0% found this document useful (0 votes)
2K views190 pages

Gukomeza Abigishwa mu Murimo wa Gikristo

Uploaded by

MUNEZA Liliane
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
0% found this document useful (0 votes)
2K views190 pages

Gukomeza Abigishwa mu Murimo wa Gikristo

Uploaded by

MUNEZA Liliane
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd

ISHURI RYA MBERE

INYIGISHO ZO GUKOMEZA ABIGISHWA

IGICE CYA MBERE

INTUMWA YOSHUA NDAGIJIMANA MASASU


ISUZUMA RYAKOZWE
• Mu mwaka 1985, Intumwa Ndagijimana Yoshua Masasu
yakoze ubushakashatsi butanga aya makuru akurikira ayo
makuru akaba akigaragara kugeza ubu mu Itorero rya Yesu
Kristu:
1) Kubura ubuzima bwiyeguriye Imana mu bitwa
abakristu. Ibyo bigaragara kuko abo bakrisitu bahabwa
ubumenyi bwinshi batitaye mu kwaguka ku mwuka
batanga ubuzima. Umubare w’abakijijwe wiyongeraga
ariko ntibabone amahugurwa anoze yabafasha guhinduka
abigishwa.
2) Kubura cyangwa kutahozaho kw’ubuzima
bw’amasengesho ahoraho n’inyigisho zateguwe mu
Ijambo ry’Imana. ibyo bikaba bisimburwa n’ibindi
bikorwa byitwa iby’ingenzi.
3) Kubura gusangira amakuru, impano, ihuriro ryo
gufasha no guhuza. Ibyo byagize ingaruka mu gutakaza
imbaraga mu Itorero nk’umubiri wa Kristu bigatuma
Itorero ntirigire icyo rimariye kominote aho
rishinzwe kubera ko imbaraga zabarigize zitatanye kandi
kenshi imirimo ikisubirana mu gihe yagombaga gushyirwa
hamwe ngo ibone kugira imbaraga nyinshi n’umusaruro.
IYEREKWA RYA B.C.C.
• “Gutegura/kurema Inteko y’abigishwa
batanga ubuzima, biyeguriye rwose
Umwami Yesu Kristu, basanwe bavuye
ahantu hatandukanye, ariko bakaba
bahujwe n’umwuka w’umuryango
kugira ngo bamamaze Yesu Kristu
nk’Umwami w’Isi muri iki kinyejana.”
IYEREKWA RYA B.C.C.
GUTEGURA CG KUREMA:
1) INGABO ZITABARIKA /INTEKO /UBWOKO BUSHYA BW’ABIGISHWA BA
KRISTU

2) BATANGA UBUZIMA /BABEREYEYO KUBESHAHO

3) BIYEGURIYE IMANA RWOSE RWOSE / BAPFUYE KU BWABO

4) BAFITE AMATEKA ATANDUKANYE/BAVA AHATANDUKANYE

5) BAHUJWE N’UMWUKA W’UMURYANGO

6) BASANWE BAGATEGURWA BAKOHEREZWA

7) BIYEMEJE KWIMIKA YESU NK’UMWAMI WA BURI BUGINGO ,BURI


MURYANGO ,NA BURI SHYANGA
INTEGO YA B.C.C
1) Gushyiraho urunana rw’amasengesho no
kwinginga bidahagarara amasaha 24/ iminsi 7
kugira ngo Imiryango, Itorero n’Amahanga afashwe,
no gufasha Umuntu wese cyangwa Umuryango wose
mu kubohoka;

2) Gukusanya, Kwiga no Gutangaza/Gutanga


amakuru ya gikrisitu afasha imikorere
y’ivugabutumwa gukorwa neza kugira ngo ntihabe
imyumvire mibi no kugongana mu Itorero ry’Umwami;
3) Gushyiraho urwego rutanga amahugurwa
akomeza kandi anoze y’abigishwa, hakurikijwe
igishushanyombonera cy’umwigishwa(inzego zo
gukura mu mwuka kuva igihe umwigishwa yihannye
kugeza igihe yinjira mu murimo w’Imana), kugira ngo
bazabe abakozi bashyitse;
4) Gutanga inama, gukurikira cyangwa kuyobora
Umurimo wose w’ivugabutumwa(Umurimo
w’umwihariko, Itorero, Igikorwa cy’ivugabutumwa)
wabisabye cyangwa waba umunyamuryango wa
BCC(Ubufasha);
5) Gukora nk’urwego ruhuza abantu
bafite umutungo n’abafite iyerekwa
ry’Imana no gufasha ku mwihariko abana
b’Imana na kominote muri rusange
kubungabunga ubumwe, ubwiyunge
n’ubuzima bwiza bwabo.
INGAMBA
• Kugira ngo iyi ntego ishyirwe mu bikorwa,
B.C.C ifite amashamo atanu akurikira:
1) Ishami ry’Amasengesho;
2) Ishami rya C.E.D.I.C;
3) Ishami ry’Amahugurwa n’Inyigisho;
4) Ishami ry’Ubufasha (Inama no
Gukurikira);
5) Ishami rya Guhuza.
Igishushanyombon
era cy’umwigishwa
ISOMO RYA 1
KUMENYA
AGAKIZA
-----------------------
Intego: Muri iri somo ugiye guhishurirwa
icyabaye mu bugingo bwawe igihe wavugaga
isengesho ryo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami
n’Umukiza.
KUMENYA AGAKIZA
I. KRISTO YINJIYE MU BUGINGO BWAWE
Ibyahishuwe 3: 20.
Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva
ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’

Muri uyu murongo usomye, Kristo aragusezeranye iki?


Ugomba gukora iki?
Waba warakinguye urugi rw’umutima wawe?
Ubu Kristo arihe mu bugingo bwawe?

 Muri iyi ngingo ya mbere, ni iki wasobanukiwe? Bivuge mu


magambo make.”
KUMENYA AGAKIZA
II. IBYAHA BYAWE WARABIBABARIWE

2.1. Abakolosayi 1:13-14


Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo
akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda. Ni we
waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha
byacu.

 Utekereza iki ku ijambo “gucungurwa”?


Utekereza iki ku ijambo “kubabarirwa ibyaha”?
Ukurikije iyi mirongo wasomye, ni muri nde dufitemo
gucungurwa no kubabarirwa ibyaha?
KUMENYA AGAKIZA
2.2. Abakolosayi 2:13
Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no
kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze
kutubabarira ibicumuro byacu byose,

Ni ibicumuro bingahe cg Ibyaha byawe byababariwe bingana iki?”


2.3. Yohana 8:11
Ati “Nta we Databuja.” Yesu aramubwira ati “Nanjye singuciraho
iteka, genda ntukongere gukora icyaha.”

Yesu aragutegeka iki muri uyu murongo?”

 Muri iyi ngingo ya kabiri, ni iki wasobanukiwe? Bivuge mu


magambo make.”
KUMENYA AGAKIZA
III. UFITE UBUGINGO BUHORAHO
3.1 1 Yohana 5:20

Kandi tuzi yuko Umwana w’Imana yaje akaduha


ubwenge, ngo tumenye Iy’ukuri kandi turi mu
Y’ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo.
Iyo ni yo Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho.

Ukurikije uyu murongo Yesu Kristo ni nde?”


KUMENYA AGAKIZA
3.2. 1 Yohana 5:11-13
Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo
buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo.
Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite
Umwana w’Imana nta bugingo afite. Ibyo ndabibandikiye
mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo
mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.

 Ubugingo buhoraho bubonerwa he?


 Na none, ukurikije iyi mirongo umuntu yakira ate ubugingo
buhoraho?
 Ese ufite ubugingo buhoraho?
 Ubizi ute ko ubufite?
KUMENYA AGAKIZA
3.3. Yohana 6:40
Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza
Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure
ku munsi w’imperuka.”
Yohana 11:25
Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba
yarapfuye azabaho,

 “Ukurikije iyi mirongo, Kristo azakora iki ku munsi w’imperuka


uramutse warapfuye?”

 “Muri iyi ngingo ya gatatu, ni iki wasobanukiwe? Bivuge mu


magambo make.”
KUMENYA AGAKIZA
IV. WABAYE UMWANA W’IMANA
Yohana 1:12-13.
Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi
bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa
n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo
babyawe n’Imana.
 Ni gute uhinduka umwana w’Imana?
 Ese uri umwana w’Imana?
 Ubizi ute?
 Ese umuntu wese ni umwana w’Imana?
 Ni iyihe sano iri hagati yawe n’abandi bana b’Imana?

 Muri iyi ngingo ya kane, ni iki wasobanukiwe ? Bivuge mu


magambo make.”
KUMENYA AGAKIZA
V. WATANGIYE UBUGINGO BUSHYA KANDI BUSHIMISHIJE KUVA
IGIHE YESU YINJIRIYE MURI WOWE
5.1. Yohana 10:10
Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura,
ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo
zibone bwinshi.
 Ukurikije uyu murongo, Yesu yazanywe ni iki?”
5.2. 2 Abakorinto 5:17
Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera
biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

 Umuntu ahinduka iki iyo ari muri Kristo?


 Ni iki gihinduka mu bugingo bwe?
 Muri iyi ngingo ya gatanu, ni iki wasobanukiwe? Bivuge mu
magambo make.
KUMENYA AGAKIZA
VI. WABOHOWE KU MBARAGA ZA SATANI KANDI URI MU
MUTEKANO MURI KRISTO

6.1. Abakolosayi 1:12-14


mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo
mu mucyo. Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima,
akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda. Ni we
waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.
1 Yohana 4:4.
Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri
muri mwe aruta uri mu b’isi.
 Ni izihe mbaraga twabohowe muri Kristo?
 Ni muri nde dufite ubutsinzi ?
 Kubera iyihe mpamvu?
KUMENYA AGAKIZA
6.2. Abakolosayi 3:3
kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na
Kristo mu Mana.
Abaroma 8:38-39
kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa
abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba,
cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo,
cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose,
bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu
Umwami wacu.
Yohana 10:27-29.
Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.
Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose,
kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. Data wazimpaye aruta
bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data.
KUMENYA AGAKIZA
Ese ubugingo bwawe burihe muri iki gihe?
Ni iki cyagutandukanya na Yesu Kristo?
Ni iki cyashobora kutuvuvunura mu kuboko
kw’Imana, Se w’Umwami wacu Yesu Kristo?

 Muri iyi ngingo ya gatandatu, ni iki


wasobanukiwe ? Bivuge mugambo make.
KUMENYA AGAKIZA
UMWANZURO
Ibyakozwe n’Intumwa 4:12
Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi
zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”
Yohana 14:6.
Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta
wujya kwa Data ntamujyanye.

 Ni muri nde dushobora kubonera agakiza karimo iyi


migisha yose (kuba umwana w’Imana, kubabarirwa
ibyaha, ubugingo buhoraho, kurindwa n’umutekano,
ubugingo bugwiriye kandi bushimishije)?”
ISOMO RYA 2
IMBABAZI
(Igice cya mbere)”
--------------------------------------
Intego: Muri iri somo,ugiye kwiga
mu magambo arambuye ku mbabazi
z’ibyaha
IMBABAZI “Igice cya mbere”
1. ICYAHA NI IKI ?
1 Samweli 15:23-24
Kuko ubugome busa n’icyaha cy’uburozi, kandi n’udakurwa ku
ijambo asa n’uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo
ry’Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.” Sawuli abwira Samweli
ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry’Uwiteka n’amagambo yawe,
kuko natinye abantu nkabumvira.
Yesaya 53:6
Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane,
Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.
Yakobo 4:17.
Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha.

 Ukurikije iyi mirongo, ijambo icyaha risobanura iki?”


IMBABAZI “Igice cya mbere”
2. IMBABAZI ZIVA HE ?
2.1. Yohana 1:29
Bukeye bw’aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu
Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu
isi.
1 Petero 3:18.
Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe,
umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo
atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw’umubiri,
ariko ahinduwe muzima mu buryo bw’umwuka.

Ukurikije iyi mirongo wasomye, kuki Yesu yaje?”


IMBABAZI “Igice cya mbere”
2.2. Abaheburayo 9:22.
kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso,
kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha.
Imbabazi z’Imana ziboneka gute?

2.3. Abaheburayo 9:13-14


None ubwo amaraso y’ihene n’ay’amapfizi n’ivu ry’inka y’iriza, iyo
biminjiriwe ku bahumanye ko byeza umubiri ugahumanuka,
nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku
bw’Umwuka w’iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu
akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana
ihoraho?
1 Petero 1:18-19.
Ni ayahe maraso avugwa hano?”
IMBABAZI “Igice cya mbere”
2.4. Abakolosayi 2:13.
Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no
kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we
imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,
Ni ibyaha bingahe yatubabariye ubwo yadupfiraga ku
musaraba?”

2.5. Abaheburayo 10:17


“Ibyaha byabo n’ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi.”
Zaburi 103:12.
Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, Uko ni ko
yajyanye kure yacu ibicumuro byacu.
Imana ishyira ibyaha byacu hehe?”
IMBABAZI “Igice cya mbere”
3. ISANO N’UBUSABANE N’IMANA

Itandukaniro hagati y’ ISANO n’ UBUSABANE

Isano ni ukuba abantu babiri bahuje amaraso n’ababyeyi.


Abaheburayo 13:5b.
kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna
na hato.”
Ese isano hagati y’Imana n’umwana wayo ishobora gucika
(kuvaho)?”

Ubusabane ni Ubumwe bw’abantu babiri bahuje ukwizera

Ese ubusabane bw’Imana n’umuntu bushobora gucika (kuvaho)?


IMBABAZI “Igice cya mbere”

Amako y’abantu
1 Abakorinto 2:14-16/3:1-3
Ariko umuntu wa kamere (l'homme animal) ntiyemera iby’Umwuka
w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko
bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka. Ariko umuntu w’Umwuka
(L'homme spirituel) arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.
Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe?
Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo. Bene Data, sinabashije
kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe
nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo
(hommes charnels). Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya
bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none
ntimurabibashakuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari
n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk’abantu?
IMBABAZI “Igice cya mbere”

Ni abantu ki bavugwa muri iyi mirongo?”


Sobanura ubwoko bw’abo bantu bikurikije isano
n’ubusabane”
Igisubizo:
 Umuntu usanzwe
 Umuntu w’umwuka
 Umuntu wa kamere
Ni muntu ki ukwiriye kuba we?”
IMBABAZI “Igice cya mbere”
4. KWATURA NO KWIHANA
4.1. Ibisobanuro
1 Yohana 1:9
Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa
kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no
kutwezaho gukiranirwa kose.
Imigani 28:13.
Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza,Ariko
ubyatura akabireka azababarirwa.
Kwatura ni iki?
Kwihana ni iki?
IMBABAZI “Igice cya mbere”
4.2. Intambwe zo kubabarirwa

1. Kwemera ibyaha ubivuga mu izina (Zaburi 51:5-6).


2. Gusaba imbabazi.
3. Gufata icyemezo imbere y’Imana cyo kureka icyaha
(Kwihana).
4. Gusaba imbaraga z’umwuka wera ngo utongera kugwa
mu cyaha.
5. Gushimira Imana kubw’imbabazi z’Ibyaha byawe.
IMBABAZI “Igice cya mbere”

4.3. Kwisuzuma

Ni iki kiba ku busabane bwawe n’Imana igihe ucumuye?

Ese utakaza agakiza kawe iyo ucumuye?

Wakora iki kugirango usubizeho ubusabane bwawe


n’Imana?
Ni ryari ugomba kwatura ibyaha byawe ?
IMBABAZI “Igice cya mbere”
ICYITONDERWA
1 Yohana 3:8-9
Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere
Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni
ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani. Umuntu
wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo
iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko
yabyawe n’Imana.

 Umukristo ashobora kuba umunyabyaha?”


IMBABAZI “Igice cya mbere”

5. UMWANZURO

Muri ibi bibazo ni iki wasobanukiwe ?


Bivuge mu magambo make.”
ISOMO RYA 3
IMBABAZI
(Igice cya kabiri)”
-----------------------------------------
Intego: Muri iri somo, tugiye
kwiga mu magambo arambuye
ingaruka z’imbabazi z’Imana mu
mibanire yacu n’abandi
IMBABAZI “Igice cya kabiri”
1. Abaroma 12:18
Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane
amahoro n’abantu bose.
Abaheburayo 12:14.
Mugire umwete wo kubana n’abantu bose
amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe
atazareba Umwami Imana.

Bibiliya igusaba iki ukurikije iyi mirongo?


IMBABAZI “Igice cya kabiri”
2. Mariko 11:25-26.
Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu
wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo
mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. Ariko
nimutababarira abandi, So wo mu ijuru na we
ntazabababarira ibyaha byanyu.

Ukurikije iyi mirongo, Ijambo ry’Imana


rigusaba gukora iki iyo undi muntu yakugiriye
nabi?”
IMBABAZI “Igice cya kabiri”
[Link] 18:21-22.
Nuko Petero aramwegera aramubaza ati “Databuja,
mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe?
Ngeze karindwi?” Yesu aramusubiza ati “Sinkubwiye
yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo
irindwi karindwi.

Ugomba kubabarira inshuro zingahe ukurikije


Ijambo ry’Imana?”
IMBABAZI “Igice cya kabiri”
4. Matayo 5:23-24.

Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro,


ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa,
usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze
ugende wikiranure na mwene so, uhereko
ugaruke uture ituro ryawe.

Bibiliya igusaba iki igihe mwenedata mufite


icyo mupfa?
IMBABAZI “Igice cya kabiri”
5. Intambwe zo kwiyunga hagati y’abakristo
5.1. 1 Abakorinto 6:1-7
Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese
ahangara kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera? Ntimuzi yuko
abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab’isi
urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma
y’ibindi? Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe
iby’ubu bugingo? Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye
ku by’ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo
bahuriyeho n’Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza
isoni. Mbese koko nta munyabwenge n’umwe uba muri mwe, wabasha
gucira bene Se urubanza? Ahubwo mwene Data akaburana na mwene
Data wundi, kandi baburanira ku batizera? Nuko mumaze kubonekaho
icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma
mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo
guhuguzwa?
IMBABAZI “Igice cya kabiri”
Ukurikije iri jambo, ni iki ugomba
kwirinda mu gihe ushaka
ubwiyunge?”

Ni iki usabwa gukora?


IMBABAZI “Igice cya kabiri”

5.2. Matayo 18:15-17.


“Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe
icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye
mwene so. Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa
babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo
babiri cyangwa batatu.’ Kandi niyanga kumvira abo
uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo,
azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro”.

Ukurikije iri jambo, wabyifatamo ute?


IMBABAZI “Igice cya kabiri”
6. Imigani 17:9.
Uhishīra igicumuro aba ashaka urukundo, Ariko uhozaho
urutoto atandukanya incuti z’amagara.
 Bibiliya ikubuza gukora iki ukurikije uyu murongo?

7. Matayo 5:43-45
“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe,
wange umwanzi wawe.’ Ariko jyeweho ndababwira nti
‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo
muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye
kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa
abavubira imvura.
IMBABAZI “Igice cya kabiri”
Abaroma 12:19-21.
Bakundwa, ntimwihoranire ahubwo mureke Imana
ihoreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo
“Guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Uwiteka
avuga.” Ahubwo umwanzi wawe nasonza
umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko
nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku
mutwe. Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi
icyiza.

Ukurikije iyi mirongo, Ijambo ry’Imana rigusaba gukora


iki?
IMBABAZI “Igice cya kabiri”
8. UMWANZURO
Abakolosayi 3:13
mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko
umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami
wacu yabababariye, abe ari ko namwe
mubabarirana.

Ukurikije imirongo yose yasomwe ndetse


n’ibibazo byabajijwe, ni iki wasobanukiwe?
UMUKORO WA BURI MUNTU KU GITI CYE

1.a) Saba Imana kuguhishurira ibyaha biri mu mutima wawe


(Zaburi 139 :23-24)
b) Andika ku rupapuro ibyaha Imana iguhishuriye
c) Hanyuma, senga ukurikije 1 Yohana 1:9 kandi ubyandike aho wanditse
ibyaha wahishuriwe
d) Twika urwo rupapuro, uko niko Imana igenza ibyaha byawe iyo
ubyatuye (Soma Zaburi 103:12)
2. a) Saba Imana kuguhishurira abantu mugomba kwiyunga
b) Hanyuma, jya kubashaka mwiyunge cyangwa ubandikire niba bari kure.
c) Niba ubona igikorwa cyo kwiyunga kitoroshye, gisha inama umuyobozi
wawe wo mu mwuka.
3. Soma Luka 19:1-9 kandi usabe Imana kuguhishurira niba hari ibintu
byo gusubiza (cyangwa gusana).
4. Tekereza ku ijambo kw’ijambo riri mu: Ibyakozwe n’Intumwa 24:16
ISOMO RYA 4
GUKURA MU MWUKA
--------------------------------------------
Intego: Muri iri somo, ugiye kwiga
mu magambo arambuye uburyo
umukristo ashobora gukura mu
mwuka.
GUKURA MU MWUKA
1. GUSENGA BURI MUNSI
1 Abatesalonike 5:17 “musenge ubudasiba”

Ukurikije uyu murongo, Ijambo ry’Imana rigusaba


iki?

Abafilipi 4:6
Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka
byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye,
mushima.
Uyu murongo uragusaba iki?
GUKURA MU MWUKA
2. GUTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA BURI MUNSI
Yosuwa 1:8
Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere
kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye
ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo
ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho
uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.

Ukurikije uyu murongo, Imana igusaba gukora


iki ?
GUKURA MU MWUKA
Ibyakozwe n’Intumwa 17:10-11

Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na


Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y’Abayuda.
Ariko abo bo bari beza kuruta ab’i Tesalonike, kuko bakiranye
ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe
iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari
iby’ukuri koko.

Ni bande bavugwa muri iyi mirongo?


Abayuda b’i Beroya bakoraga iki?
Kubera iki?
GUKURA MU MWUKA
3. KWUMVIRA IMANA IGIHE CYOSE
Yohana 14:21
“Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we
unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data,
nanjye nzamukunda mwiyereke.”
Ni ikihe kimenyetso(kigaragaza) ko ukunda
Yesu?
Bisobanura iki gukurikiza amategeko ye?
Ni izihe ngaruka z’urukundo ukunda Yesu?
GUKURA MU MWUKA
4. GUHAMYA KRISTO MU MIBEREHO NO MU MAGAMBO
YAWE

Yohana 15:8
Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa
banjye.

Ukurikije uyu murongo, ni gute waha Imana icyubahiro kurushaho?


Bisobanura iki ‘kwera imbuto?

Matayo 4:19
Arababwira ati “Nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu.”

Umurobyi w’abantu ni nde?


Ukurikije uyu murongo, uhinduka ute umurobyi w’abantu?
GUKURA MU MWUKA
5. KWIRAGIZA IMANA, WOWE N’IBYAWE
BYOSE

Ni ukuvuga gutegereza gufashwa (gutabarwa)


n’Imana mu buzima bwawe bwose.
5.1. 1Petero 5:7
Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.

Uyu murongo uravuga iki ku Mana?


Igisubizo:……………………………………
GUKURA MU MWUKA
5.2. MATAYO 6:25-34
“Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya
iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu
ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta
imyambaro? Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu
bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? Ni
nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? “None se
ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera:
ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe
bwose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu. Ariko Imana ubwo yambika
ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho
kubambika mwa bafite kwizera guke mwe? “Nuko ntimukiganyire mugira ngo
‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’ Kuko
ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.
Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo
byose muzabyongerwa. Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira
iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.

Urashaka kwiringira iyo Mana ivugwa muri iri jambo wasomye?


GUKURA MU MWUKA
6. KUREKA UMWUKA WERA AKUYOBORE KANDI AHE IMBARAGA
IMIBEREHO YAWE YA BURI MUNSI N’UBUHAMYA BWAWE

Abagalatiya 5:16-17
Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo
mutazakora ibyo kamere irarikirakuko kamere irarikira ibyo
Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga
kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora
atari byo mukora.

 Ni kuki ari ngombwa kureka Imana ikakuyobora?


ISOMO RYA 5
GUSENGA
--------------------------------------------
Intego: Muri iri somo, tugiye kwiga
mu magambo arambuye akamaro ko
gusenga mu mibereho y’umwana
w’Imana n’ubwoko butandukanye
bw’amasengesho
GUSENGA

1. GUSENGA NI IKI?
Ku bwawe, wumva ko gusenga ari iki?

2 NI KUKI DUSENGA?
Ku bwawe, ni kuki ari ngobwa gusenga ?

2.1 1 Abatesalonike 5:17. “musenge


ubudasiba,”
Imana iradusaba iki muri uyu murongo?”
GUSENGA
2.2 Yohana 14:12-14.
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera,
imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora
n’iyiruta, kuko njya kwa Data. Kandi icyo muzasaba
cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data
yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba
cyose mu izina ryanjye nzagikora.

Yesu agusezeranya iki muri iyi mirongo?


Ni kuki Yesu agusezeranya gukora byose
uzamusaba?
GUSENGA
2.3 Imigani 15:8
Igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, Ariko gusenga
k’umukiranutsi kuramunezeza.
 Ni isengesho ki Imana ishima?
2.4 Matayo 26:41
Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo
ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”
 Ni iyihe mpamvu yindi ubona muri uyu murongo ituma ugomba
gusenga?
2.5 Matayo 7:7.
“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi
muzakingurirwa.
 Ni iyihe mpamvu yindi ituma ugomba gusenga ukurikije uyu
murongo?
GUSENGA
2.6 Mariko 1:35
Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu
butayu asengerayo.
Uyu murongo urakubwira iki kuri Yesu?

2.7 Yeremiya 33:3.


‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije
utamenya.’
Imana igusezeranya iki muri uyu murongo
nuyambaza mu gusenga?
GUSENGA
3. UBWOKO BW’AMASENGESHO

Kuramya Imana: Kwitegereza no kuvuga uko Imana iri.


Urugero: Imana ni urukundo, ni nziza kandi igira neza,
iratangaje, igira ubuntu, igira impuhwe,…
(Zaburi 147 :5” Umwami wacu arakomeye, Ni umunyambaraga
nyinshi, Ubwenge bwe ntibugira akagero”.)

Guhimbaza: Gutangaza imirimo itangaje Imana yakoze, kuyiha


icyubahiro.
(Nehemiya 9 :6 “Ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine. Ni wowe
waremye ijuru n’ijuru risumba ayandi n’ingabo zaryo zose, n’isi
n’ibiyirimo byose n’amanyanja n’ibiyarimo byose, kandi ni wowe
ubeshaho byose n’ingabo zo mu ijuru zirakuramya.)
GUSENGA
Gushima Imana: Guha ishimwe Imana, ni
ukuyishimira ibyo yagukoreye byose ndetse
n’abandi; ku biba mu bugingo bwawe ndetse
n’ubw’abandi, ndetse n’ibyo igusezeranya mu
buzima bwawe.
Kwatura: (Reba isomo rya kabiri)

Kwinginga: Ni isengesho ubwira Imana kubera


impamvu zitari izawe bwite. Urugero: gusengera
abandi, gusengera igihugu, gusengera itorero,
gusengera abantu ngo bakizwe,…
GUSENGA

Gusaba: Muri iri sengesho ushobora gusaba Imana byose


kuko ari Data, ugomba gusa kuba turi mu bushake bwayo.
(Abafilipi 4:6-7 Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo
mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye,
mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje
rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu
n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.).

Icyitonderwa: Iyo dusaba Imana, ugomba kwirinda gusaba


nabi. (Yakobo 4:2-3)
Urugero rwo gusaba nabi: Umukobwa utarashaka usaba
Imana ngo imuhe umwana.
GUSENGA
4. UBURYO DUHURA N’IMANA
4.1. 1 Timoteyo 2:5
Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho
Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we ni
umuntu, ari we Yesu Kristo

Ukurikije uyu murongo, hariho abahuza


bangahe hagati y’Imana n’abantu?
Izina ry’uwo muhuza ni nde?
GUSENGA
4.2. Ibyakozwe n’intumwa 4:12
Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko
ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe
abantu, dukwiriye gukirizwamo.”

Ukurikije iyi mirongo, ni kuki umwana


w’Imana atagomba kunyura ku bandi bahuza
usibye Yesu Kristo wenyine?
GUSENGA
4.3. Kuva 20:3-6
“Ntukagire izindi mana mu maso yanjye. “Ntukiremere
igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri
hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu
mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere,
ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana
ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku
buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga, nkababarira
abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku
buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.

ni iki Imana igukangurira muri uyu murongo?


GUSENGA
Yohana 4:24
Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye
kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”

Ni buryo ki ugomba kuramya (gusenga)


Imana ukurikije uyu murongo
Ni kuki ugomba gusenga Imana muri ubwo
buryo?
ISOMO RYA 6
GUTEKEREZA KU IJAMBO
RY’IMANA(Igice cya mbere)
--------------------------------------------
Intego: Muri iri somo,tugiye kwiga
akamaro ko gutekereza ku ijambo
ry’Imana
GUTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA(Igice cya mbere)

1. BIBILIYA NI IJAMBO RY’IMANA


2 Petero 1:20-21.
Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu
byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye,
kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu,
ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana
bashorewe n’Umwuka Wera.

Ukurikije iri jambo wasomye, Bibiliya ni iki ?

Bibiliya igizwe n’ibice bingahe?


Bibiliya igizwe n’ibitabo bingahe?
“Vuga ibyo bitabo”
GUTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA(Igice cya mbere)

2. NI KUKI ARI NGOMBWA GUTEKEREZA KU IJAMBO


RY’IMANA

Gutekereza ku Ijambo ry’Imana bisobanura iki ?


 Ku bwawe, ni kuki ari ngombwa gutekereza ku Ijambo?

Hoseya 4:6.
“Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge.
Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera
umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye
nzibagirwa abana bawe.

Uyu murongo wasomye ukwigisha iki?


GUTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA(Igice cya mbere)

IMPAMVU ZIMWE NA ZIMWE ZITUMA UTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA:

Matayo 4 :4
Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa
n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’
Umuntu agomba gutungwa n’iki?

2 Timoteyo 3:16-17
Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha
umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka
kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo
myiza yose.
Vuga umumaro w’Ijambo ry’Imana ukurikije iri jambo wasomye?

Zaburi 119:105
Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye.

Ukurikije uyu murongo, Ijambo ry’Imana rigereranywa n’iki?


GUTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA(Igice cya mbere)

Zaburi 1 :1-3 na Yosuwa 1 :8


Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe,
ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza
ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.

Ukurikije iri jambo wasomye, ni akahe kamaro ko gutekereza ku


Ijambo ry’Imana?
1 Petero 2:2
mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka
adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza,
Ni kuki tugomba kwifuza Amata y’umwuka adafunguye?
Abaroma 10:17
Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.
Ni iyihe sano iri hagati y’Ijambo ry’Imana no kwizera?
ISOMO RYA 7
GUTEKEREZA KU IJAMBO
RY’IMANA(Igice cya kabiri)
--------------------------------------------
Intego: Muri iki gice, tugiye
kwiga uburyo bufatika bwo
gutekereza ku Ijambo ry’Imana
GUTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA(Igice cya kabiri)

1. INAMA

Igihe cyose utekereza ku Ijambo, ikayi cyangwa carnet


n’ikaramu ni ngombwa cyane ku mpamvu zikurikira:
Kwandika umurongo cyangwa imirongo wasomye buri
munsi
Kwandika ingingo z’ingenzi cyangwa isomo wizemo mu
magambo make
Kwandika ibyo wiyemeje gukora cyangwa ibyo
wasezeranije Imana
Kwandika ibyifuzo (byo gusengera) n’ibisubizo by’Imana
GUTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA(Igice cya kabiri)

2. INTAMBWE ZO GUTEKEREZA KU
IJAMBO RY’IMANA

Senga nk’uko biri muri Zaburi 119:18 “Hwejesha


amaso yanjye, Kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko
yawe.”

Tangira gusoma buri munsi igice kimwe cy’Ijambo


ry’Imana (chapitre/contexte) buri munsi. Inama:
Ushobora gutangira n’igitabo cya Yohana.
GUTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA(Igice cya kabiri)

Fata akanya utekereze ku gice cy’uwo munsi usubiza ibi


bibazo :

N’iki cyangwa ninde uvugwa muri iyi mirongo ?


Ese uyu murongo hari icyo unyigisha ku Mana cyangwa kuri
Yesu cyangwa ku Mwuka Wera?
Ese hari urugero rwo gukurikiza cyangwa kudakurikiza?
Ese hari itegeko ngomba gukurikiza?
Ese hari isezerano ngomba kwakira?
Ese hari icyo nsabwa kwitondera (avertissement)?
Ni irihe banga Imana impishuriye?
Ese hari indi mirongo yo muri Bibiliya imfasha kumva ibyo
maze gusoma?
GUTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA(Igice cya kabiri)

Buri munsi ibaze ibibazo bikurikira :

a) Ni uwuhe murongo wankoze ku mutima cyane muyo nasomye


yose?
b) Mu buzima bwanjye bw’amasengesho, hari icyo Imana
yanyeretsemo:
Ngomba kwihanira?
Ngomba kwumvira cyangwa kwizera?
Ngomba kuyishimira kandi nkayihimbaza?
Ngomba kuyisaba?

Hindura amasengesho ibyemezo ufashe mu gihe cyo gutekereza ku


Ijambo ry’ Imana.
GUTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA(Igice cya kabiri)

ICYITONDERWA
Kudasoma Bibiliya ukoresheje ibindi bitabo, ahubwo
gusoma ibindi bitabo umurikiwe na Bibiliya.
Kwirinda “gutekereza ibirenze ibyanditswe”, ni
ukuvuga gushaka gusobanura ibyo Bibiliya itagize icyo
ivugaho wiyongereraho ibindi bintu (1 Abakorinto 4:6).
Kwirinda kuvanaho imirongo ya Bibiliya isa n’aho
ikubuza amahoro (Ibyahishuwe 22:19 Kandi nihagira
umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi,
Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo
no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki
gitabo.”).
Igihe ufite icyo utasobanukiwe mw’ijambo ry’Imana,
ugane umuyobozi wawe wo mu mwuka.
GUTEKEREZA KU IJAMBO RY’IMANA(Igice cya kabiri)

IMYITOZO
a)Tekereza kuri Abaroma 12:1-16 ukurikije
intambwe zivuzwe haruguru

b)Mu mwanya wawe bwite, mbere yo kwiga


isomo rikurikira, uzatekereze ku ijambo riri
muri Abagalatiya 5:16-24”
ISOMO RYA 8
UMWUKA WERA
----------------------------

Intego: Muri iri somo, ugiye kwiga


ku Mwuka Wera: Umwuka Wera ni
nde? Kuki Umwuka Wera yaje?
UMWUKA WERA

1. UMWUKA WERA NI NDE?


1.1 Ibyo Mwuka Wera atari byo:
 Imbaraga
 Imbaraga zitamenywa n’ubwenge
 Ikintu kidasobanutse
 Isano hagati y'umwana na se
 Ikiremwa muntu
UMWUKA WERA

1.2 Uwo Umwuka Wera ari we :


Yohana 14:26
ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma
mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo
nababwiye byose.
Yohana 16:13.
Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko
atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga,
kandi azababwira ibyenda kubaho.
 Ni ibihe bikorwa by’Umwuka Wera tubona muri iki
cyanditswe bitugaragariza ko ari umuntu muzima?”
UMWUKA WERA
Umwuka Wera ni Imana
Ibyakozwe n’Intumwa 5:1-4
Hariho umugabo witwaga Ananiya hamwe n’umugore we Safira,
agura isambuagabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze
azana igice agishyira intumwa. Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki
gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera,
ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu? Ukiyifite ntiyari iyawe?
Kandi umaze kuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho?
Ni iki gitumye wigira inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye,
ahubwo Imana ni yo ubeshye.” Ananiya abyumvise atyo aragwa
umwuka urahera, ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.

Ukurikije iyi mirongo, kubeshya Umwuka Wera ni ukubeshya nde?


UMWUKA WERA
Umwuka Wera arusha imbaraga n’ubushobozi imyuka yose iri
mw’isi.

1 Yohana 4:4
Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri
muri mwe aruta uri mu b’isi.
Ukurikije uyu murongo, umwuka uri mw’isi arusha ubushobozi
n’imbaraga Umwuka Wera uba muri twe?”

Umwuka Wera ni umuntu muzima, ni Imana kandi arusha


ubushobozi n’imbaraga imyuka yose iri mw’isi. Muri Bibiliya,
Umwuka Wera afite andi mazina: Umwuka w’Imana, Umwuka
w’Uwiteka, Umwuka wa Kristo, Umuhoza, Umufasha, Umwuka
w’ukuri…
UMWUKA WERA
2. KUBERA IKI UMWUKA WERA YAJE?
Yohana 16:7-14
“Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda,
kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda
nzamuboherereza. Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo
gukiranuka n’iby’amateka; iby’icyaha, kuko batanyizeye, n’ibyo gukiranuka
kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona, n’iby’amateka
kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka. “Ndacyafite ibyo kubabwira
byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. Uwo Mwuka w’ukuri naza
azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni
byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko
azenda ku byanjye akabibabwira.
Ibyakozwe n’Intumwa 1:8.
Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba
abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no
kugeza ku mpera y’isi.”
UMWUKA WERA

Ukurikije iyi mirongo ikurikira, ni kuzihe


mpamvu Mwuka Wera yaje?”
Igisubizo:

Yohana [Link]………………………………
Yohana [Link]……………………………..
Yohana [Link] ……………………………..
Yohana [Link] ……………………….…..
Yohana [Link] ……………………………
Ibyakozwe n’Intumwa [Link] ………………
UMWUKA WERA
3. UMWUKA WERA ABA MU BUGINGO BW’UMWANA
W’IMANA

Abaroma 8:9
Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab’Umwuka niba
Umwuka w’Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka
wa Kristo ntaba ari uwe.
Abefeso 1:13.
Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo
butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we
wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,
Mbese umuntu ashobora kuba uwa Kristo adafite Umwuka wa Kristo?
“Ni gute umuntu aba uwa Kristo?”

“Ese umuntu utarigeze yakira Yesu Kristo afite Umwuka Wera?”



UMWUKA WERA

Kubera ko wizeye Yesu Kristo ukamwakira


mu mutima wawe, Umwuka Wera ari muri
wowe by’ukuri. Waba ubyiyumvisha mu
mubiri wawe cyangwa ntubyumve, waba
uvuga mu ndimi cyangwa utazivuga,…
umenye ko Umwuka Wera arahari!”
ISOMO RYA 9
NI GUTE TWUZURA UMWUKA
WERA” (Igice cya mbere)
----------------------------
NI GUTE TWUZURA UMWUKA WERA” (Igice cya mbere)

1. HARI UBWOKO BUTATU BW’ABANTU


1 Abakorinto 2 :14-16; 3:1-3
Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’Umwuka w’Imana
kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko
bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka. Ariko umuntu
w’Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.
Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo
amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.
Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana
n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba
kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo.

Ukurikije iyi mirongo vuga ubwoko butatu bw’abantu?


Ibiranga Umuntu usanzwe Ibiranga Umuntu w’umwuka Ibiranga Umuntu wa kamere

Yesu Kristo ntabwo ari mu Yesu Kristo yinjiye mu Yesu Kristo yinjiye mu
bugingo bwe bugingo bwe bugingo bwe
Ariyobora we ubwe mu Yesu Kristo ayobora ubuzima Ariyobora we ubwe mu
buzima bwe bwose bwe bwose buzima bwe bwose
Ntiyita ku bintu by’Imana Akunda Imana no kuyikorera Akora ugushaka kwe akareka
ukw’Imana
Akunda isi ndetse n’irari Akunda ibintu biri mw’ijuru Akunda ibintu byo mu isi
ry’isi (amafaranga, (Musabe gusoma
gusambana, …) Abakolosayi
3 :1)
Yita kuri magie, kuraguza, ku Akunda gusenga (Akunda Gusenga biramurambira
bumenyi bw’ubuyobe, ku kubwira no kwumva Imana)
materaniro y’ubuyobe, ku
migenzo n’imiziririzo, etc.
Umujinya w’Imana umuri ho Afite ubugingo buhoraho Mu buzima bwe bwa gikristo
(Musabe gusoma Yohana (Musabe gusoma Yohana akoresha imbaraga ze
3:36) 3 :36na Yohana 11 :25)
Imbuto y’Umwuka wera Ntiyiringira Imana muri
igaragara mu buzima bwe byose
(Musabe gusoma Abagalatiya
5:22-23)
Ntiyita ku irari Imirimo ya kamere
n’ibishimisha byo mu isi igaragara mu buzima bwe
(Musabe gusoma
Abagalatiya 5:19-21)
Akunda kuzana abantu kuri Atekereza ibyaha
Kristo
Afite amahoro y’Imana Ntiyita ku bantu bari
kurimbuka
Nta mahoro y’ukuri afite
Ntiyita ku materaniro ya
gikristo
Ntiyita ku Ijambo ry’Imana
Akunda impaka avuga ati : «
ni ugukabya »
Vuga: “Uyu ni umuntu Vuga: “Uyu muntu yuzuye Vuga: “Yesu Kristo
upfuye kubw’ibyaha bye” Umwuka wera kubera ko aracyari mu bugingo bwe.
(Musabe gusoma Abefeso Yesu Kristo ayobora Si Umwami we kuko
2:1) ubugingo bwe bwose” ariyobora ubwe. Umwuka
wera aracyamubamo ariko
ntamuyobora wese. Ni
umukristo urwaye mu
buryo bw’umwuka.”
“Tugendeye kubyo tumaze kubona, uri umuntu wo mu kihe gice?”
Umuntu usanzwe Umuntu w’umwuka Umuntu wa kamere
“Uyu muntu agomba guhita yakira Vuga: “Umuntu w’umwuka Vuga: “Kugira ngo umuntu
Yesu Kristo.”
Mubaze: “Ni gute umuntu yakira Yesu agomba gukomeza kuba wa kamere ave muri iki gice,
Kristo?” intwari. Nuko dore uko ugomba
Musabe gusoma Abaroma 10:9-10. agakomezagusaba Imana kubigenza”.
Vuga: “Uyu muntu agomba kwihana kumurinda kandi Musabe gusoma Abagalatiya
ibyaha maze agahamagara Yesu Kristo
aze mu bugingo bwe. Ashobora kumushoboza 5 :16
gusubiramo aya magambo, n’ijwi gukomeza kuyibera Mubaze: “Dukurikije uyu
rirenga (bigomba kuva mu mutima umwizerwa.” murongo twasomye,
we) :
« Mwami Yesu, maze kumenya ko ndi tugomba gukora iki kugira
umunyabyaha. Ndagukeneye. Mfashe ngo tudakora imirimo ya
icyemezo kidakuka cyo kureka inzira kamere ituma duhinduka
nagenderagamo. Niyemeje abakristo ba kamere?”
kugukurikira, ngukinguriye umutima
wanjye ngo ube Umwami n’Umukiza Igisubizo: tugomba kuzura
wanjye. Yobora ubuzima bwanjye Umwuka Wera.
kuko witanze kubw’imbabazi z’ibyaha
byanjye kandi warazutse kubwo
kuntsindishiriza. Urakoze Yesu Kristo
kubw’ubugingo buhoraho. Amen!”
NI GUTE TWUZURA UMWUKA WERA” (Igice cya mbere)

N.B: Ibisobanuro ku mukristo wa kamere


“Umukristo wa kamere ntashobora gukora
icyiza ku mbaraga ze adafashijwe na Yesu
Kristo, n’Umwuka Wera. Kugira ngo
abigereho, agomba guhora yuzuye Umwuka
Wera kugira ngo adakora imirimo ya
kamere.”
ISOMO RYA 10
NI GUTE TWUZURA UMWUKA
WERA” (Igice cya kabiri)
----------------------------
Intego:Muri iri somo, ugiye kwiga mu
magambo arambuye uburyo umukristo
ashobora kwuzura Umwuka Wera.
NI GUTE TWUZURA UMWUKA WERA” (Igice cya kabiri)

1. KUKI TUGOMBA KWUZURA UMWUKA


WERA?
Abefeso 5:18
Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi,
ahubwo mwuzure Umwuka.
Ukurikije uyu murongo, kuki tugomba kwuzura
Umwuka Wera?”
Ukurikije isomo riheruka, Kubera iki tugomba
kwuzura Umwuka Wera?
NI GUTE TWUZURA UMWUKA WERA” (Igice cya kabiri)

2. TWUZURA UMWUKA WERA DUTE


a) 1 Yohana 5:14-15
Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo
dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo
dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.
Mariko 11:24
Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho
umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.
 Ukurikije iyi mirongo, ni ayahe masezerano Imana iduha?
 Ese ni ubushake bw’Imana ko twuzuza Umwuka Wera?
Kubera ko ari ugushaka kw’Imana ko twuzura Umwuka Wera
kandi Imana ikaba idusezeranya kuduha ikintu cyose kijyanye
n’ugushaka kwayo, ushobora aka kanya kwuzura Umwuka Wera
ubisabye Imana.
NI GUTE TWUZURA UMWUKA WERA” (Igice cya kabiri)

Inzira yo kuzura Umwuka :


1º/ Kugaragaza ugushaka (inyota) kuzuzwa
Umwuka Wera
Ibyahishuwe 21:6
Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega,
itangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu
kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo.
Zaburi 37:4
Kandi wishimire Uwiteka, Na we azaguha ibyo
umutima wawe usaba.
NI GUTE TWUZURA UMWUKA WERA” (Igice cya kabiri)

2º/ Kwatura ibyaha


reba mu isomo rya kabiri ukuntu wabigenza
3º/ Guhitamo gukora ugushaka kwa Kristo ukareka ugushaka kwawe
4°/ Gusenga ukurikije amagambo ari muri iri sengesho:
« Mwami Yesu Kristo, ndifuza rwose kwuzura Umwuka Wera ngo nkore
ugushaka kwawe. Ndemera ko nagucumuyeho nkora ugushaka kwanjye,
mbabarira. Kuva ubu nihannye ibyaha byanjye kandi niyemeje kukumvira
muri byose. Nyuzuza Umwuka wawe Wera kugira ngo amfashe gukora
ugushaka kwawe mu mibereho yanjye yose. Urakoze kumbabarira ibyaha,
kunyuzuza Umwuka wawe Wera no kuba ufashe ubuyobozi bw’ubuzima
bwanjye, Amen ».

Nyuma y’iri sengesho (ushobora no kurivuga ukundi), ugomba


kumenya ko wuzuye Umwuka Wera, ni mu kwizera gushingiye ku
isezerano ry’Imana riri mu Abefeso 5:18 na 1 Yohana 5:14-15. Ntiwite
ku marangamutima (sentiments) yawe.
NI GUTE TWUZURA UMWUKA WERA” (Igice cya kabiri)

3. UBURYO BWO GUHORA WUZUYE


UMWUKA WERA

Iyo Umwuka Wera akwemeje icyaha, ugomba


kumenya ko ubusabane bwawe n’Imana
bwahungabanye. Wahindutse Umukristo wa
kamere. Kugira ngo wongere kuba umukristo
wuzuye Umwuka, reba mu gice cya kabiri: Inzira
yo kwuzura Umwuka Wera.
NI GUTE TWUZURA UMWUKA WERA” (Igice cya kabiri)

4. INGARUKA MU BUZIMA BUHORA BWUZUYE UMWUKA


WERA
Izi ni zo ngaruka uzabona mu buzima bwawe iyo ukomeje kwuzura
Umwuka Wera:

4.1 Ubuzima bwawe buzagaragaza kurushaho imbuto y’Umwuka Wera.

Abagalatiya 5:22-23
Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no
kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza
no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.

N’izihe mbuto z’Umwuka Wera tubona muri iyi mirongo?


NI GUTE TWUZURA UMWUKA WERA” (Igice cya kabiri)

4.2 uzagira imbaraga mu guhamya Yesu Kristo.

Ibyakozwe n’Intumwa 1:8


Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka
Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo
bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose
n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.”
NI GUTE TWUZURA UMWUKA WERA” (Igice cya kabiri)

4.3 Uzagira ubutsinzi mu bigeragezo no ku cyaha.


1 Abakorinto 10:13
Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi
Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta
ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu,
kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.

4.4 Amasengesho yawe azagira imbaraga.


Yakobo 5:16
Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo
mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo
asenganye umwete.

4.5 Uzasobanukirwa bishyitse (neza) Bibiliya Ijambo ry’Imana.


ISOMO RYA 11
GUTERANIRA HAMWE
------------------------------------------
Intego: Iri somo, rigamije kugaragaza
akamaro k’ubusabane hamwe n’abandi
bakristo no kumenya ibintu bigize
itorero dukurikije Bibiliya.
GUTERANIRA HAMWE
1. AKAMARO KO GUTERANIRA HAMWE

1.1. 1 Abakorinto 12:4-7


Icyakora hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo
bwinshi bwo kugabura iby’Imana, ariko Umwami ni umwe. Hariho n’uburyo bwinshi bwo
gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe, umuntu wese agahabwa
ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.
Ukurikije uyu murongo, kubera iki Umwuka Wera yahaye impano abana b’Imana?

1.2. Ibyakozwe n’Intumwa 2:42


Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura
umutsima no gusenga.
Abakristo bakoraga iki mu kinyejana cya mbere?

1.3. Abaheburayo 10:25


Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane
kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.
Hano ni iki badusaba kwirinda?
GUTERANIRA HAMWE

2. ITORERO N’IBIRIGIZE
2.1. Itorero rya Kristo

Icyo Itorero ritari cyo:


a) Si inyubako
b) Si izina cyangwa inyito y’agatsiko k’abantu
c) Si umurimo w’umuntu
d) Si ishyirahamwe ry’abantu
GUTERANIRA HAMWE
Icyo Itorero riri cyo:

a) Abefeso 1:22-23
Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha Itorero
ngo abe umutwe waryo usumba byose, na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi
ushyikirwamo na byose.
Abefeso 5:23
kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe
w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.
Abakolosayi 1:24
None nishimiye amakuba yanjye yo ku bwanyu, kandi ibyasigaye ku byo
Kristo yababajwe mbishohoje ubwanjye mu mubiri wanjye ku bw’umubiri
we ari wo Torero,

Ukurikije iyi mirongo, Itorero ni iki?


GUTERANIRA HAMWE
b) Ibyakozwe n’intumwa 2:47
bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami
Imana ikabongerera abakizwa.
Ukurikije uyu murongo, tanga ikindi gisobanuro cy’itorero
c) Ibyahishuwe 7:9-10
Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu
mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze
imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura
byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo, bavuga ijwi
rirenga bati “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana
w’Intama.”

Ukurikije uyu murongo, ni bande bagize Itorero?

Iryo Torero ni ryo ryitwa Itorero rya Kristo cyangwa Umubiri wa


Kristo
GUTERANIRA HAMWE
2.2. Itorero ry’ahantu Runaka
Ibyakozwe n’intumwa 8:1, 14
Uhereye uwo munsi haduka akarengane gakomeye mu Itorero ry’i Yerusalemu,
bose batatanira mu bihugu by’i Yudaya n’i Samariya, keretse intumwa. Nuko
intumwa zari i Yerusalemu zumvise yuko Abasamariya bemeye ijambo ry’Imana,
zibatumaho Petero na Yohana,
Abakolosayi 4:15-16
Muntahirize bene Data b’i Lawodikiya, na Numfa n’Itorero ryo mu nzu ye. Uru
rwandiko nimumara kurusomerwa ruzasomerwe n’Itorero ry’i Lawodikiya,
namwe muzasome uruzava i Lawodikiya.

a) Ukurikije iyi mirongo tanga nibura ingero eshatu z’amatorero y’uturere


Igisubizo:
1. Itorerero ry’i…………………………………………
2. Itorero ry’i ……………………………………………
3. Itorero ry’i……………………………………………
GUTERANIRA HAMWE

Q: Ni irihe tandukaniro
riri hagati y’Itorero rya
Kristo n’Itorero
ry’ahantu runaka?
GUTERANIRA HAMWE
3. IBIGIZE ITORERO
Abefeso 1:20-23
izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza
iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru, imushyize hejuru y’ubutware bwose
n’ubushobozi bwose, n’imbaraga zose n’ubwami bwose, n’izina ryose
rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza. Kandi
yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha Itorero
ngo abe umutwe waryo usumba byose, na ryo ribe umubiri we ushyitse
kandi ushyikirwamo na byose.
Abakolosayi 1:18
Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura
yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,

Ukurikije iyi mirongo, ni nde mutware w’ikirenga w’Itorero?


GUTERANIRA HAMWE
Ibyakozwe n’Intumwa 2:47

bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu


bose, kandi uko bukeye Umwami Imana
ikabongerera abakizwa.

Ukurikije uyu murongo, ni bande


bagize Itorero?
GUTERANIRA HAMWE
Abefeso 4:11
Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba
ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,
Ibyakozwe n’intumwa 6 :2-3
Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera
kwigisha ijambo ry’Imana kwicara ku meza tugabura. Nuko bene Data,
mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera
n’ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo.
1 Abakorinto 14 :26
Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo
cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwa
ururimi rutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose
bikorerwe kugira ngo abantu bunguke.

Ukurikije iyi mirongo, ni buryo ki gahunda mu matorero y’ahantu runaka


igomba kuba iteye mu buryo bwo kwirinda kunyuranya n’ibyanditswe byera?
GUTERANIRA HAMWE
GUTERANIRA HAMWE

5. TWISUZUME
1. Ese ubarizwa mu Itorero ry’ahantu
runaka?
2. Ese Itorero ubarizwamo ryujuje
ibiranga Itorero nk’uko Bibiliya
ibitugaragariza ?
3. Ni ikihe cyemezo ufashe ku bwibyo?
Bivuge mu mirongo ibiri cyangwa itatu?
ISOMO RYA 12
URUKUNDO
------------------------------------------
Intego: Muri iri somo,ugiye kwiga uburyo
bwo gushyira mu bikorwa urukundo
mw’itorero
URUKUNDO
1. IRIBURIRO (INTRODUCTION)

1.1. Yohana 15:12, 17


12 Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze. 17 Ibyo
mbibategekeye kugira ngo mukundane.
Ukurikije iyi mirongo ibiri, Umwami Yesu aragusaba iki?

1.2. 1 Abakorinto 13:4-8


Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo
ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo,
ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa
kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose,
rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura
kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo
buzakurwaho
Ukurikije uyu murongo, ni iki kigaragaza urukundo rw’ukuri?
URUKUNDO
Icyo urukundo atari cyo: ntirugira ishyari,
ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye
isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho,
ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira
gukiranirwa kw’abandi, ntambwo ruzashira

Icyo urukundo ari cyo: rurihangana


rukagira neza, rwishimira ukuri, rubabarira
byose, rwizera byose, rwiringira byose,
rwihanganira byose.
URUKUNDO
2. IGISOBANURO CY’URUKUNDO

Urukundo rusobanurwa mu buryo butatu mu rurimi rw’ikigiriki:


a) Urukundo “EROS” (érotique): Ni urukundo rushingiye ku nyungu no ku
bintu bifatika. Rushobora kugaragazwa hagati y’umugabo n’umugore.
Rwishimira kwakira. Iyo hatakiri ikintu cyo kwakira, urwo rukundo
rurashira rukibagirana.
b) Urukundo “PHILEO” (filial): Ni urukundo rwa kamere (kumva ukunze
umuntu), rwa kivandimwe. Rushingiye ku marangamutima. Rugaragazwa
(rugaragara cg ruboneka) hagati y’incuti, y’abantu bahuje ubwoko,
umurimo…
c) Urukundo “AGAPE”: Ni urukundo rutita ku kintu icyo aricyo cyose
(urukundo rw’Imana). Ni urukundo rwishimira gutanga.

Urugero: Yohana 3 :16, Abaroma 5 :8 “ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda,
ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.”
URUKUNDO
3. IBIRANGA URUKUNDO
3.1. Matayo 5:44-46
Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire
ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko
ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka
n’abakiranirwa abavubira imvura. Nimukunda ababakunda gusa,
muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira
batyo?
1Abatesalonike 3:12
Namwe Umwami wacu abuzuze, abasesekaze gukundana no
gukunda abandi bose nk’uko natwe twabakunze,
URUKUNDO
Abaroma 12:9-14
Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi
urunuka muhorane n’ibyiza. Ku byo gukunda bene Data
mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese
ashyire imbere mugenzi we, ku by’umwete ntimube
ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami
wacu. Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira
amakuba, mukomeze gusenga mushikamye, mugabanye
abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira
abashyitsi. Ababarenganya mubasabire umugisha,
mubasabire ntimubavume.
Ukurikije iyi mirongo, ni nde ugomba gukunda?”
URUKUNDO
3.2. Abaroma 12:13
mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire
gucumbikira abashyitsi.
Abagalatiya 6:10
Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo,
ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.

Ukurikije iyi mirongo, igihe turi imbere


y’umukristo n’utemera, ni nde tugomba gufasha
mbere na mbere?
URUKUNDO
4. UBURYO BWO KUGARAGAZA URUKUNDO
RWACU

4.1. 1 Yohana 3:17-18


Ariko se ufite ibintu byo mu isi, akareba ko mwene Se
akennye akamukingira imbabazi ze, urukundo rw’Imana
rwaguma muri we rute? Bana bato, twe gukundana
urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo
dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri.

 Ukurikije iyi mirongo, uburyo bubi bwo gukunda ni


ubuhe?”
URUKUNDO
4.2. Yobu 6:14
Urembye akareka kubaha Isumbabyose, Akwiriye kubabarirwa n’incuti ye.
Imigani 31:8-9
“Bumbura akanwa kawe uvugire ikiragi, Kandi uburanire abatagira shinge na rugero.
Bumbura akanwa kawe uce imanza zitabera, Ucire abakene n’indushyi urubanza
rutunganye.”
Matayo 25:35-36
kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi
murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu
nzu y’imbohe muza kundeba.’
Abaroma 12:15
Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira.
Yakobo 2:15-16
Cyangwa se, hagira mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa,
kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati
“Genda amahoro ususuruke uhage”, ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki?

Ukurikije iyi mirongo, uburyo bwiza bwo gukunda ni ubuhe?


URUKUNDO
Dore ibikorwa by’urukundo bimwe na bimwe:
Gusura abarwayi, imfungwa, abashonje, impfubyi, abapfakazi,
Kwakira neza abantu bose
Gusangira umutsima
Guhemba abagukorera (Yakobo 5:4)
Kwita ku bapfakazi, impfumbyi n’ abakene
Kubabazwa n’ubukene bw’abandi (Yobu 6:14, Imigani 31:8-9)

4.3. Yakobo 2:8-9


Nyamara niba musohoza amategeko y’Umwami wacu, nk’uko byanditswe
ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda”, muba mukoze neza. Ariko
niba murobanura abantu ku butoni muba mukoze icyaha, mutsinzwe
n’amategeko y’uko mwacumuye.

Ukurikije uyu murongo, ugomba kwitwara gute mu kugaragaza urukundo?


URUKUNDO
5. IMIBANIRE YACU N’ABANDI BANTU

Ibyanditswe byinshi mu isezerano rishya bigaragaza uburyo


imibanire yacu igomba kumera hamwe n’abandi bantu.”

5.1. 1 Timoteyo 5:1-2


Ntugacyahe umukuru ahubwo umuhugure nka so n’abasore ubahugure
nka bene so, abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko, n’abagore bakiri
bato n’abakobwa ubahugure nka bashiki bawe, ufite umutima
utunganye rwose.
Ugomba kwitwara ute imbere y’abasaza, y’abakecure, y’abagabo,
y’abagore, y’abana, y’abapfakazi ndetse n’ingaragu?
URUKUNDO
5.2. Tito 2:2-8
Uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde,
badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n’urukundo no kwihangana.
N’abakecuru ni uko ubabwire bifate nk’uko bikwiriye abera batabeshyera
abandi, badatwarwa umutima n’inzoga nyinshi, bigisha ibyizakugira ngo
batoze abagore bato gukunda abagabo babo n’abana babo, no
kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by’ingo zabo, no
kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry’Imana
ridatukwa. N’abasore ni uko ubahugure kudashayisha, wiyerekane muri
byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe
ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza, n’ijambo ryawe ribe rizima
ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw’ababisha amware
atabonye ikibi yakuvuga.

Shaka ibintu bitatu biranga imyitwarire myiza byagombye kuranga


buri muntu muri aba bantu batatu bakurikira
URUKUNDO
ISOMO RYA 13
UMUBATIZO WA
GIKRISTO
------------------------------------------
UMUBATIZO WA GIKRISTO
1. IGISOBANURO CYO KUBATIZWA

1.1 Abaroma 6:3-4


Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no
mu rupfu rwe? Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we
mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa
Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.
Abagalatiya 3:27
kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba
mwambaye Kristo.
Tanga igisobanuro cyo kubatizwa ukurikije aya
magambo wasomye
UMUBATIZO WA GIKRISTO
1.2 Mariko 1: 5
Abatuye mu gihugu cy’i Yudaya n’ab’i Yerusalemu bose barahaguruka baramusanga,
ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze.
Yohana 3:23
Ariko Yohana we yabatirizaga muri Ayinoni bugufi bw’i Salimu, kuko aho hari amazi
menshi. Abantu barazaga bakabatizwa,
Ibyakozwe n’Intumwa 8:36-39
Bakigenda mu nzira bagera ku mazi, iyo nkone iramubaza iti “Dore amazi, ikimbuza
kubatizwa ni iki?” Filipo arayisubiza ati “Niba wizeye mu mutima wawe wose
birashoboka.” Na yo iti “Nizeye Yesu Kristo ko ari Umwana w’Imana.” Itegeka ko
bahagarika igare, baramanukana bajya mu mazi bombi Filipo n’inkone, arayibatiza.
Bavuye mu mazi Umwuka w’Imana ajyana Filipo inkone ntiyasubira kumubona, nuko
ikomeza kugenda inezerewe.
Muri iyi mirongo wasomye, ni ayahe magambo agaragaza kubatizwa (forme)?
Igisubizo:………………………………………

Kubatizwa bisobanura gupfana na Yesu no kuzukana nawe mu bugingo bushya.


UMUBATIZO WA GIKRISTO
2. IBYANGOMBWA MU KUBATIZWA
2.1. Mariko 16:16
Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.
Ibyakozwe n’Intumwa 2:41
Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo
munsi baba nk’ibihumbi bitatu.
Ibyakozwe n’Intumwa 8:12
Ariko bamaze kwizera ubutumwa bwiza Filipo ababwira bw’ubwami bw’Imana
n’ubw’izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo n’abagore.
Matayo 28:18-20
Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no
mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa,
mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha
kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose
kugeza ku mperuka y’isi.”
 Ukurikije iyi mirongo, ni nde ugomba kubatizwa?
UMUBATIZO WA GIKRISTO
2.2. Ibyakozwe n’Intumwa 8:12, 36-38.
Ariko bamaze kwizera ubutumwa bwiza Filipo ababwira bw’ubwami
bw’Imana n’ubw’izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo
n’abagore. Bakigenda mu nzira bagera ku mazi, iyo nkone iramubaza
iti “Dore amazi, ikimbuza kubatizwa ni iki?” Filipo arayisubiza ati
“Niba wizeye mu mutima wawe wose birashoboka.” Na yo iti “Nizeye
Yesu Kristo ko ari Umwana w’Imana.” Itegeka ko bahagarika igare,
baramanukana bajya mu mazi bombi Filipo n’inkone, arayibatiza.
 Ukurikije iyi mirongo wabatizwa ryari?
2.3. Ibyakozwe n’Intumwa 18: 8
Ariko Kirisipo, umutware w’isinagogi, yizerana Umwami Yesu n’abo
mu rugo rwe bose, n’Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo
barizera barabatizwa.
 Ese urutonde rw’ibintu bivuzwe hano ruratunganye: (1) Agakiza
(2) Umubatizo?
UMUBATIZO WA GIKRISTO
3. IMPAMVU Y’UMUBATIZO

Erekana impamvu zo kubatizwa zigaragara muri iyi


mirongo.

3.1. Matayo 28:18-19


Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware
bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu
bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya
Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,
UMUBATIZO WA GIKRISTO
3.2. Matayo 3:13-15

Icyo gihe Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani,


asanga Yohana ngo amubatize. Na we ashaka
kumuhakanira ati “Ko ari jye wari ukwiriye
kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?” Yesu
aramusubiza ati “Emera ubikore, kuko ari byo
bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.”
Aherako aremera.
UMUBATIZO WA GIKRISTO
3.3. Act 2 :41, 9 :17-18, 19 :1-5
Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa,
abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba
nk’ibihumbi bitatu.
Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amurambikaho
ibiganza aramubwira ati “Sawuli mwene Data,
Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira
waturutsemo, arantumye ngo uhumuke wuzuzwe
Umwuka Wera.” Uwo mwanya ibisa n’imboneranyi
bimuva ku maso arahumuka, arahaguruka
arabatizwa,
UMUBATIZO WA GIKRISTO
4. UMWANZURO
Abaheburayo 6:1-2
Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu
bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere
aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho
urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye
no kwizera Imana, cyangwa ngo twongere kubigisha
ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no
kuzuka kw’abapfuye n’iby’urubanza rw’iteka.
Ibyakozwe n’Intumwa 8:36, 16:14-15
Ukurikije aya magambo ugomba gukora iki?
ISOMO RYA 14
IFUNGURO RYERA
------------------------------------------
Intego: Muri iri somo, ugiye kwiga mu
magambo arambuye uburyo umukristo
agomba kumenya ko akwiriye gusangira
Ifunguro Ryera mu busabane n’abandi
bakristo.
IFUNGURO RYERA
1. IBISOBANURO
1.1. 1 ABAKORINTO 11:23-26.
Nuko icyo nahawe n’Umwami wacu kumenya ni cyo
nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro
bamugambaniyemo yenze umutsimaakawushimira,
akawumanyagura akavuga ati “Uyu ni umubiri wanjye
ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.”
N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati “Iki gikombe
ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora
mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.”
Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo
gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu
kugeza aho azazira.
IFUNGURO RYERA
1. IBISOBANURO
Ninde watangije Ifunguro Ryera?
Ni bande bagomba kurisangira?
Uko dufata Ifunguro Ryera, n’iki
twerekana kandi kugeza ryari?
IFUNGURO RYERA
1. IBISOBANURO
1.2. 1 ABAKORINTO10:16.
Gusangira igikombe, icyo dusabira umugisha,
mbese si ko gusangira amaraso ya Kristo?
Gusangira umutsima tumanyagura si ko
gusangira umubiri wa Kristo?

Ni gute wasobanura Ifunguro Ryera?


IFUNGURO RYERA
2. IBICE BIGIZE IFUNGURO RYERA

2.1 1 ABAKORINTO10:16
Gusangira igikombe, icyo dusabira
umugisha, mbese si ko gusangira
amaraso ya Kristo? Gusangira
umutsima tumanyagura si ko
gusangira umubiri wa Kristo?

N’ibihe bice bigize Ifunguro Ryera?


IFUNGURO RYERA
2. IBICE BIGIZE IFUNGURO RYERA

2.2 MATAYO 26:26-28


Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira,
arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati
“Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.” Yenda
igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati
“Munywere kuri iki mwese, kuko aya ari amaraso
yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo
bababarirwe ibyaha.

 Tanga ibisobanuro kuri buri gice ukurikije iyi mirongo


wasomye?
IFUNGURO RYERA
3. IMYIFATIRE N’IMYITEGURO IFUNGURO RYERA RISABA

Soma iyi mirongo ikurikira ugaragaze imyifatire n’imyiteguro


twagira iyo tugiye gusangira Ifunguro Ryera.
 Luka 22 : 14 -15
“Igihe gisohoye aricara ngo afungure, kandi intumwa na zo zicarana na
we.
Arazibwira ati “Kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi,
ntarababazwa.”
 Luka 22 :17-19
“Yenda igikombe aragishimira, arababwira ati “Mwende iki musangire.
Ndababwira yuko uhereye none ntazanywa ku mbuto z’imizabibu,
ukageza aho ubwami bw’Imana buzazira.”
Yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha,
arababwira ati “Uyu ni umubiri wanjye [ubatangiwe. Mujye mukorera
mutya kugira ngo munyibuke.”
IFUNGURO RYERA
3. IMYIFATIRE N’IMYITEGURO IFUNGURO RYERA RISABA

1 Abakorinto 10 :17
“Nuko ubwo uwo mutsima ari umwe, twebwe
nubwo turi benshi turi umubiri umwe, kuko
twese dusangira umutsima umwe.”
1 Abakorinto 10:31
“Namwe iyo murya cyangwa munywa
cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye
mukorera byose guhimbaza Imana.”
IFUNGURO RYERA
3. IMYIFATIRE N’IMYITEGURO IFUNGURO RYERA RISABA

 1 Abakorinto 11:24-25
“akawushimira, akawumanyagura akavuga ati “Uyu ni
umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo
munyibuke.”
N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati “Iki gikombe ni
isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya
uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.”

 1 Abakorinto 11 :26
“Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo
gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu
kugeza aho aza”
IFUNGURO RYERA
3. IMYIFATIRE N’IMYITEGURO IFUNGURO RYERA RISABA

1 Abakorinto 11 : 28
“Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri
uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe,”

1 Abakorinto 11 : 33
«Nuko bene Data nimuteranira gusangira,
murindirane.»
IFUNGURO RYERA
3. IMYIFATIRE N’IMYITEGURO IFUNGURO RYERA RISABA

[Link] kurisangira tubyifuje.


[Link] kurisangira turyishimira (turyishimiye).
[Link] gusangira mu bumwe.
[Link] kurisangira duhimbaza Imana.
[Link] gusangira Ifunguro Ryera kugira ngo
twibuke Umwami wacu Yesu Kristo.
[Link] kurifata twerekana (twamamaza)
urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira.
[Link] kurisangira tumaze kwisuzuma.
[Link] kurisangira turindirana.
IFUNGURO RYERA
4. INGARUKA
Ingaruka zishobora kuba nziza cyangwa zikaba mbi ukurikije ko
twasangiye ifunguro ryera mu buryo bukwiriye cyangwa
budakwiriye.
1 ABAKORINTO 11:27-30
Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w’Umwami wacu,
cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho
n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami. Nuko
umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera
kuri icyo gikombe, kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri
w’Umwami, aba aririye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho
iteka. Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke,
abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye.

Garagaza ingaruka mbi iyo twasangiye mu buryo budakwiriye


IFUNGURO RYERA
4. INGARUKA
Igisubizo:

1.1Tuzagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku


mubiri n’amaraso by’Umwami Yesu.
[Link] twishyizeho gucirwa ho iteka.
[Link] benshi bagira intege nke, abandi
bakarwaragurika, abandi benshi bakaba
basinziriye.
IFUNGURO RYERA
4. INGARUKA
 Ingaruka nziza (iyo twasangiye mu buryo bukwiriye)
Yesaya 53:4-5
Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo
yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana
agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro. Nyamara ibicumuro
byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano
kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo
adukirisha.
1 Petero 2:24
Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti,
kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka.
Imibyimba ye ni yo yabakijije..”
IFUNGURO RYERA
4. INGARUKA
Yohana 6:53-57
“Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya
umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo
muba mufite muri mwe.
Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo
buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka,
kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ari
ibyokunywa by’ukuri.
Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye
nkaguma muri we.
Nk’uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni
ko undya na we azabaho ku bwanjye.”

 Garagaze ingaruka nziza iyo twasangiye mu buryo bukwiriye:


IFUNGURO RYERA
4. INGARUKA
Igisubizo:

1. Imibabaro n’intimba zacu zirashira.


[Link] amahoro no gukira indwara
zose.
[Link] Ubugingo buhoraho, ubusabane
na Yesu no kuzabaho kubwe.
IFUNGURO RYERA
5. UMWANZURO
IBYAKOZWE N’INTUMWA 2:42-47
Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no
kumanyagura umutsima no gusenga.
Abantu bose bagira ubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n’ibimenyetso
byinshi.
Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose,
ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk’uko
umuntu akennye.
Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo
bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama
bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana
ikabongerera abakizwa..”

IBYAKOZWE N’INTUMWA 20:7-11


N’iki twakora ukurikije iyo mirongo?
ISOMO RYA 15
AMATURO N’ICYA
CUMI
-------------------------------
Intego: Iri somo rigamije gufasha
umukristo kwakira imigisha ifatika mu
gutangira Imana kuko hari ibyishimo mu
gutanga kurusha guhabwa.
AMATURO N’ICYA CUMI
1. KWITANGA UBWAWE
Zaburi 40:7-9
Ibitambo n’amaturo y’ifu ntubyishimira, Amatwi
yanjye urayazibuye, Ibitambo byokeje
n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse.
Mperako ndavuga nti “Dore ndaje, Mu muzingo
w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye.
Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, Ni
koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”
AMATURO N’ICYA CUMI
1. KWITANGA UBWAWE
2 Abakorinto 8:1-5
Bene Data, turabamenyesha ubuntu bw’Imana amatorero y’i
Makedoniya yahawe. Bakigeragezwa cyane n’amakuba menshi,
umunezero wabo uhebuje n’ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo
ubutunzi, ku bw’iby’ubuntu batanze. Ndahamya yuko babutanze ku
bwende bwabo nk’uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo bashoboye,
batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, babone
uko bafatanya umurimo wo gukenura abera. Icyakora ntibagenje nk’uko
twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitanga ubwabo biha
Umwami wacu, kandi biha natwe nk’uko Imana yashatse.

Garagaza ibintu bibiri bavuga muri iyi mirongo byerekerana gutanga


no kwitanga?
AMATURO N’ICYA CUMI
2. IBYO DUTANGA BIVA HE?
1 Ngoma 29:14.

Ariko nkanjye ndi nde n’abantu banjye, byatuma


dushobora gutura tubikunze dutyo rwose, kuko
byose ari wowe biturukaho, kandi ibyawe akaba
ari byo tuguhayeho?”

Dukurikije uyu murongo, ni nde uduha ibyo


dufite?”
AMATURO N’ICYA CUMI
3. NI RYARI NGOMBA GUTANGA?

1 Abakorinto 16:2
Ku wa mbere w’iminsi irindwi hose, umuntu
wese muri mwe abike iwe ibimushobokera
nk’uko atunze, kugira ngo ubwo nzaza ataba
ari ho impiya zisonzoranywa. »

“Ukurikije uyu murongo, ni ryari ugomba


gutanga?”
AMATURO N’ICYA CUMI
4. NI GUTE NATANGA?
Tugiye kureba uburyo ukwiriye gutanga.
2 Abakorinto 8 :1-5
Bene Data, turabamenyesha ubuntu bw’Imana amatorero y’i Makedoniya yahawe.
Bakigeragezwa cyane n’amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n’ubukene
bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw’iby’ubuntu batanze.
Ndahamya yuko babutanze ku bwende bwabo nk’uko bashoboye, ndetse no
kurenza ibyo bashoboye,
batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, babone uko
bafatanya umurimo wo gukenura abera.
Icyakora ntibagenje nk’uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitanga
ubwabo biha Umwami wacu, kandi biha natwe nk’uko Imana yashatse.”

Ukurikije uyu murongo wasomye, ni gute watanga?


AMATURO N’ICYA CUMI
4. NI GUTE NATANGA?
2 Abakorinto 9 :7
Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye
mu mutima we, atinuba kandi adahatwa
kuko Imana ikunda utanga anezerewe.”

Ukurikije uyu murongo wasomye, ni gute


kandi watanga?
AMATURO N’ICYA CUMI
5. NGOMBA KUBA NDI MUWUHE MWUKA MU GUTANGA KWANJYE?

Matayo 6:2-4
“Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu
masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze
kugororerwa ingororano zabo.
Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo
ukw’iburyo gukora,
ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.”

Luka 18:12
Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse
byose.’”
Ibyakozwe n’intumwa 5:1-4

Ukurikije iyi mirongo, utanga agomba kuba muwuhe mwuka (motivation) ?”


AMATURO N’ICYA CUMI
5. NGOMBA KUBA NDI MUWUHE MWUKA MU GUTANGA KWANJYE?

Utanga agomba kwifatira icyemezo atari


impanuka, akabikora ku bushake atari
agahato, anezerwe, mu ibanga atari
ukugira ngo bamubone, akabikora mu
kuri kose, atabeshya ngo yatanze byose
kandi hari ibyo yibikiye.
AMATURO N’ICYA CUMI
6. IMPANO ZITANDUKANYE
Ubwoko butandukanye bw’amaturo (impano) dutanga
nk’abakristo”.
UMUGANURA
Kuva 13:2
“Mweze uburiza bwose bwo mu Bisirayeli bube ubwanjye, imfura
z’abantu n’uburiza bw’amatungo ni ibyanjye.”
Kubara 3:13
Kuko abana b’imfura bose ari abanjye, ku munsi nicaga abana
b’imfura bo mu gihugu cya Egiputa bose, ni ho niyereje abana
b’imfura bose bo mu Bisirayeli n’uburiza bw’amatungo. Bazaba
abanjye, ndi Uwiteka.”
Imigani 3:9-10 ;2 Ngoma 31:5
AMATURO N’ICYA CUMI
6. IMPANO ZITANDUKANYE
IBYACUMI
Abalewi 27:30-32
“Mu bimeze mu butaka byose, naho yaba imyaka cyangwa imbuto
z’ibiti, kimwe mu icumi ni icy’Uwiteka. Ni icyera cy’Uwiteka.
Umuntu nashaka kwicungurira icyo muri kimwe mu icumi akwiriye
gutanga, akigerekeho igice cyacyo cya gatanu. Kimwe mu icumi cyo
mu mashyo yose cyangwa imikumbi yose, muzinyura munsi y’inkoni
bazibarisha zose, imwe mu icumi ijye iba iyera y’Uwiteka.
Itangiriro 28:22
n’iri buye nshinze nk’inkingi izaba inzu y’Imana, kandi ku byo uzajya
umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.”

Nehemiya 13:10-14; Malaki 3:7-12


AMATURO N’ICYA CUMI
6. IMPANO ZITANDUKANYE
Inkunga y’abatishoboye
Luka 11:41
Ahubwo ibiri imbere abe ari byo mutangana
ubuntu, ni bwo byose bizabatunganira.”
Abagalati 2:10
Ariko hariho kimwe banyongereyeho, ni uko
twibuka abakene, kandi ibyo nari nsanzwe
mfite umwete wo kubikora.
AMATURO N’ICYA CUMI
6. IMPANO ZITANDUKANYE
Amaturo y’ishimwe
Kubara 7:2-3
kuri uwo munsi abatware b’Abisirayeli, abatware b’amazu ya ba
sekuru batura amaturo: ni ba batware b’imiryango babarishaga
ababazwe.
Bazana amaturo yabo imbere y’Uwiteka: amagare atandatu yaremwe
nk’ingobyi n’inka cumi n’ebyiri, igare risangirwa n’abatware babiri,
bityo bityo. Inka iturwa n’umutware umwe, n’indi undi, bityo bityo.
Babimurika imbere y’ubuturo bwera.”
1 Ngoma 29:9
Maze abantu banezezwa n’uko bemeye gutura, kuko batuye Uwiteka
bafite umutima utunganye, kandi n’Umwami Dawidi na we yishima
ibyishimo byinshi.
AMATURO N’ICYA CUMI
7. ICYITONDERWA
Itangiriro 28:22
n’iri buye nshinze nk’inkingi izaba inzu y’Imana, kandi ku byo uzajya
umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.”
Malaki 3:10.
Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu
bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko
Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero
yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.

Icyacumi gifatwa kubyo wabonye byose kandi gitangwa mu nzu


y’Imana (ni ukuvuga aho uteranira mu bisanzwe kandi uri munsi
y’ubuyobozi)
AMATURO N’ICYA CUMI
8. UMWANZURO
Ibyakozwe n’Intumwa 20:35.
Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari
ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo
mubone uko mufasha abadakomeye, no
kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati
‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ”

Gutangira Imana biratungisha ntabwo bitera


ubukene.
ISOMO RYA 16
GUKORERA IMANA
-------------------------------
Intego: Muri iri somo, ugiye kwiga mu
magambo arambuye uburyo umukristo
agomba kumenya ko yakijijwe kugira ngo
akorere Imana
GUKORERA IMANA
1. UMUHAMAGARO
1.1. 2 Timoteyo 1:9
yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera itabitewe
n’imirimo yacu, ahubwo ibitewe n’uko yabigambiriye
ubwayo, no ku bw’ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo
Yesu uhereye kera kose,”
Abefeso 2:10
kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri
Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo
tuyigenderemo.

 Ni bande bahamagawe, kandi bahamagawe na nde?


GUKORERA IMANA
1. UMUHAMAGARO
1.2 1 Abakorinto 3 :10-11
Nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana, nashyizeho
urufatiro nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge, undi
yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho,
kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse
urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo. »

Ni uruhe rufatiro ukwiye kubakaho


ubuzima bwawe n’umuhamagaro?
GUKORERA IMANA
1. UMUHAMAGARO
1.3 Yesaya 49:5
None rero umva uko Uwiteka avuga, ari we wambumbiye mu
nda ya mama ngo nzabe umugaragu we mugarurire Yakobo,
Isirayeli amuteranirizweho. Kuko ndi uwo kubahwa mu maso
y’Uwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga, »
Yeremiya 1:5
“Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi
nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi
uhanurira amahanga.”Umuhamagaro uza ryari?

 Umuhamagaro uza ryari?”


GUKORERA IMANA
1. UMUHAMAGARO
1.4. 1 Abakorinto 4:1-2
Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi
abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe
ubwiru bw’Imana.
Kandi ibisonga bishakwaho ko biba
abanyamurava.”

Umukozi wa Kristo ni nde?


GUKORERA IMANA
2. INSHINGANO Z’UMUKOZI

2.1 1 Abatesolonike 2:12


kugira ngo mugende uko bikwiriye ab’Imana, ari yo
ibahamagarira kujya mu bwami bwayo n’ubwiza bwayo.”
2 Timoteyo 2:15, 21
Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa,
umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza
ijambo ry’ukuri. Ariko amagambo y’amanjwe atari ay’Imana
uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha,

N’iki dusabwa gukora nk’abakozi ba Kristo?


GUKORERA IMANA
2. INSHINGANO Z’UMUKOZI

2.2. 1 Abakorinto 9:16


Iyo mbwiriza ubutumwa singira icyo nirata
kuko ari byo mpatirwa gukora, ndetse
ntavuze ubutumwa nabona ishyano.”

Ukurikije uyu murongo, gukorera Imana


ni mu gihe ubishatse cyangwa
n’itegeko?”
GUKORERA IMANA
2. INSHINGANO Z’UMUKOZI
Luka 4:18
“Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, Ni cyo cyatumye ansigira, Kugira ngo
mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko
zibohorwa, N’impumyi ko zihumuka, No kubohora ibisenzegeri,
Ni iki kindi dusabwa gukora?

2 Timoteyo 2:1-2 ; 24-26


Nuko rero mwana wanjye, ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu,
kandi ibyo wanyumvanye imbere y’abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo
kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi.”
Ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo
akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana, agahanisha
ubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana
ngo bamenye ukuri, basinduke bave mu mutego wa Satani wabafashe mpiri, babone
gukora ibyo Imana ishaka.

Garagaza icyo uhamagarirwa gukora ukurikije ibi byanditswe?


Ni izihe nyungu ziri mu kugira imyifatire myiza?
GUKORERA IMANA
3. AGACIRO KU MUKOZI W’IMANA
3.1. Yesaya 49:4-5
Ariko ndavuga nti “Naruhijwe n’ubusa, amaboko yanjye yapfuye ubusa
nyakoresha ibitagira umumaro. Icyakora nzacirwa urubanza n’Uwiteka,
kandi Imana yanjye ni yo izangororera.” None rero umva uko Uwiteka
avuga, ari we wambumbiye mu nda ya mama ngo nzabe umugaragu we
mugarurire Yakobo, Isirayeli amuteranirizweho. Kuko ndi uwo kubahwa mu
maso y’Uwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga,
1 Abakorinto 15:58
Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka
gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari
uw’ubusa ku Mwami.”

Ukurikije iyi mirongo ya Bibiliya, n’iki Uwiteka atekereza k’umurimo


wawe, n’iki agusezeranya?
GUKORERA IMANA
3. AGACIRO KU MUKOZI W’IMANA

3.2. Abafilipi 2:29


Nuko rero, mumwakire mu Mwami Yesu
mwishimye kandi abasa n’uwo mujye mububaha,”
1 Abatesalonike 5:13
Mububahe cyane mu rukundo ku bw’umurimo
wabo. Mugirirane amahoro.

Ni iyihe myifatire abandi bakwiye kugira ku


bijyanye n’umurimo w’Imana ukora?
GUKORERA IMANA
4. IBIRANGA UMUKOZI W’IMANA
4.1 2 Abakorinto 6:3
Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese,
kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo.”
2 Timoteyo 2:19
Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze,
rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi
ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu
bidatunganye.”

Ni iki ukwiye kwirinda cyangwa kwanga nk’umukozi wa


Kristo?
GUKORERA IMANA
4. IBIRANGA UMUKOZI W’IMANA
4.2. 2 Abakorinto 6:4-10
Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo,
twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago,
mu biboko, mu mazu y’imbohe, mu midugararo, no mu mihati; tuba maso,
twirirwa ubusa,
dufite umutima uboneye, dufite ubwenge, tutarambirwa, tugira neza, dufite
Umwuka Wera, dufite n’urukundo rutaryarya;
tuvuga ijambo ry’ukuri, dufite imbaraga z’Imana kandi dufite intwaro zo
gukiranuka z’iburyo n’iz’ibumoso,
mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe. Dutekerezwa ko
turi abashukanyi ariko turi ab’ukuri,
dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa
n’abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n’abahanwa ariko ntitwicwa,
dusa n’abababara ariko twishima iteka, dusa n’abakene nyamara dutungisha
benshi, dusa n’abatagira icyo bafite nyamara dufite byose.”

Garagaza ibyiza cyangwa akarusho ukwiye kuba ufite?


GUKORERA IMANA
4. IBIRANGA UMUKOZI W’IMANA

1. Kwiha agaciro
2. Kwihangana cyane mu bihe bigoye
3. Kugira umutima uboneye
4. Kugira ubwenge
5. Kutarambirwa
6. Kugira neza
7. Kugira Umwuka Wera
8. Kugira urukundo rutaryarya
9. Kuvuga ijambo ry’ukuri
10. Kugira imbaraga z’Imana n’intwaro zo gukiranuka
11. Kuba ab’ukuri, ibirangirire, bazima, abishima iteka,
abatungisha benshi, abafite byose.
GUKORERA IMANA
5. IBIHEMBO BYAGENEWE UMUKOZI W’IMANA

5.1. Mariko 10:29-30


Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu, cyangwa
bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa
abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza,
utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari
bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu, hamwe
no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho.
1 Abakorinto 9:18
nzagororerwa iki? Nuko rero iyo mvuga ubutumwa mbuvuga ku buntu,
ntakurikije rwose ubutware bwanjye bw’umubwirizabutumwa.

Ni ibihe bihembo byagenewe umukozi w’Imana muri iki gihe?


GUKORERA IMANA
5. IBIHEMBO BYAGENEWE UMUKOZI W’IMANA

5.2. Abafilipi 2:16


mwerekane ijambo ry’ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa
Kristo, yuko ntirukiye ubusa kandi nkaba ntaruhijwe n’ubundi.
2 Timoteyo 4:7-8
Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye
mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera
azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze
kuzaboneka kwe bose.
Luka 18:29-30
Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muntu wasize inzu ye cyangwa
umugore, cyangwa bene se cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw’ubwami
bw’Imana, utazongerwa ibirutaho cyane muri iki gihe, no mu gihe kizaza
agahabwa ubugingo buhoraho.”

Ni ibihe bihembo byacu mu gihe kizaza?


GUKORERA IMANA
UMWANZURO
Luka 17:7-10
Ariko ni nde muri mwe ufite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira
intama, wamubwira akiva ku murimo ati ‘Igira hano vuba wicare ufungure?’
Ahubwo ntiyamubwira ati ‘Banza untunganirize ibyokurya byanjye, ukenyere
umpereze kugeza ubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma nawe
ubone kurya’?
Mbese yashima uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe?
Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti
‘Turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe
gukora.”

Uwiteka adutegerejeho umusaruro mu murimo we. Ntakeneye abadakora.

a)Ni iyihe mpano yawe?


b)Cyangwa ni hehe wumva ukururwa mu mirimo yose ikorerwa mu rusengero
rw’Imana?
END

You might also like