National Examination Paper:
IKINYARWANDA
Level: L5 TSS
MOCK FOR THE 2024/2025 NATIONAL EXAMINATIONS
IBIBAZO
IKICIRO: GISOZA AMASHURI YISUMBUYE Y’IMYUGA
N’UBUMENYI NGIRO
AMAZINA Y’UMUNYESHURI: ………………………………………………………………
SS
INDEX NUMBER: ……………………………………………………………………………… /T
IGIHE KIMARA: AMASAHA ATATU
I
AL
AMABWIRIZA:
1. Soma neza amabwiriza mbere yo gusubiza.
G
2. Ku bibazo byo guhitamo, hitamo igisubizo kimwe cy’ukuri
KI
hanyuma uzengurutse akaziga ku nyuguti ikiranga.
RC
3. Kirazira gusiribanga cyangwa guhitamo ibisubizo bibiri.
Ubikoze ahabwa zeru kuri icyo kibazo.
IP
4. Subiriza ibibazo bifunguye mu mwanya wagenwe kuri uru
rupapuro.
5. Koresha gusa ikaramu y’ubururu cyangwa umukara.
Gicurasi 2025
Downloaded by Niragire Olivier on Fri, 30 May 2025 01:53:38 CAT
Mock for the 2024/2025 National Examinations (Questionnaire) Page 1 of 9
UBUZIMA BW’IMYOROROKERE
Kampire ni umubyeyi wari afite umwana w’umukobwa wakundaga kubaza ibibazo
byinshi kubera amatsiko. Bakundaga kuganira ibintu binyuranye byo mu buzima
busanzwe. Umunsi umwe wa mukobwa aza kubaza nyina ati: “Ubundi iyo umwana
avuka anyura he?” Nyina amusubiza amubeshya ati: “Anyura mu mukondo”. Biba
aho wa mukobwa arakura nk’abandi bose. Nyuma yaje kugira ibyago byo gutwara
inda idateganyijwe, cyane ko atari yaranahawe amahirwe yo kwiga nk’abandi bana.
Icyo gihe abafite ubumuga ntibitabwagaho. Igihe cyo kubyara kigeze aricara
ategereza ko umwana anyura mu mukondo araheba. Kera kabaye nyina aza
kubimenya amazi yararenze inkombe, agerageza ibishoboka byose ariko biba
iby’ubusa uwo mukobwa akubita igihwereye. Nyamukobwa wawe asigara avuga ko
ari nyina wamwiciye umwana.
SS
Uyu mukecuru Kampire yaje kubiganiriza abandi babyeyi baturanye, abagezaho
/T
ishyano yagushije. Abo babyeyi bamubwiye ko na bo babwira abana babo ko
umwana bamukura kwa muganga igihe bavuye kubyara murumuna wabo, musaza
I
cyangwa mushiki wabo muto. Bamaze guhuza ayo makuru yabo bose, bumva nta
AL
bumenyi buhagije bafite ku buzima bw’imyororokere n’uburyo bwo kwigisha abana
G
babo ibijyanye na bwo. Babiganirije abagabo babo maze bajyana na bo ku kigo
KI
nderabuzima kibegereye ngo basobanuze by’imvaho. Bakiriwe na Bwiza na Karenzi,
abaforomo b’abahanga rwose, maze babibasobanurira birambuye. Bwiza yatangiye
RC
agira ati: “Ku ruhande rw’igitsina gabo, iyo umwana w’umuhungu akiri muto,
imyanya myibarukiro ye iba isa n’isinziriye. Itangira gukora mu gihe cy’ubugimbi,
IP
igatangira imyiteguro ijyanye no kororoka. Icyo gihe igitsina ke gitangira kujya gifata
umurego, agatangira no kujya yiroteraho. Udusabo tw’ubugabo dutangira gukora
intanga ngabo ubudahwema. Bitandukanye n’umukobwa ukuza intanga imwe buri
kwezi. Guhera icyo gihe cyose umuhungu yatangiye kwiroteraho abonanye
n’umukobwa cyangwa umugore uri mu gihe cy’uburumbuke yamutera inda (mu
gihe nta buryo bwo kwikingira bwakoreshejwe)”.
Karenzi yungamo ati: “Ku ruhande rw’igitsina gore, nk’uko twabibonye ku
muhungu, no ku mukobwa iyo akiri umwana muto imyanya myibarukiro ye iba isa
n’igisinziriye. Mu gihe cy’ubwangavu akarerantanga k’intanga ngore karekura
intanga imwe buri kwezi; ari byo byitwa irekurantanga. Icyo gihe umura
(nyababyeyi) uba witeguye kwakira urusoro. Iyo intanga ngore yahuye n’intanga
Downloaded by Niragire Olivier on Fri, 30 May 2025 01:53:38 CAT
Mock for the 2024/2025 National Examinations (Questionnaire) Page 2 of 9
ngabo, urusoro rujya mu mura. Umwana akurira mu mura mu gihe cy’amezi
ikenda. Muri icyo gihe nta mihango ibaho. Iyo nta sama ribayeho, ibyo umura wari
warateganyirije kwakira urusoro bisohoka ari amaraso ari byo byitwa imihango.
Ibyo ni byo bita “ukwezi k’umugore” ntibivuga ukwezi uku gusanzwe tubariraho
amatariki nk’uko bamwe babikeka; ahubwo bivuga “Iminsi ihereye ku munsi wa
mbere aboneyeho imihango, ikagera ku munsi ubanziriza imihango ikurikira”.
Ukwezi k’umugore kugira hagati y’iminsi 21 n’iminsi 35. Iyo umukobwa cyangwa se
umugore abonye imihango mbere y’iminsi 21 cyangwa se nyuma y’iminsi 35 agomba
kujya kwa muganga kugira ngo agirwe inama ku mpamvu zaba zibitera n’uburyo
byakosorwa.
Hari abagore bagira iminsi y’ukwezi idahinduka n’abandi bagira iminsi ihindagurika
bitewe n’impamvu zinyuranye. Muri zo twavuga imikorere y’umubiri, imirire,
SS
uburwayi, uguhangayika, ubwoba bukabije n’ibindi. Twibuke ko ku mugore iyo
intanga ze zishize habaho gucura (kurangira ko kubona urubyaro) mu kigero
/T
k’imyaka nka 45 kuzamura. Muri rusange umubare w’intanga ku mugore ubarirwa
hagati ya 400 na 450. Ntitwakwirengagiza kandi ko hariho abagira umwihariko wo
I
AL
gutakaza intanga ebyiri ku kwezi kumwe.” Umuforomokazi Bwiza arongera ati:
“Nuko rero ntimugatinye kubisobanurira abana banyu.” Ba babyeyi bose bataha
G
banyuzwe n’icyo kiganiro, baniyemeza kujya babyigisha abana babo batabiciye ku
KI
ruhande. Aba bagabo n’abagore bamaze kugera ku midugudu yabo batangiye
RC
kubyigisha abandi babyeyi.
Niduhere kuri ibyo, tumenye uko twacunga ubuzima bwacu bw’imyororokere,
IP
tubusobanurire n’abandi cyanecyane abakiri bato. Bizabafasha kudahahamurwa
n’imihindukire y’imyanya myibarukiro yabo uko bagenda bakura, no kudahuriramo
n’ingorane, zaba izo gutera cyangwa gutwara inda mu buryo budateganyijwe, zaba
izo kwandura indwara zandurira mu myanya ndangagitsina harimo n’agakoko
gatera SIDA. N’ugize icyo abona kuri we adasobanukiwe ahanuze ku babishinzwe
barimo abaganga n’abandi bafatanyabikorwa babo nk’abajyanama b’ubuzima. Hato
hatazagira uzira kutamenya no kutabaza, cyane ko “Intamenya irira ku muziro”
kandi ngo: “Ukura utabaza ugasaza utamenye.” Murumva rero ko twese bitureba,
tumenye ubuzima bw’imyororokere, tutazisama twasandaye!
Byateguwe hifashishijwe imfashanyigisho ya Minisiteri y’Ubuzima y’amahugurwa
ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere.
Downloaded by Niragire Olivier on Fri, 30 May 2025 01:53:38 CAT
Mock for the 2024/2025 National Examinations (Questionnaire) Page 3 of 9
IGICE CYA MBERE: KUMVA NO GUSESENGURA UMWANDIKO (amanota 30)
01. Emeza cyangwa uhakane ukoresheje “Ni byo” cyangwa “Si byo”.(amanota 10)
(a) Uyu mwandiko ni umwandiko ntekerezo.
(b) Umwana iyo avuka anyura mu mukondo.
(c) Imihango y’umugore itangira iyo umukobwa ageze mu bwangavu.
(d) Umugore ashobora gutwara inda igihe cyose abonanye n’umugabo.
(e) Umukobwa umaze kugera mu bwangavu arekura intanga ngore imwe buri
kwezi.
(f) Umukobwa abonye imihango mbere y’iminsi 21 cyangwa nyuma ya 35
agomba kugana kwa muganga.
(g) Umugore cyangwa umukobwa abura imihango igihe atwite.
(h) Imihango y’umugore ihora ari iminsi 30 kuri bose.
SS
(i) Umubiri w’umugabo utangira gukora intanga ngabo akimara kuvuka.
/T
(j) Imihango ishobora guhagarara kubera guhangayika cyangwa imirire mibi.
I
AL
02. Zengurutsa akaziga ku gisubizo cy’ukuri ugendeye ku mwandiko. (amanota 9)
G
(A) Intanga ngore irekurwa n’akarerantanga ryari ?
KI
(a) Buri munsi
(b) Buri cyumweru
RC
(c) Buri kwezi
(d) Buri mwaka
IP
(B) Ukwezi k’umugore kumara igihe kingana iki?
(a) Iminsi 12-15
(b) Iminsi 15-18
(c) Iminsi 21-35
(d) Iminsi 21- 28
(C) Gucura ku mugore bibaho ryari ?
(a) Iyo atongeye kubonana n’umugabo
(b) Iyo intanga ngore ze zishize
(c) Iyo acukije umwana yonkeje
(d) Iyo intanga ngore imaze gusohoka
(D) Umugore ashobora gucura ku myaka ingahe ?
(a) Munsi y’imyaka 45
(b) Ku myaka 45
(c) Hejuru y’imyaka 45
(d) Munsi y’imyaka 40
(E) Umwana uvuka amara amezi angahe mu nda?
(a) Amezi 3
Downloaded by Niragire Olivier on Fri, 30 May 2025 01:53:38 CAT
Mock for the 2024/2025 National Examinations (Questionnaire) Page 4 of 9
(b) Amezi 6
(c) Amezi 9
(d) Amezi 12
(F) Abavugwa muri uyu mwandiko bahujwe n’ikibazo kijyanye n’ibiki?
(a) Baravuga ku buzima bw’imyororokere.
(b) Baravuga ku kibazo k’imirire y’abana.
(c) Baravuga ku bibazo bibera mu ngo.
(d) Baravuga ku mibereho myiza y’abaturage
(G) Kimwe mu bibazo abaturanyi ba Kampire bari basangiye mbere yo kujya
gusobanuza ku kigo nderabuzima ni iki gikurikira :
(a) Kutamenya uko bashobora gutegurira abana babo indyo yuzuye.
(b) Kutamenya uko basobanurira abana babo ibirebana n’ubuzima
bw’imyororokere.
SS
(c) Kutamenya uko bashobora kubona imbuto yo gutera mu buryo buboroheye.
(d) Kutamenya uko bashobora kongera umusaruro w’ibihingwa byabo no
/T
kubibonera isoko.
(H) Ababyeyi bakunda kubwira abana babo ko umwana aturuka he iyo avuka?
I
(a) Ko iyo umwana avuka anyura mu gitsina
AL
(b) Ko iyo umwana avuka anyura mu kanwa
G
(c) Ko iyo umwana avuka aca gitsina gabo
KI
(d) Ko iyo umwana avuka aca mu mukondo
(I) Kimwe mu byo umwanditsi asoza asaba umwangavu cyangwa ingimbi
RC
izasoma uyu mwandiko ni iki gikurikira:
(a) Gusobanurira ababyeyi babo ibirebana n’uko bategura indyo yuzuye.
IP
(b) Kubaza abarimu babo uko bashobora kugira ubuzima bwiza.
(c) Gusobanurira abandi uko bakwiga neza amasomo yabo.
(d) Gusobanurira abandi ubuzima bw’imyororokere.
03. Andika amagambo dusanga mu mwandiko ahuje ibisobanuro n’aya akurikira:
(amanota 6)
(a) nta garuriro:………………………………………………………………………………….
(b) kubyara umwana upfuye: ………………………………………………………………..
(c) kureka kubyara by’umugore kubera gukura: ……………………………………….
(d) amaraso asohoka mu gihe cy’ukwezi k’umugore iyo nta sama ryabayeho: …..
……………………………………………………………………….
(e) igihe ashobora gusama: …………………………………………………………………..
Downloaded by Niragire Olivier on Fri, 30 May 2025 01:53:38 CAT
Mock for the 2024/2025 National Examinations (Questionnaire) Page 5 of 9
(f) umubumbe uba mu nda y’umugore umaze iminsi asamye ukazahindukamo
umwana: …………………………………………………………………………………….
04. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje amagambo ukuye mu mwandiko.
(amanota 5)
(a) Iyo umwana adasobanuriwe ubuzima bw’imyororokere ashobora gusama
cyangwa gutera inda .................................................
(b) Kampire yaje kubiganiriza abandi babyeyi baturanye, abagezaho ………………
(c) Abantu benshi usanga badafite ubumenyi buhagije ku ………..…………………
(d) Ababyeyi bageze ku kigo nderabuzima bakiriwe na …………………………
w’umuhanga rwose.
(e) Iyo umukobwa amaze gukura …………………….………….ye itangira kwitegura
ibijyanye no kororoka.
SS
IGICE CYA KABIRI: IKIBONEZAMVUGO (amanota 20)
/T
05. Emeza cyangwa uhakane ukoresheje “Ni byo” cyangwa “Si byo” ugendeye ku
bwoko bw’amagambo atsindagiye. (amanota 5)
I
Nuko arahaguruka aragenda agerayo izuba rimaze kurenga. Yasanze
AL
bamwiteguye kuko yari yabivuze hakiri kare ko azabasura. Ariko ubwo mbere
G
yo kuhagera yanyuze mu mpinga y’amabuye meza. Muri iyo mpinga hari
KI
akayaga gahutera n’inzuki zihova mu ndabo.
(a) aragenda: inshinga
RC
(b) kare: ntera
(c) meza: Igisantera
IP
(d) iyo: ikinyazina
(e) mu: indangahantu
06. Tanga ijambo rimwerimwe kuri buri bwoko: (amanota 6)
(a) Ijambo ryo mu nteko ya 11 rifata ubwinshi mu nteko ya 10. → …………
(b) Ijambo ryo mu nteko ya 11 rifata ubwinshi mu nteko ya 14. → ……………
(c) Ijambo ryo mu nteko ya 14 riba mu bwinshi gusa. → ………………………….
(d) Ijambo ritajya mu nteko y’ubwinshi. → …………………………………………….
(e) Ijambo ryo mu nteko ya 9 rifata ubwinshi mu ya 10 cyangwa iya 6. →……
(f) Ijambo ryo mu nteko ya 14 rifata ubwinshi mu nteko ya 6 cyangwa
rikaguma mu ya 14. → ………………………………………………………………….
07. Shyira interuro zikurikira mu zindi ndango: (amanota 6)
(a) Ndaryama ndiye.
Downloaded by Niragire Olivier on Fri, 30 May 2025 01:53:38 CAT
Mock for the 2024/2025 National Examinations (Questionnaire) Page 6 of 9
……………………………………………………………………………………………………
(b) Wijya kure y’aho abantu batuye.
……………………………………………………………………………………………
(c) Sinkunda kujya kumusura.
………………………………………………………………………………………………………
(d) Ukunda gukererwa buri gihe.
………………………………………………………………………………………………………
(e) Azajyayo ku wa kane.
………………………………………………………………………………………………………..
(f) Buri gihe turakora cyane.
……………………………………………………………………………………………………
08. Tanga ingero eshatu (3) zo mu bwoko bw’amagambo adahinduka mu
kibonezamvugo k’Ikinyarwanda. (amanota 3)
…………………………………………………………………………………………………………
SS
…………………………………………………………………………………………………………
/T
IGICE CYA GATATU: UBUMENYI RUSANGE BW’URURIMI(amanota 20)
09. Umugabo Gahigi yashakanye na Nyiramana babyarana abana babiri
I
AL
b’abahungu Ganza na Sangwa n’umukobwa witwa Keza. Abo bana bamaze
gukura na bo bashinga ingo zabo. Ganza ashakana na Umuhire babyara
G
abakobwa babiri Ineza na Isimbi n’umuhungu Songa. Keza yashakanye na Sano
KI
babyara Shimo na Gwiza b’abahungu na Gasaro w’umukobwa. Sangwa
RC
yashakanye na Umuhoza babyarana Zuba na Feza b’abakobwa na Rwego
w’umuhungu.
IP
Erekana amasano aba bakurikira bafitanye: (amanota 7)
(a) Songa ni .........................................................wa Nyiramana
(b) Feza ni .........................................................wa Gwiza
(c) Shimo ni .........................................................wa Ganza
(d) Isimbi ni .........................................................wa Keza
(e) Ineza ni .........................................................wa Sangwa
(f) Gahigi ni .........................................................wa Sano
(g) Songa ni .........................................................wa Isimbi
10. Mu migani migufi iboneka mu buvanganzo nyarwanda, andika ibiribiri kuri ibi
bikurikira: (amanota 6)
(a) Iyapfobyaga abari n’abategarugori
Downloaded by Niragire Olivier on Fri, 30 May 2025 01:53:38 CAT
Mock for the 2024/2025 National Examinations (Questionnaire) Page 7 of 9
..........................................................................................................................
..........................................................................................................................
(b) Ivuga ku bibazo biterwa n’iminsi
..........................................................................................................................
..........................................................................................................................
(c) Ivuga ku nda

11. Andika uturango tune (4) tw’inkuru ishushanyije. (amanota 4)
..............................................................................................................................

12. Tanga ingeri eshatu (3) mu buvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda.
AL
(amanota 3)
G
KI
IGICE CYA KANE : IHANGAMWANDIKO (amanota 15)
RC
13. Hanga umwandiko utari munsi y’imirongo makumyabiri (20), ugaragaza
IP
uburyo uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango ari inkingi y’iterambere.
Ugaragaze nibura ingingo eshatu (3) zishyigikira ibitekerezo byawe.
(amanota 15)
..............................................................................................................................
..............................................................................................................................
..............................................................................................................................
..............................................................................................................................
..............................................................................................................................
..............................................................................................................................
..............................................................................................................................
..............................................................................................................................
..............................................................................................................................
Downloaded by Niragire Olivier on Fri, 30 May 2025 01:53:38 CAT
Mock for the 2024/2025 National Examinations (Questionnaire) Page 8 of 9

I /T
G AL
KI
………………………………………………..IHEREZO…………………………………………..
RC
IP
Downloaded by Niragire Olivier on Fri, 30 May 2025 01:53:38 CAT
Mock for the 2024/2025 National Examinations (Questionnaire) Page 9 of 9