Remnant Singers Rwanda
Evangelism department
ICYO BIBILIYA N'UMWUKA W'UBUHANUZI BIVUGA KU NGINGO YO KUGARUKA
KWA KRISTO.
Yesu ashimwe benedata namwe bashiki bacu.
Dushingiye kw'ibwiriza twahawe n'Uwiteka dusanga muri Ezekiyeri 33:7: “Nuko rero
mwana w'umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w'umuryango wa Isirayeli, nuko
wumve ijambo riva ku kanwa kanjye, ubanyihanangirize, ", tubagejejeho amwe mu
magambo y'Imana atwihanangiririza kudaha agaciro namba inyigisho zo gushyiraho
igihe cyo kugaruka kwa Yesu.
Mbere ya byose mureke twite kuri uyu muburo w'Uwiteka: "Ikinyoma giheruka cya
Satani kizaba icyo gutesha agaciro ibihamya bya Mwuka w'Imana . "Aho
guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge" (Imigani 29:18). Satani azakorana
ubuhanga bwinshi kandi akorere mu buryo butandukanye n'abantu batari bamwe
kugira ngo ahungabanye icyizere ubwoko bw'Imana bwasigaye bufitiye ibihamya
nyakuri . UB1 38.1. Niyo mpamvu tubasaba twinginga ngo ubwo dusoma; dusabe
Imana kuduha umutima wemera kwigishwa no kuyoborwa na Mwuka Muziranenge.
Nuko bamaze guterana baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda
kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?” Arabasubiza ati “ Si ibyanyu kumenya
iby'iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine . Ibyakozwe
n’Intumwa 1:6-7
Abatekereza ko bagomba kubwiriza iby'igihe nyacyo ntarengwa kugira ngo
bakangure abantu ntibakora ibyo gukiranuka. Amarangamutima y'abantu ashobora
gukangurwa ndetse n'ubwoba bukabataha, ariko ntibatera intambwe biturutse ku
ihame bashingiyeho. Habaho ugutwarwa; ariko iyo igihe gishize, nk'uko byagiye bigenda
kenshi, abari bateye intambwe bashingiye ku gihe bongera kugwa mu bukonje, mu
mwijima no mu cyaha, kandi bisa rwose n'ibidashoboka kongera gukangura imitima
yabo hatabayeho ikangura rikomeye. Ibihamya by'Itorero umugabane wa Kane p.297
Ntimushobora kuvuga niba azaza mu mwaka umwe, ibiri cyangwa itanu, kandi na none
ntimunashobora kwigizayo kuza kwe ngo muhamye ko hasigaye imyaka icumi
1
cyangwa makumayabiri mbere y’icyo gihe. –Urwibutso n’Integuza (RH) 22 Werurwe,
1892.
Nta muntu n’umwe Imana iha ubutumwa buvuga ko hakagombye guhita imyaka
itanu, cyangwa icumi, cyangwa makumyabiri mbere y’uko amateka y’iyi si agera ku
iherezo ryayo. Ntīzīgera na rimwe igira ikiremwamuntu na kimwe iha urwitwazo rwo
gukērēreza umwiteguro wo kugaruka kwe. Nta n’umwe iha umurimo wo kuvuga nka
wa mugaragu mubi ngo “Databuja atinze kuza” kuko iyo nyifato itera umuntu kutagira
amakenga no kwirengagiza umwanya n’amahirwe twahawe ngo twitegure uwo munsi
ukomeye. – Urwibutso n’integuza (RH) 27 Ugushyingo 1900
Ntiduhirimbanira gushyiraho igihe ntarengwa gisigaye kugira ngo Yesu agaruke afite
imbaraga n’ubwiza. Bamwe bāgiye bashyiraho igihe, maze cyarenga, intekerezo zabo zo
kwiyemera zikabatera kwanga kubeshyuzwa, ahubwo bagashēgera gushyiraho andi
matariki, na yo yarenga bagashyiraho andi. Ariko uko gutsindwa kwabo kwisubiragamo
kwabagaragaje neza ko ari abahanuzi b’ibinyoma. –FE 355 (1895).
Aho kugira ngo tubeho twiteze igihe kidasanzwe cyo gukanguka, tugomba gukorana
ubushishozi tukanoza uburyo buriho ubu, tugakora ikigomba gukorwa kugira ngo
abantu bakizwe. Aho kugira ngo tumare imbaraga z’intekerezo zacu tugerageza
gufindura ibyerekeye ibihe Uwiteka yarekeye mu bushobozi bwe ntabihishurire
abantu, tugomba kwiyegurira kuyoborwa na Mwuka Wera, tugakora inshingano
dufite ubu, tugatanga umutsima w’ubugingo utavanzemo ibitekerezo by’abantu
maze tukawuha abantu barimbuka batazi ukuri...). UBUTUMWA BWATORANYIJWE
VOL 2,P 18.
Benshi biyita Abadiventisiti babaye abashyiraho igihe ntakuka. Uko ibihe byagiye
biha ibindi bagiye bashyiraho igihe Kristo yari kugarukira, ariko ingaruka yagiye
iba iyo gutsindwa inshuro nyinshi. Kumenya igihe nyakuri Umwami wacu
azagarukiraho birenze ibyo abantu bapfa bashobora kumenya. Ndetse n'
abamarayika bakorera abazaragwa agakiza ntibazi umunsi cyangwa isaha. Bibiliya
iravuga iti: "Ariko uwo munsi n' icyo gihe ntawe ubizi, naho baba abamarayika bo
mu ijuru, keretse Data wenyine"(Matayo 24:36). Bitewe nuko ibihe byagiye
bishyirwaho kenshi byarangiye, ab' isi bari mu buhenebere bwo kutizera kurenza
uko byari mbere ku bijyanye no kugaruka kwa Kristo kwegereje. Barebana ishozi
gutsindwa kw' abashyizeho igihe; kandi bitewe nuko abantu bagiye bashukwa
2
batyo, ab' isi batera umugongo ukuri guhanywa n' Ijambo ry' Imana ko iherezo rya
byose riri bugufi. 4T 296.1
Abagerageza bakigisha iby' igihe nyacyo [Kristo azaziraho], mu gukora ibyo baba
bashimisha umwanzi w' imitima; kuko baba bateza imbere ukutizera aho guteza
imbere Ubukristo. Bavuga Ibyanditswe kandi ku bwo gutanga ubusobanuro
bupfuye, berekana uruhererekane rw' ingingo zisa n' izihamya ibyo bavuga.
Nyamara, gutsindwa kwabo kwerekana ko ari abahanuzi b' ibinyoma, kandi ko
badasobanura uko bikwiye imvugo yahumetswe n' Imana. Ijambo ry' Imana ni
ukuri n' impamo, ariko abantu bagoretse ubusobanuro bwaryo. Aya mafuti
yatumye ukuri Imana yatanze kugenewe iyi minsi ya nyuma gusuzugurwa.
Abadiventiste bakwenwa n' abagabura bo mu yandi matorero yose, ariko abagaragu b'
Imana ntibakwiriye guceceka. Ibimenyetso byavuzwe mu buhanuzi birihuta
gusohora ahadukikije. Ibi byari bikwiriye gukangurira umuyoboke nyakuri wese wa
Kristo kugira umwete mu byo akora. 4T 296.2
Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk'uko bamwe batekereza yuko iritinza.
Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose
bihana. 2 Petero 3:9
Byegeranijwe:
Evangelism Department
Remnant Singers Rwanda
16.07.2025