0% found this document useful (0 votes)
21 views5 pages

p5 Ikizamini k' Ikinyarwanda Igihembwe Cya Kabiri

This document outlines a Kinyarwanda exam for fifth-grade students in Rwanda, scheduled for March 25, 2025. It consists of four sections focusing on understanding a text, grammar, general language knowledge, and writing, with specific instructions on exam conduct. The text discusses the risks associated with early sexual activity, emphasizing emotional consequences and the importance of education on the subject.

Uploaded by

Jeff Alba
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
0% found this document useful (0 votes)
21 views5 pages

p5 Ikizamini k' Ikinyarwanda Igihembwe Cya Kabiri

This document outlines a Kinyarwanda exam for fifth-grade students in Rwanda, scheduled for March 25, 2025. It consists of four sections focusing on understanding a text, grammar, general language knowledge, and writing, with specific instructions on exam conduct. The text discusses the risks associated with early sexual activity, emphasizing emotional consequences and the importance of education on the subject.

Uploaded by

Jeff Alba
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
You are on page 1/ 5

REPUBULIKA Y’U RWANDA

ISOMO: IKINYARWANDA
UMWAKA WA GATANU W’AMASHURI
ABANZA
ITARIKI: 25 WERURWE 2025
IGIHE:13h30-15h30
AMASAHA: 2
AMANOTA:……………/50

INTARA Y’IBURENGERAZUBA
AKARERE KA NGORORERO

AMAZINA Y’UMUNYESHURI: ………………………………………………….

IKIZAMINI K’IKINYARWANDA GISOZA IGIHEMBWE CYA KABIRI 2024-20245

AMABWIRIZA:
1. Ikizamini kigizwe n’ibice bine:
- Igice cya mbere: Kumva no gusesengura umwandiko (amanota 15)
- Igice cya kabiri: Ikibonezamvugo (amanota 10)
- Igice cya gatatu: Ubumenyi rusange bw’ururimi (amanota 15)
- Igice cya kane : Ihangamwandiko (amanota 10)

2. Ntufungure ikizamini utabiherewe uburenganzira.


3. Ibisubizo bigomba kuba bifututse kandi byuzuye.
4. Gusiribanga no guhindagura ibisubizo bifatwa nko gukopera.
5. Ukurikize amabwiriza ari ku bibazo.
6. Koresha gusa ikaramu y’ubururu cyangwa iy’umukara.

Page 1 of 5
UMWANDIKO : KWIRINDA ABADUSHORA MU MIBONANO MPUZABITSINA
Iyo uganiriye n’ urubyiruko ku bijyanye n’ingaruka ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina
, abenshi basubiza ko ingaruka ari ukwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no
guterwa inda ku bakobwa .
Nyamara abenshi ntibamenye ingaruka zijyanye n’ ibyiyumvo, nko kumva wisuzuguye
,cyangwa kumva wanze ubuzima nk’uko bikunze kugendekera abenshi mu mu bakoze
imibonanao mpuzabitsina batiteguye cyangwa igihe kitaragera.
Hari rwose n’abahindura imyitwarire, bagatangira gusuzugura ababyeyi n’abarezi ba bo.
Bagahinduka inzererezi, kwiga bikabananaira. Bagatangira kurangwa n’imyambarire idahwitse,
no kurara aho babonye.
Nyamara urubyiruko rumenye izo ngaruka,rwafata ingamba zo kwirinda imibonano
mpuzabitsina igihe kitaragera. Burya n’iyo hatabayeho guterwa inda cyangwa kwandura indwara
zandurira mu myanya ndangabitsina, bisigira ibikomere biremereye ubikoze, ugasanga ubuzima
buramunaniye, agata ishuri cyangwa agashaka imburagihe.
Gutwara inda bituma ubuzima buhinduka. Kwandura indwara mu mibonanao mpuzabitsina byo
bituma imibereho iba mibi, ndetse n’ubuzima bukaba bwahatakarira.
Gukoresha agakingirizo n’ ubwo birinda ibyo byombi, ntibirinda ingaruka zo mu rwego
rw’ibyiyumvo. Izo ngaruka zirimo izo kumva ufite ikimwaro mu bandi, kwiyanga, ndetse no
kuraruka. Hari n’indwara zishobora kwandurira ku ruhu, aho agakingirizo katagera, nka
candidoze.
Gukora imibonanao mpuzabitsina ntibigarukira ku bitsina gusa no ku mubiri. Ahubwo byinjira
mu byiyumvo, mu bwonko, mu bitekerezo, ndetse no mu myitwarire. Mbese umubiri n’ ubuzima
bwose bugerwaho n’ icyo gikorwa. Ni yo mpamvu n’ ingaruka zitagarukira ku mubiri gusa,
ahubwo zigera no mu mitekerereze no mu byemezo tugenda dufata nyuma yaho.
Ni yo mpamvu ari ngombwa ko tuganira ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, abantu
bakamenya ingaruka zayo ku muntu uyishoyemo igihe kitaragera.
Abenshi muri mwe ntibarumva ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Ababyeyi banyu wenda
ntibarabibabwira. Ibitangazamakuru na za filimi akenshi usanga bibigaragaza nk’aho ari ibintu
byiza, bitagira ingaruka.
Nyamara ntihagire ubashuka. Ibyo mwigishwa n’umwarimu mu ishuri cyangwa ababyeyi banyu
cyangwa abandi babarera ni byo kuri. Kwigisha abana ko bagomba kwirinda bakoresheje
agakingirizo cyangwa bagakoresha imiti ibuza gusama na byo ni amaburakindi. Impamvu ni uko
ibyo ngibyo bitabarinda kwangirika mu byiyumvo, mu mitekerereze no mu myitwarire.
Guhora yicuza icyo yabikoreye, kumva afite ikimwaro, guhindura imyitwarire, kurarukira iyo
mibonano ntiyongere kwitangira, ni zimwe mu ngaruka zitari izo ku mubiri zigaragara mu bana
bato bishoye mu mibonano mpuzabitsina.

Page 2 of 5
Ikintu cya mbere ugomba gukora rero waba umukobwa cyangwa umuhungu ni ukwanga. Iyo
uvuze ‘’Oya’’, ugomba no kubyerekana, wiyaka ushaka kugushuka, ukamubwira ko utabishaka.
Ikigaragara ni uko abenshi babivuga, badashikamye. Ntabwo ukwiye gushidikanya rero iyo
wanga. Abashobora kugushora mu mibonano mpuzabitsina harimo abantu bakuze bagushukisha
impano n’amafaramga. Barimo inshuti zawe zishobora kugushuka baba abo muhuje igitsina
bakwigisha nabi cyangwa abo mudahuje igitsina bagushukisha urukundo rutariho. Ikindi ni
ukureba filime zigaragaramo imibonano mpuzabitsina, uba witera ibishuko bitari ngombwa.
Bana rero ntimukajenjeke kuri iyo ngingo kandi ntimuzihemukire na gato.

IGICE CYA MBERE : KUMVA UMWANDIKO /15

1. Wowe wumva ingaruka ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina ari izihe? /1


……………………………………………………………………………
…………………………………………………………………………
2. Ni abahe bantu bashobora gushuka umukobwa cyangwa umuhungu mu gukora
imibonano mpuzabitsina? /1
………………………………………………………………………………..
3. Kureba filime bishobora gutuma dukora imibonano mpuzabistina igihe kitaragera.
Urumva wakora iki kugira ngo utagwa muri uwo mutego? /1
………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………
4. Ababyeyi bawe bari bakubwira ibijyanye n’ubuzima bwawe bw’imyororokere n’uko
ugomba kubwitwaramo? /1
………………………………………………………………………………………
5. Ingaruka zijyanye n’ibyiyumvo, imitekerereze n’imyitwarire ku muntu wakoze
imibonano mpuzabitsina igihe kitaragera zigaragazwa n’iki? /1
…………………………………………………………………………………..
6. Huza amagambo n’ ibisobanuro byayo /5
1. Kuraruka a. Kubura uko ugira
2. Amaburakindi b. Gushidukira ibyiza ubona abandi bikaba
byagushora mu ngeso mbi.
3 Gushikama c. Gushaka utarageza igihe cy’ ubukwe
4 Ntimuzajenjeke d. Kutava kwizima
5 Gushaka imburagihe e. Ntimuzabigire imikino

Page 3 of 5
7 . Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo: ( imibonano mpuzabitsina , ubuzima,
ikimwaro, agakingirizo, imyambarire ) /5
a. Urubyiruko rugomba kwirinda …………………………………….idahwitse.
b. Iyo kwifata bibananiye mugomba gukoresha……………………………………
c. Yafatiwe mu busambanyi ahita akorwa n’…………………………………….
d. Bana muge mwirinda kwishora mu …………………………………………..
e. Kurya indyo yuzuye bituma tugira ………………………………bwiza.

IGICE CYA KABIRI : IKIBONEZAMVUGO /10


8. Andika interuro 1 kuri buri bwoko /3
a. Ntera : ………………………………………………………………
b. Igisantera : ………………………………………………………
c. Izina ntera: ……………………………………………………………………
9. Shaka uturemajambo n’ amategeko y’ igenamajwi yakoreshejwe. /3
Ijambo Intego Amategeko
umunyu
amenyo
ibyifuzo

10. Erekana ikinyazina nyereka mu nteruro zikurikira /2


a. Mpereza ayo mateke nyashyire mu nkono burije.
b. Urya mwana yaranyibye .
11. Hindura indango z’izi nshinga /2
a. Sinkunda ababyeyi batita ku bana ba bo.
………………………………………………………………………
b. Abana b’iwacu turakundana
…………………………………………………………………….
IGICE CYA GATATU : UBUMENYI RUSANGE BW’ URURIMI /15
12. Koresha imvugo yabugenewe ku magambo ari mu dukubo /8
a. (Umwana wa mushiki wange) akunda( amata akamwe ako kanya ).
…………………………………………………………………….
b. Umwami (yatanze itegeko) (yicaye ku ntebe ye).
…………………………………………………………………….
c. Twahuye avuye (kugura ingobyi)
…………………………………………………………………..

Page 4 of 5
d. (Abavuza ingoma ) bakundwa n’abantu benshi.
………………………………………………………………….
e. Nafashe amajwi impongo irimo( kuvuga).
…………………………………………………………………
f. Uriya musore yanyoye ku( mata y’abashumba).
……………………………………………………………………
13. Uzuza iyi migani /4
a. Uwiba ahetse…………………………………………….
b. ……………………………………………… ntuhatera ibuye.
c. Umwambari w’umwana ………………………………
d. Akabura ntikaboneke……………………………………..
14 . Sakwe Sakwe ! /3
a. Icwende ryange ribaye kure mba ngukoreyemo…………………………..
b. Intara za Nyirabangana zingana zose…………………………………………
c. Bihogo bya Birahinda ntitanga iratiza……………………………………….

IGICE CYA KANE : IHIMBAMWANDIKO /10


15. Hina uyu mwandiko Kwirinda abadushora mu mibonano mpuzabitsina mu mirongo
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
AMAHIRWE MASA!!!!!

Page 5 of 5

You might also like