ISEZERANO RY’ URWANGO ( ITANGIRIRO 3:15)
Uko ibihe byegereza umunsi w’ imperuka imbaraga y’icyaha iri kugenda yiyongera mu nzego zose
z’abantu (mu bana ,urubyiruko n’abakuze,kandi satani akomeje kubohera abantu muri uwo mwijima kuko
bigaragara ko abantu ntacyo bitayeho bakomeza kubigotomera nk’amazi kandi ingaruka ya byo ari urupfu (Abaroma
6:23). Isi yuzuye ubusambanyi bw’ indengakamere aho abantu bari gusambanya inyamaswa,umubyeyi
agasambanya umwana yibyariye,ubutinganyi,imvururu mu miryango, kudahuza kw’ abashakanye no
gutandukana,ubujura bw’idengakamere,ubwicanyi, ubwibone no kwifuza icyubahiro mu bantu bose ...Ibi byose
abigaragaza imbaraga y’ icyaha iri mu muntu n’uburyo umuntu atekwa n’imbaraga ya satani.
Hari urwango rukenewe hagati y’umuntu n’imbaraga imutera gukora icyaha ndetse uru rwango
rurakenewe hagati y’umuntu n’ ubutware bwa satani kugirango mu muntu haboneke gukiranuka. Uru rwango ni
kristo Yesu (.itangiriro 3:15). Yesu niwe ufite ubushobozi bwo gucomokora umuntu kuri satani maze
akamwunga n’Imana (yohana 12;32 ), muri Yesu hari imbaraga itera umuntu kwanga icyaha no
kukirwanya,niwe ufite imbaraga zo gukiza umuntu ubutware bwa satani,umuntu akabaho yizera kandi
yumvira Imana,ibyishimo n’amahoro byo mu ijuru bigataha umutima we,guca bugufi no kwihangana
bigasimbuzara inarijye,urukundo rugasimbura urwango n’ubwoba.
ICYAHA CY’ ADAMU N’ ISANO GIFITANYE N’ABAMUKOMOKAHO
Mbere, umuntu akiremwa, yari yahawe imico myiza ,n’umutima uhuguka. Ntanenge yari afite.kandi yashyiraga
hamwe n’Imana.ibyo yatekerezaga byari imbonera, kandi ibyo yari agamije byareraga.Ariko kotumvira niko
kwatumye imbaraga ze zishira,maze kwikunda gusimbura urukundo yakundaga Imana.
Ubwo umuntu yicaga amategeko y’Imana kamere ye yahindutse iyo gukora icyaha maze yunga ubumwe na
satani .ubwo rero mu buryo busanzwe nta rwango rwari rukiri hagati y’umunyabyaha n’inkomoko y’icyaha.Bombi
babaye babi binyuze mubuhakanyi,umuhakanyi nta narimwe aruhuka keretse amaze kubona abafatanye nawe
gukurikiza icyitegerezo cye.Ku bw’iyo mpamvu abamalayika bacumuye hamwe n’ abantu bagomye bishyize
hamwe (Yohana 8:44,45). Ngiyo inkomoko y’ikibi mu muntu,kwica amategekoy’Imana(itangiriro:3:1-7).abantu
twese uko dukomoka kuri Adamu tuvukana kamere y’ ubunyacyaha.
“Uko bimeze bityo, nkuko ibyaha byazanywe mu isi n’ umuntu umwe,uruphu rukazanwa n’ibyaha,niko urupfu
rugera ku bantu bose bakoze ibyaha (abaroma:5:12)”.“Dore naremanywe gukiranirwa mubyaha nimo mama
yabyariye.ushaka ukuri ko mu mitima,mu mutima hataboneka uzahameshya”(zaburi:51:7,9).“Imana yarebye
abantu iri mu ijuru kugirango imenye y’uko hari abanyabwenge bashaka Imana.bose basubiye inyuma,bose
bandurije hamwe, nta wukora ibyiza n’umwe”.(zaburi:53:3,4) “Abanyabyaha batandukanywa n’Imana uhereye
kukuvuka kwabo,Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya. Ubusabwe bwabo buhwanye n’inzoka,bameze
nk’ Impoma y’ igipfamatwi yiziba amatwi, itumva ijwi ry’ abagombozi,naho bagomboresha ubwenge bwishi cyane”
(zaburi:58:4,5,6)
“Uhereye mu bworo bw’ ikirenge ukageza ku mu mutwe ntahazima,ahubwo ni inguma n’imibyimba n’ibisebe
binuka,bitigeze gukandwa cg guphukwa, nta nubwo byabobejwe n’amavuta”.(Yesaya:1:6)“Nk’uko isoko ivubura
amazi yayo niko nawo uvubura gukiranirwa kwawo,indwara n’inguma bihora imbere yanjye” yeremiya 6:7“Nta
wukiranuka n'umwe, » Nta wumenya, nta wushaka Imana:12Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari: Nta wukora
ibyiza n'umwe."13 "Umuhogo wabo ni imva irangaye,Bariganishije indimi zabo."
"Ubusagwe bw'incira buri mu minwa yabo."14"Akanwa kabo kuzuye ibitutsi n'amagambo abishye." 15 "Ibirenge
byabo byihutira kuvusha amaraso, "Kurimbuka n'umubabaro biri mu nzira zabo, 17 Inzira y'amahoro
ntibarakayimenya." ""Kubaha Imana ntikuri imbere yabo." Abaroma 3:10-18
Nguko umuntu agaragara imbere y’Imana,twese tuvukana kamere y’ icyaha kandi iyo kitaraneshwa tuba
tukiri mu butware bwa satani kuko kamere tuvukana itumvira Imana “Erega burya abari mu butware bwa kamere
ntibashobora kunezeza Imana”(Abaroma:8:8). Uyu muntu akora imirimo y’umwijima kuko umuyobozi we ari
satani,kandi abanyabyaha bose n ‘abatizera bose,bameze nk’abapfu n’impumyi imbere y’Imana,bakurikiza umwami
utegeka ikirere niwe mwuka ukorera mu batumvira Imana(abefeso 2:2) satani, imana y’ikigihe ahuma amaso
y’imitima n’ubwenge bwabo kugirango umucyo w’ubutumwa bwiza utabatambikira(abaroma 4:4)
IMPANO Y’IMANA
Nubwo icyaha cyatandukanyije umuntu n’Imana. Urukundo rw’Imana ruyitera kudusanga (itangiriro 3:9,kuva
25:8) nubwo twe tuyihunga, kandi Imana yacu yateguye impano idasanzwe yo kutubatura ubutware bwa satani
n’ubw’ icyaha.Iyi mpano ni Kristo –mesiya umutware,ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi (yohana
1:29), urwego rwo kuzamukwaho (yohana1:51) Imanweli-Imana irikumwe natwe (matayo 1:23),umucyo w’isi
(yohana 8:12),umutsima w’ubugingo,(yohana 6:33),Ndiho (yohana 8:58) ibuye rikomeza imfuruka (ibyakozwe
n’intumwa 4:11) ,Uwiteka (abafilipi 2:11). Iyi mpano Imana yayiteguye isi itararemwa (abefeso 1:4,5,ibyahishuwe
13:8).Iyiha umuntu amaze gucumura (itangiriro 3:15),iyisohoza ku musara w’i karuvali; i nyabihanga. Iyi mpano iba
iyacu mu gihe twizeye ubutumwa bwiza yatuzaniye bwo kudukiza ububata bw’icyaha n’ubutware bw’umwijima.
“
uwizera uwo Mwana, aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo
umujinya w'Imana uguma kuri we.”yohana 3:36
‘Kuko icyo Data ashaka ari iki, ari ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera, ahabwe
ubugingo buhoraho: nanjye nzamuzure ku munsi w'imperuka.("yohana 6:40)
IGITANGAZA CYO MU MUTIMA
Iyo umuntu akoresheje umudendezo we (imbaraga yo kwitegeka-ubushake),agacisha bugufi umutima, Mwuka
w’Imana ahora akomanga akugururirwa,habaho ibitangaza bikurikira: 13UwoMwuka w'ukuri naza, aza-bayobora mu
kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda ku-baho.
yohana 16:13. Mwuka w’Imana ayobora umunyabyaha ku kuri kose .“Gukiranuka kwawe ni ugukiranuka kw'iteka
ryose: Amategeko yawe ni ukuri” zaburi 119:142.umuntu asobanukirwa ko ari umunyabyaha abigaragarijwe
N’amategeko y’Imana kuko ariyo amenyekanisha icyaha. Abaroma 3:20, kandi mwuka w’Imana amwemeza
iby’icyaha,gukiranuka,n’iby’amateka. yohana 16:8 .
Gukiranuka kw’Imana iyo guhishuriwe umunyabyaha binyuze mu mibereho ya kristo itarangwa n’icyaha,urupfu
rwe no kuzuka, bituma akunda kristo Yesu kuberako aba yamaze gusobanukirwa ko ariwe mpongano y’ibyaha bye
byagaragajwe n’amategeko. Amategeko angaragariza ibyaha byanjye ko kandi ingaruka yabyo ari urupfu;
ubutumwa bwiza bwa kristo bukantabara kubwo kumwizera.Niyo mpamvu kristo ampesha kwizinukwa,kwihana no
kwatura ibyaha byanjye maze akambabarira. Uku niko gutsindishirizwa n’Imana.
Imana ishyira ikimenyetso ku muntu imaze gutsindishiriza ari cyo mwuka Wera.( Abefeso 1:13) Niwe umufasha
kurwana urugamba ku ntambwe ya kabiri yo kwez(wa.Arwana anesha kuko uwabyawe n’Imana wese anesha ibyisi
(1 yohana 5:4) . Ni icyaremwe gishya .abaroma 6:1-3.Ni umwana w’Imana.( Abaroma 8:16 ,yohana 1:12) si imbata
y’Ibyaha,yanga icyaha kandi agahora aharanira kugitsinda abaroma 6:7,
Igitangaza gikorwa na mwuka w’Imana mu mutima w’umuntu kirema urwango hagati y’umunyabyaha
n’icyaha hamwe n’ ubutware bw’umwijima. Umuntu yanga icyaha n’igisa nacyo urunuka kabone n’ubwo aba
agifite kamere yagikora,niyo mpamvu Imana imurebera muri kristo we utaregeze ukora icyaha ikamubona
nk’umukiranutsi,kuko aba atakiriho kubwe ahubwo Kristo niwe uba uriho muri we (abagalatiya 2:22).Niyo mpamvu
niyo akiguyemo kristo aba ari umurengeziwe yongera akabaduka( 1yohana 2:1,2),nubwo intego y’Imana ari uko
atakongera gukora icyaha( Yohana 8:11, 5:14). Ariko yagikora mu gihe akuye amaso kuri kristo maze
akirebaho ,niyo mpamvu dusabwa gutumbira Kristo we banze ryo kwizera kandi akaba ari nawe ugusohoza rwose.
(abaheburayo 12:2). Vamu bwoba bw’intambara Kristo yaranesheje. Amen