozo wayo wo hasi ukaba ugarukira kuri santimetero hafi 25 uvuye ku butaka. Amaguru
yabaga yambitswe umwambaro ujya kumera nk'ipantaro watumaga uwambaye yumva atekanye kandi agasusuruka. Reba igitabo "Story of Our
Health Message," pp.112-130. -Abakusanyije inyandiko.
Isabato, Ikimenyetso Cyereka Ab'isi ko Tuyoboka Imana. - Yesu yavugiye mu nkingi y'igicu
abwira Mose ati: "Kandi ubwire Abisirayeli uti 'Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko
ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi
Uwiteka ubeza" (Kuva 31:12,13). Isabato ni indahiro Imana yagiriye umuntu ni ikimenyetso
cy'isano iri hagati y'Umuremyi n'ibiremwa yiremeye. Kubwo kubahiriza urwibutso rw'irema ry'isi
mu minsi itandatu n'ikiruhuko cy'Umuremyi ku munsi wa karindwi, kubwo kweza Isabato nk'uko
Imana yabitegetse, Abisirayeli bagombaga kumenyesha abatuye isi ko ari indahemuka ku Mana
imwe y'ukuri kandi ihoraho, Umugenga w'isanzure. [3UB215]
Kubwo kubahiriza Isabato y'ukuri, Abakristo bagomba iteka guha abatuye isi igihamya
kidashisikanywaho ko bamenye Imana y'ukuri kandi ihoraho itandukanye n'ibigirwamana byose,
kuko Umwami w'Isabato ari yo Muremyi w'ijuru n'isi, Yo ishyizwe hejuru y'icyitwa imana cyose.
[3UB215]
"Nuko mujye muziririza Isabato kuko ari iyera kuri mwe,... Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo
ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni Isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka. Úzagira umurimo akora
ku munsi w'Isabato ntakabure kwicwa. Nuko Abisirayeli baziririze Isabato, bajye bayitondera mu
bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka. Ni ikimenyetso cy'iteka ryose hagati yanjye
n'Abisirayeli, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi, ku wa karindwi
akarorera, akaruhuka." (Kuva 31: 14 -17). - Manuscript 122, 1901. [3UB215]
Inama Yatanzwe Kera ku Bijyanye n'Isabato n'Abana. -Inzu y'Imana irahumanywa kandi
abana b'abizera bemera Isabato ntibayubahiriza. Biruka ahazengurutse inzu, bagakina, bagasakuza
kandi bakagaragariza amatwara mabi yabo mu materaniro abera baba bahuriyemo kugira ngo
basingize Imana kandi bayiramye mu mwuka mwiza urangwa no kwera. Ahantu hagombye kuba
hera, ahagombye kurangwa no kwera gutuje kandi hakaba gahunda itunganye, kubonera no
kwicisha bugufi, hahinduwe Babuloni nyakuri n'ahantu haganje urudubi, akajagari no kutagira
gahunda. Ibi birahagije kugira ngo byirukane Imana mu materaniro yacu kandi bikongeze
umujinya wayo, bityo ye kuzanezezwa no kujyana n'ingabo za Isirayeli ku rugamba zigiye
guhangana n'umwanzi. [3UB216]
Imana ntiyari gutanga intsinzi mu materaniro yabereye- Ahubwo umwanzi wo kwizera kwacu
yaratsinze. Ibyo byababaje Imana. Umujinya wayo ukongezwa n'uko inzu yayo yahinduwe nka
Babuloni.... [3UB216]
Ikirenze ibintu byose, mwite ku bana banyu ku munsi w'Isabato. Ntimukabemerere kuyica, kubera
ko namwe ubwanyu muba muyica igihe mwemerera abana banyu bakagenza batyo. Igihe
mwemerera abana banyu bagakina ku munsi w'Isabato, namwe Imana ibafata nk'abishe iryo
tegeko. Ntimwubahiriza Isabato yayo. - Manuscript 3, 1854. [3UB216]
Nta Nduru n'Urudubi Bikwiriye Kubaho. - Ab'umuryango bose baza ku meza batuje kandi
biyubashye. Induru n'amahane ntibikwiriye guhabwa umwanya ku munsi uwo ari wo wose
w'icyumweru; ariko ku munsi w'Isabato ho abantu bose bakwiriye gutuza. Nta mategeko
atanganwe urusaku akwiriye kumvikana igihe icyo ari cyo cyose; ariko ku munsi w'Isabato ho
ntibikwiriye na gato. Uyu ni umunsi wera w'Imana, umunsi yitoranyirije kugira ngo kuri wo
hizihizwe imirimo yayo yo kurema, ni umunsi yejeje kandi iwuha umugisha. - Manuscript 57,
1897. [3UB216]
Kwishakira Ibinezeza. Ndabwira abavuga ko ari Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi nti:
"Mbese mushobora kuvuga ko mufite ikimenyetso cy'Imana ihoraho? Mbese mwavuga ko
mwereshejwe ukuri?" Nk'ishyanga, ntabwo twahaye amategeko y'Imana uburemere bwayo
n'agaciro kayo nk'uko twari dukwiriye kubikora. Turi mu kaga ko gukora ibidushimisha ubwacu
ku munsi w'Isabato. -Letter 258, 1907. [3UB216]
Si Umunsi wo Kwishakira Ibinezeza, umunsi wo Kujya Koga cyangwa Gukina Umupira. -
Imana yifuza ko twakwishimira impano zose yatanze. Agace kose, akanyuguti gato kose
n'insanganyamatsiko zose bikwiriye guhabwa agaciro mu bushishozi, kandi tugomba
kwigengesera tukamenya neza ibyo abandi bakeneye. Ibyo dufite byose bijyana n'ukuri kwa
Bibiliya ntibibereyeho inyungu zacu bwite gusa, ahubwo tugomba kubiha no ku bandi, kandi uko
kuri kugomba gucengezwa mu bwenge bw'abantu, ndetse amagambo yuje ineza akaba ari yo
avugwa kugira ngo ategure inzira ashyireho umuyoboro ukuri kuzanyuramo kukagera ku bandi ari
kwinshi. [3UB216]
Ikintu cyose Kristo yakoze mu bitangaza bye cyari ingenzi, kandi cyabereyeho guhishurira abatuye
isi ko hariho umurimo ukomeye ugomba gukorwa ku munsi w'Isabato kugira ngo umuntu
wababazwaga ahemburwe, ariko imirimo isanzwe yo ntiyagombaga gukorwa. Gushaka ibinezeza,
gukina umupira, no koga mu mazi menshi ntibyari ibintu bikenewe byihutirwa, ahubwo kubikora
ni ugukora icyaha abantu birengagije umunsi wera wejejwe na Yehova. Ntabwo Kristo yakoreye
ibitangaza kugaragaza imbaraga ze, ahubwo iteka yabikoreraga guhangana na Satani mu murimo
akora wo kubabaza inyokomuntu. Kristo yaje ku isi yacu kugira ngo akemure ubukene
bw'abababazwa, abo Satani yicaga urubozo. - Letter 252,1906. [3UB217]
Amasahane yo ku Isabato. - Turasaba abantu bose kutoza amasahane ku Isabato niba ibi
bishobora kwirindwa uko bishoboka kose. Imana isuzuguzwa n'umurimo uwo ari wo wose utari
ngombwa ukozwe ku munsi wayo wera. Ntabwo ari ibintu bidakwiriye, ahubwo birakwiriye ko
amasahane akwiriye kurekwa ntiyozwe kugeza Isabato isoje, niba ibi bishobora kwitwararikwa. -
Letter 104, 1901. [3UB217]
Isabato Umunsi wo Kuramya- Isabato ya mbere y'icyumweru cyo gusenga wabaye umunsi wo
gukorana umwete. Abantu bamwe bavuye ahitwa "Sunnyside" abandi bava ku ishuri, maze
amatsinda abiri n'ubwato yoherezwa i Dora Creek ngo ajye gutwara abantu batashoboraga
kugendesha amaguru abazane mu materaniro. Abantu bararikiwe kuzana ifunguro ryabo rya ku
manywa, kandi bakaza mu materaniro biteguye kuhamara umunsi wose, kandi bitabiriye iryo
rarika ari benshi. [3UB217]
Abantu bamwe batangajwe cyane n'uko twakoresheje imbaraga zacu kugira ngo tubazane mu
materaniro. Bari barigishijwe ko kubahiriza Isabato bivuze cyane kutagira umurimo ufatika
ukoresha umubiri wawe; kandi batekerezaga ko bitewe n'uko twari dufite ishyaka ku birebana no
kubahiriza Isabato, twari kuyubahiriza nk'uko inyigisho z'Abafarisayo zivuga. [3UB217]
Twabwiye inshuti zacu ko mu bijyanye no kubahiriza Isabato, twize urugero n'inyigisho za Kristo
we wamaraga amasabato menshi akorana umwete akiza abarwayi kandi yigisha; tubabwira ko
twizera ko umwe mu bagore twafatanyaga witaga ku muryango wari urwaye yubahiriza Isabato
kimwe n'uwari uyoboye itsinda mu ishuri ryo ku Isabato. Twababwiye ko Kristo atashoboraga
kunezeza Abafarisayo ku munsi we washyizeho, kandi ko tutari twiteze ko umwete tugira wo
gukorera Uwiteka utabasha kunyura Abafarisayo bo mu gihe cyacu. -The Review and Herald, Oct.
18, 1898. [3UB217]
Imirimo Yera n'Imirimo Isanzwe. "Ku munsi w'Isabato, ni bwo abatambyi bakoraga umurimo
ukomeye kurenza indi minsi. Umurimo bari gukora kuri uwo munsi ujyanye n'inyungu zabo z'isi
wari kuba ari icyaha, [3UB217] nyamara umurimo abatambyi bari barimo ni umurimo w'Imana." -
Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 219. [2018] [3UB218]
Urugero Rutagereranywa rw'Itorero ryo ku Cyicaro Gikuru. - Abantu benshi bagiye
baremererwa ku bijyanye n'uko itorero rimeze aha hantu.. Aha hari hakenewe cyane kugaragaza
urugero ngenderwaho mu bintu byinshi mbere y'uko imbaraga ihindura itunganye kandi ikiza
ikwira ikagera ahandi hantu. Igihe ukuri kwigishwaga ahangaha, kwafashe abantu biviriye mu
by'isi no mu matorero yandi maze kubahuriza mu itorero; nyamara abantu bose bavuze ko bizera
ukuri ntibejejwe na ko... [3UB218]
Imana irahamagara abakozi bo mu murimo wayo ngo bazamure urugero ngenderwaho rukwiriye,
kandi berekane uko bitaye kubyo ibasaba bubaha Isabato.... Inyandiko n'ibitabo byoherezwa
biturutse aha hantu, kandi abakozi bahaturuka bagiye kwigisha abantu amategeko y'Imana; bityo
rero ni iby'agaciro gakomeye cyane ko iri torero rigaragaza imbaraga ihindura itunganye, haba mu
mategeko rikurikiza n'urugero ritanga. Urugero ngenderwaho ntirukwiriye kumanurwa cyane ku
buryo abemera ukuri bazageza ubwo bica amategeko y'Imana nyamara bavuga ko bayumvura.
Icyiza, ndetse icyiza kurutaho, ni uko basigara mu mwijima kugeza ubwo bazabasha kwakira ukuri
mu kwera kwako. [3UB218]
Abantu Bitegereza Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi - Hariho abantu baba bahanze amaso
iri shyanga kugira ngo barebe icyo ukuri kwahinduye ku barigize. Abana b'iyi si ni abanyabwenge
mu byo ku ngoma yabo kuruta abana b'umucyo. Iyo ibyo itegeko rya kane risaba bishyizwe imbere
yabo, baritegereza kugira ngo barebe uko rifatwa n'abavuga ko baryumvira. Bagenzura imibereho
n'imico y'abashimangira iryo tegeko kugira ngo bamenye niba abo bantu bakora ibihuje rwose
n'ibyo batura ko bizera. Kandi bishingiye ku bitekerezo bibinjiramo, abantu benshi bareherezwa
cyane kwemera ukuri cyangwa kukwanga. Iyaba ab'iri shyanga ry Abadiventisiti b'umunsi wa
karindwi babagaho bakurikije urugero ngenderwaho Bibiliya itanga, baba rwose umucyo muri iyi
si, bakaba umudugudu wubatswe mu mpinga y'umusozi. -Manuscript 3, 1885. [3UB218]
Agaciro n'Icyubahiro by' Isabato. - Ku Isabato, kuwa 10 Kanama 1851, twagize igihe cyiza
cy'agahebuzo. Uwiteka yaratugendereye kandi ubwiza bw'Imana bwarabagiranye kuri twe bityo
bidutera kwishima no gusingiza Imana kubw'ineza yayo itagira akagero yatugiriye.... Najyanywe
mu iyerekwa.... [3UB218]
Nabonye ko twumvaga kandi twasobanukirwagaho gake cyane ku bijyanye n'agaciro k'Isabato,
ugereranyije n'ibyo twagombye gusobanukirwa no kumenya ku gaciro n'icyubahiro byayo.
Nabonye ko tutari tuzi icyo kuzamuka ukajya ahirengeye h'isi bisobanuye ndetse no kugaburirwa
ku murage wa Yakobo. Ariko igihe imvura y'itumba ihembura izagwira
[3UB218] iturutse imbere y'Uwiteka n'imbere y'ikuzo ry'imbaraga ze, tuzamenya icyo kugaburirwa
ku murage wa Yakobo no kuzamuka ukajya aharengeye h'isi ari cyo. Ubwo ni bwo tuzarushaho
kubona Isabato mu gaciro kayo n'icyubahiro cyayo. Ariko ntabwo tuzayibona mu cyubahiro cyayo
n'agaciro kayo kose kugeza ubwo ijwi ry'Imana riduhaye isezerano ry'amahoro, kandi amarembo
y'imaragarita ya Yerusalemu Nshya akadukingukira ku mapata yayo arabagirana maze ijwi
rinejeje kandi ry'ibyishimo rya Yesu udukunda rikumvikana riryoshye kurusha umuzika mwiza
wigeze kumvikana mu matwi y'abantu bapfa ritubwira ngo twinjire. Nabonye ko twari dufite
uburenganzira busesuye muri uwo murwa kuko twari twarubahirije amategeko y'Imana, kandi
kubwo kuyubahiriza ijuru ryiza ry'agahozo rikaba ari ho iwacu. - Letter 3, 1851. [3UB219]
57 Adelia Patten, wamaze imyaka myinshi afasha mu muryango wa White i Battle Creek, mu nkuru yanditse ku "Buzima, Ibyo yanyuzemo
n'Uburwayi buherka bwa Henry N. White," wapfuye mu Kuboza 1863, yavuze amagambo akurikira ku bijyanye n'uko Ellen White yafataga abana:
Mu myaka myinshi yashize, nyina yajyaga amarana nabo igihe kirekire ku Isabato abasomera ibyo yabaga yatoranyije bijyana n'ingingo
ziby'iyobokamana n'ibirebana n'imico mbonera ikwiriye. akabasomera ibyo yabaga amaze igihe gito yanditse byarasohotse mu gatabo kitwaga,
"Ibyigwa byo ku Isabato" (Sabbath Readings). Kubasomera mbere y'uko bamenya kwisomera, byabakundishaga gusoma ibintu by'ingirakamaro,
kandi igihe babaga batari mu Ishuri ryo ku Isabato no mu materaniro, bamaraga amasaha menshi yo kwinezeza, by'umwihariko amasaha yo ku
Isabato, banyura mu bitabo byiza babaga barahawe barebamo ingingo zibashimishije. Appeal to Youth, p.19.
[3UB220] ifunguro rya saa sita iwacu.58 Amateraniro yari ashimishije umunsi wose. Mwenedata
Waggoner yabwirije nyuma ya saa sita. Ikibwirizwa cye cyari gikwiriye rwose. Igihe yari afashe
akaruhuko, abantu bane barabatijwe ari bo bashiki bacu Hide, Scott na Agnes Irving ndetse na
musaza wacu Pratt. Amateraniro twagize nyuma ya saa sita yari anejeje cyane. Umugabo wanjye
ntiyari yarigeze yumva abohotse kuri urwo rwego rukomeye. Umwuka w'Uwiteka yari ari muri
ayo materaniro. Uwiteka yampaye kwisanzura cyane mu gusenga no kwinginga. Mu mugoroba
abantu bitabiriye imihango yo mu nzu y'Uwiteka. Cyari igihe cy'agaciro cyane kandi kinejeje.
Ntabwo nashoboye kwitabira mu mugoroba kubera ko nari nananiwe cyane. - Manuscript 6, 1859.
[3UB221]
[Denver] ku Isabato yo ku wa 20 Nyakanga, 1872. Nakoze Urugendo rw'Amaguru,
Naranditse, kandi Ndasoma. - Ni igitondo cyiza bihebuje. Uyu ni umunsi w'ikiruhuko
cy'Uwiteka kandi twifuza kubahiriza Isabato ku buryo Imana ibasha kwemera ibyo dukora no ku
buryo imitima yacu ubwayo ihemburwa. Twagenze n'amaguru, dushaka ahantu hitaruye mu
gashyamba aho twashoboraga gusengera kandi tukahasomera Ijambo ry'Imana, ariko ntaho
twabonye. Twamaze umunsi wose tuganira ku nsanganyamatsiko z'iby'umwuka, twandika kandi
dusoma. - Manuscript 4,1872. [3UB221]
[Battle Creek] ku Isabato yo ku wa 12 Mata, 1873. Nakoze Ingendo nyinshi zo Gusura mu
Rwego rw'Ivugabutumwa. Umugabo wanjye yabwirije abantu mbere ya saa sita. Nagumye mu
rugo kubera ko numvaga ntashoboye kwitabira amateraniro. Nyuma ya saa sita nitabiriye
amateraniro. [3UB221]
Amateraniro asoje nasuye uwitwa Ella Belden. Nagiranye nawe igihe cyiza cyo gusenga. Ndangije
nagiye gusura W. Salisbury n'umugore we. Twagiranye n'uwo muryango ibihe byiza cyane byo
gusenga. Uyu mugabo n'umugore we bunze amasengesho yabo ku ryanjye. Twese twumvise
Uwiteka yaduhaye umugisha. Noneho nahamagaye mwenedata Morse n'umugore we bari bageze
mu zabukuru... Nasuye mwenedata Gardner n'umugore we. Yari ari kwegereza iherezo
ry'urugendo rwe. Indwara yari yaramuciye intege cyane. Yanejejwe cyane no kumbona.
Twafatanyije
58 Amafunguro yo ku Isabato mu muryango wa White yavuzwe n'umukazana we mu myaka yaje gukurikiraho mu nyandiko yo ku ya 16 Ukwakira
1949 igira iti: Nk'umukazana wa Ellen G. White, nari umwe mu bagize umuryango we mu gihe kirenga umwaka, kandi akenshi nabaga ndi mu
rugo rwe ndetse najyanaga nawe mu ngendo mu gihe cy'imyaka isaga makumyabiri. Nabajijwe ibijyanye n'amafunguro yafatwaga ku Isabato mu
rugo rwa White. Twakoraga imyiteguro yuzuye uko bishoboka kose ku wa gatandatu (Friday), umunsi wo kwitegura, tugategura amafunguro yo
ku Isabato. Ku Isabato, ibyokurya byaba ibya mu gitondo cyangwa ibya saa sita byagaburwaga bishyushye, bigashyushywa ako kanya mbere y'uko
biribwa. Imirimo yose itari ngombwa yaririndwaga ku munsi w'Isabato, ariko nta gihe na kimwe Ellen G. White yigeze afata ko gutanga
ibyangombwa bisanzwe bituma ubuzima bugenda neza nko gucana umuriro wo gushyushya inzu cyangwa gushyusha ibyokurya bihita biribwa ngo
abifate ko ari ukurenga ku buryo bukwiriye bwo kubahiriza Isabato. (Byashyizweho umukono) na Madame W. C. White.
[3UB221] gusenga maze imitima y'abo bantu bari baremerewe irahumurizwa kandi ihabwa
umugisha. -Manuscript 6, 1873. [3UB222]
[Battle Creek] ku Isabato yo kuwa 17, 1873. Nafashe urugendo rw'ibirometero bike, kandi
naryamye iminota mike. Twuriye igare tugenda ibirometero bike tunyura mu ishyamba ry'ibiti
by'inganzamarumbo. Twaruhutse hafi isaha yose. Twaryamye iminota mike. . . . Twafashe
umwanya wo gusenga mbere y'uko tugaruka mu rugo. Nyuma ya saa sita twagiye mu materaniro.
-Manuscript 7, 1873. [3UB222]
[Washington, Iowa] ku Isabato yo kuwa 21 Kamena, 1873. Nanditse ku Mibabaro ya Kristo.
Wari umunsi w'agahozo nubwo warimo ubushyuhe. Nafashe ibikapu. Numvise merewe neza
cyane. Nanditse amapaji cumi n'atanu ku mibabaro ya Kristo. Numvise natwawe rwose nitaye kuri
iyo nsanganyamatsiko yanjye. Benedata Wheeler, Hester, na Van Ostrand bagiye mu materaniro.
Twari twiteze ko imvura ishobora kugwa. Nahamagaye ab'umuryango duhurira hamwe maze
mbasomera ibyo nari nanditse. Byose byari bishimishije. - Manuscript 8, 1873. [3UB222]
Kuwa Gatandatu, ku wa 12 Nzeri 1873. Naganiriye n'Umuntu Utari Umudiventisiti. Twageze
mu rugo mbere gato y'uko izuba rirenga. Nakiriye inzandiko zivuye kuri benedata Canright, Mary
Gaskill na Daniel Bourdeau, zimbwira uko amateraniro makuru yagenze. Igihe twageraga mu rugo
twahasanze John Cranson. Twumvise tutabyakiriye neza kuko yari yaje kutureba ku munsi
w'Isabato. Ntabwo dukunda kugira abashyitsi bo kuganiriza ku munsi w'Isabato by'umwihariko
abashyitsi batubaha Imana cyangwa ngo bubahe n'umunsi wayo wera. -Manuscript 11, 1873.
[3UB222]
[Mu nzira tuva i Colorado tugana i Battle Creek]. Ku Isabato yo ku wa 8 Ugushyingo, 1873.
Twakoze urugendo ku Isabato, ariko twarabyicujije. Twaruhukiye neza mu modoka muri iryo joro.
Ntabwo twashakaga gutanga raporo z'imodoka twakoresheje muri iki gitondo, ariko hari ibintu
byabaye bijyanye n'umurimo w'Imana byasabaga ko tugera ku biro by'Inteko Nkuru Rusange.
Ntabwo twagombaga gutinda. Iyo tuba turi gukora imirimo y'inyungu zacu bwite twari kumva ko
twishe itegeko rya kane kubera gukora urugendo nk'urwo ku Isabato. Nta biganiro bindi bisanzwe
twaganiriye. Twaharaniye ko intekerezo zacu ziguma mu cyerekezo cyo gutekereza ku Ijambo
ry'Imana no kuramya kandi twashimishijwe n'uko Imana yari iri kumwe natwe nubwo twicuzaga
cyane kuba byabaye ngombwa ko dukora urugendo ku Isabato. -Manuscript 13,1873. [3UB222]
[Sydney, N.S.W., Australia] kuwa 4 Gashyantare, 1893. Nabwirije mu gitondo, nyuma ya
saa sita nikira mu bwato ndagenda. Twafashe imodoka nto twerekeza ku rusengero i Sydney,
maze mbwiriza ku butumwa buri mu Baheburayo igice cya 11 kivuga ku kwizera. Uwiteka
yankomeresheje
59 Soma Testimonies, vol.6, p.360
[3UB222] ubuntu bwe. Numvise nkomejwe cyane kandi mpawe umugisha. Umwuka Wera yari kuri
jye. Nahawe imbaraga z'umubiri n'iz'umwuka ku rugero rukomeye... [3UB223]
Nyuma ya saa sita saa munani, twinjiye mu bwato ngo dufate urugendo. Ibikapu byacu byose byari
byarabitswe kure kuwa Gatandatu. Twanga cyane gukora urugendo ku Ísabato ariko umurimo
ugomba gukorwa tukageza ubutumwa ku batuye isi, kandi dushobora gukomeza kwerekeza
intekerezo n'imitima byacu ku Mana ndetse dushobora kwihisha muri Yesu. Igihe tudashoboye
gutegeka ibyo bintu, byose tugomba kubiharira Data wo mu ijuru. Niba ibyiringiro byacu biri mu
Mana, izadufasha. - Manuscript 76, 1893. [3UB223]
IGICE CYA 30
GUHINDURANYA INYIFATO Mu GUSENGA BIRAKWIRIYE
60 Mwenedata D. E. Robinson, umwe mu babaye abanyamabanga ba Ellen G. White guhera mu 1902 kugeza 1915 yaratangaje ati: "Inshuro
nyinshi nabaye mu materaniro makuru no mu nama z'Inteko Nkuru Rusange aho mushiki wacu White ubwe yagiye asenga iteraniro ryose rihagaze,
ndetse na we ubwe ahagaze." -D. E. Robinson, March 4, 1934.
[3UB224] urusaku rwo mu nzira, ndetse kikarenga n'urusaku rw'imashini nyinshyi zihererekanya
mu mirimo. Imana ni yo tuba tubwira, kandi isengesho ryacu rirumvwa. -Gospel Workers, p. 258.
[3UB225]
Ntabwo Gupfukama ari Ngombwa Igihe Cyose. -Ntabwo iteka ryose ari ngombwa gupfukama
kugira ngo usenge. Imenyereze kuvugana n'Umukiza igihe uri wenyine, igihe ugenda mu nzira
n'igihe uhugiye mu mirimo ya buri munsi. -The Ministry of Healing, pp. 510, 511. [3UB225]
Iteraniro Ripfukama Nyuma yo Guhagarara Ryitanga. - Umwuka w'Uwiteka yanjeho, kandi
wagaragariye mu magambo nahawe ngo mvuge. Nabajije abari bari aho abumvise Umwuka
w'Imana abahata, kandi bari bafite ubushake bwo kurahirira kugendera mu kuri no kukwigisha
abandi, ndetse no gukora kubw'agakiza kabo, ibyo bakabigaragarisha guhagurukira ku birenge
byabo. Natunguwe no kubona iteraniro ryose rihaguruka. Noneho nasabye abantu bose
gupfukama, maze icyifuzo cyanjye ngitura ijuru kubwabo bantu. Nakozwe ku mutima cyane n'ibyo
byari bibaye. Numvise Umwuka w'Imana angenderera bikomeye, kandi nzi ko Uwiteka yampaye
ubutumwa bwihariye bugenewe ubwoko bwe muri iki gihe. - The Review and Herald, March 11,
1909. [3UB225]
Iteraniro Rinini mu Burayi Ryakomeje Kwicara. "Nahamagaye abifuzaga ko abagaragu
b'Imana babasengera kuza imbere. Abantu bose bari barasubiye inyuma, abifuzaga bose
kugarukira Uwiteka kandi bakamushakana umwete bashoboraga gukoresha ayo mahirwe
kurushaho. Uwo mwanya ibyicaro byinshi byaruzuye kandi iteraniro ryose ryari rishyushye.
Twababwiye ko ibyiza biruseho bashoboraga gukora kwari ukuguma aho bari tugashakira Uwiteka
hamwe twatura ibyaha byacu, kandi Uwiteka yari yaravugiye mu ijambo rye ati: "Ariko nitwatura
ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho
gukiranirwa kose" 1 Yohana 1:9 -Diary, Feb. 20, 1887. (Byasohotse mu Butumwa Bwatoranyijwe,
Igitabo cya 1, pp. 169, 170). [3UB225]
Iteraniro ryose Ryarahagaze kugira ngo Dusenge Isengesho ryo Kwiyegurira Imana.
Nararitse abashakaga kwiyegurira Imana mu isezerano ridakuka, kandi bashaka kuyikorera
n'imitima yabo yose ngo bahagurukire ku birenge byabo. Icyumba cyari cyuzuye kandi hafi ya
bose barahagurutse. Umubare uhagije w'abantu tudasangiye kwizera wari uhari, kandi bamwe
muri abo barahagurutse. Nabaragije Uwiteka mu gusenga, kandi tuzi ko Umwuka w'Imana
yigaragaje. Twumvise ko intsinzi yari yabonetse. -Manuscript 30a, 1896. (Byasohotse mu
Butumwa Bwatoranyijwe, Ígitabo cya 1, pp.172,173). [3UB225]
Iteraniro Ryarapfukamye kugira ngo Hasengwe Isengesho ryo Kwiyegurira Imana.- Mu
kurangiza icyigisho, numvise mpatwa n'Umwuka w'Imana mu guhamagara abantu bose bifuza
kwiyegurira Uwiteka byimazeyo gutambuka bakaza imbere. Abumvaga ko bakeneye gusengerwa
[3UB225] n'abagaragu b'Uwiteka bahamagariwe kubyerekana. Hafi abantu mirongo itatu baje
imbere..... [3UB226]
Mbere nari nabanje kugingimiranya, nibaza niba byari byiza cyane kubikora igihe jye n'umuhungu
wanjye ari twe twashoboraga gutanga ubufasha ubwo aribwo bwose icyo gihe. Ariko igitekerezo
cyaje mu bwenge bwanjye nk'aho ari umuntu uvuganye nanjye kigira kiti: "Mbese ntushobora
kwiringira Uwiteka?" Naravuze nti: "Nzabikora, Mwami!" Nubwo icyo gihe umuhungu wanjye
yatangajwe cyane nuko mpamagaye ntyo, yaratunguwe, byabaye nko gutungurwa. Sinari narigeze
na rimwe mwumva avugana imbaraga ikomeye cyangwa ubwuzu nk'icyo gihe.... [3UB226]
Twarapfukamye ngo dusenge Imana. Umuhungu wanjye niwe wabanje kandi Uwiteka mu by'ukuri
yumvise gusenga kwe; kuko mu gusenga yagaragaraga nk'aho ari imbere y'Imana. -The Review
and Herald, July 30, 1895. (Byasohotse mu Butumwa Bwatoranyijwe, Igitabo cya 1, p. 171).
[3UB226]
Ku Kigo cy'abakozi cyari Oakland, muri California. - Ubu noneho turabasaba ngo mugenzure
imitima yanyu yose. Abiyemeje kwitandukanya n'igishuko cyose cy'umwanzi, maze bagaharanira
guhanga amaso mu ijuru babigaragarishe guhaguruka. [Hafi y'abantu bose bari bari mu iteraniro
barahagurutse.] [3UB226]
Twifuza ko buri wese muri mwe yakizwa. Twifuza ko inzugi z'umurwa w'Imana zazabakingukira
zikaraga ku mapata yazo arabagirana, kugira ngo mubashe kuwinjiranamo n'amahanga yose
yagendeye mu kuri. Aho ni ho tuzasingiriza kandi dushime ndetse duhe ikuzo Kristo na Data wa
twese iteka n'iteka ibihe bidashira. Imana idufashe gukiranuka mu murimo wayo mu gihe
cy'intambara ikomeye, kandi amaherezo tuzaneshe maze duhabwe ikamba ry'ubugingo buhoraho.
[3UB226]
[Gusenga] Data uri mu ijuru, aka kanya nje imbere yawe uko undi, umukene n'indushyi, kandi ni
wowe nishingikirijeho. Data, ndagusaba ngo umpe kandi uhe n'aba bantu ubuntu buboneza ímico
y'Umukristo, ndetse n'ibindi bakeneye. -The Review and Herald, July 16, 1908. [3UB226]
Ellen White n'Abari mu Iteraniro Bahaguruka ngo Hasengwe Isengesho ryo Kwiyegurira
Imana. - Ndabaza nti, 'Ubu ni nde uziyemeza akomeje guhabwa uburere buhanitse bukomoka mu
ijuru. Ababyiyemeza, mubigaragarishe guhagurukira ku birenge byanyu. [Iteraniro
ryarahagurutse.] Iri ni iteraniro ryose. Imana ibafashe gukomeza indahiro murahiye. Mureke
dusenge. [3UB226]
[Gusenga] Data wo mu ijuru, ubu nje imbere yawe uko ndi, umukene, umunyantege nke kandi
ntabwo nkwiriye, none ndagusaba gukora ku mitima y'aba bantu bateraniye aha uyu munsi.
Nababwiye amagambo yawe, ariko, Mwami Uwiteka, ni wowe wenyine ushobora gutuma ijambo
ryawe [3UB226] rigira icyo rikora muri bo. -The Review and Herald, April 8, 1909. (Sermon at
Oakland, California, Feb. 8, 1909.) [3UB227]
Ku Musozo w'Ikibwirizwa cyatanzwe mu Nteko Nkuru Rusange yabereye i Washington,
D.C.61 - Ndasaba ngo Uwiteka abafashe gusigasira uyu murimo birenze uko mwigeze
kuwusigasira. Mbese muzabikora? Mbese mushobora guhagurukira ku birenge byanyu ahangaha
mugahamya ko Imana ari yo muziringira kandi mukayigiraho umufasha? [Iteraniro ryose
ryarahagurutse]. [3UB227]
[Gusenga] Ndagushimye Uwiteka Mana ya Isirayeli. Emera iyi ndahiro y'ubwoko bwawe.
Bashyireho Umwuka wawe. Data, reka icyubahiro cyawe kigaragare muri bo. Ubwo bazaba
bavuga ijambo ry'ukuri, reka tuzabone agakiza k'Imana. - General Conference Bulletin, May 18,
1909.
61 Umukristo nyakuri akenshi aba ari gusengera ahantu hose haba mu ruhame n'ahiherereye. Asenga agenda mu nzira, igihe ahugiye mu murimo
we, ndetse no mu masaha ya nijoro. Ellen White yatanze inama mu magambo yaje kwandikwa mu gitabo "Gospel Workers, p. 178," avuga ko "haba
igihe turi gusengera mu ruhame cyangwa twiherereye, dufite amahirwe yo gupfukama imbere y'Uwiteka igihe tumubwira ibyifuzo byacu."
Amagambo akurikira yavuzwe kuri iyi ngingo, yandikiwe muri Australia kandi aboneka mu gitabo Ubutumwa Bwatoranyijwe, Igitabo cya 2, p. 251
arabishimangira cyane: "Haba igihe cyo gusengera mu ruhame cyangwa umuntu ari wenyine, dufite inshingano yo gupfukama ku mavi yacu imbere
y'Imana igihe tuyibwira ibyo byifuzo byacu. Iki gikorwa cyerekana ko tubeshejweho n'Imana." Ni ikimenyetso kandi cyo kubaha: "Hakwiriye
kubaho ubwenge bw'uburyo bwo kwegera Imana mu kwiyoroshya no kuyubaha bijyana n'urukundo rwo kuramya. Kubaha Umuremyi wacu bigenda
birushaho kubura, kandi kwirengagiza gukomera kwe n'icyubahiro cye birushaho kwiyongera." -Manuscript 84b, 1897. [Byavuzwe mu Butumwa
Bwatoranyijwe, Igitabo cya 2, p.251.] Kuba Ellen White atari agamije kwigisha ko igihe cyose habayeho gahunda yo gusenga tugomba gupfukama
bigaragarira neza mu magambo ye n'urugero yatanze. Kuri we, nta gihe ndetse nta n'ahantu hadakwiriye gusengerwa. Umuryango we uhamya ko
mu rugo rwe ababaga bari mu cyumba bariramo bagiye gufungura bubikaga imitwe yabo ko batapfukamaga. Ntabwo yari azwiho gupfukama mu
gihe cy'isengesho rihesha iteraniro umugisha igihe amateraniro yabaga yitabiriye yabaga ahumuje. Inama ikomeye yo gupfukama isa n'aho yari
ifite aho ireba hibanze muri gahunda yo kuramya yaberaga mu nzu y'Imana, mu muryango no muri gahunda yihariye y'umuntu yo gusengera mu
rugo iwe. Mu gihe cy'amateraniro yaberaga mu ruhame habagaho ibihe Ellen G. White yahagararaga agasenga. - Abakusanyije Inyandiko
[3UB227]
UMUGABANE WA VIII: IVUGURURA MU BY'UBUZIMA
IJAMBO RY'IBANZE
Nubwo hari byinshi mu bitabo Ellen G. White yasohoye bivuga ku buzima n'ivugurura mu
by'ubuzima, nta nyandiko n'imwe yanditse yongera gusubira mu mayerekwa yahawe mbere kuri
iyi ngingo. Aya mayerekwa yagaragazwa ko yayahawe mu mwaka wa 1848, 1854 na 1863. Ku
makuru avuga ko habayeho iyerekwa rivuga ku ngingo zijyana n'ubuzima mu mwaka wa 1848,
tugomba kureba amagambo yavuzwe na James White [umugabo wa Ellen G. White] ari mu
kinyamakuru cyitwaga Urwibutso n'Iteguza cyasohotse ku ya 8 Ügushyingo 1870, aho avuga ati:
[3UB228]
"Hashize imyaka makumyabiri n'ibiri kugeza ubu, icyo gihe ni bwo intekerezo zacu zakanguriwe
kumenya ingaruka mbi cyane z'itabi, icyayi n'ikawa, binyuze mu buhamya bwa Madame Ellen
White... [3UB228]
"Igihe twari twarageze ku ntsinzi neza tunesha ibyo bintu, n'igihe Uwiteka yabonaga ko dushobora
kuwakira nta kibazo, twahawe umucyo urebana n'ibyokurya n'imyambarire." [3UB228]
Inama irambuye ivuga ku isuku n'imirire iboneka mu bihamya byanditswe mu 1854. Amagambo
yihariye yavuze ku iyerekwa ryavugaga ku ivugurura mu by'ubuzima ryo ku wa 6 Kamena 1863,
atangwa mu bisubizo Ellen G. White yatanze ku bibazo bimwe byari byanditswe mu Rwibutso
n'Integuza rwo ku wa 8 Ukwakira, 1867. [3UB228]
Kuzirikana cyane izo ngingo zirambuye kwagiye gukura nk'uko bigaragazwa ahangaha ni byo
bitanga impamvu yo gushyira izo ngingo muri iki gitabo, nubwo mu myandikirwe yazo zitagiye
zikurikiranywa. [3UB228]
Amagambo yagiye asubirwamo yerekana uburyo Ellen G. White atari yishingikirije ku bandikaga
ibijyanye n'ubuzima bo mu gihe cye, ayo magambo afite uburemere atari mu buryo yasobanuraga
uko umucyo
[3UB231] Hariho bamwe mu bubahiriza Isabato inda zabo zahindutse imana yabo. Bapfusha ubusa
umutungo wabo bagura ibyokurya bikungahaye cyane ku ntungamubiri n'amavuta by'umurengera.
Nabonye ko bene abo, niba barakijijwe by'ukuri, batazamenya icyo gutegeka ipfa ari cyo keretse
gusa nibazibukira ipfa ryabo maze bakajya barya kugira ngo baheshe Imana icyubahiro. Nyamara
hariho bake cyane barira guhesha Imana icyubahiro. [3UB232]
Ni gute abantu bafite umugati n'agasahane kuzuye amavuta yo kuwusiga basaba Imana kuwuha
umugisha hanyuma bakawurya bahanze amaso ku cyubahiro cy'Imana? Dutegetswe gukorera
ibintu byose guhimbaza Imana. Tugomba kurya no kunywa kubwo gihimbaza Imana. -Manuscript
3, 1854. [3UB232]
IGICE CYA 32
64 Spiritual Gifts
65 Appeal to Mothers
66 How to Live
67 The Laws of Life
[3UB233] bitabo biriho. Igihe twari i Boston, muri Leta ya Massachusetts, umugabo wanjye
yabibonye byamamazwa mu kinyamakuru cyitwaga Ijwi ry'Abahanuzi cyandikwaga n'Umukuru
J.V. Himes. Umugabo wanjye yatumije ibyo bitabo bituruka i Dansville maze bimusanga ahitwa
Topsham, muri Leta ya Maine. Imirimo myinshi yari afite ntiyamwemereye kubicamo ngo asome,
kandi kubera ko niyemeje kutabisoma ntararangiza kwandika ibitekerezo byanjye, ibyo bitabo
byagumye mu bifuniko byajemo. [3UB234]
Igihe natangiraga kwigisha inshuti zanjye ku nsanganyamatsiko y'ubuzima aho nakoreraga i New
England muri Michigan, ndetse no muri Leta ya New York, nkavuga namagana ibiyobyabwenge
n'inyama, ariko ngashyigikira ikoreshwa ry'amazi, guhumeka umwuka mwiza, n'indyo ikwiriye,
akenshi abantu baransubizaga bati: "Uvuga ibitekerezo bijya gusa rwose n'ibyigishwa mu gitabo
kivuga Amategeko y'Ubuzima", ndetse n'ibindi bitabo byanditswe na ba Dogiteri Trall, Jackson,
n'abandi. Mbese waba warigeze usoma izo nyandiko n'ibyo bitabo?" [3UB234]
Igisubizo natangaga ni uko ntigeze mbisoma, kandi nta nubwo nari kuzigera mbisoma kugeza igihe
nari kuzarangiriza kwandika ibitekerezo byanjye kugira ngo bitazavugwa ko nahawe umucyo
mfite ujyana n'insanganyamatsiko y'ubuzima nywukuye ku baganga atari ku Uwiteka. [3UB234]
Kandi igihe nari maze kwandika ingingo esheshatu nanditse zivuga Ku Buryo bwo Kubaho, ubwo
ni bwo nashakishije ibitabo bitandukanye bivuga ku isuku hanyuma nza gutangazwa no kubona
bijya kuvuga kimwe rwose n'ibyo Uwiteka yampishuriye. Bityo rero kugira ngo nerekane uburyo
bihuje, ndetse no gushyira imbere y'abavandimwe banjye iyi nsanganyamatsiko nk'uko yanditswe
n'abanditsi bafite ubushobozi, niyemeje kwandika agatabo kavuga Uburyo bwo Kubaho, aho muri
ko nakoresheje cyane amagambo nakuye mu bitabo navuze ko nasomye. [3UB234]
68 Voice of Prophets.
69 Iki gitabo cyavuzweho mu bika byabanje, ku karanga ka 50.
70 How to Live
[3UB234] inzira asakuma imyanda yo mu nzira; kandi ingaruka zabyo nazivuze neza mu buryo
bwuzuye. Iri tsinda, ryari ryarabaye imbata z'imideri igezweho, ryagaragaraga rifite intege nke
kandi rigwaguza. [3UB235]
Imyambaro y'itsinda rya kabiri ryanyuze imbere yanjye yari imeze nk'uko byari bikwiriye mu
mpande nyinshi. Amaguru yari yambitswe neza. Nta mitwaro bari bikoreye bayikorejwe
n'umunyagitugu ari we Mideri igezweho, wari warakoreje imitwaro rya tsinda rya mbere. Nyamara
bari barageze ku guheza inguni mu kwambara imyenda migufi kugeza ubwo bazinura abantu beza
kandi babatera kugira urwikekwe, ndetse ku rugero rukomeye cyane bo ubwabo basenye icyizere
n'impinduka bajyaga guteza mu bandi. Uyu ni umuderi n'impinduka ziterwa n' "Imyambarire ya
Kinyamerika," yigishwa kandi yambarwa na benshi ku kigo cyacu kiri i Dansville, muri New York.
Iyo myambaro ntigera no ku mavi. Ntabwo navuga ko uyu muderi w'imyambaro naweretswe ari
mugufi bene kariya kageni. [3UB235]
Itsinda rya gatatu ryanyuze imbere rifite mu maso huje ibinezaneza, kandi ubona babohotse batera
intambwe irambuye. Amakanzu yabo yari afite uburebure nk'ubwo nari naravuze ko ari bwo
bukwiriye, arangwa no kwiyoroshya kandi agasigasira ubuzima. Igihe cyose babaga batera
intambwe bazamuka cyangwa bamanuka, amakanzu yabo yahuhaga umwanda wo mu nzira
bacamo. [3UB235]
Nk'uko nabivuze mbere, ntabwo mu iyerekwa nahawe uburebure bw'amakanzu muri za
santimetero... [3UB235]
Nabonye ko dufite inshingano yera yo kwita ku buzima bwacu no gukangurira abandi inshingano
yabo, nyamara kandi ntabwo tugomba kwikorera umutwaro w'ibibareba ubwabo. Nyamara kandi,
dufite inshingano yo kuvuga, tukamagana kutirinda k'uburyo bwose (kutirinda mu gukora imirimo,
mu mirire, mu minywere, no mu gukoresha imiti ibamo uburozi), hanyuma tukereka abantu umuti
ukomeye Imana yatanze uvura indwara, ugasukura umubiri kandi ukawutera kugubwa neza no
kuruhuka ari wo - amazi meza asukuye. [3UB237]
Inyifato Inejeje kandi Irangwa no Kumererwa neza. - Nabonye ko umugabo wanjye
adakwiriye kwemerera ubwenge bwe gutinda ku bintu bitari byo, ku ruhande rwijimye, ku ruhande
rucuze igihumya. Akwiriye kwikuramo ibitekerezo bibabaza n'ingingo zimwe zitera kubabara,
bityo akagira akanyamuneza, akishima kandi akamererwa neza, ndetse akwiriye gushikama ku
Mana atajegajega kandi akayiringira akanayigirira icyizere ubutanyeganyezwa. Naramuka
abashije gutegeka intekerezo ze, ubuzima bwe buzarushaho kumererwa neza. Nabonye ko mu
bintu byose umugabo wanjye akwiriye kuruhuka uko ashoboye kose ku munsi w'Isabato, igihe
adafite gahunda yo kubwiriza... [3UB237]
Nabonye tudakwiriye guceceka ku bijyanye n'ingingo irebana n'ubuzima ahubwo dukwiriye
gukangurira abantu kwita kuri iyi ngingo. - Manuscript1, 1863. [3UB237]
72 Umuzingo wa 5 wakomeje uvuga ku mateka yo mu Isezerano rya Kera uhereye igihe cyo kubaka ingoro y'Imana ukageza kuri Salomo. Aya
magambo yanditswe kuri paji 119, zikurikiwe n'igice gifite paji 40 gifite umutwe uvuga ngo "Ubuzima."
[3UB238] cyangwa Ikinyamakuru kivuga ibyo Kuvurisha Amazi?" Narababwiye nti, "Oya, izo
nyandiko zose nta n'imwe nigeze mbona." Baravuze bati: "Ibyo weretswe bihuje cyane na nyinshi
mu nyigisho ziri muri ziriya nyandiko." Naganiriye na Dogoteri Lay nisanzuye ndetse n'abandi
benshi ku bintu nari nareretswe bijyanye n'ubuzima. Ntabwo nari narigeze mbona inyandiko ivuga
ku by'ubuzima. [3UB239]
Nyuma yo guhabwa iyerekwa, umugabo wanjye yakangukiye kwita ku bibazo bijyanye n'ubuzima.
Igihe twari mu rugendo twerekeza mu Burasirazuba yabonye ibitabo ariko ntiyabasha kubisoma.
Igitekerezo nari mfite cyari gisobanutse neza, bityo rero ntabwo nashakaga kugira ikindi kintu
nsoma ntarasoza neza ibitabo byanjye nandikaga. Ibitekerezo byanjye byanditswe bidashingiye ku
bitabo cyangwa ku bitekerezo by'abandi." Manuscript 7, 1867. [3UB239]
IGICE CYA 33
IMIKORESHEREZE IKWIRIYE Y'IBIHAMYA BIVUGA KU IVUGURURA MU BY'UBUZIMA"73
Nizera rwose ntashidikanya ko iherezo rya byose riri bugufi, kandi imbaraga zose Imana yaduhaye
zikwiriye gukoreshwa mu murimo ukoranywe ubwenge cyane kandi uhanitse dukorera Imana.
Uwiteka yahagurukije ishyanga arikuye mu b'isi kugira ngo ye kuribonereza gusa kuzaba mu ijuru
ritunganye kandi ryera, ahubwo binanyuze mu bwenge azariha, anabategurire kuba abakozi
bakorana n'Imana mu gutegura ishyanga rigomba kuzahagarara mu munsi w'Imana. [3UB240]
Umucyo mwinshi watanzwe ku bijyanye n'ivugurura mu by'ubuzima, ariko ni ngombwa ko abantu
bose bafata iyi ngingo mu bwitonzi n'ubushishozi bwinshi kandi bakayishyigikirana ubwenge. Mu
byagiye bitubaho, twabonye abantu benshi batagiye bigisha ivugurura mu by'ubuzima mu buryo
butashyiraga isura nziza cyane mubo bifuzaga ko bakira ibitekerezo byabo. Bibiliya yuzuyemo
inama nziza z'ubwenge, ndetse muri yo ibijyana no kurya no kunywa byitabwaho uko bikwiriye.
Amahirwe ahebuje andi umuntu ashobora kwishimira ni ayo kugabana kuri kamere y'Imana, kandi
kwizera kutubera umurunga uduhuriza mu mubano ukomeye n'Imana kuzarema kandi kugorore
intekerezo n'imyitwarire ku buryo tuzahinduka umwe na Kristo. Binyuze mu ipfa ry'inda
ritarangwa no kwirinda, nta muntu n'umwe wari ukwiriye gukabya guhaza ipfa rye kugeza
73 Iyi ngingo yandikiwe i Battle Creek muri Michgan, kuwa 23 Werurwe 1881, kandi isohoka mu Rwibutso n'Integuza rwo kuwa 25 Kamena 1959.
[3UB240] ubwo aciye intege imikorere iyo ari yo yose y'umubiri w'umuntu bityo akangiriza
ubwenge n'umubiri. Umuntu ni ubutunzi bw'Uwiteka yicunguriye. [3UB241]
Niba twaragabanye kuri kamere y'Imana, tuzabaho dusabana n'Umuremyi wacu kandi duhe
agaciro imirimo yose y'Uwiteka yateye Dawidi kuvuga ati: "Maremwe mu buryo buteye ubwoba
butangaza" (Zaburi 139:14). Ntabwo ingingo z'imibiri yacu tuzazifata nk'umutungo wacu bwite
nk'aho ari twe twaziremye. Ubushobozi bwose Imana yahaye umubiri w'umuntu bugomba
guhabwa agaciro. "Ntimuri abanyu ngo mwigenge, kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume
imibiri yanyu ihimbaza Imana" (1Abakorinto 6:19, 20). [3UB241]
Ntabwo tugomba gufata nabi n'ubushobozi bumwe bw'ubwenge, ubugingo cyangwa umubiri.
Ntabwo dushobora gukoresha uko bidakwiriye na rumwe mu ngingo z'ingenzi z'umubiri w'umuntu
ngo tubure guhanwa bitewe no kwica amategeko y'ibyaremwe. Iyo idini ya Bibiliya ishyizwe mu
bikorwa mu buzima ituma habaho gukuza ubwenge ku rwego ruhanitse. [3UB241]
Kwirinda kurererezwa kugashyirwa ku rwego ruhanitse mu Ijambo ry'Imana. Iyo twumviye
Ijambo ry'Imana dushobora kuzamuka tukagenda turushaho kujya ku rwego ruhanitse. Muri ryo
havuzwemo akaga gaterwa no kutirinda. Ibyiza bironkerwa mu kwirinda byashyizwe imbere yacu
twese binyuze mu Byanditswe Byera. Ijwi ry'Imana riratubwira riti: "Namwe mube mukiranutse
nk'uko So wo mu ijuru akiranuka" (Matayo 5:48). [3UB241]
Urugero rwa Daniyeli twaruherewe ngo twigane ubushishozi kandi tumenye amasomo Imana
ishaka ko twigira muri uru rugero twaherewe mu mateka yera. [3UB241]
KWIRINDA UBUHEZANGUNI
Dushaka kwigisha kwirinda ndetse n'ivugurura mu by'ubuzima dushingiye kuri Bibiliya, kandi
dushaka kwigengesera cyane kugira ngo tutajya mu buhezanguni dukorera ubuvugizi ivugurura
mu by'ubuzima mu buryo buhutiyeho. Nimutyo twigengesere twe gutsindira agashami gato kamwe
gapfuye mu ivugurura mu by'ubuzima dukurikije ibitekerezo byacu byihariye birangwamo
gukabya kandi ngo turisobekemo amatwara akomeye arangwa mu mico yacu ngo ibyo tubigire
nkaho ari ijwi ry'Imana, ndetse ducire urubanza abantu bose batabona ibintu nk'uko tubibona.
Kwigisha umuntu ngo ave mu kamenyero kabi asanganwe bitwara igihe. [3UB241]
Hari ibibazo byinshi biza biturutse ku bavandimwe bacu mu kwizera bibaza ku bijyanye
n'ivugurura mu by'ubuzima. Hari amagambo avugwa ko abantu bamwe bari gufata umucyo
watanzwe mu bihamya ku ivugurura mu by'ubuzima maze uwo mucyo bakawugira igipimo
[bapimisha abandi]. Batoranya amagambo amwe yavuzwe ku bijyana n'ingingo zimwe zanditswe
ku mirire nk'izigirwaho impaka (ni amagambo yanditswe ari umuburo[3UB241] n'amabwiriza
byahabwaga abantu runaka binjiraga cyangwa bari barinjiriye mu nzira mbi). Batinda kuri ibyo
bintu maze bakabikomeza uko bashoboye kose, maze ya magambo yanditswe bakayacengezamo
amatwara yabo yihariye kandi ahinyurwa arangwa mu mico yabo, bityo byose bakabitwara mu
mbaraga nyinshi, muri ubwo buryo bakabigira igipimo, kandi bakabijyana aho bitagira ikindi
bikora uretse kwangiriza. [3UB242]
IJAMBO RY'IBANZE
Kubera impamvu imwe cyangwa indi, mu myaka myinshi hari ingingo zitandukanye z'inama Ellen
White yatanze zagiye zishyirwa ku ruhembe rw'imbere kandi zasabaga ko tuzitaho. Izo ngingo
zihera ku mucyo wagiye utangwa uhereye ku byerekeye gukora uturima tw'imbuto, ukagera ku
ngingo ivuga ubuziranenge n'agakiza. Izi ngingo zose zasaga n'aho bikwiriye ko zinjizwa mu
gitabo cy'Ubutumwa Bwatoranyijwe. Izi ngingo nizo ziri muri uyu mugabane. [3UB253]
Nubwo inyinshi muri izi ngingo zizaba zinejeje kandi zikagirira umumaro abasomyi hafi ya bose,
hariho umwihariko wo kwita ku ngingo nyinshi ziheruka, harimo "Guhinyura Abavugabutumwa
bajya ku ruhembe rw'imbere" n' "Ibitero kuri Ellen White no ku Murimo we." Iyo haza kuboneka
umwanya wo kwandikamo, hari izindi ngingo ziba zarashyizwe muri uyu mugabane. -Abashinzwe
kurinda inyandiko za Ellen White." [3UB253]
IGICE CYA 37
ABAJYANAMA BABI
Inyungu z'umurimo w'Imana ntizigomba kuragizwa abantu badafitanye umubano n'ijuru. Abantu
batari indahemuka ku Mana ntibashobora kuba abajyanama beza. Ntabwo bafite bwa bwenge buva
mu ijuru. Ntabwo bakwiriye kwiringirwa ngo batange ibitekerezo ku ngingo zifitanye isano
n'umurimo w'Imana, ingingo zishingiyeho ingaruka n'umusaruro bikomeye. Nidukurikiza
ibitekerezo byabo, nta kabuza tuzagera ahantu habi bikomeye, kandi tuzadindiza umurimo
w'Imana. [3UB255]
Abatomatanye n'Imana bafatanyijwe n'umwanzi wayo, kandi nubwo bashobora kuba bavugisha
ukuri mu nama batanga, ubwabo bihinduye impumyi kandi barishuka. Satani ashyira inama mu
ntekerezo zabo n'amagambo mu kanwa kabo bihabanye rwose n'ibyo Imana itekereza ndetse
n'ubushake bwayo. Uko ni ko Satani abakoreramo akadushora mu nzira zitari zo. Satani
nabishobora, azayobya, agushe abantu mu mutego kandi abarimbure. [3UB255]
Mu bihe bya kera, ku bwoko bw'Imana kwiha abanzi babo no kubabwira ibibuhagaritse umutima
cyangwa kugubwa neza bufite cyabaga ari icyaha gikomeye. Mu migirire yo mu gihe cya kera
gutambira igitambo ku gicaniro kitari icy'ukuri byabaga ari icyaha. Byabaga kandi ari icyaha
gutura umubavu woserejwe ku muriro udakwiriye. [3UB255]
Turi mu kaga ko kuvanga ibyera n'ibintu bisanzwe. Umuriro wera uva ku Mana ni wo ugomba
gukoreshwa mu mihati tugira. Igicaniro cy'ukuri ni Kristo; kandi Umwuka Wera ni wo muriro
w'ukuri. Uyu ni we soko y'inama tuba dukeneye. Iyo Umwuka Wera wenyine ari we uyoboye
umuntu ni ho aba ari umujyanama mwiza. Nituva ku Mana tukayihitaho ndetse n'abo yatoranyije
maze tukajya kugishiriza inama ku bicaniro bindi tuzasubizwa nk'uko imirimo yacu iri. [3UB255]
Nimutyo tugaragaze kwiringira kutagira amakemwa tugirira Umuyobozi wacu. Nimutyo
dushakire ubwenge mu Isoko y'ubwenge. Mu bintu n'ibihe byose biduhagarika umutima kandi
bitugerageza, mureke ubwoko bw'Imana bwemere ko buri gukora ku kintu bwifuza, hanyuma
bushyire hamwe mu gusenga Imana, kandi burangwe no kwihangana igihe busaba ubufasha
bukeneye. Mu nama zose dukeneye tugomba kuzirikana Imana, [3UB255] kandi igihe tuyigishije
inama, tugomba kwizera ko duhawe umugisha twasabye. -Undated Manuscript 112. [3UB256]
74 Reba ingingo ivuga ngo "Abana mu gihe cy'umuzuko Muzuko mu Butumwa Bwatoranyijwe, igitabo cya 2, p.293 (2016).
Ijambo ry'Imana ryageze ku Bisirayeli bari bari mu buretwa ngo bateranyirize abana babo mu nzu
zabo kandi basige amaraso y'umwana w'intama bagombaga kuba bishe ku nkomanizo z'imiryango
yabo. Ibyo byashushanyaga kuzicwa k'Umwana w'Imana n'akamaro k'amaraso ye yamenwe
kubw'agakiza k'umunyabyaha. Cyari ikimenyetso cyerekana ko uwo muryango wemeye Kristo
nk'Umucunguzi wasezeranwe. Uwo muryango wabaga urinzwe imbaraga z'umurimbuzi.
Ababyeyi bagaragarizaga kwizera kwabo mu kumvira amabwiriza yari yatanzwe nkuko ari ntacyo
bahinduyeho, kandi ukwizera kw'ababyeyi kwarabatwikiriye ubwabo ndetse n'abana babo.
Bagaragaje ko bizera Yesu, Igitambo gikuru, uwo amaraso ye yashushanywaga mu mwana
w'intama wabaga wishwe. Marayika murimbuzi yanyuze ku nzu yose yari ifite iki kimenyetso. Iki
ni ikimenyetso cyerekana ko ukwizera kw'ababyeyi kugera ku bana babo kandi kukabatwikira
kukabakingira marayika murimbuzi. [3UB267]
Imana yoherereje ijambo ryo guhumuriza ababyeyi b'i Betelehemu bari bapfushije abana
ryavugaga ko ba Rasheli bariraga bari kuzabona abana babo bava mu gihugu cyumwanzi. Kristo
yateruye abana bato mu maboko ye, abaha umugisha kandi acyaha abigishwa birukanaga ababyeyi
babo avuga ati: "Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyoubwami bwo mu
ijuru ari ubwabo" (Matayo 19:14). [3UB267]
Kristo yahaye umugisha abana ababyeyi babo bakiranuka bamuzaniye. N'ubu azabikora ababyeyi
nibaramuka bakoze inshingano yabo bafite ku bana babo, bakabigisha, kandi bakabarera babatoza
kubaha no kumvira. Ubwo ni bwo bazatsinda igeragezwa kandi bazumvira ubushake bw'Imana,
kubera ko ababyeyi bari mu mwanya w'Imana ku bana babo. [3UB267]
Abana b'Intumva Bavuka ku Babyeyi b'Abadiventisiti. -Ababyeyi bamwe bemerera Satani
gutegeka abana babo, bityo abana babo bakabaho ntawe ubakoma imbere, ahubwo bemererwa
kugira amatwara mabi, ntibifate, bakikanyiza kandi ntibumvire. Abo bana baramutse bapfuye,
ntibazajyanwa mu ijuru. Imikorere y'ababyeyi igenda igena imibereho myiza y'ahazaza h'abana
babo. Iyo babemereye kuba abana batumvira kandi batitangira, baba bemerera Satani kubitaho
akabagenza uko ashaka kandi akabakoreramo ibihuje n'ubutware bwe, bityo abo bana batigeze
bigishwa kumvira no kugira imico ishimwa ntibazajyanwa mu ijuru, kubera ko ayo matwara
n'imico yabo byabagaragaramo. [3UB267]
Nabwiye mwene data Matteson nti: "Ntabwo dushobora kuvuga niba abana bose b'ababyeyi
batizera bazakizwa, kubera ko Imana itatumenyesheje imigambi yayo ku bijyanye n'iki kibazo,
kandi ibyiza ni uko iki kibazo twakirekera aho Imana yakigarukirije ahubwo tugatinda ku ngingo
zasobanuwe neza mu Ijambo ryayo." [3UB267]
Iyi ni ingingo isaba kwigengesera cyane. Ababyeyi benshi batizera barerana abana babo ubwenge
buhambaye kurusha benshi mu bavuga ko [3UB267] ari abana b'Imana. Bashyira imbaraga nyinshi
ku bana babo kugira ngo babagire abanyabwenge, babatoze urugwiro, be kwikanyiza no kugira
ngo babigishe kumvira, kandi muri ibi abatizera bagaragaza ubwenge bwinshi kurusha ababyeyi
bafite umucyo mwinshi w'ukuri nyamara imirimo yabo ntigire aho ihurira na gato no kwizera
kwabo. [3UB268]
Mbese Hazabaho Umubare Runaka? -Ikindi kibazo twaganiriyeho cyari ikirebana n'intore
z'Imana kibaza niba Uwiteka azagira umubare runaka [w'intore ze], kandi igihe uwo mubare uzaba
wuzuye igihe cy'imbabazi kikazarangira. Ibi ni ibibazo njye nawe tudafitiye uburenganzira bwo
kuvugaho. Umwami Yesu azakira abantu bose bamusanga. Yapfiriye abatubaha Imana kandi
umuntu wese uzamusanga, ashobora kuza akamusanga. [3UB268]
Ku ruhande rw'umuntu hari ibyo agombwa gukurikiza, kandi igihe yanze gukurikiza ibisabwa,
ntabwo ashobora guhinduka intore y'Imana. Umuntu nabikurikiza, aba ari umwana w'Imana, kandi
Kristo avuga ko uwo muntu nakomeza mu gukiranuka, agashikama mu kumvira kwe kandi
ntakurwe mu byimbo, ntabwo Kristo azahanagura izina rye mu gitabo cy'ubugingo ahubwo
azaturira izina rye imbere ya Se n'imbere y'abamarayika be. Imana yifuza ko dutekereza,
tukaganira kandi tukabwira abandi uko kuri kwahishuwe mu buryo bweruye, kandi abantu bose
ntibakwiriye kugira icyo bakora kuri izo ngingo zitera gukekeranya bitewe n'uko badafite
ibyanditswe byihariye bivuga ku gakiza kubugingo bwacu. -Manuscript 26, 1885. [3UB268]
IKIBAZO CY'AMATALIKI
Umuvandimwe T yambwiye ibyawe. Avuga ko hari urujijo ufite ku bijyana n'umurongo ugaragaza
umunsi. Ubu rero muvandimwe nkunda, iki kiganiro kivuga ku murongo ugaragaza igihe nta kindi
kiri cyo uretse kuba ari ikintu Satani yateguye ngo kibe umutego. Ashaka uko ajijisha ibyumviro
by'abantu nk'uko abigenza avuga ati: "Dore, Kristo ari hano, cyangwa se ari hariya." Hazabaho
igihimbano cyose n'amayere yose ya [3UB269]
Satani kugira ngo ayobye abantu, ariko jambo riravuga riti: "Ntimuzabyemere. Kuko abiyita Kristo
n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugira ngo babone
uko bayobya n'intore niba bishoboka. Dore mbibabwiye bitaraba. Nuko nibababwira bati, 'Dore
ari mu butayu' ntimuzajyeyo, cyangwa bati, 'Dore ari mu kirambi, ntimuzabyemere." (Matayo
24:23-26). [3UB270]
Nta Rujijo ruri ku Isabato yo ku Munsi wa Karindwi. - Ku bijyanye n'Isabato, dufite ijambo
ry'Imana ryumvikana (Kuva 31:12-18). [3UB270]
Mbese bishoboka ko habaho kwita cyane ku bubahiriza Isabato, nyamara ntihabe habaho umuntu
n'umwe ushobora kuvuga igihe Isabato ibera? Ubwo se abantu bafite ikimenyetso cy'Imana baba
bari hehe? Icyo kimenyetso ni ikihe? Ni Isabato y'umunsi wa karindwi Uwiteka yahaye umugisha
akaweza, akavuga ko ari uwera, kandi akavuga ibihano bikomeye biterwa no kuyica. [3UB270]
Nta rujijo ruri mu Isabato yo ku munsi wa karindwi. Ni urwibutso rw'Imana rwibutsa umurimo
wayo wo kurema. Yashyizweho ngo ibe urwibutso ijuru ryatanze, kugira ngo yubahirizwe
nk'ikimenyetso cyo kumvira. Imana yandikishije amategeko yose urutoki rwayo ku bisate bibiri
by'amabuye... [3UB270]
Noneho rero muvandimwe wanjye,... nanditse... kugira ngo nkubwire ko tutagomba kugira ibyo
twizera na bike bijyanye n'inyigisho ivuga iby'umurongo werekana umunsi. Ni umutego wa Satani
wazanywe n'abakozi be bwite kugira ngo bashyire intekerezo z'abantu mu rujijo. Urabona ukuntu
bidashoboka rwose kuba iki kintu cyabaho, kubona isi yose yubahiriza Icyumweru (Sunday) neza,
nyamara ubwoko bw'Imana bwasigaye bwo bukaba bwose bwibeshya. Iyi nyigisho ivuga
iby'umurongo werekana umunsi yahindura amateka yacu yose yaturanze mu gihe gisaga imyaka
mirongo itanu n'itanu ishize, maze ya mateka akaba ari ikinyoma cyuzuye nyamara gifatwa
nk'ukuri. Nyamara tuzi aho duhagaze... [3UB270]
Gushikama ku Bituranga. - Muvandimwe, reka kwizera kwawe kwe gucogora. Tugomba
gushimakama ku bituranga, amategeko y'Imana no kwizera Yesu. Abantu bose bashikama ku
byiringiro batangiranye ntibinyeganyege kugeza ku iherezo bazubahiriza Isabato y'umunsi wa
karindwi itugeraho iranzwe n'izuba iyo rirenze. Ikinyoma gifatwa nk'ukuri kivuga iby'umurongo
uranga umunsi ni umutego Satani yateze ngo ace abantu intege. Nzi neza ibyo ndi kuvugaho. Izere
Imana. Wowe murika aho uri, ube ibuye rizima riri ku nyubako y'Imana. [3UB270]
Abana b'Imana bazanesha. Bazatabaruka ari abaneshi ndetse barurishishweho kunesha
ibibarwanya n'ibibatoteza byose. Ntutinyc. Kubw'imbaraga z'ukuri kwa Bibiliya n'urukundo
rwagaragarijwe mu musaraba kandi rugacengezwa mu mutima n'Umwuka Wera, tuzagera ku
[3UB270] ntsinzi. Urugamba rwose ruri imbere yacu ruzingiye ku kubahiriza Isabato y'ukuri ya
Yehova.... [3UB271]
Ubu sinshobora kongera kwandika, ariko ndakubwira nti, 'Ntugatege amatwi ubuyobe. Shikama
ku ijambo ryumvikana neza rigira riti: "Uku ni ko Uwiteka avuga." Uwiteka azaguhumuriza kandi
aguhire, ndetse azaguha ibyishimo mu mutima wawe. Uwiteka ashimirwe ko dufite umucyo
urabagirana, kandi tukagira ubutumwa bwumvikana neza kandi bwihariye tugomba gutanga. -
Letter 118, 1900. [3UB271]
IGICE CYA 41
IGICE CYA 48
IGICE CYA 49
IGICE CYA 50
75 Iyi nama yandikiwe umukozi wari wasohoye inyandiko ebyiri mu kinyamakuru cy'Urwibutso Integuza (Ku ya 3 no ku ya 10 Mata, 1894) aziha
umutwe uvuga ngo, 'Akaga gaterwa no Kwemera Ibitekerezo by'Ubuhezanguni."-Abakusanyije Inyandiko.
IGICE CYA 51
76 Aya magambo yabwiwe abantu bamwe bareganaga bo muri Australia bari barabonye igihamya cyihariye cy'umurimo wa Ellen White. -
Abakusanyije inyandiko.
[3UB298] Abantu ntibakwiye kurekwa ngo bizere ibinyoma. Bagomba kutayobywa. Ubucocero
bwanduye uwo mugaragu w'Imana yari yambaye bugomba gukurwaho. [3UB299]
Niba abakoze bene uyu murimo bitwikira ingingo ivuga ko bayobowe n'Umwuka Wera, biba
bimeze nk'aho Satani yambaye imyambaro y'ubutungane yo mu ijuru, nyamara agikora ibijyanye
n'imico ye. -Letter 98a,1897. [3UB299]
Ibyitirirwa Kubusanya no Kuvuguzanya mu Bihamya. - Abahisemo kwikurikirira inzira yabo
bwite batangiye gushyira hanze ibyo bita ibibusanya n'ibivuguruzanya, bavuga ko bifitanye isano
n'Ibihamya. Kandi hari ibyo bavuga uko bitari bakoresheje amagambo yabo bwite aho gukoresha
amagambo ari mu nyandiko zanjye. Ibi birego bigomba kurwanywa kugira ngo ukuri gusimbure
ikinyoma. -Letter 162, 1906. [3UB299]
Hari urwego rw'abantu bakunda ibyokurya nk'ibi. Ni abantu batungwa no gutoragura ibyo abandi
bataye, ntibareba neza ngo babe babona ibyiza inyandiko zanjye n'ibihamya byanjye byakoze.
Ahubwo nka Satani, umurezi wa benedata, bashakisha ikibi bashobora kubona, ngo barebe ikibi
bashobora kubona, bakareba ijambo bashobora kugoreka, maze bakarishyiraho imvugo yabo mbi
kugira ngo bahinduke umuhanuzi w'ibinyoma... [3UB301]
Ndabona umwuka wa Satani wigaragaza mu buryo bweruye kurusha uko wagaragaye mu myaka
mirongo ine ishize. - Letter 3,1883. [3UB301]
Byatangajwe nk'Igitubura. Iyo Satani ashoboye guhagurutsa kunengana hagati mu bantu bavuga
ko ari ubwoko bw'Imana, uko kunenga kugenda guhererekanywa nk'igitubura kuva ku muntu
kujya ku wundi. Ntimugahe umwanya n'umwe umwuka wo kujorana no kunenga kubera ko ari
ubuhanga bwa Satani. Mubyemere, kandi ko ibyo bikurikirwa n'igomwa, ishyari no gukekakekana
ibibi. [3UB301]
"Mushyire hamwe", ni itegeko numva rivuye ku Mugaba w'agakiza kacu. Mushyire hamwe. Ahari
ubumwe haba imbaraga. Abari ku ruhande rw'Uwiteka bose bazashyira hamwe. Mu bizera ukuri
hakeneye kurangwa ubumwe buzira amakemwa ndetse n'urukundo, kandi ikintu cyose kiganisha
ku macakubiri gituruka ku mubi. Uwiteka ashaka ko ubwoko bwe bwaba umwe nawe nk'uko
amashami ari amwe n'umuzabibu. Ubwo ni bwo bazaba bamwe umuntu n'undi.- Letter 6, 1899.
[3UB301]
Kwitega kubona Urutonde Rurerure rw'Ingingo z'Ibinyoma. - Ubu niteze ko hari urutonde
rurerure rw'ingingo z'ibinyoma ruzagezwa ku batuye isi, kandi niteze ko ikinyoma ku kindi,
n'amagambo agoretse ageretse ku yandi Satani yatangije mu ntekerezo z'abantu, bizemerwa na
bamwe nk'ukuri. Ariko ndekeye ibyanjye mu maboko y'Imana, kandi n'abazi neza imigenzereze
yanjye mu buzima bwanjye ntibazigera bakira ibinyoma bivugwa. -Letter 22, 1906 [3UB301]
IGICE CYA 52
UBUZIRANENGE N'AGAKIZA
KWIVUGA UBUZIRANENGE78
Yohana avuga iby'umushukanyi ukora ibitangaza bikomeye, avuga ko azarema igishushanyo cya
ya nyamaswa, kandi ko azahatira bose kwakira ikimenyetso cye. Nyabuneka mbese muzita kuri
ibi bintu? Murondore mu Byanditswe murebe. Hari ububasha bukora ibitangaza buzagaragara:
kandi ibyo bizabaho ubwo abantu bazaba bivugaho kwezwa, n'ubutungane, bishyira hejuru cyane
kandi birata. [3UB302]
Murebe Mose n'abahanuzi; murebe Daniyeli na Yozefu ndetse na Eliya. Mwitegereze abo bantu
maze munyereke nibura interuro imwe bavuze ko ari abaziranenge batagira icyaha. Umuntu
ufitanye na Kristo umushyikirano wimbitse, akitegereza kwera kwe n'icyubahiro cye azagwa
igihumure imbere ye akozwe n'isoni. [3UB302]
Daniyeli yari umuntu Imana yari yarahaye ubuhanga bwinshi no kujijuka, kandi igihe yiyirizaga
ubusa marayika yaramugendereye maze aramubwira ati: "Yewe Daniyeli mugabo ukundwa."
(Daniyeli 10:11). Daniyeli yararabiranye agwa imbere ya marayika. Ntabwo yavuze ati: "Mwami,
nabaye indahemuka kuri wowe kandi nakoze ikintu cyose kugira ngo nguhe icyubahiro kandi
ndwanire ijambo ryawe n'izina ryawe. Mwami, uzi uko nabaye indahemuka ku meza y'umwami,
n'uko nakomeje gukiranuka kwanjye igihe najugunywaga mu mwobo w'intare." Mbese uko ni ko
Daniyeli yasenze Imana? [3UB302]
Oya, yarasenze anatura ibyaha bye, aravuga ati: "Uwiteka tega amatwi yawe wumve, twavuye mu
ijambo ryawe kandi twaracumuye." Kandi igihe yabonaga marayika, yaravuze ati: "Ubwiza
bwanjye bwampindukiyemo ububore ndatentebuka." Ntiyashoboraga kureba mu maso ha
marayika, kandi nta n'imbaraga yari afite kuko zose zari zamushizemo. Bityo rero,
78 Iki ni igice cy'ikibwirizwa Ellen G. White yabwirije ahitwa Santa Rosa, muri Leta ya California, ku ya 7 Werurwe 1885.
[3UB302] marayika yaramwegereye amuhagarika ku mavi ye, maze ntiyongera kumureba na none.
Nyuma yaho marayika yamujeho afite ishusho nk'iy'umuntu. Ubwo ni bwo yashoboraga
kwihanganira kumureba. [3UB303]
Abari kure ya Kristo Nibo Bonyine bivuga Ubuziranenge. - Kuki abantu benshi aka kageni bivuga
kuba abera n'abaziranenge? Biterwa n'uko bari kure cyane ya Kristo. Ntabwo nigeze ntinyuka
kwivugaho ikintu kimeze gityo. Kuva mfite imyaka cumi n'ine y'ubukuru, iyo namenyaga icyo
Imana ishaka, nagiraga ubushake bwo kugikora. Ntabwo mwigeze munyumvana amagambo
mvuga ngo ndi umuziranenge. Abarabutswe igikundiro n'imico ihebuje ya Yesu Kristo, uwera
kandi washyizwe hejuru ndetse igishura cye kikuzura urusengero, ntabwo bazigera bavuga ko ari
abaziranenge. Nyamara tugomba kuzahura n'abantu bazavuga cyane cyane ibyo. -Manuscript 5,
1885. [3UB303]
MWIGE IBIHAMYA
GUHURA N'UBWAKA
IJAMBO RY'IBANZE
Itorero ry'Imana ryagiye kenshi ryibasirwa n'ubwaka n'ubuhezanguni bw'uburyo bumwe cyangwa
ubundi. Uko ni ko byagenze mu gihe cy'Ubugorozi kandi ni nako byabaye mu gihe cy'itorero
ryasigaye. Umugabane uvuga "Ubwaka n'Inyigisho Ziyobya" uri gitabo cya 2 cy'Ubutumwa
Bwatoranijwe, urimo imiburo myinshi yatangwaga buri gihe ku bibazo biteye bityo. Nyamara,
ibibazo bibiri bitashimangiwe mu buryo bwihariye muri uwo mugabane ni ukuvuga mu ndimi
kw'ikinyoma, no gufatwa n'abadayimoni ndetse no kwirukana abadayimoni. [3UB309]
Mu mwaka wa 1908, bwana na madame Ralph Mackin bahamagaje Ellen White. Ubwo icyo gihe
yatangaga inama ndetse no mu minsi yakurikiyeho, aba bantu bombi baje guhinduka
ibimenyabose. Raporo y'ibiganiro n'iy'amabaruwa atanga inama yanditswe nyuma y'uko Ellen
White aherewe mu iyerekwa amabwiriza kuri ibyo bibazo, byanditswe kandi bisohoka mu
kinyamakuru cy'Urwibutso n'Integuza cyo mu 1972 (Review and Herald, August 10, 17, 24, 1972).
Ibikigize by'ingenzi bikubiye muri uyu mugabane kugira ngo ibyo byanditswe bikiboneka bibe
biri mu gitabo. - Abashinzwe Kurinda Inyandiko za Ellen White. [3UB309]
IGICE CYA 54
Ku wa gatanu mu gitondo, kuya 12 Ugushingo 1908, Ellen White yari mu rugo rwe rw'ahitwa
Elmshaven ahugiye mu cyumba yandikiragamo. Aho niho umwana we w'umuhungu witwaga W.
C. White yamusanze amubwira ko hari abantu babiri bari mu cyumba cy'uruganiriro cyo hasi
bifuzaga kuvugana nawe. Ellen White yamanukanye nawe ingazi ajya kubonana na Ralph Mackin
n'umugore we. Yabonye umugabo n'umugore we bari bambaye neza kandi basaga rwose
n'abavugisha ukuri. Bari bafite imyaka mirongo itatu irengaho gato. Bidatinze madame Ellen
White yamenye ko abo bashyitsi be bari abigishwa badakebakeba ba Bibiliya n'Ibihamya kandi
bari baje muri Leta ya Kaliforoniya (California) bavuye bavuye muri Leta ya Ohiyo (Ohio) bafite
umugambi wo kumenya niba ibyari biherutse kubabaho bidasanzwe mu mezi make yari ashize
byaba byari byemewe n'Uwiteka. [3UB310]
Ikiganiro Ellen White yagiranye na Mackin n'umugore we cyandukuwe ubwo baganiraga bikorwa
na Clarence C. Crisler, wari umukarane wa Ellen White.- Abakusanyije Inyandiko. [3UB310]
RAPORO Y'IKIGANIRO
Mwenedata Mackin n'umugore we bavuze ko bari barumvise bahatwa n'Umwuka Wera ngo bakore
urugendo rudasanzwe berekeza mu burengerazuba kugira ngo babaze Ellen White ku bintu
bidasanzwe bari baragiye banyuramo. Mu gihe cy'icyumweru cyo gusenga mu myaka nk'itatu yari
ishize mbere y'uko bifatanya n'abagize itorero rito ry'ahitwa Fayindile muri Leta ya Ohiyo
(Findlay, Ohio), mu bihe byari byihariye byo gusaba Imana ngo ibasukire Umwuka Wera. [3UB310]
Bwana Ralph Mackin: Mu byigwaga mu cyumweru cyo gusenga cyabaye muri uriya mwaka,
ingingo yose yabwiraga abantu gushaka gusukirwa Umwuka Wera. Mu rusengero rwacu ruto,
twatoranyije iminsi itatu yo gusenga no kwiyiriza ubusa, kandi twabikoze iminsi itatu bivuze ko
tudahora hamwe, ariko twe twiyumvisemo ko dukeneye umurimo wimbitse biruseho kandi
twumva ko ari ngombwa ko tugira Umwuka w'Imana bisumbyeho. Guhera icyo gihe, twifashishije
Bibiliya n'Ibihamya. Twatangiye kwiga ibyerekeye umurimo wa Mwuka Wera, kandi
by'umwihariko twiga umuzingo wa 7 n'uwa 8, twiga Inyandiko z'Ibanze, [3UB310] ndetse n'akandi
gatabo gato kagizwe n'urwunge rw'utunyamakuru duto twashyizwe hamwe maze kakitwa
Ibihamya Byihariye ku Bagabura n'Abakozi. Aka gatabo twasanze ari ak'agaciro kenshi kuri twe.
Kerekana uko mu bihe byashize abantu bari barahamagawe bafatwaga, ndetse n'ibindi. [3UB311]
Ubutumwa Uwiteka yampaye by'umwihariko bwari ubwo gukurikiza imibereho y'intumwa....
[3UB311]
Icyo gihe amasomo menshi yo mu Byanditswe yarasomwe, harimo na Luka 24 ahagana ku iherezo
ry'icyo gice gisozanya amagambo agira ati: [3UB311]
"Nabo baramuramya basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi, baguma mu rusengero iteka
bashima Imana." [3UB311]
Ubu rero, nigisha ko uyu mugisha ari umugisha wo kwezwa bakiriye, nkigisha ko ari umugisha
Yesu yabasukiye; kandi ko igihe dusenze Imana- igihe turi abanyabyaha, kugeza igihe
duhinduriwe; iyo duhindutse, ubwo ni bwo tuzamura isengesho dusaba imbaraga yo kwezwa
kugira ngo tugire imibereho yejejwe kandi itunganye. Atari uko ari umurimo w'akanya gato; atari
ukuvuga ngo "iyo wejejwe uhora wera"; ibyo si ukuri. Áhubwo dukwiriye gusaba dushikamye
kandi dukomeje kugira ngo duhabwe umugisha. Ibyo bifite imikorere nk'iyu mubiri kuri twe -
(Yooo, dushaka guhimbaza Yesu, kandi ibyo bitugira abantu buje urukundo, bitonda kandi bagwa
neza. Ariko tubona ko abigishwa ba Yesu batari biteguye kujyana uwo mugisha ngo bajye
gukorera Umwami wabo. Yababwiye ko bakwiye gutegereza kugeza ubwo bazahabwa imbaraga
ivuye mu ijuru. Natwe rero tuzamura amasengesho yacu kandi turashikama ku bwo kwizera,
ndetse icyaduteye umuhati wo gukora ibyo cyari igice gifite umutwe "Igihe cy'Ishungura"
kiboneka mu Nyandiko z'Ibanze)-Kubwo kwizera twahanze amaso hejuru kugeza igihe
ibitonyanga binini by'ibyuya byaziye mu ruhanga rwacu. Kubwo kwizera ko ya mbaraga
abigishwa bari bafite yari iyacu no muri iki gihe, twagize umuhati wo gukomeza. [3UB311]
Ibyanditswe mu Byakozwe n'Intumwa 2 Bisubirwamo. - Igihe uwo mugisha wasezeranwe
watugeragaho ubwo twakomezaga gusenga Imana, twagize ibyatubayeho bisa n'ibiboneka mu
Byakozwe n'Intumwa 2 byerekeranye n'intumwa. Ubwo iyo mbaraga yasezeranwe yatugeragaho
twavuze mu zindi ndimi uko Umwuka yaduhaga kuzivuga. [3UB311]
Turi ahitwa Toledo, igihe twavugiraga ubutumwa bwacu mu nzira, umuntu wari Umukatorika
w'Umunyapolonye yahagaraye ku muhanda igihe Madamu Mackin yavugaga; kandi ubwo
Umwuka w'Imana yamuzagaho, kandi akamuvugiramo ababwira mu rundi rurimi we atashoboraga
gusobanukirwa, uwo munyapolonye yaratangaye ati: "Nzi ibyo uriya mugore ari kuvuga. Ari
kuvuga mu rurimi rwanjye iby'ibyago bigiye gusukwa kuri uyu mujyi." [3UB311]
Ibyahamijwe ko Ari Ururimi rw'Amahanga. - Mu bindi bihe, ubwo umuntu umwe yinjiraga
muri uyu mugisha wo kuvuga indimi, Imana ishobora kumpa urwo rurimi avuga, bityo
tugashobora kuganira mu rurimi Umwuka w'Imana ashobora kuba yaduhaye ngo turuvuganemo.
Ndetse n'abantu batatu cyangwa bane bashobora kuganira, nyamara kandi urwo rurimi rukaba ari
ururimi rw'amahanga kuri bo, kandi umwe agategereza undi igihe arangiriza kuvuga; bityo byose
bikaba muri gahunda. Ibi ni ibyatubayeho hakurikijwe umugisha wasezeranwe.... [3UB312]
Niba turi mu buyobe, aho ni ho duhagaze nta kubeshya. Ariko niba ibi biturutse ku Mwuka
w'Imana, dushaka kuwukurikira... [3UB312]
Uyu Mwuka atubwira kwiga Ijambo ry'Imana: atubwira kudakebakeba; kandi atubwira ko
tugomba kwitondera ibyo turya; atubwira ibihwanye rwose n'ibyo wavuze. [3UB312]
Kuvuga ko Afite Impano y'Ubuhanuzi. - Ubungubu, Umwuka akorera mu mugore wanjye,
kandi twizera ko iyi ari impano y'ubuhanuzi igomba gusukwa ku bantu bose. Uyu Mwuka
atuyobora ku kugira neza no gutungana k'ubugingo, kandi ntidushobora kubisobanukirwa. Bitewe
n'iki? Ni uko gusa Ijambo ry'Imana ryavuze ko ibyo bibaho ari umusaruro uturutse ku kwakira
umugisha w'Umwuka w'Imana.... [3UB312]
Ibyabereye mu Materaniro Makuru. Mbere y'uko tujya aho amateraniro makuru yaberaga -
(kugeza ku wa gatandatu twari tutaragenda) - umugore wanjye n'abandi babiri (mama n'undi
mugore witwa Edwards, akaba ari muramukazi wa Perezida wa Konferance) - mbere y'uko tujya
aho amateraniro yaberaga muri uyu mwaka, abo bagore uko ari batatu basengaga Imana
bashimikiriye. Nari nagiye gutembera mu mujyi; maze Umwuka w'Imana abwira umugore wanjye
(Madamu Mackin) kujya aho amateraniro yaberaga, yahagera akaririmba; kandi ubwo yari kuba
ahageze Umwuka yari kumubwira icyo aririmba. [3UB312]
Yarize nk'umwana muto, kandi yasaga rwose n'utabyihanganira kubera ko Uwiteka yamweretse
uko abantu bacu bateye - bidatinze ibyago byari bigiye kuza, kandi ntibari biteguye. Aho nta
materaniro yari ahari, kandi Umwuka w'Imana yamujeho ubwo yageraga aho amateraniro
yaberaga. Nuko arahindukira abwira Madamu Mackin [umugore we] ati: ubasha kumubwira
amagambo waririmbye. [3UB312]
Madamu Mackin: Uwiteka yankoreye uyu mutwaro. Ntabwo nashoboraga kuwihanganira.
Nashakaga kuwuvuga nabi cyane, kandi iyo ndirimbo nkayiririmba nabi. Ariko sinashoboraga
kuwanga kugeza igihe mbikoreye. Mbwira umuvandimwe madame Edwards nti: "Senga"; nuko
mpagarara mu materaniro, maze ndirimba ibyo Uwiteka yampaye kuririmba. Ibi ni byo
naririmbye: [3UB312]
"Araje, araje; Umwami araje; [3UB312]
Mwitegure; Mwitegure." [3UB313]
Hanyuma hakurikiraho amagambo yo mu Nyandiko z'Ibanze avuga
ngo: [3UB313]
"Mbega abantu benshi nabonye bagera mu gihe cyo gusukwa kw'ibyago badafite aho kwikinga.
Mwakire Umwuka Wera." Ayo ni yo magambo naririmbye. Nayaririmbye nyasubiramo kenshi.
Abari aho amateraniro yaberaga bose bashoboraga kuyumva, maze baraterana; ariko mbere y'ibyo,
Uwiteka yanyeretse uko bazipfumbata ubwo ibyago bizaba biri kugwa. Uwiteka ashobora
kwerekana ikintu icyo ari cyo cyose mu kanya gato kurusha uko ishobora kukitubwira. Bityo rero
Uwiteka yanyeretse uko bazipfumbata, kandi ko anshyizeho umutwaro uremeye ntigeze ngira. Ni
ukuri, iki ni cya gihe [abashyinzwe umutekano] badufataga... [3UB313]
Igihe kuririmba bibaye bitunguranye utabiteguye (bitegetswe n'Umwuka) niho biba agahebuzo.
Niba hari umucyo ufite waduha.... [3UB313]
Ellen G. White: Ntabwo nzi ko hari ikintu kidasanzwe nshobora kuvuga. Hazabaho ibintu bizabaho
twegereje cyane iherezo ry'amateka y'iyi si, ibyo narabyeretswe, kandi bisa rwose n'ibyo mumaze
kumbwira; ariko ubu nta kintu nshobora kuvuga kuri izo ngingo. [3UB313]
R. Mackin: Mbese hari ikibazo, Mwenedata White, cyangwa ubu hari ikindi mwavuga? [3UB313]
W. C White: Ntabwo nzi niba hari ikindi kintu kirenze gusenga kugira ngo Uwiteka agire ijambo
abwira Mama, noneho tugafata igihe kugira ngo turebe uko ibintu bigenda. Igihe hari ikintu icyo
ari cyose mumubwira, ni byiza kuvuga ibyo ushaka kuvuga mu magambo make ndetse yumvikana,
hanyuma ahari wenda mukazagirana ibindi biganiro nyuma. [3UB313]
R. Mackin: Twiyiriza ubusa kandi tugasenga. Niba turi mu buyobe, dushaka kubimenya, kimwe
nk'uko twaba turi mu kuri. [3UB313]
Madamu Mackin: Nta kabuza abo dusengana batekereza ko turi mu buyobe. [3UB313]
Ellen G. White: Mbese aho hantu muvuga ni he, aho muvuga uko kuririmba kwabereye ni he?
[3UB313]
R. Mackin: Mansifilidi, Ohiyo, mu materaniro makuru. [3UB313]
Ellen G. White: Y'abantu bacu- Abakomeza Isabato? [3UB313]
R. Mackin: Yego, mu bantu bacu. [3UB313]
W. C. White: Mbese ya ndirimbo Madamu Mackin yaririmbye mu ijoro ryashize yamujemo
itunguranye atayizi cyangwa n'indirimbo izwi? [Mu materaniro yo gusenga yabereye mu nzu
mberabyombi y'ibitaro mwenedata[3UB313] Mackin yari yatanze ubuhamya bwe muri gahunda yo
gushima Imana kandi akurikirwa na Madamu Mackin, araririmba.] [3UB314]
Madame R. Mackin: Yooo, iyo yari imwe mu ndirimbo zacu zasohotse. Iri mu nshya ivuga Yesu
mu Ndirimbo. [3UB314]
R. Mackin: Maze kumva ko mushobora kunguka igitekerezo cy'uko yaririmbye igihe amagambo
aririmba ayahabwa na Mwuka Wera. Ikintu gitangaje cyane ni igihe aririmba "Singizwa!" Avuga
ko igihe ayiririmba asa n'uri imbere ya Yesu, hamwe n'abamarayika. Asubiramo ijambo
"Singizwa" inshuro nyinshi. Yagerageje guhererekeranya na piyano, kandi abacuranzi bavuga ko
batajyana no kumanuka no kuzamuka akoresha. Ntabwo yashobora kubikora uretse gusa igihe aba
asengera mu Mwuka kandi imbaraga idasanzwe ikamuzaho. [3UB314]
Madame Mackin: Ntabwo dufite iyi mbaraga, tuyigira gusa igihe turi kwambaza Yesu. [3UB314]
Kwirukana Abadayimoni. - R. Mackin: Mushiki wanjye White, Imana yaduhaye imbaraga yo
kwirukana abadayimoni. Abantu benshi bafashwe n'abadayimoni. Ndibuka amagambo wanditse
mu myaka mike ishize ko abantu benshi bari batewe nabadayimoni mu kuri nk'uko abantu bari
bameze mu gihe cya Kristo. Igihe turi mu materaniro, abo badayimoni bashobora gutera abantu
gukora ibintu bitagira agaciro. Nabonye muri Bibiliya igihe Yesu yari mu rusengero ko
abadayimoni bagaragaye. [Yarategtse ati:] "Mumureke, mumusohokemo." Imana itubwira ngo
turyamishe abantu hasi kugira ngo abadayimoni batabakubita hasi igihe baraba babasohotsemo.
Mu itangira twabonye ko iyo dutangiye gucyaha abo badayimoni, kenshi bafunga amaso y'abo
bantu, kandi rimwe na rimwe bakabatera kumoka nk'imbwa, bagasohora ururimi rwabo; ariko uko
dukomeza kubacyaha, tubaza impamvu yabo, amaso yabo arahumuka bagatuza, nuko
abadayimoni-- -[3UB314]
Nyine ni mu mbaraga ya Mwuka Umwami Imana atubwira ko abadayimoni bagiye, ndetse ko bose
bagiye. By'umwihariko hari mugore umwe wari ufite abadayimoni batandatu, kandi yavuze ko
yabumvaga igihe babaga bamuvamo- byari bimeze nko kubasosora mu bice byose by'umubiri.
[3UB314]
Ariko benedata baravuga ngo ntibyabaho mu minsi y'imperuka; ariko tubona ko bimeze rwose
n'ibyo Umukiza yavuze mu gice cya nyuma cya Mariko, muri ya nshingano ikomeye yatanze agira
ati: "Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye;
bazavuga indimi nshya;" ugukomeza. [3UB314]
Madamu Mackin: Nyamara ntabwo ibi byose twabiherewe icyarimwe. [3UB314]
R. Mackin: Soma imirongo isigaye ya Mariko. "Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi:
bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi
nibanywa ikintu cyica nta[3UB314] cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi
bakire." Nuko Úmwami Yesu amaze kuvugana na bo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw'Imana.
Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye
ibimenyetso byagendanaga na ryo. Amena." Ibyatubayeho, uko tugenda dushobora
kubisobanukirwa, bihamanya na Bibiliya. Hano hari ikintu nshaka gusoma [Aha mwenedata
Mackin yasomye amagambo yavanwe mu ngingo yanditswe Ellen White mu kinyamakuru
cy'Urwibitso n'Integuza cyo muri Mata 11, 1899, ifite umutwe uvuga ngo "Amateraniro Makuru
yabereye i Niyukaso (Newcastle), hakubiyemo n'aya magambo akurikira: [3UB315]
"Mu ijoro ry'Isabato ya mbere y'amateraniro makuru yabereye Niyukaso (Newcastle), nasaga n'uri
mu materaniro, nerekana impamvu n'akamaro byo kwakira Umwuka Wera. Uwo ni wo wari
umutwaro w'umurimo wanjye - gukingurira imitima yacu Umwuka Wera." [3UB315]
[Nta kintu umukarani yanditse ku bijyana n'ahantu nyaho bwana Mackin yatangiriye asoma iyo
ngingo ndetse n'aho yarangirije asoma; ariko nibura igice kigararaga cyarasomwe]. [3UB315]
Igihamya ni Ikihe? - R. Mackin: Ku bijyana no kwakira imbaraga iturutse mu ijuru hari ikibazo,
nk'uko bingaragarira, ni ikibazo gikomeye muri iki gihe nk'uko byari bimeze mu minsi y'intumwa
- Mbese igihamya ni ikihe? Niba twakira iyo mbaraga, mbese ntizagira ibyo ihindura kuri twe
nk'uko yabigenje kera kuri bo? Umuntu ashobora kwitega ko tuzavuga nk'uko Umwuka azaduha
amagambo yo kuvuga. [3UB315]
Ellen G. White: Mu bihe bizaza tuzagira ibimenyetso byihariye bigaragaza imbaraga ya Mwuka
w'Imana- cyane cyane igihe abanzi bacu bazaba batwibasiriye cyane. Igihe kizagera ubwo
tuzabona ibintu bimwe by'amayoberane; ariko se ni mu buhe buryo? Ntabwo nshobora kuvuga
niba bizaba bisa na bimwe mu byabaye ku bigishwa ubwo bari bamaze kwakira Umwuka Wera
ubwo Kristo yari amaze kuzamurwa mu ljuru. [3UB315]
R. Mackin: Tuzakomeza dusenge Imana kubw'ibi, maze tuyisabe kuguha umucyo ku byerekeye
ibi. Nuko rero mbasigiye aderesi yacu, kandi niba hari icyo ufite kutumenyesha nyuma y'ibi,
tuzanezerwa ko kucyakira. [3UB315]
W. C White: Mushobora kumara iminsi mike hano, ntibishoboka? [3UB315]
R. Mackin: Umwuka Wera natubwira ko noneho umurimo wacu urangiye, tuzagenda; natubwira
gutinda, tuzatinda. Ni we utuyobora. Ubwo namenyeshaga ubu butumwa amateraniro y'abantu
atandukanye, Umwuka w'Imana yarabuhamije, kandi abantu benshi bararize maze baravuga bati:
"Yooo, dukeneye imbaraga, dukeneye ubufasha, kandi iyi ni imbaraga yasezeranwe, bityo muze
dushake Imana." [3UB315]
Madamu Mackin: Igipimo nyakuri ni Urukundo -1 Abakorinto 13. [3UB315]
R. Mackin: Satani arashaka kuburizamo uyu murimo. Twashizweho ikimenyetso na Mwuka Wera
wasezeranywe. Mbivuze mbihereye mu Nyandiko z'Ibanze igihe abamarayika biteguye kurekura
imiyaga ine, Yesu yitegerezanyije impuhwe abasigaye, maze azamura amaboko ararangurura ati:
"Amaraso yanjye, Data, amaraso yanjye, amaraso yanjye, amaraso yanjye!" Abisubiramo kane;
kubera ko ubwoko bwe butari bwashyirwaho ikimenyetso. Ategeka marayika kuguruka vuba ngo
abwire abamarayika bane bafashe imiyaga ine ubu butumwa ngo: "Mufate! Mufate! Mufate!
Mufate! kugeza ubwo imbata z'Imana zizaba zimaze gushyirwaho ikimenyetso mu ruhanga."
Kandi ubwo navugiraga ibyo bintu imbere y'iteraniro, abanyakuri bamaramaje kandi bitanze nibo
byabaye nk'ibikora ku mutima cyane. [3UB316]
Ellen White Asubiramo Ibyabayeho Mbere. - Nuko madamu Ellen White atangira kuvuga,
kandi arakomeza amara hafi igice cy'isaha. Yavuze ibyabaye uko byagiye bikurikirana mu bijyana
n'imirimo yakoze mu minsi ibanza nyuma gato yo kurangira kw'igihe mu mwaka wa 1844.
Ubunararibonye bwe mu mashusho adasanzwe y'ubuyobe muri iyo minsi mu myaka yaherukaga
byamuteye gutinya ikintu cyose kirangwaho umwuka w'ubwaka. [3UB316]
Ubwo Ellen White yakomezaga, yavuze ku bantu bamwe bagiye bagaragarwaho gukoresha
umubiri wabo mu buryo budasanzwe ndetse n'abandi bari bayobowe cyane n'ibyo bibwiraga
ubwabo. Abantu bamwe batekerezaga ko gukora ari bibi. Hari n'abandi bizeraga ko abakiranutsi
bapfuye bamaze kuzurwa bagahabwa ubugingo buhoraho. Abandi nabo bashakaga kwihingamo
umwuka wo kwicisha bugufi bakuruza inda hasi nk'abana bato. Abandi nabo bashoboraga kubyina,
no kuririmba ngo: "Singizwa, singizwa, singizwa, singizwa, singizwa, singizwa," bakabisubiramo
kenshi. Rimwe na rimwe umuntu yashoboraga gusimbuka akanikubita hasi, azamuye amaboko,
asingiza Imana; ibyo akabikomeza akamara nk'igice cy'isaha. [3UB316]
Mu bantu bagize uruhare muri ubwo bwaka budasanzwe harimo abari barigeze kuba abizerwa,
benedata na bashiki bacu bubahaga Imana. Imyitozo y'amayoberane y'umubiri n'iy'intekerezo
bakoraga yakozwe ku rugero rukabije ku buryo mu bice bimwe abayobozi ba Leta bumvise
bahatwa kubahagarika babashyira muri gereza. Uko ni ko umurimo w'Imana wagiyeho
igisuzuguriro kandi byafashe imyaka kugira ngo impinduka uko kwiyerekana k'ubwaka kwagize
muri rubanda zibagirane. [3UB316]
Ellen G. White yakomeje avuga uburyo yagiye ahamagazwa kenshi kugira ngo ahangane mu buryo
bwahuranije n'ubwo bwaka kandi abucyahe bikomeye mu izina ry'Uwiteka. Yashimangiye uburyo
dufite umurimo ukomeye tugomba gukora muri iyi si, kandi ko imbaraga zacu mu bantu zishingiye
mu mbaraga iherekeza kwamamaza Ijambo ry'Imana ihoraho mu buryo bwumvikana neza.
Amategeko ya Yehova agomba kwererezwa [3UB316] kandi akubahwa; kandi ingingo zinyuranye
zigize ubutumwa bwa marayika wa gatatu zigomba gushyirwa imbere y'abantu mu buryo bweruye
kugira ngo abantu bose babashe kugira amahirwe yo kumva ukuri kugenewe iki gihe no gufata
umwanzuro wo kumvira Imana aho kumvira abantu. [3UB317]
Niba twe nk'itorero duhaye umwanya ubwaka bw'uburyo ubwo ari bwo bwose, ibitekerezo
by'abatizera byateshurwa ku Ijambo rizima bikayoboka ibyakozwe n'abantu bapfa, kandi habaho
kwigaragaza kw'iby'abantu mu cyimbo cy'iby'Imana. Ikindi kandi, abantu benshi bazinurwa n'ibyo
intekerezo zabo zasa n'izibona ko ari ibidasanzwe maze bakabogamira ku bwaka. Bityo rero
kwamamaza ubutumwa bugenewe iki gihe kwakomwa mu nkokora mu buryo bubabaje cyane.
Umwuka Wera akora mu buryo butera abantu kugira imyumvire myiza. [3UB317]
Icyifuzo Giteye Amatsiko. - Ubwo Ellen White yari ageze hagati avuga ibyo yanyuzemo mu bihe
bya mbere ahanganye n'ubwaka, mwenedata Mackin yamuciye mu ijambo maze abaza ikibazo
gikurikira: [3UB317]
R. Mackin: Mbese turamutse tugize umwuka wo gusenga, maze iyi mbaraga ikaza ku mugore
wanjye, washobora kumenya niba ituruka ku Mana cyangwa atariho ituruka? [3UB317]
Ellen G. White: Ntacyo nashobora kukubwira kuri icyo kibazo. Ariko, ndi kubabwira imibereho
twagize kugira ngo mumenye ibyo twanyuzemo. Twagerageje inzira zishoboka zose kugira ngo
dukize itorero iki kibi. Twatangaje mu izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli ko Imana itajya ikorera
mu bana bayo mu buryo bushyira igisuzuguriro ku kuri, kandi buteza urwikekwe no guhangana
gukomeye bitari ngombwa. Mu mikorerere yacu tugomba gufata inzira idakebakeba kandi
tugashaka kugera ku bantu aho bari. [3UB317]
Gucyaha Ubwaka. - R. Mackin: Nibutse nsoma cyane ibijyana n'ibi mu muzingo wa mbere
w'Ibihamya by'Itorero. Ibyakubayeho ucyaha ubwaka, ndetse n'ibyakubayeho mu murimo
wakoreye mu Burasirazuba ubwo bashyiragaho igihe mu mwaka wa 1855, ndabyizera. [3UB317]
Ellen G. White: Abantu bamwe basimbukiraga hasi no hejuru baririmba ngo, "Singizwa, singizwa,
singizwa, singizwa, singizwa." Rimwe na rimwe nariyicariraga kugeza igihe barangirije hanyuma
nkabona guhaguruka nkavuga nti: Ubu sibwo buryo Imana ikora. Ntabwo yiyerekana gutya.
Tugomba kwerekeza intekerezo z'abantu ku Ijambo ry'Imana kuko ari ryo shingiro ryo kwizera
kwacu. [3UB317]
Icyo gihe nari umwana muto, nyamara kandi nagombaga gutanga ubuhamya bwanjye kenshi
ndwanya iyo mikorere y'amayoberane. Kandi guhera icyo gihe nagiye nshaka kenshi uko naba
maso cyane kugira ngo hatagira ikintu gisa n'icyo cyongera kugaruka mu bantu bacu.
Ukwigaragaza [3UB317] kose k'ubwaka kujyana ibitekerezo by'abantu kure y'ibihamya by'ukuri -
ari ryo Jambo ry'Imana ubwayo. [3UB318]
Mwagombye kuba mufata imikorere idahuzagurika, ariko abakururwa namwe bafata imikorere
ihuzagurika cyane, kandi ingaruka yakurikiraho ni uko bidatinze twasanga mu biganza byacu
huzuye ikintu cyatuma bisa n'aho bitadushobokera rwose ko duha abatizera isura nyayo
y'ubutumwa bwacu n'umurimo wacu. Tugomba gusanga abantu tubashyiriye Ijambo ry'Imana
rihamye; kandi igihe bakiriye iryo Jambo, Mwuka Wera ashobora kuza, ariko nk'uko nabivuze
mbere, buri gihe aza mu buryo yiyumvikanisha mu bitekerezo by'abantu. Mu mivugire yacu,
imiririmbire yacu, ndetse no mu byo dukora byose mu by'umwuka, tugomba kwerekana ubwitonzi
n'icyubahiro no gutinya Imana gukoresha umwana w'Imana wese nyakuri. [3UB318]
Ingorane Zitwibasiye Ubu. - Hari ingorane idahinduka yo kwemerera ikintu kuza hagati mu twe
dushobora gufata nk'aho ari umurimo wa Mwuka Wera, ariko mu by'ukuri ari imbuto y'umwuka
w'ubwaka. Uko twemerera umwanzi w'ukuri kutuyobora mu nzira y'ubuyobe ntabwo dushobora
kwiringira ko tuzageza ubutumwa bwa marayika wa gatatu ku bantu babanyakuri mu mitima.
Tugomba kwereshwa kumvira ukuri. [3UB318]
Ntinya ikintu cyose cyashobora guteshura intekerezo z'abantu ku bihamya bitajegajega by'ukuri
nk'uko byahishuwe mu Ijambo ry'Imana. Icyo kintu ndagitinya; ndagitinya rwose. Tugomba
gushyira intekerezo zacu mu mbibi z'inyurabwenge, kugira ngo umwanzi atazinjirira maze ibintu
byose akabishyira mu kajagari. Hari abantu benshi bagira amatwara yo gushorwa mu bwaka mu
buryo bworoshye; kandi turamutse twemereye icyaricyo cyose kwinjira mu matorero yacu
cyajyana bene abo bantu mu buyobe, bidatinze twabona ubwo buyobe bugera ku ntera ndende;
kandi noneho kubera imikorere y'ibyo bintu by'akajagari, icyasha cyajya ku Badiventisiti
b'Umunsi wa Karindwi bose. [3UB318]
Nahoze niga uburyo bwo gufata bimwe muri ibyo nabonye mu bihe byabanje kugira ngo
mbisohore ku mpapuro na none, bityo ngo benshi mu bantu bacu babashe kubona amakuru; kubera
ko namaze igihe kirekire nzi ko ubwaka buzongera kwigaragaza mu buryo butandukanye.
Tugomba gukomeza ibirindiro by'uruhande duhagazemo tuba mu Ijambo ry'Imana, kandi twirinda
ibintu byose n'imikorere bidasanzwe abantu bamwe bashobora kwihutira kwakira no gukora.
Turamutse twemereye urudubi n'urujijo kwinjira mu bantu bacu, ntabwo twazasohoza umurimo
wacu nk'uko dukwiriye kuwurangiza. Ubungubu turi kugerageza kuwusohoza mu nzira yose
ishoboka. [3UB318]
Natekezaga ko ngomba kukurondorera ibi bintu. [3UB318]
R. Mackin: Ni byiza rwose, ibyo umaze kuvuga ntabwo bihuye n'ibyatubayeho. Twagiye
twigengesera cyane muri iki kibazo, kandi turabona ko imibereho twanyuzemo, kandi twagerageje
kugusobanurira [3UB318] muri make muri iki gitondo, ihura neza n'ibyabaye ku bagaragu b'Imana
ba kera nk'uko byavuzwe mu Ijambo ry'Imana. [3UB319]
Ellen G. White: Mu myaka y'umurimo ya Yesu ku isi abagore bubahaga Imana bafashaga mu
murimo Umukiza n'abigishwa be bakoraga. Iyo abarwanyaga uwo murimo bashobora kubona
ikintu cyose gihabanye na gahunda yari isanzwe mu myifatire y'abo bagore, kiba cyarahise
gihagarika uwo murimo. Ariko igihe abagore bakoranaga na Yesu n'intumwa, umurimo wose
warakozwe ugera ku rwego ruhanitse ruri hejuru y'igicucu cy'urwikekwe. Nta mwanya w'ikirego
icyo ari cyo cyose washoboraga kuboneka. Intekerezo z'abantu bose zayobowe ku Byanditswe aho
kwerekezwa ku bantu. Ukuri kwigishanyijwe ubwenge, kandi mu buryo bwumvikana neza ku
buryo umuntu wese yashoboraga kugusobanukirwa. [3UB319]
Ubu ndatinya cyane ko habaho ikintu icyo ari cyose cyose cy'ubwaka cyakwinjizwa mu bantu
bacu. Hari benshi, ndetse benshi cyane bagomba kwezwa; ariko bagomba kwereshwa kumvira
ubutumwa bw'ukuri. Ndi kwandika kuri iyi ngingo muri iyi minsi. Muri ubu butumwa harimo
kudahuzagurika guhebuje kugaragarira inyurabwenge. Ntabwo dushobora kwemera ibintu bitera
abantu gusamara ngo byigaragarize muri twe mu buryo bishobora gusenya imbaraga ihindura
dufite kubo twifuza kugezaho ukuri. Byadusabye imyaka myinshi ngo tuvaneho isura mbi
abatizera bari bafite ku Badiventisiti bitewe n'uko bamenye iby'imikorere y'amayobera kandi mibi
y'ibintu by'ubwaka byabonetse muri twe mu myaka yabanje mu kubaho kwacu nk'ishyanga
ryihariye. [3UB319]
Murarindwe- R. Mackin: Ni byiza, rwose. None ibi uri kuduha byafatwa nk'ubuhamya buyobowe
n'Umwuka, cyangwa ni inama gusa - yerekeranye no kuvuga íby'ubunararibonye bwawe? [3UB319]
Ellen G. White: Ndi kubabwira amateka. [3UB319]
R. Mackin: Ariko ntabwo uvuga ko ibyo birebana n'ikibazo cyacu ubu, kugeza ubwo uzagirira
umucyo usumbyeho kuri cyo? [3UB319]
Ellen G. White: Sinabivuga; ariko bisa n'aho biri muri uwo murongo, nk'uko mbitinya. Bigaragara
nk'ibiri muri uwo murongo w'ibyo nagiye mpura nabyo kenshi. [3UB319]
W. C White: Ubu noneho bigeze ku isaha ya saa sita. Ntimwakunda kuruhuka mbere yo gufata
icyo kurya? [3UB319]
Ellen G. White: Nibyo, ntabwo nashoboboraga kubareka ngo mugende ntavuze icyo namaze
kuvuga. Ndavuga nti: Murarindwe. Ntimugatume hari ikintu icyo ari cyo cyose kigaragara gitanga
impumuro y'ubwaka, kandi n'abandi bashobora kwigana. Hari bamwe baba bafite akayihayiho ko
kwigaragaza, kandi bazigana icyo ari cyo cyose mushobora gukora - cyaba icyo mu rwego rumwe
n'icyo mukora cyangwa bitandukanye. Nagiye [3UB319] nigengesera cyane kugira ngo ntagira icyo
mbyutsa gisa n'ikidasanzwe mu bantu bacu. [3UB320]
R. Mackin: Ariko ni ukuri ko Mwuka Wera naza, nk'uko byavuzwe mu nzandiko zawe, ko abantu
benshi bazawurwanya, kandi bakavuga ko ari ubwaka? [3UB320]
Ellen G. White: Ni byo rwose bazawurwanya; kandi kubera iyo mpamvu tugomba kurindwa cyane.
Mu Ijambo (atari amarangamutima, atari no mu gutwarwa) ni ho dushaka kuyobora abantu ku
kumvira ukuri. Ku mugambi rw'Ijambo ry'Imana ni ho dushobora guhagarara dutekanye. Ijambo
rizima ryuzuye ibihamya, kandi kwamamazwa kwaryo guherekezwa n'imbaraga itangaje. [3UB320]
R. Mackin: Ni byiza, ntabwo tugomba kukunaniza. [3UB320]
Madame R. Mackin: Imana ishimwe! [3UB320]
Ellen G. White: (arahaguruka abahereza ibiganza arabashimira): Ndifuza ngo Mwuka w'Imana
abane namwe, na njye. Dukwiriye gusa nk'abana b'Imana bato. Imbaraga y'ubuntu bwayo ntikwiye
kumvikana nabi. Tugomba kuyigira dufite ubugwaneza bwose, kwicisha bugufi kose ndetse no
kwiyoroshya mu ntekerezo, kugira ngo Imana ibashe gukora ku ntekerezo z'abantu. Mfite
ibyiringiro ko Uwiteka azabaha umugisha kandi akabaha urufatiro rukomeye, kandi urwo rufatiro
ni Ijambo ry'Imana ihoraho. -Manuscript 115, 1908. [3UB320]
UWITEKA YATANZE UMUCYO
Bwana Mackin na Madamu Ralph Mackin: [3UB320]
Bavandimwe nkunda: Vuba aha, mu iyerekwa rya nijoro, [kuwa 10 Ukuboza] hari ibintu
byabumburiwe imbere yanjye ngomba kubamenyesha. Neretswe ko hari amakosa ababaje muri
gukora. Übwo mwigaga Ibyanditswe n'Ibihamya mwageze ku myanzuro ipfuye. Muramutse
mukomeje gukora nk'uko mwatangiye, umurimo w'Uwiteka wakumvikana nabi cyane. Mwashyize
ubusobunuro butari bwo ku Ijambo ry'Imana no ku Bihamya byasohowe mu mpampuro. Hanyuma
kandi mushaka gukomeza gukora umurimo w'inzaduka mukurikije uko mwitekerereza ku bijyana
n'ubusobanuro bwabyo. Mwibwira ko ibyo mukora byose mubikora kubw'icyubahiro cy'imana,
ariko muri kwishuka kandi mugashuka n'abandi. [3UB320]
Mu mvugo, mu ndirimbo ndetse no mu kwiyerekana kudasanzwe kutagira aho guhuriye
n'umurimo nyakuri wa Mwuka Wera, umugore wawe ari gufasha mu kuzana igika cy'ubwaka
cyazangiriza cyane umurimo w'Imana igihe bwaba buhawe umwanya uwo ari wo wose mu
matorero yacu. [3UB320]
Ku Bijyana no Kwirukana Abadayimoni. - Mwageze n'aho muvuga ko mwahawe imbaraga yo
kwirukana abadayimoni. Binyuze mu mbaraga ihindura mufite ku bwenge bw'abantu, abagabo
n'abagore batewe kwizera ko batewe n'abadayimoni, kandi ko Uwiteka yabashiriyeho kuba
ibikoresho bye byo kwirukana iyo myuka mibi. [3UB321]
Neretswe ko ibika nk'ibyo by'ubuyobe nk'ubwo nahatiwe guhangana nabwo mu bizera bari
bategereje nyuma yo kurangira kw'igihe mu mwaka wa 1844 bizongera kwisubiramo muri iyi
minsi y'imperuka. Mu byo twanyuzemo mu myaka ya mbere, byabaga ngombwa ko mva ahantu
hamwe njya ahandi ngeza ubutumwa bugenda busimburana ku matsinda y'abizera bari bacitse
intege. Ibihamya byaherekezaga ubwo butumwa bwanjye byari bikomeye ku buryo abanyakuri
mu mitima bakiraga amagambo yabaga avuzwe bakayafata ko ari ukuri. Imbaraga y'Imana
yigaragaje mu buryo bukomeye, kandi abagabo n'abagore babatuwe mu mbaraga y'ubwaka
n'akajagari, maze bajyanwa mu bumwe bwo kwizera. - Manuscript 115, 1908 (Byasohotse mu
Kinyamakuru "Urwibutso n'Integuza.[3UB321]
Kurakirwa Guhagarika: Bavandimwe, mbafitiye ubutumwa: muratangirira ku byiyumviro
by'ibinyoma. Ibyo mutangaza bisobetsemo inarinjye nyinshi. Satani azinjirana imbaraga
y'ubupfumu muri uko kwiyerekana. Igihe kirageze kugira ngo mubihagarike. Niba Imana
yarabahaye ubutumwa budasanzwe mugomba kugeza ku bwoko bwayo, mwari mukwiriye
kugendera no gukorera mu kwicisha bugufi kose- atari nk'aho mwaba muri aho bakinira ikinamico,
ahubwo mu kwiyoroshya k'umuyoboke wa Yesu w'i Nazareti wicishaga bugufi byatuma muba
umusemburo w'impinduka zitandukanye n'uko bisanzwe... Mwagombye kuba mushikamye kuri
Rutare, ari we Kristo Yesu. [3UB321]
Basore nkunda, ubugingo bwanyu ni ubw'agaciro mu maso y'ijuru. Kristo yabaguze amaraso ye
y'igiciro cyinshi, kandi simbifuriza gushimisha ibyiringiro bipfuye no gukorera mu byerekezo
biyobya. Muri mu by'ukuri ubu mu nzira y'ubuyobe, kandi ndabinginze, ku bw'ubugingo bwanyu,
kugira ngo mutongera gushyira mu kaga umurimo w'ukuri muri iyi minsi ya nyuma. Ku
bw'ubugingo bwanyu, mutekereze ku buryo muri gukoramo butari ubw'umurimo w'Imana ugomba
gujyanwamo imbere. Icyifuzo nyakuri cyo kugirira abandi neza kizayobora umukozi w'Umukristo
kuzibukira igitekerezo cyose cyo kwinjiza mu butumwa bugenewe iki gihe inyigisho z'inzaduka
ziyobora abagabo n'abagore mu bwaka. Muri iki gihe cy'amateka y'isi, tugomba kwigengesera
cyane ku byerekeye iyi ngingo. [3UB321]
Ibihe bimwe munyuramo ntabwo bishyira mu kaga imitima yanyu gusa, ahubwo binateza akaga
mu mitima y'abandi benshi, kubera ko mwifashisha amagambo ya Kristo y'agaciro kenshi ndetse
mukanifashisha ibihamya kugira ngo muhamye ko ubutumwa bwanyu ari ukuri. Muyoba
mwibwira
[3UB321] ko muyoborwa n'ljambo ry'agaciro gakomeye, ari ryo kuri, ndetse n'Ibihamya Imana
yahaye ubwoko bwayo. Mukoreshwa n'imbaraga mbi zibakoreramo, kandi mwishingikirije ku
mvugo ziyobya. Mugerageza gutuma ukuri kw'Imana gushyigikira ibitekerezo by'ibinyoma ndetse
n'ibikorwa bidatunganye bidafite ishingiro kandi by'ubwaka. Ibi bituma umurimo w'itorero wo
gushyira abantu ukuri k'ubutumwa bwa marayika wa gatatu urushaho gukomera incuro cumi
ndetse na makumyabiri. - Letter 358,1908 (Byasohotse no mu Butumwa Bwatoranyijwe, Vol.2;
2016, p.50). [3UB322]
80 Amakuru menshi yatanzwe yerekeye ibya Mackin yasohotse mu Butumwa Bwatoranyijwe, Vol I. pp. 46-54 (2016)
UMUGABANE WA XI:
IJAMBO RY'IBANZE
Hamwe n'uko Abadiventisiti bashimangira ukugaruka kwa Kristo, ibintu bikomeye bizabaho mu
minsi iheruka bigendana no kugaruka kwe byabaye insanganyamatsiko yitabwaho cyane
n'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi. Nta kundi byari kugenda kubera ko imyizerere
y'Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi yakomotse mu bantu barangwaga n'iby'iyobokamana, ari
bo tsinda rya Mileri, ryashimangiraga ingingo zijyanye n'iherezo ry'isi ari zo umuzuko, urubanza
ruheruka, kurimbura icyaha n'abanyabyaha. [3UB323]
Amayerekwa yahawe Ellen White mu ntangiriro z'umurimo we yashyize ahagaragara uburemere
bw'Isabato y'Umunsi wa Karindwi nk'ukuri gushyira abantu ku gipimo, kuko mu minsi iheruka ari
ukuri kuzagabanya abatuye isi mo amatsinda abiri: abubaha Imana kandi bazakizwa by'iteka ryose
n'abasuzugura amategeko yayo bakazarimbuka by'iteka ryose. Uko buri muntu ku giti cye yitwara
ku Isabato y'umunsi wa karindwi kuzaba icyangombwa nshingirwaho kigaragaza uruhande
ajyamo. [3UB323]
Ibizabaho biheruka amateka y'iyi si bigaragazwa mu gitabo cy'Intambara Ikomeye (paji 429-444),
kandi byagaragajwe ko ari ikibazo gikomeye cyane kandi gisoza mu ntambara ikomeye nk'uko
bivugwa muri icyo gitabo. [3UB323]
Mbega uburyo Abadiventisiti biganye ubwitonzi ibice biheruka iki gitabo (Intambara Ikomeye),
kandi bakaba barakozwe ku mutima n'ishusho yagaragajwe y'ibintu biri imbere y'itorero n'ab'isi
bategereje! Mu bwuzu bwinshi, basesenguranye ubushibozi inyandiko zose zanditswe na Ellen G.
White bashakashakamo amagambo y'ingenzi ashobora kugira umucyo yongera ku bivugwa bigiye
kubaho. Muri uyu mugabane w'iki gitabo, turerekana bwa mbere amagambo atari make avuga
ibyerekeye imperuka atari yarigeze ashyirwa hanze mu nyandiko, ari nayo afasha mu kuzuza
ishusho igaragaza ibintu biheruka bizaba mu mateka y'isi. [3UB323]
Ubwo ibibazo by'itegeko ry'Icyumweru byiyongeraga ahagana mu mwaka wa 1900 kandi
intugunda zijyana n'itegeko ry'Icyumweru ku rwego rw'igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika zikiyongera, Ellen White yanditse mu buryo burambuye iby' "Urugamba rwari
Rwubikiriye" mu Biharya, umuzingo wa 5 (paje 711-718 mu Cyongereza), avuga ku buremere
bw'ibibazo Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi bari barimo icyo gihe, avuga ko itorero ritari
ryiteguye icyo kibazo, kandi anerekana ko kubw'igisubizo ku masengesho y'abana bayo, "Imana
yanashoboraga kuburizamo imikorere y'abantu bahinduraga amategeko yayo ubusa" (Ibihamya by
Itorero, Vol. 5, p.714 mu Cyongereza). [3UB324]
Ubwo amategeko yahamagariraga abantu kubahiriza Icyumweru muri zimwe muri Leta zo mu
majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimangirwaga maze Abadiventisiti bagafatwa,
bagafungwa, kandi bagahatirwa gukora imirimo y'agahato kubera kutubahiriza ayo mategeko,
ikibazo cy'Isabato n'Icyumweru (Sunday) cyafashe intera ikomeye maze kizanwa mu Nama
y'Inteko Nkuru Rusange yo 1889 kugira ngo cyigweho mu buryo bwitondewe. Amaze kongera
gusesengurana ubwitonzi amahame yagendeweho, Ellen White yatanze inama ko kwigengesera
mu mwanzuro wose wafatwa n'intumwa zitabiriye inama. [3UB324]
Intugunda zijyana n'itegeko ry'Icyumweru zagiye zigabanya umurego buhoro buhoro, ariko mu
myaka yakurikiyeho Ellen White yashyize imbere y'abayobozi b'itorero ibibazo by'urugamba
ruheruka. Ku bijyana n'itotezwa nyakuri abantu bazira kubahiriza Isabato, kugeza ubu ibihe
bishobora kuba byarahindutse, ariko ibibazo n'amahame ruzingiyeho biracyari bya bindi. Guhera
igihe Ellen White yapfiriye, hagiye habaho izindi mpinduka, ariko twizera ko amahame n'ibibazo
nk'iby'icyo gihe bizongera guhemburwa mu rugamba rugiye kuza. [3UB324]
Umugabane munini w'iki gice ukubiyemo amagambo avuga ku bizaba mu mperuka y'ibihe ari
nabyo akenshi bigaragazwa biteganye n'ibivugwa mu Ntambara Ikomeye, ariko rimwe na rimwe
byo bitanga amakuru mashya arambu ye n'ibitekerezo bishya. Izo nyandiko zagabanijwemo ibice
bitatu by'ingenzi aribyo: [3UB324]
1. Amasomo yigiwe mu guhura n'akaga katewe n'itegeko ry'Icyumweru mu myaka ya 1880 no mu
myaka ibanza ya 1890. [3UB324]
2. Inama rusange zikwiriye abantu begereje iherezo. [3UB324]
3. Ibirebana n' "urugamba rukomeye," rujyana n'ikibazo cy'Isabato n'Icyumweru nk'ingingo
ikomeye. [3UB324]
Umusomyi azibonera ko, nubwo Ellen White adukangurira kwita ku bihe bishishana biri imbere
yacu, bikubiyemo nta shiti kuzicwa kw'abantu bazira kwizera kwabo, kandi agahanura ubuhakanyi
buzaboneka mubo dufatanyije kwizera, anahanura iby'abantu benshi bazinjira mu itorero [3UB324]
kandi akanatanga ibyiringiro bitsika umutima by'ubuntu bukomeza buva mu Ijuru buzahabwa
ubwoko bw'Imana buyinambaho. - Abashinzwe Kurinda Inyandiko za Ellen G. White. [3UB325]
IGICE CYA 55
81 Soma Ibihamya by 'Itorero, Vol.5, Igice kivuga "Urugamba Rwegereje." Abakusanyije Inyandiko. 328
Iyi ntambara igomba kuzatanga umwanzuro niba ubutumwa bwiza butavangiye buzahabwa
urubuga mu gihugu cyacu, cyangwa niba ubupapa bwo mu myaka yashize buzahabwa ukuboko
kw'iburyo n'Ubuporotesitanti bagasabana, kandi ubu bubasha bugera ku ntego yo kubuzanya
umudendezo w'idini...... Ubutumwa bugomba gutangazwa hose, kugira ngo abantu bagiye
bifatanya n'ubupapa mu buryo batiyumvishaga, ariko batazi ibyo bari gukora, babashe kumva.
Bari gucudika n'ubupapa binyuze mu guhara ibintu bimwe bemeraga ndetse no kugira ibindi
bemera kandi ibyo bigatungura abayoboke b'ubupapa.... [3UB329]
Abana b'Imana mu Yandi Matorero. - Imana ifite abana, ndetse benshi muri bo bari mu
matorero ya Giporotesitanti, kandi ikagira n'umubare munini mu matorero y'Abagatolika
b'abanyakuri rwose mu kumvira umucyo bazi, kandi b'abanyakuri mu gukora uko bashoboye kose
bagakurikiza ibyo bazi kurusha umubare munini wo mu Badíventisiti bubahiriza Isabato
batagendera mu mucyo. Uwiteka azatuma ubutumwa bw'ukuri bwamamazwa kugira ngo
Abaporotesitanti babashe kuburirwa kandi bakangurirwe kumenya ibintu nk'uko biri mu kuri,
kandi bite ku gaciro k'amahirwe y'umudendezo mu by'idini bamaze igihe kirekire bishimira.
[3UB329]
Ubugororangingo ku Cyumweru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gihugu cyabaye
ubuhungiro bw'abatotezwa, kiba ubuhamya bw'umudendezo w'umutimana ndetse n'izingiriro
rikomeye ry'umucyo w'ibyanditswe. Imana yohereje intumwa82 zagiye ziga Bibiliya zazo kugira
ngo zivumbure ukuri uko ari ko, kandi zize iby'imikorere y'abantu bari gukora uruhare rwabo mu
gusohoza ubuhanuzi bazana ubugororangingo mu by'idini buhindura ubusa amategeko y'Imana,
bityo bakimika umunyabugome. None se nta jwi rizavuga ngo ritange umuburo wahuranyije bityo
rimenyeshe amatorero akaga arimo? Mbese tuzareka ibintu bidogere, kandi tureke Satani aneshe
nta kumurwanya? Ntibikabeho.... [3UB329]
Abenshi mu bo Tudasangiye Kwizera Bazaza ku Rugerero. Hari abantu benshi bagomba kuva
mu b'isi, bakava mu matorero, ndetse no mu Itorero Gatolika. Ni abantu bazagira umuhati urenze
cyane uw'abigeze kuba mu ngabo z'Uwiteka kandi kuva ubwo baziyemeza kwamamaza ukuri.
Kubw'iyo mpamvu, abakozi ba saa kumi n'imwe bazahabwa ibihembo byabo. Aba bazabona
intambara itutumba kandi bazavuza impanda mu ijwi ryihariye. Igihe ibihe bishishana bizaba
bitugezeho, ubwo ibihe by'amakuba bizaba bije, bazaza ku rugerero, batwaye intwaro zose
z'Imana, berereze amategeko yayo, bayoboke kwizera Yesu, kandi bakomeze umurimo wo
gushyigikira umudendezo mu by'idini abagorozi barwaniriraga biyushye akuya kandi batangiye
n'ubuzima bwabo... [3UB329]
Ikibazo cy'Isabato y'Ikinyoma. Isabato y'ikinyoma yerekanwa ko igomba kubahirizwa
bishimangiwe n'amategeko ahatira abantu kubahiriza
[3UB329] isabato Imana itigeze itegeka umuntu. Itotezwa ry'Abaporotesitanti ryakozwe na Roma,
aho muri ryo iyobokamana rya Yesu Kristo ryendaga gukurwaho burundu. Ariko igihe
Übuporotesitanti n'ubupapa bizahuriza imbaraga hamwe, itotezwa rizaba rikomeye mu buryo
butagereranywa n'iryabaye kera.... [3UB330]
Igihugu cyacu kigomba guhinduka isibaniro ry'urugamba, ahagomba kubera urugamba rwo
guharanira umudendezo w'idini kuramya Imana dukurikije ibyo umutimanama wacu utwemeza.
None se ntidushobora kubona umurimo w'umwanzi ukomeza gusinziriza abantu bakagombye kuba
bari maso, abantu bafite imbaraga ihindura itazabura kugira icyo ikora ahubwo bazaba bari ku
ruhande rw'Uwiteka batizigamye? Mbese abantu bazarangurura ngo, 'Ubu hari amahoro
n'umutekano, mu gihe kurimbuka gutunguranye kuri kwegera isi, igihe umujinya w'Imana ugiye
gusukwa? -Manuscript 30, 1889. [3UB330]
AMERIKA ISHOBORA GUHINDUKA AHANTU H'AMAKUBA ARUTA ANDI YOSE
Amerika, ..... ahantu umucyo mwinshi cyane uvuye mu ijuru warasiye abantu, ishobora guhinduka
ahantu h'amakuba aruta andi yose n'umwijima ukaze kubera ko abantu badakomeza gukurikiza
ukuri no kugendera mu mucyo.... [3UB330]
Uko tutushaho kwegera ibintu bizabaho bisoza amateka y'iyi si, ni ko umurimo wa Satani
uzarushaho kwigaragaza. Ubushukanyi bw'ubwoko bwose buzafata uruhembe rw'imbere kugira
ngo buteshure imitima y'abantu ku Mana binyuze mu bikoresho bya Satani. - Letter 23c, 1894.
[3UB330]
84 Inama y'Inteko Nkuru Rusange yo mu mwaka wa 1889 yabereye i Battle Creek kuva kuwa 18 Ukwakira kugeza kuya 5 Ugushyingo. Ku Isabato
yo kuwa 2 Ugushyingo mu gitondo, Ellen White yavuze ku Byahishuwe 13, "agaragaza mu magambo yumvikana neza uruhande ubwoko bw'Imana
buhagazemo kubw'iki gihe mu birebana n'amategeko agendanye no kubahiriza Icyumweru." Ku Isabato ku gicamunsi yasomye mu Bihamya asoma
n'ibyavugiwe mu kibwirizwa cyabwiririjwe mu Nteko Nkuru Rusange mu mwaka wa 1883 cyavugaga ibijyanye n'iyi ngingo. Nta mvugonyandiko
yakozwe kuri izo ngingo zombi. ABAKUSANYIJE INYANDIKO.
[3UB335] [abantu bacu] bazaba mu bihe nk'ibi biri mu Majyepfo. Icyemezo kigomba kuba ikireba
abantu bose. Nibiramuka pbibayeho umunsi umwe nk'uko bizajya bigenda mu nzego zitandukanye
kandi hazabaho ibintu bizemezwa ndetse abubahiriza Isabato bagashyirwa mu bubata bwo
kuramya igishushanyo cy'ikigirwamana, hazabaho kudohoka ku mahame kugeza ubwo bazatakaza
byose. [3UB336]
Niba tubagiriye inama yo kutubaha isabato y'ikigirwamana yererejwe gusimbura Isabato
y'Uwiteka Imana yacu, muri iki kibazo mubahe amabwiriza mu buryo butuje kandi ntimutere
umwete uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusuzugura ububasha bw'amategeko haba mu magambo
cyangwa mu bikorwa keretse gusa igihe bahamagarirwa kubikora kubw'icyubahiro cy'Imana
bashyigikira amategeko yayo yasiribanzwe. Ntihakabeho igikorwa kitari ngombwa cyo kubyutsa
umwuka w'ubushyamirane cyangwa uburakari bw'abaturwanya... [3UB336]
Ntihakwiriye kubaho ko abanzi bacu babona icyuho cyo kutugerekaho ibirego cy'uko tutubaha
amategeko cyangwa ko tuyasuzugura biturutse ku kudashishoza ku ruhande rwacu.... [3UB336]
Ntihakwiriye kubaho kugaragaza kuvuza urusaku. Nimutyo tuzirikane uburyo ubushukanyi
bwagize isi imbata buteye ubwoba kandi ari bubi bikabije bityo dukoreshe uburyo bwose uko
dushoboye dushake uko tumurikira abanzi bacu gica. Niba hariho kwemera amahame ya Mwuka
Wera umukoreramo ugomba kubonereza Umukristo kuzaba mu ijuru, ntacyo azakora ahubutse
cyangwa yigerejeho ngo atere abantu kurakarira Imana cyangwa kuyituka... [3UB336]
Uko Mufata Ikibazo cy'Isabato nta Gukebakeba Kubirangwamo. - Hari ubuhamya bukomeye
bugomba gutangwa n'abakomeza Isabato bashize amanga maze amaherezo bakaba bagomba
kwihanganira itotezwa rikomeye..... Reka he kugira imyanzuro ifatirwa aha izatera abantu gukora
umurimo uvuye ku mutima witanze igice cyangwa ukoranywe ubwoba bagahisha umucyo dufite
munsi y'intonga cyangwa munsi y'uburiri, kubera ko tuzageragezwa nta kabuza...... Mumenye neza
ko Isabato ari ikibazo cy'ishungura, kandi ko uko mufata iki kibazo bibashyira ku ruhande
rw'Imana cyangwa ku ruhande rwa Satani. Ikimenyetso cy'inyamaswa kigomba kugaragarizwa
urwego urwo ari rwose ndetse na buri muntu wese mu ishusho runaka....... [3UB336]
Kuva mbere hose, intambwe yose Satani yateye yari intangiriro y'umurimo we wagombaga
gukomeza kugeza ku iherezo kugira ngo yerereze ikitari ukuri maze gifate umwanya w'Isabato
y'ukuri ya Yehova. N'ubu aracyabigambiriye kandi arushijeho kumaramaza kugenza atyo kuruta
mbere hose. Yamanutse ku isi afite imbaraga nyinshi kugira ngo ashuke abatuye isi akoresheje
ibinyoma bye. [3UB336]
Mu gihe rero tugeze aho rukomeye, amategeko y'Imana ahinduka ay'agaciro kenshi kurutaho, yera
kurushaho, kandi uko arushaho guhindurwa ubusa no kwirengagizwa mu buryo bugaragara cyane,
ni ko natwe dukwiriye kongera uburyo tuyumvira kandi tuyubaha.... [3UB337]
Mu kwihangana kw'Imana, iha igihe amahanga ngo yakire imbabazi zayo, ariko icyo gihe
nikirangira, hari igihe Imana izabagenderera mu burakari bwayo. Izahana. Isi yagiye itera
intambwe iva ku rwego rumwe rwo gusuzugura amategeko y'Imana ikagera ku rundi, ku buryo
muri iki gihe isengesho rikwiriye rishobora kuba iri ngo: "Igihe gikwiriye cyo gukora cy' Uwiteka
kirasohoye, kuko bahinduye ubusa amategeko yawe" (Zaburi 119:126)... [3UB337]
Abantu Bagomba Gufata Inshingano. -Ntihakagire umuntu n'umwe wirata, haba mu matwara
ye cyangwa ku cyitegerezo atanga, ngo yerekane ko ari gusuzugura amategeko y'igihugu.
Ntímukagire imyanzuro mufata ku bigendana n'ibyo abantu bo muri za Leta zitandukanye bakora
cyangwa se ntibakore. Ntihakagire igikorwa ngo kigwabize inshingano y'umuntu ku giti cye.
Bagomba guhagarara bagashikama ku Mana yabo cyangwa se bakagwa. Ntihakagire uwibwira ko
afite inshingano yo kugira ibyo avugira imbere y'abantu bacu cyangwa imbere y'abanzi bacu
gishobora kubyutsa ubushyamirane, kandi [mumenye ko] bafata amagambo yanyu mu buryo
usanga muregwa ko muri ibyigomeke ku butegetsi, kubera ko ibyo biba bizakinga umuryango wari
kwifashishwa ngo mugere ku bantu... [3UB337]
Nubwo tudashobora kunamira ubutegetsi ubwo ari bwo bwose ngo twerereze Icyumweru tugicira
bugufi, nubwo kandi tutazigera twica Isabato kubera ko ubutegetsi bw'igitugu bubiduhatiye,
tuzaba tugomba kuba abanyabwenge muri Kristo... Ntabwo tubomba kuvuga amagambo yatugirira
nabi ubwacu, kubera ko ibyo byaba ari bibi cyane, ariko igihe muvuze amagambo n'igihe mukoze
ibintu byo kwigerezaho bishyira umurimo w'Imana mu kaga, muba mukora umurimo w'ubugome,
kuko muba muha Satani urwaho. Ntabwo dukwiye kuba ibihubutsi n'abadashishoza, ahubwo
dukwiriye guhora twigira kuri Yesu uko dukwiye gukorera mu Mwuka we, twerekana ukuri nk'uko
kuri muri Yesu.... [3UB337]
-
Akaga Gaterwa n'Ibikorwa bya Hutihuti kandi Bitagiweho Inama Neza. Mu kibazo gikomeye
kizashyirwa imbere yacu, umuntu utagira ibanga, urakara vuba kandí w'intumva azateza akaga
kenshi. Ni ukuri, azasiga isura izatuma imbaraga zose z'Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi
zitabasha kuvuguruza ibikorwa bye byo kwigerezaho kubera ko Satani, umushukanyi ruharwa
n'icyigomeke kabuhariwe, ari kuyobya imitima y'abantu ngo batamenya ingingo nyakuri y'ikibazo
gikomeye, ndetse n'ingaruka zacyo z'iteka ryose..... [3UB337]
Kubw'ibikorwa bya hutihuti kandi bitagiweho inama neza, hariho abazagambanira umurimo
w'Imana bawutange mu maboko y'umwanzi. [3UB337]
Hazabaho abantu bazashaka guhorwa, ariko bazahinduka abahakanyi kandi bakagambanira Kristo
bitwikiye umwambaro w'abera be. Bose bakeneye kwiga kwigengesera; nanone kandi ku rundi
ruhande hari ingorane yo gutsimbarara, no guha umwanzi urwaho mu kugira ibintu byemerwa....
[3UB338]
Ikintu twakora cyose cyakwimika icyiganano mu mwanya w'Isabato y'ukuri, ni ukugomera Imana,
kandi tugomba kugenda twigengesereye cyane kugira ngo tuterereza imyanzuro y'umunyabugome.
Ntabwo tugomba kuba abantu badafite aho babogamiye kuri iki kibazo gifite uburemere
bukomeye... [3UB338]
Akarengane mu Ntambara Izaba Mbere y'Urugamba rwa nyuma Ruheruka. - Imitwe ibiri
y'ingabo izahagarara mu birindiro bitandukanye, kandi iri tandukaniro rizaba rigaragara cyane ku
buryo abantu benshi bazemezwa ukuri bazaza ku ruhande rw'ubwoko bw'Imana bukomeza
amategeko yayo. Ubwo uyu murimo ukomeye uzaba ukorwa mu gihe cy'urugamba ruzabanziriza
urugamba ruheruka, benshi bazafungwa, abandi benshi bazahungisha ubuzima bwabo bava mu
mijyi mito n'iminini, kandi benshi bazicwa bazira Kristo ubwo bazaba bahagaze ku rugamba
bahagarariye ukuri...... Ntabwo muzigera mugeragezwa ibirenze ibyo mushobora kwihanganira.
Yesu yihanganiye ibi byose ndetse n'ibirenzeho...... [3UB338]
Umurimo w'Ibirura Byitwikiriye Uruhu rw'Intama. Ndetse no hagati muri twe, hazabaho
abagabo b'indarikwa n'ibirura byambaye uruhu rw'intama bazemeza bamwe mu bagize umukumbi
w'Imana gutambira ibigirwamana ibitambo imbere y'Uwiteka.... Urubyiruko rudashikamye kandi
rudashyinze imizi mu kuri, ruzagurirwa maze ruyobywe n'abayobozi b'impumyi zirandase izindi
mpumyi; ndetse abatizera, abakerensa babaza ibibazo by'urudaca kandi barimbuka, ba bandi
bakerensa Umukuru Nyiribihebyose, maze bakimika ikigirwamana, ikiremwa bitekerereje,
ikiremwa kimeze nkabo, abo bakozi bazaba bari mu maboko ya Satani kugira ngo bangirize
kwizera kw'abadashishoza.
Abarangwa no Kwinezeza Bahaza Irari ryabo Bazakwena Indahemuka
Abantu bagiye barangwa no kwinezeza bahaza irari ryabo kandi biteguye gutwarwa n'ubwibone
n'ibigezweho no kwiyerekana, bazaneguriza izuru abantu b'inyangamugayo, bakunda ukuri kandi
bubaha Imana, ndetse muri uwo murimo wo kubaneguriza izuru, bazaba basuzugura Imana yo mu
ijuru ubwayo..... [3UB338]
Mu izina ry'Uwiteka ndagira inama ubwoko bwayo bwose ngo bwiringire Imana kandi bwe
gutangira ubu gutegura umwanya woroheje buzahagararamo kubw'ibihe by'ikubagahu
bizatungurana mu gihe kizaza, ahubwo bareke Imana ibategurire kubw'iryo tungurana... [3UB338]
Uko Iminsi Yacu Izangana ni ko n'Imbaraga Zacu Zizangana. - Igihe Umukristo ahanze amaso
inshingano n'ibigeragezo bikomeye atekereza ko bizamubaho bitewe n'uko ahamya ko afite
imyizerere ya Gikristo, ibi bisanzwe ari ibya kameremuntu gutekereza ku ngaruka zazamubaho
ndetse no gutinya ibishobora kuzabaho, ndetse ibyo ntibizabura kubaho mu gihe twegereje
umusozo w'amateka y'isi. Dushobora gukomezwa n'uko ijambo ry'Imana ari ukuri, ko Kristo We
muyobozi wiringirwa atigeze atenguha abana be mu isaha y'ikigeragezo cyabo kubera ko dufite
ibyanditswe bivuga ukuri by'abantu batotejwe n'imbaraga za Satani, ariko ko ubuntu bwa Kristo
bwabagezeho hakurikijwe uko iminsi yabo yari iri. Imana ni iyo kwiringirwa ntizadukundira
kugeragezwa ibiruta ibyo dushobora kwihanganira.... [3UB339]
Hashobora kubaho imisozi minini y'ibirushya ku byerekeye kuzuza ibyo Imana isaba ndetse no
kudasuzugura amategeko ya Leta. Umwizera ntagomba kugira ibyo yiteganyiriza bihagije ngo
yikingire ikigeragezo, kubera ko nta kindi ari cyo uretse kuba igikoresho cy'Imana. Agomba kujya
mbere afite intego imwe rukumbi, intekerezo ze n'umutima we birinzwe umunsi ku munsi kugira
ngo atazatatira ihame na rimwe ry'ubunyangamugayo bwe, ahubwo ye kuzirata, ngo agire
ibikangisho atanga, cyangwa ngo avuge icyo azakora cyangwa atazakora kubera ko atazi icyo
azakora kugeza igihe azageragezwa.... [3UB339]
Ntabwo Tugomba Kurakaza Abaturanyi Bacu Bubahiriza Icyumweru. -Birakwiriye ko
duhora tugendera mu kwicisha bugufi kose. Ntíhakwiriye kubaho icyuho na gito cyatuma abanzi
bacu baturega ko turi abantu batita ku mategeko kandi ko tuyasuzugura binyuze mu kutagira
ubushishozi uko ari ko kose ku ruhande rwacu. Ntabwo dukwiriye kumva ko dushinzwe kurakaza
abaturanyi bacu bagize Icyumweru ikigirwamana tubinyujije mu dukoresha imbaraga zose ngo
dukorere imirimo imbere yabo kuri uwo munsi w'Icyumweru, dufite umugambi wo kwerekana ko
dufite umudendezo. Ntabwo bashiki bacu bakwiriye gufata Icyumweru nk'umunsi wo kugaragaza
ko bameshe imyenda. Ntihakagomye kubaho imyireko irangwamo urusaku. Nimutyo tuzirikane
uburyo ubuyobe bwafatiye isi mu bubata buteye ubwoba kandi ari bubi bikabije, bityo dukoreshe
ubushobozi bwose dufite mu mbaraga zacu dushake uko twamurikira abanzi bacu gica. Niba
hariho kwemera amahame yo gukorerwamo na Mwuka Wera Umukristo agomba kuba afite ngo
bimutunganyirize kuzaba mu ijuru, ntacyo azakora ahubutse cyangwa yigerejeho ngo atere abantu
kugira umujinya no gutuka Imana. [3UB339]
Ntawe Uzapfa mu Bwoko bw'Imana Ubwo Igihe cy'Imbabazi Kizaba Kirangiye. -Ubwo Yesu
azaba amaze guhaguruka ku ntebe y'ubuhuza, ikintu cyose kizaba cyarafatiwe umwanzuro, kandi
icyo gihe gutotezwa n'urupfu bigera ku bwoko bw'Imana ntibizaba igihamya gishyigikira
ukuri[3UB339]
Turabingingira kwita kuri aka kaga: Icyo tugomba gutinya kurenza ibindi ni Ubukristo
bw'icyitiriro. Dufite abantu benshi bavuga ko bizera ukuri ariko bazatsindwa kubera ko batahuye
n'Umwami Yesu Kristo ngo bamenyane. Ntibashobora gutandukanya ijwi rye n'ijwi ry'undi.
Ntidukwiriye gutinya umuntu uwo ari we wese ushishikaye no mu buhakanyi bwabaye gikwira,
kandi akaba afite ubunararibonye buzima mu kumenya Yesu Kristo Umwami n'Umukiza wacu.
Iyo Yesu We byiringiro by'ubwiza aremwe mu muntu, injiji kimwe n'uwaminuje bashobora
guhamya kwizera kwacu bavuga bati: "Nzi uwo nizeye uwo ari we?" Mu kujya impaka, bamwe
ntibazashobora kwerekana aho uwo bahanganye yahushije ukuri, kubera ko batabonye amahirwe
nk'ayo abandi bahawe, nyamara bene abo ntibatsindwa n'ubuhakanyi, kubera ko bafite igihamya
mu mitima yabo ko bafite ukuri, bityo imitekerereze y'ubucakura bukaze ndetse n'ibitero bikomeye
bya Satani ntibishobora kubakura mu byimbo by'ukuri bamenye, kandi ntibafite gushidikanya
cyangwa ubwoba bw'uko bo ubwabo bari mu buyobe.... [3UB340]
Igihe kwiyandarika, inyigisho z'ubuyobe ndetse n'ubuhemu bizuzura mu gihugu, hazaba hari ingo
zicishije bugufi aho amasengesho, ndetse amasengesho y'ukuri kandi avuye ku mutima azaba
asengwa n'abantu batigeze bamenya ukuri, kandi hazabaho imitima myinshi izemera kwikorera
umutwaro wo kurenganywa izira kwamagana gusuzugura Imana. Mu bitekerezo byacu tugarukira
hafi cyane, turi abacamanza b'abatindi, kubera ko benshi muri abo bantu bazemerwa n'Imana kuko
bakunda cyane umwambi wose w'umucyo ubagezeho. - Manuscripts 6,1889. [3UB340]
Muzigure Niba Byarokora Umuntu Akava mu Maboko y'Urenganya. Abantu bakoreshwa na
Satani ngo basohoze imigambi ye kurwanya Imana. Uwiteka yaravuze ati: "Ntimukabure kuziriza
amasabato yanjye kuko ari ikimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose" (Kuva
31:13). Nta muntu wagombye gusuzugura iri tegeko kugira ngo akunde akire gutotezwa. Ariko
mureke abantu bose bazirikane amagambo yavuzwe na Yesu ngo: "Nibabarenganiza mu
mudugugu umwe, muzahungire mu wundi" (Matayo 10:23). Niba kubyirinda byashoboka,
ntimukishyire mu maboko y'abantu bakoreshwa n'umwuka wa Antikristo. Niba kwigura
byazavana abantu bacu mu maboko y'ababarenganya, ibiguzi bizatangwe, aho kugira ngo umuntu
azahatwe kandi akoreshwe imirimo ku munsi w'Isabato. Icyo twashobora gukora cyose
cyagombye gukorwa kugira ngo abiteguye kurenganywa bazira ukuri babashe kurokorwa mu
karengane n'ubugome....... [3UB340]
Igihe abantu basobanukiwe neza ariko bakanga umucyo, maze bagakurikira ibyo bararikira, kandi
bagaha agaciro gushimwa n'abantu aho gushimwa n'Imana, baba bakora nk'uko benshi bakoze mu
gihe Kristo yari ku isi... [3UB340]
Amategeko Ntagomba Gusuzugurwa ngo Mukunde Mugubwe Neza. -Kristo ni icyitegererezo
cyacu. Uko Antikristo yiyemeje gukora ubwigomeke bwe yatangiriye mu ijuru kuzakomeza
gukorera mu bana bo kutumvira. Igomwa n'urwango bagirira abumvira itegeko rya kane bizagenda
birushaho kugwira. Ariko ubwoko bw'Imana ntibugomba guhisha ibendera ryabwo. Ntabwo
bukwiriye gusuzugura amategeko y'Imana, kugira ngo bukunde bwumvikane n'imbaga y'inkozi
z'ibibi. Bakwiriye kwigengesera kugira ngo badacira urubanza bene se mu kwizera bashikamye,
batanyeganyezwa, bahora iteka basabye mu gukora umurimo w'Umwami... [3UB341]
Abareka Imana kugira ngo barengere ubugingo bwabo na Yo izareka. Mu gushaka kurengera
ubugingo bwabo maze bagatatira ukuri, ibyo bizatuma babura ubugingo buhoraho. [3UB341]
Urukundo kamere abavandimwe n'inshuti bakundana ntirukwiriye gutera umuntu uwo ariwe wese
ubona umucyo kuwanga, ngo asuzugure Imana Data na Yesu Kristo, umwana wayo w'ikinege.
Inzitwazo zishoboka zose zo kutumvira zizashakwa n'abantu bahitamo gushimwa n'abantu mu
cyimbo cyo gushimwa n'Imana nk'uko benshi bitwaye mu gihe cya Kristo. Úmuntu nahitamo
umugore cyangwa abana, se cyangwa nyina kubarutisha Kristo, ayo mahitamo azaba ari ay'iteka
ryose, ndetse n'uburemere bwose bw'iyo nshingano abazwa... [3UB341]
Umuntu wigeze kugira umucyo ku birebana n'Isabato y'Uwiteka, urwibutso Rwe rw'irema, maze
kubwo kwikiza ingorane zajyaga kumubaho ndetse no gutukwa agahitamo kutumvira,
yagambaniye Umwami we. Yasuzuguye izina rya Kristo. Yafashe ibirindiro mu ngabo za
Antikristo; kandi ku munsi ukomeye uheruka azaba ari hamwe n'izo ngabo bari hanze y'umurwa
w'Imana. Ntabwo azaba ari kumwe n'indahemuka, abanyakuri n'abakiranutsi mu bwami bwo mu
ijuru. [3UB341]
Abantu bose bafite ukwizera nyakuri bazageragezwa kandi bashungurwe. Kubera kurwanywa
kuzaba gukomeye cyane, bashobora kuzasabwa kuzibukira amazu yabo n'amasambu, ndetse n'abo
bahuje umuryango. Kristo yaravuze ati: "Ariko nibabarenganiza mu mudugudu umwe,
muzahungire mu wundi. Ndababwira ukuri ko mutazarangiza imidugudu yose ya Isirayeli
Umwana w'umuntu ataraza." (Matayo 10:23). [3UB341]
Antikristo. -Abishyirira Hejuru Kurwanya Imana- Bazagerwaho n'Umujinya Wayo. -Uko
imbaraga iganisha umuntu ku cyiza irushaho gukomera muri we kubwo kugengwa n'Umwuka
w'Imana, ni ko n'umwanzi azarushaho gukaza umurego amugirira ishyari n'igomwa akoresheje
kumutoteza mu by'idini. Ariko ijuru ryose riri ku ruhande rwa Kristo, ntiriri kurwa Antikristo.
Abakunda Imana kandi bakaba bifuza gufatanya na Kristo mu mibabaro ye, Imana izabaha
icyubahiro. Antikristo usobanura abantu bose bavuga ko bishyirira hejuru kurwanya ubushake
bw'Imana [3UB341] n'umurimo wayo, igihe gikwiriye nikigera azagerwaho n'umujinya wa Kristo
witanze kugira ngo batazarimbuka ahubwo babone ubugingo buhoraho. Abantu bose bihanganira
mu kumvira, abantu bose batazagurisha ubugingo bwabo ngo babone amafaranga cyangwa ngo
bashimwe n'abantu, Imana izabandika mu gitabo cy'ubugingo. - Manuscript 9, 1900. [3UB342]
IGICE CYA 56
85 Ibi bireba ibitekerezo bimwe bijyana n'ubuhanuzi byari bifitwe na "mwenedata D" (Testimonies, vol. 5, pp.289-297), uruhande rurwanya
Umwuka w'Ubuhanuzi ahagazemo, ndetse n'uburyo atari afitiye icyizere ubuyobozi bw'Inteko Nkuru Rusange. -Abakusanyije Inyandiko.
[3UB348] ahubwo musubiremo amasezerano y'agahozo y'Imana, avuga ngo "ye" na "Amena" muri
Kristo Yesu. [3UB349]
Ntabwo tugomba na rimwe gusubiramo amagambo umuntu ashobora kuvuga ngo dushyigikire
abamarayika babi mu murimo wabo, ahubwo dukwiriye gusubiramo amagambo ya Kristo. Kristo
ni we wari Umwigisha mu materaniro y'abo bamarayika mbere y'uko bagwa bakava mu buturo
bwabo bwo mu ijuru. - Letter 46, 1909. [3UB349]
Dufite ukuri gukomeye kandi gufite icyubahiro tugomba kugeza ku batuye isi, kandi uko kuri
gukomba kwamamazwa nta mususu, nta kugwaguza. Impanda igomba kuvuga ijwi ryihariye.
Abantu bamwe bazaza kumva ubutumwa bw'inzaduka babitewe n'amatsiko; abandi nabo baze
bafite inyota yo kunguka ubumenyi nyakuri, babaza ikibazo ngo, "Nkore nte ngo mbone kuragwa
ubugingo buhoraho?" (Mariko 10:17)." [3UB349]
Uko ni ko abantu bazaga kuri Kristo. Kandi abamarayika babi mu ishusho y'abantu bivangaga
n'ababaga baje kumwumva, bagatanga ibitekerezo byabo, bagahinyura, bakagoreka, kandi
bagasobanura nabi amagambo y'umukiza...... [3UB349]
Muri iki gihe abamarayika babi mu ishusho y'abantu bazaganira n'abazi ukuri. Bazasobanura nabi
kandi bagoreke amagambo avugwa n'intumwa z'Imana... [3UB349]
Mbese Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi bibagiwe umuburo watanzwe mu gice cya 6
cy'Abefeso? Turi ku rugamba turwana n'ingabo z'umwijima. Keretse gusa nidukurikira
Umuyobozi wacu tumuri hafi cyane, naho ubundi nibitaba bityo Satani azadutsinda. - Letter 140,
1903. [3UB349]
UBUHAKANYI BUZADUTUNGURA
Nk'uko byagenze mu gihe cyashize, mu gihe kizaza tuzabona habaho gukura kw'imico y'ubwoko
bwose. Tuzabona ubuhakanyi bw'abantu twagiriraga icyizere, abo twiringiraga, abo twibwiraga
ko bakomeye nk'icyuma mu kudahemuka ku mahame kwabo. [3UB349]
Hari ikigiye kuza kubagerageza, kandi bazarindimuka. Bene abo bantu nibagwa, bamwe bazavuga
bati: "Ninde twakwiringira?" Ibi ni ibishuko Satani azana kugira ngo arimbure ibyiringiro
by'abahirimbanira kunyura mu nzira ifunganye. Mu by'ukuri abagwa bamaze kwanduriza inzira
yabo imbere y'Uwiteka, kandi ni ibyapa by'imbuzi byigisha abahamya ko bizera ukuri ko Ijambo
ry'Imana ryonyine ari ryo rishobora kurinda abantu bagashikama mu nzira yo kwera, cyangwa
ríkabakura mu cyaha ..... [3UB349]
Reka umuntu wese, aho yaba akorera hose, amenye neza ko ukuri kwacengejwe mu mutima we
n'imbaraga y'Umwuka Wera w'Imana. Nibitaba bityo, ababwiriza Ijambo ry'Imana bazatatira
icyizere cyera bagiriwe. [3UB349] Abaganga bazageragezwa maze kwizera kwabo kurohame.
Abanyamategeko, abacamanza n'abasenateri, bazamungwa na ruswa biyegurire kwakira
impongano, baziyemeza kugurwa no kugurishwa. - Manuscript 154, 1898. [3UB350]
"MUFATANYE, MUFATANYE"
Intambara ikomeye iheruka iri imbere yacu, ariko abakunda Imana kandi bakumvira amategeko
yayo bose bazahabwa ubufasha, kandi isi yose, nayo izamurikirwa n'ubwiza bw'Imana. "Marayika
wundi" agiye kumanuka ava mu ijuru. Uyu mumarayika ashushanya kuvuga ijwi rirenga, rigomba
guturuka mu bantu bari kwitegura kurangurura cyane mu ijwi rikomeye bagira bati: "Iraguye,
iraguye, Babuloni ikomeye! Thindutse icumbi ry'abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose
y'ibisiga byose bihumanye kandi byangwa" (Ibyahishuwe 18:1, 2). [3UB350]
Dufite ubutumwa bw'ishungura tugomba gutanga, kandi nategetswe kubwira abantu bacu ngo,
"Mufatanye, Mufatanye." Ariko ntabwo tugomba gufatanya n'abitandukanya no kwizera maze
bakita ku myuka iyobya n'inyigisho z'abadayimoni. Tugomba kujya kwamamaza ubutumwa
imitima yacu inezerewe, yuje ineza n'ukuri, kandi ntitwite ku bayobya abandi babavana ku kuri.
Manuscript 31, 1906. [3UB350]
IGICE CYA 57
URUGAMBA RUKOMEYE RUHERUKA
Nahaswe na Mwuka w'Uwiteka ngo nandike cya gitabo [cy'Intambara Ikomeye]...... Nari nzi ko
igihe ari kigufi, kandi ko ibyajyaga kubaho bikisukiranya kuri twe bidatinze amaherezo byajyaga
kuza bitunguranye cyane kandi byihuta cyane, nk'uko byavuzwe mu magambo y'Ibyanditswe
Byera ngo, "Kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'uko umujura aza
nijoro" (1Abatesalonike 5:2). [3UB351]
Uwiteka yanshize imbere ibintu byihutirwa birebana n'iki gihe, kandi bigera no mu gihe kizaza.....
Nahamirijwe ko nta gihe kiriho cyo gupfusha ubusa. Irarika n'imbuzi bigomba gutangwa.
Amatorero yacu akwiye gukangurwa kandi agomba kwigishwa kugira ngo [abayagize] babashe
kugeza ubutumwa bw'imbuzi ku bantu bose bashobora kugeraho, batangaze ko inkota ije, kandi
ko umujinya w'Uwiteka ugomba gusukwa ku isi yashayishije utazabura kuza nta kabuza. Neretswe
ko abantu benshi bazumva uwo muburo. Imitima yabo yagombye gutegurirwa gusobanukirwa
neza ibyo iyo miburo ibabwira." [3UB351]
Neretswe...... ko umuburo ugomba kugera aho intumwa nzima [z'Imana] zitashoboraga kugera,
kandi ko uzakangurira intekerezo za benshi kwita ku buremere bw'ibintu bigomba kubaho mu
bikorwa bizasoza amateka y'iyi si. [3UB351]
Ellen White Yeretswe Ibigiye Kuzabaho. - Ubwo nashyirwaga imbere uko itorero n'isi bimeze,
kandi nkitegereza ibintu bishishana bizabaho biri imbere yacu, nakangaranyijwe no kubyitereza;
kandi ijoro ku rindi, mu gihe abo mu nzu bose babaga basinziriye, nanditse ibintu Imana
yampishuriye. Neretswe inyigisho z'ubuyobe zigomba kwaduka, ubushukanyi buzaba buganje,
ndetse n'imbaraga ya Satani ikora ibitangaza (abiyita Kristo bazaduka) izayobya itsinda rinini
cyane, ndetse mu isi [3UB351] y'iby'iyobokamana (abasenga Imana), kandi niba bishoboka iyo
mbaraga izayobya n'intore... [3UB352]
Imiburo n'inyigisho biri muri iki gitabo bikenewe n'abantu bose bavuga ko bizera ukuri kugenewe
iki gihe, kandi iki gitabo cyanditswe mu buryo kigomba kugezwa no ku batuye isi yose kugira ngo
gikangurire intekerezo zabo kwita ku bigiye kuba imbere yacu. Letter 1, 1890. [3UB352]
ISI MU BWIGOMEKE
Kugambanira Kristo no Kumubamba Bizongera Bikorwe. - Ibyabaye mu kugambanira Kristo,
kumwanga no kumubamba byongeye gukorwa kandi bizongera bisubirwemo ku rwego rukomeye.
Abantu bazuzura imico ya Satani. Ibinyoma by'umwanzi gica w'Imana n'abantu bizagira imbaraga
ikomeye. Aberekeje urukundo rwabo ku muyobozi uwo ari we wese utari Kristo (umubiri,
ubugingo n'umwuka) bategekwa n'imbaraga ireshyareshya ku buryo kubw'ububasha bwayo abantu
bazareka kumva ukuri bakizera ikinyoma. Baratezwe kandi bafatwa mu mutego, kandi muri buri
gikorwa cyose bakora baba basakuza bati: "Tubohorere Baraba, ariko ubambe Kristo." [3UB353]
Mu matorero yateshutse ku kuri no gukiranuka hari guhishurirwa icyo kamere muntu izaba n'icyo
izakora igihe urukundo rw'Imana atari ryo hame rishinze imizi mu mutima. Ntabwo dukwiriye
gutangazwa n'ikintu icyo ari cyose gishobora kuba muri iki gihe. Ntidukwiye gutangazwa no
kwiyongeranya uko ari kose kw'amakuba. Abaribatira amategeko y'Imana munsi y'ibirenge byabo
byanduye bafite umwuka umwe n'uwari mu bantu batutse Yesu kandi bakamugambanira. Nta
kwicuza na guke bafite mu mutimanama wabo, bazakora imirimo ya se ari we Sekibi... [3UB353]
Abahitamo Satani ngo abayobore bazagaragaza umwuka wa shebuja bahisemo, we wagushije
ababyeyi bacu ba mbere mu cyaha. Kubwo kwanga Umwana w'Imana we wabaye kwigaragaza
kw'Imana imwe y'ukuri, wari wuzuye ubuntu n'imbabazi, n'urukundo rudacogora, uwari ufite
umutima wahoraga ukorwagaho n'umubabaro ugera ku kiremwamuntu, kandi abantu bakaba
barahisemo umwicanyi mu cyimbo cye, abo bantu berekanye icyo kamere muntu ishobora gukora
kandi ízakora igihe Umwuka w'Imana ukumira ibibi azaba akuweho maze abantu bakayoborwa
n'umuhakanyi [3UB353] ukomeye. Nibigera kuri urwo rugero ubwo umucyo uzaba wanzwe
cyangwa uretswe ni ho hazabaho imitekerereze n'imyumvire ipfuye. Abanga Kristo bagahitamo
Baraba bazakorera mu bushukanyi burimbura. Kugoreka no gutanga ubuhamya bw'ibinyoma
biziyongeranya byigaragarize mu bwigomeke bweruye... [3UB354]
Kwihuriza mu Bucuti Burimo Akaga. - Kristo yerekana ko umuntu adafite imbaraga imuyobora
ya Mwuka w'Imana, bene uwo muntu yaba imbaraga iteye ubwoba ikora ikibi. Kutizera no kwanga
gucyahwa bizabyutsa imbaraga za Satani. Abatware n'abafite ubushobozi, n'abategeka iyi si
y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru, bazihuriza mu bucutí burimo akaga. Bazishyirira
hamwe kurwanya Imana barwanya abera bayo. Binyuze mu kugoreka ndetse n'ibinyoma, bazaca
intege abagabo n'abagore bagaragara ko bizera ukuri. Abahamya b'ibinyoma ntibazabura muri uyu
murimo uteye ubwoba.... [3UB354]
Ubwo yari amaze kuvuga iby'imperuka y'isi, Yesu yagarutse kuri Yerusalemu, umurwa wari
wicaye mu bwibone no kwishyira hejuru maze aravuga ati: "Nicara ndi umugabekazi sindi
umupfakazi, nicyo gituma nta gahinda nzagira na hato." (Ibyahishuwe 18:7). Ubwo ijisho rye rya
gihanuzi ryitegerezaga Yerusalemu, Yesu yabonye isi nayo izarekwa ikarimbuka nk'uko
Yerusalemu yaretswe ikarimbuka. Ibyabaye mu irimbuka rya Yerusalemu bizasubirwamo kuri wa
munsi ukomeye kandi uteye ubwoba w'Uwiteka, ariko mu buryo buteye ubwoba kurutaho...
[3UB354]
Ubwo abantu bazakuraho ibyabatangiraga byose, kandi ubwabo bagahindura ubusa amategeko
y'Imana maze bagashyiraho amategeko yabo agoretse, ndetse bakagerageza guhatira imitimanama
y'abubaha Ímana bakanakomeza amategeko yayo kugira ngo baribatire amategeko y'Imana munsi
y'ibirenge byabo, bazabona ko imbabazi bakerensheje zirangiye..... [3UB354]
Ibyago Bigiye Kuza. - Isi yagaragajwe mu kurimbuka kwa Yerusalemu, kandi umuburo watanzwe
na Kristo icyo gihe ugaruka usubiramo ya magambo ku b'igihe cyacu ngo: "Kandi hazaba
ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe
bumvise inyanja n'umuraba bihorera." (Luka 21:25). Nibyo, [inyanja n'umuraba] bizarenga imbibi
zabyo, kandi kurimbuka kuzabikurikira. Bizarengera amato agenda ku mazi yabyo magari, kandi
hamwe n'imitwaro bitwaye, abantu bazihutishwa bagana mu rupfu nta kubona igihe cyo kwihana.
[3UB354]
Hazaba ibyago ku butaka no ku nyanja, "abantu bazagushwa igihumura n'ubwoba no kwibwira
ibyenda kubaho mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. Ubwo nibwo bazabona
Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n'ubwiza bwinshi." (Luka 21: 26,27). Nk'uko Yesu
yazamutse ajya mu ijuru ni ko azagaruka kuri iyi si yacu. "Nuko ibyo nibitangira[3UB354] kubaho
muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora" (Luka
21:28). - Manuscript 40, 1897. [3UB355]
Isenyuka ry'umuryango Mugari. - Kubera ko abari mu isi baramaze gutakaza icyabahuzaga
n'Imana, bari gukoresha umwete urimo ubwihebe n'ubusazi kugira ngo buri wese akurure yishyira.
Ibi bibatera kutizerana, nabyo bigakurikirwa n'ibyaha by'urugomo n'ubwicanyi. Ubwami bwo ku
isi buzicamo ibice bihangana hagati yabyo. Bake cyane nibo bazahinduka nk'imigozi yuje
urugwiro ihuriuza umuntu na mugenzi we mu isano y'ubuvandimwe. Ukwikunda kamere
k'umutima w'umuntu kuzakorerwamo na Satani. Azakoresha ubushake bw'umuntu atagenzura
ubwe n'amarangamutima y'urugomo bitegeze byegurirwa gutegekwa n'ubushake bw'Imana...
[3UB355]
Ukuboko k'umuntu wese azakubangurira kurwanya mugenzi we. Abavandimwe baba abagabo
n'abagore bazahagurukirana, ababyeyi bahagurukire abana babo, n'abana barwanye ababyeyi.
Bose bazaba mu rujijo. Abahuje umuryango bazagambanirana. Hazabaho kugambanirana mu
ibanga kugira ngo bahitane ubuzima bw'abantu. Kurimbuka, imibabaro n'urupfu bizaboneka
impande zose. Abantu bazakurikiza kamere itagira kwitangira barazwe n'ababyeyi babo kandi
bakurikize na kamere mbi bimenyereje... [3UB355]
Imanza zo Guhora kw'Imana Zerekanwa mu Iyerekwa. - Imana ifite ububiko burimo imanza
zo guhora, yemera ko zigera ku bakomeje kwibera mu cyaha kandi barabonye umucyo ukomeye.
Nabonye ibintu bihenze cyane mu mazu yubatswe kandi byafatwaga ko bidashobora gufatwa
n'umuriro. Kandi nk'uko Sodomu yarimbutse ikagurumana kubwo guhora kw'Imana, ni nako izo
nyubako z'ibitangarirwa zizahinduka umuyonga. Nabonye amato yatwaye amafaranga menshi
cyane ari guhangana n'amazi afite imbaraga, ashaka uko yahangana n'imiraba izikuka. Ariko
hamwe n'imitungo ya zahabu n'ifeza yari muri ayo mato, ndetse n'abantu bose barimo yararohamye
ajya ikuzimu. Ubwibone bw'umuntu buzahambanwa n'ubutunzi yarundanyije mu nzira
z'uburiganya. Imana izahorera abapfakazi n'imfubyi bamutakiye bashonje kandi babuze icyo
bambara bamusaba ngo abafashe abakure mu gukandamizwa no guhohoterwa. [3UB355]
Igihe kiraje vuba ubwo mu isi hazaba umubabaro udashobora gukizwa n'amavuta yomora yakozwe
n'umuntu. Ibibumbano byo kwishyeshya bigaragaza ubuhangage bw'abantu bizahinduka
umukungungu na mbere y'uko kurimbuka gukomeye guheruka kugera ku isi... [3UB355]
Dushobora gukira amateka agiye gusukwa ku isi binyuze gusa mu kwambara ikanzu yo gukiranuka
kwa Kristo. - Letter 20, 1901. [3UB355]